Category: Uncategorized

  • Netflix yatangaje itariki izerekaniraho filim… – #rwanda #RwOT

    Iyi filime yayobowe kandi yandikwa n'Umunyamerikakazi Alanna Brown, yasohotse mu 2021.

    Ishingiye ku nkuru mpamo z'abagore bane bahuye mu gihe cya Jenoside mu 1994, bihisha ahantu hamwe babana mu buzima bugoye bwagejeje kuba nk'abavandimwe.

    Umunyarwandakazi Eliane Umuhire wakinnye muri iyi filime yitwa Annick, yanditse kuri konti ye ya Facebook avuga ko iyi filime izagaragara mu bihugu 191 mu ndimi 92.

    Yavuze ko iyi filime igiye kwerekanwa 'mu gihe Abanyarwanda turi mu minsi 100 yo Kwibuka miliyoni y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994'.

    Uyu mukinnyi wa filime wabigize umwuga, yavuze ko inkuru y'iyi filime yubakiye ku cyizere, kudaheranwa n'agahinda, ubucuti no gukira ibikomere.

    Yavuze ko ari ngombwa gukomeza kuvuga inkuru z'ibyabaye muri Jenoside 'kugira ngo abatuvuyemo batazigera bibagirana n'abarokotse' kandi 'abaharaniye amahoro dufite uyu munsi ntibahweme'.

    Umuhire yifurije buri wese kugira imbaraga zo gukomera nk'abagore bo mu Rwanda barenze ibikomere, bagahagurukira kubaka igihugu cyiza 'na sosiyete ntewe ishema no kwita mu rugo'. Ati 'Ndabashimira cyane. Dufite abagore benshi bo kurebereraho.'

    Tress Of Peace yakiniwe mu Bwongereza no muri Amerika. Kuva yasohoka yahataniye ibihembo mu maserukiramuco arimo Africa International Film Festival, American Black Film Festival na Santa Barbara International Film Festival .

    Alanna Brown wanditse 'Trees of Peace' yanayoboye filime 'Blind Spottting' igice cya mbere, 'Grave Hill Cj Ent' n'izindi.

    Eliane Umuhire uri mu bakinnyi b'imena ba 'Trees of Peace' igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Ubwo yatangiraga gukora filime 'Trees of Peace', Alanna Brown yavuze ko azayishoramo ibihumbi 400$ n'ibihumbi 800$


     

    Netflix yavuze ko ku wa 10 Kamena 2022 izatangira kwerekana filime 'Trees of Peace'

    KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME 'TREES OF PEACE'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117185/netflix-yatangaje-itariki-izerekaniraho-filime-trees-of-peace-ivuga-kuri-jenoside-yakorewe-117185.html

  • Ababyeyi biyambaje urukiko, barega umuhungu wabo n'umukazana ko banze kubabyarira Umwuzukuru #rwanda #RwOT

    Umugabo n'Umugore we mu Gihugu cy'Ubuhinde, bareze mu rukiko Umuhungu wabo ndetse n'Umugore we(umukazana), babaziza ko banze kubabyarira Umwuzukuru nyuma y'imyaka 6 bashakanye. Barasaba kubyarirwa Umwuzukuru mu gihe kitarenze umwaka, cyangwa se uyu muhungu wabo agasubiza amafaranga asaga Miliyoni 650 z'amanyarwanda Ababyeyi bamutanzeho yiga.

    Sanjeev na Sadhana Prasad, b'imyaka 61 na 57, bavuga ko bakoresheje ubushobozi bwabo bwose mu kurera umuhungu wabo, bamurihira amashuri yo gutwara indege, bamukoreshereza ubukwe bwiza ndetse n'ikiruhuko cy'ubugeni( Lune de miel/honeymoon) bishyuye.

    Ubu rero, Ababyeyi bavuga ko igihe kigeze ko uyu muhungu wabo abishyura, aho we ndetse n'umukazana basabwa kubabyarira umwuzukuru mu gihe cy'umwaka umwe gusa cyangwa se bakabishyura amafaranga angana na miliyoni 50 z' amarupiya (roupies/rupees, amafaranga akoreshwa mu Buhindi), ni ukuvuga 650.000 y'amadolari y'abanyamerika cyangwa se asaga Miliyoni 650 mu mafaranga y'u Rwanda.

