Category: Uncategorized

  • #KWIBUKA28: Umuhanzi Crezo G Samuelo yasabye… – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y' umuco n' urubyiruko ifatanyije na Minisiteri ya siporo, Komite Olempike y' u Rwanda (RNOSC), n' Inama Nkuru y' Abahanzi (RAC) bibutse abari abakozi ba Minisiteri y' urubyiruko n'amashyirahamwe (MIJEUMA), abakinnyi, abahanzi mu muhango wabereye ku rwibutso rwa  Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi kuwa 05 Gicurasi 2022, witabirwa n' abayobozi batandukanye muri guverinoma n' izindi nzego za leta, abagize ingaga z' abahanzi n' urugaga rwa siporo, abahanzi batandukanye , abakinnyi mu mikono itandukanye, ababuze ababo bakoraga muri MIJEUMA ndetse n'itangazamakuru. Muri uyu muhango, umuhanzi Crezo Samuel Habimana yasabye ko isomo ry'amateka y' u Rwanda ryakongererwa amasaha mu mashuri kandi rigashyirwaho uhereye mu mashuri abanza ukageza muri Kaminuza.


    Umuhanzi Crezzo atanga inama ze

    Ibi yabisabye ubwo yatangaga igitekerezo ku kiganiro 'Twahisemo kuba umwe' cyatanzwe na Bwana Nkusi Deo, umunyamabanga w' Urwego rw' Intwari z' igihugu , Impeta n' imidari y' ishimwe (CHENO). Crezo Samuel Habimana yagaragaje ko atewe impungenge n' uko mu myaka iri imbere mu gihe abakuru bazaba batagihari, urubyiruko ruhari ubu rutazabona icyo ruganirira abazarukomokaho kubijyanye n'amateka y' u Rwanda mu gihe hatakongerwa imbaraga mu rubyiruko. Yagaragaje ko bibabaje kuba ushobora gusanga umwanya munini ku ishuri higishwa amateka ya Amerika n' Uburayi, Revolution Française na Industrial, ariko amateka y' u Rwanda akaba adahabwa umwanya uhagije mu buzima bw'abana n'urubyiruko kandi aribo ejo bazavamo ababyeyi barerera u Rwanda ndetse n' abayobozi bazayobora iki gihugu.

    Crezo yibukije abahanzi guhanga bashingiye k' umuco n'amateka ya beninganzo, anasaba aba sportifs bose ndetse na buri mu Nyarwanda wese ku ruhembe arasaniraho aharanira iterambere ry' igihugu kurangwa n' ubunyarwanda mu byo bakora byose, mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubumwe bw'abanyarwanda bwahozeho kandi bugomba gukomeza guhoraho.

    Ubusanzwe Crezo Samuel Habimana ni Umuhanzi Nyarwanda wandika akanaririmba umuziki wo munjyana ya Afro Beats.Yatorewe kuba umunyamabanga w' ihuriro ry' abahanzi Nyarwanda rikora muzika igezweho muri 2015, ku itariki 04 Mata 2016 atorerwa kuba Vice President wa Komite ngenzuzi muri Federation ya Muzika, imwe muri Federation 7 zigize Inama Nkuru y' Abahanzi (Rwanda Art Council). Kuva 2010 amaze gukora album 3, arizo 'Bivakure' yakoze hagari ya 2010 na 2015, 'Ntunsige' na 'Sindafatisha'.

    DORE UKO BYARI BYIFASHE MURI UWO MUHANGO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116975/kwibuka28-umuhanzi-crezo-g-samuelo-yasabye-ko-isomo-ryamateka-yaranze-u-rwanda-rya-kongere-116975.html

  • Volleyball: Gisagara VC yatangiye neza mu marushanwa nyafurika yitabiriye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gisagara Volleyball irimo kubarizwa mu gihugu cya Tunisia mu mujyi wa Kelibia yatangiye neza itsinda ikipe y’igihangange yo muri Cameroon yitwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/volleyball-gisagara-vc-yatangiye-neza-mu-marushanwa-nyafurika-yitabiriye

  • Munyakazi Sadate yigaritse umukobwa wamushinje ko yamufashe ku ngufu #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yahakanye amakuru yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, y'umukobwa wamushinjaga kumufata ku ngufu.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo umukobwa ukoresha amazina ya Afsa Karenzi kuri Twitter, yanditse kuri uru rubuga avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Munyakazi Sadate.

