Category: Uncategorized

  • Umukino uhenze: APR FC yatangaje ibiciro ku mukino izakiramo Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yashyize hanze ibiciro by’umukino wa 1/2 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro, uzabera kuri stade ya Kigali tariki 19 Gicurasi 2022, aho itike (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/umukino-uhenze-apr-fc-yatangaje-ibiciro-ku-mukino-izakiramo-rayon-sports

  • Ishuri rikuru ry'u Rwanda ry'imyuga n'ubumenyingiro ryahawe abayobozi bashya – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022 ikabera muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo ibirebana n'ingamba zo guhangana na Covid-19.

    Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo no gushyira abayobozi batandukanye mu myanya bigendanye n'ahari icyuho cyari gikenewe kuzibwa.

    Mu ishuri rikuru ry'u Rwanda ry'imyuga n'ubumenyingiro, Umuyobozi Mukuru yagizwe Dr Sylvie Mucyo wari usanzwe ayobora iri shuri by'agateganyo.

    Dr Slyvie Mucyo asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic ndetse n'Umuyobozi wungirije ushinzwe amahugurwa, iterambere n'ubushakashatsi.

    Dr Mucyo afite uburambe n'inararibonye mu burezi bw'u Rwanda bishingiye ku bushakashatsi kuko yakoze muri Kaminuza y'u Rwanda nk'Umuyobozi wungirije ushinzwe abanyeshuri muri gahunda yari ihuriweho na Suède.

    Yakoze nk'umushakashatsi akaba n'umwarimu mu birebana n'ibidukikije muri iyi Kaminuza Koleje y'ubuhinzi, ubworozi n'ubuvuzi bw'amatungo.

    Afite impamyabumenyi y'ikirenga mu birebana na siyansi y'ibidukikije/no gucunga neza imyanda yakuye muri Kaminuza ya Abertay iherereye i Dundee muri Ecosse.

    Afite kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu 'Masters' muri Environmental Biotechnology yabonye muri 2009 mu gihe amashuri y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yayize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu Binyamabuzima 'Biology'.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Dr Slyvie Mucyo, yagaragaje ibyishimo yagize nyuma yo kugirirwa icyizere n'umukuru w'igihugu akamuhereza kuyobora iri shuri, yizeza ko azakorana umurava.

    Yagize ati 'Mfashe uyu mwanya ngo mbashimire byimazeyo Nyakubahwa Paul Kagame ku bw'icyizere mwangiriye cyo kuba Umuyobozi Mukuru wa Rwanda polytechnic. Mbijeje gukorana umurava no guharanira ko ubumenyingiro bukomeza gutera imbere bukagera ku ntego igihugu cyacu kibutezeho.'

    Dr Richard Musabe yagizwe umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amahugurwa, iterambere n'ubushakashatsi muri RP umwanya wari ufitwe na Dr Sylvie Mucyo wagizwe umuyobozi mukuru.

    Mu bandi bahawe imyanya y'ubuyobozi muri iki kigo harimo, Dr Odette Umugiraneza wagizwe Registrar wa RP, Eric Daton Ngirinshuti wagizwe Umuyobozi w'agashami ushinzwe ikoranabuhanga Digital content and Connectivity.

    Hari kandi Dr Parfait Yongabo wagizwe umuyobozi w'agashami gashinzwe iterambere ry'ikigo, ubushakashatsi n'ubujyanama. Umujyanama mu birebana na Tekiniki n'ireme ry'uburezi ritangwa ndetse no guteza imbere porogaramu ni Joseph Silvano Mfinanga.

    Kugeza ubu mu Rwanda ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro rigizwe n'amashuri makuru umunani aherereye mu bice bitandukanye by'igihugu harimo IPRC Kitabi, IPRC Gishari, IPRC Ngoma, IPRC Kigali, IPRC Tumba, IPRC Huye, IPRC Karongi na IPRC Musanze.

