
Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-11-babonetse-mu-bipimo-5-914

Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-11-babonetse-mu-bipimo-5-914

Bafashwe kuva tariki ya 5 Gicurasi kugeza tariki ya 7 Gicurasi 2022 nyuma yo gukekwaho kunyereza amafaranga agenerwa ibigo by'amashuri.
Abaregwa mu bihe bitandukanye babikuje amafaranga kuri konti z'ibigo bayobora ntibagaragaza icyo yakoreshejwe.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yabwiye IGIHE ko abo ubugenzuzi bwagaragaje ari abayobozi 11 gusa ngo hamaze gufatwa icumi, undi umwe yaburiwe irengero.
Ati “Ni ibisanzwe ko akarere gakora ubugenzuzi ku bigo bitagira ingengo y'imari ariko bigenerwa ingengo y'imari na Leta ibafasha gukora akazi ka buri munsi'
'Haherutse gukorwa ubugenzuzi mu bigo by'amashuri, hagaragara amakosa atandukanye wabonaga ko afitanye isano no gusesagura umutungo no gukoresha nabi ibya rubanda.”
Nyemazi yakomeje avuga ko basanze ibigo bimwe byaratanze amasoko mu buryo bunyuranyije n'amategeko abandi barakoresheje bagenzi babo kugira ngo batange serivisi.
Yakomeje avuga ko ibi byakozwe mu kugenzura uburyo amafaranga ahabwa ibigo by'amashuri akoreshwa neza, asaba abayobozi kutirara mu mutungo wa rubanda.
Yasabye kandi komite z'ababyeyi gukurikirana uko umutungo w'ibigo by'amashuri ukoreshwa ngo kuko ari inyungu z'abana.
Mu bafunzwe harimo umwe bikekwa ko yanyereje miliyoni 15 Frw, uwanyereje miliyoni 4 Frw n'abandi bagiye babikuza amafaranga atandukanye ntibasobanure uko yakoreshejwe.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abayobozi-b-ibigo-by-amashuri-10-batawe-muri-yombi
Ku wa gatatu, tariki ya 4 Gicurasi, umucamanza Abiola Soladoye muri Leta ya Lagos, muri Nijeriya, yakatiye Pasiteri Michael Oliseh igifungo cya burundu azira gusambanya abakobwa b'impanga b'imyaka 12 b'umukunzi we.
Mu rubanza rwe, Umucamanza Soladoye yasobanuye ko Bwana Oliseh, akaba n'umushumba wungirije w'itorero 'i Okota muri Lagos, 'yafashwe ku ngufu' kenshi abakobwa b'umukunzi we.
Uyu mucamanza yavuze koubushinjacyaha bwaragaragaje neza ibimenyetso ku byaha uyu mupasiteri aregwa byo gusambanya aba bana abasimburanya.
Mu cyemezo cyarwo, urukiko rwasanze 'imyitwarire ye idakwiriye nka pasiteri.
Amaze guhamwa n'ibyaha uregwa yakatiwe igifungo cya burundu “ndetse hemezwa ko ibihano bigomba gutangwa kandi ko izina rye riri mu gitabo cya Leta ya Lagos cyandikwamo abakoze ibyaha byo gusambanya abana.
Umucamanza yamaganye ababyeyi b'abahohotewe kubera kohereza abo bana babo kubana n'uyu wabahohoteye.
Ati: 'Ababyeyi b'abahohotewe ntibagize amakenga kandi ntibari bakwiye kohereza abana babo kwa Oliseh. Abana ntibagomba gushingwa abantu bakuru b'abanyamakosa.”
Nk'uko byatangajwe n'umushinjacyaha, Olufunke Adegoke, ngo uyu pasiteri yakoze ibyo byaha mu Gushyingo 2017 i Ago, hafi y'umujyi wa Okota mu nkengero za Lagos kandi ibyo byaha binyuranyije n'ingingo ya 137 y'amategeko ahana ibyaha ya Leta ya Lagos yo muri 2015.

Umugabo wo muri Kenya yatangaje uburyo asigaye aryohewe n'ubuzima ndetse ngo akomeje kwishimira ukuntu arimo kwiyitaho nyuma y'imyaka 5 yose nta mugore afite.


Mu mafoto uyu mugabo witwa Jackson yashyize kuri Twitter yerekanye yagaragaye arimo gutegura amafunguro ye maze yandikaho ko bimunezeza kuba ari wenyine. Yavuze ko nta mugore ufite mu buzima bwe mu myaka itanu ishize kandi ko yabayeho neza.
Five years without a woman in my life na naishi vizuri pic.twitter.com/bFcr63cme1
â” JacksonKE™🇰🇪 (@ItsJacksonKE) May 5, 2022
Source : https://yegob.rw/umugabo-yasazwe-nibyishimo-nyuma-yo-kumara-imyaka-5-nta-mugore-agira/


Imibare ya Minisiteri y'Ingabo mu Bwongereza yagaragaje ko abimukira 761 ari bo bamaze kwinjira mu Bwongereza mu minsi itandatu y'uku kwezi kwa Gicurasi gusa, byatumye umubare w'abinjiye kuva uyu mwaka watangira ugera ku 7484.

Ni mu gihe leta y'u Rwanda yasinyanye n'Ubwongereza amasezerano y'ubufatanye, yo kwakira bamwe muri abo bimukira baba binjiye mu buryo bunyuranije n'amategeko.
Bamwe muri aba baganiriye na BBC bayibwiye ko aho kugira ngo bemere kuzanwa mu Rwanda bahitamo kwiyahura, abandi bati'ndibaza ukundu Ubwongereza buzanyohereza mu gihugu cy'ubutegetsi bw'igitugu?'

Aba baravuga ibi nyamara Leta zombie zashyize umukono kuri aya masezerano, zivuga ko agamije kurinda ubuzima bw'aba bimukira no guca ikimeze nko gucuruza abantu gikorerwa mu mazi magari aho bambukira.

Abimukira bakoresha ubwato buto bubambutsa umuhora uzwi nka English Channel.
Iyi mibare ivugwa y'abambutse ishobora kwiyongera bitewe n'uko ababambutsa barimo kubifashwamo n'uko inyanja imeze neza. Kuri uyu wa gatanu gusa hambutse abimukira 50 barimo abagore n'abana bato.
U Bwongereza kandi bukomeje intambara yo guhangana n'abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe n'amategeko n'abariyo badafite ibyangombwa, aho kuri uyu wa Gatanu hari abanya-Albania, basubijwe iwabo.
Imigirire nk'iyi yamaganywe n'umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye ONU, Bwana António Guterres avuga ko bidakwiye, kandi atumva uburyo igihugu gikize cyanga kwakira impuzi ahubwo kikazoherereza igihugu gikennye.
