Category: Uncategorized

  • Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragajwe nk'isomo ku bakirutisha idini ubumuntu – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo bamwe mu rubyiruko rw'abayisilamu ruturutse hirya no hino muri Afurika, basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

    Uru rubyiruko rwaturutse mu bihugu 31 bya Afurika, rwitabiriye amarushanwa ngarukamwaka yo gusoma Korowani, mu rwego rwo kubafasha kurushaho gusobanukirwa ukuri nyako kw'ibikubiye muri icyo gitabo gitagatifu.

    Abdarhman Kole Muhammad uturuka muri Kenya, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiriye kwigishwa hirya no hino ku Isi kugira ngo abantu bamenye neza ingaruka z'urwango n'ivangura iryo ari ryo ryose.

    Ati 'Hano nahakuye isomo kandi ni ngombwa ko ku Isi yose barimenya. Ibi byabaye aha, buri wese abashije kubimenya yabaho neza.'

    Yakomeje agira ati 'Abana babonye ibintu bikomeye kuri uru rwibutso tumaze gusura. Birakwiriye ko ibihugu byose byigisha muri ubu buryo u Rwanda rubikoramo, abantu babe abavandimwe, ntihabeho ivangura ry'amoko, amadini n'ibindi byose.'

    Umwe mu bakemurampaka b'iri rushanwa waturutse muri Ghana, yavuze ko ku rwibutso ahavanye isomo ry'uko urwango nta mwanya rukwiriye ku Isi.

    Ati 'Ndababaye rwose bitewe n'ibyo nabonye hano kuko turi ibiremwamuntu, turareshya waba umwirabura cyangwa umuzungu, ntabwo dukwiriye kwangana.'

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibwirizabutumwa n'Imigenzo y'Idini mu muryango w'Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Maniriho Ismail, yavuze ko impamvu abo bana bajyanywe gusura urwibutso, bigamije kububakamo ubumuntu.

    Ati 'Tuba tubigisha uburyo ibi bintu bitazongera ku Isi yose kubera ko ni igikorwa cyakorewe inyokomuntu ndetse tukabyigisha amahanga yose kuko ni ikintu kibabaje cyane.'

    Yongeyeho ati 'Ubutumwa dutanga ni uko hatagomba kuboneka urwango cyangwa kwitwaza idini ugamije ibikorwa by'ubugizi bwa nabi. Bakwiriye kumva ubutumwa buri muri Korowani kuko Islam ari idini y'amahoro yigisha urukundo n'imibanire myiza n'abandi.'

    Aya marushanwa yo gusoma Korowani ari kubera mu karere ka Gicumbi, kuri iyi nshuro yitabiriwe n'abana 51.

    Basobanuriwe amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Biyemeje kwamagana icyatandukanya abantu aho cyaba gishingiye hose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jenoside-yakorewe-abatutsi-yagaragajwe-nk-isomo-ku-bakirutisha-idini-ubumuntu

  • Banki ya Kigali yagabiye inka ba Musenyeri Nzakamwita na Musengamana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu muhango wo kwimika ku mugaragaro Musenyeri Papias Musengamana nk’Umushumba mushay wa Diyoseze ya Byumba, Banki ya Kigali (BK) yamugabiye inka ndetse (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/banki-ya-kigali-yagabiye-inka-ba-musenyeri-nzakamwita-na-musengamana

  • Bose bati ‘Sohoka’!!! Abanyamakuru baniganye… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022 ni bwo hakinwaga umunsi wa 27 wa shampiyona, umunsi wariho umukino ukakaye ndetse usobanuye byinshi ku rutonde rwa shampiyona, aho APR FC yari yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports barushanwa amanota atatu gusa.

    Kiyovu Sports yashakaga kunganya na APR FC amanota, yaje kubigeraho itsinze APR FC ibitego 2-1, APR FC iba itsinzwe umukino wa 3 muri iyi shampiyona. Nyuma y’umukino habaye ikiganiro n’itangazamakuru maze umutoza Adil wa APR Fc wari wanze kuvuga ku mukino yaherukaga gukina, aba ari we utangira aganira n’itangazamakuru.

