Category: Uncategorized

  • Manchester City yahuye n'uruva gusenya mu mateka ya Champions League #rwanda #RwOT

    Manchester City yahuye na kumwe mu guhirima gukaze kubayeho kugeza ubu mu mateka ya Champions League, ubwo Real Madrid yayigaranzuraga ivuye mu manga, igakatisha itike y'umukino wa nyuma na Liverpool, uzaba ku itariki ya 28 y'uku kwezi kwa gatanu i Paris.

    Kugeza ku munota wa 90 w'umukino, City yari imbere ya Real ho ibitego bibiri ku giteranyo cy'imikino yombi, nyuma yuko Riyad Mahrez yari yayitsindiye igitego ku munota wa 73, cyiyongera ku bitego 4-3 City yari yatsinze Real mu mukino ubanza mu cyumweru gishize.

    Nuko Rodrygo ahindura ibintu.

    Uyu Munya-Brazil, w'imyaka 21, winjiye mu kibuga asimbuye, yinjije igitego ku mupira yari ahawe na Karim Benzema mu munota wa nyuma ku gihe gisanzwe cy'umukino — ni ryo shoti rya mbere Real yari iteye mu izamu muri uwo mukino wo mu ijoro ryo ku wa gatatu.

    UEFA Champions League 2022, Manchester City 4-3 Real Madrid: Match Reaction  and Analysis

    Nyuma yaho ho amasegonda 90, yatumye aya makipe anganya ku giteranyo cy'ibitego, ubwo yabonezaga n'umutwe mu mfuruka yo hejuru mu izamu, ku mupira wari uvuye kwa Dani Carvajal.

    Ibyo byatumye ikibuga Santiago Bernabéu, cyari gisanzwe kirimo urusaku rwinshi rw'abafana, kijya mu byishimo birenze.

    City, yibwiraga ko igiye gukomeza ku mukino wa nyuma wa Champions League wa kabiri wikurikiranya ku makipe yo mu Bwongereza, yahise isuherwa (ikonja).

    Amakipe yombi yari yabonye amahirwe yo gutsinda umukino mu gihe gisanzwe cy'iminota 90 y'umukino. Umunyezamu Ederson yabujije Rodrygo gushyiramo igitego cya gatatu, mu gihe Phil Foden wa City yateye hanze y'izamu ari mu rubuga rw'amahina.

    Real Madrid 3-1 Manchester City (agg 6-5): Rodrygo and Benzema pull off  remarkable comeback | UEFA Champions League | UEFA.com

    Nuko rero umukino ukomereza mu gice cy'iminota 30 y'inyongera — ndetse Real iba ari yo ibona igitego cya rurangiza, muri uyu mukino wa kimwe cya kabiri cya Champions League ushobora kuba ari wo wa mbere ukaze ubayeho kugeza ubu.

    Abatoza bavuze iki nyuma y'umukino?

    Benzema yambuye Ruben Dias umupira mu rubuga rw'amahina, uyu myugariro wa City amushyira hasi. Benzema yinjiza ku munota wa 95 penaliti ivuye kuri iryo kosa, kiba igitego cye cya 43 muri uyu mwaka. Nta gushidikanya ko ari cyo cy'ingenzi cyane mu byo amaze gutsinda.

    Ibyo byatumye hagiye kwisubiramo umukino wa nyuma wa Champions League wo mu myaka ya vuba aha ishize, ubwo Real yatsindaga Liverpool ibitego 3-1 mu mwaka wa 2018.

    Nyuma y'umukino wo ku wa gatatu, umutoza wa Real Carlo Ancelotti, ubaye umutoza wa mbere ugeze ku mikino ya nyuma itanu ya Champions League, yagize ati:

    'Sinshobora kuvuga ko tumenyereye kubaho ubuzima nk'ubu, ariko ibyabaye iri joro byabaye ku mukino na Chelsea no ku mukino na Paris [Saint-Germain]'.

    Man.City et le Real Madrid font sauter la banque !

    'Ugombye kuvuga impamvu yabyo, ni amateka y'iyi kipe adufasha gukomeza guhatana n'iyo biba bisa nkaho ibyacu byarangiye'.

    Rodrygo, watumye Real inganya na City ku giteranyo cy'ibitego 5-5, yagize ati: 'Twari turimo dutakaza umukino, twari twapfuye kandi ibyabaye byabaye.

