Category: Uncategorized

  • Kayonza : Ushinzwe amasomo yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya 4000 Frw ahawe n’umunyeshuri #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka kuri iki kigo avuga ko uyu muyobozi yasabye kandi yakira amafaranga y’indonke angana n’ibihumbi 4000 Frw y’umunyeshuri w’imyaka 15 kugira ngo amwemerere kwiga kuri iki kigo.

    Ni amafaranga yakaga umwana wari waravuye mu ishuri aho yari amaze ibihembwe bibiri atiga, agiye kwaka ishuri ku kindi kigo kugira ngo arisubiremo undi amwaka amafaranga 4000 Frw ngo yemererwe kugaruka kwiga.

    Uwo mwana ngo yahise abimenyesha ababyeyi be nabo babimenyesha ubuyobozi bukurikiranye busanga ni ruswa yamwakaga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamirama, Nkurunziza Pascal, yavuze ko koko uyu mugabo yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ingana n’ibihumbi bine.

    Yagize ati ' Uwo mugabo koko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya 4000 Frw, yari ayahawe n’umunyeshuri kugira ngo amwemerera kwiga mu kigo afitemo inshingano.'

    Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Gikaya yahise atabwa muri yombi na RIB ikaba ngo inakomeje iperereza no mu bindi byaha.

    Amakuru yizewe avuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo yakira amafaranga muri icyi kigo ngo kuko asanzwe ashukashuka abanyeshuri bakamuha amafaranga y’amakarita y’ishuri n’andi menshi.

    Mu minsi ishize ngo yakiriye amafaranga y’imyenda y’abanyeshuri 28 angana n’ibihumbi 296 500 Frw ntibayihabwa gusa we ngo yemeye ko abamuhaye amafaranga ari abanyeshuri 12 nubwo nayo atayatanze yemera ko yayariye.

    Hari n’undi mubyeyi ngo yaririye amafaranga amubeshya ko umwana we agiye kumushakira umushinga umurihirira byose ngo akaba abyemera ndetse akanabisabira imbabazi.

    Kuri ubu uyu mugabo yahise atabwa muri yombi afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirama mu gihe iperereza rigikomeje.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Ushinzwe-amasomo-yafatiwe-mu-cyuho-yakira-ruswa-ya-4000-Frw-ahawe-n-umunyeshuri

  • Perezida wa Ukraine Zelensky yongeye gusaba ko yageze ijambo kuri AU #rwanda #RwOT

    Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yongeye gusaba kugeza ijambo ku bakuru b'ibihugu bo mu muryango w'Ubumwe bw'Afurika (AU) , nkuko bivugwa n'umukuru w'akanama ka AU Moussa Faki.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Faki yanditse ko yakiriye ubwo busabe mu kiganiro kuri telefone na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine.

    Yavuze ko bombi banaganiriye ku cyifuzo cya Perezida Zelensky cyo kugirana umubano wa hafi cyane na AU.

    Bwana Faki ntiyahishuye niba ubwo busabe buzemerwa, ariko yanditse kuri Twitter ko 'Nashimangiye ko hacyenewe umuti unyuze mu mahoro' ku ntambara n'Uburusiya.'

    Muri uku kwezi kwa kane, Perezida Zelensky yagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida wa Sénégal Macky Sall, ukuriye AU muri iki gihe, asaba kugeza ijambo ku bategetsi bo muri Afurika.

    Ibihugu byo muri Afurika ni byo byiganje ku rutonde rw'ibyifashe mu matora ku mwanzuro w'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) wo guhagarika Uburusiya mu kanama kawo k'uburenganzira bwa muntu.

    Uwo mwanzuro waremejwe ku majwi 93 y'Ibihugu byatoyr biwushyigikira, mu gihe 24 byatoye biwamagana, naho ibihugu 58 birifata.

    The post Perezida wa Ukraine Zelensky yongeye gusaba ko yageze ijambo kuri AU appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/04/29/perezida-wa-ukraine-zelensky-yongeye-gusaba-ko-yageze-ijambo-kuri-au/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-wa-ukraine-zelensky-yongeye-gusaba-ko-yageze-ijambo-kuri-au

  • Bombe Z'Abiyahuzi Zahitanye abantu 19 muri Afuganistani #rwanda #RwOT

    Ibisasu bibiri bitandukanye byaturikijwe mu modokari zitwara abagenzi mu majyaruguru ya Afuganistani

    Ibyo bisasu byaturikijwe kuri uyu wa kane, byishe abantu bagera ku icyenda abandi 13 barakomereka.

