Category: Uncategorized

  • Byatangajwe ko Urubanza rwa Micomyiza woherejwe na Suède ruzatangizwa bundi bushya #rwanda #RwOT

    Ibyo yabitangaje ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwakiriye Micomyiza woherejwe na Suède, ukurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyaha cya Jenocide, ubufatanyacyaha muri Jenocide n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Suède yohereje Micomyiza kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside ashinjwa, ko yakoze ari umunyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda i Butare mu 1994.

    Yaburanye mu nkiko za Suède arwanya koherezwa mu Rwanda, ubucamanza bwaho mu kwezi k'Ukuboza 2021 bwanzura ko nta mpamvu yatuma atoherezwa mu Rwanda.

    Ku ya 31 Werurwe 2022, nibwo Guverinoma ya Suède yafashe iki cyemezo cyo kohereza Micomyiza mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw'u Rwanda, nk'uko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byabitangaje. Gusa abamwunganira muri Suède, bahise batangaza ko bagiye kwitabaza urukiko rw'Ubutabera mu Burayi.

    Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda, Nkusi Faustin avuga ko iyo umuntu yaburanye ari mu mahanga ariko bikaba ngombwa, ko yoherezwa kuburanira aho yakoreye icyaha icyo gihe bifatwaho icyemezo.

    Ati 'Icyo gihe ibyemezo byafashwe n'inkiko Gacaca bivanwaho kugira ngo urubanza rutangire bundi bushya, niko bigenda. Niba rero yaraburanye cyangwa ataraburanye bigeye gusuzumwa kuko agiye gutangira kuburanishwa vuba, aho azamenyeshwa ibyaha aregwa n'ubushinjacyaha mu rwego rw'ubugenzacyaha nyuma agezwe mu bushinjacyaha, dosiye iregerwe ku buryo ibijyanye n'amategeko byose bizasuzumwa'.

    Nkusi avuga ko Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwashyizeho impapuro zita muri yombi Micomyiza mu bihe bitandukanye guhera muri 2013, ariko urupapuro rwa nyuma rwashyizweho muri 2020 ari narwo rwakurikijwe kuri ubu mu kumuta muri yombi.

    Yongeraho ko n'ubwo bitaragera ku rugero rushimishije ariko hamaze guterwa intambwe ku bihugu by'amahanga, mu kohereza abanyabyaha bakekwaho kugira uruhare muri Jenocide, cyane ko ari ibyaha bidasaza, akavuga ko Micomyiza ari umunyabyaha wa 29 ukekwaho kugira uruhare muri Jenocide umaze koherezwa kuva muri 2005 kugeza uyu munsi.

    Nkusi yagize ati 'Intambwe irahari ariko ntibiramera neza cyane, kuko mu mpapuro twohereje mu bihugu by'Afurika n'u Burayi zigera ku 1,147 hamaze koherezwa makumyabiri n'icyenda (29) gusa, icyo twifuza ni uko byihuta'.

    Yongeraho ko hari ibihugu biburanisha abanyabyaha hanze, aho hari ibyaburanishije abantu bagera kuri 24 harimo na Suède yaburanishije abantu batatu mu bihe bitandukanye, ndetse bakatirwa igifungo cya burundu, tukanabishima.

    Umuvugizi w'Ubushinjacyaha avuga ko hari imbogamizi zikigaragara nyinshi mu guta muri yombi abanyabyaha.

    Ati 'Imbogamizi zirahari kandi ni nyinshi, zirimo abahindura imyirondoro, kwimuka mu gihugu ava muri kimwe akajya mu kindi, ndetse n'abatanga amatangazo ababika ko bapfuye kandi bakiriho'.

    Yongeraho ko ibyo bitabaca intege kuko uko bahinduye imyirondoro barabimenya nk'ubushinjacyaha bw'u Rwanda, noneho bagakomeza gukurikirana kugeza bataye muri yombi ukekwaho ibyaha.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/byatangajwe-ko-urubanza-rwa-micomyiza-woherejwe-na-suede-ruzatangira-bundi

  • Aline Gahongayire yambitse Mama we impeta, Amusezeranya ibintu bikomeye (Video) #rwanda #RwOT

    Uyu muramyi ukunzwe na benshi cyane akunze kugaraga mu bikorwa by'urukundo afasha abantu bababaye akabafasha kugarura ikizere cy'ubuzima.

