Category: Uncategorized

  • Noam Emeran ufite uburenganzira bwo gukinira… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko afite umubyeyi (Nkusi Flitz Emeran) wakiniye Amavubi mu myaka ya mbere y’ikinyejana cya 21.

    Amakuru yo kongera amasezerano kwa Noam Emeran yatangarijwe ku rubuga ‘website’ rwa Manchester United, ubwo havugwaga abakinnyi bato bamaze kongerera amasezerano iyi kipe ikinira kuri Old Trafford.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, ikipe ya Ipswich Town ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu Bwongereza, yasabye Manchester United kuyitiza uyu mukinnyi, ariko bayima amatwi.

    Mu biruhuko bya Shampiyona biheruka muri Mata 2022, Noam yahawe umwanya akorana imyitozo n’abo mu ikipe nkuru ya Manchester United yitwara neza, aho bivugwa ko ashobora kuzazamurwa mu ikipe nkuru muri 2023.

    Ikinyamakuru ‘The Hard tackle’ giherutse kwandika ko amakipe ya Augsburg na Werder Bremen yo mu Budage yifuza gutizwa uyu rutahizamu wavukiye mu Bufaransa.

    Noam Emeran

    Uyu musore wambara Numero 57 yatangiriye ruhago mu ikipe y'abato ya FC Brussels mu Bubiligi aho ababyeyi be bari batuye mu buto bwe, aca muri L'Entente Sannois Saint-Gratie mbere yo kujya muri Amiens mu Bufaransa.

    Muri 2019, Noam yari atarakinira ikipe nkuru ya Amiens ariko ntibyabujije Manchester United kumutera imboni igahita imusinyisha imyaka itatu, ari nayo amaze mu Bwongereza.

    Uyu musore yakiniye ikipe y’ u Bufaransa mu batarengeje imyaka 16 muri 2017 ariko ntibikuraho ko afite uburenganzira kuko umubyeyi we (nyina) ari umunyarwandakazi byongeyeho ko na se yagize ubwenegihugu bw’ u Rwanda akanakirina Amavubi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116882/noam-emeran-ufite-uburenganzira-bwo-gukinira-u-rwanda-yongereye-amasezerano-muri-mancheste-116882.html

  • Adhvika Web Series || Episode – 4 || Sheetal Gauthaman || Don Pruthvi || Infinitum Media #rwanda #RwOT

    Please Note — It's a paid collaboration with NXT Wave
    #ad #paidpromotion #nxtwave

    If you want to know more about the program visit the website and BOOK a FREE DEMO

    Click here :- https://bit.ly/CCBP_FREE_DEMO_SG

    Are you excited to know what happens next in Adhvika's life?

    'Adhvika' is a Telugu Horror Comedy Web Series Featuring Sheetal Gauthaman & @Don Pruthvi as leads.

    Cast: Sheetal Gauthaman, Don Pruthvi, KP Kalidindi, Pragnya Prathyusha, Ramesh Bhuvanagiri, Vikram Aditya Kadiyala.

    Written and Directed by Pavan Kondamudhi

    Direction Team: Venkat Rdy, Sathwick Voleti, Shivaraj , Lavanya Gonti.

    Editing: Shekhar Pulluri, Ma Vijay Kumar

    DOP: Bhanu Prakash Musumuri

    Music: Srujan Shashanka

    VFX and Motion Graphics: Hemanth Korimi

    Poster Designer: Nikhil Chotu

    Sound Engineer: Mahesh, Venkat

    Camera Crew: Surya, Ajith

    Make up: Sindhu Reddy

    Finance Manager: Chandhu JC

    Line Producer: Aleem

    Executive Producer: Shrija Reddy

    Producer: Vandana Bandaru

    #AdhvikaWebSeries #SheetalGauthaman #DonPruthvi #InfinitumMedia

    Produced by #Infinitum Network Solutions

    We do not promote any kind of direct trading/investment activity. Please trade at your own risk.

