Category: Uncategorized

  • Inkomoko y'umunsi wa 'Yawm al Quds' #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu taliki ya 29 Mata, abaislamu hirya no hino ku isi ndetse n'abandi bitabiriye imyigaragambyo isanzwe iba buri mwaka ku munsi mpuzamahanga bise 'Yawm al Quds' 'umunsi wa Quds'.

    'Al-Quds' ni Yeruzalemu mu rurimi rw'icyarabu.

    Ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wizihizwa ku Ijuma cyangwa se ku munsi wa gatanu wa nyuma w'ukwezi kwa Ramadhan.

    Watangijwe na Repubulika ya Kiislamu ya Iran mu rwego rwo gushyikira no kwifatanya n'abanyaPalestine no kwamagana umugambi wa Zionism na Leta ya Israeli ikomeza kugenda yigarurira ubutaka bwa Palestine.

    Ni umunsi watangijwe muw'1979 nyuma y'umwaka umwe gusa mu gihugu cya Iran habaye impinduramatwara ya Kiislamu yakozwe na Ruhullah Mustafa Musawi wamenyekanye cyane nka Ayatollah imam Khomeini.

    Ni umunsi witabirwa cyane muri Iran, muri bimwe mu bihugu by'abarabu n'abaislamu muri rusange aho bishora mu mihanda mu myigaragambyo ikomeye bamagana nyine Israeli.

    Muri Iran ho bongereho no kwamagana abanzi n'abakeba babo nka Amerika, Ubwongereza ndetse na Arabia Sawudite.

    Ni umunsi washyizweho ubangikanye na 'Yom Yerushalayim' 'Jerusalem day' na wo wizihizwa buri mwaka abanyaIsraeli bishimira gutsinda intamabra y'iminsi itandatu barwanagamo n'abarabu bakabasha kugira ububasha bwo kugenzura Yeruzalemu yose muw'1968 uwo munsi ukaza no kugirwa umunsi w'ikiruhuko mu gihugu hose muw'1998 ukaba wizihizwa taliki ya 28 y'ukwezi kwa Ayaar kuri kalindari ya Giheburayo.

    Abarwanya uyu munsi wa Quds bo bavuga ko ari umunsi w'urwango n'ivangura ku bayahudi 'anti-Semitism'.

    Mu gihe kandi abaislamu n'abatari bo hirya no hino ku isi baba bari mu mihanda biyamiriza Israeli nk'ikimenyetso cyo kwifatanya no gushyigikira Palestine, ku rundi ruhande Abasahiyoniste[Zionist] n'inshuti zabo hirya no hino mu bihugu by'uburayi na Amerika na bo baba bari mu myigaragambyo yamagana abari mu munsi wa Quds.

    Taliki ya 7 Kanama 1979 byari ku ya 13 y'ukwezi kwa Ramadhan, Seyd Ruhullah Mustafa Musavi Imam Khomeini yahamagariye abaislamu b'isi yose guhuza imbaraga bagashyigikira abaislamu b'abanyapalestine mu guharanira uburenganzira bwabo kuri Leta ya Israeli, nyuma y'uko Israeli yari imaze kurasa ibisasu bikomeye mu majyepfo ya Liban, maze abasaba ko bahitamo umunsi w'ijuma ya nyuma y'ukwezi kwa Ramadhan buri mwaka bakifatanya na Palestine.

    Umunsi wa Quds witabirwa n'ibihugu byinshi by'abaislamu ndetse n'ibindi bidashyigikiye umugambi wa Israeli kuri Palestine.

    Musinga C.

     

     

     

    The post Inkomoko y'umunsi wa 'Yawm al Quds' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/29/inkomoko-yumunsi-wa-yawm-al-quds/

  • Itangazo:NDAYIZIGIYE Beatrice yasabye guhindura amazina akitwa NDAYIZIGIYE BEATRICE UMUTISI #rwanda #RwOT

    Uwitwa NDAYIZIGIYE Beatrice yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NDAYIZIGIYE BEATRICE UMUTISI mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Passport.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ndayizigiye-beatrice-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ndayizigiye

  • Abana 3 bazi kuririmba bakomeje gukora abatari bake ku mutima (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Abana batatu bakiri bato bakomeje kwigarurira abatari bake kubera ukuntu baririmbiye hamwe indirimbo yabo bise 'UMUTONI', nubwo aba bana ntabundi bihanga bwo kuririmba bafite gusa ariko abantu barebye agace gato k'amashusho yabo, banyuzwe n'ukuntu aba bana babashije kuririmba iyo ndirimbo yabo. Aba bana b'Abanyarwanda bari kugenda bakomeza gutuma abanyarwanda babikundira.

