Category: Uncategorized

  • Nyagatare: Yagiye kwiba urutoki ananirwa kuva mu murima bikekwa ko yafashwe n'uruhereko #rwanda #RwOT

    Ahagana mu ma saa kumi n'imwe za mu gitondo mu karere ka Nyagatare,mu mudugudu wa Barija B,mu kagari ka Barija habonetse umugabo wari wicaye mu rutoki iruhande rw'igitoki atavuga atabasha n'ubwiruka,bikekwa ko yari umujura watererejwe ibizwi nk'uruhereko.

    Nkuko amakuru dukesha Flash FM avuga ko ahagana saa mbiri nyir'urutoki witwa BAGUMA(Kibaruma),yahajyeze yemera ko yabikoze kuko abajura bamurembeje,amukubitisha ikoma ry'umubyare umujura arahaguruka ariruka.

    Mu mafoto yashyizwe hanze,yagaragaje uyu mugabo yicaye muri uru rutoki bivugwa ko yari agiye kwibamo.

    Mu kiganiro Umuyobozi w'Akagari ka Barija,Madamu Karungi Sarah yahaye UMURYANGO yavuze ko ayo makuru ari ukuri uyu mugabo yafatiwe muri uru rutoki mu gitondo ashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano.

    Ati “Twafashe umujura nibyo koko muri urwo rutoki ku bufatanye n'irondo n'abaturage batanze amakuru ahagana saa kumi n'imwe zishyira saa kumi n'ebyiri za mu gitondo.

    Nyuma yo kumubona twihutiye guhamagara nyiri urutoki kuko yari amaze igihe ataka cyane ko bamwiba ibitoki kandi isambu ye iri hafi y'umuhanda.Twafashe uwo mujura tumushyikiriza inzego zibishinzwe.

    Ku bijyanye nibyo kuvuga ngo hashyizweho uruhereko,ayo makuru mwayiherwa na nyirubwite ariko nk'ubuyobozi twafashe umujura,tumushyikiriza ubuyobozi mu nzira iboneye y'ubutabera.

    Tumubajije niba hasanzwe hari ibibazo by' ubujura mu gace abereye umuyobozi,Madamu Karungi yavuze ko bitabura kuko ari agace k'umujyi gafatanye n'icyaro ariko bashyize imbaraga mu gukaza amarondo no gukorana n'abaturage bakikorera ayabo marondo kugira ngo bahashye ubu bujura.

    Yavuze ko nta bibazo by'ubujura budasanzwe bari bafite uretse abiba imyaka kuko iri kwera ndetse n'ibitoki.

    Yavuze ko basabye abaturage ubufatanye mu gucunga umutekano no gukaza amarondo ndetse igihe babonye umujura cyangwa ikindi kibazo bakihutira kubimenyesha inzego.

    Iyi nkuru si ubwa mbere ivuzwe mu Rwanda kuko kuwa 25 Ukuboza 2020 nabwo Umugabo w'imyaka 28 wo mu Mudugudu w'Akabeza mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza,yagiye kwiba igitoki agitemye agiheraho kugeza mu gitondo ubwo nyir'umurima yahamusanze agahuruza ubuyobozi bukamushyikiriza inzego z'umutekano.

    Umusaza w'imyaka 65 wahemukiye uyu mujura yavuze ko bari baramuzengereje bamwiba ibitoki, akenshi ngo buri gihe ibitoki bye byabaga bigejeje igihe cyo kubisarura yaza agasanga babyibe.

    Ubusanzwe benshi mu bakoresha uruhereko babikora mu rwego rwo gucungira umutekano ibihingwa byabo abajura. Ngo rutuma umuntu wese uje kwiba ahafatirwa akazavaho ari uko nyirawo ahageze.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyagatare-ukekwaho-gushaka-kwiba-igitoki-yafashwe-n-uruhereko-ananirwa-kugenda

  • Amarenga abakobwa benshi bakora akajijisha abasore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibimenyetso cyangwa se amarenga abakobwa bakora ,agatungura abasore ndetse ntibasobanukirwe icyo bishatse kuvuga.Tugiye kurebera hamwe amwe mu yo:

    1.Guhumbaguza, Kurya intoki, Gukora mu misatsi no Gukebaguza

    Iyo umukobwa ahumbaguzwa, akarya intoki, akikora mu misatsi, agakebaguzwa aba yagutinye. Umukobwa uzabonaho ibi bimenyetso aba yakugizeho ikibazo ko ushobora kumugirira nabi ku buryo biba bisaba ko ukora ibishoboka kugira ngo ye kugutinya.

