Category: Uncategorized

  • Kiyovu Sports yatsinze APR FC iyotsa igitutu ku gikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

    Mu mukino warimo imibare myinshi,ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze umukino w'umunsi wa 27 wa shampiyona yari yakiriwemo na APR FC ibitego 2-1,kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Imbere y'abafana benshi bari baje kwihera ijisho uko urugamba rwa shampiyona rugenda,Kiyovu Sports ibifashijwemo n'abakinnyi bayo b'abanyamahanga yatsinze APR FC ibitego 2-1 ndetse bahita banganya amanota 60 ku rutonde rwa shampiyona.

    Kiyovu Sports niyo yatangiye neza uyu mukino kuko ku munota wa 6 gusa yari igiye gufungura amazamu ibifashijwemo na Serumogo Ally wazamukanye umupira awuhererekanya na Emmanuel Okwi birangira awuteye nabi uca iruhande gato.

    Ku munota wa 7,APR FC yabonye uburyo bukomeye ku ishoti rikomeye ryatewe na Rwabuhihi Aime Placide ari inyuma y'amahina,Kimenyi Yves arirambura awushyira muri koloneri itagize icyo itanga.

    Kiyovu Sports yabonanaga cyane yaje kubona Penaliti ku munota wa 15 ubwo Nsabimana Aimable yategeraga mu rubuga rw'amahina Emmanuel Okwi.Iyi penaliti yinjijwe neza na Bigirimana Abedi,Kiyovu Sports ihita iyobora umukino.

    Ku munota wa 27,Muzamiru Mutyaba yateye koloneri nziza yasanze Okwi ahagaze wenyine mu rubuga rw'amahina atera umupira n'umutwe uca hejuru y'izamu.

    Ku munota wa 29 ibintu byahinduye isura ubwo abakinnyi ba APR FC bategeraga hafi y'urubuga rw'amahina Muhozi Fred,umusifuzi Ishimwe Claude atanga coup franc.

    Iyi coup franc yatewe neza cyane na Emmanuel Okwi,igitego cya 2 cya Kiyovu Sports kiba kirinjiye.

    Ntibyaciriye aho kuko ku munota wa 35 Kiyovu Sports yabonye indi coup franc nziza yatewe na Cedrick umupira ukurwamo n'umunyezamu Ishimwe Pierre ariko usanga Okwi ahagaze wenyine awusubiza mu izamu ugarurwa n'igiti cy'izamu.

    Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports iri imbere n'ibitego 2-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye APR FC iri hejuru cyane mu gihe Kiyovu Sports yaje iri hasi wagira ngo umutoza akuyemo ikipe yabanje ashyiramo indi.

    Ku munota wa 57,APR FC yabonye koloneri yatewe neza na Djabel,umupira utari ukomeye usanga Kimenyi aho yari ahagaze arawufata ariko uramucika abakinnyi barawurwanira usanga Ombolenga Fitina aho yari ahagaze awushyira mu izamu,APR FC iba yinjije igitego hakiri kare.

    APR FC yahise ihabwa urwaho na Kiyovu Sports irayataka karahava ndetse ku munota wa 65,Nshuti Innocent winjiye mu kibuga asimbuye yahawe umupira wenyine mu rubuga rw'amahina awuteye n'umutwe uca ku ruhande gato.

    Ku munota wa 82,APR FC yahawe coup franc hafi gato y'urubuga rw'amahina nyuma y'aho Pichu yari agaruye umupira n'ukuboko ariko Ishimwe Anicet awutera hejuru.

    Kiyovu Sports yakinnye igice cya kabiri cyose yirwanaho yaje kuzuka ndetse ibona amahirwa akomeye ku munota wa 87 ubwo Emmanuel Okwi yasigaranaga n'umunyezamu ariko yihereza umupira muremure barawumutanga.

    Bidatinze ku munota wa 88,Mugenzi Bienvenue yahawe umupira mwiza aroba umunyezamu Ishimwe asigarana n'izamu rya APR FC ryonyine ariko ananirwa kwigaranzura myugariro Nsabimana Aimable ngo atere mu izamu.

