Category: Uncategorized

  • Mu burakari Mino Raiola yanyomoje iby’urupfu rwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ibinyamakuru bikomeye byose ku Isi bitangaje inkuru y’urupfu rw’umugabo w’Umutaliyani uzwi cyane mu kureberera inyungu z’abakinnyi, Mino Raiola, yanyomoje aya makuru.

    Ku gicamunsi cy’uyu musni ku wa Kane nibwo ibinyamakuru bikomeye ku Isi birimo Daily Mail, Euro Sports, The Mirror n’ibindi byatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 54 warebereraga inyungu z’abakinnyi barimo Erling Haaland, Paul Pogba na Zlatn Ibramovic yitabye Imana.

    Amakuru yavugaga ko yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani aho yari amaze iminsi arwariye.

    Mino Raiola akaba yanyomoje aya makuru avuga ko ari inshuro ya kabiri abantu bagerageje kumwica ari muzima mu mezi ane atambutse.

    Ati 'Uko ubuzima buhagaze kugeza ubu kuri bamwe babyibaza. Birababaje, ni incuro ya kabiri mu mezi 4 banyica. Bisa nk’aho nongeye kubaho.'

    Alberto Zangrillo, ukuriye abaganga bita kuri Mino Raiola mu bitaro bya San Raffaele, yavuze ko yababajwe no kumva abanyamakuru babika umuntu urimo urwana n’ubuzima.

    Ati 'nababajwe no guhamagarwa n’abanyamakuru bakwizaga ibihuha ku muntu urimo urwana n’ubuzima.'

    Inshuti magara ya Mino Raiola, Jose Fortes Rodriguez yabwiye NOS yo mu Buholandi ko Raiola ameze nabi ariko atarapfa.

    Real Madrid yabimburiye andi makipe kwifuriza iruhuko ridashira uyu mugabo ariko ikaba yaje guhita isiba iyi tweet.

    Muri Mutarama 2022 yari mu bitaro mu Mujyi wa Milan aho byavuzwe ko yabazwe, gusa ikibazo yari afite ntabwo cyamenyekanye.

    Muri icyo gihe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Raiola yavuze ko atabazwe bikomeye ahubwo yakorewe ibizimani bisanzwe by’ubuzima.

    Igitangazamakuru cya Bild cyo mu Budage, muri Mutarama 2022 cyari cyatangaje ko Raiola arimo kwitabwaho n’abaganga kubera ikibazo cy’indwara y’ibihaha yari afite.

    Uyu mugabo wavukiye mu magepfo y’u Butaliyani, uretse aba bakinnyi bavuzwe haruguru yarebereraga inyungu zabo, yari ahagarariye kandi Henrikh Mkhitaryan, Marco Verratti, Gianluigi Donnarumma, Matthijs de Ligt, Mario Balotelli n’abandi.

    Current health status for the ones wondering: pissed off second time in 4 months they kill me. Seem also able to ressuscitate.

    — Mino Raiola (@MinoRaiola) April 28, 2022

    Mino Raiola yavuze ko atapfuye akiri muzima

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-burakari-mino-raiola-yanyomoje-iby-urupfu-rwe

  • Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Gisenyi wagiye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi hashyingurwe umubiri w’umuntu umwe wabonetse ahitwa Muhira mu Murenge wa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/gisenyi-bagiye-gushyingura-mu-rwibutso-umubiri-wabonetse-ahubakwa-umudugudu

  • Uganda yoroheje amabwiriza ya Covid ku bagenzi #rwanda #RwOT

    Umuturage wa Uganda n'undi mugenzi ugendereye iki gihugu yarikingije byuzuye, ntibikiri ngombwa ko ugaragaza ko wipimishije mu masaha 72 mbere

    Minisitiri w'ubuzima muri Uganda Jane Ruth Aceng yabwiye itangazamakuru igihugu cyabo cyakuyeho gusaba igipimi cya PCR mu masaha 72 cyasabwaga abaje muri Uganda bakoreje indege, mu gihe bagaragaza ko bikingije byuzuye.