    Umutoza Adil agihabwa ijambo, yahise abaza Umunyamakuru Musangwamfura Christian wahoze akorera Radio 10 niba ari umunyamakuru undi na we amusubiza ko ari we. Ntabwo byarangiriye aho kuko Adil yahise yongera kumubaza ngo namwereke ikarita y’akazi undi aranga avuga ko atariwe akwiye kwereka ikarita.

    Adil muri iyi minsi ntabanye neza n’itangazamakuru

    Kuva ubwo abanyamakuru bandi bavuze ko ibyo Adil ari gukora ari nk’agasuzuguro bamubwira ko nta kiganiro cye bagikeneye ashatse yakwigendera. Adil yabanje gutindaho, abanyamakuru batangira kuririmba mu majwi arenga basaba ko Adil asohoka. Amajwi yumvikanaga yari mu rurimi rw’igifaransa tugenekereje mu kinyarwanda twavuga ko ari “Adil sohoka, Adil sohoka”.

    Usibye kuba Adil yari atangiye kwibasira umunyamakuru amwaka ibyangombwa, uyu mutoza yari amaze iminsi atagaragara mu biganiro n’itangazamakuru dore ko yihitiramo umukino ari butangeho ikiganiro. Ubwo Adil yaherukaga gutanga ikiganiro n’abanyamakuru hari abanyamakuru bagera kuri batatu yari yifatiye ku gahanga anenga ubunyamwuga bwabo ndetse anapfobya ibyo bakora kuko ngo bafite ubushobozi bucye.

    Ese koko ikiragano cya Adil cyaba kirimo kurangira?

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117182/bose-bati-sohoka-abanyamakuru-baniganye-ijambo-adil-umutoza-mukuru-wa-apr-fc-117182.html

  • Amaso y’uwapfuye yasubijwe ubuzima arongera arareba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanga ndetse bakaba n'abashakashatsi bo muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika bemeje ko amaso y'umuntu ashobora gukora nyuma y'uko nyirayo apfuye.

    Dr. Fatima Abbas wo mu Ivuriro ry'amaso rya Moran muri Kaminuza ya Utah, akaba n'uwayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko babashije gukangura utunyangingo tw'ijisho dutuma umuntu abasha kureba neza no gutandukanya amabara.

    Ati 'Mu masaha atanu, nyuma y'urupfu rw'abemeye gutanga ingingo, utunyangingo tw'amaso yabo twabashije kugaragaza ko tubona urumuri rukeye, amabara y'amatara ndetse n'ibishashi by'urumuri.'

    Mu 2019, muri Kaminuza ya Yale babashije kugarura mu buzima ubwonko bw'ingurube 32 zari zimaze amasaha ane zishwe ziciwe imitwe, bongera no gutuma habaho gutembera kw'amaraso hifashishijwe uruvangitirane rw'binyabutabire.

    Dr. Frans Vinberg, umufasha w'abarimu muri Kaminuza ya Utah, mu ishami ry'ubumenyi ku bijyanye no kureba yagize ati 'Twabashije gutuma utunyangingo duhanahana amakuru nk'uko tubigenza mu jisho ry'umuntu muzima, byari byaragiye bigeragezwa mu buryo butandukanye ariko ntabwo byari byarabashije kugera ku rwego twagezeho.'

    Source : https://yegob.rw/amaso-yuwapfuye-yasubijwe-ubuzima-arongera-arareba/

  • Nyuma y’imyaka 5 Kiyovu Sport yatsinze APR FC… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wari usobanuye byinshi ku gikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka kuko aya ati amakipe yinjiye mu kibuga arushanwa amanota atatu gusa.

    Umukino watangiye APR FC igaragaza ko ahagaze nyuma ndetse ishaka gutsinda uyu mukino uko byagenda kose.

    Nyuma y’iminota itanu byahinduye isura Kiyovu Sport itangira gukina umupira mwiza wihuta urimo gusatira.