    Mohammad Asif Waziri, umuvugizi w'igiporisi cy'intara byabereyemo yavuze ko izi bombe zaturitse mu bihe bitandukanye mu bice bya Mazar-e-Sharif, umurwa mukuru w'intara ya Balkh.
    Abo igitero cyashakaga guhitana n' abayisilamu b'abashiite, nkuko yabivuze.

    Umutwe w'iterabwoba wa leta ya kiyisilamu wemeye ko ari wo wakoze icyo gitero.
    Ibi bitero bije bikurikiye ibindi bitero by'iterabwoba byaranzwe muri Afuganistani uku kwezi, byahitanye abarenga 10 hamwe n'abatari bake bakomeretse.

    Abatalibani bari ku butegetsi muri Afuganistani muri iki cyumweru bavuze ko abashinzwe umutekano babo bakuyeho umutwe w'iterabwoba ISIS-K ubangamiye Afuganistani. Gusa ngo ibikorwa byo kurangiza udusigisigi twawo biracyakomeza.

    Icyakora Abanyefuganistani mu gihugu kimwe n'amahanga ntibakunze kwemera ibi bitangazwa n'ubutegetsi bw'Abatalibani.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/bombe-z-abiyahuzi-zahitanye-abantu-19-muri-afuganistani

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye Miss Rwanda kugira amahitamo meza mu gihe bafata ibyemezo #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yasabye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda gufata ibyemezo bikwiye no kugira amahitamo meza, mu rwego rwo kubafasha kudahungabanywa n'icyo ari cyo cyose mu bihe banyuramo.

    Ibi Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022, mu kiganiro kigamije kububakamo ubushobozi.

    Madamu Jeanne Kagame yibukije ba Nyampinga ko ibihe banyuramo bigoye bizwi, bityo abasaba gushikama ku byemezo bafata no kugira amahitamo meza.

    Ati 'Nyampinga, Bana bacu, nk'Ababyeyi na Bakuru banyu, tuzi neza ibihe bigoye munyuramo. Ntimuzatezuke gufata ibyemezo bikwiye no kugira amahitamo meza, kuko ari byo bituma umuntu adahungabanywa n'icyo ari cyo cyose'

     Madamu Jeannete Kagame yashimangiye ko ubushobozi ba Nymapinga bifitemo aribwo bugomba kubaherekeza mu rugendo barimo.

    Ati 'Ubushobozi tubona mwifitemo bujye bubaherekeza kandi bubafashe no mu bigoye. Ni mwebwe mufite urufunguzo rwabyo kandi muzaba icyo mwahisemo kuba. Mufite inshingano zitari nto, ntimukajye mwibona nk'abantu babarizwa mu muryango gusa, muri aba sosiyete muri rusange, muri ab'igihugu, tubitezeho byinshi cyane. Tubifurije gusoza uru rugamba mwemye.'

    Nyampinga w'u Rwanda mu 2022, Muheto Nshuti Divine, yashimye impanuro za Madamu Jeannette Kagame, avuga ko we na bagenzi ba bazazikurikiza.

    Ati 'Ibi ni ibintu by'agaciro kuri twebwe kandi turabashimira cyane,turabizeza ko turi abantu bumva , turi abakobwa bumva kandi cyane. Ibintu mutubwiye hano ni iby'agaciro kuri twe , ndahamya neza ntashidikanya ko hari byinshi biri buhinduke mu myitwarire yacu, hari byinshi biri buhinduke mu iterambere ryacu. Turabizeza ko turababera intumwa nziza. Ibyo muvuze hano turakomeza tubigeze ahandi. '

    Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yakirye abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, mu gihe ririmo umwuka uteri mwiza.

    Tariki 25 Mata 2022, nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid utegura Miss Rwanda, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ni ibyaha bikekwa ko yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

     Kuri uyu wa 28 Mata 2022, kandi ku mbuga nkoranyamabaga hasohotse amajwi bikekwa ko ari ay'uyu musore, arimo gutereta Miss Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine.

    Aya majwi arenga iminota 10, yafashwe mu buryo bw'ibanga, Ishimwe yumvikana nk'uwababajwe no kuba Muheto yaramwimye ibyishimo, nyamara we yaramurwaniye ishyaka.

    Ati 'Ikintu kimbabaje ni ukuntu nakurwaniye ishyaka ngo nguhe ibyishimo, ariko wowe ukaba utandwanira ngo ubinyishyure.'

