Category: Uncategorized

  • Uburyo 5 wakoresha ukagabanya umuvuduko ukabi… – #rwanda #RwOT

    Umuvuduko w'amaraso ukabije (uzwi nka hypertension) ni imwe mu ndwara za twibanire, aho uyirwaye bimusaba gufata ubuzima bwe busigaye imiti kugira ngo abashe kubaho. Iyi ndwara ikunze kwibasira cyane abakuze n'ubwo no mu batoya igaragara, kandi muri iki gihe ikaba iri ku rwego rwo hejuru.

    Inkuru nziza ni uko ushobora kugabanya umuvuduko w'amaraso udakoresheje imiti, bityo bikaba byakurinda ingaruka zikomeye ziterwa n'iyi ndwara nk'uko HealthLine ibitangaza:

    1. Niba ubyibushye birenze urugero gabanya ibiro, ugabanye no mu nda

    Umuvuduko ukabije w'amaraso, uriyongera uko ibiro byawe byiyongera. Iyo ubyibushye cyane bishobora gutuma udahumeka neza mu gihe uryamye, bikaba byatera ibibazo mu mitemberere y'amaraso mu mubiri aho atangira kwihuta cyane.

    Kugabanya ibiro ni uburyo bwizewe cyane mu guhangana na hypertension; gutakaza byibuze ibiro 5 bishobora kugabanya umuvuduko w'amaraso mu mubiri.

    Uretse kugabanya ibiro, ugomba no kwita uburyo inda yawe ibyibushye; iyo ufite ibinure byinshi ku nda, byongera ibyago byo kuba wagira umuvuduko ukabije w'amaraso.

    2. Haranira kurya neza kandi urye indyo yuzuye

    Kurya indyo yuzuye igizwe cyane n'imbuto, imboga, utubuto duto n'ibikomoka ku mata ariko byagabanyijwemo ibinure, ukirinda ibinure byuzuye na cholesterol, byagufasha kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso ku rugero rugaragara.

    Biragoye gukurikiza amabwiriza no guhindura uburyo urya, gusa ugomba kuzirikana ibi bikurikira:

    Ni ngombwa kurya ibikungahaye kuri potasiyumu: potasiyumu igabanya ingaruka mbi za sodium (cyangwa umunyu) ku muvuduko ukabije w'amaraso. Potasiyumu nziza ni iboneka mu mbuto n'imboga kurusha iboneka mu nyongera. Gisha inama muganga urugero rwa potasiyumu ugomba gufata ku munsi.

    3. Kora siporo buri gihe

    Imyitozo ngororamubiri ya buri munsi byibuze iminota 30, igabanya umuvuduko w'amaraso cyane. Ni ngombwa kuzikora buri munsi cyangwa iminsi wahisemo mu cyumweru ntuyihindure, kuko iyo uhagaritse kuyikora umuvuduko urongera ukazamuka.

    Niba aribwo ukigira umuvuduko ukabije w'amaraso (ikizwi nka prehypertension), gukora siporo bizagufasha kuba itakura ngo izabe hypertension. Niba umaze kugira hypertension, siporo za buri gihe zishobora kugarura umuvuduko w'amaraso ku rugero rukwiye.

    Zimwe muri sport wakora harimo; kugenda n'amaguru, kwiruka buhoro buhoro, koga, kubyina, gukina imikino itandukanye, na sport zisaba imbaraga ushobora kuzikora, gusa uzabanze ugishe inama muganga.

    4. Gabanya inzoga unywa

    Inzoga zishobora kuba nziza cyangwa mbi bitewe n'urugero wafashe; mu rugero ruto zishobora gufasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso.

    Gusa iyo unyweye nyinshi, akamaro kazo gahita kavaho. Muri rusange urugero rukwiye ni:

    Ku bagabo n'abagore guhera ku myaka 65 kumanura; ni icupa rimwe ku munsi cyangwa akarahuri ka vino cyangwa agace gato cyane ka liquor.

    Abari hejuru y'imyaka 65, ni agacupa gato kamwe, cyangwa akarahuri kamwe ka vinyo,

    Kunywa inzoga ukarenza urugero bigira ingaruka mu kongera umuvuduko w'amaraso ku rugero rwo hejuru. Ikindi kandi inzoga zishobora kugabanya imikorere myiza y'imiti igabanya umvuduko ukabije.

    5. Gabanya sodium mubyo kurya byawe

    Impamvu tuvuze sodium (ubusanzwe ni umunyu uyu turya), gusa hari ibindi byo kurya bitandukanye byongerwamo sodium, yewe n'imitobe imwe n'imwe. Kugabanya urugero rwa sodiyumu ni ingenzi cyane mu kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije.

