Category: Uncategorized

  • Abakozi ba Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basabwa kwimakaza Ubunyarwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, aho nyuma yo gusura urwibutso basobanuriwe amateka y'u Rwanda, uburyo Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kugeza ibaye, ingaruka zayo n'imbaraga u Rwanda rwakoresheje mu kwiyubaka.

    Abakozi ba Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd n'abayobozi babo bashyize indabo ku mva banunamira imibiri y'abatutsi bazize Jenoside iharuhukiye.

    Gasana Ndoba wabaye Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, niwe watanze ikiganiro cyagarutse ku mateka ashaririye yaranze u Rwanda kuva mbere y'Ubukoloni, ku mwaduko wabwo ndetse na nyuma yabwo n'uko haje kwimakazwa amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Uyu musaza wahirimbaniye uburenganzira bwa muntu imyaka myinshi yasabye abakozi bakora muri Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd kwimakaza ubumwe birinda amacakubiri aho ava akagera kuko ariyo yoretse u Rwanda.

    Ati 'Mwe muri hano nabonye abenshi mukiri bato, uru Rwanda nimwe muzarwubaka, kandi ntabwo mwarwubaka mudashyize hamwe. Iby'amoko ntaho byageza, mubiziririze.'

    Umuyobozi wa Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd, Muhimuzi Mugisha Daniel, yavuze ko iyo urebye mu mateka, Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kuko abantu bigishijwe urwango n'amacakubiri nabo bakemera kubyimika.

    Muhimuzi yahaye impanuro abakiri bato abasaba kwirinda ikintu cyose cyabaganisha kuri iyo migirire igayitse yo kuvangura no kubiba amacakubiri.

    Ati 'Abakiri bato bafite uruhare rukomeye mu kubaka indangagaciro z'ubumwe, ubumuntu, guha agaciro undi no kubana. Bakubaka sosiyete Nyarwanda izira ivangura n'umwiryane.'

    Mugisha Daniella w'imyaka 21, ukora muri Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd yavuze ko impanuro yahawe zatumye yongera gusubiza amaso inyuma akareba ku nshingano zikomeye afite zo kubaka igihugu cye.

    Ati 'Iyo twumva abakuru batubwira amateka yaranze u Rwanda, banatubwira ko urubyiruko rwayagizemo uruhare runini. Imbaraga dufite ni nyinshi kandi twigishijwe ko dushobora kuzikoresha mu kubaka igihugu cyacu. Njyewe nk'umuntu ukiri muto, nkwiriye kuba urugero rwiza mu bakora ibyiza.'

    Mayfair Insurance Company ni sosiyete yaboneye izuba muri Kenya mu 2005, ariko kuri ubu imaze kugaba amashami mu bihugu by'u Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

    Amafoto: Kwizera Emmanuel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-mayfair-insurance-company-rwanda-ltd-basuye-urwibutso-rwa-jenoside

  • Musanze: Intumwa z'ibihugu icyenda zahuguwe ku igenamigambi mu butumwa bw'amahoro – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yatangiye kuwa 18 asozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, yitabirirwa n'abasirikare, abapolisi n'abasivili bose hamwe 29.

    Baturuka mu bihugu bigize ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, East African Standby Force. Ni ibihugu by'u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.

    Lt Col Sylvestre Sekaramba witabiriye ayo mahugurwa, yavuze ko babashije gusobanukirwa neza ko ibintu byose bikozwe hatabanje kubaho igenamigambi, bihinduka imfabusa.

    Ati “No mu buzima busanzwe yaba mu muryango cyangwa no mu kazi kacu ka buri munsi, nsanga uburyo bwo gukora igenamigambi ari intwaro ikomeye tuzifashisha, kugira ngo ibyo dushinzwe tubinoze kandi tubikore uko bikwiye neza.”

    SSP Zakayo Anyangu Musita wo muri Kenya we yagize ati “Aya mahugurwa twayigiyemo ibintu byinshi birimo uko ubutumwa bw'amahoro butegurwa, n'uburyo bw'imikoranire no kuzuzanya ku nzego zitandukanye.”

    “Aha twabashije kwiga uko polisi, igisirikare n'igisivili barushaho gufatanya mu kuzanira ibihugu byacu amahoro. Ni ubumenyi bw'ingenzi cyane twari dukeneye, kugira ngo ibihugu byacu na Afurika muri rusange birusheho kugira umutekano.”

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Amahoro, Rtd Col. Jill Rutaremara, avuga ko igenamigambi rihuriweho n'inzego zitandukanye ari ingenzi mu gutuma ubutumwa bw'amahoro n'akandi kazi gasanzwe bikorwa mu buryo bunoze.