    N'ubwo uyu muryango mushyashya utaragira icyo uvuga kuri ibi ababyeyi bavuga, urwandiko Ababyeyi bandikiye urukiko rurerekana ko imigenderanire hagati y'umuryango wa Prasad n'uw'umuhungu wabo atari myiza.

    Avugana na BBC dukesha iyi nkuru, Sadhana Prasad avuga ko kubona umuhungu we n'umukazana baranze kubyara abana byabakururiye' kuvugwa muri rubandai', akavuga ko ari 'ubugome bwo mu mutwe'.

    Nyina w'uyu muhungu ati:' Nta kundi twagira atari ukugana ubutabera. Twaragerageje kuganira nabo ariko igihe cyose tuvuze ikibazo cy'abuzukuru, bahita bagerageza kugikwepa. Impamvu yabo yo kutabyara isobanura ko izina ry'umuryango wacu rishobora kuzimangana'.

    Umugabo we( Se w'Umuhungu) nawe ati: 'Turababaye cyane. Turashaje. Dushaka kuba ba sekuru na nyirakuru. Turifuza no kubarerera abana. Abuzukuru bazana umunezero ku bantu, ariko twebwe uwo munezero ntawo dufite'.

    Urubanza rw'ababyeyi bajyanye abana babo mu rukiko kubera batababyariye abuzukuru rushobora kuba ari akataraboneka, ariko nk'uko benshi bashobora kubivuga, kubyara umwana ni nk'uko atari ingingo ifatwa ku gushaka kw'abubakanye.

    Bose, kuva ku babyeyi, ba sebukwe na ba Nyirakuru gushyika mu miryango ya hafi n'iyakure ndetse no mu baturanyi cyangwa rubanda, bafitemo ijambo, kandi imiryango itangira kubasaba kubyara hakiri kare bataranamenyera urugo.

    Umuhanga mu by'imibereho y'abantu Prof AR Vasavi asobanura ati: 'Mu Buhindi, kurongorana ni hagati y'imiryango, ntabwo ari abareshyanya(abateretana) bonyine'. Ibyo umuryango wa Prasad usaba' byo kubona abuzukuru bishingiye ku mico n'imigenzo'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/ababyeyi-biyambaje-urukiko-barega-umuhungu-wabo-numukazana-ko-banze-kubabyarira-umwuzukuru/

  • #KinaDubai: Ibyishimo kuri bane batsindiye ku… – #rwanda #RwOT

    Hari hashize ukwezi kurenga, ikigo Film Net gitegura ku nshuro ya mbere irushanwa 'Kina Dubai' rigamije guteza imbere abafite impano mu gukina filime no kuzandika, mu rwego rwo guteza imbere urugendo rwa cinema mu Rwanda.

    Ni irushanwa ryitabiriwe n'abasore n'inkumi bo mu Ntara enye ndetse n'Umujyi wa Kigali, bafite inyota yo gukuza impano zabo muri cinema.

    Benshi muri bo, bavuga ko bakuze bafite inzozi zo kwandika filime no kuzikina. Bahuriza ku ngingo yo kuvuga ko bahawe amafaranga bagira uruhare mu gushyigikira abato bashaka gukina filime, guha amahugurwa abanditsi ba filime n'abazikina, kugura ibikoresho bigezweho n'ibindi bitandukanye.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022, kuri Hill Top Hotel hasorejwe iri rushanwa, aho hamenyekanye abantu bane bazajya i Dubai.

    Ni nyuma y'uko buri wese anyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka, agaragaza agace gato yakunze muri filime 'Survival of Illusion' akanagakina.

    Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Tuyishime Honore ari nawe muyobozi wa Kina Dubai, ndetse na Mutabazi Isingizwe Sabine uri mu bakobwa 20 bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda 2022.

    Nyuma yo gufata umwanya wo guteranya amanota, Akanama Nkemurampaka kemeje ko mu cyiciro cy'abakina filime (Acting) bane ari bo batsinze: Ntegereje Emmanuel, Mugambi Saphrazy, Umubyeyi Josiane ndetse na Uwera Nadine ari bo batsinze kujya gukinira filime mu Mujyi wa Dubai.

