Category: Uncategorized

  • Umunyamakuru w’imikino wari ukunzwe mu Rwanda Kalisa Bruno Taifa yerekeje muri Amerika n’umuryango we #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino wari ukunzwe na benshi hano mu Rwanda, Kalisa Bruno Taifa yerekeje gutura muri Amerika we n’umuryango we.

    Hashize iminsi havugwa inkuru y’uko uyu munyamakuru agiye guhagarika aka kazi ubundi akimukira gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa ntabwo yakundaga kubivugaho.

    Inkuru ntikiri igihuha yamaze kuba impamo kuko yamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Amerika aho agiye gutura we n’umugore we, Ingabire Yvette n’imfura yabo.

    Uyu munyamakuru akaba yahamirije ISIMBI aya makuru ko yerekeje muri Amerika. Mu magambo make yagize ati 'nibyo ndagiye, ubu tuvugana ndi mu ndege igiye guhaguruka.'

    Amakuru avuga ko aba yaragiye kera ariko abanza kugorwa no kugira ibyangombwa bimwe na bimwe abona, muri uku kwezi kwa Mata 2022 nibwo yabibonye byose na we ahita ategura urugendo rwe.

    Kalisa Bruno Taifa ajyanye n’umugore we Ingabire Yvette bakoze muri Nyakanga 2019, ni nyuma y’imyaka 6 bakundana.

    Agiye nyuma y’uko ikiganiro 'Urukiko rw’Ubujurire’ bakoraga kuri Radio Fine FM cyahagaze guhera tariki ya 22 Mata 2022, ahanini bitewe n’uko bamwe mu banyamakuru bagikoraga bagiye kwerekeza muri Amerika, uretse we na mugenzi we Horaho Axel azamusangayo mu minsi ya vuba, uzasigara ni Sam Karenzi ukirimo gushakisha abasimbura b’aba banyamakuru.

    Taifa yakunzwe cyane bitewe n’uburyo yakoragamo ikiganiro avuga ukuri kose, imvugo yakoreshaga zasetsaga benshi ndetse hari n’amagambo yamamaye mu gisata cya siporo yazanywe n’uyu mugabo azahora yibukirwaho.

    Kalisa Bruno Taifa ni umwe mu banyamakuru b’imikino bari barirambyemo aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Cotanct FM, City Radio, BTN TV, Radio 10 na Fine FM.

    Taifa n’umugore we ndetse n’umwana wabo ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege

    Yari umunyamakuru w’imikino ukunzwe na benshi mu gihugu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-w-imikino-wari-ukunzwe-mu-rwanda-kalisa-bruno-taifa-yerekeje-muri-amerika-n-umuryango-we

  • Nyuma y’iminsi 91 abatoza ba Mukura VS basezeye, bifatira ku gahanga abayobozi #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Mukura VS, umunya-Espagne, Tony Hernández n’umwungiriza we Guille Pereira bamaze gusezera abakinnyi b’iyi kipe aho bashinja ubuyobozi kubavangira.

    Iminsi 91 yari ishize Tony Hernández yongeye kugirwa umutoza wa Mukura VS kuko yasinye tariki ya 30 Mutarama 2022.

    Nyuma yo kunganya na Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wabaye uyu munsi, aba batoza basezeye abakinnyi ba Mukura VS bababwira ko imikino isigaye batazakomezanya.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Pereira we ibaruwa yegura yamaze kuyigeza ku buyobozi, Hernández ni we usigaye kubashyikiriza ibaruwa ye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubwegure bushingiye ku bwumvikane buke hagati yabo n’ubuyobozi aho babushinja kubavangira mu mitoreze yabo bigatuma umusaruro ubura.

    Aba batoza bivugwa ko kuva bagera muri iyi kipe bahinduye uburyo bw’imikinire, ibintu bitishimiwe n’ubuyobozi kuko banabonaga nta musaruro bitanga, babasaba guhindura ariko ntibabyumva neza, ibi bituma ikipe igenda ibura umusaruro.