    2.Kwipfumbata akareba hirya

    Iyo umukobwa yipfumbase akanga ku kureba mu maso ujye umenya ko atagushaka. Umukobwa ashobora kuba adashaka kuvugana nawe ariko akabura aho ahera abikubwira. Nubona umukobwa yifashe gutyo kandi akareba hirya uzahite ukuramo akawe karenge.

    3.Guceceka, Guseka no Kumwenyura

    Iyo ubajije umukobwa ikintu agaceceka aba yemeye. Guceceka bisobanura yego. Iyo umubajije uti ese niwowe wabwiye runaka ko dukundana? Iyo acecetse aba ariwe wabimubwiye. Kandi nanone iyo umubajije agaseka cyangwa akamwenyura nabwo aba yemeye.

    4.Kugukoraho buri kanya

    Iyo umukobwa ari kugukoraho buri kanya aba ashaka ko mumenyana kurushaho. Umukobwa uba ugufata intoki, cyangwa akakwikoreshwaho, akakwikubitisha udushyi aba ashaka ko mumenyana birushije ibisanzwe. Uwo mukobwa kandi uzasanga akwigana waseka nawe akisetsa.

    Source : https://yegob.rw/amarenga-abakobwa-benshi-bakora-akajijisha-abasore/

  • Ibya Bamporiki niko bimeze. Guhanwa nabyo birafasha – Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yasubije Bamporiki Edouard wamusabye imbabazi ku byaha akurikiranyweho, avuga ko umuntu wese yakora icyaha, ariko no kukirinda birashoboka kandi ko guhanwa nabyo bifasha.

    Ibi umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gicurasi 2022, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter asubiza Edouard Bamporiki wari umaze kumusaba imbabazi ku bwo kubuzwa amahwemo n'umutima kubera icyaha aherutse gukora cyo kwakira indonke.

    Ni ubumwa Bamporiki yashyize kuri twitter Saa Kumi n'ebyiri n'iminota 55 z'umugoroba.

    Yagize ati 'Nyakubahwa Umukuru w'uRwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.'

    Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga by'umwihariko urwa Twitter, bamwe bamuha inkwenene abandi bamushimira ubutwari bwo kwemera amakosa yakoze akabisabira imbabazi batangira gusaba umukuru w'igihugu, guca inkoni izamba akakira imbabazi za Bamporiki.

    Uwitwa Yumva Jean Paul  yavuze ko izi mbabazi azikwiye kandi ko bikwiye kumusigira isomo ryo kutongera gukora ikibi.

    Ati 'Imbabazi z' Uwiteka n'abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!'

    Perezida Kagame yahise asubiza Yumva ko ibyo avuga ko bifite ishingira ariko bitari uguhora ukosa ugasaba imbabazi nk'uko bamporiki yabigenzaga.

    Ati 'Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk'ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n'abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!'

     Kuri uyu wa kaane tariki 5 Gicurasi nibwo ibiro bya Minisitiri w'Intebe byatangaje umwanzuro wafashwe na Perezida wa Repubulika, wo guhagarika ku mirimo Bamporiki Edouard, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

     Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko Bamporiki  akurikiranweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano nayo.

    Iperereza ku byaha akurikiranyweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

    Nyakubahwa Umukuru w’uRwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.

    — Bamporiki Edouard (@Bamporikie) May 6, 2022

    Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) May 6, 2022

    The post Ibya Bamporiki niko bimeze. Guhanwa nabyo birafasha — Perezida Kagame appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/07/ibya-bamporiki-niko-bimeze-guhanwa-nabyo-birafasha-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibya-bamporiki-niko-bimeze-guhanwa-nabyo-birafasha-perezida-kagame

  • Abadepite bahamagaje Minisitiri w'Uburezi kubera Amashuri ya siyanse atagira Laboratwari #rwanda #RwOT

    Inteko Ishinga Amategeko yahamagaje  Minisitiri w'Uburezi, gusobanura uko amashuri yigisha Siyansi atagira Laboratwari.