    'Hamwe n'uyu mupira [umwambaro], twiga buri gihe guhora turwana kugeza ku musozo. Ni nkaho twari twapfuye ariko hamwe n'igitego cyanjye cya mbere twatangiye kwizera'.

    Ku mutoza wa City Pep Guardiola, ubu igikombe cya Premier League ni cyo yerekejeho amaso — aho ikipe ye irusha inota Liverpool iyikurikiye ku mwanya wa kabiri, mu gihe hasigaye imikino ine ngo shampiyona irangire.

    Avuga ku gutsindwa na Real, yagize ati: 'Birakomeye kuri twe, sinabihakana'.

    Yabwiye igitangazamakuru BT Sport ati: 'Ntitwakinnye neza cyane uko dushoboye, ariko ni ibisanzwe, [muri] kimwe cya kabiri, abakinnyi bumva igitutu no gushaka kubikora. Iby'umupira w'amaguru ntumenya uko bigenda, ni umukino nk'uyu [ubiboneraho]. Tugomba kubyemera.

    Com assistência de Vinicius Jr, Real Madrid vence Chelsea nas quartas da  Champions - Diário do Fla

    'Twari turi hafi cyane y'umukino wa nyuma wa Champions League.

    'Ubu ducyeneye kubyakira [ibyabaye] tukabivamo, hamwe n'abantu bacu iwacu ndetse no mu mikino ine ya nyuma [isigaye] dufite'.

    @BBC

    The post Manchester City yahuye n'uruva gusenya mu mateka ya Champions League appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/05/05/manchester-city-yahuye-nuruva-gusenya-mu-mateka-ya-champions-league/

  • Umutoza wa APR FC yasezeye ku itangazamakuru muri uyu mwaka w’imikino #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya APR FC yavuze ko atazongera kuvugana n’itangazamakuru muri uyu mwaka w’imikino kubera ko yasanze ari ryo ryica umupira wo mu Rwanda.

    Ibi Adil wari umaze iminsi atavugisha itangazamakuru yabitangaje nyuma y’umukino yaraye asezereyemo Marines FC muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro 2022, ni nyuma yo kumutsinda 1-0 ariko akayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko yasanze itangazamakuru ari ryo ryishe umupira w’u Rwanda, ashimangira ko ari cyo kiganiro cya nyuma agiranye n’abanyamakuru muri uyu mwaka w’imikino.

    Ati “hari hashize igihe ntavugana n’itangazamakuru, hari hashize igihe kinini, ndatekereza ko ari inshuro ya nyuma mvuganye n’itangazamakuru uyu mwaka w’imikino. Ndasobanura impamvu, nubaha amaradiyo yose, nubaha itangazamakuru ryose ryo mu Rwanda ariko nasanze ikibazo umupira w’amaguru wo mu Rwanda ufite, ni itangazamakuru.”

    Uyu mutoza yavuze ko ntawashyize ubushake mu kwiga ngo amenye umupira ahubwo benshi babikora ku nyungu zabo bwite atari ku nyungu z’umupira ndetse bagahimba ibibazo bidahari.

    Adil yari amaze iminsi yaririnze kuvugana n’itangazamakuru aho yatungaga agatoki bimwe mu bitangazamakuru kumusebya bityo akaba atavugana n’abandi abo bahari.

    Erradi Adil Mohammed yinjiye muri APR FC muri 2019 ayifasha kwegukana shampiyona inshuro 2 zikurikiranya adatsinzwe, amakuru avuga ko ari umwaka we wa nyuma atazakomezanya n’iyi kipe umwaka utaha.

    Adil yavuze ko atazongera kuvugana n’itangazamakuru uyu mwaka w’imikino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yasezeye-ku-itangazamakuru-muri-uyu-mwaka-w-imikino

  • Rusizi : Urujijo ku rupfu rw’Umusaza w’imyaka 77 wasanzwe amanitse mu kiziriko #rwanda #RwOT

    Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa 3 Gicurasi 2022, nibwo umukobwa wa nyakwigendera witwa Nyiransabimana yavuye mu isoko ageze iwabo asanga harakinze, arakomanga abura umukingurira. Yafashe umwana amunyuza mu idirishya arakingura.

    Uyu mukobwa yinjiye mu nzu asanga se amanitse mu kiziriko gikoze mu mugwegwe, yapfuye.

