Category: Uncategorized

  • RIB yasabye urubyiruko kwirinda kwishimisha bishora mu byaha bibangiriza amahirwe – #rwanda #RwOT

    Muri ubu bukanguramba, RIB ifatanya n'inzego zirimo Minisiteri y'Uburezi, bubera mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu, aho abayobozi mu mashami atandukanye ya RIB baganiriza abanyeshuri ku byaha bitandukanye n'uburyo bwo kubyirinda.

    Mu ishuri rya Kagarama Secondary School, ubuyobozi bwa RIB bwagaragarije abanyeshuri ko mu byaha byibasiye urubyiruko muri iki gihe ari ugusambanya abana, gukoresha ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw'abantu n'ubutangondwa muri rusange.

    Mu biganiro byatanzwe ahanini byagaragaje ko urubyiruko hari igihe rugira uruhare rugaraga kugira ngo rugwe muri ibi byaha.

    Umukozi mu Ishami rishinzwe gukumira ibyaha n'ubushakashatsi muri RIB, Ntirenganya Jean Claude, yagaraje ko urubyiruko rugwa mu byaha byo gusambanya abana, gukoresha ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw'abantu ndetse n'ubutangondwa hari uruhare rubigizemo.

    Ntirenganya yavuze ko bimwe muri ibi byaha cyane cyane nko gusambanya abana hari igihe bigirwamo uruhare n'abo bita inshuti, abaturanyi ndetse n'ababyeyi.

    Muri ibi biganiro hagarutswe no ku cyo bita kwishimisha ngo ukore ibyo amarangamutima yawe agusaba ukisanga mu byaha.

    Uruhare rw'imbuga nkoranyambambaga mu gushora urubyiruko muri ibi byaha narwo rwagarutsweho kuko hari ababigwamo batazi neza abo bagira inshuti binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Abanyeshuri bo muri iri shuri ryisumbuye rya Kagarama kandi bakanguriwe kwirinda imyumvire y'ubutagondwa kuko ntaho yageza indoto z'abo n'amahirwe kuko bibica ubwenge.

    RIB yasabye abanyeshuri gusigashira amahirwe yabo kandi bakagira amakenga ku muntu wese ushobora kubashuka abaganisha mu byaha bikunze kubibasira.

    Abanyeshuri batanze ibitekerezo bagaragaje ko hari ibyaha batari bazi imikorerwe yabyo kandi ko batunguwe n'ubuhamya bahawe n'abavuye mu biyobyabwenge ndetse n'umwe mu bacurujwe kuko bose byatangiye bashukwa n'abo bita inshuti bikarangira baguye mu byaha byagoranye kubivamo.

    Abakozi ba RIB batanga ibiganiro ku ngingo zitandukanye ariko zose zigaruka ku gushishikariza urubyiruko kwirinda ibyaha

    Abanyeshuri bibukijwe ko bagomba kwirinda ibyaha bishobora kubicira amahirwe

    Abanyeshuri bo mu Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama baganirijwe ku miterere y’ibyaha bitandukanye n’uko bashobora kubyirinda

    Abakozi b’inzego za RIB na Mineduc barimo gufatanya muri ubu bukangurambaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasabye-urubyiruko-kwirinda-kwishimisha-bishora-mu-byaha-bibangiriza

  • UCL: Liverpool yateye intambwe igana ku mukin… – #rwanda #RwOT

    Nubwo Liverpool yayoboye iminota 45 y’igice cya mbere, nta gitego yigeze itsinda mu izamu rya Villarreal takinaga myugariro cyane.

    Liverpool yasatiriye cyane izamu rya Villarreal yari yashyize umubare munini w’abakinnyi bayo mu bwugarizi my rwego rwo kwirinda kwinjizwa igitego.

    Abakinnyi ba Liverpool barimo Luiz Diaz, Sadio Mane na Mohamed Salah bateye amashoti menshi mu izamu rya Villarreal ariko ku bw’amahirwe macye ntihagira umupira ujya mu rushundura.

    Liverpool yihariye umupira mu gice cya mbere igerageza uburyo butandukanye ariko igitego kirabura.

    Ku munota wa 41 Thiago Alcantara yahushije igitego cyabazwe ku ishoti rikomeye yateye mu izamu rya Villarreal rigarurwa n’umutambiko w’izamu.

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye bitandukanye n’icya mbere aho Villarreal yari yafunguye umukino ishaka gutsinda.

    Uku gufungura umukino ntabwo byahiriye ikipe ya Villarreal kuko ku munota wa 53 ku ishoti rikomeye ryatewe na Jordan Henderson, Estupinan wa Villarreal yitsinze igitego Liverpool iyobora umukino.

    Nyuma y’iminota 2 gusa, ubwo ni ku wa 55 Liverpool yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sadio Mane ku mupira mwiza yahawe na Mohamed Salah.

    Liverpool yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda, who yinjije ibitego 2 mu izamu rya Villarreal ariko umusifuzi yemeza ko habayemo kurarira.

    Ntabwo Villarreal yorohewe n’kminota 45 y’igice cya kabiri kuko yakijweho umuriro ikarokoka hamann nubwo nayo yanyuzagamo igasatira ariko bidakanganye.

    Umutoza Klopp mu munota 10 ya nyuma y’umukino yaruhukije abakinnyi ba barimo Mane, Diaz na Trent Arnold mu rwego rwo kubabikira imikino ya shampiyona iyi kipe ifite mu mpera z’iki cyumweru.

    Iminota 90 y’imukino yarangiye Liverpool iri imbere n’ibitrgk 2-0 umusifuzi yongeraho iminota 2 itagize icyo ihindura, umukino waberaga Anfield urangira utyo.

