Category: Uncategorized

  • Iperereza kuri Bamporiki,Afungiye iwe mu rugo ,Akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa RIB hari itangazo rigira riti”Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo”

    Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 5, 2022

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iperereza-kuri-Bamporiki-Afungiye-iwe-mu-rugo-Akurikiranweho-icyaha-cya-ruswa-n-ibyaha-bifitanye-isano-nayo

  • Bamporiki yahagaritswe ku mirimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 5 Gicurasi 2022, nibwo hasohotse itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo uwari (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bamporiki-yahagaritswe-ku-mirimo

  • Umuhanzi Rugamba Yverry yasezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rugamba Yverry yasezeranye imbere y’amategeko na Uwase Vanessa aheruka gushinga ivi hasi akamwambika impeta fiançailles.

    Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko kwa Yverry na Vanessa bakunda kwita Vanillah wabaye kuri uyu wa Kane tariki 5 Gicurasi 2022, basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura.

    Iri sezerano ryo guhamya kubana akaramata, Yverry yari yaherekejwe na bamwe bo mu muryango we ndetse n’inshuti ze ziganjemo abahanzi bagenzi be nka Olivis ndetse n’umuraperi Danny Nanone.

    Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 12 Kamena 2022.

    Basezeraniye imbere y’amategeko nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 17 Werurwe 2022 nibwo Yverry yasabye Vanessa ko yazamubera umutima w’urugo, igihe basigaje ku Isi bakazakimarana undi arabyemera.

    Ubwo Yverry yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI mu Kwakira 2021, yavuze ko we na Vanessa bamaranye imyaka 3 bakundana.
    Adaciye ku ruhande yavuze ko ikintu kimwe yamukundiye ari uko ari mwiza.

    Mu mpera z’umwaka ushize haje inkuru z’uko Yverry yaba yatandukanye n’iyi nkumi yihebeye, ahanini byashingirwaga ku kuba yarasibye amafoto bari kumwe kuri Instagram ye, ibintu yavuze ko yakoze mu rwego rwo kugira ngo batandukanye ubuzima bwabo n’ubuzima bw’umuziki akora umunsi ku munsi.

    Rugamba Yverry ni umuhanzi nyarwanda akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo zikunze kwifashushwa mu bukwe nka ‘Umutima’ 'Amabanga’, 'Nduwawe’, 'Naremewe wowe’, ‘Uziye igihe’ n’izindi.

    Rugamba Yverry yasezeranye imbere y’amategeko na Vanillah

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-rugamba-yverry-yasezeranye-imbere-y-amategeko

  • Imigi izunganira Kigali mu gutuza abantu neza yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Muri Kigali, hari kubera ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byo gutangiza ku mugaragaro Icyiciro cya Kabiri cy'umushinga wo guteza imbere Imiturire igezweho mu gihugu, (Rwanda Urban Development Project)

    Ni umushinga ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa biteganyijwe ko uzarangira mu 2025.

    Uzakorerwa by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali n'imijyi itandatu iwunganira irimo Musanze, Rubavu, Rusizi, Muhanga, Huye na Nyagatare, nk'uko Igihe yabyanditse.

    Ibiganiro byo kuwutangiza byitabiriwe n'Ubuyobozi bwa Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Banki y'Isi, abafatanyabikorwa batandukanye, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali n'indi iwunganira ndetse n'abahanga mu by'imiturire yo mu mijyi.

    Niba iyi gahunda ishyizwe mu bikorwa nk'uko bivugwa, byitezwe ko izarangiza ikibazo cy'ubucuciki mu miturire i Kigali ishingiye ku gutura mu tuzu tudafashije rimwe na rimwe tunashyira ubuzima mu kaga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/imigi-izunganira-kigali-mu-gutuza-abantu-neza-yamenyekanye

  • Abakinnyi 7 Rayon Sports ishobora kongerera amasezerano (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gufata gahunda y’umwaka utaha w’imikino, yemeje ko mu bakinnyi bayo bari ku mpera z’amasezerano izongereramo 7 ni mu gihe izagura abagera ku 10.

    Muri iyi nkuru ISIMBI iragaruka ku mazina 7 y’abakinnyi ba Rayon Sports bashobora kongererwa amasezerano.

