Category: Uncategorized

  • Ibiciro ku isoko bikomeje gutumbangira, abaturage bahanze amaso Leta #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baguzi barasaba Leta gufata ingamba zo kugabanya  ibiciro ku isoko bikomeje gutumbagira.

    Abacuruzi baravuga ko izamuka ry'isukari cyane cyane ryatumye batayirangura.

    Umunyamakuru wa Flash yanyuze mu masoko anyuranye mu mujyi wa Kigali areba uko ibiciro bihagaze.

    Hirya no hino mu masoko muri Kigali izamuka ry'ibiciro by'ibyangombwa nkenerwa cyane buri munsi si inkuru.

    Mu masoko n'amaguriro muri Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, twasanze ibiciro by'ibiribwa bikomeje kuzamuka umunsi ku munsi, aho nk'amavuta y'ubuto yaguraga 600Rwf ari kugura 1500, isukari ikilo cyaguraga 1000Rwf ubu ni 2200Rwf, isabune yaguraga 800 Rwf iri kugura 2000rwf,nta rujya n'uruza rw'abaguzi bahari n'abagiye kugura babwirwa ibiciro bakagenda bataguze.

    Bamwe mu baguzi baganiriye n'itangazamakuru rya Flash barasaba Leta gufata ingamba zo kugabanya ibiciro ku isoko, kuko bamwe abana babo bavuye mu mashuri kubera ubukene.

    Umwe ati 'Dufite uruganda rw'isukari hano i kabuye, duhinga ibisheke iyo bohereza hanze bayikupye noneho abaturage tukabona icyo kunywa. Ibishyimbo biri muma depo babijyanye ku kagari ntibabiduhere ubuntu nibabitugurishe  makeya. Nibura niburize umunyu isukari bayikature.'

    Yagize ati 'Guverinoma y'u Rwanda ikintu yakora ni ukurekura imipaka Uganda, Congo, Burundi bakazana imari tukagura. Ubu nta muntu ucyinywa icyayi.'

    Yagize ati   'Isukari iratubabaje rwose! Bimanuke cyane, nkatwe dufite abana ntabwo tukinywa ibikoma.'

    Ku ruhande rw'abacuruzi baravuga ko kuba ibiciro by'ibiribwa bikomeje gutumbagira ku isoko, batazi impamvu iri kubitera, ariko byumwihariko ngo ntibakirangura isukari.

    Umwe ati 'Nkubu umuntu yirirwa mu isoko n'igihumbi kucyibona akacyibona ari uko yaraye yiruka. Twajya guhaha ugasanga ibintu byose birahenda, mpereye hano ikiro cy'ibirayi kiri hejuru ya magana ane (400) nonese nawe uri umuntu nkubu igihumbi iyo ucyungutse wagikuramo iki?'

    Yunzemo agira ati ' Ubu tuvugana nta kintu kirimo hano! Ndakubwiza ukuri ni ukugenda uguza mugenzi wawe, tukagenda aho turangura tukaka n'amadovize hari igihe ayaguha yaza no kukwishyuza ukayabura mugafatana mu mashingu kuko ntayo ufite. Niba wungutse, niba ucuruje hari igihe nayo aburiramo ya mari yaguhaye ntiyunguke.'

    Mugenzi we ati 'Niba wari ufite nk'igishoro k'ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw) ukajya nko kurangura ugasanga ibintu byose byaruriye, biratuma kwishyura iseta nabyo bikunanira.'

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda John Rwangombwa, aherutse kubwira itangazamakuru ko iri zamuka ry'ibiciro ku isoko, riri guterwa n'intambara ya Ukraine kandi nta kimenyetso cy'uko bizamanuka vuba.

    Ati 'Hafi mirongo ine kw'ijana (40%) y'inyogeramusaruro twakeneraga zaturukaga muri ibyo bihugu byombi, ubwo nabyo kubera ibibazo bihari, ibiciro byahise bizamuka. Uretse n'ibiciro, noneho n'ukuntu biboneka bizagorana.'

    Izamuka ry'ibiciro ku masoko si umwihariko w'u Rwanda, kuko ni ikibazo za leta zose ku Isi zihanganye nacyo.

    Hose igisubizo ni uko intambara y'Uburusiya na Ukraine yahinduye ibintu ku Isi.

    Ibi byatewe n'izamuka rikabije ry'ibikomoka kuri peterole, ndetse hamwe yanabuze.