    Ni mu gihe Uwitonze Ruth yahize bagenzi be mu cyiciro cyo kwandika filime (Script Writing). Uyu mukobwa ufite ubumuga bw'ingingo azahembwa amafaranga anahabwe akazi, ariko ntabwo azajya i Dubai.

    Ntegereje Emamnuel w'imyaka 24 y'amavuko, avuka mu Ntara y'Uburengerazuba. Uyu musore avuga ko iri rushanwa yaribonye nk'amahirwe 'yo kuzamura cinema Nyarwanda', akavuga ko ari inshuti ye yarimurangiye. Ni imfura mu muryango w'iwabo.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Ntegereje yavuze ko yitabiriye iri rushanwa atifitiye icyizere bitewe n'uko yari ahatanye n'abantu yabonaga ko bamurusha gukina filime.

    Ati 'Ntabwo naturutse i Rubavu niteze gutsinda. Ni ukuvuga ngo iyo nkoze nkatsinda nshima Nyagasani, iyo nkoze nkatsindwa ndavuga ngo ibyiza biri imbere… Ntakubeshye narebye ibiganiro by'abandi, ndeba ukuntu bakina ndavuga nti 'bizangora'. Ubundi njye naje hano nziko natsinzwe, barampamagaye ndatungurwa.'

    Uyu musore yavuze ko inzozi ze ari ugutuma 'cinema Nyarwanda igera ku rwego ruhanitse', abanyarwanda bakajya bakunda kuzireba nk'uko bareba Netflix.

    Umubyeyi Josiane nawe wabonye amahirwe yo kuzajya i Dubai, yabwiye INYARWANDA ko intsinzi ayicyesha kuba yaragize abantu bamushyigikiye kuva ku munota wa mbere, ashima umuryango we, inshuti ze n'abandi bamufashije.

    Uyu mukobwa yavuze ko ari ubwa mbere azaba agiye mu ndege. Ati 'Mfite amatsiko menshi. Nshimishijwe n'iri rushanwa, kandi nshimiye 'Kina Dubai' yakoze ibintu birimo umucyo. Buri wese wari uhatanye yari akwiye gutsinda.'

    Umubyeyi yavuze ko yakuze ashaka gukina filime, kuva ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye. Akavuga ko ashaka guteza imbere cinema Nyarwanda.

    Tuyishime Honore wateguye irushanwa Kina Dubai, yabwiye INYARWANDA ko ababyeyi be ari bo bamushoboje gutegura iri rushanwa, kuva ku munsi wa mbere abagejejeho iki gitekerezo cy'uyu mushinga yitezeho kuzamura impano za benshi.

    Tuyishime yasoje amashuri yisumbuye mu 2021, ubu afite imyaka 21 y'amavuko. Yabwiye urubyiruko bagenzi be kugira inzozi ngari kandi bakazishyira mu bikorwa.

    Avuga ko ajya gutangira iri rushanwa 'nta gishoro nari mfite', ariko ko hamwe n'umutima ushaka yabashije gusoza icyiciro cya mbere cy'iri rushanwa.

    Ati 'Kina Dubai ibaye ku nshuro ya mbere kandi izakomeza kuba ngarukamwaka. Iri rushanwa naritekereje ndi mu yisumbuye, impamvu nazanye ababyeyi banjye imbere yanyu, ni uko ari bo banshyigikiye.'

    Akomeza ati 'Ndashimira Imana y'uko irushanwa 'Kina Dubai' ribaye ku nshuro ya mbere. Buriya kugira ngo ikintu cyose ugishobore ugomba kubanza kugira inzozi, ukazishyira mu bikorwa kuko nibwo ubona inyungu z'igihe kirekire.'

    Tuyishime yavuze ko intambwe yateye mu buzima bwe, ikwiye kubera abandi urugero rwo kudacika intege. Avuga ko nta kintu 'kidashoboka'.

    Yizeje ko n'abandi batabashije gutsina muri iri rushanwa, bazafashwa kubyaza umusaruro impano zabo. Asaba ababyeyi gushyigikira abana babo.

