Category: Uncategorized

  • Myugariro w’Amavubi yerekeje mu cyiciro cya kabiri muri Australia #rwanda #RwOT

    Rutabayiru Jean Philippe uheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Riverside Olympic FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Australia.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 28, akina mu mutima w’ubwugarizi ariko ashobora no kwifashishwa mu kibuga hagati, yakiniraga ikipe ya Sociedad Deportiva Lenense yo mu cyiciro cya 3 muri Espagne.

    Uyu musore nyuma yo kwerekeza muri iyi kipe, yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwemo kandi yishimiye gukinana n’abanya-Australia.

    Ati 'nishimiye gutangaza ko natangiye urugendo rushya muri Australia na Riverside Olympic mu cyiciro cya kabiri. Nagize umugisha wo kwakirwa neza, ntegereje kugaruka mu kibuga n’abavandimwe bo muri Australia.'

    Uyu mukinnyi aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ari nabwo yahamagawe bwa mbere mu Gushyingo 2021 ubwo u Rwanda rwiteguraga imikino yo mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 aho rwakinnye na Mali na Kenya.

    Rutabayiru Jean Philippe wavukiyiye muri Canada, muri 2013 yamaze igihe mu Rwanda aho yakorega imyitozo muri Police FC no mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17.

    Riverside Olympic aho shampiyona y’iki gihugu igeze ku munsi wa 5 iri ku mwanya wa nyuma n’inota 1.

    Rutabayiro Jean Philippe yamaze kwerekeza mu cyiciro cya kabiri muri Australia

    Yahamagawe bwa mbere mu Mavubi yitegura Kenya na Mali umwaka ushize

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-w-amavubi-yerekeje-mu-cyiciro-cya-kabiri-muri-australia

  • Inama y’igitaraganya perezida wa Rayon Sports yatumiye ihatse iki? #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yatumiye inama nyungurunabitekerezo izaba ku Cyumweru tariki ya 31 Mata 2022, igomba kwiga ku bibazo biri muri iyi kipe.

    Iyi nama amakuru ISIMBI yamenye ni uko izabera mu Rugando kuri apartment imwe yegeranye na hoteli iri hafi y’umurenge wa Kimihurura.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abazayitabira bazungurana ibitekerezo kugira ngo harebwe icyakorwa ku buryo mu myaka iri imbere Rayon Sports izaba ihagaze nta kibazo na kimwe kiyijegajeza.

    Ikindi batazarenza ingohe ni ikibazo cy’amikoro cyugarije iyi kipe, bazaganira ku ngingo yo kureba uburyo yabona amikoro ahamye yazatuma abakinnyi batongera kwivumbura bya hato na hato banga gukora imyitozo nk’uko byabaye ku munsi w’ejo hashize.

    Ibi bikaba bizagendana no kubasaba gushyira hamwe bakubaka iyi kipe aho Uwayezu Jean Fidele yiteguye kwereka abakunzi ba Rayon Sports imbogamizi yagiye ahura nazo zirimo kuba yaratereranywe, ikipe bakayimurekera.

    Uretse ibi kandi hazaba ari no mu buryo bwo guhuza abakunzi ba Rayon Sports bakicara bakaganira kubera ko kuva yatorwa mu mpera za 2020, Uwayezu Jean Fidele ntiyigeze abona amahirwe yo kubahuza kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Amakuru avuga ko iyi nama nyunguranabitekerezo yatumiwemo abayobozi b’amatsinda y’abafana (fan clubs), abavuga rikijyana muri iyi kipe, aba biganjemo abagiye bayobora iyi kipe mu bihe bitandukanye.

    Gusa iyi nama hari n’abayihuje n’ibyabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 28 Mata 2022, ubwo abakinnyi bangaga gukora imyitozo kubera ibirarane bafitiwe, bivugwa ko perezida w’iyi kipe yagiye mu Nzove kuvugana nabo akahava yafashe umwanzuro wo kwegura aho avuga ko yatereranywe, hari abakeka ko yaba yenda kwegurira muri iyi nama.