    Aline Gahongayire ufite ubuhamya bukomeye ndetse benshi bigiraho akunze kugaragaza Mama we nk'inshuti ye magara abinyujije ku mbugankoranyambaga ze.

    Kuri iyi shuro noneho yongeye kuzamura amarangamutima y'abantu benshi ubwo yagaragazaga amashusho arimo yambika Mama we Impeta ayivugiraho amasezerano menshi nkuko tubizi kubashyingiranwa cyangwa se dufata impeta nk'igihango gikomeye.

    Ni amashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram arangije agira ati”Iyi ni impeta nkwambitse y'ikimenyetso cy'urukundo dukoranye uyumunsi, ndagusezeranya ko ntazaguhemukira, ko ntazaba ikirara, ko ntazaba uworoheje, Nzaba umuntu ukomeye,nzubaha Imana, nzakorera Imana, Nzaguhesha ishema, nzaguhoza amarira warize,Nzubaha Imana yawe, Imana yawe izaba iyange,iki n'ikimenyetso dukoranye uyu munsi ko utazongera kurira ukundi ahubwo uzasaza useka, uzajya urota useke, ubyuke useke kuko ntakintu kibi kizakugeraho kuko urakunzwe asoza agira ati Urukundo ngukunda ruruta urwo undi muntu wese yagukunda.

    Aline kuri we ntago yabonye ko bihagije yakomeje kumagambo yaherekeje aya mashusho agira ati” Mama ni wowe tuziranye igihe kirekire imyaka 35 nziranye nawe nasanze uri ndahemuka, inyangamugayo, umushumba utaragirira ibihembo.

    Arakomeza ati” Ni wowe Rukundo, ndashima Imana yemeye ko mvukira muri wowe, Mama ni wowe wampetse kugeza nubu umbikiye amabanga niwubahwe.

    Ku myaka 60 Imana ikikuduhaye ku isi ndayishimiye kandi nyisaba gukomeza kukongerera indi myinshi kuko iyo wahawe wayibyaje umusaruro na magingo aya uri Intwari.

    Yongeraho ati” Mama nkunda ko uri umubyeyi wa bose kandi utarobanura, icyo ntabasha kuguha Imana izakiguha arangije aramushimira.

    Aline Gahongayire yasoje yifuriza Mama we kubaho nk'umubyeyi afata nk'ujyanama we ukomeye ati” ubereye ibyiza Mubyeyi Isezerano ngiryo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/aline-gahongayire-yambitse-mama-we-impeta-amusezeranya-ibintu-bikomeye

  • Miss Akaliza Amanda yunze mu ry’abakobwa bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Miss Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022 ingingo ikomeje kugarukwaho cyane cyane ku mbugankoranyambaga ni iy'uburyo abakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda bagiye bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.Ni nyuma y'aho umwe mu bayobozi bategura iri rushanwa atawe muri yombi kuri uyu wa kabiri.

    Akaliza Amanda ,witabiriye iri rushanwa muri 2021 na we yanze kuripfana maze ahamya ko bene iri hohoterwa na we arizi koko ko ryabayeho.Uyu mukobwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, agaragaza ko hari ibyo azi kuri iyi ngingo yari yarabuze uko abivuga.

    Ati ' kenshi nashatse kugira icyo mvuga ariko icyo gihe sinabishoboye kuko kuvuga nta bimenyetso byari kwangiza kuruta uko byari gufasha. Ubu noneho ntabwo nshobora gukomeza guceceka. Ibi nanditse ni uburyo bwo kugaragaza aho mpagaze nizera ko byatera imbaraga abakobwa kwihagararaho bakabwira ibyabo polisi mu gihe babyifuza.'

    Akaliza Amanda yavuze ko ntawe avugira mu bakobwa bose bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, gusa yiteguye gushyigikira buri wese uzashaka kugaragaza ibyamubayeho.

    I am simply here to stand in solidarity with the girls. I will support you when you feel it’s time to speak up. I will defend you when you need me to, and I will understand you if you choose to deal with this in your own way.

