Category: Uncategorized

  • Prof Lyambabaje yeguye ku buyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Itangazo rimenyesha ubwegure bwa Prof Lyambabaje ryashyizweho umukono na Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya UR, Prof Paul Davenport.

    Rimenyesha ko 'Prof Alexandre Lyambabaje yeguye ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda kuva uyu munsi ku wa 6 Gicurasi 2022, kugira ngo atangire ikiruhuko cye cy'izabukuru.''

    Rigira riti 'Mu izina rya kaminuza yose, ndashimira Prof Lyambabaje ku musanzu yatanze muri UR mu mezi 14 ashize.''

    Prof Lyambabaje yahise asimbuzwa Prof. Nosa Egiebor wagizwe Umuyobozi w'agateganyo wa UR. Ni we ugiye gukora izi nshingano kugeza igihe hazatangarizwa umuyobozi mushya.

    Prof Alexandre Lyambabaje yeguye ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda kugira ngo atangire ikiruhuko cy'izabukuru. pic.twitter.com/7dO2AVZwg1

    — IGIHE (@IGIHE) May 6, 2022

    Uyu mugabo umaze igihe mu burezi bw'u Rwanda yabonye izuba mu 1960, ni ukuvuga ko afite imyaka 62 y'amavuko.

    Ubusanzwe Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta mu ngingo yayo ya 101 yateganyije ko Umukozi wa Leta ajya mu kiruhuko cy'izabukuru afite imyaka 65. Icyakora, Umukozi wa Leta wujuje imyaka 60 ashobora gusaba gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru. Kugira ngo abyemererwe hari ibyo asabwa kuba yujuje birimo kuba amaze imyaka 15 atanga imisanzu mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubwiteganyirize.

    Umuvugizi wa Kaminuza y'u Rwanda, Kabagambe Ignatius, yabwiye IGIHE ko Prof Lyambabaje yasabye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru kubera impamvu ze bwite.

    Yagize ati 'Ni byo itangaza ni ukuri. Prof Lyambabaje yeguye ku mirimo ye. Umuntu ashobora guhagarika inshingano iyo afite impamvu bwite. Impamvu byitwa kwegura ni uko kujya mu kiruhuko cy'izabukuru bivugwa iyo imyaka [65] yageze. Yarabisabye ngo ajye mu kiruhuko cy'izabukuru hakiri kare ku mpamvu ze bwite.''

    Prof Lyambabaje yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu ntangiriro za 2021.

    Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 2 Gashyantare 2021 ni yo yemeje ko Prof Lyambabaje nk'Umuyobozi Mukuru wa UR, yasimbuye Dr Musafiri Papias Malimba wari uwuriho by'agateganyo nyuma yo gukorera mu ngata Phillip Cotton wasoje amasezerano ye.

    Prof Lyambabaje yize muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master's Degree) agisoreza muri Canada. Afite Impamyabumenyi y'Ikirenga mu Mibare [Doctorat] yakuye muri Kaminuza ya Rennes mu Bufaransa.

    Yabaye muri Guverinoma y'u Rwanda ku myanya itandukanye, aho nko mu 1999 yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi. Hagati ya 2000 na 2003 yari Minisitiri w'Ubucuruzi, Ubukerarugendo n'Inganda no guteza imbere Ishoramari n'Amakoperative.

    Prof Lyambabaje ari mu bagize uruhare mu ishyirwaho rya politiki ijyanye n'ubucuruzi ndetse by'umwihariko n'iy'ubukerarugendo bw'u Rwanda. Yanatanze umusanzu mu bikorwa byo kwihuza kw'Akarere binyuze mu nama zo ku rwego rwa ba minisitiri yitabiriye zirimo iz'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba na Comesa.

    Kuva mu 2014 kugera mu 2015, yari Umushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ishami ry'Ubuvuzi n'Ubuzima rusange.

    Mu buzima busanzwe, Prof Lyambabaje azwi cyane nk'uwaharaniye iterambere ry'umukino wa Volleyball ndetse yawukinnye nk'uwabigize umwuga mu myaka yo hambere, unamuhesha bourse yo kujya kwiga mu Bufaransa. Yakinnye mu Ikipe y'Igihugu ya Volleyball yasohokeye u Rwanda ahantu henshi hatandukanye ku Isi.