    ISIMBI kandi yamenye ko uyu munsi abakinnyi ba Rayon Sports babyukiye ku biro bya Rayon Sports kugira ngo baganire ku bibazo by’imishahara n’uduhimbazamusyi bafitiwe ndetse bikaba byahawe umurongo ndetse na Uwayezu Jean Fidele ibyo kwegura amakuru avuga ko yabivuyemo.

    Perezida wa Rayon Sports yatumije inama nyungurunabitekerezo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inama-y-igitaraganya-perezida-wa-rayon-sports-yatumiye-ihatse-iki

  • Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagifite intimba ku mutima (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/rwamagana-abarokotse-baracyafite-intimba-kubera-imibiri-y-ababo-itaraboneka

  • Abakozi ba Ecobank basabwe umusanzu mu guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho na Kamiseri muri Ibuka akaba n'Umwarimu muri Kaminuza, Kalinda Ndabirora Jean Damascène, watanze Ikiganiro ku mateka y'u Rwanda ariko kibandaga ku gutanga ubutabera ku bijanditse muri Jenoside.

    Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe na Ecobank, abakozi batandukanye bari bacyitabiriye basabwe gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ipfobya n'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kalinda yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta kindi cyari gikurikiyeho uretse kugeza imbere y'ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari bari hose.

    Yagaragaje ko nubwo hashyizweho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwavuyeho rumaze gukoresha asaga miliyari ebyiri z'Amadorali ya Amerika ruciye imanza 62 gusa mu gihe Inkiko Gacaca zakoresheje miliyari imwe ariko zigaca imanza zisaga miliyoni 1,9.

    Yasabye abitabiriye iki gikorwa guharanira kurwanya abapfobya n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ariko bifashishije ibimenyetso bigaragara aho gutwarwa n'amarangamutima.

    Yagize ati 'Inzira nziza si ugukoresha ibitutsi n'amagambo atari meza ku bapfobya bakanatangaza ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo inzira nziza ni ugukoresha ibimenyetso kuko byo turabifite. Nibyo bigera ku marangamutima yacu ariko ntibikwiye kwemera gutwarwa n'uburakari ngo duhangane nabo binyuze mu magambo y'ibitutsi kuko ari uburyo budakwiye.'

    Kayitare Philippe wo mu Karere ka Bugesera wanasangije aba bakozi ubuhamya bwe yasobanuye uburyo yabonye abantu bapfira kuri Alitari, ibyanatumye kugeza uyu munsi azinukwa insengero.

    Umuyobozi Mukuru w'Inama y'ubutegetsi ya Ecobank, Dr. Twagirashema Ivan, yavuze ko umukoro Abanyarwanda basigaranye ari uwo gusigasira amateka binyuze muri gahunda yo kwibuka no kwiga amateka yaranze u Rwanda bagamije guhangana n'abayipfobya.

    Ati 'Ni ikintu gikomeye kuko kwibuka ni ibintu bigomba gukorwa no mu bigo aho usanga n'abanyamahanga bakorera mu gihugu bamaze kubigira umuco kuko baba bakeneye kumenya amateka yacu. Ntabwo rero bo bagera aho ngo twebwe Abanyarwanda tunanirwe kugira uwo muco kandi ni umuco utureba.'

    Yakomeje agira ati 'Urugamba rwa mbere rukomeye ni ukwigisha abantu kugira ngo bahabwe amateka n'ibimenyetso ku buryo nahura n'abapfobya, abe afite ibimenyetso bigaragara ntapfe kuganira nabo adafite impamvu zigaragara zishobora gutuma abatsinda. Abakozi ba banki tubasaba kutibagirwa aho twavuye, birasaba ko tumenya amateka yacu mu buryo bwimbitse nta kuyaca hejuru.'

    Umuyobozi w'Ishami rya Ecobank riherereye mu Mujyi wa Kigali, Umuhoza Marie Claire, yavuze ko nubwo baciye muri byinshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko babashije kwiyubaka bityo birinda guheranwa n'agahinda.

    Yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwirinda guheranwa n'agahinda ahubwo bakibuka ko bafite igihugu kandi kibakunda ndetse bagaharanira kwigira mu rugamba rw'iterambere.

    Abakozi n'abayobozi ba Ecobank basabwe guharanira icyiza, kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kwigira ku mateka bimakaza amahoro mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye byazongera ukundi.

    Abakozi ba Ecobank bashyize indabo ku mva rusange

    Hashyizwe indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside

    Abakozi ba Ecobank bagize umwanya wo kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba Ecobank bakurikiye ibiganiro bahawe

    Abakozi ba Ecobank biganjemo abakiri bato

    Abakozi ba Ecobank bagaragarijwe uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa basabwa gutanga umusanzu baharanira ko bitazongera

    Umuyobozi Mukuru wa Ecobank, Alice Kilonzo-Zulu yagaragaje ko ibyabaye bidakwiye kongera kubaho

    Wari umwanya wo kongera gusubira mu mateka

    Umuyobozi Mukuru w'Inama y'ubutegetsi ya ECOBANK, Dr Twagirashema Ivan, yavuze ko umukoro Abanyarwanda basigaranye ari uwo gusigasira amateka

    Umuhanzi Mukankusi Grace yifatanyije n’abakozi ba Ecobank muri iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ubwo Umuyobozi wa Ecobank, Alice Kilonzo-Zulu yanditse mu gitabo cy’abasura urwibutso

    Kayitare Philippe yasangije aba bakozi inzira y’umusaraba yanyuzemo

    Kalinda Jean Damascene yasabye ko abantu baharanira kwiga amateka kugira ngo babashe guhangana n’abapfobya

    Amafoto: Munyakuri Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-ecobank-basabwe-umusanzu-mu-guhangana-n-abapfobya-jenoside-yakorewe

  • Nta tangazamakuru, abayobozi twaba tumeze nk'abakinira mu nzu-Minisitiri Gatabazi – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, ubwo yafunguraga inama yahuje inzego z'abanyamakuru n'abayobozi b'ibitangazamakuru, irebera hamwe uko itangazamakuru ry'u Rwanda rihagaze; ibibazo birigaragaramo n'uko byashakirwa ibisubizo.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda iha agaciro gakomeye itangazamakuru kuko izi ko ridahari, imikoranire y'abayobozi n'abaturage yagorana.

    Ati 'Itangazamakuru ridahari, abayobozi ibyo dukora twaba tumeze nk'abakinira mu nzu kuko abayobozi turatekereza, tugasuzuma, tugafata ibyemezo ariko ibyemezo dufata buri munsi biba bigamije kugera ku muturage kugira ngo imibereho ye itere imbere n'igihugu gitere imbere.'

    'Dukoze rero nta tangazamakuru, byazagorana ngo ibyo dushaka ko abaturage bageraho byagerwaho.'

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko abayobozi bakwiriye kumva ko ari inshingano zabo korohereza itangazamakuru, aho kumara umwanya bahanganye naryo kuko ryagaragaje amakosa bakoze.

    Ati 'Aho kugira ngo ute igihe wibaza impamvu umunyamakuru yanditse inkuru , uzashyire imbaraga mu gutanganya neza ibyo yanditse kuko yabikumenyesheje. Guverinoma y'u Rwanda yemera ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu iterambere, ni nayo mpamvu hashyizweho gahunda nyinshi zigamije kuriteza imbere.'

    Yabasabye abanyamakuru guharanira kugira ubunyamwuga mu byo bakora kandi bakagerageza guha impande zose ijambo no kubaza abaturage uruhare rwabo mu bibakorerwa.

    René Anthère Rwanyange, Umuyobozi w'Ikinyamakuru Panorama, yavuze ko amategeko yorohereza itangazamakuru yashyizweho ariko hakenewe n'umusanzu mu kurifasha kwigira mu bijyanye n'ubushobozi.