    Abadepite babivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2022, ubwo batangaga Raporo  y'ingendo rusange bakoze mu turere twose tugize intara n'umujyi wa Kigali, harebwa imibereho y'abaturage hanasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'iterambere.

    Ikibazo cy'amashuri yigisha siyansi n'ikoranabuhanga atagira ibikoresho, ni kimwe mu byagaragajwe n'Abadepite batanze raporo mu ngendo hirya no hino mu gihugu.

    Izi ntumwa za rubanda zagaragaje ko nta musaruro wakwitegwa kuri aba baneshuri biga muri ubu buryo, ari nayo mpamvu banzuye ko minisitiri w'uburezi agomba kubitaba agatanga ibisobanuro.

    Depite Edda Mukabagwiza, Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite ushinzwe amategeko gukurikirana no kumenya ibikorwa bya Guverinoma, agaragaza ibibazo by'ingutu byagaragaye cyane mu myubakire y'amashuri.

    Yagize ati 'Hari ikibazo cya ba Rwiyemezamirimo bubatse ibyumba by'amashuri batarishyurwa, nk'urugero kuva mu 2013, mu murenge wa Mushubi  mu Karere ka Nyamagabe ndetse n'ahandi. Ku birebana n'abana bataye amashuri, Abadepite bishimiye cyane ubufatanye inzego zose zabishyizemo ari ababyeyi, ari abayobozi b'inzego zibanze n'ibigo by'amashuri kugira ngo hagarurwe abana benshi bari barataye amashuri, mu byukuri iki ni igikorwa gikomeza.'

    Depite Edda Mukabagwizaakomeza agira ari 'Ariko ibibazo byagaragayemo ni ukuba umubare w'abana bataragaruka ku ishuriusanga amashuri awuzi ndetse n'inzego zibanze ziwuzi, ariko Ugasanga ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'ubw'ibigo by'amashuri nta sesengura bwakoze kugira ngo hagaragazwe aho abo bana baherereye n'impamvu batagaruka mu ishuri.'

    Bamwe mu Badepite bakimara kumva ibi bibazo byagaragaye mu mashuri bahise banzura ko minisitiri w'uburezi agomba kwitaba inteko, agasobanura ingamba bafite  mu rwego rwo gukemura ibi bibazo.

    Depite Frank Habineza yagize ati 'TVET ziri hirya no hino hari ikibazo cyagaragaye, ntibagira integanyanyigisho, ku buryo batubwiye ko abarimu bashakisha ku giti cyabo bikoreshereza amasomo banditse. Minisitiri w'uburezi azaze adusobanurire.'

    '

    Depite Uwamariya Veneranda yagize ati 'Ibibazo twagiye tugaragaza mu bibazo by'amashuri, iyo turebye ku rwego rw'umurenge dusanga hari umukozi ushinzwe uburezi mu murenge. Ni gute ibibazo bitabonerwa igisubizo?'

    Depite Musolini Eugène yagize ati 'Uburezi bufite ireme harimo gahunda nyinshi, kwigisha umwana kugera ku ikoranabuhanga, ariko ahenshi usanga amashuri atagira umuriro w'amashanyarazi.'

    Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite Edda Mukabagwiza, yavuze ko Minisitiri w'Uburezi atanakwiye gusobanura gusa ibi bibazo biri mu mashuri, ahubwo akwiye no kubazwa urunturuntu mu ishyirwa mu myanya ry'abarimu.

    Yagize ati 'Minisitiri w'Uburezi azahamagarwa, kubera ishyirwa mu myanya ry'abarimu. Ibyo rero bizahuzwa n'ibi ngibi kuko minisitiri w'uburezi ntiyahamagara kabiri.'