    Dr Slyvie Mucyo yagizwe umuyobozi mukuru wa’Ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’ubumenyingiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishuri-rikuru-ry-u-rwanda-ry-imyuga-n-ubumenyingiro-ryahawe-abayobozi-bashya

  • Rurageretse hagati ya Lewandowski na Bayern Munich yanze kumurekura #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Robert Lewandowski yabwiye Bayern ko atazongera amasezerano kuko ashaka kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona.

    Uyu munya Polonye arashaka kwimukira muri iyi kipe y'igihangange ya Espagne ndetse yamaze gusezerana muri Bayern nubwo iyi kipe ye idashaka kumurekura.

    Amasezerano ya Lewandowski asigaje umwaka umwe ngo arangire muri kamena 2023 – ndetse iyi kipe yo mu Budage ishobora kumuhomba ku buntu nitamugurisha muri iyi mpeshyi.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 33 yagize ati: 'Nshobora kwemeza ko navuganye na Hasan [Salihamidzic] nkamumenyesha ko icyemezo cyafashwe kandi ko ntazongera amasezerano muri Bayern.

    Impande zombi zigomba gutekereza ku bihe biri imbere.Byaba ari byiza tubonye igisubizo cyiza ku mpande zombi.

    'Nabwiye Salihamidzic ko niba hari unkeneye uje, tugomba kubitekerezaho nk'ikipe. Impande zombi zigomba gutekereza ahazaza. Ibyo ni byo nshobora kuvuga. '

    Umuyobozi wa siporo, Salihamidzic, yari yatangaje mbere ko Bayern yegukanye igikombe cya cumi cya Bundesliga cyikurikiranya muri uyu mwaka w'imikino, ishobora kugumana Lewandowski mu Budage mu mwaka we wa nyuma.

    Ati: “Naganiriye na Lewa. Muri icyo kiganiro yambwiye ko adashaka kwakira icyifuzo cyacu cyo kongera amasezerano kandi ko yifuza kuva muri iyi kipe.

    “Yavuze ko ashaka kwerekeza ahandi. Ariko imyumvire yacu ntabwo yahindutse.

    “Ikigaragara ni uko afite amasezerano kugeza ku ya 30 Kamena 2023.”

    Lewandowski ni we mukinnyi wa kabiri mu mateka watsinze ibitego byinshi ikipe ya Bayern kuko amaze kuyitsindira ibitego 344 mu mikino 375, kuva yayinjiramo avuye muri mukeba wayo Borussia Dortmund muri 2014.

    Yatsindiye ibikombe umunani bya Bundesliga, Champions League, ibikombe bitatu by'Ubudage ndetse n'igikombe cy'isi cy'ama Club.

    Nk'uko ikinyamakuru The Times kibitangaza ngo Barca yemeye guha amasezerano y'imyaka itatu Lewandowski kandi yizeye ko bashobora kumugura amafaranga ari hagati ya miliyoni 25 na miliyoni 35 z'amapawundi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rurageretse-hagati-ya-lewandowski-na-bayern-munich-yanze-kumurekura

  • APR FC yabishyize ku rundi rwego! Ku mukino wa Rayon Sports itike ya make ni ibihumbi 10 #rwanda #RwOT

    Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda umukino w’umupira w’amaguru itike ya make yabaye ibihumbi 10, ni mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro 2022, APR FC izakiramo Rayon Sports.

    Uyu mukino uteganyijwe ku wa Kane w’icyumweru gitaha tariki ya 19 Gicurasi 2022. Umukino ubanza ukaba wararangiye ari 0-0.

    APR FC ikaba yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino aho yatumbagije cyane aho itike ya make ari ibihumbi 10.

    Muri rusange mu myanya y’icyubahiro ya VVIP ni ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda, muri VIP ni ibihumbi 30, ahatwikiriye ibihumbi 20 ni mu gihe ahasigaye hose ari ibihumbi 10.