    Ishimwe Dieudonné akomeza asa nk'uwingingira Miss Muheto kumwumva, akaba yareka kumuhakanira. Byarinze birangira yongeye kumuhakanira.

    Urwego rw'ubugenzacyaha ruvuga ko Ishimwe Dieudonné afungiwe kuri Sitasiyo ya Remera, mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje, kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    The post Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye Miss Rwanda kugira amahitamo meza mu gihe bafata ibyemezo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/04/29/madamu-jeannette-kagame-yasabye-abitabiriye-miss-rwanda-kugira-amahitamo-meza-mu-gihe-bafata-ibyemezo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=madamu-jeannette-kagame-yasabye-abitabiriye-miss-rwanda-kugira-amahitamo-meza-mu-gihe-bafata-ibyemezo

  • Umuhanzi Ali Kiba yahimbiye Perezida wa Tanzania indirimbo imutakagiza #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe muri Tanzania, Ali Kiba yahimbiye indirimbo itakagiza ibikorwa bya Samia Suluhu Hassan, Perezida w’iki gihugu mu gihe cy’umwaka amaze ku buyobozi.

    Ni indirimbo yise 'Mama’, Ali Kiba yumvikana avuga ko ubu umwaka ushize ari ku buyobozi ariko imbaraga ze n’umuvuduko birenze ibyo bari biteze.

    Nko mu gitero cya mbere hari aho agira ati 'umwaka umwe wo urawumaze ariko umuvuduko wawe wo urarenze, waduhaye abayobozi beza ntabwo ari ab’umurimbo, warakoze Mama, warakoze Mama…'

    Yumvukana kandi avuga Perezida wabo yabakunze ndetse akabahesha icyubahiro no hanze ya Tanzania, ibikorwa bye ni iby’indashyikirwa akwiye gushimwa.

    Iyi ndirimbo y’iminota 2 n’amasenonda 55 yavuze ko yayikoze mu rwego rwo gushimira Perezida Samia ibyo yageje kuri Tanzania ku mwaka we wa mbere ari Perezida w’iki gihugu.

    Tariki ya 19 Werurwe 2021 nibwo Samia Suluhu Hassan yarahiriye kuba Perezia wa Tanzania asimbuye Dr John Pombe Magufuli witabye Imana tariki ya 17 Werurwe 2021.

    Ali Kiba yahimbiye Perezida Samia Suluhu Hassan indirimbo imuvuga ibigwi ku byo amaze gukorera Tanzania

    Perezida Samia Suluhu amaze umwaka ku buyobozi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-ali-kiba-yahimbiye-perezida-wa-tanzania-indirimbo-imutakagiza

  • Byari ibyishimo! Jeannette Kagame yakiriye ba Nyampinga b’u Rwanda 7 bamwizeza kuba intwari, abasaba ikintu gikomeye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye abakobwa 7 begukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, ababaye ibisonga n’abegukanye andi makamba mu bihe bitandukanye abasaba ko batagomba gusinzira kuko sosiyete ibakeneye ndetse bagomba guhaguruka kabavugira igihugu cyabo.

    Mu ijoro ryakeye nibwo hagiye hanze amafoto Madame Jeannette Kagame yahuye n’aba bakobwa barimo Nshuti Divine Muheto (Miss Rwanda 2022), Ingabire Grace (Miss Rwanda 2021), Nishimwe Naomie (Miss Rwanda 2020), Nimwiza Meghan (Miss Rwanda 2019), Iradukunda Liliane (Miss Rwanda 2018), Iradukunda Elsa (Miss Rwanda 2017) na Mutesi Jolly (Miss Rwanda 2016

    Hari kandi Utamuliza Carine Rusaro wabaye igisonga cya mbere nya Miss Rwanda 2009, Winny Ngamije wabaye igisonga cya 2 cya Miss Rwanda 2009, Saro Amanda wabaye Miss Talent; Uwimana Jeannette wegukanye ‘Most Innovative Project’, Mugabekazi Ndahiro Queen wabaye Miss Photogenic, Kayumba Darina wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2022, Keza Maolithia wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022 n’abakobwa bageze mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 ariko bategukanye amakamba.

    Nyampinga w’u Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine yijeje Madame Jeannette Kagame ko ibyo yababwiye batari bubite aho yabivugiye ahubwo bagiye kuba abavugizi beza.