    Prof Alexandre Lyambabaje wari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yeguye kuri iyi mirimo yerekeza mu kiruhuko cy'izabukuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-lyambabaje-yeguye-ku-buyobozi-bwa-kaminuza-y-u-rwanda

  • Migeprof yaciye umuvuno wo guhangana n'igwingira ry'abana – #rwanda #RwOT

    Yabutangirije mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gicurasi 2022 aho yifatanyije n'abayobozi ndetse n'abaturage gutera imboga mu turima tw'igikoni twubatswe.

    Yavuze ko iyo gahunda yatangirijwe mu Karere ka Nyaruguru kuko kari mu dufite abana benshi bagwingiye kuko imibare yo mu 2020 yerekana ko bari kuri 39,1% kakaba ku mwanya wa cyenda mu gihugu mu kugira abana benshi bafite icyo kibazo.

    Ati 'Kugwingira ku mwana ni ikintu gikomeye cyane kuko kimubuza kuzaba umwe mu Banyarwanda bashoboye bazageza igihugu cyacu aho twifuza.'

    Yibukije abaturage ko iyo umwana atitaweho kuva agisamwa kugeza ku minsi igihumbi, nta garuriro ryo kumurinda kugwingira riba rigihari, abasaba kubyitaho.

    Ati 'Iyi niyo mpamvu nyamukuru itumye turi hano twubaka imirima y'igikoni nk'imwe mu nzira yo kudufasha kugabanya iri gwingira.'

    Prof Bayisenge yavuze ko akarima k'igikoni gahinzemo imboga kunganira izindi gahunda zashyizweho zo gukumira imirire mibi zirimo amarerero y'abana batoya atatu muri buri mudugugudu, igikoni cy'umudugudu n'izindi.

    Yavuze ko ubwo bukangurambaga buzamara ukwezi bari kubukora ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'urubyiruko rw'abakorerabushake rubarizwa muri iyo Minisiteri.

    Prof Bayisenge yavuze ko ubusanzwe imboga zizwiho kugira intungamubiri ariko izo mu karima k'igikoni ziba zikiri umwimerere bitandukanye n'izo abantu bagura ku isoko.

    Ati 'Iyo ufite umurima w'igikoni urya imboga zikungahaye ku ntungamubiri kuko uzisoroma ako kanya ugahita uziteka, biruta kwa kundi ushobora kujya kuzigura ku isoko n'uwagiye kuzigurisha yarazisoromye nk'ejo cyangwa ejobundi zanambye zimwe muri za ntungamubiri zatakaye.'

    Akarima k'igikoni si umuteguro

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yabwiye abaturage ko akarima k'igikoni kagamije gufasha buri rugo kubona imboga zivangwa n'ibiribwa kugira ngo haboneke indyo yuzuye.

    Ati 'Kugira akarima k'igikoni rero si umuteguro no kugira ngo bigaragare ko gahari gusa nko kubahiriza umurongo w'igihugu, ahubwo akarima k'igikoni ni ako gukoresha gahingwamo imboga z'ubwoko butandukanye nk'uko mwabonye twazihinze kugira ngo kunganire gahunda yo kurwanya imirire mibi abana bahura na yo bikaba byabatera no kugwingira.'

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu kubaka uturima tw'igikoni no kutwitaho.

    Ndiyunguye Stanislas ati 'Akarima k'igikoni kadufasha kutarwaza bwaki ndagafite ariko ubu ngiye kongera kurushaho kukitaho kugira ngo njye mporana imboga.'

    Umujyanama w'Ubuzima, Mukamana Béata, yagaragaje ko ibyo kurya biba bihari ariko ikibazo gikunze kuba ari icy'uko bahugira mu mirimo bakabura umwanya wo kwita ku bana bato no kubagaburira by'umwihariko.

    Ubu bukangurambaga bwatangijwe byitezwe ko buzagera mu gihugu hose ndetse ko aho bishoboka buri rugo ruzagira akarima k'igikoni.

    Ubushakashatsi ku buzima n'imibereho by'abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze mu 2020 n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by'abana bari munsi y'imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira. Ni mu gihe gahunda ya guverinoma y'u Rwanda ari uko mu 2024 bazaba ari 19%.