    — Amanda Akaliza (@ssouljahh) April 26, 2022

    But now that it is in the open I cannot stay silent this time. This tweet is to publicly show where I stand in hopes that it will encourage the women to stand up for themselves and speak to the police if they so wish.

    — Amanda Akaliza (@ssouljahh) April 26, 2022

    Source : https://yegob.rw/miss-akaliza-amanda-yunze-mu-ryabakobwa-bakorewe-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina-muri-miss-rwanda/

  • Kamonyi-Kwibuka 28: Ndashimira Abarokotse Jenoside ku mpano ikomeye y'imbabazi mwatanze-Guverineri Kayitesi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gice cy'Amayaga, aho abarokotse Jenoside mu Murenge wa Mugina na Nyamiyaga mu cyahoze ari Komine Mugina, bibutse kuri uyu wa 26 Mata 2022, yashimiye Abarokotse Jenoside ku mbabazi batanze. Ahamya ko ari ubutwari kandi ari impano ikomeye, abasaba kuyikomeza. Muri uku kwibuka, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 108 yabonetse.

    Guverineri Kayitesi, mu gushimira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aha mu gice cy'Amayaga ku gikorwa cy'imbabazi batanze, yagize ati' Ndashimira Abarokotse Jenoside ku mpano ikomeye mwatanze, impano y'imbabazi, ni mpano ikomeye, mwarababariye kandi muzabikomeze, kubabarira ni umutima wa kimuntu utagirwa na buri wese'.

    Abaje kwibuka, bunamiye Inzirakarengane z'Abatutsi biciwe ku Mugina muri Jenoside 1994.

    Akomeza ati' Turabashimira rero n'uruhare mugira mu gukomeza kwiyubaka mu bibazo by'inzitane mwasigiwe na Jenoside'. Ashimira Leta y'u Rwanda yahagaritse Jenoside, igakomeza kunga Abanyarwanda, igaharanira ko Abanyarwanda bashyira hamwe mu Gihugu buri wese yibonamo.

    Guverineri Kayitesi, yahumurije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agira ati' Ndagira ngo rero mbahumurize, mbabwire ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ikurikirane uwo ariwe wese waba waragize uruhare muri Jenoside kuko icyaha cya Jenoside ni icyaha kidasaza. Ikindi ni uko izakomeza kwita ku mibereho myiza y'Abarokotse Jenoside'.

    Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 108 yabonetse mu Murenge wa Mugina na Nyamiyaga kuva muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021.

    Avuga kandi ko hazakomeza guhabwa agaciro imibiri y'Abarokotse Jenoside igenda igaragara hirya no hino igashyingurwa mu cyubahiro. Yibukije buri wese ko ari mu gihugu kimukunda, ko nta Jenoside izongera kubaho ukundi, ko kandi nk'Abanyarwanda bahisemo kuba umwe nk'amahitamo akwiye y'Igihugu.

    Mu rwibutso rwa Mugina, hasanzwe hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y'Abatutsi 59,059 biciwe muri iki gice cy'ahahoze ari Komine Mugina, bamwe bari bahatuye abandi baraturutse hirya no hino bahunga abicanyi. Abashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa 26 Mata 2022 bariyongera ku mibiri isanzwe, aho bose hamwe bangana n'imibiri 59,167.

    Guverineri Kayitesi ashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mugina.
    Bamwe mu ntumwa za Rubanda, Umutwe wa Sena.
    Bamwe mu Badepite bifatanije n'Abanyamayaga.
    Mayor wa Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere.
    Ba Mayors ba Bugesera, Nyanza na Ruhango.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-kwibuka-28-ndashimira-abarokotse-jenoside-ku-mpano-ikomeye-yimbabazi-mwatanze-guverineri-kayitesi/

  • Bidasubirwaho ikiganiro 'Urukiko rw’Ubujurire’ cyakorwagamo n’abarimo Sam Karenzi na Taifa cyabaye gihagaze #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Radio Fine FM, bwatangaje ko ikiganiro cy’imikino cyari gikunzwe cyane kizwi nk’Urukiko rw’Ubujurire cyabaye gihagaritswe kubera impamvu zitabaturutseho.

    Ikiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ cyatangiye kumvikana kuri Fine FM tariki ya 4 Ukwakira 2021, kikaba cyakorwaga n’abanyamakuru batatu Kalisa Bruno Taifa, Horaho Axel na Sam Karenzi bose bakoranaga kuri Radio10, nyuma baje kongeramo imbaraga bazanamo Niyibizi Aime utarahatinze kuko yahise ajya kuri Radio 1 n’ubundi basigara ari 3.

    Iki kiganiro cyari gikunzwe na benshi bitewe n’uburyo abagikoramo bagikoraga, bavuga ukuri kose badaciye ku ruhunde (bakundaga kwita ubwino cyangwa kumena umuceli), uburyo bajyaga impaka n’ibindi, guhera tariki ya 22 Mata 2022 ntabwo cyari kicyumvikana kuri iyi Radio.

    Mu itangazo iyi radio yasohoye, yavuze ko iki kiganiro cyabaye gihagaze kubera impamvu zitabaturutseho ariko bizeza abakunzi bacyo ko kizagaruka vuba.

    Bati 'Fine FM 93.1, iramenyesha abakunzi b’ikiganiro Fine Sports (Urukiko rw’Ubujurire rw’imikino) ko kubera impamvu zitaduturutseho ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cyahagaze by’igihe gito, kuva tariki ya 22/04/2022. Tuboneyeho kubamenyesha ko iki kiganiro kizagaruka mu minsi ya vuba. Ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino kizagaruka mu isura nshya n’amakuru y’imikino utasanga ahandi nk’uko bisanzwe.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko impamvu yo guhagarara kw’iki kiganiro ari uko bamwe mu bagikora bagiye kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ku isonga hari Kalisa Bruno Taifa, amakuru avuga ko mu minsi ya vuba we n’umuryango we bazimukira muri Amerika kuko ibintu byose byamaze kujya ku murongo, ni nyuma y’uko mu minsi ishize yatsinze ikizamini (Interview), ibindi byangombwa byo yari yarabibonye.

    Undi ni Axel Horaho urimo kwitegura gukora ubukwe na Masera Nirira Nicole buzaba tariki ya 11 Kamena 2022. Biteganyijwe ko nyuma y’ubu bukwe na we azahita ajya kubana n’umugore we muri Amerika kuko ari ho asanzwe aba.

    Bivuze ko iki kiganiro cyari gisigaranye umunyamakuru umwe, Sam Karenzi akaba n’umuyobozi w’iyi radio gusa na we akaba amaze iminsi ari mu gihugu cya Kenya aho bivugwa ko ari muri gahunda zitandukanye n’akazi k’itangazamakuru asanzwe akora.

    Bivugwa ko izi gahunda ariko arimo azifatanya no gushaka no abasimbura b’aba banyamakuru bagiye kuva muri iki kiganiro kugira ngo kizagarukane uburyohe nk’ubwo cyahoranye.

    Fine FM yemeje ko iki kiganiro cyahagaritswe by’agateganyo

    Abanyamakuru bari basanzwe bakora mu Rukiko rw’Ubujurire, Axel Horaho (ibumoso) na Taifa Kalisa Bruno (hagati) bagiye kwimukira muri Amerika, Sam Karenzi (iburyo) ni we usigaye wenyine

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bidasubirwaho-ikiganiro-urukiko-rw-ubujurire-cyakorwagamo-n-abarimo-sam-karenzi-na-taifa-cyabaye-gihagaze

  • Urubanza rwa Micomyiza Jean Paul ruzatangira bundi bushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, avuga ko hazakurikizwa amategeko mu kuburanisha Micomyiza Jean Paul, aho ibyemezo byafashwe n’inkiko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/urubanza-rwa-micomyiza-jean-paul-ruzatangira-bundi-bushya

  • Igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali, cyashyizwe mu majwi mu byongera ruswa mu myubakire #rwanda #RwOT

    Hari abatuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, bavuga ko kuba nta gishushanyo mbonera cyagenewe abamikoro macye gihari, bitiza umurindi itangwa rya ruswa mu myubakire.

    Mu mwaka wa 2020 nibwo Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwamuritse igishushanyo mbonera gishya cya 2020-2050, ariko kigenda kivugurwa buri myaka 5 mu rwego rwo gufasha abawutuye kuwibonamo, aho kuwuhunga kubera imyubakire.

