
Category: Uncategorized
-
Gakenke: Gitifu afunzwe akekwaho gusambanya umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasiho, Bangankira Jean Bosco, gaherereye mu Murenge wa Minazi, Akarere ka Gakenke, ari mu maboko ya Police (…) -
Tennis: U Rwanda na Kenya byegukanye ibikombe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, i Kigali nibwo hasozwaga irushanwa rya Tennis riri ku rwego rw’akarere ka kane, ryiswe 'ITF/ CAT EAST AFRICAN JUNIOR (…)
-
Hari abanyamategeko badakozwa ibyo gufungira ukekwaho icyaha mu rugo #rwanda #RwOT
Hari abanyamategeko bo mu Rwanda bavuga ko gufungira umuntu ukekwaho cyangwa ukurikiranyweho icyaha mu rugo, ntaho biri mu mategeko yo mu Rwanda kugeza ubu.
Icyakoze abo banyamategeko bemera ko umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha, afite uburenganzira bwo kugenzurira ukekwaho icyaha aho yaba ari hose harimo no mu rugo.
Tariki 5 Gicurasi 2022, nibwo ku rubuga rwa Twitter rw'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, hashyizweho ubutumwa buvuga ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, akurikiranweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano nayo.
Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje, mu gihe afungiwe iwe mu rugo.
Umunyamakuru wa Flash yabajije abanyamategeko barimo Me. Bayisabe Ernest na Mugenzi we Me. Mudakikwa John, icyo amategeko y'u Rwanda ateganya ku gufungira umuntu mu rugo.
Me. Bayisabe Ernest ati 'Ese gufungirwa iwawe ni he wabibona mu mategeko y'u Rwanda? Ugenzurirwa wenda iwawe uri hanze ya gereza, ariko mu by'ukuri ntawufungirwa iwe! Ibyo ni ugusebya amategeko y'u Rwanda.'
Me. Mudakikwa John we ati 'Inzu y'umuntu ku giti cye mu mategeko tugenderaho ntabwo wavuga ko umuntu afungiye mu nzu, kubera ko kugeza ubu inzu y'umuntu ntabwo amategeko ateganya ko ari aho umuntu agomba gufungirwa'
Hari abaturage bafite amakuru y'uko mu magereza yo mu Rwanda havugwamo ubucike kuko umubare w'abafungwa uruta kure ubushobozi bw'ayo magereza! Umunyamakuru wa Flash ababajije icyo batekereza kukuba ukekwaho icyaha yafungirwa ahandi hatari muri gereza, basubije ko byaterwa n'uburemere bw'icyaha umuntu akurikiranyweho.
Umwe ati 'Cyeretse bagiye bareba ku buremere bw'icyaha, umuntu ibyaha akekwaho ubukomere bwabyo butuma barushaho kugira amakenga, kuko haza n'indi migambi mibi nko ku mucikisha kandi bikabangamira iperereza. Niba umufungiye mu rugo, ntufunze umudamu we, ntufunze n'abana beâ¦bashobora kujya hanze bagatuma ibimenyetso by'iperereza bipfa.'
Undi ati 'Aho kugira ngo bamujyane mu magereza icucitsemo abantu benshi, bamufungiye mu rugo byafasha wenda, kuko barajyamo ari benshi bamwe bagakubitirwamo,inzara ikabica.'
Icyakora abanyamategeko mu Rwanda nabo bemera ko mu magereza yo mu Rwanda hari ubucucike butari bukwiye, kubera umugenzacyaha n'umushinjacyaha basa n'abihutira gufunga ukekwa nyamara hari ibindi bashobora gukurikiza, harimo ingwate yatangwa n'uregwa, kandi n'ihame ari uko umuntu utarakatirwa n'inkiko aba agomba gukurikiranwa adafunze.
Icyakoze Me. Bayisabe Ernest na Mugenzi we Me Mudakikwa John nabo bazirikana ko hari uburemere bw'ibyaha busaba ko ubikurikiranyweho ahabwa umwihariko.
Me Bayisabe ati'Njye nshyigikiye ko umuntu akurikiranywa adafunze, ariko nanone bakareba ko ari inyangamugayo cyangwa hakagira abandi bamwishingira,cyangwa agatanga ingwate. Bibaho rwose hari ingingo ya 82 iteganya uburyo batanga ingwate kandi ku byaha byose batanga ingwate.'
Me Mudakikwa ati'Muri gereza hagomba kujyayo umuntu wakatiwe cyangwa wahamijwe icyaha burunduâ¦icyo twifuza ni uko muri iri tegeko rireba imiburanirishirize y'imanza nshinjabyaha, ubu buryo bw'uko umuntu yakurikiranwa adafunze bushimangirwa n'ingingo ya 70, aho batekereje ko hagomba gushyirwaho uburyo bw'ikoranabuhanga bwo kugenzura umuntu.'
Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda ruherutse kubwira itangazamakuru ko umugenzacyaha afite uburenganzira ahabwa n'itegeko, bwo gutegeka ukekwa ibyo agomba kubahiriza.
Muri Ibyo harimo kutarenga imbago z'urugo rwe.
RIB yavuze ko  ingingo ya 67 n'iya 80 zo mu gitabo giteganya imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha zibiteganya,
Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu igaragaza ko Gereza 13 zo mu Rwanda zirimo abagororwa bakabakaba ibihumbi 87; ubushobozi bwazo ni ubwo kwakira abantu 61.320.
Bivuze ko ubucucike mu magereza buri hejuru ya 120%.
