Category: Uncategorized

  • Byari agatwiko? Uwareze Munyakazi Sadate kumufata ku ngufu konti ye yayisibye nyuma yo kuvuga ko yasabwe gusiba ubutumwa bumurega #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umukobwa witwa Afsa Karenze avuze ko Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yamuhohoteye akamufata ku ngufu undi akabitera utwatsi, konti ye ya Twitter yakoresheje abivuga yayisibye ntikigaragara.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo uyu mukobwa wakoreshaga amazina ya Afsa Karenzi yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter akandika asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kumurenganura ko Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yamukoreye ihohoterwa ndetse akanamufata ku ngufu.

    Yagize ati 'Nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nafatwa ku ngufu na Sadate Munyakazi. RIB nkeneye ubufasha bwanyu mundinde iri terabwoba.'

    Ibi Munyakazi Sadate yahise abitera utwatsi na we abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, aho yavuze ko uyu mukobwa nta we azi ndetse ko na we yabonye arimo kumusebya akihutira kubusiba.

    Ati 'Mbonye ubutumwa Afsa Karenzi uvuga ko namukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, uwo muntu uretse no kurimukorera si nanamuzi, ubwo butumwa bunsebya akaba yihutiye kubusiba, nyuma yo kubimenya nashatse kumenya uwo ariwe nifashije account ye, nasanze ari ba bandi basebya n’u Rwanda'

    Yakomeje avuga ko uyu mukobwa yakabaye yitabaza inzego zibishinzwe aho kujya ku mbuga nkoranyambaga, ikintu abona we ari ugushaka kumwubakiraho izina.

    Ati 'Inzira nziza niba yumva yarahohotewe yagana Ubutabera aho gushakira kumenyekana ku mazina y’abandi ashaka kuyangiza, abantu tuvugisha ukuri twamagana abanzi b’Igihugu duhora twiteguye abantu nk’aba kandi niba ari yo nzira nshya bahisemo baribeshya nayo ntizabahira.'

    Haje kugaragara ubundi butumwa bw’uyu mukobwa avuga ko yatanze ikirego muri RIB ariko aho kugikurikirana bakamuteza Sadate na we akaba ari yo mpamvu yanditse kuri kuri Twitter, ngo impamvu yasibye ubwo butumwa ni uko yabwiwe ko kugira ngo ikibzo cye gikemuke ari uko yabusiba.

    Ati 'Umugenzacyaha Teotime wa RIB HQs ni we wakiriye ikirego cyanjye tariki ya 5/3/2022. Nanditse kuri Twitter kubera ko aho kuntabara yanteje Munyakazi Sadate akamerera nabi cyane. Iki gitondo nasabwe gusiba ibyo nanditse niba nshaka ko bandenganura, nabikoze. Sindi umwanzi.'

    Muri iki gitondo, Sadate yabyutse avuga ko ntacyo ari cyo ku buryo yaregwa aho gukurikiranwa bakamuteza uwareze, ngo u Rwanda siko rukora, yongera kuvuga ko iyi konti ishobora atari iya nyayo (fake).

    Yongeye gushimangira ko ntaho aziranye n’uyu muntu ndetse ko ndetse ikintu yiyiziho ari uko abamwanga bamwangira ukuri n’abamukunda bakamukundira ukuri.

    Nyuma y’ubu butumwa bwanditswe bukoreshejwe n’iyi konti yitwa Afsa Karenzi, bwose bwaje gusibwa ndetse n’iyi konti ubwayo ntikigaragaragara. Iyo ugerageje kuyishakisha bakubwira ko itabaho.