    Bamwe batuye mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama, bavuga ko aho batuye ruswa mu myubakire ikomeje kuza ku isonga bitewe nuko mu gishushanyo mbonera ab'abamikoro macye batisangamo.

    Umwe ati 'Iyo umuntu agiye kubaka mu nzego zo hasi barabanza bakagusaba ruswa. Abanyerondo bashobora kuza, Mudugudu nawe akaba yaza akagusenyera yitwaje ko ari umuyobozi. Nonese wagize ngo ni buri wese upfa gutanga ruswa? Iyo ugize amahirwe urayitanga ukubaka inzu igakomera.'

     Undi ati 'Igishushanyo mbonera umujyi wa Kigali, nta rubanda rugufi rugaragaramo, ari nayo mpamvu ruswa igaragara mu bijyanye n'imyubakire. Mu murenge wa Kigarama ari nawo ntuyemo nta site ya ba rubanda rugufi igaragaramo, ni iy'abifite gusa.'

    Yakomeje agira ati 'Kugira ngo wubake ni ya ruswa nyine. Kuko niba umuntu wese yubatse atanyuze mu mujyi wa Kigali abe afite igishushanyo mbonera ukabona inzu irazamutse nta yindi nzira aba yanyuzemo ni iya ruswa. Nka njye mfite ubutaka mu murenge wa Kigarama, nyo mpamvu navuze ko ngo ni angahe kugira ngo umuntu abone igishushanyo mbonera cy'inzu yo guturamo? Baduhe ibiciro umuntu ashobora no gutanga na ruswa y'ibihumbi 500 Frw.'

    Undi muturage wo muri aka Karere nawe ati 'Niba utanze ibyo bihumbi 10 cyangwa 20, ejo bakaza kugusenyera, n'ejo bundi bakongera uba wunguka? Icyo gihe ugera aho ukabyihorera. Ibyo bibazo bidakemutse, nta musaruro waboneka.'

    Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata 2022, mu Karere ka Kicukiro hatangirijwe ubukangurambaga buzamara icyumweru bugamije kurwanya ruswa mu mitangire ya Serivise, bwateguwe n'umujyi wa Kigali.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, yasabye abaturage kwisabira amakuru ajyanye n'igishushanyo mbonera, bakirinda abacyiyitirira kuko bagamije kuyobya abaturage no kubashora mu itangwa rya ruswa.

    Ati 'Mu gishushanyo mbonera gishyashya umujyi wa Kigali urimo ugenderaho, hakomejwe no gushyira imbaraga mu kugisobanura no gukuraho amakuru navuga atariyo y'abiyitirira igishushanyo mbonera bakayobya abaturage. Ari nayo mpamvu umuturage tumugira inama yo kwisabira amakuru ku giti cye ku mutungo we, akanagaragaza umushinga agiye gukora kugira ngo wa wundi nawe ushaka kwiyitirira icyo gishushanyo mbonera ngo ajye mu nyungu ze bwite tumuburizemo.'

    Ubushakashatsi bw'Umuryango urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International ishami ry'u Rwanda, bwo muri 2021, bugaragaza ko Serivisi iza ku mwanya wa kabiri mu zamunzwe na ruswa ari ijyanye n'ibyangombwa byo kubaka, kuko muri 4% batanga ruswa mu nzego z'ibanze abagera kuri 61% ari abakeneye ibyangombwa byo kubaka.

    DOSI Jeanne Gisele

    The post Igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali, cyashyizwe mu majwi mu byongera ruswa mu myubakire appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/04/27/igishushanyo-mbonera-cyumujyi-wa-kigali-cyashyizwe-mu-majwi-mu-bikomeje-kutiza-umurindi-ruswa-mu-myubakire/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igishushanyo-mbonera-cyumujyi-wa-kigali-cyashyizwe-mu-majwi-mu-bikomeje-kutiza-umurindi-ruswa-mu-myubakire

  • Bruce Melodie yahishuye icyamuteye gusaba Eddy kenzo gukorana indirimbo'Nyoola' #rwanda #RwOT

    Ibi yabihishuye mu birori Bruce Melodie yakoze byo kumurika iyi ndirimbo yari yatumiyemo inshuti ze za hafi ndetse na Eddy Kenzo yari ahari.