    Muri rusange ntugomba kurenza ku munsi amagarama 2300 ya sodium. Gusa ushoboye kugeza 1,500 cyangwa munsi yaho byaba byiza cyane mu kugabanya hypertension.

    Izi nama uramutse uzikurikije, zagufasha kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso. Gusa ugomba guhora upima igipimo cyawe ukareba ko kigabanuka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116967/uburyo-5-wakoresha-ukagabanya-umuvuduko-ukabije-wamaraso-udakoresheje-imiti-116967.html

  • Tottenham yarogoye inzozi za Liverpool zo kwegukana ibikombe 4 mu mwaka umwe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Tottenham niyo yari yagaruye Liverpool mu guhatanira gikombe cya Premier League ubwo yajyaga gutsindira Man City iwayo 2-3 ariko ninayo yahagaritse umuvuduko wayo nyuma yo kuyihagamira kuri Anfield bakanganya igitego 1-1 kuri uyu wa Gatandatu.

    Tottenham iri gushaka uko yakwinjira mu makipe 4 ya mbere aho ihanganye na Arsenal,yagiye kuri Anfield yariye karungu birangira ihagamye iyi Liverpool iri mu makipe ahagaze neza ku isi muri iki gihe.

    Ikipe ya Jurgen Klopp yahuye n'uruva gusenya ubwo yatsindwaga igitegomu gice cya kabiri na Son Heung-min ku munota wa 56 gusa bigoranye ku munota wa 74 Luis Diaz yaje kucyishyura.

    Muri uyu mukino waranzwe no kugarira cyane kwa Tottenham,ikipe ya The Reds yari imbere y'abafana yagerageje ibishoboka byose ngo ibone igitego cy'intsinzi biranga burundu.

    Son wigaragaje kuri uyu mukinoyabyaje umusaruro umupira mwiza yahawe na Ryan Sessegnon ku munota wa 56 nyuma y'akazi keza kari kamaze gukorwa na Harry Kane mu kubaka igitego

    Diaz yatsindiye ikipe ya Liverpool igitego cyo kwishyura ku ishoti yatereye muri metero 20,umupira ugana mu nshundura ariko uhinduriwe icyerekezo na Rodrigo Bentancur.

    Ikipe ya Liverpool, yamaze gutwara igikombe cya Carabao Cup kandi yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League na FA Cup,yafashe umwanya wa mbere hejuru ya Manchester City banganya amanota 83 ariko batandukanyijwe n'igitego kimwe.

    Ariko City irarusha amanota atatu Liverpool nibatsinda Newcastle mu mukino wabo wo kuri iki cyumweru kuri Stade Etihad.

    Aya yaba ari amahirwe akomeye kuri City yo kugumana igikombe cya shampiyona,mu gihe hasigaye imikino itatu gusa ya shampiyona.

    Klopp yagize ati: “Biragoye bidasanzwe gukina n'umukeba ufite abakinnyi bo ku rwego rw'isi ndetse n'umutoza wo ku rwego rw'isi wagize icyumweru cyo kwitegura kandi twe dukina buri minsi itatu.”

    Urwambariro ntabwo gishyushye ariko hari indi mikino yo gukina. Tugomba gukomeza kugenda.”

    Kunganya ntago byari bihagije kugira ngo Tottenham mu muri bane ba mbere bayifasha kwerekeza muri Champions League.

    Ikipe ya Tottenham ikomeje kuba iya gatanu kandi ishobora kurushwa amanota ane na Arsenal iri ku mwanya wa kane igihe yaba itsinze Leeds kuri iki cyumweru.

    Ikipe ya Spurs, uyu mwaka yaba City cyangwa Liverpool nta n'imwe yayitsinze.

    Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu,ikipe ya Manchester United yahuye no gusuzugurwa gukomeye mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishizenyuma yo gutsindwa kwayo na Brighton ibitego 4-0.

    Ikipe ya Ralf Rangnick yatsinzwe ibitego 4-0 na Moises Caicedo, Marc Cucurella, Pascal Gross na Leandro Trossard kuri Stade Amex.

    United iri ku mwanya wa gatandatu byanze bikunze ntizagaragara muri Champions League ku nshuro ya gatanu gusa muri shampiyona 30 zishize.

    United ifite amanota 58 gusa isigaje umukino umwe gusa, kandi yaraye itsindiwe hanze ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, bivuze ko bazarangiza bafite amanota make cyane kurusha ayandi yose bagize kuva Premier League yashyirwaho.

