Category: Uncategorized

  • Platini yerekanye inzu yujeje mu Bugesera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Platini amaze iminsi yimukiye mu nzu ye yujuje mu Karumuna ho mu Karere ka Bugesera, n'ubwo ari bwo ibikorwa byo kuyitunganya neza bigiye kurangira.

    Nk'uko umwe mu nshuti ze za hafi abivuga, uyu muhanzi yimukiye muri iyi inzu, iri mu nziza ziri muri aka gace.

    Ni inzu igeretse, yari imaze igihe yubakwa ndetse ubu igeze mu mirimo yo y'irangiza.

    Platini ari mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, akaba yaranabonye sosiyete yo muri Nigeria imufasha mu muziki.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/platini-yerekanye-inzu-yujeje-mu-bugesera/

  • RAB yakiriye Ihuriro mpuzamahanga ry’Ibigo bikora ubushakashatsi mu by’ubuhinzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) cyakiriye Ihuriro mpuzamahanga ry’Ibigo bikora ubushakashatsi mu by’ubuhinzi(CGIAR), rikaba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rab-yakiriye-ihuriro-mpuzamahanga-ry-ibigo-bikora-ubushakashatsi-mu-by-ubuhinzi

  • Breaking: Madamu Jeannette Kagame yakiriye ba… – #rwanda #RwOT

    Amakuru yo guhura kwa Madamu Jeannette Kagame n’aba Nyampinga yatangarijwe ku rukura rwa Twitter rwa Madamu Jeannette Kagame Umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame ku mugoroba w’uyu wa Kane. Ni bwo bwa mbere Madamu Jeannette Kagame ahuye n’abakobwa babaye ba Miss Rwanda n’abandi bitabiriye iri rushanwa.

    Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro na Nshuti Divine Muheto (Miss Rwanda 2022), Ingabire Grace (Miss Rwanda 2021), Nishimwe Naomie (Miss Rwanda 2020), Nimwiza Meghan (Miss Rwanda 2019), Iradukunda Liliane (Miss Rwanda 2018), Iradukunda Elsa (Miss Rwanda 2017), Mutesi Jolly (Miss Rwanda 2016), abakobwa babaye ibisonga, abegukanye andi makamba n’abitabitabiriye Miss Rwanda.

    Yakiriye kandi Saro Amanda wabaye Miss Talent; Uwimana Jeannette wegukanye ‘Most Innovative Project’, Mugabekazi Ndahiro Queen wabaye Miss Photogenic, Kayumba Darina wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2022, Keza Maolithia wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022 n’abakobwa bageze mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 ariko bategukanye amakamba.

    Madamu Jeannette Kagame ubwo yaganirizaga ba Nyampinga 

    Madamu Jeannette Kagame yabwiye aba bakobwa ati “Kuri mwe mwahatanye muri Miss Rwanda, turabizi neza ko bino bihe bitaboroheye, nk’ababyeyi cyangwa nk’abavandimwe, turahamya ntagushidikanya ko imyanzuro y’uyu munsi n’iy’ejo hazaza ndetse n’amahitamo bizabangorera imbaraga kurushaho.”

    Madamu Jeannette Kagame yakiriye aba ba Nyampinga mu bihe bitoroshye dore ko hashize iminsi micye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutaye muri yombi Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Madamu Jeannette Kagame yakiriye ba Nyampinga b’u Rwanda n’abandi bitabiriye Miss Rwanda

    Ange Kagame yitabiriye ibiganiro Madamu Jeannette Kagame yagiranye na ba Nyampinga 

    Miss Uwimana Jeannette ni umwe muri ba Nyampinga bakiriwe na Madamu Jeannette Kagame 

    Madamu Jeannette Kagame yanyuzwe no kuganira na ba Nyampinga 

    ABANDITSI: Gedeon Mupende & Janvier Iyamuremye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116733/breaking-madamu-jeannette-kagame-yakiriye-ba-miss-rwanda-batandatu-nibisonga-byabo-amafoto-116733.html

  • #COVID19: Abantu barindwi banduye babonetse mu bipimo 6,310 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 28 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu barindwi banduye Covid-19, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-barindwi-banduye-babonetse-mu-bipimo-6-310

  • Ruswa mu Rwanda : Hashyizweho irindi tsinda rishinzwe kuyirwanya #rwanda #RwOT

    Ni itsinda rigizwe n’abakozi bo mu nkiko zitandukanye zo mu gihugu rifite inshingano zo gutahura ruswa cyangwa imyitwarire yerekeza kuri yo.