    Hari ibihugu byananiwe gufata umwanzuro ku izamuka ry'ibi biciro nk'aho mu Burundi abaturage batatse ihenda ry'ingendo, leta ibibutsa ko cyera imodoka zitaraza bagendeshaga amaguru, naho muri Uganda perezida Museveni aherutse kubwira abaturage ko niba umugati warahenze bakwiye kujya barya imyumbati.

    AGAHOZO Amiella

    The post Ibiciro ku isoko bikomeje gutumbangira, abaturage bahanze amaso Leta appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/04/ibiciro-ku-isoko-bikomeje-gutumbangira-abaturage-bahanze-amaso-leta/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibiciro-ku-isoko-bikomeje-gutumbangira-abaturage-bahanze-amaso-leta

  • Abakinnyi 4 ba ba PSG ku munsi wanyuma w'uruzinduko bagiriye ibihe byiza mu birunga[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa nyuma w'uruziduko rw'iminsi itatu rw'abakinnyi bane ba PSG, Sergio Ramos , Julian Draxler, Thilo Kehrer na Keylor Navas bagiriye mu Rwanda basuye Pariki y'Ibirunga ndetse banahura n'abana baba mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya PSG ribarizwa i Huye.

    Aba bakinnyi bageze mu Rwanda taliki 30 Mata 2022 basura ibikorwa bitandukanye. Ku munsi wa nyuma w'uruzinduko rwabo taliki 02 Gicurasi 2022, basuye Pariki y'Ibirunga mu Karere ka Musanze aho barebye ingangi.

    Nyuma aba bakinnyi bahuye n'abakunzi b'ikipe ya PSG ndetse n'abana baba mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya PSG ribarizwa mu Karere ka Huye. Iri shuri ryatagiye mu Gushyingo 2021 ririmo abana 171 mu bahungu n'abakobwa bari hagati y'imyaka 6 na 16.

    1️⃣ Land in Rwanda 🇷🇼
    2️⃣ Check in at @AkageraGameL
    3️⃣ Enjoy a safari in @AkageraPark

    An exciting first day in Rwanda with @PSG_inside's #JulianDraxler @SergioRamos @KehrerThilo @NavasKeylor.#VisitRwanda #PSG pic.twitter.com/T8ZPQLZwF3

    — Visit Rwanda (@visitrwanda_now) May 1, 2022

    Ubwo baganiraga n'abakunzi ba PSG mu Rwanda,aba bakinnyi bagarutse kuri byinshi birimo inzozi bakuranye,akazi kabo ndetse banagaruka ku rugendo rw'amateka bagiriye mu Rwanda.

    Abajijwe uko yakiriye gusura u Rwanda,Sergio Ramos yagize ati “Mbere na mbere ndashimira uko nakiriwe kandi kuva ku munsi wa mbere byari byiza cyane.Tuzahora twibuka urkundo rwinshi mwatweretse.Uru rugendo ntabwo rwari rusanzwe!

    Abajijwe uko yakiriye guhura n'ingagi mu birunga,Thilo Kehler yagize ati “Byari bimeze nko kuba hamwe n'inshuti.Kuri twese ni ikintu cyiza twungutse mu buzima.Uyu munsi ndashimira buri wese kuba nabashije kugera muri Pariki y'Ibirunga.Kubona ingagi ni ikintu kidasanzwe cyane ko muri twe ntawari warigeze kuzibona.Twishimiye kuba turi hano…”

    Uretse kuba aba bakinnyi bishimiye gusura u Rwanda bakanabona byinshi birutatse,bavuze ku buzima bwabo kuva batangiye gukina umupira w'amaguru.

    🦍🇷🇼 Trekking with Julian Draxler @KehrerThilo @SergioRamos @NavasKeylor in @VolcanoesPark for a special encounter with the majestic mountain gorillas. #VisitRwanda @PSG_inside pic.twitter.com/dWJbO6BPUo

    — Visit Rwanda (@visitrwanda_now) May 3, 2022




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-4-ba-ba-psg-ku-munsi-wanyuma-w-uruzinduko-bagiriye-ibihe-byiza-mu

  • Tom Close yatakagije umugore we ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Muyombo Thomas [Tom Close], yatakagije umugore we Ange Tricia ku munsi yizihizaho isabukuru ye aho yavuze ko yishimiye kuba imyaka hafi 9 bamaranye bibereye mu munyenga w’urukundo.

