Category: Uncategorized

  • IKIGUZI : Rushorera ikomeje gushegesha umubano w’u Rwanda n’u Burundi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 3 Gicurasi nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yatangaje bimwe mu bikorwa yagezeho mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari, ni ukuvuga hagati y’amezi ya Mutarama na Werurwe 2022.

    Minisitiri Shingiro yavuze ko mu byo bashyizemo imbaraga harimo no mu mibanire n’amahanga, nko kuzahura umubano n’u Rwanda.

    Yagize ati “Twakomeje urugendo rwo kuzahura umubano wacu n’u Rwanda. Urugendo rugeze ku ntambwe ishimishije.”

    Minisitiri Shingiro ariko yavuze ko kugira ngo ibintu bijye ku murongo, hari ibibazo bigomba kuvanwa mu nzira, by’umwihariko ikijyanye n’abantu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

    Ati “Kudushyikiriza abantu bagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015 bihishe i Kigali bizaba ari ikimenyetso gikomeye ndetse kizahindura byinshi mu rugendo rwo kuzahura umubano.”

    Mu bantu u Burundi bukeneye gushyikirizwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera harimo Gen Godefroid Niyombare, wari uyoboye abasirikare bari bigumuye mu 2015.

    Benshi mu barundi bahise bahungira mu Rwanda ubwo imvururu zari zimaze gufata indi ntera, abaturage benshi barimo guhigwa n’Imbonerakure – umutwe w’urubyiruko ushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD.

    U Rwanda ruvuga ko benshi mu Barundi rucumbikiye bari mu Rwanda nk’impunzi, ku buryo bigoye ko rwabashyikiriza ubutegetsi bw’u Burundi cyane ko ubu barengerwa n’Umuryango w’Abibumbye.

    Mu rugendo rwo kuzahura umubano, abayobozi batandukanye bo mu Rwanda n’u Burundi bagiranye inama zitandukanye, hagati y’ubuyobozi bwa gisivili ndetse n’inzego za gisirikare zishinzwe iperereza.

    Ni inama zagejeje ku guhererekakanya abanyabyaha barimo abagiye bafatirwa mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, harimo umutwe wa RED Tabara ku Burundi na FLN ku Rwanda.

    Perezida Kagame aheruka koherereza mugenzi we w’u Burundi, ubutumwa buganisha ku gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi.

    Ndayishimiye yabushyikirijwe na Minisitiri w’Ingabo Major General Albert Murasira mu biro bye i Gitega, ku wa 15 Werurwe 2022.

    Ni urugendo rwabaye nyuma y’uko muri Mutarama 2022, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Ezéchiel Nibigira, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye.

    Icyo gihe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”

    Ni mu gihe u Rwanda narwo rushinja u Burundi gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano nka FDLR, FLN n’indi, yakomeje gukoresha ubutaka bw’icyo gihugu mu kwinjiza abarwanyi n’inzira ibageze mu myitozo mu mashyamba ya RDC.

    Ubuhamya butandukanye bunagaragaza ko abarwanyi bakomeje gukoresha icyo gihugu bashaka kugaba ibitero ku Rwanda banyuze mu ishyamba rya Nyungwe.

    Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bakuru muri Gashyantare 2022, Perezida Kagame yavuze ko ku Burundi hari intambwe imaze guterwa.

    Yagize ati'Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza n’Abarundi n’Abanyarwanda babane uko byari bisanzwe”

    “N’ibyajyaga bitera ibibazo bindi by’umutekano ku mupaka muri za Kibira na Nyungwe, hari abantu bitwaje intwaro bambuka batera u Rwanda ibyo turagenda tubyumvikanaho n’Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo kugira ngo kiveho burundu. Ubwo ababiri inyuma bazarushaho kugira ibyago.”

    Mu gihe ibihugu byombi birimo kugerageza kuzahura umubano, u Rwanda ruheruka gufungura imipaka yo ku butaka nyuma y’igihe ifunze kubera icyorezo cya COVID-19, ariko u Burundi ntabwo burayifungura.