    Liverpool yateye intambwe igana ku mukino wa nyuma nubwo hagitegerejwe umukino wo kwishyura uzabera muri Espagne.

    Ikipe izasezerera indi hagati ya Villarreal na Liverpool izahura ku mukino wa nyuma n’izarokoka magati ya Real Madrid na Manchester City.

    Liverpool XI: Alisson; Alexander-Arnold, Konate, Van Dijk, Robertson; Fabinho, Henderson, Thiago; Salah, Diaz, Mane

    Villarreal XI: Rulli; Foyth, Albiol, Torres, Estupinan; Chukwueze, Parejo, Capoue, Coquelin; Lo Celso; Danjuma

    Abakinnyi ba Liverpool bishimira igitego cya mbere 

    Sadio Mane yatsinze igitego cya kabiri cya Liverpool 

    Abafana bari bizihiwe Anfield 

    Alcantara yahembwe nk’umukinnyi w’umukino

    Liverpool yatsinze umukino ubanza ibitego 2-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116699/ucl-liverpool-yateye-intambwe-igana-ku-mukino-wa-nyuma-yisasiye-villarreal-nubwo-hakiri-im-116699.html

  • Ngororero: Miss Muheto Divine, Minisitiri Ing… – #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru cyatangijwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François ndetse na Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022.

    Gutangiza iki cyumweru byabereye ku ishuri rya Ngororero ECD & F Center cyitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye b'Akarere, inzego z’umutekano, abavuga rikumvikana, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abaturage b’imirenge inyuranye n'abayobozi mu nzego zitandukanye n'abandi

    Cyabanjirijwe no gutera imboga n’ibiti by’imbuto ku mirima y’igikoni y’irerero rya Muhororo mu kagari ka Rugogwe.

    Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta, yavuze ko igwingira ry'abana rigira ingaruka ku bukungu n'iterambere ry'igihugu.

    Asaba imiryango kwirinda amakimbirane, gushishikarira gutegurira abana indyo yuzuye no kubashyira mu marerero.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yaganirije abaturage ababwira ko umwana wagwingiye aba ari igihombo ku muryango no ku gihugu muri rusange.

    Yashimiye urubyiruko, abafatanyabikorwa, inzego z’abagore, amadini n’amatorero uruhare bafite mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage

    Yasobanuye ko igitera imirire mibi ari amakimbirane mu miryango, imyumvire y’ababyeyi batazi gutegura indyo yuzuye, ababyeyi batita ku bana.

    Uyu muyobozi yavuze ko kubera ubufatanye bwimbitse n’abafatanyabikorwa nta gushidikanya ko iki kibazo kizarandurwana n’imizi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Bwana Nkusi Christophe avuga ku kibazo cy’igwingira yagize ati: “Ni igisebo kuri twe kuba turi aba mbere mu kugira imirire mibi, biduteye ipfunwe”, yavuze ku ngamba zafashwe mu guhangana n’iki kibazo zirimo guca amakimbirane mu miryango.

    Nshuti Divine Muheto, Nyampinga w'u Rwanda 2022, witabiriye ubu bukangurambaga yasabye ababyeyi bo muri Ngororero kwita ku bana babo 'kuko ni bo Rwanda rw'ejo hazaza'.

    Uyu mukobwa yasabye urubyiruko gushishikariza ababyeyi kugira imyumvire ituma imirire mibi icika mu Karere ka Ngororero.

    Tariki 4 Mata 2022, nibwo Guverineri Habitegeko François, yakiriye mu biro bye Miss Nshuti Divine Muheto.

    Mu biganiro Miss Muheto yagiranye na Guverineri Habitegeko harimo umushinga afatanyije na Africa Improved Food (AIF) wo kurwanya igwingira n'ikibazo cy’imirire mibi mu bana.

    Inyandiko iri kuri Internet ku rubuga rwa Ngororero, ivuga ko mu myaka 5 ishize ubushakashatsi ku mirire mibi bwagaragaje ko Ngororero yavuye kuri 56% ubu igeze kuri 48%.

    Ivuga ko Intara y’iburengerazuba ifite impuzandengo ya 44%. Imirenge ya Muhanda, Bwira na Hindiro iza imbere mu kugira abana bafite imirire mibi. Amakimbirane mu ngo ngo yaba abifitemo uruhare. 

    Minisitiri Ingabire yatangije icyumweru cyo kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana mu Karere ka Ngororero 

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta, yavuze ku ngaruka mbi ziterwa n’igwingira zirimo idindira ry’ubukungu n’iterambere 

    Guverineri Habitegeko yavuze ko umwana wagwingiye aba ari igihombo ku muryango no ku gihugu muri rusange


    Uhereye ibumoso: Guverineri Habitegeko, Minisitiri Ingabire na Miss Muheto batangije ubukangurambaga mu Karere ka Ngororero bugamije kurwanya imirire mibi mu bana 

    Minisitiri Ingabire yasabye abaturage gushishikarira gutegurira abana indyo yuzuye no kubashyira mu marerero 

    Ubu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira bwabanjirijwe no gutera imboga n’ibiti by'imbuto 

    Ba Vice Mayor bashinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Ngororero bitabiriye itangizwa ry'ubu bukangurambaga    

    Miss Nshuti Divie Muheto yasabye ababyeyi kwita ku bana babo, bakarwanya imirire mibi  

    Iki gikorwa kitabiriwe n'abaturage b'Imirenge ya Ngororero na Muhororo  

    Abaturage babwiye ko ari inkingi ikomeye mu guhangana n'ikibazo cy'igwingira ry'abana 