    Yari amaze gutoza imikino 12 harimo 10 ya shampiyona aho yatsinzemo 4 anganya 4 atsindwamo 2. Indi ibiri yatoje ni iyo mu gikombe cy’Amahoro aho yatsinzwe umwe atsinda undi.

    Tony Hernández si ubwa mbere yari aje muri Mukura VS kuko yabaye umutoza wa Mukura Victory Sports hagati muri Nyakanga 2019, aho yabanje kungiriza umutoza mukuru Mathurin Olivier Ovambe.

    Mu mikino 21, Tony Hernandez yatojemo Mukura Victory Sports icyo gihe, yayihesheje amanota 36, ayifasha gusoza umwaka w’imikino wa 2019/20 iri ku mwanya wa kane.

    Nyuma yo gusubira muri Espagne muri Kanama 2020, nyuma y’ukwezi kumwe yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko atazagaruka ndetse icyo gihe yifuzwaga na Real de Minas yo muri Honduras.

    Ku Cyumweru, tariki ya 30 Mutarama 2022, ni bwo Mukura Victory Sports yatangaje ko uyu mutoza yongeye guhabwa akazi ndetse azayitoza mu myaka ibiri imbere.

    Pereira (ibumoso), Hernández (iburyo), bashinja ubuyobozi bwa Mukura VS kubavangira mu mitoreze yabo

    Hernández wari umutoza mukuru wa Mukura VS yeguye ku mirimo ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-iminsi-91-abatoza-ba-mukura-vs-basezeye-bifatira-ku-gahanga-abayobozi

  • Uwahoze ari Jenerali yiyemeje kurwanya ibyihebe ku giti cye #rwanda #RwOT

    Liyetena Jenerali (Lt Gen) Sami Sadat avuga ko amezi umunani y'ubutegetsi bw'aba Taliban yatumye abenshi mu banya Afghanistan batahura ko inzira ya gisirikare ari yo yonyene ishobora guhindura ibintu.

    Avuga ko intambara ishobora gutangurana mu kwezi gutaha nyuma y'umusi mukuru wa Eid al-Fitr w'idini ya Islam, ariyo mpamvu akaba ariho yitegura gusubira muri Afghanistan.

    Aba Taliban bafashe ubutegetsi nyuma y'intambara yabaye ku muvuduko uteye ubwoba mu kwezi kwa 8 k'umwaka ushize.

    Izi nyeshamba zigendera ku matwara akaze y'idi ya Islam bafashe igihugu mu misi cumi yonyine, igihe ingabo za nyuma za OTAN zari ziyobowe na Amerika zatahukiye nyuma y'imyaka 20 zari zimaze mu bikorwa bya gisirikare muri icyo gihugu.

    Avuga ubwa mbere ku bijanye n'imyiteguro y'iyi ntambara, Lt Gen Sadat yabwiye BBC ko we na bagenzi be bazakora “ibishoboka byose kugira ngo bakure Afghanistan mu nzara za Abataribani maze bagarukane ubutegetsi bushingiye ku mategeko rusange.

    Yongeye ho ko nibatagera ku bwigenge bifuza bazakomeza intambara uko byagenda kose.

    Uyu mujenerali aravuga uburyo aba Taliban bakomeza kugarura ubwicanyi bwo guhotora abantu harimo kubanyonga birenze, kwangiza uburenganzira bwa muntu no guhohotera abagore n'abakobwa – akavuga ko igihe kigeze ngo bahagarike amategeko ahonyora uburenganzira bagatangira urugendo rushya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uwahoze-ari-jenerali-yiyemeje-kurwanya-ibyihebe-ku-giti-cye

  • RDC Ibigo bisaga 80 byafunze imiryango kubera umutekano muke mu ri Beni #rwanda #RwOT

    Hafi ibigo 80 by'amashuri abanza byafunze imiryango mu mezi ane ashize kubera umutekano muke wakomeje kurangwa mu gace aka Beni muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo .

    Abategetsi mu muburasirazuba nibo batanze ayo makuru y'uburyo kwiga mu gace bayoboye bitangiye kuba inzozi kubera ibigo byafunze bias naburundu kuri uyu wa gatandatu ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe uburezi.

    Bavuze ko abanyeshuri benshi mu mashuri abanza n'abarimu babo mu gace ka Beni bizihije uyu munsi w'uburezi bari hanze kuko batakibasha kujya ku mashuri kubera umutekano muke.

    Abakuriye urwego rwungirije rw'uburezi muri Bulongo bashimangiye ko ibigo 50 byafunze imiryango mu gace ka Masambo, Halungupa, Bulongo na Loselose.

    Ikibazo cyo gufunga amasguri kubera umutekano kandi kiravugwa no mu duce twa Kainama na Mandumbi hakiyongeraho n'andi mashuri yahagaze ubu bigoye kumenya aho aherereye ku imitwe yitwaje intwaro yamaze kwigarurira tumwe mu dce mu ntara ya Beni muri DRC.

    Uku kuva mu ishuri ku mubare mu nini bikabije muri Congo bimaze hafi amezi ane , yewe ntibazi n'igihe bizarangira neza ngo bagane ishuri.

    Leta Congo iherutse gutangiza ibiganiro n'imitwe irwanira kuri ubu butaka , iyisaba gushyira intwaro hasi nta mananiza abayeho. Ibi bivuze ko aba banyeshuri bazategereza ikemezo cy'iyi mitwe, iherutse gusaba leta kuyiha akanya ikitekerezaho mbere yo gushyira intwara hasi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-ibigo-bisaga-80-byafunze-imiryango-kubera-umutekano-muke-mu-ri-beni

  • Ibikomoka Kuri Peteroli byurujwe mu Burundi #rwanda #RwOT

    Mu Burundi Leta yongereye igiciro cy'ibikomoka kuri peteroli ku mafaranga y'Amarundi ari hagati ya 550 na 700 kuri litiro imwe.

    Ni nyuma y'igihe abarundi batangiye kugaragaza ko ibikomoka kuri Peterori byabaye bike cyane kuko kubona aho ugurira risansi byari bitangiye kugorana.

    Iri zamuka ry'ibiciro ryatumye ubuzima busa n'ubuhagarara kubera ubuke bw'imodoka zitwara abagenzi.

    Uzamuka ry'ibikomoka kuri peterori birakomeza kuzamurwa mu bihugu bitandukanye cyane hano mu bihugu bya afurika y'iburasirazuba.

    Impamvu muri iki cyerekezo bikomeza gukomerera abahatuye ngo n'uko n'ubusanzwe kugirango bitugereho bivuye imahanga biba byasabye imbaraga nyinshi.

    Uku kuzamuka kwa risansi kuraherekezwa n'ibiciro bikomeza gutumbagira ku masoko y'imbere mu bihugu.

    Bahanga mu by'ubukungu batabaza basaba za leta gushyiraho imishahara fatizo iboneye nk'inzira yo gufasha umuturage kuzamuka kw'iyi risansi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/ibikomoka-kuri-peteroli-byurujwe-mu-burundi

  • Ni zahabu babonye! Imbamutima z'abahinga Chia i burasirazuba – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2020, mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22 mu Karere ka Ngoma hatangiye igeragezwa ry'igihingwa gishya cya Chia. Ubu muri aka Karere gihingwa ku buso bwa hegitari zirenga 600.

    Iki gihingwa kimaze gukwira no mu tundi turere dutandukanye tw'Iburasirazuba, ku buryo byakugora kubona Akagari katarimo umuturage wahinze Chia.

    Ni igihingwa kigira utubuto duto wagereranya na sezame (Sesame); cyera nk'ingano uretse ko kigira amashami menshi kandi kikaba kirekire kugera kuri metero imwe, bitewe nuko aho wagihinze cyahishimiye.