    Ababonye aba bana bibutse uburyo itsinda rya Urban Boys ryari rimeze ndetse banatangira no kuvuga ko aba bana babonye ubufasha bazagera kure bakamera nka Urban Boys.

    Reba Videwo bari kuririmba 

    Source : https://yegob.rw/abana-3-bazi-kuririmba-bakomeje-gukora-abatari-bake-ku-mutima-videwo/

  • Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z'iki cyumweru #rwanda #RwOT

    Binyuze mu bufatanye bwo kumenyekanisha igihugu cy'u Rwanda mu bukerarugendo, mu cyiswe Visit Rwanda abakinnyi b'ikipe ya Paris St Germain yo mu kiciro cya mbere muri shampiyona y'u Bufaransa barasura u Rwanda uhereye kuri uyu wa gatandatu.

    Nk'uko byagaragajwe amashusho yemeza ako abakinnyi barimo myugariro Sergio Ramos, umunyezamu Kaylor Nvas ndetse n'umukinnyi wo hagati Julian Daxler bitegura gusura u Rwanda ndetse n'imiryango yabo.

    Nk'uko amakuru akomeza abivuga ni uko aba bakinnyi bose uko ari batatu bagomba kugera mu Rwanda tariki ya 30 Mata 2022, kugeza ubu ntagihe kiremezwa cy'iminsi bazamara batembera ibyiza nyaburanga bitanze urw'imisozi igihumbi.

    Aba bakinnyi kandi bagiye gusura u Rwanda nyuma yaho bari bube barangije gukina umukino bafite kuri uyu wa gatanu, aho bakina na Strasbourg guhera ku isaha ya saa tatu z'ijoro, mu bakinnyi bitegura gukina uyu mukino ntiharimo Draxler uzaza i Kigali.

    Ikipe ya Paris St Germain yamaze no gutwara igikombe cya Shampiyona y'u Bufaransa 2021-2022, yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'igihugu cy'u Rwanda uhereye mu mwaka wa 2019.

    The post Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z'iki cyumweru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/sergio-ramos-kaylor-navas-ndetse-na-julian-draxler-bakinira-ikipe-ya-paris-st-germain-barasura-u-rwanda-mu-mpera-ziki-cyumweru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sergio-ramos-kaylor-navas-ndetse-na-julian-draxler-bakinira-ikipe-ya-paris-st-germain-barasura-u-rwanda-mu-mpera-ziki-cyumweru

  • Rurageretse hagati ya Rayon Sports na Hitimana bapfa ideni rya Miliyoni eshanu n’ibihumbi 100 Frw ,Ashobora kuyirega muri FIFA #rwanda #RwOT

    Umutoza Hitimana Thierry utoza KMC FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tanzania, akomeje kwishyuza ubuyobozi bwa Rayon Sports ideni rimaze imyaka icyenda.

    Uyu mutoza wanakiniye iyi kipe, muri miliyoni esheshatu n’ibihumbi 700 Frw yari afitiwe na Rayon Sports, yishyuwemo miliyoni imwe n’ibihumbi 600 Frw. Bisobanuye ko ideni yishyuza ari miliyoni eshanu n’ibihumbi 100 Frw.

    Uyu mutoza aganira na UMUSEKE, yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwamwemereye ko buzajya bumwishyura ibihumbi 400 Frw ariko ntabwo byubahirijwe nk’uko byari byemeranyijweho n’impande zombi.

    Ati 'Barambwiye ngo bazajya bampa ibihumbi 400 Frw buri kwezi ariko ntabwo byubahirijwe. Kuba bizajya muri FIFA biri mu maboko y’Umunyamategeko wanjye. Njye ntako ntagize ngo twumvikane.'

    Ibi bije, mu gihe iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, iri muri ¼ mu gikombe cy’Amahoro, ikaba ku mwanya wa Gatatu n’amanota 41.