    Yongereyeho ko umugenzi uje gutega indege ashobora kwakwa iyi PCR gusa mu gihe igihugu agiyemo kiyitegeka.

    Kugeza ubu inking zisaga miriyoni 44 nizo zimaze gutangwa muri Uganda, minister Aceng yavuze ko mu baturage miriyoni 15 abangana na 71% bahawe byibura urukingo rumwe.

    Ni mugihe abaturage basaga miriyoni 10 muri Uganda bo bamaze kwikingiza Covid byuzuye , aba bagize 48% by'abaturage bose kandi abangana n'59,542 bamaze guhabwa urukingo rushimangira.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/uganda-yoroheje-amabwiriza-ya-covid-ku-bagenzi

  • Perezida Vladimir Putin yahaye Gasopo igihugu icyo aricyo cyose cyashaka kwinjira mu ntambara arimo #rwanda #RwOT

    Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin, yaburiye ko igihugu icyo ari cyo cyose kigerageza kujya mu ntambara yo muri Ukraine kizahura n'igisubizo 'cyihuta nk'umurabyo'.

    Mu ijambo ribonwa nk'irikomoza kuri misile zo mu bwoko bwa ballistic ndetse n'intwaro z'ubumara za nikleyeri, Putin yagize ati: 'Dufite ibikoresho byose umuntu n'umwe adashobora kwirata ko afite… tuzabikoresha nibiba ngombwa'.

    Ibihugu by'inshuti za Ukraine byongereye intwaro biyiha, Amerika ikaba yarasezeranyije gutuma Ukraine itsinda Uburusiya. Abategetsi bo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika) bavuga ko Uburusiya burimo guhura n'imbogamizi mu bikorwa byabwo mu burasirazuba bwa Ukraine.

    Mu cyumweru gishize, Uburusiya bwagabye igitero kinini cyo gufata akarere ka Donbas nyuma yuko bukuye ingabo mu turere two mu nkengero y'umurwa mukuru Kyiv. Ariko nkuko umutegetsi umwe abivuga, abasirikare b'Uburusiya 'barimo kugorwa no gutsinda ukwirwanaho gukomeye kwa Ukraine kandi barimo gutakaza abasirikare'.

    Mu yandi makuru, akanama k'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) kashinje Uburusiya gushyiraho ibikangisho nyuma yuko buhagaritse kohereza gaz (gas) muri Pologne (Poland) na Bulgaria.

    Perezida w'ako kanama Ursula von der Leyen yavuze ko byerekana 'ukutizerwa' kw'Uburusiya nk'igihugu kigurisha ibitoro.

    Ibiro bya Perezida w'Uburusiya — Kremlin — byavuze ko Uburusiya bwahatiwe kugira icyo bukoze kubera 'ingamba zitari iza gicuti' z'ibihugu byo mu burengerazuba.

    Uko gufunga ibitoro kwa kompanyi Gazprom ya Leta y'Uburusiya gukurikiye kuba Pologne na Bulgaria byaranze kuriha gaz mu mafaranga y'Uburusiya azwi nk'ama-roubles.

    Ibyo Perezida Putin yari yabisabye mu kwezi kwa gatatu, mu gufasha kuzahura agaciro k'iryo faranga ryashegeshwe n'ibihano Uburusiya bwafatiwe n'ibihugu byo mu burengerazuba.

    Perezida Putin yavuze ayo magambo ku wa gatatu ubwo yari arimo kugeza ijambo ku badepite b'Uburusiya mu mujyi wa St Petersburg uri mu majyaruguru. Yagize ati: 'Niba umuntu uvuye hanze agerageje kwinjira muri Ukraine agateza inkeke ku migambi y'Uburusiya, igisubizo cyacu kizihuta nk'umurabyo'.