    Uko urutonde ruhagaze kugeza ubu muri Premier League:

    1. Liverpool 83 Pts
    2. Man City 83 Pts (-1)
    3. Chelsea 67 Pts
    4. Arsenal 63 Pts (-1)
    5. Tottenham 62 Pts

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/tottenham-yarogoye-inzozi-za-liverpool-zo-kwegukana-ibikombe-4-mu-mwaka-umwe

  • Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo bagejejweho inzu bubakiwe na Polisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022, Polisi y’u Rwanda yashyikirije inzu ebyiri imiryango ibiri itishoboye ituye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Abaturage-bo-ku-kirwa-cya-Nkombo-bagejejweho-inzu-bubakiwe-na-Polisi

  • Ihungabana ryugarije urubyiruko rutazi inkomoko ku kigero cya 99% – MINUBUMWE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) iratangaza ko n’ubwo ikibazo cy’ihungabana kiri mu byiciro byose by’urubyiruko, ariko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/ihungabana-ryugarije-urubyiruko-rutazi-inkomoko-ku-kigero-cya-99-minubumwe

  • Top 10 New Web Series On Netflix, Amazon Prime video, Disney+ | New Released Web Series 2022 #rwanda #RwOT

    Top 10 New Web Series On Netflix, Amazon Prime video, Disney+ | New Released Web Series 2022

    Part -1 Link
    Top 10 New Web Series On Netflix, Amazon Prime video, Disney+
    https://youtu.be/T0NRVmRkIKU

    Hi and welcome to Select10. as we know There is so much good stuff coming to Netflix, amazon prime, Disney+ , Apple TV+ and hulu. and it was difficult to narrow it down to only ten picks. but this list has variety of new shows to choose from, there are fantasy shows, sci fi shows, super hero shows, horror shows, teen dramas, and more. In essence, there is a little something for everyone. Despite how tough the choices were, we have selected 10 best new web series released in 2022, on Netflix, Amazon Prime video, Disney+, Apple tv, and hulu. and i have also mentioned their IMDB rating and current rotten tomatoes scores as well.

    And if you like this web series recommendations, then do subscribe our channel to see more videos related to movies and web series suggestions.

    Topics covered:
    Top 10 New Web Series On Netflix, Amazon Prime video, Disney+
    New Released Web Series 2022
    new web series on netflix 2022
    new web series on amazon prime 2022
    new web series on Disney+ 2022
    best web series on netflix 2022
    best web series on Hulu
    new web series released in April 2022

    Background music

    Song: Warriyo — Mortals (feat. Laura Brehm) [NCS Release]
    Music provided by NoCopyrightSounds
    Free Download/Stream: http://ncs.io/mortals
    Watch: http://youtu.be/yJg-Y5byMMw

    Song: Jarico — Island (Vlog No Copyright Music)
    Music promoted by Vlog No Copyright Music.
    Video Link: https://youtu.be/gZlDn4EmTvo

    music: Bensound psychedelic from Bensound.com

    Disclaimer- Some contents are used for educational purposes under fair use. Copyright Disclaimer Under Section 107 of the Copyright Act 1976, allowance is made for 'fair use' for purposes such as criticism, comment, news reporting, teaching, scholarship, and research. Fair use is a use permitted by copyright statute that might otherwise be infringing. Non-profit, educational or personal use tips the balance in favor of fair use.

    #newnetflixseries #newwebseries2022 #netflixnewseries2022 #bestnetflixseries2022 #netflixwebseries2022 #newonnetflix #newamazonprimeseries #newdisney+series #top10series2022 #bestseries2022

    Source

    Source : https://hillywood.rw/?p=8186

  • Sat B yakomeje Nyampinga mushya wu Burundi a… – #rwanda #RwOT

    Ijoro rya tariki 6 Gicurasi 2022, ryasize umutima wa Ngaruko Kelly wishimwe kuko yahigitse bagenzi be yegukana ikamba rya Miss Burundi 2022 mu birori byitabiriwe n'umubare munini, dore ko amatike yo kwinjira yashize mbere y'uko umunsi ugera.

    Uyu mukobwa wari uhagarariye Umujyi wa Bujumbura yagaragiwe na Sezerano Arlène Antoine wabaye igisonga cya mbere na Ishimwe Aimée Gloire wabaye igisonga cya kabiri. Ni mu gihe Ndahiro Mégane yabaye Miss Popularity.

    Ngaruko Kelly yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Ractis, umushahara w'ukwezi ungana na Miliyoni 3,2 z'amafaranga y'u Burundi no kwishyurirwa Kaminuza mu gihe cy'umwaka umwe.