    Hitimana yatoje amakipe arimo iyi Rayon Sports ari kwishyuza, Bugesera FC, AS Kigali FC, Simba SC na Namungo FC.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Rurageretse-hagati-ya-Rayon-Sports-na-Hitimana-bapfa-ideni-rya-Miliyoni-eshanu-n-ibihumbi-100-Frw-Ashobora-kuyirega-muri-FIFA

  • U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Botswana y'ubufatanye #rwanda #RwOT

    1. Kuva ku wa 26 kugeza ku wa 28 Mata 2022, u Rwanda rwakiriye inama ya mbere y'akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Botswana (JPCC). Inama yabereye i Kigali kuri Hoteli Serena.

    2. Intumwa z'ibihugu byombi zari ziyobowe na Hon. Vincent Biruta, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Mpuzamahanga ku ruhande rw'u Rwanda, na Hon. Dr. Lemogang Kwape, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ku ruhande rw'igihugu cya Botswana. Inama yaranzwe n'ubwuzuzanye n'ubusabane busesuye.

    3. Abagize akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi, bashimye umubano mwiza usanzwe hagati y'ibi bihugu, ushingiye ku ndangagaciro zibiranga zirimo demokarasi, imiyoborere myiza, imiyoborere igendera ku mategeko no kubaha uburenganzira bwa muntu. Aka kanama kashimangiye uruhare rudasubirwaho rw'iyi nama mu gukomeza ubucuti n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi ku nyungu bifitanye.

    4. Nyuma yo kungurana ibitekerezo, impande zombi zemeye gusinya amasezerano akurikira:

    • Amasezerano y'ubujyanama mu by'ububanyi n'amahanga;

    • Umushinga w'amasezerano mu birebana n'amabuye y'agaciro n'undi mutungo kamere;

    • Umushinga w'amasezerano mu birebana n'urwego rw'amagereza.

    5. Abagize akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Botswana (JPC), bibukije ko ababishinzwe bagomba gusuzuma ko amasezerano yasinywe ashyirwa mu bikorwa kugira ngo agere ku cyo agamije. Banasabye kandi kwihutisha ibiganiro bigamije ko hasinywa andi masezerano y'ubufatanye mu zindi nzego mu rwego rwo kwagura ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    6. Abagize akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Botswana (JPC), bashimangiye ko hakenewe kujya bahura mu nama nk'iyi yo gusuzuma uko amasezerano ashyirwa mu bikorwa nanone, nyuma y'igihe kitarambiranye.

    7. Abaminisitiri bombi banatangije ku mugaragaro inama ivuga ku ishoramari mu bihugu byombi izarangira ku wa 29 Mata, 2022. Bibukije akamaro k'iyi nama y'ishoramari mu gutanga amahirwe yo kongera imikoranire mu rwego rw'ubukungu n'ubuhahirane, ndetse ko ari n'umwanya mwiza wo guhana amakuru no gusangira ubunararibonye. Iyi nama ikaba kandi umwanya mwiza wo kuganira ku mishinga ifatika kuri buri gihugu ndetse n'iyakorwa ibihugu byombi bifatanyije.

    8. Mu izina ry'igihugu cye cya Botswana, Minisitiri Kwape yihanganishije abagize Guverinoma y'u Rwanda, ndetse anifuriza Abanyarwanda gukomera muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    9. Minisitiri Kwape kandi yifurije u Rwanda amahirwe mu gutegura inama ya CHOGM izabera i Kigali muri Kamena uyu mwaka, anatangaza ko igihugu cye cya Botswana kizayitabira.

    10. Byongeye kandi, ba Minisitiri bombi bunguranye ibitekerezo ku bibazo byugarije isi muri iyi minsi ari ibireba akarere, Afurika n'ibireba isi yose. Bifurije amatora meza ibihugu birimo kuyategura muri uyu mwanya, birimo Angola, Kenya n'Ubwami bwa Lesotho.

    11. Abagize akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Botswana, bahuye mu bwisanzure n'umwuka mwiza byerekana ubucuti hagati y'ibihugu byombi.