    Filime 'Survival of Illusion', igaruka ku bakobwa batatu bakoresha ubucuti bwabo, kugira ngo batabare igihugu. Yakinnyemo abarimo Daniel Gaga wamamaye nka Ngenzi muri filime 'Ikigeragezo cy'ubuzima'. 

    Byari ibyishimo by’ikirenga ku bakobwa babiri n’abasore babiri, batsindiye kujya gukina muri filime ‘Survival of Illusion’ mu Mujyi wa Dubai 

    Uhereye ibumoso: Umubyeyi Josiane, Ntegereje Emmanuel, Mugambi Saphrazy, Uwera Nadine na Uwitonze Ruth watsinze mu cyiciro cyo kwandika filime ariko ntabwo azajya Dubai 

    Bapfukamye bashima Imana nyuma y’uko bahize bagenzi babo mu irushanwa ryari rimaze ukwezi kurenga 

    Abari mu cyumba cya Hill Top Hotel Remera banogewe n’umuziki wacuranzwe na Dj Anitha Pendo


     

    Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa bagiye babwira Anitha Pendo indirimbo abacurangira    

    Wari umwanya wo kuganira no gusaba ku bari bafite abo bashyigikiye muri iri rushanwa 

    Buri wese yahagurukaga mu mwanya akabyina uko indirimbo zirimo iza Bruce Melodie, Afrique, Diamond n’izindi 

    Dj Anitha Pendo yanyuze benshi ubwo yacurangaga indirimbo ziganjemo izikoze mu njyana ya Amapiano yo muri Afurika y’Epfo 

    Tuyishime Honore yashimye ababyeyi be bamushyigikira muri iri rushanwa 

    Habyarimana Jean Pierre, Se wa Tuyishime yamushimiye kumufasha gukabya inzozi ze 

    Uwitonze Clarisse, Nyina wa Tuyishime yamushimiye kumuba hafi, asaba n’abandi babyeyi gushyigikira abana babo 

    Tuyishime yasabye urubyiruko kwiyemeza mu byo bakora byose, kandi bagaharanira kugera ku nzozi zabo uko byagenda kose 

    Buri wese wahatanye muri iri rushanwa yakinaga agace yakunze muri filime ‘Survival of Illusion’ 

    Uyu musore yaserutse yambaye umwenda ukoze mu mababa, ariko ntiyahiriwe n’urugendo

    Migambi Grace washyigikiye cyane igitekerezo cya Tuyishime utegura ‘Kina Dubai’ 

    Umubyeyi Josiane watsinze yabwiye INYARWANDA ko kuva mu mashuri yisumbuye akunda gukina filime 

    Mutabazi Isingizwe Sabine witabiriye Miss Rwanda 2022 yari mu Kanama Nkemurampaka 

    Tuyishime Honore uzwi nka Rodger yari mu Kanama Nkemurampaka kemeje bane batsinze 

    Buri wese yari afite uwo ashyigikiye muri iri rushanwa rigamije guteza imbere abakina filime n’abazandika

     

    Uwitonze Ruth yatsinze ari wenyine mu cyiciro cyo kwandika filime (Script writing); azahabwa amafaranga anahabwe akazi 

    Tumuhorane Braise wari umusangagiza w’amagambo (MC) ari kumwe na Mutabazi Isingizwe Sabine 

    Abatsinze bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe n'Akanama Nkemurampaka Mutabazi Sabine na Tuyishime Honore na wari umusangiza w'amagambo 

    Iri rushanwa ryiswe 'Kina Dubai' rigamije guteza imbere abakina filime ndetse n'abazandika mu ntego yo guteza imbere uruganda rwa cinema mu Rwanda

    Iri rushanwa ryari ryubakiye kuri filime yitwa 'Survival of Illusion' ari nayo abatsinze bazakinamo mu gikorwa kizabera mu Mujyi Dubai  

    Buri wese yagiye anyura imbere y'Akanama Nkemurampaka avuga umukinnyi yakunze muri filime 'Survival of Illusion' hanyuma agakina ibyo uwo mukinnyi