    Abayobozi bifatanyije n’abaturage gutera imboga mu mirima y’igikoni

    Akarima k’igikoni keramo imboga nziza zujuje intungamubiri

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bw'ukwezi bwo kubaka mu gihugu hose uturima tw'igikoni

    Abana bahawe amata nk’ikimenyetso cyo kwimakaza imirire myiza

    Mu Karere ka Nyaruguru niho hatangirijwe ubukangurambaga bw'ukwezi bwo kubaka mu gihugu hose uturima tw'igikoni nka bamwe mu buryo bwo kurwanya imirire mibi itera abana kugwingira

    Minisitiri Bayisenge yibukije abaturage ko iyo umwana atitaweho kuva agisamwa kugeza ku minsi igihumbi nta garuriro ryo kumurinda kugwingira riba rigihari, abasaba kubyitaho

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/migeprof-yaciye-umuvuno-wo-guhangana-n-igwingira-ry-abana

  • Narahemutse! Bamporiki yemeye ko yakiriye ‘in… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 06/05/2022, Edouard Bamporiki ufungiwe iwe mu rugo kubera icyaha cya ruswa akurikiranyweho na RIB, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye”.

    Kuwa Kane tariki 05/05/2022 ni bwo Bamporiki Edouard yahagaritswe ku mirimo ye y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho nk’uko byemejewe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Bamporiki “akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo” runatangaza ko afungiwe iwe mu rugo.

    Bamporiki Edouard yari amaze imyaka hafi itatu ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE) kuva tariki 04 Ugushyingo 2019. Ni inshingano yagiyeho nyuma y’imyaka isaga 3 yari amaze ari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, izi nazo akaba yarazigiyeho nyuma yo kuba Umudepite kuva mu mwaka wa 2013. Uretse kuba yari Umuyobozi ukomeye muri Leta, asanzwe ari n’umukinnyi wa filime n’ikinamico, umusizi ndetse n’umwanditsi w’ibitabo.

    Ubutumwa Bamporiki yanditse kuri Twitter ku mugoroba w’uyu wa Gatanu

    INKURU WASOMA: Ubwenge buzi ubwenge, Ndi idebe ryawe, Nitudafata ruswa nk’urundi rugamba dushobora gutsindwa: Amagambo 30 y’ubwenge yavuzwe na Bamporiki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116943/narahemutse-bamporiki-yemeye-ko-yakiriye-ruswa-atakambira-perezida-kagame-nabanyarwanda-bo-116943.html

  • U Bwongereza bwashimangiye ko kohereza abimuk… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Boris Johnson yavuze ko abimukira binjira mu Bwongereza haba abanyura mu mato mato cyagwa amakamyo, bagomba koherezwa mu Rwanda mu minsi ya vuba ku ikubitiro hakazoherezwa abagera ku bihumbi bine.

    Nibagera mu Rwanda ibijyanye no kwaka ubuhungiro mu buryo bwemewe n’amatageko ni bwo bazatangira kubikora, gusa yemeje ko iyo gahunda itaburamo imbogamizi zijyanye n’amatageko yewe ko hari n’izatangiye kugaragazwa ariko ko gahunda igomba gukomeza nta kabuza.

    Yagize ati: “Nibyo koko  hari za birantega zijyanye n’amategeko n’abanyamategeko bigenga, bagerageza kuremereza iki kibazo. Twari tuzi ko ibyo bizaba kandi ni ikintu cyumvikana cyane. Tugiye gushaka uburyo bwo kureba neza uko bahita boherezwa mu Rwanda”.

     Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangaje nyuma y'uko umubare w'abantu binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amatageko muri uyu mwaka, umaze kurenga abantu 7.000. Ku wa kabiri w’iki Cyumweru, Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe agaruka kuri iki kibazo yavuze ko ingendo zohereza abimukira mu  Rwanda ari amahirwe y’ingenzi kandi ko ikigamijwe ari ukubungabunga umutekano mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ko byatekerejweho neza.                        Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza 

    Yavuze ariko ko leta y’u Bwongereza yakiriye ibaruwa isaba imbanzirizamushinga y’icyo gikorwa iturutse ku banyamategeko banyuranye, ariko Leta icyo ishyize imbere ari uko ingendo za mbere z’indege  zizanye abo bimukira zizaba zikozwe mu mezi make ari imbere.