    Ejo hashize tariki ya 3 Gicurasi 2022, umugore wa Tom Close, Niyonshuti Ange Tricia yizihije isabukuru y’imyaka 33, akaba ari inshuro ya 8 ayizihije abana na Tom Close nk’umugore n’umugabo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tom Close yamuvuze imyato, ashimira Imana yamushyize mu biganza bye, amwifuriza kuramba kugeza imyaka 100.

    Ati 'Isabukuru nziza rukundo, nshimira Imana ko yagushyize mu buzima bwanjye, nishimiye hafi imyaka 9 tumaranye. Imana ikomeze ihe umugisha imirimo y’amaboko yawe, ukomeze ubone urumuri bw’umunsi mu yindi myaka 100. Ndagukunda.'

    Tom Close na Tricia bashyingiranywe mu Gushyingo 2013, bamaze kubyarana abana bane ariko bakaba bafite n’undi mwana w’uruhinja bakiriye umwaka ushize mu muryango wa wo bemera kumurera.

    Ku wa 16 Kanama 2014 babyaye umukobwa w’imfura bamwita Ineza Ella, muri Kanama 2017 bibaruka umuhungu w’ubuheta bise Elan, muri Kamena 2019 babona undi mwana w’umuhungu wa gatatu watoraguwe i Nyagatare ku muhanda bemera kumurera nk’uwabo bwite mu Gushyingo 2019 bibarutse Irebe Elana ni mu gihe tariki ya 10 Nyakanga 2021 bibarutse Imboni Elle.

    Tom Close yatakagije umugore we ku isabukuru y’amavuko

    Niyonshuti Ange Tricia yujuje imyaka 33

    Umuryango wabo wo wamaze kwaguka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tom-close-yatakagije-umugore-we-ku-isabukuru-ye

  • Minisitiri wa Siporo yakurikiranye imyitozo ya REG BBC yitegura kwerekeza muri Turikiya (AMFOTO) #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yaraye akurikiranye imyitozo y’ikipe ya Basketball y’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG BBC) yitegura kwerekeza muri Turikiya kwitegurirayo BAL.

    REG izahagararira u Rwanda mu mikino ya nyuma ya shampiyona nyafurika ya Basketball (BAL) izabera mu Rwanda muri uku kwezi kwa Gicurasi muri Kigali Arena.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2022, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yakurikiranye imyitozo ya REG BBC muri Kigali Arena, biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2022.

    REG BBC ikaba irimo yitegura kwerekeza muri Turikiya gukinayo imikino ya gicuti no gukorerayo imyitozo yitegura BAL izabera mu Rwanda tariki ya 21-28 Gicurasi 2022.

    Ni irushanwa rizakinwa n’amakipe 8 ari yo; Zamalek (Misiri), Petro de Luanda (Angola), Cape Town’s Tigers (Afurika y’Epfo), FAP (Forces Armées et Police Basketball) yo muri Cameron, REG BBC (Rwanda), US Monastir (Tunisie), Seydou Lygacy Club (Guinée) na AS Salé (Maroc).

    REG BBC yakoreye imyitozo muri Kigali Arena

    Ni imyitozo yakurikiranywe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

    Yari imyitozo y’ingufu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisitiri-wa-siporo-yakurikiranye-imyitozo-ya-reg-bbc-yitegura-kwerekeza-muri-turikiya-amfoto

  • Kamonyi-Ngamba: Iki kidendezi mu kigo nderabuzima nacyo bisaba ingengo y'imari? #rwanda #RwOT

    Ugeze mu kigo nderabuzima cya Karangara giherereye muri metero zitarenga 100 uvuye ku biro by'Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi, ucyinjira mu kigo uhita usanganirwa n'ikidendezi cy'amazi yaharetse, aho bigaragara nk'umwanda bikaba byanateza ibibazo bitandukanye. Bisaba ngengo y'imari ingana iki ngo iki kidendezi gikurweho!?

    Nyiramana Vestine, umuyobozi w'iki kigo nderabuzima cya Karangara yabwiye intyoza.com ko iki kibazo akizi ariko ko bagiye gushaka uko gikemuka kuko nawe yemera ko kibangamye mu kigo nk'iki cy'ubuvuzi.

    Ku munsi w'ejo tariki 03 Gicurasi 2022 ibyo umunyamakuru yabonye acyinjira mu kigo. Ikidendezi cy'amazi kigaragaraga ko kihamaze iminsi.

    Iki kidendezi, kigaragara muri iki kigo ahantu hitegeye uwinjira wese, ukibaza amaso y'ubuyobozi bwaba ubw'iki kigo nderabuzima ndetse n'abandi bayobozi bahanyura impamvu biba bititaweho ngo bikurweho kandi bigaragara ko kihamaze igihe.