    Ati 'Ibi ni ibintu by’agaciro cyane, turabizeza ko turi abantu bumva, turi abakobwa bumva kandi cyane, ibintu mutubwiye hano ni iby’agaciro kuri twebwe turabizirikana, ndahamya ntashidikanya ko hari byinshi biri buhinduke mu myitwarire yacu, hari byinshi biri buhinduke mu iterambere ryacu kandi turabizeza ko turi bubabere ba Ambasaderi beza, ibyo muvuze hano turakomeza tubigeze ahandi.'

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly we yavuze ko ari ibintu by’agaciro kuba yaberetse ko abazirikana, nabo bamusezeranya ko ibyo bakoraga bigiye kwikuba kabiri.

    Ati 'Kwiha agaciro kare no kugahabwa ndetse nizera y’uko bijyana no kubyakira, turakwizeza y’uko agaciro waduhaye, dusanzwe twiha agaciro wenda mu byo dukora bitandukanye ariko noneho twakakiriye kandi turizera y’uko imbaraga twakoresheje kugira tugire ibyo dukorera sosiyete, zigiye kwikuba.'

    Madame Jeannette Kagame, mu ijambo rye yavuze ko atabatumyeho kugira ngo abashyire ku gitutu ahubwo nk’umubyeyi ufite umwana w’umukobwa azi akanumva ibyo banyuramo, ndetse yabashimiye ko bafite umutima ukomeye.

    Ati 'Icyatumye ntekereza umugoroba nk’uyu si ukubashyira ku gitutu bakobwa bato, ariko nk’umumama w’umwana umwe w’umukobwa ndabyumva, mu mwanya muto mbona nagiye nkurikirana amarushanwa mwari mumazemo igihe, numva igitutu cy’umubyeyi yagira, ndahangayika kubona abana bangana namwe, urubyiruko ruhawe urubuga rumeze nk’uru.'

    'Mwakomeje kunshimira ariko ntababeshye ndashaka kubashimira mufite umutima ukomeye, mufite inshingano nyinshi, twebwe icyo twakoze ni ukubaherekeza mu mahitamo mwagize, ikindi turakora ibi kubera ko namwe mwagiye mushyiramo agaciro mu byo murimo murakora ni nko kudusunika kubera ibikorwa byanyu, ni mwebwe mufite urufunguzo rwabyo muzaba icyo mwahisemo kubacyo.'

    Yabasabye kandi kumva ko inshingano bafite atari bo ubwabo ko na sosiyete ibakeneye, bagomba guhaguruka bakavugira igihugu cyabo.

    Ati 'Mufite inshingano zitari nto ntimukajye mwibonamo nk’abantu bitezweho n’umuryango wabo gusa, sosiyete n’igihugu cyibitezweho byinshi, gusimbuka iyi myaka mugezeho ni ukumenya gukora amahitamo ya nyayo, ntimugaceceke ku mbuga nkoranyambaga, muvugire iki gihugu.'

    Uretse aba bakobwa hari n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye nka Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, Assumpta Ingabire, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage hari na Ange Kagame umukobwa wa Perezida Kagame na Jeannette Kagame n’abandi.

    Bafashe ifoto y’Urwibutso

    Nyampinga w’u Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine (ibumoso), Madame Jeannette Kagame (hagati) na Miss East Africa 2009 Akazuba Cynthia (iburyo)

    Madame Jeannette Kagame yakiriye ba Nyampinga b’u Rwanda abaha impanuro agira nicyo abasaba

    Nyampinga w’u Rwanda 202o, Nishimwe Naomie na we yafashe ijambo agira icyo avuga

    Ange Kagame na we yari yitabiriye ibi biganiro

    Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan na we yari ahari

    Miss Muheto Divine yabwiye Madame Jeannette Kagame ko bagiye kuba ba Ambasaderi beza

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yari ahari na we

    Miss Mutesi Jolly yamwijeje ko imbaraga bakoreshaga zigiye kwikuba

    Madame Jeannette Kagame yashimiye aba bakobwa ku mutima ukomeye bafite ariko yongeraho ko aba abahangayikiye nk’umubyeyi

    Ibi biganiro byasojwe no gucinya akadiho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byari-ibyishimo-jeannette-kagame-yakiriye-ba-nyampinga-b-u-rwanda-7-bamwizeza-kuba-intwari-abasaba-ikintu-gikomeye-amafoto

  • Abacyekwaho kumena amabanga y'igisirikare batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Polisi ya Koreya y'epfo ivuga ko yataye muri yombi abantu babiri bacyekwaho kumena amabanga ya gisirikare bayaha umuntu byemezwa ko ari maneko wa Koreya ya ruguru.