    Iki cyumweru cy'ubukangurambaga cyubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti 'Ni uwacu nakure neza'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116698/ngororero-miss-muheto-divine-minisitiri-ingabire-na-guverineri-habitegeko-bakanguriye-kurw-116698.html

  • Ibiryo n’imyambarire ya Mike Mutebi, intandar… – #rwanda #RwOT

    Mike Mutebi yirukanwe muri As Kigali ayimazemo amezi ane. Yaranzwe n’umusaruro mucye, kwifubika imyenda myinshi ndetse n’ibitotsi by’urudaca aho yabaga yicaye hose. As Kigali isinyisha Mike Mutebi yari igamije gucyemura ikibazo cy’abatoza badafite ibigwi ndetse ishaka kwegukana igikombe cya shampiyona ari nayo mpamvu yashakaga umutoza wigeze kwegukanaho nibura iki gikombe gikombe. Abanyarwanda benshi bemezaga ko Mike Mutebi agiye gutanga isomo ku batoza bo mu Rwanda kuko imibare n’ibimenyetsi byarivugiraga.


    Ese ibitotsi by’urudaca bya Mike Mutebi byari akazi kenshi cyangwa zari intege nke z’ubusaza nk’iza Sekarama ka Mpumba?

    Uyu mutoza mu bihe bitandukanye yagaragaraga ari gusinzira apfa kuba yicaye ahantu ndetse yabaga afite ibikoresho bimwemerera gusinzira nk’amakote menshi yabaga yambaye. Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Australia bakoze ubushakashatsi bugamije kumenya imibereho y’umutoza by’umwihariko w’umupira w’amaguru ndetse n’amasaha nyayo yo kuruhuka, basanga umutoza usinzira cyane akunze kuba ari umutoza w’umuhanga mu kazi.

    Aba banyeshuri bavuga ko abantu benshi batekerezaga ko kugira ngo ube umutoza w’umuhanga bisaba kwicara amasaha menshi nta gusinzira uri kwita kuri gahunda z’ikipe nyamara atariko biri. Abatoza bakunze kumara igihe kinini bataryama, ngo umubare munini n’uw’abatoza b’umupira w’amaguru.

    Mike Mutebi wambaye umutuku ari kumwe na Mayanja bari mu myitozo

    Kyle Shanahan usanzwe utoza ikipe ya San Francisco 49yrs yatanze ubuhamya bw’uko umunsi we wa mbere ukunze kugenda. Yagize ati: “Njye ku wa Mbere ndabyuka nkareba amashusho y’umukino duheruka gukina nkawureba njyenyine nyuma nkahamagara abatoza banyungirije ndetse n’abakinnyi. Aya mashusho tuba tugamije kureba amakosa yakozwe kugira ngo tuyahindure mu mukino utaha.”

    Tony Dungy watozaga ikipe ya Super Bowl ubwo ubu bushakashatsi bwakorwaga, yavuze ko bitari ngombwa ko amasaha yawe yose wayakoresha mu bikorwa by’akazi. Yagize ati “Buriya bigendeye ku ikipe ufite, ikipe mwenda guhura ni wowe wahitamo igihe cyo kuruhukira ugasinzira nta kibazo.”

    Mike Mutebi na Mayanja iyo bazaga kureba umupira nguwo Mike mu ikoti ry’umukara yasinziriye kare 

    Muri As Kigali bivugwa ko amashusho y’ikipe yarebwaga bwa mbere na Jackson Mayanja wari umutoza wungirije ariko bikaba ngombwa ko Mike Mutebi nawe arara areba ayo mashusho. Mike Mutebi kandi bivugwa ko akenshi iyo yabaga afite telephone yabaga ari kureba amashusho y’imikino y’i Burayi kandi inshuro nyinshi. Mu myitozo, Mike Mutebi ntabwo yasinziraga ndetse yabaga ari gutoza uruhande rumwe na Mayanja ari kurundi ruhande.

    Umwe mu bakinnyi ba As Kigali twaganiriye yatubwiye ko kuva yatangira gukina ari bwo yabonye umutoza uzi kureba abakinnyi. Ati” Mike yaba asa nk’aho arangaye ariko iyo mwaganiraga, yahitaga akubwira uko wakabaye ukina ndetse n’indeshyo yawe icyo wakabaye uyimarisha. Mike yajyaga atubwira ibintu byinshi ariko kubikora mu kibuga bikanga gusa byabaga ari ukuri. Ubundi ntabwo yajyaga asinzira arimo kugenda ariko iyo yicaraga hamwe yahitaga asinzira.”

    Umwe mu bagabo bakoranye na Mike Mutebi mu ikipe ya KCCA, aganira na Inyarwanda, yadutangarije ko imwe mu mpamvu zituma Mike Mutebi asinzira cyane aho ari bituruka ku mafunguro afata. 'Mike Mutebi ni umugabo wituriza kandi ugenza macye. Akenshi abantu baba babona asa n’aho ananiwe kandi burya buri kintu aba yagikurikiranye cyane cyane ahantu ari. Mike ni umuntu ukunda kurya kandi urya ibiryo byiza bitubutse, rero ku bwanjye ntekereza ko ariho hava intandaro yo gusinzira cyane.”

    Mutebi mu ikote rye As Kigali iri gukina na APR FC 

    Uyu mugabo kandi avuga ko Mike Mutebi ingano y’imyenda yambaraga iri mu ntandaro z’isinzira rye rya hato na hato. 'Mike Mutebi ni umwe mu batoza bazwiho kwambara neza by’umwirahariko muri Uganda, gusa byatunguye abanyarwanda benshi kubona umuntu wambaye imyenda yo hejuru isaga itanu ku izuba ry’igikatu, byatumaga aho yicaye umubiri usa n’aho unaniwe bikarangira Mike agiye nk’abana.'