    Mbonye ubutumwa #AfsaKarenzi uvuga ko namukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, Uwo muntu uretse no kurimukorera si nanamuzi, ubwo butumwa bunsebya akaba yihutiye kubusiba, nyuma yo kubimenya nashatse kumenya uwo ariwe nifashije account ye, nasanz ari babandi basebya n’u Rwanda pic.twitter.com/8m572emxdg

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) May 8, 2022

    Ariko naba ndinde uregwa aho gukurikiranwa bakanteza uwandeze? U Rwanda twaharaniye ntago ari urwo. Iyi account ntekereza ko ari fake ku kigero cya (99,9%), inzira twahisemo yo kuvuga Ukuri yo ubwayo ni Urugamba kdi ku rugamba uhura n’abanzi, gusa guhura nabo ntibiduca intege. pic.twitter.com/NS0Y8EYDlN

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) May 9, 2022

    Munyakazi Sadate ibyo ashinjwa yabiteye utwatsi

    Iyi konti ntikigaragara

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byari-agatwiko-uwareze-munyakazi-sadate-kumufata-ku-ngufu-konti-ye-yayisibye-nyuma-yo-kuvuga-ko-yasabwe-gusiba-ubutumwa-bumurega

  • U Rwanda rwahaswe ibibazo ku kirego cyatanzwe n’umuryango wa Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Kuwa 22 Gashyantae 2022, nibwo umuryango wa Paul Rusesabagina watanze ikirego mu rukiko rwa Washington muri Amerika. AFP ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yasinye ku nyandiko ziyirega kuwa 8 Weruwe 2022.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda , Alain Mukurinda mu kiganio na VOA yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwitaba muri uru rubanza , aho yanemeje ko rwamaze guhatwa ibibazo bibanziriza iburanisha risanzwe.

    Yagize ati'Abavoka barahari, ibyo gukorabizi kandi ni akazi kabo.U Rwanda rwiteguye kwitaba, kuko nta handi rwagaragariza ukuri, hatari mu butabera'

    Alain Mukurarinda avuga ko u Rwanda rwiteguye gushaka abazarwunganira muri uru rubanza. Ati' Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza uru rubanza, nibiba na ngombwa u Rwanda rwiteguye kwitaba, rugomba kuba rugifite abarwunganira mu mategeko'

    Mukurarinda abajijwe niba kuba Leta y’u Rwanda yakwitaba ubutabera bwa Amerika bitagaragaza intege nke z’ubutabera bw’u Rwanda, yasubije ko atariko bimeze ahubwo ari umwanya mwiza wo kugaragariza , amahanga ko ibyaha Rusesabagina yahamijwe n’inkiko zo mu Rwanda yabikoze koko kandi nawe akaba yarabyiyemereye.

    Paul Rusesabagina yazanwe mu Rwanda muri Kanama 2020, kuwa 20 Nzeri 2021 nibwo yahamijwe ibyaha by’iterabwoba akatirwa gufungwa imyaka 25.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/U-Rwanda-rwahaswe-ibibazo-ku-kirego-cyatanzwe-n-umuryango-wa-Rusesabagina

  • Bruce Melodie na Massamba Intore basusurutsaga Abanyarwanda n'inshuti baba Norvège (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Abahanzi Massamba Intore na Bruce Melodie bitabiriye igitaramo cyabereye muri Norvège cyahurije hamwe Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda.

    Iki gitaramo cyabaye mu ijoro rishyira ku wa 8 Gicurasi 2022 cyateguwe mu rwego rwo gushyigikira umushinga wo gutunganya no kubika indirimbo nyarwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Norvège, Dr Gashumba Diane, yashimiye abagize uruhare kugira ngo iki gikorwa gishoboke barimo Abanyarwanda baba muri iki gihugu na Kaminuza ya Agder, leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco n'ubuyobozi bwa Ambasade.


    Uretse Abanyarwanda batuye muri Norvège, iki gitaramo cyanitabiriwe n'abaturutse mu bihugu by'u Burayi bw'Amajyaruguru byose nka Finland, Suède na Danemark. Harimo kandi inshuti z'u Rwanda, Abarundi, Abanya-Tanzania, Abanye-Congo ndetse n'Abanyarwanda baturutse mu Bubiligi.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/bruce-melodie-na-massamba-intore-basusurutsaga-abanyarwanda-n-inshuti-baba

  • CIA ntirabona ikimenyetso cy'uko Uburusiya bwakoresha intwaro kirimbuzi #rwanda #RwOT

    Umukuru w'ikigo cy'Amerika cy'ubutasi bwo mu mahanga (CIA) avuga ko inzego z'ubutasi zitarabona “gihamya ifatika kugeza ubu ko Abarusiya barimo guteganya kohereza cyangwa no kuba bakoresha intwaro za nikleyeri” muri Ukraine.