    Abatsinzwe bijejwe gukomeza gufashwa mu rugendo rwa cinema 


         

    KANDA HANO UREBE AGACE GATO KA FILIME 'SURVIVAL OF ILLUSION'

    “>

    AMAFOTO: Evode Mugunga & Kendrick

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117183/kinadubai-ibyishimo-kuri-bane-batsindiye-kujya-gukinira-filime-i-dubai-amafoto-117183.html

  • Gicumbi: Abagore 937 bahuguwe ku buhinzi bwa kawa no kuyitunganya – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye aho iyi koperative ikorera mu karere ka Gicumbi umurenge wa Muko akagari ka Cyamuhinda Umudugudu wa Rwamitembe.

    Aya mahugurwa yari agamije kwagura ubumenyi bw'aba bagore mu bijyanye no guhinga, gutunganya kawa ndetse no kongera umusaruro wayo byose bigakorwa mu buryo bwa kinyamwuga babifashijwemo n'abafashamyumvire batoranijwe kandi bagahugurwa n'amakoperative afatanyije na Sustainable Growers Rwanda.

    Aya mahugurwa yateguwe kandi ashyirwa mu bikorwa n'Umuryango udaharanira inyungu Uteza Imbere Abahinzi b'Abagore ba kawa ukanateza imbere umusaruro wayo mu Rwanda (Sustainable Growers Rwanda) uterwa inkunga na Bloomberg Philanthropies ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga (NAEB).

    Umuhango wo gutanga ibi byemezo by'amahugurwa wari witabiriwe n'ubuyobozi bw'akarere ka Gicumbi, ubuyobozi bwa Women for Women Rwanda, Ubuyobozi bwa Sustainable Growers ndetse n'aba bagore basoje aya mahugurwa.

    Muri uyu muhango kandi ababaye indashikirwa mu gushyira mu bikorwa ibyo bigishishijwe bahawe ibihembo bitandukanye binyuze muri gahunda yiswe 'Wakoze neza Muhinzi' harimo ibikoresho byo mu nzu, ibikoresho byo gufasha mu gutunganya ikawa, ndetse n'amatungo magufi n'inka imwe.

    Ibi bihembo byatanzwe hakurikijwe uko aba bahinzi bitabiriye zimwe muri gahunda za Leta zirimo kugira ubwisungane mu kwivuza, kujyana abana ku ishuri, kugira umurima w'igikoni no kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa mu gihe bahabwaga aya mahugurwa.

    Mu gutanga ibihembo hakurikijwe amanota ya buri tsinda ndetse na buri muhinzi ku giti cye hanyuma abahinzi bahitamo ibikoresho bifuza hagendewe ku rutonde rw'ibikoresho byari biteganijwe.

    Umuyobozi Mukuru wa Sustainable Growers, Christine Condo, yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul, avuga ko kuba yarashakiye umuterankunga abahinzi b'ikawa byatumye ubuzima bwa benshi buhindukira.

    Yagize ati “Muri iyi gahunda abahinzi ba kawa bahawe amahugurwa atandukanye harimo guhinga, kubagara, gusasira, gukata, gukoresha ifumbire y'imborera, gukoresha inyongeramusaruro no gusarura kawa yeze neza no kuyigeza ku nganda ku gihe ndetse no kuyitunganyiriza ku ruganda.'

    Yaboneyeho no gusaba ko ibyagezweho byakomeza gusigasirwa bashyira mu bikorwa ibyo bahuguwe, anasaba ko bakomeza gukurikiranwa n'inzego zibifite mu nshingano.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gicumbi wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, Kirenga Moses, Yashimiye Sustainable Growers ku mahugurwa imaze umwaka iha aba bagore bo mu Mudugudu wa Rwamitembe ndetse n'ibihembo batanze.

    Yagize ati “Ndashimira Women for Women ndetse na Sustainable Growers ku bufatanye bwa hafi bagirana n'ibigo bitandukanye no kwimakaza umuco wo guteza imbere umugore w'Umunyarwanda. Ndashimira na none ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda butuma ibi bikorwa byose bibaho kubw'inyungu z'abaturage.”