    Yagize ati” Ni ngombwa ko inzego z'igisirikari, igisivili n'igipolisi zisangira ubumenyi bw'uburyo zajya zunganirana mu kazi, kandi zigakorana cyane cyane nk'igihe cy'ubutumwa bw'amahoro.”

    “Iyo hatari igenamigambi bigira ingaruka zirimo kuba ubutumwa bw'amahoro budashobora kugera ku ntego zabwo, bikaba byakurura imfu cyangwa kubangamirwa mu bundi buryo.”

    Abahuguwe basabwe gushyira mu bikorwa ibyo bize ndetse bakabyigisha n'abandi, kuko igenamigambi ni ikintu cy'ingenzi mu buzima bwa buri munsi.

    Iyo rikozwe neza rifasha abantu kugera ku ntego.

    Amahugurwa nk'aya abaye mu gihe umugabane wa Afurika ufite ibibazo byatumye hoherezwa intumwa zo kugarura amahoro, nko muri Centrafrique, Mali, Somalia na Mozambique.

    Ni mu gihe kandi hari igitekerezo cyo kohereza ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

    Abasoje amasomo bahawe impamyabushobozi

    Aya mahugurwa yaberaga mu Kigo cy’Amahoro, i Nyakinama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-intumwa-z-ibihugu-icyenda-zahuguwe-ku-igenamigambi-mu-butumwa-bw

  • Yabahishe mu cyobo no mu muvure: Uko Mutsindashyaka yarokoye Abatutsi 37 i Kigali – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ufite abana icyenda yahoze ari umusirikare mu ngabo za Habyarimana, aza kuba umupolisi no muri Leta y'abatabazi.

    Yarokoye Abatutsi akoresheje amayeri yo kubahisha mu muvure, abandi akabashyira mu cyobo cya metero ebyiri yari yaracukuye iwe.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mutsindashyaka yavuze ko jenoside yabaye afite imyaka 29 y'amavuko, amaze imyaka 12 mu gisirikare kuko yacyinjiyemo mu 1982.

    Yahisemo kwitandukanya n'ubwicanyi bwakorwaga, ahitamo gukiza abatutsi bahigwaga kubera ko yabonaga ibyo bakorerwaga ari ndengakamere.

    Yagize ati “Muri Jenoside nakoresheje uko nshoboye ntandukana n'ibikorwa bya Leta ya Habyarimana kubera ko nabonaga barakoraga ibibi, nk'umuntu wasomye ijambo ry'Imana kuko Bibiliya ivuga ko iyo umunyamacyenga ubonye ikibi kije acyihunza.'

    Mutsindashyaka yongeyeho ko ari muri ubwo buryo yabonye ibibi birimo kuza abona atafatanya n'abicanyi afata iya mbere mu kurokora bamwe mu batutsi bahigwaga.

    Ati “Naje gufata icyemezo cyo guhisha abantu nabonaga barimo bahigwa n'uwo ndi bubone wese ahunga nkamuhungisha, nubwo ntabashije guhungisha abantu bose kubera ko nta bushobozi nari mbifitiye. Gusa abo nabashije kubona nabashije kubarokora mbakura mu maboko y'abicanyi.”

    Avuga ko hari Abatutsi yajyaga kwakira ibyangombwa by'uko ari abahutu kugira ngo batabica, cyane ko ba konseye bo muri icyo gihe bamutinyiraga akazi yakoraga.

    Mutsindashyaka yongeyeho ko Abatutsi yahishaga yabahishaga mu buryo bubiri kuko hari abo ku manywa yashyiraga mu mwobo yari yaracukuye iwe akabakuramo nijoro akabajyana mu nzu. Hari n'abandi yahishaga mu muvure yawubitse.

    Yashimangiye ko abatutsi yahishe nta n'umwe wagize ikibazo ahubwo ari we waje kubigira nyuma kuko abasirikare ba Habyarimana n'interahamwe bashatse kumwica nyuma yo kumenya ko hari abatutsi yahishe iwe.

    Ati “Ntawagize ikibazo ahubwo ni njye abasirikare bari bagiye kwica, noneho k'ubw'amahirwe Inkotanyi zihita zifata igihugu.”

    Mutsindashyaka avuga ko nyuma y'uko Inkotanyi zifatiye igihugu, yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko atari azi politiki yazo, ariko zimenye amakuru ye n'ibyo yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, zimutumizaho aragaruka.