Tito DUSABIREMA
The post Hari abanyamategeko badakozwa ibyo gufungira ukekwaho icyaha mu rugo appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Umuhanda Mukamira-Ngororero wongeye kuba nyabagendwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu butangaza ko umuhanda wa Mukamira-Ngororero wongeye kuba nyabagendwa nyuma yo kuwukuramo ibitaka byari byamanutse kubera (…)
-
Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi #rwanda #RwOT
Iradukunda Elsa  wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2017, yatawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza ku birego biregwa ishimwe dieudonne wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda uherutse gutabwa muri yombi.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry yemeye Flash iby'aya makuru, avuga ko yatawe muri yombi kuri iki cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye ikowe ishyikirizwe ubushinjacyaha.
The post Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Guverinoma y’u Rwanda yiteguye kujya mu rubanza iburana n’umuryango wa Rusesabagina #rwanda #RwOT
Kuwa 22 Gashyantae 2022, nibwo umuryango wa Paul Rusesabagina watanze ikirego mu rukiko rwa Washington muri Amerika. AFP ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yasinye ku nyandiko ziyirega kuwa 8 Weruwe 2022.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda , Alain Mukurinda, mu kiganio na Radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA) yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwitaba muri uru rubanza , aho yanemeje ko rwamaze guhatwa ibibazo bibanziriza iburanisha risanzwe.
Yagize ati: “Abavoka barahari, ibyo gukora barabizi kandi ni akazi kabo. U Rwanda rwiteguye kwitaba, kuko nta handi rwagaragariza ukuri, hatari mu butabera.”
Alain Mukurarinda avuga ko u Rwanda rwiteguye gushaka abazarwunganira muri uru rubanza, aho yagize ati: “Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza uru rubanza, nibiba na ngombwa u Rwanda rwiteguye kwitaba, rugomba kuba rugifite abarwunganira mu mategeko.”
Mukurarinda abajijwe niba kuba Leta y’u Rwanda yakwitaba ubutabera bwa Amerika bitagaragaza intege nke z’ubutabera bw’u Rwanda, asubiza ko atariko bimeze ahubwo ari umwanya mwiza wo kugaragariza amahanga ko ibyaha Rusesabagina yahamijwe n’inkiko zo mu Rwanda yabikoze koko kandi nawe akaba yarabyiyemereye.
Paul Rusesabagina yazanwe mu Rwanda muri Kanama 2020, kuwa 20 Nzeri 2021 nibwo yahamijwe ibyaha by’iterabwoba akatirwa gufungwa imyaka 25.
Source : https://imirasire.com/?Guverinoma-y-u-Rwanda-yiteguye-kujya-mu-rubanza-iburana-n-umuryango-wa
-
Uwiragiye Marc yongeye gutorerwa kuyobora Federasiyo ya Kung fu mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu nama y’inteko rusange isanzwe yateranye ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, yasize Uwirangiye Marc wari usanzwe ari Perezida w’iyo Federasiyo atorewe (…)
-
RBC yasubukuye ikingira rusange rya Covid-19 muri Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze gahunda nshya izamara ibyumweru bibiri, yo gukingira Covid-19 abatuye Umujyi wa Kigali bose batarakingirwa bagejeje (…)
-
RDC: Abasivile barenga 50 bishwe nabi mu ntara ya Ituri #rwanda #RwOT
Abasivile barenga 50 bishwe barashwe abandi batemaguwe n'inyeshyamba ku cyumweru mu gace ka Mabilindeyi muri teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri, nk'uko umukuru wa sosiyete sivile yaho abivuga.
Dieudonné Lossa yabwiye BBC Gahuzamiryango ko mu bishwe harimo abagore n'abana kandi ko byakozwe n'inyeshyamba za “CODECO nk'ibisanzwe”.
Lossa avuga ko kugeza ubu imibare nyayo y'abapfuye n'inkomere itaramenyekana neza kandi ishobora kwiyongera mu gihe hari abagishakishwa bashobora kuba bishwe.
Mu gitondo ku cyumweru, inyeshyamba zitwaje intwaro zateye kariya gace k'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro zirarasa mbere yo kwirara mu baturage zibica zinatwika inzu zabo.
Radio Okapi yo muri DR Congo ivuga ko abapfuye bagera kuri 60 naho abakomeretse bakaba barenga 30.
Amafoto ababaje y'abishwe BBC yabonye yerekana abatemaguwe mu mutwe, harimo abagore n'abana.
Muri Gashyantare(2) inyeshyamba za CODECO nanone muri teritwari ya Djugu zateye inkambi y'impunzi zica abarenga 50 zikomeretsa abagera kuri 45. Ubwicanyi bwamaganywe na benshi.
CODECO ni umwe mu mitwe yatumiwe n'ibiro bya perezida ikanga kwitabira ibiganiro bya Nairobi bigamije gusaba imitwe y'inyeshyamba mu burasirazuba gushyira intwaro hasi.
BBC
-
Kamonyi-Kwibuka28: Amwe mu mafoto yaranze'Kwibuka' Jenoside yakorewe Abatutsi i Kayenzi #rwanda #RwOT
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kayenzi, inshuti n'Abavandimwe, kuri uyu wa 07 Gicurasi 2022, bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ahahoze icyobo, aho Abatutsi bicwaga bajugunywaga hafi n'isoko rya Kayenzi. Hakurikiyeho kujya kunamira no gushyira indabo i Kirwa, ahari ikimenyetso cy'ahibukirwa hashyinguwe Abatutsi basaga 70, hanyuma abantu bose bahurira ahateguwe kubera umuhango wo kwibuka.




















intyoza