    Buvuga ko ibihugu byombi bikwiye gushakira umuti ibibazo byakomeje kugenda bigaragara, mbere y’uko umupaka ufungurwa ku ruhande rwabwo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/IKIGUZI-Rushorera-ikomeje-gushegesha-umubano-w-u-Rwanda-n-u-Burundi

  • Al-Shabaab yivuganye abasirikare b’u Burundi #rwanda #RwOT

    Aba barwanyi bagabye ibitero ku birindiro by’ingabo z’u Burundi hafi y’agace ka Ceel Baraf, muri kilometero 160 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Mogadishu.

    Izo ngabo ziri mu butumwa bw’inzibacyuho bw’Ubumwe bwa Afurika muri Somalia (ATMIS), bwahoze bwitwa Ubutumwa bw’Ubumwe bwa Afurika muri Somalia (AMISOM) bwahindutse guhera ku wa 1 Mata 2022.

    Umwe mu bayobozi b’ingabo muri kariya gace witwa Mohamed Ali, yabwiye AFP ati “Habayeho ukurasana gukomeye ndetse no gutakaza abantu ku mpande zombi, ariko nta makuru menshi dufite kugeza ubu.”

    Yakomeje ati “Bagabye igitero bakoresheje igisasu cyatezwe mu modoka kiraturika, mbere yo kurasana gukomeye kwahise gukurikiraho.”

    Al-Shabaab imaze igihe kinini igaba ibitero kuri Guverinoma ya Somalia no ku nyubako zitandukanye zaba iza leta n’iz’abikorera, mu bikorwa by’iterabwoba.

    Yaje kwigamba icyo gitero, inavuga ko yishe abasirikare benshi b’u Burundi.

    Hari amakuru ko nyuma yo kugabwaho igitero, Ingabo z’u Burundi zahise ziva mu nkambi zinjira mu cyaro cya Ceel Baraf mbere y’uko haza za kajugujugu ngo zitange ubufasha.

    Ingabo za AU ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia guhera mu 2007.

    Ubutumwa bushya izi ngabo zifite ni ugufasha ingabo za Somalia gufata inshingano z’umutekano wayo.

    Biteganywa ko abasirikare, abapolisi n’abasivili ba ATMIS bazakomeza kugabanywa bakava mu 20,000 bakagera kuri zeru mu 2024.

    Al-Shabaab yari yarigaruriye ibice byinshi bya Somalia harimo n’umurwa mukuru Mogadishu kugeza mu 2011, birukanwamo n’ingabo za AU.

    Gusa hari ibice byinshi aba barwanyi bakigenzura.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Al-Shabaab-yivuganye-abasirikare-b-u-Burundi

  • Liverpool yahangamuye Villarreal igera ku mukino wa nyuma wa Champions League #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri,tariki ya 04 Gicurasi 2022,ikipe ya Liverpool yikuye mu mutego ukomeye Villarreal yari yayiteze igera ku mukino wa nyuma wa Champions League iyitsinze ibitego 5-2 mu mikino yombi.

    Nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 mu mukino wabereye ku kibuga Anfield,Villarreal yaje muri uyu mukino yariye karungu ndetse birayihira mu gice cya mbere yishyura uwo mwenda ubwo icya kabiri yahuye n'uruva gusenya.

    Villarreal yafunguye amazamu ku munota wa 3 gusa ku gitego cyarsinzwe na Boulaye Dia ku mupira mwiza yahawe na Etienne Capoue.

    Iki gitego kikimara kwinjira,Liverpool yahangayitse cyane ndetse ikina yugarira byaje kuyiviramo akaga kuko yatsinzwe igitego cya 2 ku munota wa 41 w'umukino nabwo ku mupira mwiza wa Capoue.

    Ibi bitego byatumye abafana ba Villarreal bagira ibyishimo byinshi kuko iminota 45 y'umukino yarangiye ari ibitego 2-0 by'ikipe ya Unai Emery.