    Yagize ati 'Nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nafatwa ku ngufu na Sadate Munyakazi.'

    Yakomeje abwira RIB ko yagira icyo ikora ku byamubayeho, anasaba ko yarindwa ibikangisho by'uyu mugabo.

    Munyakazi Sadate abinyujije kuri Twitter, yavuze ko uyu mukobwa nta hantu amuzi amugira inama yo kwitabaza ubutabera.

    Ati “Mbonye ubutumwa #AfsaKarenzi uvuga ko namukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, Uwo muntu uretse no kurimukorera si nanamuzi, ubwo butumwa bunsebya akaba yihutiye kubusiba, nyuma yo kubimenya nashatse kumenya uwo ariwe nifashije account ye, nasanze ari babandi basebya n'u Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Inzira nziza niba yumva yarahohotewe yagana Ubutabera aho gushakira kumenyekana ku mazina y'abandi ashaka kuyangiza, abantu tuvugisha ukuri twamagana abanzi b'Igihugu duhora twiteguye abantu nkaba kandi niba ariyo nzira nshya bahisemo baribeshya nayo ntizabahira.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/munyakazi-sadate-yigaritse-umukobwa-wamushinje-ko-yamufashe-ku-ngufu

  • Bahavu yasazwe n'amarangamutima ashimira Umugabo we n'umwana bamugize umubyeyi #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri sinema ntahwema gusangiza abamukurikira umugisha yagiriwe wo kuba uyu munsi Imana yaramuhaye umuryango kandi yishimira.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifashishije amashusho y'umugabo we ari kumwe n'umwana akurikizaho amagambo abashimira ashimangira urwo abakunda nk'abantu batumye yitwa umubyeyi.

    Yagize ati”Warakoze cyane Mugabo wange nawe Mukobwa wange mwatumye nitwa Umubyeyi n'Umugisha uhebuje nagabiwe Ndabakunda cyane.

    Aba bombi bashyingiranwe mu ntangiro z'ukwezi kwa gatatu 2021 basezerana imbere y'Imana mu rusengero rwa Zion Temple ruherereye kicukiro mu Gatenga aho basezeranyijwe na Pastor Ndungutse.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bahavu-yasazwe-n-amarangamutima-ashimmira-umugabo-we-n-umwana-bamugize-umubyeyi

  • Miss Nishimwe Naomie na Paul bishimiye uko bakiriwe muri Nigeria{AMAFOTO} #rwanda #RwOT

    Aba bombi berekeje mu Gihugu cya Nigeria kuwa 6 Gicurasi 2022 mu muhango wo gutoranya uwahize abandi mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Style Nigeria ryasojwe mu ijoro ryo kuwa 7 Gicurasi 2022.

    Miss Style ni rimwe mu marushanwa mashya ari kugerageza kuzamura izina muri Nigeria cyane ko ryatangiye kugira imbaraga mu 2020.

    Miss Nishimwe Naomie yifashishije urkuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yishimiye uko bakiriwe cyane ashimira Joe Ugonna sanzwe ari Umunyamideli, umuhanzi ndetse nibindi mu myidagaduro yagize ati”Joe Ugonna mwakoze kutwakira neza”.

    Willy Ndahiro wari kumwe na Naomie uretse kuba umukinnyi wa filime ufite izina rikomeye mu Rwanda, asanzwe ari n'umuyobozi wa Federasiyo ya sinema mu Rwanda.