    Ibi biciro bikaba byazamuwe cyane ugereranyije n’umukino ubanza aho byari ibihumbi 5, 10, 20 na 50.

    Ibiciro by’imikino mu Rwanda bikaba bikomeje kugenda bizamuka umunsi ku munsi, ni mu gihe abafana bari bamenyereye ko itike ya make ari ibihumbi 2 none imaze kwikuba gatanu.

    Peace Cup 2022: APR F.C yatangaje ibiciro by’umukino uzayihuza na Rayon Sports https://t.co/cirF9Y0KQa@AzamRwanda pic.twitter.com/GMBXZNHCf4

    — APR FC OFFICIAL (@aprfcofficial3) May 15, 2022

    Umukino wa APR FC na Rayon Sports itike ya make ni ibihumbi 5

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yabishyize-ku-rundi-rwego-ku-mukino-wa-rayon-sports-itike-ya-make-ni-ibihumbi-10

  • Nyagatare: Babiri bafatanywe amabaro y’imyenda ya caguwa ya magendu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare, ku wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022, yafashe amabaro umunani y’imyenda ya caguwa, yari yinjijwe mu gihugu mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-babiri-bafatanywe-amabaro-y-imyenda-ya-caguwa-ya-magendu

  • Umukwe n’umugeni bishyize mu muriro ku munsi w’ubukwe bwabo(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo n'umugore bari bagiye gushyingiranwa basohotse mu buryo butangaje mu bukwe bwabo, bakora ibirori bitangaje birimo no kwitwika nkana.Muri iyi minsi abageni basigaye bakora igisa nko kurushanwa bashaka kwerekana ibitangaza bitigeze bibaho ndetse bitazibagirana.Ni byo bano bakoze maze bifotoza barimo gushya.

    Nk'uko bigaragara mu mashusho yo ku mbuga nkoranyambaga, umusore n'umugeni we basabye ko babatwika maze bagafatwa amashusho bari mu muriro.Ni ko byagenze kuko bahise babanagaho umuriro maze imyambaro yabo itangira gushya ari nako babafotora.Hanyuma, bagendana hamwe bafatanye agatoki ku kandi mu gihe abashyitsi bari mu bukwe babirebaga kandi babishimye. Umwanya wafashwe numufotozi wubukwe ari na we wasangije aya mashusho ku rubuga rwe rwa Instagram.

    Source : https://yegob.rw/umukwe-numugeni-bishyize-mu-muriro-ku-munsi-wubukwe-bwabovideo/

  • #COVID19: Abantu 12 banduye babonetse mu bipimo 7,651 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu barindwi banduye Covid-19, bakaba babonetse (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-12-banduye-babonetse-mu-bipimo-7-651

  • Abimukira ba mbere bari mu Bwongereza bamenyeshejwe gahunda yo kwimurirwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi muri Ambasade y'u Bwongereza mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko abamenyeshejwe, bafite iminsi yo kugira icyo bavuga kuri uwo mwanzuro.

    Ati 'Icyiciro cya mbere cy'abimukira cyamenyeshejwe gahunda yo kwimurirwa mu Rwanda. Bitewe n'impamvu zabo zitandukanye, bafite iminsi 14 yo gutanga impamvu bumva zatuma batoherezwa mu Rwanda.'

    Itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryavuze ko Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu, Boris Johnson, yatangaje ko abamenyeshejwe ari abimukira 50. Gusa Ambasade y'iki gihugu mu Rwanda, yirinze kwemeza uwo mubare.

    Amasezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza yerekeranye n'abimukira yasinywe ku wa 14 Mata 2022.

    Asinywa, Minisitiri w'Intebe, Boris Johnson, yavuze ko 'uwo ari we wese winjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko kimwe n'abinjiye muri ubwo buryo kuva tariki ya Mbere Mutarama, ubu bagiye kwimurirwa mu Rwanda. Bizatuma banyura mu nzira zemewe kandi bice intege ubucuruzi bwakorerwaga abimukira.'