    Byabereye mu mudugudu wa Nyagakomba, Akagari ka Kanunu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Ildephonse Ngamije, yavuze uyu muryango wigeze kuvugwamo amakimbirane ashingiye ku mutungo, umugore ashinja umugabo kudahahira urugo ariko nabyo ngo byasaga n’ibyahoshe kuko hari hashize imyaka 10 bibaye.

    Ati 'Bamusanze mu mugozi, niba yimanitsemo cyangwa yamanitswemo, ibyo ni akazi ka RIB, dutegereje ikizava mu iperereza'.

    Gitifu Ngamije yasabye kuzibukira kwiyambura ubuzima kabone n’iyo baba bugarijwe n’ibibazo bingana bite. Ati 'Ubutumwa duha abaturage ni ukurushaho gukunda ubuzima no kwikunda, kuko uko byagenda kose niyo yaba ari amakimbirane ntabwo yagakwiye gutuma umuntu yivutsa ubuzima kuko hari icyo atumvikanye na mugenzi we'.

    Nyakwigendera yabanaga n’umugore we w’imyaka 74 n’umukobwa we Nyiransabimana n’umwuzukuru.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Rusizi-Urujijo-ku-rupfu-rw-Umusaza-w-imyaka-77-wasanzwe-amanitse-mu-kiziriko

  • Tele10/DStv Rwanda yatashye inzu z'abarokotse Jenoside yavuguruye (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Izi nzu zubatse mu Mudugudu wa Rubomborana, Akagari ka Cyugaro, Umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Uburasirazuba. Ni iza Uwamurera Venancie na Célestin Karangwa, bombi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gutaha izi nzu zubatswe ziherekejwe n'ibikoni, ubwiherero n'ibindi nkenerwa nk'intebe zo muri ruganiriro, ibitanda n'imifariso, abazubakiwe bagaragaje amarangamutima kuko babaga mu nzu zimeze nabi.

    Uwamurera Venancie wapfushije abana bane muri Jenoside yagaragazaga amarira ku maso.

    Yavuze ko yishimiye iki gikorwa, gikomeye kuko yabaga mu nzu itameze neza ariko ubu akaba ari mu nziza kandi atanyagirwa nk'uko byari bimeze mbere.

    Ati 'Ni amarira y'ibyishimo. Nishimiye igikorwa nk'iki Imana ikomeze kubampera umugisha. Mugende mubwire Kagame wahagaritse Jenoside nawe muti Imana iguhe umugisha.'

    Mugenzi we Karangwa we yashimiye abateguye iki gikorwa. Ati 'Ndabashimiye kubera ibintu mwankoreye. Ikindi nongeraho ndashimira Inkotanyi zankuye mu rufunzo nari narapfuye ndazuka.'

    Eugène Nyagahene washinze Télé 10, yateguye iki gikorwa mu magambo ye yavuze ko uretse gusana inzu z'abarokotse hakwiriye no gusana imitima yabo kuko yagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside.

    Ati 'Nagira ngo nibutse abari hano ko tutaje kwifotoza, turi kwibuka. Turubaka iki ? Ibyasenywe si inzu gusa turahera ku mitima y'abantu. Uyu munsi twabwira mukecuru ko tuje kumufata mu mugongo. Uyu munsi twasannye inzu yawe tugiye kureba ikindi dukora wibesheho ubeho neza kurushaho ubeho kugeza igihe uzasazira. Ibyatubayeho hari aho byaturutse, hari ubujiji, ubukene n'ibindi. Ibyo byose byahuye n'ubutegetsi bubi bibyara Jenoside.'

    Nyagahene yabwiye Karangwa ko ubutumwa yageneye Inkotanyi burazigeraho nta kabuza. Yabwiye Umunyamabanga w'Umurenge wa Ntarama ko ubushobozi bwabaye buke kubera ibihe bitoroshye Isi imazemo iminsi bya COVID-19 ariko bateganya ibindi bikorwa byinshi mu murenge ayoboye.

    Umunyamabanga w'Umurenge wa Ntarama, Uwamugira Martha yashimye iki gikorwa.