    Polisi ivuga ko umuyobozi mukuru w'ibyo guhererekanya amafaranga yo mu ikoranabuhanga — azwi nka cryptocurrency — hamwe n'umusirikare bamennye amabanga ajyanye n'amakuru yo kwinjira muri mudasobwa (login details) y'ubuyobozi bukuru bw'ingabo za Koreya y'epfo.

    Bashinjwa kuba ibyo barabiherewe amafaranga menshi.

    Koreya ya ruguru na Koreya y'epfo bifitanye umubano mubi kuva byarwana mu ntambara yo guhera mu mwaka wa 1950 kugeza mu mwaka wa 1953.

    Koreya ya ruguru na Koreya y'epfo bifitanye umubano mubi kuva byarwana mu ntambara yo guhera mu mwaka wa 1950 kugeza mu mwaka wa 1953.

    Koreya ya ruguru na Koreya y'epfo bifitanye umubano mubi kuva byarwana mu ntambara yo guhera mu mwaka wa 1950 kugeza mu mwaka wa 1953.

    @BBC

    The post Abacyekwaho kumena amabanga y'igisirikare batawe muri yombi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/28/abacyekwaho-kumena-amabanga-yigisirikare-batawe-muri-yombi/

  • Abo BIVUGWA ko birukanwe muri Canada nyuma bakagaragara mu mihanda ya Kigali bakubitana ubunyamaswa nyiri ‘Neptunez Band’ urubanza rwabo rwasubitswe #rwanda #RwOT

    Ni mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Abaregwa ni Alex Nkuranga Karemera na Soteri Junior Gatera Kagame baregwa gukubita no gukomeretsa ndetse no kunywa ibiyobyabwenge mu gihe Robert Mutabazi na Kevine Uwera bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

    Ababuranira abaregwa bagezwa imbere y’abacamanza babanje gusaba kuburana ifunga n’ifungurwa.

    Mu gihe basabaga ibyo, Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko urubanza ruba rusubiswe kuko hari ibizamini biri gukorerwa uwakomerekejwe ku buryo byazifashishwa mu rubanza kuko yakomeretse bikomeye mu ngingo zirimo umutwe n’ahandi ku mubiri.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuza ko urubanza rw’uyu munsi rusubikwa bugahabwa amasaha 48 cyangwa 72 kuko hari ibimenyetso bukiri gukusanya.

    Abunganizi b’ababuranaga basabye ko urubanza rukomeza cyane ko mu baburana bose atari ko bashinjwa ibyaha bimwe nubwo bari muri dosiye imwe.

    Uburanira uwitwa Uwera Kevine, yatangaje ko uyu mukobwa atwite bityo urubanza rwakomeza kugira abone ubutabera vuba.

    Me Kayihura waburaniraga Alex Nkuranga Karemera yatangaje ko we n’uwo yunganiraga batiteguye kuburana ku bijyanye n’indishyi, asaba ko iburanisha ku byo gukubita no gukomeretsa ryakomeza.

    Abunganira abaregwa basabye ko dosiye yo kunywa ibiyobyabwenge itandukanywa n’iyo gukubita no gukomeretsa ariko Ubushinjacyaha buvuga ko bikomeza uko byari bimeze.

    Ubushinjacyaha bwanavuze ko ibimenyetso bikenewe atari ibyo kugira ngo baregere indishyi gusa ahubwo bishobora no gufasha mu nyito y’icyaha.

    Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwanzuye ko aba basore n’inkumi bakomeza gufungwa. Abashinjacyaha bahawe n’umucamanza iminsi yo gukusanya ibindi bimenyetso urubanza rukazasubukurwa ku wa 5 Gicurasi 2022.

    Ikindi urukiko rwemeje ko Dosiye z’abaregwa bose zikomeza kuguma hamwe.

    Ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 2022 ni bwo RIB yemeje ko yataye muri yombi aba basore baherutse kugaragara bakubita umugabo witwa Enoch Aaron (amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga) uyu akaba azwi nka nyiri Neptunez Band.

    Neptunez Band ni itsinda riri mu akomeye mu gucuranga mu buryo bwa Live mu Rwanda, by’umwihariko rizwi mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction.