    Akomeza ati' Dufite ibikoresho byose [byo gusubiza] umuntu n'umwe adashobora kwirata ko afite. Kandi ntituzaba turimo kubirata, tuzabikoresha nibiba ngombwa'.

    Perezida Putin nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, yongeyeho ko ibyemezo byose ku bizaba biri muri icyo gisubizo cy'Uburusiya byamaze gufatwa — ntiyagira andi makuru atanga.

    Uburusiya bwateye Ukraine ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2022, nuko mu gihe cy'iminsi yakurikiyeho Perezida Putin ategeka igisirikare cy'igihugu cye gutegura ku rwego rwo hejuru ubwirinzi bw'intwaro za nikleyeri.

    Abasesenguzi bamwe bumvikanisha ko ibikangisho nk'ibyo ari uburyo bwa Putin bwo kugerageza kuburira inshuti za Ukraine kutarushaho kugira uruhare mu ntambara.

    Perezida Putin yavuze iryo jambo hashize umunsi umwe ibihugu byo mu burengerazuba bikoreye inama mu Budage, bisezeranya kongera imfashanyo ya gisirikare biha Ukraine.

    Minisitiri w'ingabo z'Amerika Lloyd Austin yasezeranyije kunyeganyeza 'ijuru n'isi' mu rwego rwo gutuma Ukraine itsinda intambara.

    Mu bihe bya vuba aha bishize, habayeho kwiyongera kw'umubare w'ibyo ibihugu byo mu burengerazuba byiyemeje kongera nk'imfashanyo ya gisirikare biha Ukraine, birimo nk'Ubudage bwatangaje ko buzayoherereza ibifaru 50 birasa indege, mu cyabaye guhindura gukomeye gahunda yabwo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-vladimir-putin-yahaye-gasopo-igihugu-icyo-aricyo-cyose-cyashaka-kwinjira-mu-ntambara-arimo/

  • M23 yishimiye ibyavuzwe na Perezida Kenyatta inahishura impamvu yubuye imirwano #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Perezida wa Kenya bisubiramo amagambo yo mu butumwa bwa videwo yagejeje ku ntumwa z’imitwe yitwaje intwaro yitabiriye ibiganiro i Nairobi hamwe n’intumwa za leta ya Congo agira ati :

    “…mudashyize intwaro hasi ngo mushyire hamwe mu buryo butamenerwamo mu rwego rwo gutuma DRC itekana, imbuto z’uburumbuke, mwese mukwiye kubonaho zivuye mu mutungo mwinshi [w’igihugu], zizakomeza kutabageraho”.

    Bwana Kenyatta, ukuriye umuryango w’Afurika y’uburarisazuba (EAC) muri iki gihe, yongeyeho ati :

    “Ibi bituma byihutirwa ku bantu bose b’ugushaka kwiza muri DRC kwishyira hamwe bakihutira gushyiraho umusingi w’uburumbuke bakora nta kuruhuka mu kugera ku mahoro arambye”.

    Umutwe wa M23, wongeye kurwana n’ingabo za DR Congo, washimye urugero rwatanzwe na Perezida Kenyatta rw’uko yumvikanye na Raila Odinga bari bahanganye mu matora yo mu 2017, uvuga ko “leta ya Congo igomba kugira umutima wo gushyira mu bikorwa amasezerano”.

    Major Willy Ngoma uvugira M23 yabwiye BBC ati : “[Perezida Kenyatta] Ni nkaho yavuze ngo ‘mwiyunge bya nyabyo’.

    “Turashaka amahoro, ni yo mpamvu twatanze agahenge ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa kane. Ariko amahoro ku kihe kiguzi ?

    “Twasinye amasezerano y’amahoro na leta i Nairobi mu 2013 no mu 2020 na [Perezida] Tshisekedi. Abanyecongo bagomba kugira umuco wo gushyira mu bikorwa ibyo bavuga”.