    Ku munota wa 46,umutoza Jurgen Klopp wa Liverpool yabaye inyagenge ahita azana mu kibuga Luis Diaz akuramo Diogo Jota.

    Uku kwinjira mu kibuga k'uyu munya Colombia kwashegeshe bikomeye Villarreal yari mu rugo ndetse itangira kugarira irinda biriya bitego 2 byayo.

    Akaga yikururiraga ntikatinze kuboneka kuko ku munota wa 63 yinjijwe igitego cya mbere cya Fabinho nyuma yo guhagarara nabi k'umunyezamu Rulli.

    Liverpool yari imaze kugaruka mu mukino,yugarije cyane Villarreal byatumye ku munota wa 67 yinjiza igitego cya 2 cya Luiz Diaz watsindishije umutwe umupira mwiza yahawe na Alexander Arnold.

    Liverpool yahise ijya hejuru cyane ya Villarreal byatumye inabona igitego cya 3 cy'intsinzi gitsinzwe na Sadio Mané ku munota wa 74.

    Ibi bitego byahise bihagarika inzozi z'iyi kipe yo muri Espagne kuko yahise isezererwa irushwa cyane mu gihe Liverpool yageze ku mukino wa nyuma wa Champions ku nshuro ya 3 mu myaka 5 iheruka.

    Icyakora habura iminota 6 ngo urangire,Umukinnyi Etienne Capoue yahawe ikarita itukura kubera imikinire mibi.

    Jurgen Klopp abaye umutoza wa mbere ugeze ku mukino wa nyuma wa Champions League, Igikombe cy'igihugu ndetse na FA Cup mu mwaka w'imikino umwe.Liverpool ni nayo kipe yo mu Bwongereza yonyine ibikoze.

    Amashoti yose uko ari atanu ya Villarreal kuri uyu mugoroba yaje mu gice cya mbere, mu gihe 13 muri 15 yatewe na Liverpool yaje mu gice cya kabiri.

    Ikipe ya Liverpool ibaye ikipe ya kane igera ku mukino wa nyuma w'igikombe cyu Burayi inshuro 10, nyuma ya Real Madrid (16), AC Milan (11) na Bayern Munich (11).

    Jürgen Klopp yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League ku nshuro ya kane nk'umutoza, bingana n'agahigp kashyizweho na Marcello Lippi, Sir Alex Ferguson na Carlo Ancelotti.

    Liverpool irategereza hagati ya Manchester City na Real Madrid iyo bazahurira ku mukino wa nyuma uzabera kuri Stade de France i Paris kuwa 28 Gicurasi 2022.






    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/liverpool-yahangamuye-villarreal-igera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-champions-league

  • Hatangajwe impamvu y'ibura ry'amazi muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Urugero ni umuturage wo mu Kagari ka Rugenge mu Murenge wa Muhima umaze iminsi agura ijerekani y'amazi ya litilo 20 ku mafaranga 1000Frw. Uyu muturage yavuze ko nibura ku munsi asigaye atanga 5000Frw ku mazi kuko akoresha ijerekani eshanu ku munsi.

    Usibye uyu bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko bagowe n'ikibazo cy'amazi gikomeje kuba ingorabahizi mu Mujyi wa Kigali.

    Umwe yagize ati 'Amazi akomeje kuba ikibazo iyo utumye aho bajya kuvoma aba ahenze ku buryo utabasha kubona ahagije umuryango, ibi bituma udakora amasuku n'indi mirimo yo mu rugo.'

    Kuri iki Cyumweru, Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC) cyasohoye itangazo rigaragazo ko icyatumye amazi abura ari ukuvugurura imiyoboro y'uruganda rwa Nzove.

    Iri tangazo ryavugaga ko biseguye ku baturage bo mu bice bya Runda, Rugalika, Gihogwe, Kabuye, Nyarutarama, Kibagabaga, Kinyinya,Bumbogo, Rukiri-Gishushu-Remera, Nyakabanda, Gisozi, Kamatamu, Meredien,Faisal, Kanserege,Kimihurura, Rugando, Gacuriro, Kagugu, Rwankuba, Kami na Gasanze.