    Myugariro Nsabimana Aimable wari washyushye my mutwe yakomeje gukorogana na Emmanuel Okwi kugeza ubwo umusifuzi abahaye Gasopo.

    Ku munota wa 14 Emmanuel Okwi yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina Nsabimana Aimable aramutega umusifuzi yemeza ko ari penaliti.

    Penaliti yatewe neza na Abedi Bigirimana atsinda igitego cya mbere cya Kiyovu Sport.

    Kiyovu Sport yakomeje kurusha APR FC mu kibuga hagati ndetse inayirusha kurema uburyo butandukanye bw’ibitego.

    Ku munota wa 29 Emmanuel Okwi yatsindiye Kiyovu igitego cya kabiri kuri coup franc nziza yateye inyura ku mugongo wa Ombolenga Fitina ujya mu izamu.

    Kiyovu Sports yakomeje gusatira izamu rya APR FC cyane ndetse ku munota wa 38 Emmanuel Okwi yahushije igitego cyari kuba icya gatatu ku mupira yateye n’umutwe ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Kiyovu Sport iyoboye n’igitego 1-0.

    APR FC yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri aho Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert basohotse mu kibuga hinjira Mugunga Yves na Nshuti Innocent mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi.

    APR FC yahinduye imikinire mu gice cya kabiri irasatira cyane ndetse inahusha uburyo butandukanye bw’ibitego butandukanye binyuranye n’uburyo yakinnye igice cya mbere.

    Ku munota wa 58 ku mupira wari uturutse muri kuruneri, Ombolenga Fitina yatsindiye APR FC igitego, yishyura kimwe muri bibiri yari yatsinzwe.

    APR FC yakomeje gukina neza isatira izamu rya Kiyovu ku buryo bukomeye ariko ihusha uburyo butandukanye bwo kwishyura.

    Umutoza Adil wa APR FC yakoze impinduka ashyira mu kibuga abakinnyi baking basatira barimo Lague, Anicet na Keddy kugira ngo bakomeza bashake ibitego.

    Haringingo yakuye my kibuga Muhozi Fred ashyiramo Mugenzi Bienvenue mu rwego rwo kongerera imbaraga ubusatirizi.

    APR FC yakomeje gusatira ihusha uburyo bw’ibitego iminota 90 irangira ntacyo igezeho.

    Hongeweho iminota 4 kugira ngo umukino urangira Kiyovu yihagararaho ihushamo uburyo bw’igitego umukino uhita urangira.

    Kiyovu Sport yaherukaga gukura amanota atatu kuri APR FC mu 2017, bivuze ko imyaka yari yihiritse ari 5.

    Gutsinda uyu mukino bivuze ko amakipe yombi ubu anganya amanota 60, ariko APR FC ikaba ari iya mbere kubera irusha Kiyovu igitego kimwe izigamye, APR FC izigamye bitego 24, mu gihe Kiyovu izigamye 23.

    Imikino itatu ya shampiyona buri kipe isigaranye niyo izagaragaza uzegukana igikombe cy’uyu mwaka.

    APR FC XI: Ishimwe Pierre, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Rwabuhihi Placide, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick

    Kiyovu Sport: Kimenyi Yves, Serumogo Ali, Ndayishimiye Thierry, Iracyadukunda Eric, Mugenzi Cedric, Nshimirimana Ismail, Benedata Janvier, Muzamiru Mutyaba, Emmanuel Okwi, Bigirimana Abedi, Muhozi Fred

    Lague yagerageje gukina neza mu minota yagiriye mu kibuga

    Kiyovu Sport yitwaye neza muri uyu mukino

    Nyuma y’imyaka 5 Kiyovu Sport yatsinze APR FC 

    Ibyishimo byari byose ku bafana ba Kiyovu I Nyamirambo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117179/nyuma-yimyaka-5-kiyovu-sport-yatsinze-apr-fc-iyotsa-igitutu-ku-gikombe-cya-shampiyona-117179.html

  • Liverpool yongeye gutwara igikombe Chelsea kuri penaliti [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Liverpool yatsinze Chelsea kuri penaliti ku mukino wa nyuma wa FA Cup i Wembley,kiba igikombe cya kabiri iyitwaye muri ubwo buryo nyuma ya Carabao Cup iheruka.