    Impamvu 5 zituma umutoza aryama amasaha 7 kuzamura mu ijoro.

    1. Byongera umusaruro: Abajyanama bavuga ko niba ushaka kugira ubuzima butekereza neza uryama nibura amasha 7-8 mu ijoro.

    2. Bituma ugira ubuzima bwiza: Ikipe atoza ndetse n’umuryango ba bacyeneye kumubona atekereza neza ndetse anafite imbaraga rero iyo ataryamye neza icyo mwamushakagamo ntikigerwaho.

    3. Byoroshya akazi: Nk’umutoza ntibikigezweho ko umuntu akora cyane ahubwo akora neza kandi harimo ikoranabuhanga.

    4. Urugero ku bakinnyi: Umutoza ugira gahunda ihamye ni urugero rwiza rw’abakinnyi be kuko iyo aryamye akaruhuka bituma abakinnyi bamukurikiza

    5. Bitanga umutuzo mu buzima: Umutoza utaryama niyo ikipe ye yaba itsinda ariko we umuryango we uba waramubuze bishobora no gutuma ata akazi kandi bidatewe n’umusaruro.


    Mike Mutebi na we ari mu batoza ‘banyuze aha bigendera’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116690/ibiryo-nimyambarire-ya-mike-mutebi-intandaro-yibitotsi-byurudaca-no-kubura-akazi-muri-as-k-116690.html

  • Burundi: Umuhanzi Olgue yongeye gutabwa muri… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2022, ikinyamakuru cyo mu Burundi, Indundi cyanditse ko uyu muhanzi yatawe muri yombi biturutse ku mashusho aherutse kwifata ari kumwe n'umukobwa bambaye imyambaro yo muri Kiliziya Gatolika bashishikariza abantu kwitabira igitaramo cyari kubera ahitwa 15.

    Uyu muhanzi yashinjwe n'umuyobozi w'agace abarizwamo ndetse n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kwica umuco, ahonyora n'ukwemera kwa Kiliziya Gatolika.

    Benshi ngo bavuze ko aya mashusho yarimo ibiteye isomo bituma umuyobozi w'agace ka Maramvya ahagarika icyo gitaramo cyari kuba ku wa 17 Mata 2022.

    Nyuma yo guhagarika icyo gitaramo, Polisi yahise imufunga, afungirwa ahitwa Inyamiramabi BSR.

    Ibi binyamakuru bivuga ko hari umubare munini wasabye ko afungurwa, ndetse nawe asaba imbabazi uko ashoboye ariko inzego zikomeza kumufunga.

    Muri kasho ya BSR yari amazemo iminsi 11. Ikinyamakuru Indundi, kivuga ko ejo ku wa Kabiri tariki 26 Mata 2022, uyu muhanzi yajyanywe gufungwa muri Gereza ya Mpimba.

    Si ubwa mbere uyu muhanzi afungiwe muri iyi gereza. Kuko mu Ukwakira 2019, yahafungiwe nyuma yo gusohora amashusho y'indirimbo ataravuzweho rumwe.

    Yashakishijwe n'inzego z'umutekano, atabwa muri yombi, nyuma y'indirimbo ye yise 'Delegue General'. Aho yakomanyirijwe na benshi bamushinja kwica umuco.

    Icyo gihe Polisi y'u Burundi, yavuze ko izakomeza no gushakisha abagaragara muri iyi ndirimbo.

    Aya mashusho akiri kuri Youtube, agaragaramo abakobwa n'abasore b'abanyeshuri bazunguza ikibuno bigatinda, batumura itabi, banywa inzoga, bakora n'ibindi byatumye benshi basaba ko uyu musore yafungwa.

    Ubwo Polisi yerekaga itangazamakuru uyu muhanzi, yavuze ko asaba imbabazi ku bo byagizeho ingaruka bose.

    Muri Gicurasi 2021, Olegue yaje mu Rwanda mu rugendo rwari rugamije gukora Album ye no gukorana indirimbo n'umuhanzi Papa Cyangwe.

    Uyu muhanzi yamaze mu Rwanda, ibyumweru bitatu. Nyuma ku wa 24 Kamena 2022, asohora amashusho y'indirimbo 'Nzoze' yakoranye na Papa Cyangwe. 

    Umuraperi Olegue yongeye gutabwa muri yombi ashinjwa kwangiza umuco w'u Burundi 


    Muri Gicurasi 2021, Olegue yaje mu Rwanda akorana indirimbo na Papa Cyangwe 

    Olegue yari amaze iminsi 11 afungiye kuri sitasiyo ya Polisi, yasabye imbabazi uko ashoboye ariko biranga


    Abantu batandukanye basabye ko Olegue afungurwa, biranga asubizwa muri gereza yafungiwemo mu 2019
     

    Olegue ari mu baraperi bakiri bato mu Burundi batanga icyizere mu muziki

      

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NZONZE' YAOLEGUE NA PAPA CYANGWE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116694/burundi-umuhanzi-olegue-yongeye-gutabwa-muri-yombi-116694.html

  • Inteko yasabye ko Uturere twa Ngororero na Karongi twahabwa imashini zikora imihanda mu gihe cy'ibiza – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite bavuze ko gifite ubuakana ugereranyije n'imiterere y'utu turere, ubwo bahuriraga mu Nteko Rusange kuri uyu wa 22 Mata 2022, yamurikiwemo raporo ya Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu ku gipimo cy'ikoreshwa ry'ingengo y'imari ya Leta mu mezi atandatu ya mbere y'umwaka wa 2021/2022 mu turere n'Umujyi wa Kigali.