    Abo yarokoye bamufata nk'udasanzwe

    Rurangwa Jean Damascène ni umwe mu bo Mutsindashyaka yarokoye muri Jenoside yakorewe abatutsi i Butamwa. Yemeza ko yakoze ibikorwa bidasanzwe ndetse ni we akesha kuba akiriho.

    Ati “Ndi umwe mu bo yakijije ubwo nari mvuye mu mwobo bari banshyizemo arampungisha, ankura aho aranjyana njya kuba iwabo mu rugo kuko na Se yari umuntu mwiza. Yari yarampishe munsi y'umuvure ushaje, akajya awubura nkawujyamo.”

    Yongeyeho ko uyu mugabo yari afite umutima udasanzwe bitewe n'abantu benshi yakijije muri icyo gihe, mu gihe yakoreraga Leta y'abicanyi.

    Yahawe inka nk'umurinzi w'igihango

    Mutsindashyaka Martin afatwa nk'intangarugero kuko yanahawe inka n'Akarere ka Nyarugenge nk'umurinzi w'igihango, bitewe n'uburyo yarokoye Abatutsi muri Jenoside mu 1994.

    Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, by'umwihariko abajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo, mu Murenge wa Kigali, Mutsindashyaka yabwiye IGIHE ko ashimira Leta bitewe n'uburyo yamuhaye inka.

    Gusa ashimangira ko zaje kwibwa muri iki gihe cyo Kwibuka n'abantu bataramenyeka.

    Yagize ati “Bari barampaye inka, akarere kampaye imwe indi nyihabwa n'umuturage narokoye, ariko muri uku kwezi zibwe n'abantu bataramenyekana.”

    Mutsindashyaka yababajwe n'uko inka ze zibwe kuko zari zigeze igihe zimuha amata. Agashimangira ko ababikoze bari mu bapfobya Jenoside bababazwa n'ibyo yakoze kuko hari abajya bamucyurira bakamubwira ko ari murumuna wa Perezida Kagame, ntacyo yaba muri iki gihugu.

    Muri uyu muhango wo Kwibuka abantu basaga 70 bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo, Visi Perezida w'Inteko Inshinga Amategeko, Edda Mukabagwiza, yavuze ko iyo abantu bose baza kuba nka Mutsindashyaka Martin, abatutsi barenga miliyoni bapfuye batari kwicwa.

    Mutsindashyaka Martin wari umusirikare muri FAR yabashije kurokora abatutsi 37 muri Jenoside

    Mutsindashyaka wo mu Murenge wa Kigali ashimirwa umutima mwiza wo kurokora Abatutsi muri Jenoside yagize

    Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko abajugunywe muri Nyabarongo

    Depite Edda Mukabagwiza yashimiye Mutsindashyaka, avuga ko abafite umutima nk’uwe iyo baba benshi abarenga miliyoni batari bwicwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yabahishe-mu-cyobo-no-mu-muvure-uko-mutsindashyaka-yarokoye-abatutsi-37-i

  • Tonzi yasohoye Album ‘Umurage Mwiza’ y’indiri… – #rwanda #RwOT

    “Umurage Mwiza” ni Album nshya ya Tonzi igizwe n’indirimbo 7, ikaba imara iminota 24. Tonzi yayishyize hanze mu mpera za Mata 2022 mu gihe u Rwanda n’Isi biri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Igizwe n’indirimbo umubyeyi we yakundaga kuririmba akiriho ndetse hariho imwe muri zo ikubiyemo amagambo ya nyuma yasize yandikiye umukobwa we Tonzi. 

    Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Tonzi yahishuye ko umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariwe akomoraho impano y’ubuhanzi, ashimira Imana ku bw’umurage mwiza yamusigiye. Ati “Ndashima Imana cyane kunshoboza, nshimira cyane ababyeyi banjye ku murage mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana nisanzemo, gusenga buri munsi, uko twateranaga nk’umuryango ni impano ikomeye cyane mu mikurire y’umwana ndabishimira Imana cyane”.

    Yavuze ko izi ndirimbo yahereyeho ari zo umubyeyi we yakunda kurusha izindi. Ati: “Izi ndirimbo uko ari 7 nabanje gukora mu zindi nyinshi yakundaga, ni uko ari zo ziyoboye izindi Mama yakundaga kugeza ku munota wa nyuma duherukana. Urwandiko yasize yanditse ni urw’iyo ndirimbo isoza “Yesu abe hamwe nawe hose”. Ariko mu gihe cyose twari kumwe izo ni zo yibandagaho cyane. N’izindi nzakomeza kuzishyira ku zindi Albums zizagenda zikurikira zihariye zo mu gitabo zihimbaza Imana”.