    Ni inkuru yashingiwe kuko bitwaye muri uyu mwaka w’imikino ndetse namwe mu makuru ISIMBI yakuye mu bantu ba hafi b’iyi kipe.

    Ku ikubitiro umunyezamu Kwizera Olivier, ni umwe mu bakinnyi barimo gusoza amasezerano yabo muri Rayon Sports, uyu mukinnyi bivugwa ko Rayon Sports ititeguye kuba yamurekura ahubwo izamwongerera amasezerano.

    Uyu mwaka w’imikino ntabwo yatangiye neza kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina ariko ubu akaba yarahawe umwanya ndetse afasha iyi kipe ikaba igomba kumwongerera amasezerano. Bivugwa ko kandi Hakizimana Adolphe ashobora kwerekeza muri APR FC.

    Umunyezamu Kwizera Olivier

    Iranzi Jean Claude na we wagarutse muri Rayon Sports mu Kwakira 2021 nyuma yo kwirukanwa na Pharco FC, ni umwe mu bakinnyi bagarageje imbaraga no gufasha Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, na we ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yifuza kongerera amasezerano.

    Iranzi Jean Claude

    Nyuma yo gusnyira Rayon Sports umwaka umwe ku bihumbi 500, Nizigiyimana Karim Mackenzie yagaragaje gukora cyane ndetse yerekana ko barumuna be hari byinshi bagifite byo kumwigiraho, ntabwo Rayon Sports yakora ikosa ryo kumurekura izamwongerera amasezerano.

    Nizigiyimana Karim Mackenzie

    Niyigena Clement, umwe muri ba myugariro bo mu mutima w’ubwugarizi bahagaze neza kugeza ubu muri shampiyona, nubwo bivugwa ko APR FC imwifuza ndetse ibiganiro bisa n’ibyarangiye ariko amakuru avuga ko Rayon nayo itarakurayo amaso.

    Niyigena Clement

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira akaba kapiteni w’iyi kipe, Muhire Kevin, ni undi mukinnyi na we uri ku mpera z’amasezerano kuko yari yasinye umwaka umwe, na we ari ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yifuza kongerera amasezerano ariko na we akaba afite gahunda yo kujya gukina hanze y’u Rwanda aho avuga ko hari amakipe amwifuza.

    Muhire Kevin

    Hari kandi rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Mael Dinjeke wasinyiye iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yasinye amezi 6.

    Uyu rutahizamu uri ku musozo w’amasezerano ye muri iyi kipe, ubuyobozi bwashimye umusaruro we ndetse amakuru avuga ko ibiganiro bigeze kure na Rayon Sports ngo abe yamwongerera amasezerano .

    Mael Dinjeke

    Undi mukinnyi ushobora kongererwa amasezerano ni Ishimwe Kevin wasinyiye ubuntu muri Gashyantare 2022, uyu na we yashimwe n’umutoza Jorge Paixão bityo ko na we ari mu bakinnyi Rayon Sports itekereza kongerera amasezerano.

    Ishimwe Kevin

    Nubwo hari aba bakinnyi yifuza kongera amasezerano, hari kandi nabo izarekura ndetse hari n’abo izagura aho hari amazina amwe namwe nka Hakizimana Muhadjiri, Usengimana Faustin, Rafael ukinira Bugesera FC n’abandi.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-7-rayon-sports-ishobora-kongerera-amasezerano

  • Umutoza wa APR yongeye kwikoma itangazamakuru,ashinja Kazungu ubumenyi buke mu ndimi #rwanda #RwOT

    Adil Erradi Mohammed utoza APR FC, yongeye kumvika mu itangazamakuru arishinja gukora mu buryo buhabanye n'umwuga bakora.

    Uyu mutoza avuga ko bamwe mu banyamakuru bavuga ibyo batazi ku ikipe ye ya APR, rimwe narimwe bakanayihimbira.

    Yabasabye kugerageza gukora akazi kabo kinyamwuga, kuko kugeza ubu bakora nk'abatazi ibyo barimo.

    Yikomye amwe mu mazina y'abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo hano mu Rwanda, avuga ko ibibazo biri mu mupira w'amaguru aribo banyirabayazana.