    Hari na Miliyoni 10 z'amafaranga y'u Burundi yatanzwe na Angeline Ndayubaha, umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye azagabana n'ibisonga bye.

    Abategura iri rushanwa bavuze ko iry'uyu mwaka ryahatanyemo abakobwa 57 naho 12 babasha kugera mu cyiciro cya nyuma ariko umwe wari uhagarariye Intara ya Kayanza ntiyabashije kwitabira umunsi wa nyuma w'iri rushanwa kubera uburwayi.

    Umushinga mwiza ni kimwe mu bihesha amahirwe menshi umukobwa yo kwegukana irushanwa rya Nyampinga w'u Burundi.

    Nyuma yo kwegukana iri kamba, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko uyu mukobwa atari ari kwiye kuko ari 'mubi'. Abandi bavuga ko habayeho amanyanga mu gutora Nyampinga w'u Burundi mushya.

          

    Ukoresha izina rya Kamikazi262 yanditse agira ati 'Mbega Miss Burundi […] ukuntu Abarundikazi ari beza koko murifata umuntu usa gutya ngo ni Miss w'Igihugu ndumiwe. Ni mubi peee azabaserukira muri Miss World.'

    Avuga ko nta mukobwa ukwiye kuba Miss adafite ubwiza. Ati 'Niba ufite ubwenge gusa ngo ube Miss.'

    Uwitwa Onesntatamajr yabwiye abategura iri rushanwa ko 'ibyishimo babahaye bitari iby'ikirenga'.

    Tonton Burundi we yabwiye abari bagize Akanama Nkemurampaka ko bakwiye guterwa 'isoni' n'umwanzuro bafashe wo kwemeza uyu mukobwa.

    Tine Twagirayezu avuga ko umukobwa wabaye 'Miss Popularity' ari we 'mwiza kurusha Kelly wabaye Miss Burundi'. Ati 'Imana irababona kwiba ku mugaragaro n'abantu bari muri 'salle' bakavuza induru'.

    Mani Chris yabwiye ishya n'ihirwe abakobwa bose batsinze, ababwira kudacibwa n'intege n'ibiri kuvugwa kuko 'uruvugo ntawe rwishwe'. Kandi 'nta muntu ukundwa na bose'. Ati 'Ubuzima bw'umuntu buba ku mutima si ku mubiri'.

    Nyuma yo gusoma ibitekerezo bitandukanye, Sat B yavuze ko byamwibukije ubwo yinjiraga mu muziki, bamwe bakajya bamubwira ko ari 'mubi' ntaho azagera.

    Ariko ngo abo bavugaga ibyo ubu nibo basigaye bakora ibisa nk'ibye. Ati 'Miss Burundi 2022 [Ngaruko Kelly] binyibukije nkiza mu muziki uko bambwira ngo nsa nabi. Ndi mubi. Abashimagiza ubwiza bwabo twakora [dukora] bimwe cyo kimwe nabo beza twakora bimwe umengo [ubanza] barahavuye [baravuye] bavamwo inkono y'itabi.'

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Beautiful' yakoranye na Meddy, yavuze ko kuri iyi nshuro ari bwo hatowe Miss uhuje n'ibyifuzo bye, kuko yujuje buri kimwe yifuzaga ku mukobwa.

         

    Ngaruko Kelly wari uhagarariye Umujyi wa Bujumbura ni we wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022    

    Miss Ngaruko yagaragiwe na Sezerano Arlène Antoine wabaye igisonga cya mbere na Ishimwe Aimée Gloire wabaye igisonga cya kabiri  

    Sat B yabwiye Miss Ngaruko Kelly ko adakwiye gucibwa n'intege n'abavuga ko atari akwiriye ikamba

     

    Sezerano Arlène Antoine yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Burundi

     

    Ishimwe Aimée Gloire yabaye igisonga cya kabiri

     

    Ndahiro Mégane yabaye Miss Popularity





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116963/sat-b-yakomeje-nyampinga-mushya-wu-burundi-amubwira-ko-nawe-yinjiye-mu-muziki-bamubwira-ko-116963.html

  • Rayon Sports vs APR FC: Bwa mbere mu mateka y… – #rwanda #RwOT

    Mu mateka umukino wari ufite agahigo ko kuba ariwo wahenze mu Rwanda, uwicara mu myanya y'icyubahiro byamusabye kwishyura ibihumbi 30 Frw, gusa kuri ubu amateka agiye guhinduka kuko uzareba umukino w'amakipe akomeye kandi afite amateka mu Rwanda bizamusaba guhara byinshi.