    Ingengo y'imari ya leta yatowe muri Kamena 2021 yari miliyari 3806,9 Frw, iza kuvugururwa muri Gashyantare 2022 yoyongeraho miliyari 633,6 Frw bituma igera 4440,5 Frw.

    Ingengo y'imari yari igenewe uturere yari miliyari 735, 1 Frw yiyongereyeho miliyari 50,4 Frw nyuma yo kuvugururwa kwayo igera kuri miliyari 785,5 Frw.

    Kugeza igihe Komisiyo yaganiraga n'uturere n'Umujyi wa Kigali muri Werurwe 2022, hari hamaze gukoreshwa miliyari 446,5 Frw angana na 56,7%. Ingengo y'imari isanzwe yari imaze gukoreshwa ku kigero cya 59,8% naho ifasha mu bikorwa by'iterambere ni ku kigero cya 51,8%.

    Ingengo y'imari yo kurwanya ibiza mu turere n'Umujyi wa Kigali yarengaga miliyari eshatu z'amafaranga y'u Rwanda.Uturere twa Ngororero, Karongi, Burera, Gisagara na Huye nta kintu twagenewe.

    Depite Manirarora Annoncée, yavuze ko Intara y'Iburengerazuba ari yo yibasirwa n'ibiza cyane bikaba ari ikibazo kuba Ngororero na Karongi turi mu turere twirengagijwe.

    Ati 'Nasabaga ko by'umwihariko Intara y'Iburengerazuba yagenerwa ingengo y'imari yafasha mu kugura imashini zifasha mu butabazi igihe cy'inkangu. Intara igize imashini nk'ebyiri cyangwa eshatu byafasha mu gihe cy'ibiza. Usesenguye amafaranga ahabwa izisibura imihanda igihe cy'inkangu wasanga aruta ayagura izikoreshwa mu buryo buhoraho.”

    Depite Bitunguramye Diogène, yibajije uko utu turere tubyifatamo muri iki gihe cy'imvura nyinshi avuga ko bikwiye ko na two duhabwa amafaranga yo gukoresha.

    Ibibazo byadindije imishinga y'iterambere

    Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, Munyaneza Omar, yagaragaje ko imishinga y'iterambere itaragera ku gipimo gishimishije ugereranyije n'igihe gisigaye ngo umwaka w'ingengo y'imari urangire. Ibi ngo bigira ingaruka zo kwimukana amafaranga menshi mu wundi mwaka.

    Yagaragaje ko mu mpamvu zibitera harimo ko imishinga iterwa inkunga na Banki y'Isi ikibura uruhare rutangwa nk'ingurane z'imitungo y'abaturage aho izakorerwa.

    Ibijyanye no kubaka amashuri ngo byagiye bidindizwa n'uko ibikoresho bituruka ku rwego rw'igihugu bitinda koherezwa mu turere.

    Hari kandi inyigo zitinda gukorwa aho kuri ubu nk'imishinga iterwa inkunga na Minisiteri y'Imicungire y'ibiza ikiri kuri zeru ku ijana mu Karere ka Kirehe.

    Muri iyi mishinga yadindiye harimo imihanda nka Base-Butaro-Kidaho-Kirambo mu Karere ka Burera, Ibitaro bya Muhororo muri Ngororero biri mu byo Umukuru w'Igihugu yemereye abaturage n'ibindi.

    Ibindi bishingiye ku masoko atinda gutangwa nko mu Ntara y'Amajyepfo, abura abayapiganira nk'uko byagaragaye mu Karere ka Burera n'ahandi.

    Imisoro yari iteganyijwe mu turere n'Umujyi wa Kigali ingana na miliyari 87,5 Frw. Kugeza muri Werurwe 2022 hari hamaze kuboneka miliyari 57,3% igipimo kiri hejuru ya 65%.

    Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yabaye hakoreshejwe iyakure


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-yasabye-ko-uturere-twa-ngororero-na-karongi-twahabwa-imashini-zikora

  • Vivo Energy Rwanda yafunguye sitasiyo nshya mu Nyakabanda – #rwanda #RwOT

    Sitasiyo nshya yafunguwe na Vivo Energy Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022. Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly yavuze ko kuva mu myaka itatu yashize bakomeje gushyira imbaraga mu kwagura ibikorwa byabo bagamije kuba ikigo cya mbere gitanga serivisi z'ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda.

    Ati 'Twaguye ibikorwa byacu, dukuba inshuro ebyiri umubare wa sitasiyo za Engen kuva mu 2020. Gutangiza iyi sitasiyo nshya hano muri Kigali no kwagura ibikorwa byacu hirya no hino mu gihugu ni ikigaragaza ko ubukungu bw'igihugu cyacu burimo gukura vuba.'

    Sitasiyo Engen Nyakabanda yafunguwe kuri uyu wa Gatatu ni imwe muri aka gace ndetse ikaba izajya inatanga izindi serivisi zirimo kugira iguriro n'izindi serivisi zizafasha mu guhaza ibyifuzo by'abakiliya.

    Visi Perezida wa Vivo Energy muri Afurika y'Amajyepfo n'Uburasirazuba, Hans Paulsen yavuze ko ibyo bakora byose baharanira guhaza isoko ry'u Rwanda.

    Ati 'Dushaka kuvugurura umuhate wacu wo guhaza isoko ry'u Rwanda. Dukomeje kureba uko twajya ahandi hari amahirwe y'ishoramari kandi u Rwanda ni igihugu gikurura abashoramari muri uru rwego rw'ingufu.'