    Ati 'Ndabashimira mu izina ry'Umurenge wa Ntarama. Aba babyeyi inzu babagamo ntizari zimeze neza. Mutubwira ko muzaza kwibuka no kuremera abarokotse byadukoze ku mutima. Navuga ngo Imana ibahe umugisha. Hano habaye Jenoside y'indengakamere cyane niyo mpamvu n'abaharokokeye bafite ubuhumya bukomeye. N'ubuyobozi bw'akarere buzi ibi bikorwa ndabizi ko nabo bazishimira ibyo mwakoze.'

    Nyuma y'iki gikorwa hakurikiyeho gusura Urwibutso rwa Ntarama ndetse Tele10/DStv Rwanda igeza ku rwibutso inkunga yayo. Nyagahene yavuze ko guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi bigomba gukorwa n'Abanyarwanda ubwabo kuko abazungu byabananiye.

    Imirimo yo kuvugurura izi nzu yakozwe na Tele10/DStv Rwanda

    Abazubakiwe bahawe n’ubwiherero

    Mbere y’uko izi nzu zisanwa zari zarangiritse cyane

    Iyi nzu mbere yari ifite igikoni gishaje cyane

    Amafaranga yo gusana izi nzu yatanzwe na Tele10 Group/DSTV Rwanda

    Abakozi ba Tele10 group /DStv Rwanda bari baje gutaha izi nzu zavuguruwe

    Izi nzu zavuguruwe zifite ibindi byangombwa birimo ubwiherero

    Eugène Nyagahene washinze Télé 10 ahumuriza Karangwa bafashije kuvugurura inzu

    Abaturanyi ba Uwamurera bari baje kwifatanya nawe bishimira iki gikorwa yakorewe

    Basuye imva iruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside i Ntarama

    Eugène Nyagahene n’umuryango we bashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Nyuma yo gusura urwibutso bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tele10-dstv-rwanda-yatashye-inzu-z-abarokotse-jenoside-yavuguruye-amafoto

  • ISONI ZIRISHA UBUROZI!!!Umukobwa yatereye ivi mu isoko asaba umugabo kumugira umugore #rwanda #RwOT

    IGBERETV ivuga ko umukobwa wo muri Nigeria yatunguye abantu benshi ubwo yateraga ivi mu isoko maze asaba umugabo akunda ko yamugira umugore.'

    Nubwo bisanzwe bimenyerewe ko abasore aribo batera amavi,uyu mukobwa yanze ko isoni zituma atabona icyo yifuza niko kujya mu isoko ryaremye atera ivi asaba uyu mukunzi we kumugira umugore undi ati “Ndamukugize” ibyishimo birisuka.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,uyu umudamu bivugwa ko anakina amafirime wamamaye ku izina rya Simply Erhun, yasangije videwo imwerekana yateye ivi, ategereje ko umugabo yakunze amusanganira,hanyuma akamwambika impeta.

    Uyu mukobwa yagize amahirwe kuko mu gutera ivi kwe n'uyu mugabo yamukunze hanyuma aramubwira ati “Yego” undi amwambika impeta yari yitwaje

    Kuri iyo video yanditseho ngo:

    '' YEGO nabikoze neza kandi yambwiye ” YEGO” nini !!!

    Kuva uyu munsi, sinzongera kugenda njyenyine. Umutima we uzaba icumbi ryanjye kandi amaboko ye azaba urugo rwanjye. @ Westbenzinc

    Namusabye arambwira ati “Yego !!!

    Inzira injyana ku kuba Madamu !!! ''

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/isoni-zirisha-uburozi-umukobwa-yatereye-ivi-mu-isoko-asaba-umugabo-kumugira

  • Real Madrid yakoreye ibitangaza kuri Manchester City igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions Leage #rwanda #RwOT

    Real Madrid yagezeku mukino wa nyuma wa Champions League nyuma yo gusezerera Manchester City iyitsinze 3-1 mu mukino wo kwishyura (Aggregate 6-5).

    Nyuma yo gutsinda ibitego 3-1 mu mukino wo kuri uyu wa Gatatu wakinwe iminota 120,Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya 17 aho izakina na Liverpool.

    Real Madrid yatangiye iri hejuru mu mukino ndetse yashoboraga gufungura amazamu mu minota 20 ya mbere ubwo Karim Benzema yahabwaga umupira mwiza ari wenyine mu rubuga rw'amahina ariko ashyizeho umutwe umupira uca hejuru.

    Nyuma y'aho gato nabwo yahawe undi mupira na Carvajal mu rubuga rw'amahina,ariko awuteye uca hejuru.