    Tariki ya 11 Gicurasi 2022, Kuri Stade ya Kigali Rayon Sports izakira APR FC mu mukino ubanza wa ½ mu gikombe cy'Amahoro 2022, umukino washyizwe ku rwego rwo hejuru haba mu mitegurire n'imyinjirize ku kibuga.

    Nubwo iyi kipe ikundwa na benshi kurusha izindi mu Rwanda itarashyira ku mugaragaro ibiciro byo kwinjira ku mukino uzabahuza na APR FC, amakuru INYARWANDA ikesha uri hafi y'iyi kipe aremeza ko amafaranga macye yo kwinjira ari ibihumbi 5 Frw ubwo ni ahasanzwe hose, mu gihe ahatwikiriye ari ibihumbi 10 Frw, muri VIP bazishyura ibihumbi 20 Frw, naho muri VVIP bazishyura ibihumbi 50 Frw.

    Rayon Sports imaze iminsi yitwara neza mu mikino y'igikombe cy'Amahoro gishobora kuba aricyo cyonyine cyarokora iyi kipe muri uyu mwaka w'imikino uri kugana ku musozo kuko igikombe cya shampiyona cyamaze kuyicika, umutima n'intekerezo z'aba-rayon byose birangamiye igikombe cy'Amahoro.

    Ikipe izava hagati ya Rayon Sports na APR FC izahura ku mukino wa nyuma n'ikipe izaba yavuye hagati ya AS Kigali na Policr FC.

    Muri uyu mwaka w'imikino Rayon Sports yahuye na APR FC inshuro ebyiri muri shampiyona aho APR FC yatsinze inshuro imwe, indi baranganya.

    Uyu mukino witezweho byinshi cyane kuko Rayon Sports irakubita agatoki ku kandi.

    Rayon Sports niyo izakira uyu mukino

    APR FC nayo igira abafana benshi

    Hagati ya Rayon Sports na APR FC hazaca uwambaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116955/rayon-sports-vs-apr-fc-bwa-mbere-mu-mateka-yumupira-wamaguru-mu-rwanda-itike-yo-kwinjira-k-116955.html

  • Yize imibare muri Kaminuza yo muri Amerika yi… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryacyeye ni bwo urugendo rwo gushaka umukobwa uruta abandi mu bwiza, umuco n'ubuhanga wambara ikamba rya Miss Burundi 2022 rwaraye rugeze ku musozo, Ngaruko Kelly akaba ari we wahize abandi bakobwa bagera kuri 56 bari bateye intambwe yo guhatanira iri kamba. 


    Nk’uko bigenwa n’Akanama k'ikompanyi itegura amarushanwa y'ubwiza ya Miss Burundi, umukobwa uri hagati y'imyaka 18, afite uburebure buri hejuru ya 1.65m n'ibilo bitari hejuru ya 65 (65Kg) niwe uba wemerewe kwitabira Miss Burundi. Inyarwanda.com yabegeranije amateka ya Ngaruko Kelly watorewe kuba Miss Burundi 2022.


    Ngaruko Kelly ni umuhanga mu masomo y'imibare n'inganda yaminujemo muri Kaminuza yigenga ya Millikin iherereye muri Leta ya Illinois yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi Kaminuza yihagazeho kuko yishyura ku mwaka amafaranga akabakaba Miliyoni 54Frw ku munyeshuri umwe udafite buruse kuko hari imiryango yigenga yoherezayo abanyeshuri irihira.


    Ureste ibyo kandi, Ngaruko Kelly akomoka mu muryango ukomeye mu bijyanye n'igisekuru cya politike y'u Burundi kuko nyina ari umukobwa wa Minisitiri wa mbere w'Intebe w'u Burundi Bwana Pierre Ngendandumwe wabonye izuba mu mwaka wa 1930 mu ntara ya Ngozi.


    Pierre Ngendandumwe yaje kwiga muri Kaminuza ya Lovanium iherereye mu gihugu cya Congo Kinshasa aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko. Nyuma y'urugendo rutari ruto yagize muri politike yahe kugirwa Minisitiri w'Intebe kuwa 18 Kamena 1963.


    Kuwa 15 Mutarama 1965 ni bwo yishwe arashwe mu bitugu n’abatarifuzaga ko akomeza kuyobora, icyo gihe yari avuye kureba umugore we wari wibarutse umuhungu.