    Yakomeje agira ati 'Gukomeza gusunika turenga imbibi za serivisi dutanga, ikoranabuhanga no guhanga ibishya nibyo dukora. Kandi duharanira kugira uruhare mu mibereho y'abakiliya bacu mu buryo bubagirira akamaro.'

    Ifungurwa ry'iyi sitasiyo nshya ya Vivo Energy Rwanda mu Mujyi wa Kigali ryahuriranye n'uruzinduko Umuyobozi Mukuru wa wa Sosiyete ya Vivo Energy ku Isi, Stan Mittelman yagiriye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.

    Stan Mittelman wari witabiriye iki gikorwa yashimiye Leta y'u Rwanda ikomeje korohereza abashoramari, agaragaza ko byose babivoma mu miyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Ati 'Ni iby'agaciro kuri njye kuba ndi hano uyu munsi kugira ngo nishimire ifungurwa rya sitasiyo nshya. Nishimiye by'umwihariko kuba mu Rwanda, igihugu cy'imisozi 1000 ndetse n'inseko 1000.'

    Yakomeje agira ati 'U Rwanda rwabereye urugero Isi biturutse ku mpinduramatwara mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu n'ubucuruzi muri rusange. Twabonye igihugu kiba igihangange ku Isi, turashimira ubuyobozi bwiza. Vivo Energy yishimira gukorana n'u Rwanda no kugira uruhare mu nkuru y'ugukura no gutera imbere kwarwo.'

    Muri Werurwe 2019 ni bwo Vivo Energy yinjiye ku isoko ry'u Rwanda. Ubu imaze imyaka igera kuri 10 itangiye ibikorwa byayo muri Afurika, ikorera mu bihugu 23 mu izina rya ENGEN na Shell.

    Vivo yanagiranye amasezerano na sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imenyerewe gutegura amafunguro yihuse azwi nka 'Fast Food', KFC (Kentucky Fried Chicken) aho icuruza ibikorwa byayo ahari station za ENGEN.

    Hafunguwe sitasiyo nshya ya lisansi mu Nyakabanda

    Umuyobozi Mukuru wa wa Sosiyete ya Vivo Energy,Stan Mittelman yahaye lisansi abamotari

    Umuyobozi Mukuru wa wa Sosiyete ya Vivo Energy,Stan Mittelman yishimiwe n’abamotari bari bamaze guhabwa lisansi y’ubuntu

    Abakozi ba Vivo Energy Rwanda bahise batangira gutanga serivisi

    Umuyobozi Mukuru wa wa Sosiyete ya Vivo Energy, Stan Mittelman yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bukomeje guteza imbere ishoramari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/vivo-energy-rwanda-yafunguye-sitasiyo-nshya-mu-nyakabanda

  • Inyungu u Rwanda rwiteze mu Nama ya 12 y'inzego z'ibihugu zishinzwe kurwanya ruswa – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izaba ku wa 3-6 Gicurasi 2022, izitabirwa n'ibihugu 18 bya Afurika biri mu Muryango wa Commonwealth byibumbiye mu Ihuriro ry'Inzego zishinzwe kurwanya ruswa muri Commonwealth Africa.

    U Rwanda rwahawe kuyakira cyane ko ari rwo ruzaberamo Inama ya Commonwealth [CHOGM] iteganyijwe kubera ku butaka bwarwo mu cyumweru cyo ku wa 20 Kamena 2022.

    Ni inama yateguwe hagamijwe kumva kimwe ububi bwa ruswa no gufatira hamwe ingamba zo kuyikumira. Ifite insanganyamatsiko igira iti 'Kurwanya ruswa hagamijwe imiyoborere myiza n'iterambere rirambye muri Afurika'.

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yabwiye IGIHE ko abahagarariye ibihugu bizitabira iyi nama bazaganira ku ngaruka za ruswa, ibyakozwe mu kuyirwanya no gusangira inararibonye n'ingamba zafatwa mu rugamba rwo kuyihashya.

    Yagize ati 'Kuba u Rwanda rwakiriye inama ni intambwe ikomeye mu mibanire y'ibihugu kandi bijyanye n'icyerekezo cyarwo cyo kurwanya ruswa kuko ruri mu bihugu byitwaye neza muri Afurika no ku Isi.'

    'Uyu azaba ari umwanya mwiza wo kwigira ku bandi kuko buri gihugu kiba cyarashyizeho ingamba zo kurwanya ruswa. Si izo nzego zo kuyirwanya gusa zatumiwe kuko hazaba hari Urwego rw'Umuvunyi, Inteko Ishinga Amategeko, sosiyete sivile, za Minisiteri zitandukanye, Ubushinjacyaha n'izindi.'

    Nirere yavuze ko usibye amasomo u Rwanda ruzakuramo, ruzunguka mu buryo bw'ubukungu, binarumenyekanisha muri gahunda ya Visit Rwanda.

    Ati 'Inama nk'izi iyo zije zigira ingaruka ku bukungu kuko abazitabira bazaza bajye mu mahoteli, hari n'ibyo bazagura inaha. Bizanazamura uko u Rwanda rugaragara.''

    Umuvunyi Mukuru yasabye abatanga serivisi zitandukanye kuzakira neza abazitabira inama.

    Ati ''Nejejwe no kurarikira ibindi bihugu kuzitabira. Ndizera ko iyi nama izagenda neza kandi hazigirwamo ibintu byiza bizadufasha kurwanya ruswa. Uyu ni umwanya mwiza ku Rwanda wo kwerekana ibyiza twagezeho, umuco, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda n'ibindi. Ndashishikariza Abanyarwanda kuzakirana abashyitsi urugwiro nk'uko bisanzwe.''