    Tonzi akiri agahinja, hano yari ateruwe n’umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uyu muhanzikazi yadutangarije ko iyi Album ye “Umurage Mwiza” ayifata nk’urwibutso ku bana be n’umuryango wose, akaba ari umurage yasigiwe n’umubyeyi we. Yavuze ibibazo yabajijwe n’abana be byamusunikiye gutunganya izi ndirimbo muri studio. Ati “Icyanteye gukora iyi Album, ni urwibutso rukomeye ku bana bacu ndetse n’abo mu muryango mugari. Nayikoze nyuma yo kubazwa ibibazo bitandukanye n’abakobwa bacu aho umwe muri bo – umuto arihariye mu kubaza cyane – yarambajije ngo ‘Mama ko nguhamagara Mama, wowe ntarakumva uhamagara Mama’? “

    Tonzi avuga ko byamusabye gutekereza neza ku gisubizo ari buhe umwana we. Ati: “Eeee byansabye gutekereza gato icyo musubiza numva biraremereye, ndamubwira nti ‘ni uko atakiriho’. Akomeza ambaza byinshi uko nyirakuru wabo yari ameze, ngenda mbasobanurira ko yakundaga kuririmba cyane za ndirimbo mwumva nkunda kuririmba zo mu gitabo, akaba yari azi ubukorikori, kudoda, kuboha n’ibindi…”

    Ati “Bagenda bambaza byinshi. Kuva ubwo ngira icyo gitekerezo kuko ndazibaririmbira (indirimbo) ariko nsanga kuzikora muri studio bizabafasha kuzumva kenshi mu bihe bitandukanye, bakazifata mu mutwe tukajya tuziririmbana kenshi kuko iyo twahuye nk’umuryango mugari turaziririmba, nibanda cyane ku zo Mama yakundaga kuririmba kenshi, uwo murage mwiza ugakomeza gutemba no mu bana bagakura baririmbira Imana”.

    Tonzi yashyize hanze Album y’umurage mwiza yasigiwe n’umubyeyi we

    Tonzi yakomeje avuga yasanze ari byiza gusohora iyi Album ye “muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho twibuka umubyeyi wanjye, abavandimwe bo mu muryango mugari ndetse n’abandi banyarwanda bishwe bashinyagurirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uru ni urwibutso rukomeye rumutwibutsa kuko izi ni zimwe mu ndirimbo ze zihariye yakundaga cyane. Nzakomeza no kugenda nzikora muri studio kugira ngo umurage yadusigiye utembere no mu buzukuru gukomeza…”

    Iyi Album nshya ya Tonzi iri kuri shene ye ya Youtube “Tonzi”, ikaba igizwe n’indirimbo 7 zikunda gukoreshwa cyane mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, ari zo: “Gihe Cyiza Cyo Gusenga  No 100”, “Mbese Urumva Ushaka No 93”, “Mu Gitondo No 82”, “Huguma Mutima Wanjye No 20”, “Ungumane No 29”, “Uri Uwera No 200” na “Yesu Abe Hamwe Namwe No 41”. Tonzi ati:  “Abakunzi bose b’izo ndirimbo ndayibatuye”. Yashimiye cyane Producer Livingstone Legacy wamutunganyirije iyi Album.

    Uwitonze Clementine ari we Tonzi yakomoje ku byo ahishiye abakunzi be mu minsi iri imbere, ati: “Mu minsi iza mbahishiye ibindi byiza byinshi”. Yasoje ashimira abakomeje kumushyigikira mu muziki we wo kuramya Imana barangajwe imbere n’umuryango we, ati: “Ndanashimira cyane umuryango wanjye umba hafi mu bikorwa byanjye, nananishimira inyarwanda.com ko muba muhari iteka gushyigikira ibikorwa by’abahanzi mukabigeza ku bakunzi bacu aho baherereye hose”.

    Tonzi yashyize hanze Album nshya ‘Umurage Mwiza’

    Tonzi yunamiye umubyeyi we wazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    KANDA HANO UREBE ALBUM Y’INDIRIMBO TONZI AFATA NK’UMURAGE YASIGIWE N’UMUBYEYI WE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116779/kwibuka-28-tonzi-yasohoye-album-umurage-mwiza-yindirimbo-7-zakundwaga-bihebuje-numubyeyi-w-116779.html

  • Perezida Kagame yakebuye abayobozi n'abaturage bagitekereza ko indonke ziri mu mahanga #rwanda #RwOT

    Mu Nama Nkuru y'Umuryango FPR Inkotanyi yari iri kuba ku nshuro ya 15,Perezida Kagame yababwiye ko bakwiriye kurangwa n'imico myiza ndetse n'indangagaciro zo kwishakamo ibisubizo, bumva ko uko byagenda kose igihugu n'abaturarwanda bagomba kubaho.

    Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye, abwira abayobozi ko nta kintu na kimwe batazi mu byo bagomba gukora, aho igihugu kiva, aho kigeze n'intumbero zacyo byose bizwi.

    Yagarutse ku bihe bikomeye igihugu kirimo by'icyorezo cya Covid-19, yihanganisha imiryango yaburiyemo abayo, anasaba Abanyarwanda gukomeza gushikama bitegura no guhangana n'ibindi byorezo bishobora kuba biri imbere.

    Ati 'Harimo ingorane nyinshi abantu barazihanganiye, abadafite ibyo kurya bibatunga leta igerageza uko ishoboye ariko ntiyashoboye byose abantu bakiyongereraho akabo abandi bakagerageza kwifata neza no muri ibyo bigoranye ariko tukabinyuramo.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu ngorane nk'izi, habamo amahirwe atandukanye yo gukemura ibibazo ku buryo budasanzwe.

    Yatanze ingero ku mubano w'u Rwanda n'ibihugu byarwo by'ibituranyi aho igihe cyageze imipaka igafungwa rukisanga rukwiriye kwishakamo ibisubizo.

    Ati 'Muzi ko uyu mupaka wacu ari uw'Amajyepfo [wo ngira ngo ntabwo urafunguka neza] ariko n'umupaka dufitanye n'igihugu cyo mu Majyaruguru. Hari ubwo byose byafunzwe. Hari n'ibyo mu Burasirazuba hari ubwo umupaka wafunzwe.'

    Mu gihe cya Covid-19, hari igihe cyageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania hari amakamyo arenga 1500 atonze umurongo. Icyo gihe Tanzania ntiyemeraga ingamba u Rwanda rwashyizeho mu kurwanya Covid-19.

    Ati 'Twe nk'u Rwanda mu miterere yacu itandukanye n'ibindi bihugu, icyo kirabikwibutsa ubwabyo. Kikwibutsa ko nta mwaro dufite, ko turi hagati y'ibindi bihugu, ibyo bihugu bindi icyo bishatse gukora baragikora, ntitwababuza. Byaba bibi byaba byiza bitugiraho ingaruka.'

    Perezida Kagame yasabye abayobozi guhora batekereza bati 'ibi nibiramuka bibaye twabigira dute?' ko biramutse koko bibaye ko imipaka yose ifungwa, igihugu kidashobora kurimbuka.

    Ati 'Tugomba kwiyubaka, tukubaka ibyangombwa biduha ibyo dukeneye, tukabikora ku bwinshi uko bishobotse. Ntabwo byose byashoboka ariko ibyangombwa, ibyo ni ibishoborwa n'abantu batekereza neza, biteguye guhangana n'ibibazo.'

    Yasabye abayobozi guhindura imico, imikorere n'imyumvire kuko igihugu gihanganye no kugira ngo kibeho.

    Ati 'Badufungira imipaka bagira bate, tugomba kubaho. Nibura tugomba kugira bike bitubeshaho.'

    Yakomeje agira ati 'Kuki twakwicwa n'inzara, kuki twagomba tureba guhaha hanze?'.

    Perezida Kagame yavuze ko aba baturage bafata inzira bakajya gushaka imirimo y'intica ntikize mu bihugu by'abaturanyi, bakazahurirayo n'ibibazo, bashakayo ubusa, bakwiriye guhangirwa imirimo.

    Yatanze urugero ku buryo iyo urebye Nyabarongo, ubona imeze nk'umuhanda w'ibitaka ntumenye ko ari amazi kubera isuri iba yatembanye ubutaka.

    Yasabye ko abo baturage bahabwa akazi ko guca amatarasi y'indinganire, leta ikabahemba ariko nabo bakagira uruhare mu kurengera toni nyinshi z'ubutaka butwarwa n'isuri.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yakebuye-abayobozi-n-abaturage-bagitekereza-ko-indonke-ziri-mu

  • Mu mvugo yeruye Perezida Kagame yatanze amakuru mashya ku ihohoterwa rivugwa muri Miss Rwanda #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yari mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi. Asoza yikije ku ngingo zirimo n’ibimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru bijyanye na Miss Rwanda.