    Uyu mugambi wanenzwe n'imiryango nterankunga y'impunzi, amadini ndetse n’iharanira uburenganzira bwa muntu itandukanye. Uretse iyo kandi na bamwe mu banyapolitiki imbere mu Bwongereza ntibemeranya n’umugambi wa Minisitiri w’Intebe, wo kohereza abimukira batemewe n’amategeko mu Rwanda. Ubuyobozi bw’u Rwanda bwo buvuga ko iyi ari gahunda yo gushakira ibisubizo ikibazo cy’abimukira ku isi, ukaba umushinga rwatekerejeho neza kandi ko bidahutaza uburenganzira bwa muntu nk’uko abatandukanye bagiye babigarukaho.

    Src : ITV News

    Umwanditsi: Léonidas MUHIRE 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116939/u-bwongereza-bwashimangiye-ko-kohereza-abimukira-mu-rwanda-bigomba-gukorwa-hatitawe-ku-mbo-116939.html

  • #COVID19: Mu Rwanda abanduye 11 babonetse mu bipimo 5,326 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 06 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya cumi n’umwe (11) bakaba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-abanduye-11-babonetse-mu-bipimo-5-326

  • Kamonyi: Akora ibiryo by’amatungo mu bishishwa by’imyumbati #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyirasagamba Alice ni umuyobozi wa Nyamiyaga Akanoze Company itunganya imyumbati ikayikoramo ibintu bitandukanye harimo kuyikuramo ifu no kuyikuramo ibiryo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/Kamonyi-Akora-ibiryo-by-amatungo-mu-bishishwa-by-imyumbati

  • Hon.Bamporiki yemeye ko “yakiriye indonke”asaba imbabazi Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Mu magambo yuzuye umutima umunetse Hon.Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame,yemera ko yakiriye 'indonke'.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Nyakubahwa Umukuru w'u Rwanda,Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

    Ku wa Kane tariki 05 Gicurasi, 2022 Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, rwatangaje ko Bamporiki Edouard afungiye iwe mu rugo.

    Itangazo rya Guverinoma ryo ryasohotse rivuga ko Perezida Paul Kagame mu bubasha ahabwa n'itegeko nshinga yamuhagaritse mu mirimo ye kubera ko hari ibyo agomba gusobanura akurikiranyweho.

    Amakuru y'ihagarikwa rya Bamporiki yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu masaha ya nyuma ya Saa Sita yo kuri uyu wa Kane ko Bamporiki n'umwe mu bayobozi bungirije b'umujyi wa Kigali batawe muri yombi, gusa nta gihamya cyari cyakagiye hanze.

    Kuri gahunda, byari byitezwe ko atanga ikiganiro mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba MIJEUMA, Minisiteri yari iy'urubyiruko n'amashyirahamwe, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Byari biteganyijwe ko atanga ikiganiro cyitwa 'Twahisemo kuba umwe' mu muhango wo kwibuka abari abakozi n'abayobozi bayo. Gusa yakuwe kuri gahunda ku munota wa nyuma asimbuzwa Nkusi Deo.

    Bamporiki yagaragaye kenshi mu biganiro ku burere mboneragihugu, n'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda.

    Ni umusizi, umwanditisi, n'umukinnyi wa filimi n'amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine ari umudepite w'ishyaka riri ku butegetsi,FPR, mu 2017 agirwa umukuru w'Itorero ry'igihugu, naho kuva 2019 yagizwe ushinzwe urubyiruko n'umuco muri leta.

    Mu ugushyingo 2019 nibwo Hon.Edouard Bamporiki wari umaze imyaka isaga 3 ari umuyobozi w'itorero ry'igihugu,yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/hon-bamporiki-yemeye-ko-yakiriye-indonke-asaba-imbabazi-perezida-kagame

  • Icyo Perezida Kagame yasubije Bamporiki wemeye icyaha akamutakambira #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Bamporiki Edouard yemeye ko yakiriye ruswa agatakambira Perezida Kagame amusaba imbabazi, yamusubije amubwira ko gukosa bibaho ariko ikibi ari uko umuntu adahinduka, ko bene uwo aba akwiriye guhanwa.