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, bagaragaje ko  mugihe cy'amezi atandatu ibibazo byagiye bigaragara mu mashuri bigomba kuba byahawe umurongo, kuko Leta iba yashoyemo amafaranga menshi mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi.

    Iki kibazo cy'ireme ry'uburezi si n'ubwa mbere kivuzwe mu burezi bw'u Rwanda, kuko igihugu giherutse kwanzura gutumiza abarimu bazaturuka mu mahanga ndetse abazava muri Zimbabwe bazatangira akazi muri Nzeri, 2022.

    AGAHOZO Amiella

    The post Abadepite bahamagaje Minisitiri w'Uburezi kubera Amashuri ya siyanse atagira Laboratwari appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/07/abadepite-bahamagaje-minisitiri-wuburezi-kubera-amashuri-ya-siyanse-atagira-laboratwari/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abadepite-bahamagaje-minisitiri-wuburezi-kubera-amashuri-ya-siyanse-atagira-laboratwari

  • Kecapu yambitswe impeta numukunzi we wamutwa… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, Kecapu yasangije abamukurikira amafoto agaragaza ko yamaze kwemerera umukunzi we Jean Luc kuzabana nawe, yongeraho ubutumwa bugira buti: 'Wakoze mugabo wanjye.'

    Hari haciyeho iminsi itari myinshi Kecapu agaragaje ko Jean Luc ari we musore yihebeye. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA kuwa 15 Werurwe 2022, yasobanuye neza uko urukundo rwe n'umukunzi we ruhagaze n'igihe rwatangiriye.

    Yatangiye agira ati: 'Twamenyanye mu 2009, dutangira gukundana mu 2010, ariko urumva icyo gihe nari umwana nigaga mu mashuri abanza mu wa 5 ndumva niba ntibeshye, nawe ntabwo yari mukuru cyane ariko yarandutagaho gato.'

    Akomeza agira ati:'Na none kandi urukundo rw'abantu bato ntabwo ruba rufite gahunda, hakabaho igihe tuburanye urumva ariko iyo wakunze umuntu uri umwana nta kibazo cyavutsemo ntacyababuza gukomeza.'

    Agaruka ku buryo bagiye baburana ariko kuri ubu bari mu rukundo ruzira kwihishira, ati:'Hagati aho ariko twarahuraga n'ubwo hari n'igihe hacagamo igihe tukaburana, kuri ubu ariko ntiwavuga ngo umuntu ni umwana cyangwa se n'ibindi, turi kumwe neza.'

    Ku kijyanye no kuba Jean Luc yabangamirwa no kuba Kecapu ari icyamamare, abisubiza agira ati:'Urumva rero twamenyanye tukiri bato azi uwo ndiwe akanamenya na Kecapu uwo ariwe kandi azi kubitandukanya kuko anzi wese.'

    Kecapu asobanura akazi k'umukunzi we n'icyo amukundira ati:'Akora akazi gasanzwe ntari buvuge, ariko hari aho gahuriye n'imyidagaduro. Mukundira uko ankunda, kandi ko atankunda ku bwo kubihatiriza cyangwa kubera ko aje kuko hari izina mfite, kuko hari abagiye baza kubera izina mfite ubu.'

    Ashimangira kuba Jean Luc amukundira uko ari, ati:'Rero ankunda bitari iby'izina, atari uko ashaka ko abantu bamenya ko turi kumwe bituma kandi mukunda cyane. Ikindi rero aranyumva, ni umuntu udashobora kuvuga kuki wakoze ibi ahubwo areba ibiri imbere.'

    Icyo gihe Kecapu yari yirinze kugira icyo avuga ku bukwe bwabo n'igihe buzabera ariko birasa nk’aho atari cyera cyane. Yagize ati: 'Sinavuga igihe neza tuzakorera ubukwe, ariko burahari.'