    William Burns yabivugiye mu nama yateguwe n'ikinyamakuru The Financial Times cyo mu Bwongereza.

    ni mugihe hamaze imini hari amakuru avuga ko Perezida w'Uburusiya yatangiye gutegura ibikoresho by'ibanze byamufasha kwivuna OTAN akoresheje ibitwaro by'ubumara mu gihe bakomeza kwitambika umugambi we guhirika ubutegetsi muri Ukraine.

    Nyuma yuko bugabye igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa kabiri, Uburusiya bwatangaje ko burimo gutegura ku rwego rwo hejuru intwaro zabwo z'ubumara za nikleyeri.

    Bwana Burns yaburiye ati: “Bitewe n'uburyo bwo kurata imbaraga … twumvanye ubutegetsi bw'Uburusiya, ntabwo dushobora kwirengagiza ko ibyo bishoboka”.

    “Rero dukomeje gushishikara nk'urwego rw'ubutasi … kuri ibyo bidashoboka, muri iki gihe aho ibyo Uburusiya bushobora kugeraho cyangwa gutakaza biri ku kigero cyo hejuru cyane”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/cia-ntirabona-ikimenyetso-cy-uko-uburusiya-bwakoresha-intwaro-kirimbuzi

  • U Rwanda rwiteguye kuburana mu rubanza rwa Rusesabagina muri USA #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda iravuga ko yiteguye kujya kuburana mu rubanza ikirego umuryango wa Paul Rusesabagina watanze muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

    Abawunganira batangaje ko kuri iki cyumweru tariki ya 8/5/2022, ariwo munsi ntarengwa kuri Leta wo kuba yasubije ibibazo yahawe itabikora urubanza rugakomeza uko biteganijwe.

    Umuryango wa Paul Rusesabagina wareze uvuga ko yashimuswe kandi agakorerwa iyica rubozo,ukanasaba imponzamrira z'amadolari milioni 400.

    Umuvugizi wungirije wa Leta y'u Rwanda,Alain Mukururarinda,yabwiye Ijwi ry'amerika ko Leta y'u Rwanda yatangiye igihe ibyasabwe.

    Yagize ati “Icyo abantu bagomba kumenya nuko niba hari umuntu watanze ikirego arega leta y'u Rwanda nayo ifite uburyo igomba gusubiza icyo kirego.Ifite uko igomba gushyiraho abavoka n'imyanzuro bagomba gukora kandi bakabitanga mu gihe.

    Abantu ntibagire impungenge,igihe cyatanzwe kizagera leta y'u Rwanda yagize ibyo ikora yasabwe.Abavoka barahari,ibyo bagomba gukora barabizi n'inshingano zabo barazizi nta mpungenge zihari haba ku kuba biteguye haba nuko bazasubiza ibibazo byabajijwe…

    Ikigomba gukorwa n'ikijyanye n'amategeko.Tuba tugomba kugaragaza ko Leta y'u Rwanda itagomba kujya kuburanira mu rukiko runaka cyangwa ibintu runaka hanze y'igihugu.Nta handi wabigaragariza utagiye muri urwo rukiko.

    Alain Mukururarinda yavuze ko Leta y'u Rwanda izasuzuma ikirego ikareba niba itakwitaba kuko ubwo burenganzira ngo bwemewe mu rukiko nkuko abantu bajya mu manza zagera hagati bakazivanamo.

    Yavuze ko abantu bagomba gutegereza bakareba icyemezo u Rwanda ruzafata kuri urwo rubanza.

    Urukiko rw'Ubujurire mu Rwanda ruheruka kwanzura ko Paul Rusesabagina n'abareganwa nawe bahamwa n'ibyaha birimo iterabwoba rugumishaho imyaka 25 y'igifungo kuri we.

    Muri Nzeri (9) 2021 Rusesabagina na Callixte Nsabimana 'Sankara' bakatiwe gufungwa imyaka 25 undi 20 bahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w'iterabwoba no gukora iterabwoba.

    Uru rukiko kwezi gushize rwanzuye ko 'Sankara' agabanyirizwa igihano agafungwa imyaka 15 kuko yemeye ibyaha yarezwe akanafasha iburanisha.