    Ku munota wa 89 APR FC yari yishyuye ariko umupira Nsabimana yatereye mu rubuga rwa Kiyovu Sports yikaraze mu kirere wagiye hanze.

    Umukino warangiye ku ntsinzi ya Kiyovu Sports y'ibitego 2-1 cya APR FC,ihita igaruka mu rugamba rwo guhatanira shampiyona kuko amakipe yombi yahise anganya amanota 60 gusa APR FC irarusha igitego 1 Kiyovu Sports yizigamiye.APR FC ifite 23 kuri 22 bya Kiyovu.

    Kiyovu Sports isigaje imikino 3 irimo Etoile de l'Est, Espoir FC na Marines FC mu gihe APR FC isigaje Gorilla FC,AS Kigali na Police FC.

    Uko indi mikino yabaye uyu munsi yagenze

    Marines 4-1 Etincelles
    Bugesera FC 1-4 Gorilla FC
    Etoile De L'Est 3-1 ESPOIR FC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sports-yatsinze-apr-fc-yongera-kugaruka-mu-rugamba-rwo-gushaka-igikombe

  • Abanyamakuru basohoye umutoza wa APR FC mu kiganiro n’itangazamakuru banga kuvugana na we #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru b’imikino banze kuvugana n’umutoza wa APR FC nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports bamushinja kuryiyemeraho arivugisha abishatse gusa.

    Nyuma y’umukino w’umunsi wa 27, APR FC yatsinzwemo na Kiyovu Sports 2-1, Adil Erradi yinjiye ahagombaga kubera ikiganiro n’itangazamakuru ariko birangira kitabaye.

    Uyu mutoza usanzwe ushinjwa n’itangazamakuru kutaryorohereza mu kazi karyo, yamaze kwinjira mu cyumba cy’itangazamakuru maze areba umwe mu banyamakuru aramubaza ati “wowe uri umunyamakuru?” Na we ati “ndiwe”.

    Yahise amubwira ati “nyereka ikarita yawe.”

    Aha niho abanyamakuru bahise bazamukira no kubyari bimaze iminsi biba maze bahita bamuza uwo ari we ku buryo yamwaka ikarita y’akazi.

    Aha niho bahise bahuriza hamwe bamusaba gusohoka. Bavugiye icya rimwe bati “sohoka, sohoka, sohoka!”

    Umwuka mubi hagati ya Adil n’itangazamakuru watangiye tariki ya 21 Gashyantare 2022 ubwo yangaga kuvugana n’itangazamakuru nyuma y’umukino yatsinzemo Etincelles.

    Kuva kuri uwo mukino yagiye yanga kuvugana n’itangazamakuru akaza kuvugana naryo abishaka kugeza tariki ya 4 Gicurasi 2022 ubwo yatsindwaga na Marines 1-0 mu gikombe cy’Amahoro, yavuze ko ari bwo bwa nyuma avuganye n’itangazamakuru muri uyu mwaka, aho arishinja kumwanga no kwica umupira w’u Rwanda.

    Ibi byababaje cyane abanyamakuru uburyo uyu mutoza aza kuvugana nabo ari uko abishatse rimwe na rimwe ababwira amagambo atari meza yo kubibasira.

    Ibi bikaba byarababaje itangazamakuru kugeza aho uyu munsi bafashe umwanzuro wo kwanga kuvugana na we bitewe n’icyo bita “Agasuzuguro” bakorewe na we.

    Mu minsi ishize umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko mu Rwanda bitewe n’uko shampiyona atari iy’umwuga (professional league) hari amategeko amwe n’amwe atarimo ndetse n’ibyo byo kutavugana n’itangazamakuru nta tegeko na rimwe aba yishe.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda bandikiye ubuyobozi bwa APR FC kuri iki kibazo ngo babe bakicara barebe uko cyacyemuka ariko nta gisubizo barahabwa.