    Abantu 76 barimo abagore 30 ni bo bagenwe bavuye mu nzego zitandukanye z’ubutabera.

    Bahawe inshingano zo kugarura isura nziza y’urwego rw’ubutabera dore ko bamwe mu baturage bakemanga ubunyangamugayo bwa bamwe mu bakora muri uru rwego.

    Si ubwa mbere hashyizweho inzego zigenzura ruswa mu butabera ariko izagiyeho mbere ngo zananiwe gutanga umusaruro.

    Mu gihe kingana n’imyaka itandatu abakozi 98 bo mu rwego rw’ubutabera barimo n’abacamanza bahawe ibihano birimo kwirukanwa cyangwa kwamburwa igice cy’umushahara.

    Umukuru w’urukiko rw’ubujurire, Bwana Francois Regis, yavuze ko abo bantu bahowe amakosa atandukanye.

    Yayatondetse agira ati : “… guhimba urubanza agamije gufungura umufungwa mbere y’igihe yakatiwe n’urukiko, guhindura icyemezo gifunga umuntu by’agateganyo akagihinduramo ikimufungura by’agateganyo…

    “...guhindura icyemezo mu rubanza rwasomwe mu ruhame, kugirana imishyikirano itemewe no kuguza amafaranga umuturage ngo akurikiranirwe urubanza mu rukiko.”

    Havuzwe kurwanya ruswa ariko ngo si yo ngeso yonyine ikwiye kurwanywa ku bakora mu rwego rutanga ubutabera.

    Umucamanza mu rukiko rukuru, Bwana Charles Kaliwabo, yavuze ko asanga hari n’ahandi hakwiye kwitonderwa.

    Bwana Kaliwabo yagize ati : “Ntabwo twari dukwiriye kuba tugihanirwa gufata amafaranga ya ruswa, warukwiye no guhanirwa yuko wagiye mu kabari ntiwishyure umwenda.

    “Warukwiye guhanirwa yuko niba wariyandagaje ukagera n’aho ubyara umwana hanze, ugahanirwa yuko udatanga indezo. Ntushobora kuza guca urubanza rw’umuntu utaratanze indezo…”

    Ubwo yatangaga inshingano kuri iri tsinda, umukuru w’urukiko rw’ikirenga Bwana Faustin Nteziryayo yavuze ko aba bagomba guhashya ingeso zituma ubutabera butakarizwa icyizere.

    Urwego rw’ubutabera ni rumwe mu zikunze kunengwa ku rwego mpuzamahanga gukorera mu kwaha kwa politiki.

    Abategetsi b’u Rwanda bahakana ibi ariko ibyegeranyo by’umuryango wa Transparency International ishami ry’u Rwanda na byo bikunze gutungwa agatoki imyitwarire ya bamwe mu bakora muri uru rwego.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ruswa-mu-Rwanda-Hashyizweho-irindi-tsinda-rishinzwe-kuyirwanya

  • Umunyabigwi Mino Raiola wareberaga inyugu abakinnyi benshi ku Isi yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani byatangaje ko uyu mugabo yari amaze igihe arwaye ndetse iyi ndwara akaba ariyo yamuhitanye.

    Uyu Mutaliyani yajyanywe mu bitaro by'i Milan muri Mutarama uyu mwaka aho yaje no ku bagwa, nyuma yoherezwa mu rugo kuba ariho yitabwaho gusa byaje kurangira iyi ndwara imuhitnye.