    Source

    Source : https://hillywood.rw/?p=8147

  • Siti True Karigombe agiye gushyira hanze Album ifite umwihariko utaraboneka i Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuraperi Munyurangabo Steven uzwi cyane mu muziki nka Siti True Karigombe yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara umuzingo w'indirimbo [album] we wa mbere yise 'Ikirombe cya Karigombe' ufite umwihariko utaragaragara mu Rwanda.

    Iyi Album izaba iriho indirimbo ziri hagati ya 14 na 16 izaba ari umwihariko kuko izaba igizwe n'ibyivugo bya Kinyarwanda bivanze na Hip Hop nyayo cyangwa se imiriirimbire ya Rap.

    Aganira n'UMURYANGO,Karigombe yagize ati 'Undi mwihariko,n'imyadikire ya Karigombe itandukanye cyane n'iy'undi muhanzi wase mwaba muzi.Umwihariko wanjye n'ukuvaga ibyivugo bya kinyarwanda na Hip hop cyangwa Rap style.”

    Tumubajije abazatunganya iyi album yavuze ko ari aba Producers 10 ndetse avuga ko yabahisemo agendeye ku myumvire ye mu muziki , umwihariko we n'ubuhanga bwabo akunda kandi yubaha.”

    Yavuze ko iyi album igomba gusohoka uyu mwaka kuko “ari kimwe mu bigaragaza gukura k'umuhanzi ndetse ko iyo utaragira album uhora ufatwa nk'umuntu utarakura mu muziki by'umwihariko uwo akora wa Hip Hop .”

    Tumubajije itandukaniro abona hagati ya Karigombe atangira umuziki n'uw'ubu,Uyu muraperi yavuze ko Karigombe w'ubu afite uburambe bw'imyaka 7 nyuma yo gusoza mu ishuri ry'umuziki ku Nyundo ndetse afite ibikorwa bizwi.

    Yavuze ko yiteze ko iyi album nayishyira hanze izamufasha kwicarana n'abashoramari,ibigo bya leta,abafatanyabikorwa batandukanye.”

    Iyi Album ya Karigombe iriho indirimbo zakozweho n'aba Producers 10 barimo, Track Slayer, Sam top hit, Bob Pro, Igor mabano, Real beat, Knox beat, Junior, Neaxs, Admin pro ndetse na Braiton P.

    Avuga ko album ye iriho indirimbo yakoranye na Safi Madiba, Neem Rehema, Big Rechel, Hope Irakoze, Bull Dogg, Mani Martin n'abandi.

    Karigombe yavuze ko “Nkeneye ko umuziki wanjye waguka kurushaho , nzabifashwamo n'iyi Album , kuko nzaba mfite icyo kuvugiraho muri business.”

    Umuraperi Karigombe azwi mu ndirimbo nka “Urudashoboka FC Nema Rehema”, “Sandra”,”Imvururu mu mutwe”,”Ipikipiki” na 'Umunyerezo yafatanyije na Safi Madiba.

    Reba indirimbo “UMUNYEREZO”YA SITI TRUE KARIGOMBE FT SAFI MADIBA

    REBA IMVURURU MU MUTWE BY KARIGOMBE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/siti-true-karigombe-agiye-gushyira-hanze-album-ifite-umwihariko-utaraboneka-i

  • Umukobwa w’imyaka 22 yiyeguriye inanga nyarwanda, agahamya ko izamutunga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyifasha Esther, Umukobwa w’imyaka 22, uvuka mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, avuga ko mu mibereho ye yakuze akunda gucuranga inanga nyarwanda, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umukobwa-w-imyaka-22-yiyeguriye-inanga-nyarwanda-agahamya-ko-izamutunga

  • Kera kabaye Marines FC yatsinze APR FC ariko inanirwa kuyisezerera #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Marines FC yatunguranye itsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro gusa inanirwa kuyisezerera kuko mu mukino ubanza wabereye I Rubavu yari yatsinzwe ibitego 2-0.