    City yabonye amahirwe akomeye mu gice cya mbere ariko Thibaut Courtois akuramo igitego cyari cyabazwe cya Bernardo Silva.

    City yasaga nkaho isezereye Real Madrid ubwo Riyad Mahrez yayitsindiraga igitego 1-0 ku munota wa 73 bihita biba 5-3 ku giteranyo cy'imikino yombi.

    Ibi byishimo ntibyatinze,kuko Rodrygo winjiye mu kibuga asimbuye Toni Kroos ku munota wa 68,yakoze ibitangaza atsindira Real Madrid ibitego 2 mu minota 2 ya nyuma kuko ibitego bye byinjiye mu minota ya 90 na 91 bituma habaho kongeraho iminota 30 kuko amakipe yanganyaga ibitego 3-3.

    Mu gihe City yari icyirwanaho,Real Madrid imenyereye iri rushanwa yabonye penaliti ku munota wa 95 w'umukino,yinjijwe na Benzema hanyuma ihindura ikinyuranyo cy'igitego biba 6-5.

    Muri uyu mwaka w'imikino, Real Madrid yakoze ibitangaza imbere y'amakipe bahuye kuko kuri PSG (1/16) Chelsea (1/4) na Man City (1/2) yagiye igaruka mu mukino bisa nkaho yamaze gusezererwa.

    Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League ku nshuro ya 17. Iramutse itsinze Liverpool yatwara igikombe cya 14 cy'iri rushanwa rya mbere i Burayi ku makipe.

    Carlo Ancelotti yabaye umutoza wa mbere ugeze ku mikino myinshi ya Champions League kuko uyu ari uwa 5 azakina.

    Karim Benzema yanganyije agahigo na Cristiano Ronaldo ko gutsinda ibitego 10 mu mwaka umwe mu mikino yo gukuranamo.

    Umukino wa nyuma hagati ya Liverpool na Real Madrid uzaba kuwa 28 Gicurasi 2022 i Paris.

    Muri 2018 Real Madrid yahuye na Liverpool ku mukino wa nyuma wabereye I Kiev, warangiye Liverpool itsinzwe ibitego 3-1 mu minota 90.





    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yakoreye-ibitangaza-kuri-manchester-city-igera-ku-mukino-wa-nyuma

  • Peace Cup 2022: Hazaca uwambaye! APR FC yasan… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wahuje amakipe bakunda kwita abavandimwe kubera umubano w’igihe kirekire usanzwe ubaranga, wabereye kuri Stade ya Kigali Nyamirambo.

    Umukino ubanza wabereye mu karere ka Rubavu wari warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0.

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, gusa Marines FC yagerageje kugera imbere y’izamu rya APR FC kenshi ndetse inarema uburyo butandukanye bw’ibitego kurusha APR FC.

    APR FC nk’ikipe nkuru yageragezaga guhererekanya neza mu kibuga hagati ariko uburyo bwo gutsinda buba bucye.

    Amakipe yombi yakomeje gukinira umupira mu kibuga hagati ariko Marines FC ikagaragaza itandukaniro hagati yayo na APR FC bita mukuru wayo.

    Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 0-0.

    Marines FC yatangiye igice cya kabiri n’ubundi isatira izamu rya APR FC ndetse inayirusha kubonana neza mu kibuga hagati ari nako igerageza gushaka uburyo bwo gufungura amazamu.

    Ku munota wa 65 ku ishoti rikomeye Mugiraneza Flodouard yafunguye amazamu atsindira Marines FC igitego cya mbere.

    Marines FC yakomeje gukina neza igerageza gushaka igitego cya kabiri ariko amahirwe aba macye.

    APR FC wabonaga idashaka gukina yitanga nkuko bisanzwe, ntiyabonye amahirwe menshi yo kugera imbere y’izamu rya Marines FC.

    Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye Marines FC iyoboye umukino ku ntsinzi y’igitego 1-0, umusifuzi yongeraho iminota 3.

    Iminota 3 yongeweho nta mpinduka yigeze itanga, umukino urangira Marines FC itsinze APR FC igitego 1-0.

    Marines FC yakoze amateka yo gutsinda APR FC kuko bidakunze kubaho (ni imbonekarimwe) nubwo bitayihaye amahirwe yo gukomeza muri 1/2.