    Ati 'Amategeko arahari arakoze, ni meza ariko ku bijyanye no kwigira kw'itangazamakuru haracyari ikibazo. Urebye urugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga Leta yarafashije izindi nzego kwiyubaka zirakomera ariko itangazamakuru ryirwanyeho n'uyu munsi. Leta ikwiriye kureba muri gahunda ziri gutegurwa, bakareba uko bagenza itangazamakuru.'

    Yavuze ko bishobora kunyura mu ishyirwaho ry'ikigega gishinzwe gutera inkunga itangazamakuru n'izindi gahunda zo kuryubakira ubushobozi.

    Umwarimu w'itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda, Bakina Wellars, yavuze ko ku ruhande rw'uburezi bakora ibishoboka byose ngo abanyeshuri bahabwe ubumenyi bujyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Ibintu bijyanye n'uburezi, ntabwo ushobora kuvuga ko wigisha udakoranye n'abari mu mwuga kuko nk'ibijyanye n'amasomo mashyashya cyangwa se kuyavugurura, ni uko habaho kureba ibikenewe ku isoko ry'umurimo, ababivuga ni abari mu mwuga. Iyo mikorabire rero ni ingenzi.'

    Abanyamakuru kandi basabwe uruhare mu migendekere myiza y'inama ihuza abakuru b'ibihugu na za Guverinoma zihuriye mu muryango Commonwealth, teganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko abanyamakuru nk'abandi banyarwanda bose, bakenewe gufasha abazaza mu Rwanda kuhisanga no kumenya byinshi byiza birwerekeyeho.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko Guverinoma yumva neza agaciro k’itangazamakuru

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), yasabye abanyamakuru kuzagira uruhare rukomeye mu migendekere myiza ya CHOGM

    Hagaragajwe ko ibinyamakuru byo mu Rwanda bikeneye kubakirwa ubushobozi bw’amikoro kugira ngo bikmeze gutanga umusanzu mu iterambere

    Inzego zitandukanye ziyemeje gukomeza gufatanye ngo itangazamakuru ritere imbere

    Abanyamakuru bamenyeshejwe ko hari politiki nshya y’itangazamakuru iri gutegurwa yitezweho gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-tangazamakuru-abayobozi-twaba-tumeze-nk-abakinira-mu-nzu-minisitiri

  • Ubuhamya bwa Rutaburingoga wabonye ba nyirarume bica se akabaha imbabazi – #rwanda #RwOT

    Iyo uganira n'uyu musore avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu byamushegeshe cyane kuko yiboneye abantu benshi bicwa n'amaso ye bikamutera ihungabana.

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye uyu musore afite imyaka 11 akaba imfura mu muryango w'abana batandatu.

    Umuryango wose wo kwa se ngo waje kwicwa n'abo mu muryango wo kwa nyina (ba nyirarume) ku buryo bawishe hafi kuwurangiza.

    Ati ' Barabishe bica na papa ariko abana twese baradutabara, nyuma rero naje kubacika mpungira ahandi kwa masenge. Ndi kujyayo nasanze interahamwe zishe abantu umunani ku muhanda zishyingura amacumu nanjye zigiye kunyica mpita mpinduka ikiragi nsa nk'uwutaye ubwenge.'

    Rutaburingoga yavuze ko Interahamwe imwe muri izo yahise isaba bagenzi be kutica uwo mwana ngo kuko bari bahereye mu gitondo bica ibabwira ko bamureka bakazamwica ku munsi ukurikiyeho.

    Ngo yahise akomeza urugendo ariko ngo kuva ubwo akajya yigira nk'umuntu utavuga. Aho yari agiye naho ngo yasanze babakuye mu nzu bagiye kubica biba ngombwa ko asubira iwabo.

    Ati ' Ku myaka nk'iyanjye kubona umuntu umwe, babiri batatu babica byarampungabanyije cyane kuko nabonye umubare mwinshi mwinshi w'abatutsi bicwaga.'