    Miss Naomie uretse kuba yarabaye nyampinga w'u Rwanda kuri ubu abarizwa mu mwuga wo kumurika no gutunganya imideli.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-nishimwe-naomie-na-paul-bishimiye-uko-bakiriwe-muri-nigeria-amafoto

  • Miss Nishimwe Naomie yashimye Joe Ugonna waba… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuwa 06 Gicurasi 2022, nibwo Nishimwe Naomie na Willy Ndahiro bafashe rutema ikirere berekeza mu gihgu cya Nigeria.

    Bakaba bari bagiye mu isozwa ry'amarushanwa ya Miss Style Nigeria, yaraye ashyizweho akadomo mu ijoro ryakeye kuwa 07 Gicurasi 2022.

    Nyuma y'iki gikorwa yaba Naomie na Willy bagizemo uruhare rukomeye nka bamwe mu bagize akanama nkemurampaka, Naomie abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimye Joe Ugonna wabakiriye ati:”Joe Ugonna mwakoze kutwakira neza.”

    Joe Ugonna akaba ari umunyamideli, umuhanzi n'umushabitsi mu myidagaduro ya Nigeria.

    Nishimwe Naomie uretse kuba kandi yarabaye Miss Rwanda 2020, kuri ubu yinjiye mu kumurika no gutunganya imideli mu ijoro ryacyeye akaba yari yambaye mu buryo atamenyerewemo ariko ubona ko burimo agashya ka gakondo nyafurika.

    Mu gihe Willy Ndahiro we watumiwe uretse kuba umukinnyi wa filime ufite izina rikomeye mu Rwanda, asanzwe ari n'umuyobozi wa Federasiyo ya Sinema mu Rwanda.

    Willy Ndahiro mu myambaro ya kinyafurika yo mu ibara ry’umutuku wijimye, Nishimwe Naomie na Joe Ugonna

    Naomie yishimye uko yakiriwe muri Nigeria 

    Willy na Naomie, abanyarwanda bari mu kanama nkemurampaka ka Miss Style Nigeria

    Abitabira Miss Style Nigeria baba bagomba kuba bari hagati y’imyaka 17 na 27

    Igihembo gitangwa nyamukuru mu marushanwa ya Miss Style Nigeria ni imodoka

    Uku niko Naomie yari yambaye mbere gato yo gutangira kw'ibirori bya Miss Style Nigeria
      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116974/miss-nishimwe-naomie-yashimye-joe-ugonna-wabakiriye-neza-we-na-willy-ndahiro-muri-nigeria–116974.html

  • Abakinnyi ba Manchester United bagiye gukatwa… – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umwanzuro ukubiye mu masezerano aba bakinnyi baba barasinye ko ikipe ninanirwa kujya mu mikino ya Champions League, abakinnyi bazagabanyirizwa umushahara w’amafaranga bahembwaga. Ubu Manchester United ntifite ubushobozi bwo gusoza mu makipe 4 ya mbere, ayemerera kwitabira imikino ya Champions League umwaka w’imikino 2022-23. Ibi bije nyuma yo gutsindwa kuri uyu wa gatandatu mu mukino w’umunsi wa 37 wa shampiyona, aho banyagiwe na Brighton ibitego 4-0.

    Uyu musaruro udashimishije mu kibuga uzasubiza Manchester United inyuma mu bijyanye n’amafaranga, kuko amafaranga yabonaga igiye mu mikino ya Champions League itazayahabwa. Ubundi nibura ikipe yitabiriye imikino ya Champions League ishobora gusarura Miliyoni zisaga 71 z’amayero bitewe n'aho yageze, bivuze ko nibura hari amafaranga ahabwa ikipe yitabiriye gusa.

    Abakinnyi ba Manchester United bari mu mazi abira

    Ku bakinnyi ba Manchester United nk'uko amasezerano abivuga, buri mukinnyi azajya akurwaho 25 ku ijana by’amafaranga yahembwaga. Urugero nka Cristiano Ronaldo wahembwaga menshi muri iyi kipe aho yafataga  ibihumbi 385 by’amayero, ariko aramutse agumye muri Manchester United yajya ahembwa ibihumbi 288 ku cyumweru . Aya yaba ariyo mafaranga macye Ronaldo ahembwe kuva yakubaka izina. Ronaldo wahembwaga ibihumbi 500 by’amayero akiba muri Juventus, yemeye kuyagabanya kugira ngo agaruke muri Manchester United.