    Nubwo yatsinzwe, APR FC yakatishije iyike y’imikino ya 1/2 itsinze Marines FC ibitego 2-1 mu mikino yombi.

    Muri 1/2 APR FC izahura na mucyeba Rayon Sports yasezereye Bugesera FC ku wa Kabiri iyitsinze ibitego 3-0.

    APR FC yasezereye Marines FC mu gikombe cy’Amahoro iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino yombi

    APR FC yasanze Rayon Sports mu mukino w’abakeba no mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116881/peace-cup-2022-hazaca-uwambaye-apr-fc-yasanze-rayon-sports-muri-12-nubwo-yakozwe-mu-jisho–116881.html

  • Dosiye ya Prince Kid utegura Miss Rwanda ukur… – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yabwiye INYARWANDA ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ibyaha bitatu (3) Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] akurikiranyweho.

    Ibyo byaha ni: Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato (rape) gihanishwa igihano cy'igifungo kiri hagati ya 10-15 hakiyongeraho n'Ihazabu y'amafaranga ari hagati ya 1-2M (1,000,000 Frw – 2,000,000 Frw).

    2. Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina (gihanishwa igihano cy'igifungo kiri hagati ya 5-7), hakiyongeraho n'Ihazabu y'amafaranga ari hagati ya miliyoni 1-2 Frw.

    Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina (gihanishwa igihano cy'igifungo kiri hagati ya 1-2, hakiyongeraho n'Ihazabu y'amafaranga ari hagati ya 100,000 Frw -200,000 Frw).

    Akaba akekwa kuba yarabikoze mu bihe bitandukanye, abikorera bamwe mu bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, rwasabye 'abantu kugendera kure ibi byaha', kuko ntawe uzihanganirwa igihe cyose azaba yagaragaweho ibi byaha'.

    RIB yasabye kandi abantu bashobora kuba barakorewe Ihohoterwa nk’iryo rishingiye ku gitsina bakaba barabicecetse kubera gutinya, ko bakwegera RIB bagatanga ikirego.

    Dr Murangira ati 'Ntabwo ibi byaha byashira ababikora badahanwe”.

    RIB yihanangirije kandi abakoresha Imbuga nkoranyambaga (Social Media users) baha inkwenene, umuntu wese uba watanze ikirego cy'ihohoterwa yaba yarakorewe, nk’aho atashimiwe igikorwa cyiza nk’icyo cyo kudahishira icyaha cy'ubugome nk’icyo, ahubwo agahabwa 'inkwenene’.

    Dr Murangira ati 'Ntabwo ari byo, ibi bintu bikwiriye gucika. Usibye no kuba ari n'imico mibi ni n'icyaha cyo kubangamira iperereza kandi gihanwa n'amategeko.'  

    Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] yatawe muri yombi ku wa 26 Mata 2022 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116880/dosiye-ya-prince-kid-utegura-miss-rwanda-ukurikiranyweho-ibyaha-bitatu-yagejejwe-mu-bushin-116880.html

  • Real Madrid yakoze ibisa n’ibitangaza isezerera Manchester City igera ku mukino wa nyuma wa Champions League #rwanda #RwOT

    Mu buryo busa n’ubugoranye Real Madrid yatunguye Manchester City iyisezera muri ½ cya UEFA Champions League maze igera ku mukino wa nyuma aho izahura na Liverpool.

    Umukino ubanza wari wabereye Etihad Stadium, Manchester City yari yatsinze Real Madrid ibitego 4-3, ikaba yasabwaga kunganya gusa mu mukino wo kwishyura kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.

    Iminota 20 ibanza y’umukino nta mahirwe akomeye yigeze aboneka ku mpande zombi, gusa amakipe yageragezaga gusatirana ariko ntareme amahirwe afatika.

    Joao Cancelo wa Manchester City aba yaboneye ikipe ye igitego ku munota wa 21 ariko umupira awuteye unyura hanze gato y’izamu ryari ririnzwe na Courtois.

    Manchester City wabonaga iri mu mukino kurusha Real Madrid, Phil Foden ku munota wa 40 yagerageje ishoti ariko Courtois ararifata.

    Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, Vinicius Junior yahushije amahirwe akomeye yakabaye yahaye Real Madrid igitego.