    Yibukije abari aho ko ikawa ari igihingwa ngengabukungu mu Rwanda bityo aboneraho gusaba ko aba bahuguwe bashyira mu bikorwa ibyo bahawe kuko byababyariramo iterambere ryabo n'imiryango yabo.

    Umubyeyi w'imyaka 65 wahoze aca inshuro kugira ngo abeho, Ancilla Kantarama, yavuze ko uyu muryango waje kumushyira muri koperative unamufasha mu kwihugura mu bijyanye no gutunganya kawa ubu akaba abikora nk'umwuga umutunze.

    Uyu mubyeyi yahawe igihembo cya matola nk'umwe m ubakurikije ibyo bahuguwemo ndetse bakanubahiriza gahunda za Leta.

    Undi mubyeyi ubarizwa muri koperative ya Mayogi ihinga ikanatunganya ikawa, Bapfakurera Immaculée, yavuze ko yari asanzwe ahinga kawa mbere ariko nyuma y'aho Sustainable Growers itangiye kubahugura imikorere ye yahindutse.

    Yavuze ko mbere umusaruro wari muke ndetse ko hari n'ubwo yahombaga ariko ubu akaba yeza kawa nziza y'umwimerere ndetse itubutse nyuma yo gutangira kuyitaho mu buryo bwa kinyamwuga abifashijwemo n'amahugurwa bamaze amezi 12 bahabwa.

    Ibihembo byatanzwe byari bigizwe n'inka 1, ihene 167, ipompo 5, matola 77, ibitenge 192, amasuka 30, majagu 108, ibikoresho byifashishwa mu kovomerera ibihingwa 46, amaradiyo 53, inkweto za bote 136, telefoni zigendanwa 131. Ibi byose bifite agaciro kangana na miliyoni 18frw.

    Iki gikorwa cyo gushyikiriza ibyemezo by'amahugurwa n'ibihembo ku bahinzi ba kawa kizakomereza mu turere twa Gakenye, Kayonza, Nyaruguru, Rusizi na Nyamasheke uyu muryango ukoreramo.

    Kuva mu mwaka wa 2014, Umuryango Sustainable Growers Rwanda ukorera mu turere 13 tw'igihugu bagashyigikira amakoperative 77, inganda zoza zigatunganya kawa 25, ugatera inkunga abahinzi b'ikawa ibihumbi 38.

    Abagore bagize koperative ya Mayogi bashimira Sustainable Growers ku bw’iterambere yabagejejeho

    Abari aho bagize umwanya wo gusogongera kuri kawa yateguwe n’aba bagore bo muri koperative ya Mayogi

    Abari aho basusurukijwe n’itorero rigizwe n’ababarizwa muri koperative ya Mayogi

    Bahawe impamyabumenyi z’uko barangije amahugurwa

    Uwahize abandi mu gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo yahawe inka

    Umuyobozi wa Women for Women Rwanda yari yitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi Mukuru wa Sustainable Growers Rwanda, Christine Condo, yasabye abahuguwe gusigasira ibyagezweho bifashishije ubumenyi bahawe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Kirenga Moses, yashimiye Sustainable Growers ku ruhare igira mu iterambere ry’abagore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abagore-937-bahuguwe-ku-buhinzi-bwa-kawa-no-kuyitunganya

  • Hateguwe amarushanwa yo gushushanya n'ibiganiro mpaka kuri CHOGM – #rwanda #RwOT

    Aya marushanwa azaba ari mu byiciro bibiri, icya mbere cyo gukora igishushanyo kigaruka ku nsanganyamatsiko za CHOGM kigenewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza yo mu Rwanda.

    Icya kabiri kijyanye n'ibiganiro mpaka kigenewe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye. Aha hazatoranywe amashuri azagenda ahagararira buri ntara.

    Umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza, Twagirayezu Gaspard yavuze ko bateguye aya marushanwa mu rwego rwo gukangurira abanyeshuri kumenya byinshi kuri Commonwealth ndetse n'inama ya CHOGM u Rwanda ruzakira.