    Ni ibirori byatangijwe n'igitaramo cya Live uyu muhanzi yakoze mu rwego rwo gutaramira inshuti ze n'abamufashije mu muziki, agira n'umwanya wo kubaganiriza hanyuma aboneraho kumurika indirimbo 'Nyoola' yakoranye na Eddy Kenzo.

    Bruce Melodie mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ko yari asanzwe ari umufana ukomeye wa Eddy Kenzo bityo ko ari we wamusabye ko bakorana indirimbo.

    Ati 'Eddy Kenzo nari nsanzwe mukunda ndi umufana we, ni njye wamusabye ko twakorana indirimbo nawe ambera umuvandimwe ntiyangora.'

    Eddy Kenzo nawe yashimangiye ko akunda Impano ya Bruce Melodie kandi ko ari inshuti nziza kuri we yishimira kuba yamushyigikira.

    Ati 'Bruce Melodie ni umusore ufite impano ikomeye, kumufata akaboko nanjye ni inshingano zanjye. Ngiye gushaka uko yakunguka abafana mu banjye yaba muri Uganda n'ahandi hose ku Isi.'

    Aba bombi bavuze ko bafitanye imishinga myinshi ndetse bishimira cyane kuba umubano wa Uganda n'u Rwanda ko uri kumera neza kuko bibagirira akamaro gakomeye nk'abahanzi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yahishuye-icyamuteye-gusaba-eddy-kenzo-ko-bakorana-indirimbo

  • Umuhungu wa Katauti yavuze amagambo yarijije nyina (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Krish Ndikumana umwana Irene Uwoya [Oprah] yabyaranye na nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari kapiteni w’Amavubi, yarijije nyina mu birori byo kwishimira ko yahawe Isakaramentu ryo Gukomezwa.

    Ku Cyumweru tariki ya 24 Mata nibwo Krish Ndikumana yahawe Isakaramentu ryo gukomezwa, ni nyuma y’uko muri Kamena 2021 yari yahawe iryo guhabwa.

    Mu birori byo kwizihiza uyu munsi mukuru, uyu mwana wari wambitswe imirimbo ameze nk’igikomangoma, yafashe ijambo maze ashimira nyina mu magambo yatumye amarangamutima ya Oprah azamuka maze akarira.

    Krish yagize ati 'uyu munsi wampaye ikindi kintu nk’ibyo nambaye uyu munsi, aho kurara, ibyo kurya kugeza kuri iki kirori, amasabukuru yanjye yose, ubuzima bwanjye bwose nukuri mama warakoze.'

    Irene Uwoya wamamaye nka Oprah kubera filime yakinnyemo yitwa ko, yafashwe n’ikiniga kubera amagambo y’umwana we, yashimiye abantu bose baje kwifatanya na we mu kwishimira ko umwana we yahawe Isakaramentu ryo Gukomezwa.

    Ubwo yahabwaga Isakaramentu ryo Guhabwa, Oprah yavuze ko umwana we atigeze aba umuyisilamu nubwo se yari we kuko ubwo bakoraga ubukwe na Katauti basezeraniye muri Kiliziya Gatolika nyuma akomeza mu idini rye.

    Katauti na Opran bashakanye muri 2008 baza kubyarana umwana w’umuhungu Krish muri 2011, baje gutandukana muri 2013. Mu Gushyingo 2017, Ndikumana Hamad Katauti yaje kwitaba Imana akaba yari umutoza wungirije wa Rayon Sports icyo gihe.

    Krish ari kumwe na nyina ndetse na Padiri wamuhaye Isakaramento ryo Gukomezwa

    Oprah (wambaye ikanzu), Krish, nyina wa Oprah na musaza we

    Yamukoreye ibirori by’agatangaza

    Ijambo ry’uyu muhungu w’imfura ye, ryazamuye amarangamutima ye maze ararira

    Krish Ndikumana na we ibyo nyina yamukoreye byamurenze maze ararira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhungu-wa-katauti-yavuze-amagambo-yarijije-nyina-amafoto