    12. Abari mu nama bemeranyije ko Botswana izakira inama y'abagize akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Botswana mu mwaka wa 2024, ku matariki azumvikanwaho n'impande zombi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/u-rwanda-rwasinyanye-amasezerano-na-botswana-y-ubufatanye

  • Umuhungu w'imyiaka 20 wararanaga n'umukobwa wa15 bavumbuwe bikurura imvururu #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Kayonza,Umusore w'imyaka 20 yafatanywe umwana w'umukobwa w'imyaka 15 bararanye, asohokana umuhoro ashaka gutema abari baje kumufata ahita yiruka arabasiga.

    Abaturage bavuga ko uyu musore yararanye n'umwana w'umukobwa ufite imyaka 15 wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye aho ngo inshuro nyinshi amurarana bugacya ajya kwiga.

    Amakuru yatanzwe n'abaturanyi b'uyu musore ko mu nzu hari harayemo umukobwa ukiri muto kandi ngo si ubwa mbere yari aharaye ahubwo ngo yari yaramugize nk'umugore we.

    Kuri ubu inzego zose zahagurukiye kumushakisha ngo kuko batakwihanganira umuntu usambanya umwana.

    Intara y'Iburasirazuba iza ku isonga mu kugira abana benshi basambanywa, abenshi mu babasambanya bakunze gutoroka abandi bakihererana imiryango y'abana baba basambanyije bakiyunga nubwo biba bitemewe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umuhungu-w-imyiaka-20-wararanaga-n-umukobwa-wa15-bavumbuwe-bikurura-imvururu

  • Madamu Jeanettse Kagame yasangiye n'abakobwa bitabiriye Miss Rwanda abaha impanuro(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Abakiriwe barimo abambitswe amakamba ya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye. Abo barimo Mutesi Jolly urifite mu 2016, Iradukunda Elsa mu 2017 na Iradukunda Liliane mu 2018.

    Nimwiza Meghan ufite irya 2019, Nishimwe Naomie ufite irya 2020, Ingabire Grace ufite irya 2021 ndetse na Muheto Nshuti Divine ufite iri kamba mu 2022.

    Aba bakobwa bari kumwe na bagenzi babo barimo ababaye ibisonga muri iri rushanwa, abegukanye andi makamba atandukanye n'abandi batagize amakamba begukana ariko babashije kugera mu mwiherero.

    Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter ya Madamu Jeannette Kagame, yabasabye gukomeza gutegura ejo hazaza habo heza.

    Ati 'Twe icyo dukora ni ukubaherekeza ku mahitamo mwagize kandi ibi turi kubikora kuko namwe mwagiye mushyira agaciro mu byo mwakoze. Ni nk'aho muri kudusunikira kubasanga aho muri kubera ibikorwa byanyu. Tubitezeho byinshi.'

    'Ni mwe mufite urufunguzo, muzaba icyo mwahisemo kuba. Mufite inshingano zitari nto, ntimukajye mwibona nk'abantu babarizwa mu muryango gusa, muri aba sosiyete muri rusange, muri ab'igihugu, tubitezeho byinshi cyane.'

    Nyampinga w'u Rwanda mu 2022, Muheto Nshuti Divine, yashimye impanuro za Madamu Jeannette Kagame, avuga ko we na bagenzi ba bazazikurikiza.

    Ati 'Ibintu mutubwiye ni iby'agaciro kuri twe, turabizirikana. Ndahamya ntashidikanya ko hari byinshi biri buhinduke mu myitwarire yacu, mu iterambere ryacu kandi turababera ba Ambasaderi beza.'

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2016 yijeje Madamu Jeannette Kagame ko agaciro yabahaye, kagiye gutuma bongera imbaraga mu bikorwa bakoraga bifitiye akamaro sosiyete muri rusange.

    Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, yashishikarije aba bakobwa ko usibye kuba bazi ubwenge, bakwiriye kubwongeraho no gukora siporo.

    Nshuti Divine Muheto nawe yahawe umwanya atanga ibitekerezo

    Madamu Jeanette Kagame ubwo yategaga amatwi aba bakobwa

    Abakobwa bahawe umwanya batanga ibitekerezo

    Ange Kagame nawe yari ahari

    Ba Nyampinga bagaragazaga ibyishimo maze bacinya akadiho

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/madamu-jeanettse-kagame-yasangiye-n-abakobwa-bitabiriye-miss-rwanda-abaha