    'Naraje rero njyana n'abo mu muryango wo kwa Mama duhungira Benako muri Tanzania tugezeyo uwashakaga kureba uko umututsi asa bazaga kubatwereka.'

    Rutaburingoga yavuze ko Jenoside irangiye, bagarutse mu Rwanda nyirarume aho kumusubiza mu ishuri amujyana kumuragirira inka.

    Yamaze imyaka hafi ine aragira inka nyuma ngo yaje kumutoroka arataha ajya gusubira mu ishuri.

    Ati 'Navugaga ndidimanga ngeze aho noneho ndaceceka simvuge. Ngeze mu ishuri natangiriye mu wa gatatu abo twatangiranye bari gusoza ay'isumbuye njye ndi gutangira, bwari ubuzima bubi, bugoye, bubabaje hari ubwo numvaga naniyahura.'

    Ku kigo yigagaho ngo baje kubona ko Rutaburingoga afite ikibazo bamushakira umuntu umufasha mu kumugarurira ubwenge ndetse akanamwigisha kurira, kuvuga ndetse ngo batangira kumuvuza.

    Umuryango wa Haguruka ngo nawo waje kumenya uyu musore utangira kumufasha kongera kugaruka mu buzima neza.

    Wamufashije kubona amasambu y'iwabo yari yarigaruriwe n'abandi bantu, kuvuga byongera kugaruka asubira mu buzima busanzwe neza.

    Rutaburingoga avuga ko kimwe mu bintu byamugoye ariko ashima Imana ko byaje gukemuka harimo no kubana na Mama we neza kandi abizi neza ko basaza be aribo bishe se kandi bakamwicira imbere y'abana be.

    Uko yagiye gushinja ba nyirarume muri Gacaca

    Rutaburingoga yavuze ko ubuzima bwe bwahuye n'ibizazane byinshi birimo no kujya gushinja muri Gacaca ba nyirarume bagize uruhare mu kwica se umubyara.

    Ati ' Najyaga muri Gacaca kubashinja, bakatiwe n'inkiko , urumva nk'umuntu wari warabyiboneye mbizi neza nagombaga gutanga ubuhamya, baza kwemera ibyaha basaba imbabazi, nabashinjaga ndi kumwe na Mama nawe yarabashinjaga.'

    Uko yiyunze na ba nyirarume

    Rutaburingoga yavuze ko abamwiciye baje gufungwa igihe kiragera bagafungurwa bakagaruka mu miryango yabo.

    Yavuze ko umunsi umwe yateye intambwe akabegera bakaganira ku byabaye bikarangira abababariye kuri ubu ngo imiryango yarongeye iba umwe.

    Ati ' Twariyunze ubu tumeze neza, turaturanye ubu dusabana amazi nta kibazo dufitanye. Kugira ngo rero ubeho mu buzima bwishimye ni iyo ubabariye, twe abarokotse nitwe dufite icyo gutanga aricyo kubabarira, ubu meze neza nta kibazo mfitanye n'umuntu tubanye neza.'

    Rutaburingoga kuri ubu yasoje kwiga kaminuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhamya-bwa-rutaburingoga-wabonye-ba-nyirarume-bica-se-akabaha-imbabazi

  • #COVID19 : Abantu 14 banduye babonetse mu bipimo 7,640 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu cumi na bane banduye Covid-19, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-14-banduye-babonetse-mu-bipimo-7-640

  • Musanze: Bungutse ubumenyi mu gukora igenamigambi rihuriweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili 29 baturutse mu bihugu 9, bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (Eastern (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/musanze-bungutse-ubumenyi-mu-gukora-igenamigambi-rihuriweho

  • Itangazo:SALUVIRI Peninah yasabye guhindura amazina akitwa ISANGA PENINNAH #rwanda #RwOT

    Uwitwa SALUVIRI Peninah yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa ISANGA PENINNAH mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Passport.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-saluviri-peninah-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-isanga-peninnah