    Rikomeza rivuga ko biseguye ku baturage babuze amazi ibibazo bagiye kubikemura nubwo hatatangajwe igihe nyirizina aba baturage bazongea kubonera amazi.

    WASAC yatangaje ko ikibazo cy’amazi amaze iminsi yarabuze muri Kigali cyatewe n’imirimo yo kuvugurura uruganda rwa Nzove


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-impamvu-y-ibura-ry-amazi-muri-kigali

  • Kamonyi-Ngamba: Nyirahabineza Yozefa avuga ko abayeho mu buzima bwa 'Mana Uri he!' #rwanda #RwOT

    Umuturage Nyirahabineza Yozefa, utuye mu Mudugudu wa Kajevuba, Akagari ka Kazirabonde, Umurenge wa Ngamba ho mu karere ka Kamonyi, avuga ko abayeho ubuzima bumugoye. Gahunda zigenerwa abandi Banyarwanda batishoboye avuga ko atazi niba zibaho, ko iyo bavuze ko ubuyobozi bwegerejwe abaturage atumva ibyo aribyo kuko ntabo abona. Ahora asaba Imana kumwiyereka kuko iyo bwije asaba ngo bucye amahoro.

    Nyirahabineza, ku myaka 49 y'amavuko avuga ko abarizwa mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe butavuguruye. Ahamya ko iminsi myinshi abayeho mu buzima bumugoye, aho atajya anabona ubuyobozi kandi abwirwa ko bwegerejwe abaturage.

    Aho arara bikwereka uko abayeho.

    Mu mvugo ye itagira amagambo menshi ubwo yaganiraga na intyoza.com aho yari mu rugo ubona ko n'agatege ntako, atari uburwayi bundi ahubwo ari inzara n'imibereho mibi, avuga ko nta buzima bwiza nk'abandi Banyarwanda azi, ko amaze igihe abayeho nabi, aho agobokwa kenshi n'abaturanyi n'abagenzi.

    Avuga ko kubona icyo kurya, kwambara n'ibindi nkenerwa mu buzima bigoye. Yabwiye umunyamakuru ati' Mbayeho mu buzima nibaza aho Imana iri! Singira aho ndambika umusaya (uburiri) ngo numve merewe neza kuko ni ugukumbagurika, kubona icyo kurya, kwambara n'ibindi ni ibibazo!, yemwe nta buriri, nta bwiherero'.

    Ibyo ubona sj igihuru ahubwo ni ubwiherero.

    Abaturanyi b'uyu Nyirahabineza, iyo babonye uvuye iwe buri wese aba ashaka ku kwegera ngo akubwire ubuzima butari bwiza abayemo. Abaganiriye n'umunyamakuru, bavuga ko ubuzima bw'uyu muturage bubahangayikishije. Basaba ko niba ubuyobozi buhari yagira icyo akorerwa nk'abandi baturage igihugu gifasha batishoboye.

    Majyambere Samuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba, yabwiye intyoza ko ikibazo cy'uyu muturage atari akizi, ko ibye agiye kubikurikirana. Ati' Nshobora kuba wenda ntari muzi ku giti cyanjye ariko ubwo turakurikirana hamwe n'abo dufatanije turebe nawe icyo yafashwa'.

    Ibiteye kwibaza kuri uyu muturage ku mibereho ye nubwo ubuyobozi buvuga ko butari buzi ikibazi, ni uburyo atuye aho wakwita ku muhanda munini cyangwa se ugendwa cyane bijyanye n'aho ari ariko hakibazwa hirya handi hameze.

    Imbere mu bwiherero. Kubujyamo byaba aka wa mugani ngo Nyirabugenge n'ubugenge bwayo.