    Uretse amafaranga menshi gitanga, iki gihingwa kibarizwa mu binyamisogwe kivamo imiti yifashishwa n'abantu bafite umuvuduko w'amaraso n'indi myinshi, gishobora no kuribwa ari urubuto cyangwa kigakorwamo amavuta yo kurya cyangwa ayo kwisiga.

    Ku muntu ukunze kurya iki gihingwa bivugwa ko ubwonko bwe bukora neza, bifasha amaso kubona neza bikanamurinda kugira umubyibuho ukabije.

    Ikilo cy'imbuto kigura ibihumbi 90 Frw kigaterwa kuri hegitari imwe, kikerera amezi atatu. Ikilo kimwe cy'umusaruro, umuhinzi akigurirwa na koperative ku 3000 Frw.

    Bamwe mu bahinga Chia bavuka ko imaze kubafasha mu iterambere ryabo, kuko baba bafite amasezerano y'akazi bagiranye n'abazagura umusaruro. Baba bizeye inyungu nyuma y'amezi atatu bamaze gusarura.

    Turatsinze David wo mu Karere ka Rwamagana wayobotse iki gihingwa, yavuze ko kimaze kumuteza imbere.

    Ati “Cyankuye ku buzima bwo hasi narimbayemo kinshyira ku rwego rwiza, barumuna banjye ubu mbasha kubishyurira amashuri mu mafaranga nkuye mu kugihinga.”

    Habineza Evariste wo mu Karere ka Ngoma mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22 we yagize ati “Njye nahinze uturima dutandatu duto, ariko nakuyemo ibihumbi 760 Frw. Ni igihingwa cyantabaye cyane kimpa amafaranga menshi.”

    Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi n'umutungo kamere mu Karere ka Rwamagana, Niyitanga Jean de Dieu, avuga ko Chia ari igihingwa kikiri gishya, ariko ngo bakaba bamaze kubona ko kiberanya n'aka Karere.

    Ati “Ubu turakibara mu bihingwa bizana amafaranga ku muturage mu byo twari dusanganywe harimo ikawa, imboga n'imbuto, iri ni ishoramari ridasanzwe mu buhinzi.”

    Hari ibyo abahinzi basaba

    Bamwe mu bahinga chia bavuga ko bakeneye ubufasha mu kurwanya abamamyi biyongereye cyane, aho bamwe banahenda umuturage bakagura iki gihingwa kitarera neza kandi bakamugurira ku mafaranga make.

    Banagaragaje ko abagura chia bakwiriye kongera amafaranga, ngo kuko urebye uburyo imbuto bayigura ibihumbi 90 Frw, bakareba n'umwanya bafata bahinga, basanga n'amafaranga akwiriye kwiyongera.

    Umwe mu bahinzi yagize ati 'Icyo njye numva banoza ni ikijyanye no gutangira imbuto ku gihe ndetse no kutwishyurira ku gihe mbona bikiri hasi.'

    Umuvugizi wa Akenes and Kernels Limited yazanye iki gihingwa cya chia mu Rwanda, Kizito Safari, yavuze ko ikibazo cyerekeranye n'abamamyi bakizi ndetse ngo kiri mu bibahangayikishije cyane.

    Ati “Mu minsi ishize twohereje abakozi bacu mu Ntara y'Iburasirazuba kugira ngo bajye gupima ubuso bw'umurima abahinzi bakoresha nyuma y'aho hazabaho kugirana amasezerano n'abahinzi kugira ngo duce umuco w'abahinzi bazaga bagafata imbuto badafitiye imbuto bakagenda bakazinyanyagiza mu baturage.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, we yagiriye inama abahinzi yo gukorera mu makoperative.

    Yabasabye kujya bahinga bafite amasezerano y'umuntu uzabagurira umusaruro, aho kubikora mu kavuyo badafite isoko.