    Muri iryo jambo Uhuru yavuze hamwe na Perezida Tshisekedi mu buryo bw’iyakure bwa videwo, Perezida wa Congo yavuze ko ashimira imitwe yitabiriye ibi biganiro, avuga ko yiteguye kuyitega amatwi no kuyiha umutekano, asaba ko gahunda iriho ari ukuyisubiza mu buzima busanzwe.

    Ibiro bya Perezida wa Kenya bivuga ko ibyo biganiro by’amahoro hagati ya leta n’imitwe ikorera mu burasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu ya ruguru, Kivu y’epfo no muri Ituri, byitabiriwe n’abahagarariye imitwe irenga 30.

    Ariko muri DR Congo habarirwa imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, mu yikomeye hakaba harimo M23, uyu ukaba warirukanwe mu biganiro by’i Nairobi ku busabe bwa Congo iwushinja kubura imirwano mu cyumweru gishize – ibyo wo uhakana uvuga ko ari wo washotowe.

    No kuva mu gicuku cyo ku wa gatatu imirwano yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta (FARDC) muri teritwari ya Rutshuru, buri ruhande rurashinja urundi gutangiza iyi mirwano.

    Colonel Ndjike Guillaume Kaike uvugira ingabo muri Kivu ya ruguru yasubiwemo n’ibinyamakuru byaho avuga ko M23 ari yo yateye ibirindiro byabo ahagana saa cyenda z’igicuku.

    Ku munsi w’ejo ku wa gatatu, Major Ngoma yabwiye BBC ko ingabo za leta “zateye ibirindiro byacu, maze turwana nazo”.

    Hari hashize imyaka igera hafi ku 10 umutwe wa M23 utavugwa mu rwego rwa politiki cyangwa mu ntambara, bivuye ku masezerano yashyizweho umukono i Nairobi ku itariki 12 y’ukwa 12 mu 2013 hagati yawo na leta ya Kinshasa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yishimiye-ibyavuzwe-na-Perezida-Kenyatta-inahishura-impamvu-yubuye-imirwano

  • Hagaragajwe amashusho mashya y’umuraperi DaBaby arasa umwana w’imyaka 19 agapfa(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuraperi Jonathan Kirk wamamaye nka DaBaby hagaragajwe amashushio ye mashya arasa umuntu bikamuviramo urupfu.

    Ni amashusho yafashwe tariki ya 5 Uushyimgo 2018, amugaragaza ashyamiramana na Jaylin Craig w’imyaka 19 kugeza amurashe akamwica.

    Aya mashusho akaba yakuruye impaka nyinshi aho abantu bavuga ko uyu muraperi wari wakatiwe igifungo cy’umwaka umwe usubutswe muri 2019 Urukiko rukwiye gusuzuma neza rukaba rwamukanira urumukwiye.

    Iyi mirwano yabereye iguriro rya Walmart mu Majyaruguru ya Carolina, DaBaby akaba yaravuze ko we yishe Craig arimo agerageza kwirwanaho kuko yari aje amusagariye, undi na we agerageza kurinda umuryango we bari kumwe ari we mukunzi we kuko yabonaga abasore babiri babiyenzagaho kandi bafite imbunda. Gusa aya mashusho agaragaza ko DaBaby ari we watangije imirwano.

    Nk’uko kandi abanyamategeko ba DaBaby babitangarije ikinyamakuru TMZ, bavuze ko n’urukiko aya mashusho arimo gukwirakwizwa narwo rwayasuzumye rukanzura ko yabikoze arimo yirwanaho atari agamije kumwica.

    DaBaby hagaragajwe amashusho ye mashya arasa Jaylin Craig

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hagaragajwe-amashusho-mashya-y-umuraperi-dababy-arasa-umwana-w-imyaka-19-agapfa-video

  • #COVID19: Abanduye bashya 5 ni bo babonetse ku wa Gatatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 27 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batanu banduye Covid-19, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-bashya-5-ni-bo-babonetse-ku-wa-gatatu-56846