    Ikinyacumi kirenga kirashize Kecapu na Jean Luc batangiye urugendo rw’urukundo rwabo

    Kuba Jean Luc azi neza uwo Kecapu ari we ni byo bituma ntacyabatanya


    Kecapu yashimye Jean Luc wamaze kumwambika impeta y’ineguza

    Kecapu ari mu byishimo byinshi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116945/kecapu-yambitswe-impeta-numukunzi-we-wamutwaye-umutima-kuva-mu-buto-amafoto-116945.html

  • Perezida Kagame yasubije Bamporiki wamusabye imbabazi atakamba #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yabivuze nyuma y’uko Bamporiki Edouard yanditse ubutumwa kuri Twitter amusaba imbabazi ndetse azisaba n’Abanyarwanda bose muri rusange.

    Umukuru w’u Rwanda yatanze ubu butumwa agaruka ku byari bitangajwe n’umwe mu batanze igitekerezo ku mbabazi zasabwe na Bamporiki wavuze ko 'Imbabazi z’Uwiteka n’abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi !' [Yumva Jean Paul-Twitter]

    Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyatangajwe n’uyu muturage ari ko bikwiye kugenda, ati 'Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa ! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yasubije-Bamporiki-wamusabye-imbabazi-atakamba

  • Mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka Rubavu h… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru mu Karere ka Rubavu i Burengerazuba bw’u Rwanda, hazakinwa imikino ya Sitting Volleyball agace ka Kane ndetse kazaba ari ko kanyuma mu mwaka w’imikino 2021-22 kuko hazanatangwa ibikombe ku makipe yahize ayandi mu bagabo n’abagore. Iyi mikino umwaka w’imikino 2021-22 watangiye tariki 28 Ugushyingo 2021, yitabirwa n’amakipe agera kuri 29 harimo amakipe 19 y’abagabo ndetse n’amakipe 10 y’abagore. Uka kuba umwaka ushize, yasize Gisagara ariyo yegukanye igikombe mu bagabo, itsinze Gasabo amaseti 3-2, naho mu bagore Bugesera yegukana igikombe itsinze Gicumbi amaseti 3-0.

    Ku cyumweru hazarara hamenyekanye amakipe yegukanye igikombe mu bagabo n’abagore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116934/mu-mpera-ziki-cyumweru-mu-karere-ka-rubavu-hazasozwa-imikino-ya-sitting-volleyball-hanatan-116934.html

  • 官网-切尔西在上赛季再次拿到欧冠冠军,老板阿布拉莫维奇的确功不可没 #rwanda #RwOT

    官网-

    切尔西在上赛季再次拿到欧冠冠军,老板阿布拉莫维奇的确功不可没

    切尔西在上赛季再次拿到欧冠冠军,老板阿布拉莫维奇的确功不可没。本来切尔西在英超也仅仅争四的人物,正是由于阿布买下了沙龙,花费巨资购买球星,才改动了切尔西沙龙的命运。但是现在这悉数不得不画上句号,切尔西官方宣告沙龙现已被伯利财团收买。而在正式承认脱离&# 20999;尔西后,阿布把赚的25亿英镑都捐了,真是条汉子。

    说起世界足坛的好老板,阿布肯定算得上是其间一位。入主切尔西以来,阿布总共花费了21亿英镑来引援,德罗巴、切赫、舍甫琴科、托雷斯、巴拉克、阿扎尔等人都曾经在斯坦福桥效能。而在阿布担任切尔西老板的19年间,蓝军总共拿到了21个冠军,其间就包含了2个欧冠,一举跻身欧&#2 7954;豪门队伍,阿布立下了丰功伟绩。

    但是方案赶不上改动,就在球迷们期待着切尔西在阿布的带领下继续前进时,悉数却戛但是止了。切尔西官方宣告伯利财团现已收买了切尔西,这也就宣告了阿布年代的正式完毕。作为切尔西的勋绩老板,阿布总算到了正式脱离蓝桥的这一天。信任无论是球员仍是球迷,关于阿布都&# 26377;许多不舍,但是现在这悉数现已无法改动。

    而确认脱离切尔西之后,阿布也是说到做到,沙龙转让取得的25亿英镑,阿布一分钱都不会带走,而都会用作慈善事业。这笔钱将被存入一个冻住的英国账户,并悉数捐献给通过阿布赞同的慈善事业,当然,要从这个账户中转钱,也需求得到英国方面的赞同。25亿英镑是一个天文数字&#2010 2;,但阿布却挑选捐献,真是个说到做到的男人。