    APR FC yasezereye Marines FC, ku giteranyo cy'ibitego 2-1,izahura na Rayon Sports muri ½ cy'irangiza.

    Marines FC isanzwe yorohera cyane APR FC iyo bahuye yayifatanyije n'impanuka yakoze uyu munsi ije ku kibuga niko kuyitsinda igitego 1-0 ariko ibura ikindi ngo babe bajya kuri penaliti iyikuremo.

    Igitego cya Marines FC cyatsinzwe na Mugiraneza Frodouard ku munota wa 66 w'umukino bituma APR FC ihungabana ariko ntibyayibuza kwihagararaho ngo igere muri 1/2 cy'irangiza aho izahura na mukeba wayo Rayon Sports.

    APR FC yari yitezwe ko itsinda uyu mukino ariko Marines FC yaje iri hejuru cyane ndetse iteguye mu mutwe kurusha APR FC yabanje gukorera impanuka i Shyorongi ubwo yari ije gukina uyu mukino.

    APR FC izahura na Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/2 cy'irangiza cy'igikombe cy'Amahoro uzaba kuwa 11/5/2022 mu gihe uwo kwishyura nta gihindutse uzaba kuwa 18 Gicurasi 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kera-kabaye-marines-fc-yatsinze-apr-fc-ariko-inanirwa-kuyisezerera

  • Umubare w’Abasirikare b’u Burundi bishwe na Al Shabaab #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo Abarwanyi ba Al-Shabaab bitwaje intwaro zikomeye bagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo z’Ubumwe bwa Afurika (AU) ziri mu butumwa muri Somalia, ATMIS.

    Abo barwanyi bagabye ibitero ku birindiro by’ingabo z’u Burundi mu gace ka Middle Shabelle, muri kilometero 160 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Mogadishu.

    Al Shabaab yaje kwigamba icyo gitero, inavuga ko yishe abasirikare 173 b’u Burundi.

    Yanatangaje amashusho yerekana imodoka za gisirikare zatwitswe, imirambo y’abasirikare iryamye hasi n’abaturage barimo gusahura ibikoresho byifashishwaga n’abasirikare b’u Burundi.

    Hari amakuru ko nyuma yo kugabwaho igitero, Ingabo z’u Burundi zahise ziva mu nkambi zinjira mu cyaro cya Ceel Baraf, mbere y’uko haza za kajugujugu zatanze ubufasha agahenge kakaboneka.

    Izo ngabo ziri mu butumwa bw’inzibacyuho bw’Ubumwe bwa Afurika muri Somalia (ATMIS), bwahoze bwitwa Ubutumwa bw’Ubumwe bwa Afurika muri Somalia (AMISOM) bwahindutse guhera ku wa 1 Mata 2022.

    Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yanditse kuri Twitter ko “bigoye kubona amagambo akomeye yakwamagana igitero cy’iterabwoba cyagabwe ku basirikare b’u Burundi mu butumwa bwa ATMIS.”

    Yakomeje ati “Nifatanyije na Afurika yose imaze gutakaza abahungu n’abakobwa bayo baguye ku rugamba, mu kwihanganisha imiryango yagize ibi byago bikomeye.“

    Il n’y a pas de mots assez forts pour condamner l’attaque terroriste contre le contingent burundais de l’@ATMIS_Somalia. Je me joins à toute l’Afrique qui vient de perdre des fils et filles tombés sur le champ d’honneur pour consoler les familles durement éprouvées.

    — SE Evariste Ndayishimiye (@GeneralNeva) May 4, 2022

    Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika,Moussa Falki Mahmat, na we yamaganye iki gitero cy’iterabwoba cyagabwe na Al Shabaab.

    Itangazo rivuga ko “yifatanyije n’intumwa z’amahoro z’u Burundi zatakaje ubuzima zirwanira kugarura amahoro n’ituze muri Somalia.”