    Rusesabagina, ufatwa nk'ukuriye abandi muri uru rubanza, yivanye mu iburanisha rigitangira mu kwezi kwa gatatu 2021 avuga ko “nta butabera niteze” mu nkiko zo mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/u-rwanda-rwiteguye-kuburana-mu-rubanza-rwa-rusesabagina-muri-usa

  • U Rwanda na RDC bigiye kuganira ku kuvugurura uburyo bwo kwambukiranya imipaka – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe mbere ya Covid-19 abambuka imipaka yombi ihuza Rubavu na Goma bageraga ku bihumbi 70 ku munsi bakora ubucuruzi butandukanye ariko kubera icyorezo cya Covid-19 yatumye badakomeza kwambuka nk'uko byari bisanzwe ubu bagera ku 14.500.

    Abaturage batuye mu Mijyi ya Rubavu na Goma bagaragaza inzitizi ziri mu bucuruzi bwambukiranya imipaka zikwiye gukemurwa, imipaka igakora amasaha yose ndetse n'abaturage bakambuka bakoresheje indangamuntu cyangwa 'jeton'.

    Ubuyobozi ku mpande zombi butangaza ko ibi bibazo biteganyijwe ko bizaganirwaho mu biganiro by'iminsi itatu bizabera i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Goma, Komiseri wa Polisi, Makosa Kabeya François mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu agana i Kigali yatangaje ko ibi bibazo biteganyijwe kuganirwaho.

    Ati 'Ibijyanye no kwambukiranya imipaka bireba abashinzwe abinjira n'abasohoka kandi twasabye i Kinshasa ko badufasha bigakemuka bigasubira nk'uko byahoze mbere n'ubu turimo kujya mu nama izabyigaho i Kigali kandi hari icyizere ko bizacyemuka''.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildefonse, yavuze ko muri ibyo biganiro hashobora kuvamo imyanzuro myiza ikuraho inzitizi zibangamiye ubucuruzi ku mipaka kuko bizaba birimo n'intumwa zizaba zivuye i Kinshasa.

    Ati 'Mu biganiro bijyanye n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka byose tuzabiganiraho nyuma. Hari ibibazo bitandukanye kwambuka hakoreshejwe indangamuntu, kwambuka umupaka amasaha yose n'ibindi bibazo mu bucuruzi ku mpande zombie. Hari ubushake, ni ugutegereza umwanzuro uzatangazwa''.

    Yakomeje avuga ko ibiganiro bagiyemo ku mpande zombi bizamara iminsi itatu ari ho hazavamo umwanzuro urebana no kunoza ubuhahirane ku mpande zombi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yavuze ko mu biganiro bizabera i Kigali hashobora kuvamo imyanzuro myiza ku gukuraho inzitizi zibangamiye ubucuruzi

    Umuyobozi w'umujyi wa Goma, Komiseri wa Polisi, Makosa Kabeya Francois, yavuze ko ibirebana no kwambuka hakoreshejwe indangamuntu bigiye kwigwaho

    Abayobozi ku mpande zombi ubwo bahuriraga ku mupaka wa Petite Barrière


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-rdc-bigiye-kuganira-ku-kuvugurura-iyambukiranya-ry-imipaka

  • Gisagara VC yatsinze umukino wayo wa mbere mu… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya Gisagara Volleyball yamanukaga mu kibuga, mu mukino wayo ufungura irushanwa rya African Championship muri Volleyball aho hitabira amakipe yitwaye neza mu bihugu byabo.

    Gisagara Volleyball Club iri mu itsinda rya kane, yamanutse mu kibuga ikina na Port of Doula yo muri Cameroun. Ni umukino Gisagara VC yatangiye neza kuko iseti ya mbere yayitsinze amanota 25 kuri 18, iseti ya kabiri Gisagara yayitsinzwe amaseti 20-25 naho iseti ya 3 Gisagara VC iyitsinda 25 kuri 21 naho iseti ya kane ari nayo ya nyuma, Gisagara VC iyitsinda 31 kuri 29. 