    David de Gea, umukinnyi wa kabiri wa Manchester United uhembwa menshi naguma muri Manchester United, azava ku bihumbi 375 ahembwa ajye ku bihumbi 281 ku cyumweru. Manchester United ubu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 58, irushanwa amanota 25 na Liverpool iri ku mwanya wa mbere ndetse Manchester United ikaba ari nayo imaze gukina imikino myinshi.

    Pogba na Ronaldo bashobora kuva muri Manchester United

    De Gea umushahara we uzagabanywa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116973/abakinnyi-ba-manchester-united-bagiye-gukatwa-amafaranga-kubera-kunanirwa-kujya-muri-champ-116973.html

  • Yahinduye nyina umugore we none byabakururiye guhunga #rwanda #RwOT

    Muri leta zunze ubumwe za America haravugwa umusore witwa Ben Ford w'imyaka 32 na nyina umubyara Kim West w'imyaka 51 bamaze igihe barahindutse nk'umugore n'umugabo kubera guhora bakora imibonano mpuzabitsina.

    Nyuma y'uko bimenyekanye ,aba bahisemo kujya ahantu habonyine kwihisha kugirango bahunge amaso y'abantu bari kubashinja amahano atamenyerewe mu ndangagaciro z'abantu.
    Kim yasamye Ben igihe yari umunyeshuri w'imyaka 19 muri California, nyuma yo kumubyara aza kumusigira umuryango w'aho Califonia asubira mu Bwongereza ariko aza kongera guhura n'umwana we nyuma y'imyaka 30 ubwo Ben yandikaga ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ashaka guhura n'ababyeyi be bamubyara.

    Aba bombi batangiye gukora imibonano mpuzabitsina idasanzwe nyuma y'uko Ben agaragaje ko ari gushakisha ababyeyi be agahura na nyina, umugore wa Ben atangira kugira amakenga ku mubano wabo.

    Byatumye Ben ahishurira umugore we ibyabaye nyuma y'iminsi itatu gusa nyina n'umuhungu bakora imibonano mpuzabitsina.

    Mu butumwa yageneye umugore we, Ben yaramubwiye ati 'Igihe cyose mbonanye na we mba numva ari we [nyina umubyara] turi kumwe ndi kumusoma bitabaye ibyo nta mbaraga nagira.'

    Umubano w'aba bombi wakomeje kuzamo ibibazo kugeza aho nyina atangiye gufuhira umukazana we.

    Ben Ford w'imyaka 32 na Kim West w'imyaka 51 bahunze kubera ko umubano wabo wari umaze kumenywa na benshi. Iyo bafatwa, bashoboraga gufungwa imyaka 15.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/yahinduye-nyina-umugore-we-none-byabakururiye-guhunga

  • Ihere ijisho uburanga bwa Ngaruko Kelly wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Gicurasi 2022 i Bujumbura nibwo habaye ibi birori byo gutora Nyampinga ryaje kwegukanwa na Ngaruko Kelly.

    Ngaruko Kelly avuka mu muryango ukomeye mu gisekuru cy'u Burundi akaba ari umwuzukuru wa Minisitiri w'intebe wa mbere w'u Burundi Bwana Pierre Ngendandumwe wishwe n'abatarifuzaga ko akomeza kuyobora kuwa 15 Mutarama 1965.

    Ngaruko Kelly yaminuje mu Imibare n'inganda muri Kaminuza yigenga ya Millikin iherereye muri Leta ya lllinois yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yishyura akayabo kangana na Miliyoni 54 z'amanyarwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-bwa-ngaruko-kelly-wegukanye-ikamba-rya-miss-burundi-2022