    Raiola wamenyekanye cyane kugira uruhare mu igura n'igurisha (transfers) ry'abakinnyi bakomeye ku Isi ndetse n'ubwenge yakoreshaga kugira ngo yumvikanishe umukinnyi n'ikipe ku munota wa nyuma byari byarananiranye.

    Uyu mugabo yakangaranyije Isi ubwo yazanaga Pogba muri Manchester United avuye muri Juventus yo mu Butaliyani atanzweho akayabo ka miliyoni 89 z'amapawundi mu 2016, anaba umukinnyi wa mbere iyi kipe y'i Manchester iguze.

    Uyu mugabo wari utunze miliyoni 68 z'amapawundi, yarebereraga inyungu z'abakinnyi bakomeye ku Isi barimo Paul Pogba, Zlatan Ibramovic, Erling Haaland, Matthijs De Light, Lukaku, Balotelli, Verratti, Mkhitaryan na Gianluigi Donnarumma.

    Urupfu rwa Raiola rwababaje abasportif bose ku Isi kuko yari umugabo wari ufatiye runini ruhago y'Isi.

    Raiola yitabye Imana ku myaka (' azize uburwayi

    Sorce: The Sun

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyabigwi-mino-raiola-wareberaga-inyugu-abakinnyi-benshi-ku-isi-yitabye-imana

  • Buri wese afite umunsi we – Ubushinjacyaha bwaburiye abakekwaho Jenoside bihishe mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe n'Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, nyuma yo kwakira Micomyiza Jean Paul wamenyekanye nka 'Mico' wagejejwe i Kigali yoherejwe na Suède.

    Mico akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byose ashinjwa ko yabikoreye mu Ntara y'Amajyepfo by'umwihariko mu Karere ka Huye.

    Umuryango Uharanira Inyungu z'Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi [IBUKA], wagaragaje ko kuba uyu mugabo yashyikirijwe ubutabera bikwiye kubera isomo ibindi bihugu bitari byatanga abagize uruhare muri Jenoside kugira ngo bose baryozwe ibyo bakoze.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal yagize ati 'Ni icyemezo twakiriye neza kuba uyu Micomyiza Jean Paul ubutabera bwa Suède bwaremeje kumwohereza mu Rwanda.'

    'Ni icyemezo cyiza kuko icyaha cya Jenoside ni icyaha cyibasira inyokomuntu, ibihugu byose bikwiye kugira uruhare mu gutanga ubutabera.'

    Yakomeje agira ati 'Turashima iyi ntambwe iba itewe n'igihugu cya Suède kuko ni urugero no ku bindi bihugu mu by'ukuri turashima n'ibindi bihugu bifata iki cyemezo kuko biba bikwiye kubera amasomo n'ibindi biseta ibirenge, bitarafata ibyemezo byo kugira uruhare mu butabera ngo abakekwa babohereze mu Rwanda.'

    Ubushinjacyaha bugaragaza ko kuva mu 2013, Mico yagiye ashyirirwaho inyandiko zimuta muri yombi ariko urwa nyuma ari narwo yafatiweho rwashyizweho mu 2020.

    Icyo gihe yahise afungwa atangira kuburana ku kuzanwa mu Rwanda cyangwa kuburanishirizwa muri Suède ariko biza kurangira urukiko rwanzuye ko azanwa mu Rwanda kuko rutigeze rubona inzitizi zatuma ataburanishirizwa aho yakoreye ibyaha.

    Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko Micomyiza agiye kumenyeshwa ibyaha aregwa n'Urwego rw'Ubugenzacyaha hanyuma azabone kugezwa mu Bushinjacyaha aribwo buregera dosiye ye.

    Buri muntu afite umunsi we!

    Kuva mu 2005, ubwo u Rwanda rwakiraga umuntu wa mbere ukekwaho uruhare muri Jenoside kugira ngo agezwe imbere y'ubutabera, hamaze kwakirwa abantu 29.