    Miss Burundi 2022 Ngaruko Kelly

    Ngaruko Kelly na nyina bishimye cyane 

    Yaminurije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


    Nyina umubyara akaba n’umukobwa wa Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Burundi yari yaje kumushyigikira

    Kelly ni intiti mu mibare n’ubucuruzi bushingiye ku nganda

    Afite intego yo guteza ubucuruzi imbere


    Yasoreje muri kaminuza ya Mikkin yigwamo n’abifite

    Byamurenze

    Yahawe imodoka agenerwa umushahara w’ukwezi anemererwa kwishyurirwa amashuri

    Yahigitse abakobwa 10 b’uburanga mu ijoro ryacyeye

    Ngaruko Kelly n’abamugaragiye

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116951/yize-imibare-muri-kaminuza-yo-muri-amerika-yishyura-miliyoni-54frw-ibyihariye-kuri-ngaruko-116951.html

  • U Burusiya bwatuzamuriye isukari! Bamwe ku ru… – #rwanda #RwOT

    Intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine imaze iminsi igera kuri 72. Iyi ntambara uko ikara ni ko abatuye Isi mu bice bitandukanye barushaho kubaho nabi cyane. Magingo aya, mu bihugu byinshi ku Isi, ibiciro by'ibiribwa n'ibitoro n’ibindi bintu byose bifasha muntu kubaho, birahanitse cyane kubera iyi ntambara igamije kubuza Ukraine kuba yashyira ikirenge muri NATO nk’uko bitangwaza.

    Iyi ntambara ariko si nshya kuko imaze imyaka myinshi cyane ko amateka agaragaza ko mu 2014 nabwo Uburusiya bwendereje Ukraine kandi bitari ubwa mbere ahubwo ari ibintu byatangiye cyera mu 2014. Icyo gihe cyaje no kurangira hari uduce tumwe na tumwe Ukraine itakaje kubera iyi nkundura.

    Muri uyu mwaka wa 2022 ni bwo rubanda hirya no hino ku Isi bari bari kwisuganya bava mu mage icyorezo cya Covid-19 cyari cyarabashoyemo, gusa kuri uyu munsi wanone ibintu biri gusa n’aho bikara ndetse abantu benshi muri Ukraine bari gutakaza ubuzima, abandi bakava mu byayo.

    Gusa ntabwo ari ku ruhande rwa Ukraine ikomerewe gusa nubwo ibyago bitangana, ahubwo hirya no hino ku Isi abantu bari kuba mu buzima bubi kandi bugoye buri kujya kuba ubufindo bitewe n'iyi ntambara.

    Kuri ubu benshi ku Isi bari muri uru rugamba mu buryo bazi abandi barimo batazi iyo biva n’iyo bijya. Muri uru rugamba harimo ibihugu byinshi biri guhomba bitewe n’ibihano by'ubukungu Uburusiya bwafatiwe, gusa nanone byari ngombwa.

    Icyakora ntabwo iki gikorwa cyacogoje intambara ahubwo urebye neza wasanga umuti cyari gutanga uri kuba mucye ugereranije n’ibyago iki gihano kiri gutera rubanda hirya no hino ku Isi.


    Perezida wa Ukraine bwa Zelensky 

    Kuri uyu munsi wa 72 ubwo twandikaga iyi nkuru urubuga rwa Forbes rwatangaje ikigo cy'imali muri Ukraine cyavuze ko igihugu kimaze kugira igihombo kibarirwa muri Miliyari $600, naho agera kuri Miliyari $92 kimaze kuyahomba mu bikorwa remezo byagiye byangirikira muri iyi mirwano.  

    Uru rugamba benshi ku Isi batazi biva n’iyo bijya, ni gute barwisanzemo?

    Umwe mu baganiriye na InyaRwanda.com yagize ati: 'Uzi ko ubu ikintu cyose ugiye kugura bakubwira ko igiciro cyacyo cyuriye kubera iyi ntambara, kabone n’iyo cyaba ari igihingwa cy'inaha i Rwanda'. 

    Umwe mu bazi ubukungu twaganiriye yavuze ko ubundi ku isoko iyo ikiribwa cyangwa igicuruzwa gikoreshwa cyane n’abantu kibuze, bishobora gutuma n’ibindi bihenda iyo hatabayeho igenzura ry'imbitse.

    Umunyarwanda ati: 'Inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo', ibi icyo bivuze ni uko abategetsi n’abandi bavuga rikijyana ari bo bashobora guhaguruka bagashaka uko bahagarika intambara, bitari ibyo biraza kurangira ibintu bikomeje kudogera.

    Ni gute Isi yose yinjiye mu ntambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine?