    Rivuga ko Mahamat yashimangiye ko “iki gitero kitarakoma mu nkokora umuhate w’ingabo za ATMIS ndetse ashimangira ubushake bwa AU bwo gufasha Guverinoma ya Somalia n’abaturage bayo mu guharanira amahoro arambye n’umutekano.”

    Yahise asaba umuryango mpuzamahanga kongera inkunga zihabwa inzego z’umutekano za Somalia na ATMIS, kugira ngo zibashe kurenga ingorane z’umutekano zihari muri iki gihe.

    Ingabo za AU ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia guhera mu 2007.

    Ubutumwa bushya izi ngabo zifite ni ugufasha ingabo za Somalia gufata inshingano z’umutekano wayo.

    Biteganywa ko abasirikare, abapolisi n’abasivili ba ATMIS bazakomeza kugabanywa bakava mu 20,000 bakagera kuri zeru mu 2024.

    U Burundi bufiteyo abasirikare hafi 5000.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umubare-w-Abasirikare-b-u-Burundi-bishwe-na-Al-Shabaab

  • Kina 'QUICK 10′ utsindire amafaranga buri minota itanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tombola 'Inzozi Lotto’ igamije guteza imbere imikino mu Rwanda yatangije umukino mushya witwa 'QUICK 10′ ugakinwa hifashishijwe imibare 10, ni ukuvuga hagati (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/kina-quick-10-utsindire-amafaranga-buri-minota-itanu

  • Abakinnyi ba PSG bahaye isezerano rikomeye u Rwanda bise”igihugu cyiza” #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Paris Saint-Germain, Sergio Ramos, Keylor Navas, Thiro Kerler na Julian Draxler bagaragaje ko bagize ibyishimo birenze mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda kandi basezeranya ko bazasaba abandi bakinnyi gusura igihugu.

    Nabo biyemeje kuzongera gusura u Rwanda mu gihe kizaza.

    Kuri uyu wa mbere,aba bakinnyi 4 bashoje uruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda rukaba rwari mu masezerano y'ubufatanye bw'iyi kipe y'igihangange mu mupira w'amaguru mu Bufaransa n'u Rwanda binyuze mu bukangurambaga bwa #VISITRWANDA.

    Nibwo bwa mbere u Rwanda rusuwe n'umukinnyi wa PSG kuva amasezerano y'Ubufatanye yasinywa muri 2019.

    Mu gihe cyo gusura, aba bakinnyi bakoze ingendo mu bice bitandukanye by'igihugu harimo Pariki y'Akagera na Parike y'ibirunga aho bashoboye gusura ingagi, ikintu bavuze ko ari cyiza cyane.

    Sergio Ramos yagize ati: 'Twishimiye kuba twasuye u Rwanda,igihugu cyiza. Twabonye umwanya wo guhura n'ingagi nziza, tunasura ahandi. Twizere ko tuzongera kugaruka.”

    Ramos yavuze ko umukinnyi we mwiza mu bihe byose ari uwahoze ari rutahizamu wa Berezile, Ronaldo Luís Nazário de Lima, bakunze kwita Ronaldo.

    Umunyezamu Keylor Navas we yagize ati “Nishimiye ibintu byose byo mu Rwanda kuva umunsi wanjye wa mbere mpageze, kandi rwose nifuza kuzagaruka mu gihe kiri imbere.

    Mu birori byo guhura no gusuhuza abafana byabaye ku cyumweru, tariki ya 2 Gicurasi,abakinnyi ba PSG banasangije ubunararibonye bw'umupira w'amaguru hamwe n'abakinnyi 30 bakiri bato batoranijwe mu ishuri rya PSG mu Rwanda, riherereye mu Karere ka Huye, Intara y'Amajyepfo.