    Andi makuru agera ku intyoza.com ni ay'uko mu buzima bubi uyu muturage abanyemo na musaza we, inzu ya mbere yasenyutse bakabura ubufasha bw'ubuyobozi, umwe mu baturanyi wifite akabubakira inzu barimo uyu munsi nayo ubona ko itarangiye, nubwo mu kuyubaka babanje ku muha igice cy'ubutaka kubwo bari bafite, aho uyu munsi bisa nk'aho ntaho guhinga basigaranye.

    Uko uyu muturage twamusanze, yihebye!

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-ngamba-nyirahabineza-yozefa-avuga-ko-abayeho-mu-buzima-bwa-mana-uri-he/

  • Rayon Sports itsindiye Bugesera FC mu rugo no… – #rwanda #RwOT

    Umukino wari wahuruje imbaga hagati ya Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports ariko inanirwa kuyikuraho amanota atatu ndetse no kwishyura igitego yari yatsindiwe i Nyamirambo.

    Rayon Sports ntabwo yajuyaje ndetse ngo inatinde kwinjira mu mukino, kuko ku munota wa 13 Musa Esenu wari wanatsinze igitego mu mukino ubanza, yaje gufungura amazamu ku mupira yari ahawe na Leandre Onana usanga ba myugariro bahagaze nabi Esenu ahita aterekamo igitego. 

    Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga:

    Kwizera Olivier

    Muhire Kevin

    Iranzi Jean Claude

    Nizigiyimana Karim Mackenzie

    Ndizeye Samuel

    Nishimiye Blaise

    Niyigena Clement

    Kwizera Pierre

    Esenu Mussa

    Mugisha Francois

    Leandre Onana

    Musa Esenu ntahagarara

    Bugesera FC guhererekanya umupira byakomeje kwanga ndetse ikomeza kurushwa mu kibuga hagati, ari na ko ikomeza gukora amakosa mu bwugarizi ku basore nka David Samuel utari mu mukino neza. Ku munota wa 34 Leandre Onana nyuma yo gutanga umupira uvamo igitego, yaje kwitsindira igitego cye amaze gucenga ba myugariro ba Bugesera FC.

    Abakinnyi Bugesera FC yabanje mu kibuga

    Nsabimana Jean 

    Mucyo Didier Junior

    Ishimwe Elie 

    Muhinda Bryan

    David Samuel 

    Odili Chukwuma

    Nkurunziza setty

    Rafael Osaluwe

    Hoziyana Kennedy

    Muniru Abdul Rahman

    Sadick Sulley

    Igice cya mbere cyarangiye nta buryo bubayeho ndetse amakipe ajya kuruhuka Bugesera FC yatakaje icyizere ahubwo Rayon Sports iri mu mwuka uyinjiza muri 1/2.

    Mu gice cya kabiri Bugesera FC yagarutse ishaka kwishyura ibitego ndetse inatangira kubona uburyo nk’aho Muhinda Bryan yasigaranye n’umuzamu ariko ateye umupira Kwizera Olivier awukuramo Muniru awongeje ujya hanze y’izamu.

    Ndayiragije Etienne yaje gukora impinduka akuramo abakinnyi batatu aribo: Odili Chukwuma Devid  Samuel, Kurunziza Setty hajyamo, Rugwiro Kevin Niyongira Danny na Nyandwi Theophile.

    Izi mpinduka ariko nta kinini zafashije Bugesera FC kuko yakomeje kubura ibitego. Ku ruhande rwa Rayon Sports, Niyigena Clement yavuye mu kibuga acumbagira asimburwa na Eto. Naho Dindjeke yinjira mu kibuga asimbuye Leandre Onana.

    Rayon Sports ishobora guhura na APR FC mu mikino ya 1/2 

    Iminota 90 yarangiye ibitego bikiri 2-0, Umusifuzi yongeraho iminota 4 nayo itagize icyo itanga, Bugesera FC itaha uko itsinzwe ibitego 3-0 mu mikino ibiri.

    Undi mukino wabereye i Nyamirambo, As Kigali yanganyije na Gasogi United igitego 1-1 ihita inakomeza ku bitego 2-1 mu mikino ibiri kuko umukino ubanza yari yatsinze igitego kimwe ku busa.