    Erradi Mohammed yavuze ko umunyamakuru Kazungu utarize ,utazi igifaransa yewe udafite n'amashuri 5 abanza niwe uhindura ibyo yavuze ukundi.

    Yagize ati 'hari ibyo ntumva nka Radio 10, Kazungu , utarize n'amashuri 5 abanza, agasuzugura umutoza wa APR kuva naza hano,uwa Police, Uwa Rayon sport n'umutoza w'ikipe y'igihugu?, undi ni Anta yize iki ?aziki mu mupira w'amaguru? Yari umucuruzi w'imigati ,ntacyo azi hanyuma agasuzugura ibyo abatoza bakora? Ntibyumvikana?'
    Uyu mutoza yakebuye ibi bitangazamakuru kutemera imyitwarire nk'iyo y'abanyamakuru babo kuko byangiza umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Si ubwambere umutoza wa APR FC Adil Erradi Mohammed yumvikanye yikoma itangazamakuru ndetse akavuga ko atazongera kurivugisha. Mu minsi ishize yari yarakuye Radio Frash mu bitangazamakuru azajya avugissha ,abategeka kuza kumusaba imbabazi kuko bamuvugira ibyo atavuze.

    Ni nyuma y'umukino wo kwishyura wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro, aho Ikipe ya Marines FC yatunguranye itsinda APR FC igitego 1-0 benshi bakayishinja guharira Marine iyitsinze rimwe kuva yabaho.

    Gusa byarangiye APR ariyo ikomeje muri ½ cy'igikombe cy'amahoro

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-wa-apr-yongeye-kwikoma-itangazamakuru-ashinja-kazungu-ubumenyi-buke-mu

  • Huye: Ahahoze Perefegitura ya Butare hagiye kuzamurwa igorofa rya miliyari 7 Frw – #rwanda #RwOT

    Iyo nyubako izubakwa ahahoze Ibiro bya Perefegitura ya Butare, kuri ubu hakorera Umurenge wa Ngoma, Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Ngoma na Radio y'Abaturage ya Huye.

    Izubakwa n'abo bacuruzi bibumbiye hamwe mu itsinda ryitwa Huye Trading Company (HTC). Yateganyirijwe ingengo y'imari ya miliyali 7 Frw, izubakwa mu kibanza gifite metero kare zirenga ibihumbi 19.

    Umuyobozi wa HTC, Niyonzima Albert, yavuze ko batekereje kuzamura iyo nyubako bagendeye ku mahirwe y'iterambere babona mu Mujyi wa Huye.

    Yagize ati 'Tumaze kubona amahirwe ari mu mujyi wacu y'ibibanza bya Leta bihari, twishyize hamwe kugira ngo tuhashyire inyubako ihuriweho n'abacuruzi bakorera mu mujyi, igasubiza ibibazo akarere gafite kandi igateza imbere n'abikorera bahatuye.'

    Yasobanuye ko bazubaka inyubako mpuzabikorwa irimo amahoteli, restaurants, amaduka, amasoko ya kijyambere, alimentation, aho abantu baruhukira, ibiro, ahaparikwa imodoka n'ibindi.

    Bateganya gutangira kuzamura iyo nyubako muri Nyakanga 2022, igice cya mbere kikuzura mu mwaka umwe. Kugeza ubu bamaze gukusanya miliyoni 320 Frw bifuza kongera mu gihe gito.

    Umwe mu bagize iryo tsinda, Muhimpundu Jeannette, yavuze ko ikindi biteze kuri iyo nyubako ari ugutanga akazi ku biganjemo urubyiruko.

    Ati 'Nabonye ari uburyo bw'iterambere ry'akarere kacu ku buryo kagaragara neza kandi abantu bakabona akazi mu kuzamura inyubako ndetse na nyuma yaho yuzuye.'

    Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Gicurasi 2022, abagize iryo tsinda bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, bakoreye urugendoshuri mu Mujyi wa Kigali basura inyubako za CHIC na MIC basangizwa ubunararibonye mu bikorwa nk'ibyo bashaka gukora kugira ngo bazabikore neza.