    Nyuma y'uko umukino urangiye mu minota 120 ari ubusa ku busa aya makipe yombi yagerageje gusatirana yaje kwitabaza penaliti zahiriye Liverpool kuko yinjije 6 kuri 5 za Chelsea

    Kostas Tsimikas niwe winjije iya nyuma y'intsinzi nyuma y'aho Mason Mount ateye iyakuwemo na Alisson Becker.

    Mbere y'aho,kapiteni wa Chelsea, Cesar Azpilicueta yari yateye penaliti ya 2 igarurwa n'umutambiko gusa Edouard Mendy akuramo penaliti ya 5 yagombaga guhesha igikombe Liverpool yatewe na mugenzi we Sadio Mane bakinana muri Senegal.

    Penaliti zimaze kuba 5-5, Mount yahushije iya gatandatu hanyuma Kostas Tsimikas atera penaliti nziza batwara igikombe.

    Gutwara iki gikombe kwa Liverpool bivuze ko ifite amahirwe yo kuba yatwara 4 uyu mwaka cyane ko iri ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ndetse ikaba igihanganye na Manchester City ku gikombe cya shampiyona.

    Nubwo Liverpool yatwaye igikombe, Mo Salah na Virgil Van Dijk bombi bakuwe mu kibuga kubera imvune ndetse bishobora kubagora gukina uyu mukino wa nyuma wa Champions League badakize vuba.

    Mu gihe Manchester City yatsinda West Ham ejo muri shampiyona, Liverpool izakenera igitangaza kugira ngo itware Premier League.

    Nubwo Liverpool yabuze ibitego mu minota 120,yabonye amahirwe akomeye aho yateye imipira yagaruwe n'igiti cy'izamu inshuro ebyiri mu gice cya kabiri cy'iminota isanzwe,kuri Luis Diaz na Andy Robertson.

    Liverpool yakinnye neza cyane mu kibuga kurusha Chelsea yabaye ikipe ya mbere mu mateka y'igikombe cya FA itsinzwe imikino itatu ya nyuma yikurikiranya.

    Ni ubwa mbere Liverpool itwaye igikombe cya FA Cup mu myaka 16 ishize kandi n'ikimenyetso cy'imikinire idasanzwe y'umutoza Klopp w'umuhanga cyane.

    Ku rundi ruhande,mu gice cya Mbere Chelsea yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda ariko Marcos Alonso agasigarana n'umunyezamu ntayabyaze umusaruro.

    Hari uburyo kandi Lukaku wari wabanje mu kibuga yabonye bwinshi ntiyabukoresha cyo kimwe na Christian Pulisic.







    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/liverpool-yongeye-gutwara-igikombe-chelsea-kuri-penaliti-amafoto

  • InyaRwanda Music Top 10: Indirimbo “Jolie” ya… – #rwanda #RwOT

    “Jolie” yaje ku isong ku rutonde rwacu, ni indirimbo imaze kuzamura izina ry'uyu muhanzi nyuma y’izayibanjirije zakunzwe umunsi ku munsi, bigatanga ishusho n'icyizere uyu muhanzi afite mu banyarwanda. Ku mwanya wa kabiri, hari indirimbo “Rwady” ya Bwiza umwe mu bahanzikazi bari gukorana umuhate n'umurava cyane cyane mu ndirimbo ze.

    Izi ndirimbo zombi zagaragaje ishusho y'umuziki nyarwanda nyuma yo gutorwa cyane n'abakunzi b'umuziki nyarwanda. Zikurikiwe n'indirimbo “Nyola” ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo, “Shawe” ya Marina na “Hejuru” ya Jowest umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda.