    Nyuma y’iminsi ine akubitiwe mu muhanda hagati, uyu mugabo ubusanzwe udakunze kugaragara mu itangazamakuru yashyize ubutumwa butabaza ku mbuga nkoranyambaga asaba ubutabera.

    Mu butumwa yatambukije yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, uyu mugabo yasabaga RIB na Polisi y’Igihugu kugerageza agahabwa ubutabera nyuma yo gukorerwa urugomo n’abasore babiri bamukubitiye mu muhanda nk’abica inzoka.

    Umwe mu batanze amakuru unazi neza uko byagenze iryo joro, yagize ati 'Aba basore baraje bakubita icupa ku modoka ye igenda, ubwo yasohokaga agiye kubaza impamvu yabyo, abo basore bahise bamwadukira baramukubita ku buryo bukomeye.'

    Ni urugomo amakuru avuga ko rwabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko ku i Rebero.

    Hari kandi amakuru avuga ko abasore babiri muri aba batawe muri yombi bagize uruhare mu guhohotera uyu mugabo basanzwe bazwiho urugomo mu Mujyi wa Kigali, uretse ibi umwe mu bababazi akaba yavuze ko bose baherutse kwirukanwa muri Canada kubera imyitwarire nk’iyi mibi.

    Ikinyamakuru Igihe cyatangaje ko Umwe mu bazi aba basore wagarutse ku rugomo rwabo yagize ati 'Ni abantu biyenza ku bantu cyane iyo bamaze kunywa. Hari igihe bakubise umusaza utwara taxi baramukomeretsa bikomeye ariko ntibatabwa muri yombi. Hari nubwo bakubise umukobwa w’inshuti yanjye bamukomeretsa ku mutwe ku buryo bukabije nabwo ntihagira urwego rubakurikirana.'

    Uwatanze amakuru utifuje ko amazina ye atangazwa , yahishuye ko aba basore bakunze gukora urugomo bitwikiriye amazina y’iwabo kuko ari abana bo mu bakire bakibeshya ko nta wabaryoza ibyo bakora.

    How long does it take for @RIB_Rw / @RNP to apprehend offenders that brutally injured me with no reason whatsoever 4days ago. Incident statements made at #RIB but no action till date.#Violentscenes.@AngeKagame @rwanda_just @PrimatureRwanda @FirstLadyRwanda @PaulKagame pic.twitter.com/t5GXatmTYq

    — Enoch Aaron R (@ganiometer) April 6, 2022

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abo-BIVUGWA-ko-birukanwe-muri-Canada-nyuma-bakagaragara-mu-mihanda-ya-Kigali-bakubitana-ubunyamaswa-nyiri-Neptunez-Band-urubanza-rwabo-rwasubitswe

  • Breaking News : FARDC ifashijwe na FDLR imaze gufata ibirindiro bya M23 i Tshanzu #rwanda #RwOT

    Iyi mirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mata 2022, aho ingabo z’igihugu zagabye ibitero by’imbunda zikomeye ku birindiro by’umutwe wa M23 biri ahitwa Tshanzu , Gurupoma ya Jomba muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

    FARDC iragira iti :'Turabamenyesha ko FARDC yatsimbuye abarwanyi ba M23 ku birindiro byayo bya Tshanzu n’indi misozi y’ingenzi cyane mu gace ka Runyoni muri Gurupoma ya Jomba Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.'

    Umuvugizi wa M23 Majoro Willy Ngoma yemeje ko bagabweho igitero na FARDC avuga ko yihuje na FDLR na Mai Mai Nyatura.

    Yagize ati'Ihuriro rya FARDC , FDLR na Mai Mai Nyatura , batugabyeho igitero, twamaze amasaha atatu duhanganye nabo. Twe nka ARC turwana kugeza ku munota wa nyuma.'

    Imirwano hagati ya M23 na FARDC yubuye kuwa 23 Mata 2022 nyuma yaho uyu mutwe wirukaniwe mu biganiro ushinjwa kugaba ibitero ku birindiro bya FARDC mu gace ka Bugusa.

    Kuva M23 yakubura imirwano mu Ugushyingo 2021, yakunze kuvuga ko isaba Guverinoma ya Congo Kinshasa ko yashyira mu bikorwa amasezerano ya Addis Ababa. Aya masezerano yavugaga ko abarwanyi b’uyu mutwe bakiri bato bagombaga kwinjizwa mu gisirikare n’aho abakuze bagafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Breaking-News-FARDC-ifashijwe-na-FDLR-imaze-gufata-ibirindiro-bya-M23-i-Tshanzu