    Hakizimana Claude yabwiye IGIHE ko bamaze gusura izo nyubako no gusobanurirwa byinshi kuri zo basanze igikorwa cyabo kizashoboka.

    Ati 'Icyo nabonye ni uko ari igikorwa gisaba imbaraga n'ubwitange kurenza uko twabitekerezaga kandi ni ibikorwa birambye ku gihugu, ku bana bacu no ku bandi bakagira ejo hazaza heza, kubikora rero birashoboka.'

    Umuyobozi Mukuru w'Inyubako ya CHIC mu mujyi wa Kigali, Mazimpaka Olivier, yabagiriye inama yo gukomeza inzira batangiye kandi bagakora ibintu byubahirije amategeko.

    Ati 'Ni ukumenya amategeko agenga sosiyete nk'iyi bakoze kandi bakagerageza kwishakamo ubushobozi bwinshi bushoboka noneho inguzanyo za banki zikaba nkeya.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko muri Huye hamaze kugezwa ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi na internet ku buryo byorohereza abikorera gukora neza.

    Yabasabye gukomeza kubyaza umusaruro ibibanza bya Leta biri muri uwo mujyi mu rwego rwo kuwuteza imbere nabo ubwabo bakunguka.

    Ati 'Nyuma y'uko habayeho gukwirakwiza ibyo bikorwa remezo ni bwo hatangiye ibiganiro n'abikorera tureba uko byabyazwamo ishoramari kugira ngo umujyi wa Huye nk'umwe mu yunganira Kigali ugire ibyibanze bikenerwa n'abawugenda ndetse n'abawutuye.'

    By'umwihariko yagarutse ku kibazo cya parikingi gikunze kugaragara mu mujyi wa Huye, avuga ko iyo nyubako izagikemura.

    Iyo nyubako izafasha no mu ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Huye.

    Ahahoze hakorera Perefegitura ya Butare ni ho hagiye kubakwa inyubako y’ubucuruzi igezweho

    Mu gutegura uyu mushinga, abikorera n’abayobozi b’Akarere ka Huye bakoreye urugendoshuri mu Mujyi wa Kigali bareba uko izindi nyubako zigezweho zubatswe

    Banasuye inyubako y’Ubucuruzi ya MIC biga ibyo banoza kurushaho

    Nyuma yo gusura CHIC bavuze ko bungutse byinshi bizabafasha gushyira mu bikorwa umushinga wabo

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko mu Mujyi wa Huye hamaze kugezwa ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi na internet ku buryo byorohereza abikorera gukora neza

    Umuyobozi wa HTC, Niyonzima Albert, yavuze ko bishyize hamwe bagamije guteza imbere Umujyi wa Huye

    Umuyobozi wa HTC, Niyonzima Albert, yavuze ko batekereje kuzamura inyubako igezweho muri Huye bagendeye ku mahirwe y'iterambere bayibonamo

    Biteganyijwe ko izatangira kuzamurwa muri Nyakanga 2022

    Igishushanyombonera cy’iyo nyubako cyamaze kugaragazwa

    Iyo nyubako yitezweho no gukemura ikibazo cya parking mu Mujyi wa Huye

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-ahahoze-perefegitura-ya-butare-hagiye-kuzamurwa-igorofa-rya-miliyari-7-frw

  • Abadepite basanga hakwiye gukorwa igenamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka hirindwa igihombo ku muturage #rwanda #RwOT

    Hari Abadepite mu Nteko Ishingamategeko y'u Rwanda bagaragaza ko kuba abaturage bagituzwa ku butaka  bahingaho bibateza igihombo, bityo ko igenamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka rikwiye kwigwaho na Minisiteri zirenze imwe.

    Muri Raporo umugenzuzi mukuru w'Imari ya Leta yashyikirije  Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi n'ibidukikije   mu Nteko Ishingamategeko y'u Rwanda tariki 23 Mata 2021, bimwe mu bibazo byagaragayemo  birimo kuba nta genamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka ryakozwe.

    Muri iyi raporo kandi hagaragaramo abaturage bakibangamirwa n'ibyotsi by'inganda.

    Bamwe mu badepite bagaragaza ko igenamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka idakwiye guharirwa Minisiteri imwe ahubwo gikwiye kwigwaho n'izirenze imwe kigashakirwa igisubizo kuko bikomeje gutera umutarage igihombo.