    Ni mu gihe mu bukangurambaga butandukanye bukorwa, usanga abaturage basabwa kurwanya ibidendezi nk'ibi by'amazi hafi y'ingo zabo kuko bishobora gukurura imibu, nayo ikaba yaba nyirabayazana wo gutera Malariya.

    Bimwe mu bitanda abarwayi bararaho.

    Uretse iki kidendezi, ugeze imbere mu byumba by'iki kigo nderabuzima ukareba ibyumba n'ibitanda byakirirwaho abarwayi, usanga nabyo atari ahantu hakwiye. Kuri iki kibazo, umuyobozi w'iki kigo nderabuzima yirinze kugira byinshi avuga, ahubwo avuga ko ikibazo bafite ari icy'inyubako zishaje ndetse n'ibikoresho.

    Yagize ati' Ibijyanye n'ibitanda, ni ibyacyera nkuko mwabibonye bimaze igihe, ikibazo gihari ni inyubako zidahagije kandi zimaze n'igihe'. Akomeza avuga ko ibitanda, amashuka ndetse na Matera bihari( nubwo bimwe mu bigaragarira amaso bitandukanye n'ukuri), ko igisabwa ari ukubyitaho kugira ngo bye kwangirika kandi bikenerwa n'abagana ikigo nderabuzima.

    Nyiramana Vestine, umuyobozi w'iki kigo nderabuzima cya Karangara mu kuvuga ko babangamiwe no kuba inyubako bafite zidahagije kandi zimaze igihe, asaba abo bireba ko babafasha kubona inyubako zihagije kandi zijyanye n'igihe, akavuga ko ari ibibazo bizwi kugera ku babakuriye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-ngamba-iki-kidendezi-mu-kigo-nderabuzima-nacyo-bisaba-ingengo-yimari/

  • #COVID19: Abantu batatu bashya ni bo banduye ku wa Kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 3 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya batatu, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-batatu-bashya-ni-bo-banduye-ku-wa-kabiri

  • APR FC ni ikipe ikomeye ariko ntikomeye kuturusha – Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele avuga ko APR FC bashobora guhurira muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro ari ikipe ikomeye ariko idakomeye kubarusha.

    Ku munsi w’ejo nibwo Rayon Sports yakatishije itike ya 1/2 cy’igikombe Cy’Amahoro cya 2022 isezereye Bugesera FC ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

    Nyuma y’uyu mukino, perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ubwo yari abajijwe n’itangazamakuru icyo yavuga kuri APR FC bashobora guhurira muri 1/2, yavuze ko ari ikipe ikomeye ariko idakomeye kubarusha.

    Ati “Turiteguye kuko APR FC ni ikipe ikomeye ariko ntabwo ikomeye kuturusha”

    Uyu munsi APR FC irakira Marines FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, ikomeza izahura na Rayon Sports muri 1/2, amahirwe menshi akaba ahabwa APR FC kuko yanatsinze umukino ubanza 1-0.

    Indi kipe yamaze kugera muri 1/2, ni AS Kigali yasezereye Gasogi United, ikaba izahura n’izakomeza hagati ya Etoile del’Est na Police FC.

    Rayon Sports ishobora guhura na APR FC muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro

    Uwayezu Jean Fidele avuga ko APR FC idakomeye kubarusha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ni-ikipe-ikomeye-ariko-ntikomeye-kuturusha-uwayezu-jean-fidele-uyobora-rayon-sports

  • Inzozi za rutahizamu wa Rayon Sports Rudasingwa Prince wageneye ubutumwa abakunzi b’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukiri muto wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince yavuze ko afite inzozi zo gukora cyane akaba yajya gukina hanze y’u Rwanda nk’uwabigize umwuga.

    Uyu rutahizamu ukiri muto, ni umwe mu bakinnyi bagaragaza impano n’ubushake bwo kuba batera imbere mu rugendo rwabo rwa ruhago.

    Mu gihe gito amaze muri Rayon Sports, amahirwe yagiye ahabwa yayakoresheje neza byatumye ku myaka ye 19 iyi kipe yaramugumanye yanga kumurekura.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Rudasingwa Prince yavuze ko inzozi ze ari ukujya hanze y’u Rwanda kandi akaba abona bishoboka.