    Umutoza wa Gisagara Volleyball Club Nyirimana Fidele, yatangaje ko yishimye uburyo abakinnyi be bitanze ku mukino wa mbere. “Uyu mukino wa mbere wari mwiza n’ubwo watugoye mu kuwitegura, kuko twari tumaze hafi icyumweru tutazi ngo ninde uzakina, ariko ku munota wa nyuma twitwaye neza birangira dutsinze umukino. Umukino wa mbere kuwutsinda nibyiza kuko byongera icyizere bikanatuma ikipe  ishira igihunga.”   

    Gisagara Volleyball Club kuri uyu wa mbere irakurikizaho ikipe ya Equity Bank Customs Services yo muri Niger, umukino ufungura amaseti 3-0.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116987/gisagara-vc-yatsinze-umukino-wayo-wa-mbere-mu-mikino-nyafurika-ya-champions-league-116987.html

  • Yverry yatangaje amatariki yubukwe bwe na Va… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, nibwo Yverry uzwi mu ndirimbo 'Amabanga' yatangiye gutumira inshuti n'abavandimwe kuzamushyigikira we n'umukunzi we ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo, mu bukwe buzaba ku wa 12 Kamena 2022.

    Urupapuro rw'ubutumire 'invitation' rugaragaza ko ubukwe bw'aba bombi buzabera kuri Sport View Hotel, aho saa tatu za mu gitondo ari ugusaba no gukwa, saa saba z'amanywa gusezerana imbere y'Imana nyuma y'iyo mihango abatumiwe bazakirirwa kuri iriya hotel.

    Yverry atangaje amatariki y'ubukwe bwe, nyuma y'uko ku wa 5 Gicurasi 2022 we n'umukunzi we basezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura.

    Nyuma aba bombi bakiriye kuri M Hotel ababaherekeje n'abandi barimo ibyamamare, banatangiza ku mugaragaro umushinga w'ubukwe bwabo.

    Bari kumwe n'abo mu miryango y'abo, abahanzi barimo Olivis wo mu itsinda Active, umuhanzi Mento, umuhanzi Danny Nanone wamamaye mu myaka ya 2010, umunyamakuru Kwizigira Jean Claude wa RBA n'abandi batandukanye.

    Yverry ni umwe mu banyeshuri bari ku isoko ry'umuziki, batanzwe n'ishuri rya muzika rya Nyundo. Indirimbo ze zamuhesheje umugati mu bukwe yagiye aririmbamo, ahanini bitewe n'amagambo y'urukundo azigize.

    Yamenyekanye binyuze mu ndirimbo 'Nk'uko njya mbirota', 'Uragiye', 'Uzambabarire' n'izindi. Ni umwe mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite! Amaze kuririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye, kandi yanakoranye indirimbo n'abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.


    Yverry n'umukunzi we Vanessa batangaje ko ku wa 12 Kamena 2022 bazakora ubukwe 

    Yverry na Vanessa baherutse gusezerana imbere y'amategeko 

    Mu bihe bitandukanye, Yverry yahamije urwo yakunze Vanessa 

    Vanessa agiye kurushinga na Yverry bamaze igihe mu munyenga w'urukundo

    REBA HANO INCAMAKE YO GUSEZERANA KWA YVERRY N'UMUKUNZI WE N'UKO BAKIRIYE ABABAHEREKEJE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116986/yverry-yatangaje-amatariki-yubukwe-bwe-na-vanessa-116986.html

  • Umuvuno mushya wa MMusic Group uhuje Meddy, T… – #rwanda #RwOT

    Inzira igendwamo na benshi inoga vuba, niyo mpamvu iteka gukorera hamwe byihutisha imirimo iyo ariyo yose n'ubwo kandi byagenda gute none bikanga hakomeza kugeragezwa uko ibyatumye bitagenda byakosorwa, ariko abantu bagakomeza mu nzira imwe cyane iyo bahuje imirimo.

    Ibi kandi byagiye bifasha mu iterambere ry'umuziki hirya no hino ku isi, urugero rutari urwa kure ni urwa Wasafi ya Diamond Platnumz yahuje abahanzi batandukanye bakazamuka bikomeye, bamwe bakaba baranatangiye gushinga ibyabo n'ubwo bamwe babibona nko kutumvikana ariko abandi babibona nko kwaguka kwa Wasafi kuba Harmonize yarayivuyemo agashinga Konde Music WorldWide.