    Depite Christine Muhongayire yagize ati 'Ikindi gikomeye ni ikijyanye n'igenamigambi. Tuzabibaza Nyakubahwa Minisitiri umunsi azaba yaje,  Ikijyanye n'igenamigambi  mba numva cyagutse.  Kiraguka kikajya muri minisiteri nyinshi, ku buryo numvaga hari umwanzuro dukwiye gukora ujyanye n'igenamigambi ry'ubutaka. Kuko ubutaka nibwo budutunze uyu munsi ni nabwo buzakomeza kudutunga no mu bihe bizaza. Numva rero ko iyo igenamigambi ritarimo rikorwa neza.'

    Depite Albert Ruhakana  ati 'Abaturage batugaragarije ko iki gishushanyombonera gishya aho bahingaga hamwe bahashyize imiturire, bivuze ko iyo hagiye mu miturire hajya ibiciro bihanitse mu misoro bikabagora, kubera kwishyura imisoro myinshi.'

    Perezida wa Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi n'ibidukikije   mu Nteko Ishingamategeko Hon.Uwera Kayumba Marie Alice, avuga ko iki kibazo bakiganiriyeho na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ndetse ko byemejwe ko bizashyirwa mu ngengo y'imari y'umwaka utaha.

    Yagize ati 'Iki kibazo twakiganiriyeho na Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda, igaragaza ko ikizi ndetse ko bazagikemura mu ngengo y'imari y'umwaka utaha.'

    Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi n'ibidukikije mu nteko ishingamatageko umutwe w'abadepite, yihaye  intego yo gukemura ibibazo byose bikigaragara mu bijyanye n'imicungire y'ubutaka, byaba na ngombwa bigashyikirizwa Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr Edouard Ngirente, igihe byananiye izindi nzego zibifite mu nshingano.

    AGAHOZO Amiella

    The post Abadepite basanga hakwiye gukorwa igenamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka hirindwa igihombo ku muturage appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/05/abadepite-basanga-hakwiye-gukorwa-igenamigambi-ryimikoreshereze-yubutaka-hirindwa-igihombo-ku-muturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abadepite-basanga-hakwiye-gukorwa-igenamigambi-ryimikoreshereze-yubutaka-hirindwa-igihombo-ku-muturage

  • Uburusiya bwahakanye ko buri mu ntambara muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu Moscow ntivuga ko iri mu ntambara muri Ukraine , ahubwo ibitero byayo imaze ukwezi igaba muri icyo gihugu ibyita “ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare”.

    Uburusiya bwahakanye ibivugwa ko kuwa mbere buzatangaza intambara yeruye muri Ukraine, bubyita “ibidafite ishingiro”.

    Ni mugihe byavugwaga ko iki gihugu cyiteguye gutangaza byeruye ko kiri mu bihe bidasanzwe by'intambara, bitandukanye n'uko cyatangiye ibitero muri Ukraine kivuga ko mu minsi itanu gusa kizaba cyageze ku ntego yacyo bikarangira bihindutse.

    Abategetsi bo mu burengerazuba bahwihwisaga ko Perezida Vladimir Putin ashobora gukoresha akarasisi k'intsinzi ka buri mwaka tariki 09 Gicurasi(9) agatangaza intambara yeruye.

    Ariko Dmitry Peskov umuvugizi w'ibiro bya Kremlin, yavuze ko izo mpuha nta kuri “na busa” zifite.

    Minisitiri w'ingabo w'Ubwongereza Ben Wallace mu cyumweru gishize yavuze ko akarasisi ka Moscow ko kwibuka intsinzi ku ba Nazi no kurangira kw'intambara ya II y'isi – gashobora gukoreshwa mu gutangaza intambara n'ibitero bishya muri Ukraine birimo ingabo nyinshi kurushaho.

    Uretse akarasisi kaba buri mwaka i Moscow, hari andi makuru avuga ko Kremlin yaba irimo gutegura igisa n'akarasisi no mu mujyi wa Mariupol muri Ukraine, umujyi ubu wafashwe hafi ya wose.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwahakanye-ko-buri-mu-ntambara-muri-ukraine