    As Kigali kuva Cassa yayifata ntiratsindwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116855/rayon-sports-itsindiye-bugesera-fc-mu-rugo-no-hanze-ihita-ibona-tike-ya-12-cyigikombe-cyam-116855.html

  • Rubavu: Abananiwe kwishyura inguzanyo ya VUP barasabirwa gusonerwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akarere ka Rubavu kasabye Inama Njyanama yako ko abaturage bafashe inguzanyo ya VUP bakaba barananiwe kuyishyura basonerwa, na yo isaba ko habanza gukorwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-abananiwe-kwishyura-inguzanyo-ya-vup-barasabirwa-gusonerwa

  • Meya Mutabazi yibukije abayisilamu ko ibyiza bidakwiriye ukwezi kwa Ramadhan gusa – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Gicurasi ubwo yifatanyaga n'abayisilamu bo muri aka Karere mu kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al Fitr.

    Uyu munsi ni umunsi ukomeye mu Bayisilamu bose ku isi kuko baba basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera usanzwe atari umuyisilamu, yambaye ikanzu n'ingofero mu kwifatanya n'abaturage ayoboye mu kwizihiza uyu munsi mukuru.

    Yavuze ko u Rwanda rwemera kwisanzura no guhitamo ku myemerere itandukanye ya buri munyarwanda, bihuriza ku kubaka igihugu buri wese abinyujije mu myemerere ye.

    Meya Mutabazi yakomeje asaba abayisilamu kutarangwa no gukora ibyiza gusa mu kwezi kwa Ramadhan gusa.

    Ati ' Ibyiza gusa ntabwo bikorwa muri Ramadhan, uku kwezi kwa Ramadhan kukaba gusize amasomo n'imbaraga z'amasengesho bikwiye kuduherekeza mu yindi minsi iri imbere. Turakomeza kubasaba uruhare rwanyu nk'abaturage beza kuko tuzi ko idini ya Islam ryigisha ibintu byinshi byiza birimo isuku, indyo yuzuye.'

    Yabasabye kandi gufatanya n'abandi baturage mu midugudu batuyemo bafite intege nke, kugirango ngo bababere urumuri nkuko idini ya Islam ibibasaba.

    Umuyobozi w'Abayisilamu mu Karere ka Bugesera, Sheikh Nteziryayo Said, yasabye abasilamu bo muri aka Karere kurangwa n'ibikorwa byiza bihindura umuryango nyarwanda.

    Ati ' Ntabwo waba umuyisilamu mwiza,umwemeramana mwiza, wifuza ibyiza kuri wowe gusa abandi utabibifuriza. Umwemeramana ni wa wundi wifuza ibyiza, akifuza umutekano, amahoro, ubuzima bwiza ariko na mugenzi wawe ukabimwifuriza.'

    Yashimiye kandi ubuyobozi bukuru bw'igihugu bwabashije gukumira icyorezo cya Covid-19 bikaba byatumye basengera hamwe ndetse bakaba banasoje igisibo neza.

    Mu karere ka Bugesera habarurwa Abayisilamu barenga 3000 babarizwa mu mirenge yose. Muri uku kwezi kwa Ramadhan bakozemo ibikorwa bitandukanye birimo gusangira n'abatishoboye, kubafasha mu buryo butandukanye ndetse no gusura abarwayi.

    Abayisilamu bo mu Karere ka Bugesera bahuriye kuri Stade ya Bugesera mu isengesho

    Umuyobozi w’Abayisilamu mu Karere ka Bugesera, Sheikh Nteziryayo Saidi yashimiye Leta ku mbaraga yashyize mu kurwanya Covid-19

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yasabye Abayisilamu kurangwa n’imico myiza

    Meya Mutabazi n’Umuyobozi w’Abayisilamu mu Karere ka Bugesera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meya-mutabazi-yibukije-abayisilamu-ko-ibyiza-bidakwiriye-ukwezi-kwa-ramadhan