    Byavuzwe cyane nyuma yaho Ishimwe Dieudonné wayoboraga Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, atawe muri yombi ashinjwa ibyaha byo guhohotera abakobwa.

    Perezida Kagame ati 'Nabanje kubimenya bivuye muri RIB, ngo hari umuntu wafashwe wafunzwe. Njye najyaga mbona bavuga Miss Rwanda nkagira ngo ni ukurata ariko usibye ko nabyo, hari ibintu umuntu yihorera kubera ko nabyo ntacyo bitwaye, nta n’icyo bitanze.'

    Perezida Kagame yavuze ko ikibi cyaje kuvamo ni abagabo babiri inyuma, bakora ibikorwa byo guhohotera abakobwa.

    Ati 'Kubacuruza cyangwa se nabo ubwabo kubahohotera. Bikaba mu gihugu cyacu, bamwe bagaceceka ntihagire icyo bavugaho, abandi ntibabizi.'

    Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu yihangira umurimo akageza no ku wo guhohotera abandi.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubucuruzi bw’abantu busigaye bwarafashe intera ku buryo hari n’Abanyarwanda bavanwa mu gihugu bakajyanwa mu mahanga, bamwe bagahindurwa nk’abagore.

    Ati 'Ni ibintu byinshi bigenda byandikwa. Hari byinshi bimaze kugaragara ko biriho. Hari uburyo bubiri abantu bakwiriye kubirwanya, icya mbere hari amategeko. Uhohoterwa, akwiriye gutinyuka akareba aho abigeza kugira ngo atabarwe cyangwa amategeko agire uko amurenganura.'

    Yavuze ko inzego zishinzwe ubutabera zikwiriye kubaka ubunyamwuga ku buryo abantu batajya batinya gutanga ibirego bumva ko uwo barega ariwe baregera.

    Ati 'Simbona impamvu abantu batinya kwirenganura bitabira inzego cyangwa inzego zacu baravuga bati uraregera nde ?'

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko atumva uburyo habayeho sosiyete ireba uburanga bw’abakobwa, igakora nta mategeko ayigenga nta n’umuntu uyikurikirana.

    Ati 'Cyabayeho gite ? Ntikigira amategeko akigenga ? Ntikigira abagikurikirana ? Ariko umuntu yihangiye umurimo, ahuza abakobwa akabashukisha utuntu mbere y’uko abacuruza, akabanza we ubwe akabakoresha ibyo abakoresha.'

    'Abo bana bacu nabo bakwiriye kugira imico yo kubyanga. Nk’uko uwo wundi yamenyekanye, mu bantu cumi na bangahe bagiye bahohoterwa, havuyemo umwe aranga. Ariko ndetse yakwanga bakamureba igitsure bakamubwira ko bashobora kumuhana.'

    Perezida Kagame yavuze ko iryo hohoterwa riboneka no mu kazi, ku buryo abantu bazamurwa mu ntera kuko babanje kugira icyo akora.

    Ati 'Abantu bari mu gisirikare ukazamurwa mu ntera kubera ko hari abo hejuru ugomba gufata neza. Ni ibintu bibi cyane. Cyangwa se muri za minisiteri, ibyo bintu mubyirinde ni imico mibi gusa.'

    Abayobozi basabwe gushaka uko iryo hohoterwa ryajya rimenyekana kuko ritari mu muco w’abantu n’abanyarwanda muri rusange.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mu-mvugo-yeruye-Perezida-Kagame-yatanze-amakuru-mashya-ku-ihohoterwa-rivugwa-muri-Miss-Rwanda

  • Kourtney Kardashian na Travis Barker bagiranye ibihe by’akataraboneka mu Butaliyani – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko havuzwe ku gukora ubukwe kwaTravis Barker na Kourtney Kardashian, bongeye kugaragara basangirira mu Butaliyani.

    Kuva havugwa inkuru y'ubukwe bwabo mu kwezi gushize yaje kumenyekana ko ari ibihuha, Travis na Kourtney bongeye kugaragara ku Kiyaga cya Como kiri mu Butaliyani.

    Kourtney Kardashian yari yambaye bikini y'umukara, mu gihe Travis Barker we yari yikohoye (nta mwenda yambaye hejuru).

    Travis na Kourtney bagaragaye basangira icyo kunywa n'icyo kurya ubona banezerewe, umwe afotora undi n'undi bikaba uko.

    Si kuri iki Kiyaga cya Como bagaragaye gusa kuko batembereye no mu Mujyi wa Venice ndetse na Genoa.