    Ati “Inzozi zanjye ni ugukina, nkarenga mu Rwanda nkaba najya no gukina hanze y’u Rwanda kandi nzabigeraho, ngomba gukora cyane kuko nabonye byose birashoboka cyane.”

    Uyu rutahizamu kandi yasabye abakunzi ba Rayon Sports kubashyigikira na we abizeza ko bazakora ibishoboka byose bakabaha ibyishimo.

    Ati “Ubutumwa n’aha abakunzi ba Rayon Sports ni ugukomeza kudushyigikira bakatuba hafi, natwe tugakora iyo bwabaga kugira ngo natwe tubashimishe, badushyigikire natwe uko dushoboye tuzabaha ibyishimo.”

    Rudasingwa Prince yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yaje gutandukana naryo muri 2018 ari nabwo yajyaga kwiga muri LDK, niho umutoza Kayiranga Jean Baptiste yamubonye amutwara mu irerero rya Rayon Sports ari ho yavuye azamurwa mu ikipe nkuru.

    Rudasingwa Prince afite inzozi zo kujya gukina hanze y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inzozi-za-rutahizamu-wa-rayon-sports-rudasingwa-prince-wageneye-ubutumwa-abakunzi-b-iyi-kipe

  • Amarangamutima ya perezida wa Rayon Sports nyuma yo kugera muri 1/2 #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele nyuma y’uko ikipe ye igeze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2022 yavuze ko yishimye ndetse ko yizeye ko bazacyegukana.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2022, Rayon Sports yari yakinnye na Bugesera FC umukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro, uyu mukino wabereye mu Bugesera Rayon Sports yawutsinze 2-0 bya Onana na Musa Esenu ni mu gihe ubanza bawutsinze 1-0, bayisezereye ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

    Nyuma y’uyu mukino, Uwayezu Jean Fidele yagaragaje amarangamutima ye aho yavuze ko yishimye ndetse akaba yizeye ko n’igikombe bazacyegukana.

    Ati “Ndishimye, ikipe ihagaze neza, turi mu rugamba rw’igikombe cy’Amahoro, urugendo ruracyakomeye ariko turizera ko tuzabigeraho.”

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, muri 1/2 Rayon Sports izahura n’iri bukomeze uyu munsi hagati ya APR FC na Marines.

    Rayon Sports ikaba yifuza iki gikombe iheruka muri 2016 ubwo yatsindaga APR FC ku mukino wa nyuma 1-0.

    Perezida wa Rayon Sports yagaragaje ko yishimiye kugera muri 1/2 kwa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-ya-perezida-wa-rayon-sports-nyuma-yo-kugera-muri-1-2

  • Kigali :umugabo bamusenyeho inzu kubera amafaranga umugore yafashe mu kimina(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Witwa Byukusenge Maurice utuye mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali yasenyeweho inzu azira amafaranga umugore we yafashe mu kimina.Ni nyuma y'aho umugore we afashe amafaranga muri iki kimina maze abanyamuryango bacyo bakaza bagakuraho urugi rwo kipangu, bakamenagura amadirishya ndetse amabati nayo agashwanyagurika kubera amabuye bateyeho.

    Aganira na BTN TV ,uyu Byukusenge Maurice yatangaje ko ibi bije nyuma y'aho umugore we yari amaze iminsi akorewe ihohoterwa, agakubitwa ndetse agakuramo inda yari atwite.Nyuma nibwo bari bantu bo mu kimina bamusanze mu rugo bamwishyuza amafaranga ibihumbi 130 umugore we yari yarafashe maze akababwira ko afite ibihumbi 50 kubera ibibazo yari afite ,gusa ngo banze kumwumva nyuma bagaruka ari abantu basaga 70 bitwaje amabuye batera ku nzu ye birangira bamenaguye ibirahuriibirinzu ye.Maurice yakomeje avuga ko yitabaje Mudugudu ariko yanga kumufasha ari nabwo babantu bahise baza maze bahingagura inzu ye bavuga ko yubatswe mu mafaranga y'ikimina cyabo.

    Maurice avuga ko ibyabaye byose yari yihishe ndetse abirebera kure kuko bashakaga kumugirira nabi we n'umugore n'abana babo.Mu marira menshi uyu mugabo yakomeje anenga mudugudu w'ako gace avuga ko ari we urimo kumuteza abantu ababwira ko ari abantu babi akavuga ko bamusuzugura bityo agasaba ko ikirego cye akijyana mu nzego zo hejuru.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umugabo-bamusenyeho-inzu-kubera-amafaranga-umugore-yafashe-mu-kiminavideo/