    Iri huriro ry'Ibihugu bihuriye muri Commonwealth muri Afurika ryashyizweho mu 2011. Riterana buri mwaka, rireba ingamba buri gihugu cyashyizeho zo kurwanya ruswa mu kurushaho kuyihashya muri Afurika.

    Iyi nama yagombaga kuba mu 2020 na 2021 ikomwa mu nkokora na Covid-19. Igamije kandi gukomeza intego y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yo kurwanya no guca burundu ruswa kuri uyu mugabane.

    U Rwanda rwashyize imbaraga mu kurwanya ruswa. Raporo y'Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n'Akarengane, [Transparency International] yo mu 2021 yarushyize ku mwanya wa 52 ku Isi, rusubira inyuma ho imyanya itatu ugereranyije n'uko rwari ruhagaze mu myaka yashize.

    Ihuriro ry'Inzego zishinzwe kurwanya ruswa muri Commonwealth Africa rigizwe n'ibihugu 18 birimo Botswana, Cameroun, Eswatini, Ghana, Kenya, Lesotho, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Nigeria, u Rwanda, Seychelles, Sierra Leone, Afurika y'Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.

    Inyungu u Rwanda rwiteze mu Nama ya 12 y'inzego z'ibihugu zishinzwe kurwanya ruswa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-u-rwanda-rwiteze-mu-nama-ya-12-y-inzego-z-ibihugu-zishinzwe-kurwanya

  • Perezida Kagame yasabye Ubwongereza kuzana abimukira n'Abajenosideri bucumbikiye #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabikomojeho ubwo yasobanuriraga abadipolomate intandaro y'umwanzuro u Rwanda ruherutse gufata wo gusinya amasezerano n'u Bwongereza, agamije kwakira bamwe mu bimukira binjiye muri icyo gihugu cy'i Burayi mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Muri iki kiganiro cyabereye muri Kigali convention Center ,yavuze ko hari Abanyarwanda bemerewe kuba ku mugabane w'u Burayi barabanje kubeshya ko bahunga ubutegetsi bubi bw'u Rwanda, kandi barasize bakoze ibyaha.

    Perezida Kagame yavuze ko ubwo yari muri Rwanda Day mu Buholandi mu mwaka wa 2014 ,yigeze kubabwira ko igihe ibihugu by'I Burayi bizamenyera ko babibeshye,bizabohereza.

    Yagize ati'Umuntu uvuze ati'nari ngiye gupfa ,Kagame yari kunyica baravuga ngo hano ni muri demukarasi,mu bwisanzure ,tumutabare'.Ariko uyu muntu mu by'ukuri yishe abantu mu Rwanda,none arimo kubeshya kugira ngo yemererwe kuba i Burayi.Icyo gihe mu 2014 narababwiye 'Umunsi umwe buzamenya uku kuri ndabibabwiye,kandi buzaza kuri buri umwe muri mwe,bumubaze ngo 'wageze hano ute', babapakire muri kontineri cyangwa ikindi kintu ,babasubizeyo'.

    Umukuru w'igihugu yavuze ko u Bwongereza nk'igihugu cy'I Burayi, gikwiye kohereza aba bimukira barebwa n'amasezerano ariko kikanohereza Abanyarwanda kimaze imyaka irenga 15 kibacumbikiye, nyamara ngo bakabaye bafungiwe ibyaha basize bakoze mu Rwanda.

    Yagize ati'Rero ndizera ko muri UK(Bwongereza),mu gihe bakohereza aba bantu,bakwiye no kutwoherereza bamwe bacumikiye mu myaka irenga 15,bakoze ibyaha hano .Twohereje dosiye zabo,zikorwaho iperereza ,izi ni dosiye zisobanutse.Aho gucumbikira muri UK ,bakabaye bafunzwe ;haba muri UK cyangwa hano .Bagera muri batanu ntabwo nibuka umubare'.

    Aba Banyarwanda batanu bacumbikiwe mu Bwongereza ni :Bajinya Vincent ,Munyameza Charles,Mutabaruka Celestin,Ugirashebuja Celestin na Nteziryayo Emmanuel.Ubushinjaha bw'u Rwanda bwabashyiriyeho impanuro zo kubuta muri yombi muri 2007,bubakurikiranyeho uruhare muri Jenosie yakorewe Abatutsi.

    Perezida Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2015 aribwo yabonye ikibazo cy'abimukira n'Abanyaburayi, kizarushaho gukomera uko iminsi izagenda iza.
    Icyo gihe byari mu Ukwakira 2015 ubwo yari muri Rwanda Day mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi.

    Akurikije uburyo icyo kibazo cyari kimaze gufata intera, Abanyafurika bajya i Burayi ku bwinshi, yabonye ko umunsi umwe igihe kizagera abanyaburayi bakarambirwa.
    Ati 'Abanyarwanda bari baje ari benshi, mbabaza bagiye baza mu Burayi.

    Narababwiye nti 'murabizi, bamwe muri mwe mwaje mubeshye, yego hari abaje mu nzira nziza, ariko benshi muri mwe mwarabeshye.' Bamwe mwaje muvuga ko mwavuye mu Rwanda muzira politiki, bamwe mwasize mukoze ibyaha hanyuma muza mwiruka muvuga ko muhunze Guverinoma mbi mu Rwanda.'

    Perezida Kagame yakomeje agira ati 'Narababwiye nti umunsi umwe ubu Burayi muri gufatirana, buzagera aho bumenye ukuri kandi buzagaruka bubabaze buti harya wageze hano ute? Bazagushyira muri kontineri bakugarure aho waje uturutse.