    Ati 'Iri rushanwa ryo gushushanya riri mu rwego rwo gukangurira abanyeshuri kumenya uyu muryango w'ibihugu bihuriye ku rurimi rw'Icyongereza no kuri iyi nama ya CHOGM tuzakira. Twasanze ari byiza ko n'abanyeshuri nabo bagira uruhare mu kwitegura iyo nama.'

    Yakomeje avuga ko muri uku gushushanya, umwana azakora igishushanyo kigaragaza uko yumva Commonwealth n'indangagaciro zayo.

    Ati 'Bagomba gushushanya igishushanyo kimwe kijyanye n'indangagaciro za Commonwealth zirimo imibereho myiza, ikoranabuhanga no guhanga udushya ndetse no kurengera ibidukikije. Ni ugukora igishushanyo kijyanye n'uko babyumva, iyo umwana atekereje uyu muryango n'indangagaciro zawo we abona iki?'

    Ibishushanyo bya mbere 30 bizatsinda (bizaba bihagarariye buri karere) bizamurikwa mu nama ya CHOGM izabera i Kigali. Aya marushanwa azahera ku rwego rw'ikigo, abatsinze bakomeze ku murenge, hatoranywemo abajya ku rwego rw'akarere n'urw'Igihugu.

    Uretse aya marushanwa agenewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza, hari n'ikindi cyiciro cy'amarushanwa y'ibiganiro mpaka azaba agenewe abo mu mashuri yisumbuye.

    Twagirayezu Gaspard avuga kuri aya marushanwa yagize ati 'Ni amarushanwa yo mu mashuri yisumbuye ariko ntabwo azabera mu mashuri yose, tuzakorana na iDebate, aho tuzahitamo abanyeshuri 54 bavuye mu mashuri yo mu ntara zose kandi bazaba bahagarariye buri gihugu kiri muri commonwealth.'

    Ibiganiro mpaka bazakora bizaba bifite imiterere imeze nk'iy'inama ya CHOGM, uko abayobozi baganira ku bibazo n'ibisubizo biri muri uyu muryango niko n'abana nabo bazaba baganira.

    Kugeza ubu amashuri abanza n'ayisumbuye yamaze kohererezwa imfashanyigisho zizakoresha mu guha abanyeshuri ubumenyi kuri Commonwealth ndetse n'inyungu u Rwanda ruzagira mu kwakira CHOGM.

    Aya marushanwa agenewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’abo mu yisumbuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hateguwe-amarushanwa-yo-gushushanya-n-ibiganiro-mpaka-kuri-chogm

  • Diamond Platnumz yaciye ibintu kubera inkweto ihenze cyane yambaye muri Cote d'Ivoire [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz yinjiye mu gihugu cya Côte d'Ivoire yambaye urukweto rwo mu bwoko bwa Off White Odsy ruhagaze arenga ibihumbi 850 frw ($850) yahawe n'umuhanzikazi Zuchu bivugwa ko bari mu rukundo.

    Umuhanzi Diamond Platnumz yaraye akoreye igitaramo gikomeye muri Cote d'Ivoire nyuma y'igihe acyamamaza gusa iyi nkweto yari yambaye yaciye ibintu kubera ukuntu ihenze.

    Bimaze iminsi bivugwa ko Diamond na Zuchu bombi bakomoka mu gihugu cya Tanzania bakundana byimbitse ndetse bagaragaye mu minsi isihize bari gusomana bica amarenga y'urukundo bari bamaze iminsi bavugwamo.

    Mu minsi ishize aba bombi bakoranye indirimbo bise Mtasubiri yahise ihagarikwa na Leta kubera ubutumwa baririmbye bwibasira amadini n'iyobokamana.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/diamond-platnumz-yaciye-ibintu-kubera-inkweto-ihenze-cyane-yambaye-muri-cote-d

  • Perezida Ndayishimiye yashimangiye ko nta rwango hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi #rwanda #RwOT

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bumaze kugirana ibiganiro byinshi n’ubuyobozi bw’u Rwanda, kugira ngo umubano w’ibihugu byombi wasubiye inyuma mu myaka irindwi ishize wongere usugire usagambe, nk’uko byatangajwe na The East African.

    Ati 'Twagize ibiganiro byinshi n’u Rwanda. Ni abaturanyi bacu kandi bazahora iteka ari abaturanyi bacu.'