    Uru ni urutonde rw'indirimbo zashizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za InyaRwanda. Zari 15, haza gutoranywamo 10 zatowe cyane ari zo izi tubagejejeho. Umwihariko ku rutonde rw’uyu munsi ni uko higanjemo abahanzi bashya bari gukora ibikorwa bigakundwa cyane n'abakunzi b'umuziki. Abo bahanzi harimo, Jowest, The Nature, Yampano, Bwiza n'abandi.

    Indirimbo Jolie ya Kenny Sol ni yo ikunzwe cyane

    Kenny Sol ni umwe mu bahanzi bamaze kwerekana ko bashoboye

    Bwiza afite Indirimbo ikunzwe cyane yitwa Ready

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO JOLIE YA KENNY SOL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117176/inyarwanda-music-top-10-indirimbo-jolie-ya-kenny-sol-na-ready-ya-bwiza-ku-isonga-mu-zikunz-117176.html

  • Anna Karenina | Full Drama Mini Series #rwanda #RwOT

    **This film is under legal license from Bruder Releasing Inc. All rights reserved**

    Anna Karenina — Set in late-19th-century Russia high-society, the aristocrat Anna Karenina enters into a life-changing affair with the affluent and handsome Count Vronsky. Tolstoy's novel adaptation.

    2013
    Stars: Vittoria Puccini, Santiago Cabrera, Benjamin Sadler, Max von Thun

    Awesome Movies

    Welcome to the Movie Central. Subscribe and watch more Awesome Movies.
    https://www.youtube.com/channel/UCGBzBkV-MinlBvHBzZawfLQ/playlists

    ** All the content on this channel is under license from various copyright holders. We ask you to please contact us if you believe there are any copyright issues via — [email protected] **

    Buy some items from our merch store —
    https://teespring.com/stores/classic-movies-channel

    #FullFreeMovies #MovieCentral #FreeYouTubeMovies

    Source

    Source : https://hillywood.rw/?p=8247

  • Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda bihimuye kuri Adil Mohamed wari warabazengereje #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru ba siporo mu Rwanda bihimuye ku mutoza w'Ikipe z'Ingabo z'Igihugu,Adil Mohamed wari umaze igihe abakoroga abima ikiganiro.

    Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 27 wa shampiyona,Adil Mohamed yinjiye aho yari agiye mu kiganiro n'Itangazamakuru,aba banyamakuru bamusaba “gusohoka”.

    Ubwo yinjiraga aho aba banyamakuru bari bateraniye,bahise barangururira icyarimwe bati “Sortez,Sortez!!!”bivuga ngo sohoka,sohoka!!.

    Ubwo aba banyamakuru bamaganaga uyu mutoza bamusaba gusohoka,yahise yibwiriza arasohoka arigendera batavuganye nawe.

    Uyu mutoza yari yatangaje ko nta kindi kiganiro azongera kugirana n'abanyamakuru mbere y'uko aza muri iki.

    Ibi aba banyamakuru babikoze kubera ko ku mukino uheruka APR FC yanganyije na Rayon Sports igitego 0-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro, yanze kubaha ikiganiro.

    Adil Mohamed amaze iminsi yibasira abanyamakuru batandukanye bo ku binyamakuru byo mu Rwanda ahereye kuri Radio &TV10,akurikizaho abo kuri Flash FM hanyuma asoreza kuwo kuri RBA.

    Adil Mohamed yaherukaga kandi gushwana n'umutoza wa Rayon Sports nyuma y'umukino wabahuje biba ngombwa ko abakinnyi n'abatoza babungirije batabara.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abanyamakuru-ba-siporo-bihimuye-kuri-adol-mohamed-wari-warabazengereje

  • Abakozi ba BUFMAR bigiye ku butwari bw'Abasesero, isomo ryo kudahunga ibibazo – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa 12 Gicurasi 2022, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero.

    Gasaza Saïd, umukozi w'urwibutso yabwiye aba bashyitsi ko Abasesero mu kirwanaho bakoresheje amabuye n'amacumu.