    Umukinnyi wo hagati, Julian Draxler, 'Twaje mu Rwanda dufite amatsiko yo kwiga ibyerekeye igihugu. Ndagira ngo mbabwire ko nigiye cyane ku kuntu cyiyubatse byihuse. '

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-ba-psg-bahaye-isezerano-rikomeye-u-rwanda-bise-igihugu-cyiza

  • Abasore: Umukobwa numubonaho ibi bintu uzamen… – #rwanda #RwOT

    Gukoreshwa bitera agahinda cyane, nta muntu n'umwe wakwishimira kubona ari gukoreshwa by'umwihariko iyo bigeze mu rukundo. Abahanga basobanura ko aho gukoreshwa mu rukundo wakoreshwa mu bindi bintu, kubera ko mu rukundo bigusaba gutanga umwanya n'ibirenze umwanya kandi ukazicuza nyuma. Binyuze mu biganiro mugirana uzabasha kumenya neza niba koko agukoresha cyangwa niba ari ibya nyabyo koko warakunzwe.

    Musore, umukobwa nakugaragariza ibi bimenyetso uzamenye ko ari kugukoresha mu rukundo:

    1. Genzura ibyiyumviro byawe n'ibyo uteganya kuri we

    Ikintu cya mbere usabwa gukora ngo umenya neza niba uri gukoreshwa, ni ukubanza kugenzura neza ibyiyumviro byawe wowe ubwawe, ukareba niba bijyanye n'urukundo rwa nyarwo koko. Nusanga wowe urimo neza koko ubone umwibazeho bigeye kure urebe niba nawe ari uko. Ese ashaka ubushuti busanzwe gusa? Ese ashaka ko mujya muryamana gusa? Ese aba yifuza ko mutakaza amafaranga menshi buri gihe mu bidafite umumaro? Ese ni byo nawe ushaka?

    2. Ese arakumva cyangwa akuvugiramo?

    Ikindi kimenyetso simusiga kizakwereka ko ari kugukoresha ni uko atazajya akumva mu gihe wowe uri kuvuga, azajya akuvugiramo cyane akubuze umwanya wo kuvuga ibitekerezo byawe. Niba atari kugukoresha rero menya ko atakumva kandi atakwitayeho na gato. Ntabwo yita kuri wowe, yita ku bye gusa kuko ni byo ashaka ko bishyirwa mu bikorwa, ntabwo ashaka ko ugira ibyo umwemeza.

    3. Ese ashishikajwe nawe?

    Menya neza niba akora uko ashoboye ngo amenye amakuru yawe. Menya neza niba agukunda koko. Ese hari ubwo ajya agusiga mu gitaramo mwasohotse? Ese hari ibintu bibahuza yaremye we ubwe?

    4. Menya neza niba atuma ugera ku ntego zawe

    Hari abantu benshi mushobora gukundana ariko ntihagire icyo bakumarira mu buzima. Menya neza niba hari icyo ubona waragezeho cyangwa uzageraho nimumara gushyira urukundo rwanyu ku rundi rwego.

    5. Ese agukundiye amafaranga ufite?

    Menya neza niba akurikiye amafaranga ufite. Iki ni ikimenyetso cy'umuntu uri kugukoresha. Bishobora kurenga amafaranga akaba agukurikiyeho ikindi kintu ufite cyamutera ishema muri rubanda.

    Urukundo ntabwo rugira icyo rushingiraho na kimwe, rero genzura neza uwo muntu umenye neza niba koko agukunda. Ntabwo ari byiza kugenzura mugenzi wawe cyane ariko Abanyarwanda baravuga ngo 'Ibuye ryamenyekanye ntiriba ricyishe isuka'. Ahari ni wo mwanya wawe wo kwigobotora ku ngoyi izakuzirika iteka ryose, mu buzima uzamara aha ku isi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116874/abasore-umukobwa-numubonaho-ibi-bintu-uzamenye-ko-ari-kugukoresha-mu-rukundo-116874.html

  • DIGP Ujeneza yitabiriye inama y’ubukungu ya ECCAS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, yitabiriye inama y’ubukungu yahuje ibihugu byibumbiye mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/digp-ujeneza-yitabiriye-inama-y-ubukungu-ya-eccas