    当阿布要脱离的时分,上一任切尔西队长特里就表达了自己的不舍。男人之间都是志同道合的,特里的职业生涯简直悉数献给了蓝军,正是在阿布年代,特里和切尔西一同达到了最高点。现在阿布回身离去,特里也早已退役,当年的那支铁血蓝军,也只能停留在我们的回忆中了。年&# 26376;的无情,在这一刻表现得酣畅淋漓。

    不知道足坛还会不会有阿布这样的好老板,不知道足坛还会不会有铁血蓝军这样的球队。利物浦和皇马会师欧冠决赛,英超仍然有时机连任欧冠,仅仅阿布的离场,总是让人感觉缺少了什么。

    更多精彩报道,尽在https://ingingo.com

    Source : https://ingingo.com/article/98.html

  • Icyumweru gikomeye kuri APR FC, ishobora kuburiramo byose nk’ingata imennye #rwanda #RwOT

    Urugamba rw’igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro rugeze hamwe umwana arira nyina ntiyumve, APR FC ihabwa amahirwe yo kubyegukana igiye kwinjira mu cyumweru kiyisaba kwitonda kuko ifitemo imikino yegeranye kandi ikomeye ku buryo irebye nabi yabibura byose.

    Hagati y’itariki ya 11 na 19 ikipe ya APR FC ifitemo imikino 3 kandi y’ingenzi aho biyisaba kwitwararika ku buryo yayitwaramo neza, bitabaye ishobora kwisanga ibyo yaruhiye byose muri uyu mwaka bigiye iyireba.

    Ifitemo imikino 2 y’igikombe cy’Amahoro ya ½ igomba gukinamo na mukeba wayo w’ibihe byose, Rayon Sports aho umukino ubanza uri tariki ya 11 Gicurasi n’aho uwo kwishyura ukaba tariki ya 19 Gicurasi 2022.

    Hagati muri ayo matariki ariko harimo umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona aho igomba gukina na Kiyovu Sports bahanganiye igikombe cya shampiyona, umukino isabwa kudakora ikosa iryo ari ryo ryose kuko iwutsinzwe yaba ifite amahirwe amahirwe mesnhi yo gukatakaza igikombe, kuko irusha Kiyovu Sports inota 1, byaba bivuze ko Kiyovu Sports iyigiye imbere n’amanota 2 igasiara isabwa gutsinda imikino imikino yayo isigaje mu gihe APR FC yaba itegereje kuri muntsindire.

    Abasesenguzi mu by’umupira w’amaguru bavuga ko iyi mikino 3 yegeranye gutya ari ihurizo rikomeye kuri APR FC aho biyisaba kwitonda kuko gutsindwa umukino umwe byagira ingaruka ku wundi, gusa mu gihe yaba ihatambutse yaba ifite amahirwe menshi yo kwegukana ibi bikombe byombi.

    Nisoza iyi mikino 3 ndetse n’uwo ikinamo na Rutsiro FC uyu munsi, APR FC izaba isigaje imikino 3 ya shampiyona uwa Gorilla FC, AS Kigali na Police FC.

    Kiyovu Sports bahanganiye igikombe izakina na Bugesera FC ejo, ikurikizeho APR FC, izaba isigaje Espoir FC, Etoile del’Est na Marines.

    APR FC igiye kwinjira mu cyumweru cy’imibare myinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyumweru-gikomeye-kuri-apr-fc-ishobora-kuburiramo-byose-nk-ingata-imennye

  • 官网- #rwanda #RwOT

    官网-

    直播吧5月7日讯 明日早8点30分,勇士将主场对阵灰熊,敞开系列赛第三战。

    在承受采访时,追梦谈到了这个系列赛勇士队的防卫问题:'我一向觉着咱们防卫的最大问题是进攻,你能够看看他们(灰熊),在咱们糟糕的投篮挑选以及失误之后,总共获得了多少次反击时机。'

    G2灰熊使用快攻得分为18分,而勇士队为10分。

    (篮昭)

    更多精彩报道,尽在https://ingingo.com

    Source : https://ingingo.com/article/105.html