    Ati 'Icyo tuzi ni uko Abarundi n’Abanyarwanda nta rwango bagirana… Mbona Abanyarwanda benshi mu mpera z’icyumweru i Bujumbura ndetse bamwe bagashakana n’Abarundi'.

    Umubano hagati y’Ibihugu byombi umaze imyaka irindwi utifashe neza, aho u Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda ndetse buhagarika kohereza bimwe mu bicuruzwa birimo imboga n’imbuto guhera mu 2016.

    Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wakomwe mu nkokora n’ibirego iki gihugu cyashinjaga u Rwanda kuba rwarahaye icumbi abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza muri 2015. Ndetse Perezida Ndayishimiye na we yakunze kuvuga ko bifuza ko abo bantu Leta y’u Rwanda yabohereza bakabazwa ibyo bakoze.

    U Rwanda narwo rwagiye rushinja u Burundi ko bucumbikiye imitwe y’abahungabanya umutekano warwo, by’umwihariko mu Karere ka Nyaruguru cyane cyane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, mu myaka yashize hakunze kugabwa ibitero n’abantu bitwaje intwaro, Ingabo z’u Rwanda zabasubiza inyuma bagahita bahungira mu Burundi.

    Urugero ni urw’igitero cyagabwe muri Kamena 2018 mu Mudugudu wa Rwegere mu Murenge wa Nyabimata kigahitana abaturage b’u Rwanda batatu, ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Nsengiyumva Vincent, akomeretswa n’amasasu arashwe ku ijosi. Ntibagarukiye aho kuko banatwitse imodoka ye, ndetse n’icumbi yabagamo hamwe na moto y’umuturage.

    Icyakora, kuva Perezida Ndayishimiye yagera ku butegetsi mu 2020, umubano w’ibihugu byombi wakomeje kugenda utera imbere ku buryo bugaragara.

    Intumwa zo ku rwego rwo hejuru ziturutse mu bihugu byombi, zirimo abayobozi bashinzwe iperereza, ba Guverineri n’abandi bayobozi bakuru ba Guverinoma, bahuye inshuro nyinshi mu rwego rwo kuzahura umubano.

    Perezida Ndayishimiye Ati 'Iyo habaye amakimbirane kandi ibihugu byombi byohereza intumwa tukaganira, ni ibintu byiza cyane kandi nizera ko tuzakomeza kubikora.'

    Muri Nyakanga umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Edouard, yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge. Byari ubwa mbere umuyobozi ukomeye w’u Rwanda agirira uruzinduko mu Burundi kuva mu 2015.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi, Perezida Kagame yakiriye intumwa z’u Burundi zari ziyobowe na Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, wari uzanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ndetse bagirana biganiro byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo muri Gashyantare 2022 yakiraga indahiro z’abayobozi bari baherutse gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi, yaboneyeho no kugaragaza uko umubano w’u Rwanda n’abaturanyi uhagaze.

    By’umwihariko ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi, umukuru w’Igihugu yavuze ko abayobozi b’ibihugu byombi bamaze iminsi bahura bakagirana ibiganiro, ndetse hakaba harabayeho n’ingendo z’abagiye mu Burundi baturutse mu Rwanda, kimwe n’uko hari intumwa zitandukanye zaturutse mu Burundi zikaza mu Rwanda.

    Umwaka ushize, u Burundi bwavuze ko hari intambwe imaze guterwa hagati y’Ibihugu byombi mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere. Icyo gihe Leta y’u Burundi yashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 b’umutwe w’iterabwoba wa FLN, nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zashyikirije u Burundi abarwanyi 19, bari bagabye igitero mu Burundi bahungira mu Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Ndayishimiye-yashimangiye-ko-nta-rwango-hagati-y-Abanyarwanda-n-Abarundi

  • Abarundi n’Abanyarwanda nta rwango bagirana – Perezida Ndayishimiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyagarutse ku buzima bw’igihugu ndetse no ku mubano w’u Burundi n’amahanga harimo n’u Rwanda, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko hari gukorwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/abarundi-n-abanyarwanda-nta-rwango-bagirana-perezida-ndayishimiye