    Ibi byamamare byinjiye mu rukundo muri 2020, Travis aza kwambika impeta Kourtney muri 2021. Kuva ubwo batangiye kujya bifotoza bari kumwe ndetse bakajyana mu birori binyuranye.

    Muri uyu mwaka, Travis na Kourtney bajyanye mu birori by'itangwa ry'Ibihembo bya Grammy Awards na Oscars Awards.

    Source : https://yegob.rw/kourtney-kardashian-na-travis-barker-bagiranye-ibihe-byakataraboneka-mu-butaliyani/

  • Perezida Kagame yagaragaje ububi bwa mukorogo, anenga abakiyikoresha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, yanenze abakomeje kwangiza umubiri wabo bakoresha amavuta yangiza uruhu, aho yagaragaje (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ububi-bwa-mukorogo-anenga-abakiyikoresha

  • Dore amagambo aryohera abagabo iyo bayabwiwe n'abagore babo #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe abantu barakenerana, gusa abari mu rukundo bo bakenerana kuri byinshi bitandukanye bigeze n'aho umwe hari ibyo aba yifuza gukorerwa cyangwa se kubwirwa na mugenzi we bari mu rukundo cyangwa babana nk'umugore n'umugabo. Aha Inyarwanda.com yifashishije inyandiko za Dayan Masinde zanyujijwe kuri Capital FM yabahitiyemo ibintu 10 abagabo bifuza kumva babibwiwe n'abagore babo.

    Ndagukunda

    Ubusanzwe ijambo “Ndagukunda” risa n'irisanzwe ku bakundana, ariko ryumvikana nk'iridasanzwe iyo ribwiwe umugabo mu buryo bwihariye kuko bituma umugabo yumva neza ko umwanya we wubashywe nk'umugabo. Umugabo we ashobora kutavuga ijambo “Ndagukunda” inshuro nyinshi ariko agukunda, azishimira kumva umugore we amubwira ko amukunda kuruta uko we yabimubwira nk'umugabo.
    Ni izihe nzozi zawe?

    Abagabo bakunda gusa n'abiyemera cyangwa bakagaragaza ko nta bufasha na buke bakeneye. Ariko bikoranywe urukundo, kwa kwiyemera birashoboka cyane kubimucaho ndetse bikanagaragaza neza ko umugabo akeneye umugore. Imana yaremye abagabo ngo bakenere umufasha ariwe mugore. Umugabo yumva atekanye iyo akunzwe n'umugore ushyira ibintu ku murongo, umuha ibitekerezo ariko akanazana ibyo twakita k'ingorane mu buzima bwe.

    Wa mugore ushobora kumugora akamubaza zimwe muri gahunda ze nk'aho agiye ndetse akaba yajyana nawe bibaye bitabangamye, akamubaza inzozi ze ndetse bakazisangira ku buryo inzozi z'umugabo ziba iz'umugore we n'iz'umugore zikaba iz'umugabo we. Ikirenze kuri ibyo, hafi y'umugabo wese ufite aho ageze kandi wishimye haba hari umugore witaye ku kuvumbura uwo ari we.

    Ndakwizera

    Iyo umugabo amenye ko afitiwe icyizere n'umugore we, arushaho kumufungukira cyane. Ibyo kandi bimuha kumva ko asa n'urinzwe n'uwo bashakanye ndetse bikanamurinda gutinya, akaba yakemera kurwanira umugore we intambara iyo ariyo yose.
    Ndagukunda, nta wundi mugabo umeze nkawe

    Mu isi yemera ko umugabo ashoboye, umugabo anyurwa bidasanzwe iyo umugore we ari kumushimagiza. Yego, hari abagabo benshi beza kandi bakomeye ku isi, ariko buri mugabo wese yifuza kumenya uko agaragara mu maso y'umugore we bikamuha ishusho y'uwo ari we mu isi, ndetse bikanamufasha kumva ko ari igihangange.

    Abagabo muri kamere yabo ni indwanyi, buri munsi kuri bo ugaragara nk'intambara, iyo rero umugore ashimagiza umugabo we ndetse akaba yanamuvuga ahihishe no mu ruhame, aba arushijeho kumwongerera icyizere cyo kurwana ndetse akanatsinda ya ntambara. Gusa iri jambo risaba kurivugana ubushishozi ndetse n'urukundo rwuzuye, kuko hari abagabo badakunda amagambo nk'ayo. Ibi rero ku mugabo w'umunyamahane ashobora kubyumva nk'aho hari abandi bagabo ufite uri kumugereranya nabo kandi washakaga kubaka urukundo rwanyu kurushaho