    Kujya mu ntambara ntabwo ari ukujya kurasa, ushobora no kugirwaho ingaruka zikomeye bikamera nk’aho uyirimo. Kuri uyu munsi buri muntu wese uri ku Isi ashobora kuzagirwaho ingaruka cyangwa ari kuyigirwaho ubu kubera intambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine.

    Ibi bintu benshi bari guhura nabyo ntabwo byareka kwitwa urugamba rw'imibereho kuko benshi bari guhura n’ikibazo cy'uko ibintu byahenze ku isoko kandi amikoro yo akaguma hasi.

    Abatuye Isi cyane cyane abari mu bihugu by'Uburayi, ibiciro hari aho byazamutse ku kigero kiri hagati ya 37-44% naho hafi mu bihugu byo muri Africa harimo aho ibiciro byikubye inshuro zijya kuba ebyiri.

    Ikintu kimwe abantu benshi twaganiriye bagiye bagarukaho bavuze ko mu bintu byazamutse ku rwego rwo hejuru harimo Isukari ndetse ko yenda kwikuba inshuro zigera kuri ebyiri naho ku biciro by'ibitoro bishobora kuba byariyongereyeho akagera 65% ku yo byaguraga mbere y’iyi ntambara.

    Kuwa 17 Werurwe 2022 bwana Macron uyobora u Bufaransa yabwiye abaturage be mu mbwirwa ruhame yatanze abibutsa ko bagomba kwitegura inzara cyangwa ibindi bibazo by'imibereho mu mezi ari gahati 12 na 18 ari imbere kubera iyi ntambara iri kubera muri Ukraine aho bwatewe n'u Burusiya.

    Igihugu cy'u Buhinde nka kimwe mu bihugu bigaragaza ko bishobora kuba kiri ku ruhande rw'u Burusiya, mu kwezi kwa Werurwe cyatangaje ko kiyemeje kwicara mu ntebe Ukraine n'u Burusiya byicayemo yo kugurisha ibicuruzwa byiganjemo ibinyampeke nk'igihingwa cy’ingano. Ubuhinde bwatangaje ko bwihaye umukoro wo kugemura Miliyoni 7 za toni z'ingano mu mahanga. 

    Urugero rw'inkuru mpamo

    Ubwo twateguraga iyi nkuru umunyamakuru wa InyaRwanda.com yateze moto imuvana ku biro bikuru by'umujyi wa Kigali aho benshi bakunze kwita mu mujyi, yerekeza i Nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo, aha ubundi mu bihe bisanzwe umumotari yashoboraga kuba yakwakira amafaranga agera kuri 300rwf.

    Gusa muri iki gihe amafaranga yo kuhagera ari hagati ya 500rwf-600rwf mu gihe motari adafite icyuma mbara rugendo (Mubazi) naho kuri motari ufite icyuma mbara rugendo aba ari amafaranga ari hagati ya 450rwf-500rwf bitewe naho motari yanyuze.

    Ikiganiro hagati ya motari n'umunyamakuru:

    Umunyamakuru: Mota ko nshaka kujya mu Biryogo uranca angahe?

    Motari: Kugera mu Biryogo ni 500rwf

    Umunyamakuru: Simperuka kugera mu Biryogo ari amafaranga 300rwf?

    Motari: Hhhhhh, wowe uheruka gutega moto cyera cyane, ubu ibintu byose byarahenze noneho essence yo yarakabije kuko litiro irenda kwikuba kabiri.

    Umunyamakuru yaje gutanga 400rwf motari arayanga, motari ati: 'Niba atari amafaranga 500rwf ntabwo najyayo, ibintu byose byarahenze'.

    Nyuma y’aho umunyamakuru yemeye kwishyura 500Frw, we na motari bagiye baganira,  umunyamakuru ati: 'Nonese mota ibintu byahenze kubera iki?', motari ati'Intambara ya Ukraine niyo iri kudukoraho kuko ubu ibitoro byarahenze ndetse ntabwo ari byo gusa kuko kuva ku isukari, umuceri, Gaz byo birenda kwikuba kabiri pe'

    Nyuma y’iyi nkuru nibbwo umunyamakuru yahuje amagambo ya motari n’ay’umuhanga mu bukungu yatangaje by'uko iyo igicuruzwa kimwe kizamuriwe igiciro, bituma n’ibindi bizamuka. Urugero niba ibitoro bihenze kandi umuhinzi w'ibirayi kugira ngo ageze ku isoko ibirayi bimusaba kubitwara n'imodoka, iki gihe bizagera ku Isoko bihenze cyane kubera amafaranga y'urugendo.

    Ntabwo ari muri Africa cyangwa ahandi runaka ahubwo n'Isi yose isa n’aho ibintu byinshi biri guhenda kubera iyi ntambara.