    Yavuze ko nibagera mu Rwanda 'bazahabwa amahirwe yo kubaka ubuzima bushya' bafashijwe n'inkunga izatangwa n'u Bwongereza.

    U Bwongereza busobanura ko buzatanga inkunga yo kwifashisha mu bikorwa by'iterambere bigirira akamaro izo mpunzi n'abaturwanda muri rusange.

    Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n'Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'uburezi mu mashuri yisumbuye, ay'imyunga ndetse n'andi mahugurwa mu masomo y'ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

    U Rwanda rwagennye ko mbere yo kubakira, hazajya habanza kurebwa niba nta byaha bitandukanye bakoze, kandi ntiruzakira abaturutse mu bihugu by'ibituranyi nk'u Burundi, Uganda, DRC na Tanzania.

    Ntabwo impunzi zo muri Ukraine ziri muri izo zizakirwa muri iyi gahunda ahubwo abarebwa cyane ni abinjira mu Bwongereza banyuze nko mu bwato, bacurujwe n'abandi nkabo.

    Nibagera mu gihugu bazaruhukira muri hotel nyuma bajye mu macumbi asanzwe aturwamo n'abantu mu buryo busanzwe.

    Ni gahunda izamara imyaka itanu. Mu ntangiriro abo bimukira bazahabwa ibyangombwa n'ubumenyi, hanyuma bagire amahirwe yo guhatana ku isoko ry'umurimo.

    Bazafashwa kuvurwa, banitabweho no mu bundi buryo butandukanye. Ntabwo igihe bazagerera mu Rwanda kiratangazwa ariko impande zombi zisobanura ko ari ' mu byumweru biri imbere'.

    Kugeza ubu, umubare w'abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko ukomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

    Hagati ya tariki 2 na 8 Gicurasi, bibarwa ko nibura u Bwongereza bwakiriye 792 binjiye mu gihugu bakoresheje ubwato buto.

    U Bwongereza bubangamiwe n’umubare munini w’abimukira binjira mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abimukira-ba-mbere-bari-mu-bwongereza-bamenyeshejwe-gahunda-yo-kwimurirwa-mu

  • Gatsibo: Umusore witeguraga kurongora yapfuye bitunguranye – #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Ndayishimiye Gilbert yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Busetsa, Umurenge wa Kageyo akaba yakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto i Mugera mu Karere ka Gatsibo.

    Yapfuye ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi ku mugoroba aguye mu Bitaro bya Ngarama.

    Mu kwezi gushize yari yasabye anakwa umukobwa witwa Mariane Niyodusenga, imihango yo gusezerana imbere y'Imana ikaba yari iteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022, ahitwa Nyarubuye.

    Muvunyi Anastase, mukuru wa nyakwigendera, yabwiye IGIHE ko uyu musore yafashwe ku wa Kane saa Munani z'amanywa ubwo yari mu kazi asanzwe akora.

    Ati 'Twamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Ngarama, bahita batwohereza ku bitaro bya Ngarama bamucisha mu cyuma batubwira ko dutegereza imodoka imujyana ku bitaro bya Kanombe. Imodoka rero yahageze tukiyinjiramo ahita yitaba Imana.'

    Uwari ugiye kuba sebukwe w'uyu musore witwa, Rusagara Laurent, yabwiye IGIHE ko bakeka ko uyu musore yahumanyijwe ngo kuko yari amaze iminsi ari muzima nta kibazo na kimwe afite.

    Yongeyeho ko kuri ubu umukobwa we byamunaniye kubyakira ariko ngo bakomeje kumuba hafi muri ibi bihe bitoroshye.

    Amakuru abo mu muryango w'uyu musore bahaye IGIHE ni uko ku bitaro bya Ngarama basuzumye umurambo mbere y'uko bawubaha ngo bajye kuwushyingura ibizavamo bakazabimenyeshwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umusore-witeguraga-kurongora-yapfuye-bitunguranye