    Ndakubabariye

    Birasanzwe ko abantu babiri bari mu rukundo bashobora kugirana ikibazo runaka cyangwa se bakaba batakumvikana ku kintu, bakababazanya bitunguranye cyangwa bifite impamvu. Ni gake cyane umugabo ashobora guca bugufi ngo asabe imbabazi, ariko niba agerageje kugusaba imbabazi ku makosa yagukoreye, ca inkoni izamba, ntumubwire nabi ngo usakuze cyane cyangwa umwihishe ngo wange kumwumva. Mubabarire kandi iyo ngingo munayiveho, nibirangira ntuzigere uyigarura mu biganiro byanyu, kandi ntugakunde kuvuga ku makosa y'ahashize, waba uri kwisenyera. Umugabo ashimishwa no kumva ko ababariwe, biramubohora. Nawe kandi numukosereza, mugore ntuzatinye gusaba imbabazi, ca bugufi umusabe imbabazi azakubabarira.

    Twasenga?

    Umugabo iyo ava akagera, umugabo yaba yizera Imana cyangwa atayizera yubaha isengesho. Ikindi umugabo ni we mutware w'umuryango, imibanire n'urugo byose byubakira ku Mana. Ariko gusenga si akazi k'umugabo wenyine, ahubwo azishima cyane umugore we nafata iya mbere mu kwita ku nshingano zimwe na zimwe, maze umugabo nawe amushyigikire. Umugabo wese ashimishwa no kugira umugore usenga, umwiza atari ku isura gusa ahubwo no mu ntekerezo ze afite intumbero. Gusenga bigaragaza umugore wubaha Imana, ndetse unafite urukundo.

    Umunsi wawe wagenze gute?

    Abagore benshi bakunda kwihugiraho, bakirebaho ku kantu kose ndetse bakashaka kurebwa n'abagabo cyane cyangwa bakifuza kumva abagabo babo bababaza uko umunsi wabagendekeye. Ikindi abagore bose bifuza abagabo babatega amatwi bakumva iby'imigendekere y'umunsi wabo, ariko ntibibuke gushaka kumenya uko umunsi w'umugabo wo wagenze.

    Inyarwanda.com iragufasha kugira itandukaniro, ntuzahore uri nk'abandi bagore, fata iya mbere ubaze umugabo wawe uko umunsi we wagenze, umuhe umwanya agusobanurire umwumve umutege amatwi kandi wite ku byo akubwira. Iyo umugabo abajijwe uko umunsi we wagenze, ku nshuro ya mbere ashobora gutungurwa ndetse akaba yabura n'icyo avuga, ariko nukunda kujya umubaza icyo kibazo kenshi, bizatuma agufungukira kurushaho kuko azabona ko yitaweho kandi akunzwe kurushaho. Abagabo bakunda kumvwa cyane nabo, bashaka umuntu wo kwizera cyane, bakaruhukana ndetse bakanasangira ibyishimo.

    Ndatekereza Ko Wibeshye

    Abagabo bakunda kubaho nk'abayobozi, ariko ntabwo banga gukosorwa, icyo bitaho cyane n'uburyo bakosorwamo. Iyo umugabo yakosheje, bisaba ko umugore we amwegera akamwereka ikosa yakoze ariko hano bisaba ko umugore adahubuka ahubwo abikorana urukundo n'ubushishozi. Atari mu buryo bwihutisha ibintu, adateshejwe agaciro, adakojejwe isoni mu bantu, adatutswe cyangwa ngo abwirwe nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose kuko ikosa ntirihanishwa irindi.

    Mukosorere ahiherereye, mwereke igitekerezo cyawe n'uko ubyumva ndetse umwereke n'igisubizo cyakosora iryo kosa, ntubimuhatire umuhe umwanya abitekerezeho, ntumwihutishe byose ni buhoro. Uburyo wakoresha nk'umugore ndetse na kamere yawe ubwabyo ubikoresheje mu rukundo byamutsinda agaca bugufi. Bigaragazako witaye ku mugabo wawe ndetse hari ibyiza ushaka kumuremamo. Abagabo bakururwa cyane n'abagore babuka mu buryo bwose.

    Refe:https://fakazanews.com/

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-amagambo-aryohera-abagabo-iyo-bayabwiwe-n-abagore-babo-62730

  • Duhanganye no kubaho byanze bikunze, tugomba kubaho – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, yitabiriye Kongere Nkuru y’uwo muryango yabereye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/duhanganye-no-kubaho-byanze-bikunze-tugomba-kubaho-perezida-kagame