    Mapambano yanagarutse ku giciro cy'imbuto za chia kikiri hejuru cyane ku muhinzi, avuga ko mu rwego rwo gutuma iki gihingwa gihingwa n'abaturage benshi, bari mu biganiro n'abakizana mu Rwanda ku buryo ikilo cyava ku bihumbi 90 Frw kikagera ku bihumbi 50 Frw.

    Ku muntu wahinze hegitari imwe ashobora kweza ibilo biri hagati ya 700 na toni imwe.

    Byumvikane ko adashobora kubura inyungu iri hejuru ya miliyoni kuri hegitari imwe. Ku basanzwe bahinga ni inyungu idapfa kuboneka mu bihingwa bisanzwe.

    Abakiri bato batangiye guhinga chia

    Akanyamuneza ni kose ku bahinga Chia

    Chia ni imari ishyushye ku batuye Intara y’Iburasirazuba

    Turatsinze avuga ko guhinga chia byamufashije kurihirira amashuri barumuna be

    Ubutaka bwo mu Ntara y’Iburasirazuba bubereye guhingwaho chia

    Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi mu Karere ka Rwamagana, Niyitanga Jean de Dieu, yavuze ko iki gihingwa kiri gufasha abahinzi benshi mu gutera imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-zahabu-babonye-imbamutima-z-abahinga-chia-i-burasirazuba

  • Sergio Ramos, Navas na Draxler bayeze i Kigali #rwanda #RwOT

    Abakinnyi batatu b’ikipe ya Paris Saint-Germain, Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler bageze mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

    Saa sita zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2022, nibwo aba bakinnyi bari kumwe n’abakunzi babo bageze mu Rwanda.

    Baje kubera ubufatanye ikipe ya Paris Saint-Germain yagiranye n’u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

    Mu mashusho iyi kipe yashyize hanze ku wa Kane w’iki cyumweru, agaragaza aba bakinnyi bavuga ko bagiye kuza mu Rwanda n’imiryango yabo.

    Sergio Ramos yavuze ko afite amatsiko yo kuza mu Rwanda kureba abana b’igangi barimo Mudasumbwa.

    Ati “Ngiye mu Rwanda, ubu ngiye mu rugo gupakira ibikapu. Kubera ko ngiye muri Pariki y’Ibirunga. Pariki y’igihugu. Nshaka guhura n’abana b’Ingagi nka Mudasumbwa. Si ngenda njyenyine ndajyana n’umugore wanjye n’abakinnyi dukinana Navas na Draxler.”

    Uyu mwana w’Ingagi Mudasumbwa ari mu bana batatu b’Ingagi ari bo Ingeri na Nshongore biswe n’abakinnyi ba PSG ari bo Neymar, Kylian Mbappe, Angel di Maria, Sergio Ramos na Marquinhos muri Nzeri 2021.

    Umunyezamu Keylor Navas avuga kuri uru ruzinduko yagize ati “Tugiye mu Rwanda, kugira ngo tugire ibyo tumenya ku Rwanda no kureba Ingangi. Ndajyana n’umugore wanjye na Draxler. “

    Julian Draxler “Sergio na Navas bambwiye ko tugiye kujya mu Rwanda. Ntakubeshye sinjye uzabona tugezeyo.”

    Guhera mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

    Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

    Ramos (ubanza hirya ibumoso), Draxler (wambaye ikoti ry’umukara) na Navas (ukurura igikapu wegeranye n’uwo mugore) bageze i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/serge-ramos-navas-na-draxler-bayeze-i-kigali

  • RSSB yibutse abari abakozi ba 'Caisse Sociale’ bishwe muri Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, Urwego rw’Igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB), rwibutse ku nshuro ya 28 abari abakoze ba Caisse Sociale, yaje guhinduka RSSB, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/rssb-yibutse-abari-abakozi-ba-caisse-sociale-bishwe-muri-jenoside