    Siho honyine kandi ubufatanye bw'abahanzi bwagiye bugira uruhare rukomeye mu iterambere ryabo byaba binyuze muri Label, Group no mu bundi buryo bugamije iterambere nko mu Rwanda mu myaka yaza 2012 nibwo havutse ikipe yagize uruhare rukomeye mu kwaguka k'umuziki nyarwanda yiswe Press One yashinzwe na Cedru uzwi mu gutunganya amashusho, umuraperi K8 Kavuyo n'abahanzi Meddy na The Ben  ariko kubera ibihe umuriri yari ifite waje kugabanuka birangira inasenyutse.

    Iri tsinda uko ryakoraga ryafatanyaga mu bikorwa byo gutunganya indirimbo yaba mu buryo bw'amajwi zose wasangaga zitunganywa na Lick Lick amashusho nayo agatunganywa na Cedru, ubundi bakanafatikanya mu kwamamaza ibikorwa byabo yaba ibitaramo n'imishinga y'indirimbo babaga bakoze biciye ku mbuga nkoranyambaga za buri umwe cyane urwa youtube bose bari bahuriyeho rwitwaga Press One.

    Nyuma y'uko ibikorwa bakoranaga yaba aba bahanzi n'aba producer bari bihuje kimwe n'abandi bagendaga bafasha barimo Scillah, King James, Kitoko, Adrien Misigaro n'abandi buri umwe yatangiye gusa n'uwimenya agakora ibikorwa bye akabyiyamamariza, akanabinyuza ku mbuga ze yaba izicururizwaho umuziki n'izitangarizwaho amakuru.

    Kuri ubu n'ubwo nta muhanzi uragira icyo avuga ku mushinga mushya uri kubakwa, ariko bisa nk'aho ari ubundi buryo bw'ubufatanye mu muziki nyarwanda bukomeje kwiyubaka biciye mu kiswe MMusic Group.

    Bamwe mu bahanzi bamaze kwerekana ko bari muri ubu buryo bw'imikorere barimo Meddy, The Ben, Christopher Muneza wakuriye muri Kina Music mbere y'uko ayivamo agatangira gukora ku giti cye, Safi Madiba wahoze akorera umuziki mu itsind rya Urban Boyz mbere y'uko atangira kwikorana kimwe na Marina Deborah wanashyize indirimbo nshya hanze ari nayo yahise yerekana bwa mbere ko ari gukorana na basaza be bakuru mu muziki.

    Nta byinshi biramenyekana kuri MMusic Group kuko nk'uko The Ben aheruka kubitangaza mu kiganiro yagiranye n'umushoramari w'umunyarwanda Gael, yatangaje ko hari imishinga myinshi bakora ariko ntibayigaragaremo kimwe n'uko hari n'indi iri gutegurwa kuko bifuza ko umuziki nyarwanda uzamuka ukagera kure.

    Gusa bibaye ko abahanzi nyarwanda bihuza bagafashanya mu kwamamaza umuziki nyarwanda byaba ari intambwe ikomeye, yanakwihutisha iterambere ry'umuziki nyarwanda umaze kugira aho ugera ariko ugifite byinshi byo kugeraho.

    Meddy ni umwe mu bambere bagaragaje MMusic Group itarasobanuka neza imikorere yayo

    The Ben ari mu bari mu bucuruzi bw’umuziki bukorerwa muri MMusic Group

    Marina na Safi bahoranye muri The Mane Music bari mu bakomeje kwerekana ko bari mu bari gukorana na MMusic Group

    Christopher Muneza nawe akomeje gukorana na MMusic Group


    Christopher ari mu bari gucuruza umuziki we binyuze muri MMusic Group


    Marina waraye ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Shawe’ iri gucuruzwa no kwamamazwa binyuze muri MMusic Group


    Indirimbo ‘Shawe’ ya Marina ikomeje kwamamazwa binyuze mu buryo Meddy asanzwe akoresha bw’abakunzi be bazwi nk’inkoramutima