    Bazagira igihe bamenye ukuri kuko nabo bafite ibibazo byabo bashaka gukemura.'
    Kugeza ubu bimwe mu bihugu by'i Burayi bifite ibibazo by'ubukungu, ibindi bifite ubwoba bw'abimukira kubera ibikorwa by'iterabwoba bigenda byiyongera, ibyaha, urwango rukomeza kwiyongera mu baturage ku bimukira n'ibindi.

    Hari icyegeranyo cyakozwe ku mpunzi mu Burayi mu mwaka wa 2017, kigaragaza ko 38 % by'Abanyaburayi batekereza ko abimukira baturuka hanze y'uwo mugabane, nta cyiza bawuzanira uretse ibibazo.

    Perezida Kagame yavuze ko byigaragazaga ko hari igihe kizagera abanyaburayi bakarambirwa.

    Ati 'Nta kuntu wafata Afurika ngo uyuzuze mu Burayi ngo u Burayi buceceke, bazagira rimwe bakanguke.'

    Yasabye ibihugu by'i Burayi gukora isesengura no ku bantu bamazeyo igihe baje biyita impunzi cyangwa abimukira kuko harimo abashobora kuba barasize bakoze ibyaha aho bavuye.

    Ati 'Ndizera ko mu Bwongereza nibohereza aba bantu bazanaturebera abo bamaranye imyaka nka 15 basize bakoze ibyaha hano. Hari abantu batanu bafite dosiye hano, bishe abantu. Bafite abantu bagakwiriye kuba bari muri gereza haba mu Bwongereza cyangwa se mu Rwanda.'

    Abo Perezida Kagame yavugaga ni Vincent Bajinya, wari umuganga; Celestin Mutabaruka, wari umupasiteri; Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo bari ba burugumesitiri bakekwaho ibyaha bya Jenoside bamaze igihe mu Bwongereza.

    Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gufatanye n'uwo ari we wese wifuza ibyiza, bipfa kuba bikozwe mu bwubahane.

    Ati 'Turi abantu beza, twaba abafatanyabikorwa beza n'ababyifuza muri mwe ariko mukwiriye kutumenye neza , ibigize ubufatanye bwacu bikaba bizwi neza.'
    Mu 2021, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi uvuga ko wakiriye ubusabe bw'abimukira basaga ibihumbi 600. Ni imibare bivugwa ko hatagize igikorwa ishobora gukomeza kwiyongera mu myaka iri imbere.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo Pew Research Center mu 2016, bugaragaza ko umuvuduko w'abimukira mu Burayi nukomeza uko biri, bizagera mu mwaka wa 2080, abaturage 'u Burayi bamaze kwiyongeraho miliyoni 121 kubera abimukira.
    Ni ukuvuga ko u Burayi buramutse nta bimukira na bake bwakira, byazagera muri uwo mwaka bufite abaturage miliyoni 399 ariko imibare igaragaza ko icyo gihe buzaba bufite miliyoni 520.

    Mu myaka ya 2050, umubare w'abakiristu i Burayi uzaba waragabanyutseho 18 % mu gihe uw'abayisilamu uzaba warikubye hafi kabiri, ugeze kuri miliyoni 71 %.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasabye-ubwongereza-kuzana-abimukira-bazanye-n-abanyarwanda

  • Soudan: Imvururu zahitanye abantu 70 naho 11 barakomereka #rwanda #RwOT

    Mu murwa mukuru Juba, byibura abantu 72 bamaze kwicwa naho abagera kuri 11 bakomerekejwe bikabije n'ututsiko tw'abaturage bahanganye muri Soudan y'Epfo.

    Ingabo za l'ONU zishinzwe kubungabunga amahoro muri ako gace UNMISS zasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko bamaze kwakira ibirego 64 by'abagore bafashwe kungufu mu gace abaturage bashyamiraniyemo.

    Riti 'UNMISS ihangayikishijwe bikomeye n'ibikorwa by'ubunyamaswa byibasiye abaturage bo mu gace ka Leer kugarijwe n'imirwano , birimo kwibasira abagore bafatwa ku ngufu, ubwicanyi, ubuhotozi, gutwika abantu ari bazima n'ibitero byibasiye icyaro Leer muri Soudan y'Epfo.

    'ibyo bayaha by'urugomo byose byibasiye inyokomuntu, biri gukorwa n'urubyiruko rwitwaje intwaro mu gace ka Koch na Mayendit.'

    Babiri barokotse urwo rugomo bavuze ko insore sore zabafashe ku ngufu ubwo bari basohotse aho bari bihishe bagiye gushakira abana babo ibyo kurya

    'undi mudamu uherutse kubyara yavuze ko nawe yafashwe kungufu aranakubitwa bikabije mugihe kingana n'iminsi itatu.ati nahungabanyijwe n'igitero cy'ubunyamaswa ku baturage ba Leer

    Uhagarariye ubunyamabanga bukuru muru Soudan y'apfo Nicholas Haysom yavuze ko 'bagomba kugira icyo bakora bafatanije kugirango abarokotse ubu bwicanyi bahabwe ubutabera bukwiye kandi bahabwe ubufasha bakeneye byihuse.
    UNMISS yavuze ko Raporo yayo yagaragaje ko byibura abantu ibihumbi 40,000 bamaze guhunga ubwicanyi bubera mu gace ka Leer naho abandi ibihumbi bambutse uruzi rwa Nile bahungira I Fangak mu mugi wa Jonglei.

    Imirwano ishyamiranije abaturage bo mucyaro cya Leer ishingiye ku bwumvikane bucye hagati y'amoko no gushaka kwigarurira tumwe muduce n'imitungo muri Soudan y'Epfo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/soudan-imvururu-zahitanye-abantu-70-naho-11-barakomereka