    Ku munsi w’ejo nibwo haje itangazo ry’uko Bamporiki Edouard wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahagaritswe ku kazi kubera ibyo yakoze agikurikiranyweho.

    Nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzayaha bwatangaje ko Bamporiki afungiwe iwe aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi bisa nkabyo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bamporiki Edouard yemeye icyaha maze atakambira Perezida Kagame amusaba imbabazi.

    Ati 'Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye..'

    Nyakubahwa Umukuru w’uRwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.

    — Bamporiki Edouard (@Bamporikie) May 6, 2022

    Abantu batandukanye batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Bamporiki, bavuga ko ari iby’agaciro kuba yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi.

    Umwe muri bo witwa Yumva Jean Paul yanditse ati ' Imbabazi z’uwiteka n’abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!'

    Perezida Kagame niho yahise aza asubiza ubutumwa bwa Yumva Jean Paul aho yavuze ko ibyo avuga ari byo yumvikana ariko Bamporiki we ahora akora amakosa agasaba imbabazi.

    Ati ' Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki ni ko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!'

    Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) May 6, 2022

    Muri 2019, Edouard Bamporiki wayoboraga Itorero ry’Igihugu nibwo yagizwe Umunyamabanga wa Leta wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/icyo-perezida-kagame-yasubije-bamporiki-wemeye-icyaha-akamutakambira

  • Perezida Kagame yavuze kuri Bamporiki wemeye ko yakiriye 'indonke' #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, yemeye ko yakiriye 'indonke' agasaba imbabazi Perezida Kagame, yagize abivugaho abinyujije kuri Twitter.

    Ubutumwa bwa Bamporiki bwanyuze ku rukuta rwe rwa Twitter yemera ko yakiriye indonke,

     

    Perezida Kagame abinyijije aho basubiriza ubutumwa bwanditswe n'uwitwa Jumva Jean Paul wavuze ati 'mbabazi z' Uwiteka n' abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!'

    Perezida Kagame yanditse ati 'Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!'

    Abantu batandukanye bahise bandika ubutumwa basaba Perezida Kagame guha imbabazi Bamporiki, abandi bavuga ko atahora atanga imbabazi.

    Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2022/05/06/bamporiki-yemeye-ko-yakiriye-indonke/

    Bamporiki Edouard ari mu maboko ya RIB

    [email protected]

     

     

    The post Perezida Kagame yavuze kuri Bamporiki wemeye ko yakiriye 'indonke' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/05/06/perezida-kagame-yavuze-kuri-bamporiki-wemeye-ko-yakiriye-indonke/

  • Bamporiki yemeye ko yakiriye 'Indonke' #rwanda #RwOT

    Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, yemeye ko yakiriye 'indonke' asaba imbabazi Perezida Kagame.

    Uyu mugabo wahagaritswe ku mirimo ndetse agatangira gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa n'ibifitanye isano nayo tariki ya 5 Gicurasi 2022, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko yemera icyaha ni nyuma y'uko umutima we umubujije amahwemo.

    Yagize ati 'Nyakubahwa Umukuru w'uRwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.'

    Itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13 /8/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, risobanura ko ruswa ari igikorwa icyaricyo cyose gikorerwa mu nzego za Leta, iz'abikorera, sosiyete sivili, n'imiryango mpuzamahanga ikorera cyangwa ishaka gukorera mu Rwanda, kigamije gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke mu buryo bunyuranyije n'amategeko, hagamijwe kwigwizaho imitungo udashobora gusobanura inkomoko yawo, cyangwa gukora ishimisha mubiri kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko, byaba bikozwe na nyiri ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.

    Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 17, aho icyaha cya ruswa kiri mu byaha by'ubugome bihanishwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'imyaka itanu kugeza ku gifungo cya burundu.

    Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2022/05/05/bamporiki-edouard-ari-mu-maboko-ya-rib/

     

     

    Bamporiki Edouard ari mu maboko ya RIB

    iriba.news@gmail.com

    The post Bamporiki yemeye ko yakiriye 'Indonke' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/05/06/bamporiki-yemeye-ko-yakiriye-indonke/