    Luca Modric yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku ruhande rwa Real Madrid ku munota wa 52 ariko ntibyakunda kuko yabangamiwe n’ubwugarizi. Real Madrid yakoze impinduka za mbere ku munota wa 68, Toni Kross aha umwanya Rodrygo ni mu gihe na Manchester City ku munota wa 72 De Bryune yahaye umwanya Gundogan.

    Ku munota wa 74, Bernardo Silva yahaye umupira mwiza Ryad Mahrez na we utakoze ikosa maze yohereza umupira mu rushundura maze imibare ihita ikomerana Real Madrid.

    Umutoza wa Real Madrid yahise akora impinduka Casemiro aha umwanya Marco Asensio ni nako Luka Modric yahaye umwanya Eduardo Camavinga.

    Izi mpinduka zafashije Real Madrid, ishyira igitutu kuri Manchester yasaga niyarushijwe, gusa yanyuzaamo igasatira nko ku munota wa 87 Jack Grealish winjiye mu kiuga asimbura Gabriel Jesus yahushije uburyo bukomeye.

    Real Madrid yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 90 gitsinzwe na Rodygo ku mupira yari ahawe na Karim Benzema.

    Rodrygo wari winjiye mu kibuga asimbura Vinicus Junior yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Real Madrid ku munota wa mbere w’inyongera, umukino warangiye ari 2-1, biba ibitego 5-5 mu mikino yombi biba ngombwa ko hitabazwa iminota 30 y’inyongera.

    Ku munota wa 95, Karim Benzema yaje gutsindira Real Madrid igitego cya 5 kuri penaliti, ni nyuma y’ikosa Ruben Diaz yari amukoreye mu rubuga rw’amahina, umukino warangiye ari 3-1 biba 6-5 mu mikino yombi, Real Madrid igera ku mukino wa nyuma wa Champions League aho izahura na Liverpool yasezereye Villareal.

    Ibyisimo bya City ntibyamaze kabiri

    Rodrygo wababaje abakunzi ba Manchester City

    Byari ibyishimo kuri Real Madrid

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/real-madrid-ikoze-ibisa-n-ibitangaza-isezerera-manchester-city-igera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-champions-league

  • Bizakomeza kuba ubuntu ariko abacuruzi na za… – #rwanda #RwOT

    Bwana Elon Musk ni umugabo ufite imyaka igera kuri 50, akaba yaravukiye akanakurira muri Africa y’Epfo aza kuhava ubwo yigaga mu mwaka wa 1 wa Kaminuza. Kuri ubu ni we utunze amafaranga menshi ku Isi, akagira n’ibigo byinshi kandi bikomeye mu Isi mu ikoranabuhanga ari byo Tesla, Space X, The Boring Company na Twitter aheruka kugura.

    Iyo uvuze Elon Musk, abahanga n’abacuruzi bumva umugabo w’agatangaza kandi ufite ubwenge n'ubukaka mu gucuruza ku rwego ruhanitse. Magingo aya, inkuru igezweho ku Isi ni umushinga uyu mugabo yatangije abantu benshi bavuga ko ari gukina, gusa bikaza kurangira awushyize mu bikorwa.

    Umushinga wa Elon Musk wo kugura Twitter ubu urenda kugera ku iherezo ndetse uyu mugabo avuga ko mu gihe uyu mushinga uzaba urangiye azahita atangira guca amafaranga abacuruzi na Leta zizaba zikoresha urubuga rwa Twitter.

    Ubwo Elon Musk yavuga ku gikorwa kizakurikiraho ubwo azaba amaze gukorana amasezerano yo kugura Twitter ku kayabo ka Miliyari $44, yavuze ko azahita akurikizaho guca amafaranga abakire n'abanya-politike bakoresha Twitter. Yavuze ko atazigera aca n’urumiya rubanda rugufi ahubwo ko bo bazakomeza gukoresha Twitter ku buntu nk’uko byari bisanzwe.

    Mu magambo ye Elon Musk yagize ati: 'Gukoresha Twitter bizakomeza kuba ubuntu nk’uko byari bisanzwe ku bantu basanzwe, gusa bizaba ikiguzi ku bikorwa by'ubucuruzi ndetse n'ibya za Leta'

    Elon Musk ni we muntu ukize kurusha abandi bose ku Isi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116877/bizakomeza-kuba-ubuntu-ariko-abacuruzi-na-za-leta-bazajya-bishyura-elon-musk-avuga-ku-ikor-116877.html