    Mu minsi ishize ni bwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko ashaka kuziyamamariza kuyobora Amerika ku nshuro ya kabiri, gusa rubanda bamusubije ko niba abishaka yakabanje akagabanura igiciro cy’ibitoro.

    Ubu busabe bushobora kugorana cyane kuko hafi y'ibitoro byose leta ya Amerika yakoreshaga akagera kuri 5% byaturukaga mu Burusiya kandi ubu byose byarahagaze, bivuze ko ubu Amerika ifite akagera kuri 95% by'ibitoro yakabaye ifite ari nayo mpamvu iri gutuma ibitoro bizamuka, ndetse ibi bishobora guterwa n’uko ahandi hantu Amerika ikura ibitoro ishobora kuhahurira n'ibindi bihugu nabyo bitakijya kugura mu Burusiya.

    Ikirango cy’umuryango wa OTAN 

    Ku ruhande rw'ibihugu by'iburayi ho harimo ibihugu biruma bihuha aho byanze kwiteranya na NATO ishinzwe kurwaniranira ishyaka. Magingo aya, akagera kuri 40% by'ibitoro ndetse na 30% bya gaz bikoreshwa iburayi byose biva mu Burusiya. Iyi ni nayo mpamvu iri gutuma ibihugu byinshi byigira nyoni nyinshi iyo bigeze kugufatira ibihano u Burusiya cyane ko Putin avuga ko nta kibazo.

    Mu minsi yashize ibihugu byo muri Asia harimo nk'u Buhinde, ibiciro by'ibitoro byaramanutse kuko u Burusiya bwahise bujya kuhashaka isoko nyuma y’uko buhagarikiwe n'ibihugu byinshi.

    Src: Forbes, BBC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116941/u-burusiya-bwatuzamuriye-isukari-bamwe-ku-rugamba-rwamasasu-abandi-ku-rwimirire-byaje-gute-116941.html

  • APR FC yakuye intsinzi ikomeye i Rusizi, Rayo… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2022, shampiyona y'icyiciro cya mbere yari yakomeje hakinwa umunsi wa 26 usize APR FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere, mu gihe Gicumbi FC iri kurwana no kutamanuka mu cya kabiri yahagamye Rayon Sports.

    Ku bibuga bitandukanye byiganjemo ibyo mu ntara haberaga imikino y'injyanamuntu, ndetse no mu mujyi wa Kigali haberaga indi mikino.

    Umukino wabimburiye iyindi yose wabaye saa 12h30' ukaba wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho Rayon Sports yari yakiriye Gicumbi FC ikomeje kurwana n'ubuzima bwo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, iminota 90 irangira amakipe aguye miswi ibitego 2-2.

    Ibitego byose bya Rayon Sports byatsinzwe na Essomba Willy Onana ku munota wa 27 na 41 mu gihe ibya Gicumbi FC byatsinzwe na Malanda Destin ku munota wa 33 na 51.

    Undi mukino wabereye kuri iki kibuga wabaye saa 15h00', aho Gorilla FC yakiriye Rutsiro FC nayo idahagaze neza ku rutonde rwa shampiyona, umukino urangira amakipe aguye miswi 0-0.

    Mu karere ka Rusizi habereye umukino wari witezwe na benshi, aho ikipe ya Espoir FC yari yakiriye APR FC ihataniye igikombe cya shampiyona, umukino urangira APR FC yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y'ibitego 3-2.

    Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Nshuti Innocent watsinze bibiri na Nizeyimana Djuma, mu gihe ibitego bya Espoir FC byatsinzwe na Mbonyumwami Taibu.

    Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ikomeza gusatira igikombe cya shampiyona nubwo shampiyona ikibura imikino 4 ngo irangire.

    I Huye AS Kigali yakinaga na Mukura Victory Sport, umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 agabana amanota.

    Mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda, Etincelles yahatsindiye Musanze FC igitego 1-0.

    Indi mikino iteganyijwe kuri iki cyumweru:

    Kiyovu Sports vs Bugesera FC

    Etoile de l'Est vs Marines FC

    Gasogi United vs Police FC

    Nshuti Innocent yafashije APR FC gukura intsinzi i Rusizi

    Gicumbi FC irwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri yahagamye Rayon Sports banganya 2-2

    AS Kigali yasanze Mukura i Huye banganya ibitego 2-2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116958/apr-fc-yakuye-intsinzi-ikomeye-i-rusizi-rayon-sports-ihagamwa-na-gicumbi-irwana-no-kutaman-116958.html