    Niyo mpamvu ucyinjira mu rwibutso uhingukira ahantu hari ibuye rinini rikikijwe n'andi mato, ashinzemo amacumu icyenda kuko abatutsi bo muri komine icyenda zari zigize Perefegitura ya Kibuye barokokaga ibitero bahungiraga mu Bisesero.

    Umuyobozi Mukuru wa BUFMAR, Rwagasana Erneste, yavuze ko bari bakeneye kumenya uko Jenoside yashyizwe mu bikorwa mu Bisesero.

    Ati 'Twasuye uru rwibutso kugira ngo tumenye uko Jenoside yakozwe, tunaganire ku butwari bwaranze Abasesero, bafashe ingamba zo kurwana n'abashatse kubatsemba. Ntabwo babamaze nk'uko babyifuzaga nta nubwo bigeze batega ijosi kugira ngo bicwe.'

    Rwagasana avuga ko Abanyarwanda bose bakwiye kwigira ku Basesero, bakamenya guhangana n'ibibazo.

    Yagize ati 'Mu bibazo byose umuntu ahura na byo akwiye kuvuga ngo iki kibazo kirananira kubera iki? Ntabwo byari byoroshye guhangana n'abantu bafite intwaro ariko byerekanye ubutwari bukwiye kuranga buri muntu wese mu bikorwa bye byari buri munsi.'

    Umukozi wa BUFMAR Ruburika Gerard yavuze ko Abasesero basigiye Abanyarwanda bose umukoro wo gukoresha imbaraga zabo mu kubaka igihugu.

    Ati “Icyo Abanyarwanda bakwigira ku mateka y'Abasesero, ni ubutwari, bikaba atari ubutwari mu kurwana kuko nta Leta izongera kurwanya abaturage, ahubwo Abanyarwanda bakwiye gukoresha ubutwari mu kubaka igihugu.'

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Habarugira Isaac, yavuze ko kuba BUFMAR yasuye urwibutso rwa Bisesero ikanaremera uwarokotse Jenoside utishoboye byabashimishije.

    Ati “Byadushimishije cyane twebwe nk'abacitse ku icumu kuko abakozi ba BUFMAR baje kwiga amateka y'Abasesero bakadufasha kubunamira no kubaha icyubahiro kibakwiye.'

    Abasesero bashoboye kwirwanaho kuva muri Mata kugeza mu mpera za Kamena 1994.

    Abakozi ba BUFMAR bavuye gusura urwibutso rwa Bisesero berekeje mu rugo rwa Mukandekezi Jeannette warokotse Jenoside bamushyikiriza ibikoresho birimo intebe zo mu nzu, igitanda, ibiryamirwa, ibikoresho by'isuku n'ibiribwa.

    Umuyobozi w'Ishami ry'imiyoborere mu Karere ka Karongi, Ndamyeyezu Fidèle, yashimye BUFMAR uburyo Yifatanya n'aka karere mu kwita ku buzima bw'abaturage.

    BUFMAR ni ikigo cy'abihayimana cyashinzwe mu 1975, gifatanya na Leta mu bikorwa byo gushaka no gutanga imiti n'ibikoresho mu mavuriro ya Leta.

    Abakozi ba BUFMAR bunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Bisesero

    Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere mu karere ka Karongi yunamiye abishwe muri Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi wa Bisesero

    Umuyobozi wa BUFMAR yunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi Habarugira Isaac yavuze ko bashimishijwe no kuba BUFMAR yaremeye uwarokotse Jenoside utishoboy

    Umuyobozi Mukuru wa BUFMAR Rwagasana Ernest, yavuze isomo bigiye ku mateka y’Abasesero ari uguhangana n’ibibazo no guharanira uburenganzira bwa muntu

    Mukandekezi Jeannette yashimiye abakozi ba BUFMAR bamuremeye

    Abakozi ba BUFMAR basaniye inzu uwarokotse Jenoside banamuha ibikoresho bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-bufmar-bigiye-ku-butwari-bw-abasesero-isomo-ryo-kudahunga-ibibazo