    Ku rundi ruhande ariko impapuro zose u Rwanda rwohereje mu bihugu by'amahanga zigera ku 1147. Ni ikigaragaza ko umubare w'abagejejwe mu Rwanda uri hasi cyane ugereranyije n'abagakwiye kuba baroherejwe.

    Nkusi ati 'Ntabwo biramera neza cyane ariko ni intambwe. Ni intambwe kuko ibi byaha ni ibyaha bidasaza bimara igihe kirekire, buhoro buhoro ibihugu bitandukanye byaba iby'i Burayi cyangwa muri Afurika, turakorana ariko nibaza ko icyo twifuza ni uko byihuta kandi turabyizeye.'

    Gusa Nkusi agaragaza ko n'ubwo abamaze gushyikirizwa u Rwanda ari bake ariko hari n'urundi ruhande rw'abagiye baburanishwa n'ibihugu bahungiyemo kandi bikabahamya ibyaha bagahanwa.

    Ababuranishijwe n'ibihugu byo hanze mu bihe bitandukanye ni 24 barimo Théodore Rukeratabaro, Claver Berinkindi na Stanisilas Mbanenande bakatiwe igifungo cya burundu n'ubutabera bwa Suède.

    Nkusi avuga ko uko byagenda kose buri wese muri aba bashinjwa uruhare muri Jenoside azashyikirizwa ubutabera kubera

    Ati 'Buri wese azagira umunsi we, icyaha cya Jenoside ntabwo gisaza, aba bose birirwa bihishahisha mu mahanga bazagezwa imbere y'ubutabera. Imikoranire n'ibindi bihugu irahari kandi izakomeza kunozwa, haramutse hagize n'abandi bafatwa cyangwa abazaza tuzabimenyesha Abanyarwanda.'

    Bakoresha amayeri akomeye…

    Hari abahindura imyorondoro, kwimuka mu bihugu bitandukanye bakava aho baba ejo bakimukira mu bindi bihugu. Ni ibintu bikuze kugaragara mu bihugu by'i Burayi ndetse n'ibyo muri Afurika y'Amajyepfo.

    Uretse guhindura imyorondoro hari n'andi mayeri bakoresha arimo gutanga amatangazo avuga ko bapfuye kandi bakiriho n'andi atandukanye.

    Nk'urugero rwa Micomyiza, bivugwa ko yari yarahinduye imyorondoro ndetse avuga ko ari Umurundi atari Umunyarwanda. Ibi ni bimwe mu byatumye atinda gutahurwa.

    Ahishakiye ati 'Ni imbogamizi kuko biri mu bituma batagaragara vuba ngo bafatwe, rimwe na rimwe bigatuma ibihugu bimwe byashakaga gutanga ubutabera biseta ibirenge biheraho bikabigira impaka zindi bigatuma gutanga ubutabera bitinda cyangwa se batanabikora.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko nanone bikaba n'uburyo bwo kwemera cyangwa kwishinja ibyaha, ubundi koko kugira ngo umuntu afate icyemezo cyo kwiyambura ubwenegihugu, kwihakana amazina ye, nabyo ubwabyo bikwiye kuba byumvisha neza bya bihugu barimo ko uwo muntu niba yarageze kuri urwo rwego akwiye gufatwa kuko ni nk'uburyo bwo kwishinja ibyaha no kubyemera.'

    IBUKA igaragaza ko bibabaje kuba mu myaka 28 ishize hari ibihugu bikomeje guseta ibirenge mu gutanga ubutabera ku cyaha ndengakamere nka Jenoside.

    Micomyiza ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Butare aho akomoka, yagejejwe mu Rwanda kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yatangaje ko intambwe imaze guterwa mu kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho Jenoside bari mu mahanga ikiri nto cyane

    Video: Amahoro Pacifique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/buri-wese-afite-umunsi-we-ubushinjacyaha-bwaburiye-abakekwaho-jenoside-bihishe