    Safi muri MMusic Group

    The Ben muri MMusic Group


    Meddy nawe ni umwe mubari muri MMusic Group

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116984/umuvuno-mushya-wa-mmusic-group-uhuje-meddy-the-ben-safi-christopher-marina-nabandi-uvuze-i-116984.html

  • Kiyovu Sport iguye munsi y’urugo – #rwanda #RwOT

    Umukino utarimo ibitego usize Kiyovu Sports na APR FC hagiyemo itandukaniro ry’umukino, ndetse ubu imibare irushijeho kwiyongera mu mweru n’ubururu. Umukino watangiye ku isaha ya saa 12:30 ubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo aho Kiyovu Sports ariyo yari yakiriye umukino.

    Kiyovu Sports nk’ikipe yari yakiriye umukino yasabwa amanota atatu mu nzira zishoboka zose, kuko APR FC bahanganiye igikombe yari yatsinze Espoir FC ibitego 3-2.
    Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga:

    Kimenyi Yves (GK, C) Serumogo Ali,
    Iracyadukunda Eric,
    Ndayishimiye Thierry,
    Mutangana Derrick,
    Niyonkuru Ramadhan,
    Nkinzingabo Fiston,
    Muzamiru Mutyaba,
    Mugenzi Bienvenue,
    Bigirimana Abedi
    Mugenzi Cédric

    Kiyovu Sports icyizere gitangiye kuba gicye

    Kiyovu Sport yari yakoze impinduka zitandukanye nk'aho Ngendahimana Eric wamaze gusoza ibihano bye atagaragaye, Nshimiyimana Ismail nawe utakinnye kubere uburwayi na Emmanuel Okwi ntiyagaragaye. Umukino watangiye amakipe yombi yishakisha kuko na Bugesera FC hari abakinnyi itari yakoresheje barimo Muniru Abdul Rahman, Hoziyana Kennedy na we yabanje hanze ndetse Rugwiro Kevin akinana na Muhinda Bryan mu mutima w’ubwugarizi.

    Abakinnyi Bugesera FC yabanje mu kibuga:
    Nsabimana Jean de Dieu (GK, C),
    Mucyo Didier Junior
    Ishimwe Ganijuru Elie,
    Rugwiro Kevin,
    Muhinda Bryan,
    Odili Chukwuma,
    Rucogoza Ilias,
    Nkurunziza Seth,
    Saddick Soulley,
    Rafael Osaluwe
    Hakizimana Zuber

    Bugesera FC ikuye inota rimwe i Kigali 

    Igice cya mbere cyarangiye nta kipe irebye mu izamu ndetse nta n’uburyo bukomeye bubonetse. Igice cya kabiri nacyo cyatangiye amakipe yombi ubona adafite ubushake bwo gushaka igitego, ndetse byanatumye abafana ba Kiyovu Sports batangira kugira ubwoba ko bashobora gutakaza umukino.

    Bugesera FC yakoze impinduka ikuramo Rafael Osaluwe hinjira Hoziyana Kennedy, ndetse na Odili Chukwuma asohoka mu kibuga hinjira Danny Niyonkuru. Ku ruhande rwa Kiyovu Sports naho bashatse uko batsinda umukino bakora impinduka, Mugenzi Cedric ava mukibuga hinjira Muhozi Fred, nyuma bakuramo Niyonkuru Ramadhan hinjiramo Ishimwe Saleh.

    Izi mpinduka ku makipe yose ntacyo zatanze, kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Mu mikino ine ya shampiyona isigaye Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 57, irushwa amanota 3 na  APR FC bafitanye Umukino. Bugesera FC nayo inota ibonye rishyize ku mwanya wa 10 n’amanota 30.

    Rucogoza Eliasa ashaka kunyura kuri Muzamiru Mutyaba na Mbogo Ali

    Umukino urangiye abakinnyi ba Bugesera FC bashimye Imana, aba Kiyovu Sports bariheba

    Nsabimana ufatira Bugesera FC

    Ubu abana batarengeje imyaka 16 bemerewe kureba umukino wa Kiyovu Sports ku buntu

    Abafana ba Kiyovu Sports bari baje kwihera ijisho 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116978/kiyovu-sport-iguye-munsi-yurugo-116978.html