    Abanyamakuru banze kuvugana n’umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyamakuru-basohoye-umutoza-wa-apr-fc-mu-kiganiro-n-itangazamakuru-banga-kuvugana-na-we

  • Kiyovu Sports yatsinze APR FC urugamba rw’igikombe rusubira ibubisi #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona bisubiza urugamba rw’igikombe ibubisi, ni nyuma y’uko amakipe ubu anganya amanota 70.

    Wari umukino wagombaga gusiga utanze amerekezo y’igikombe cyangwa agasubiza urugamba irudubi.

    APR FC yagiye gukina ifite amanota 60 yari ibizi ko kuwutsinda biyongerera amahirwe yo kukegukana mu gihe hasigaye imikino 3, ni mu gihe Kiyovu Sports ya kabiri n’amanota 57 nayo kuwutsinda byari kuyisubiza mu rugamba rw’igikombe.

    Ku munota wa 6 nyuma yo gukinana neza hagati ya Okwi na Serumogo, yamucomekeye umupira mwiza ariko Serumogo ateye mu izamu Aimable awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    APR FC wabonaga iri mu mukino kurusha Kiyovu Sports, ku munota wa 10, Rwabuhihi Aime Placide yateye ishoti rikomeye ariko Kimenyi Yves awukoraho ukubita igiti cy’izamu werekeza muri koruneri.

    Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku munota wa 15 kuri penaliti yatsinzwe na Bigirimana Abedi ku ikosa Nsabimana Aimable yakoreye Emmanuel Okwi mu rubuga rw’amahina.

    Kiyovu Sports yari yashyize igitutu kuri APR FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 29 gitsinzwe na Emmanuel Okwi kuri kufura ni nyuma y’ikosa ryari rikorewe Muhozi Fred.

    Ku munota wa 33, Ishimwe Pierre yakuyemo umupira ukomeye wari utewe na Cedric kuri kufura, yawushyize hejuru mu nguni undi arirambura awukuramo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-0.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert bavuyemo hajyamo Nshuti Innocent na Mugunga Yves.

    Izi mpinduka zafashije APR FC ndetse bashyira igitutu kuri Kiyovu Sports, byaje kubaha igitego ku munota wa 57, ni kuri kufura yatewe na Manishimwe Djabel maze Kimenyi arawufata ntiyawukomeza neza usanga Omborenga Fitina wahise awushyira mu rushundura.

    Ku munota 72 amakipe yombi yakoze impinduka, APR FC yakuyemo Rwabuhihi Aime Placide na Manishimwe Djabel hinjiramo Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet ni mu gihe ku ruhande rwa Kiyovu Sports, Muhozi Fred yasimbuwe na Mugenzi Bienvenue. Ku munota wa 78 Ruboneka Bosco yahaye umwanya Nsanzimfura Keddy, Kiyovu Sports nayo yakuyemo Cedric na Mutyaba hinjiramo Ishimwe Saleh na Coutinho.

    APR FC yagerageje gushaka uko ibona igitego cya kabiri ariko biranga umukino urangira 2-1.

    Nyuma y’uyu mukino amakipe yombi akaba anganya amanota 70, bikaba bisubije irudubi urugamba rw’igikombe mu gihe hasigaye imikino 3.

    Indi mikino yabaye Etoile del’EST yatsinze Espoir FC 3-1, Gorilla itsinda Bugesera FC 4-1 na Mariners FC itsinda Etincelles FC.

    Abedi yitegura gutera penaliti yavuyemo igitego cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yatsinze-apr-fc-urugamba-rw-igikombe-rusubira-ibubisi

  • Urubyiruko ruracyabangamiwe no kubona igishoro cyazamura imishinga yarwo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rwiga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, rugaragaza ko hari ibitekerezo byinshi byabyazwamo imishinga inyuranye, yagira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urubyiruko-ruracyabangamiwe-no-kubona-igishoro-cyazamura-imishinga-yarwo

  • Umwami wa Tennis Rafael Nadal yahishuye akaga gakomeye yahuye nako benshi batazi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Rafael Nadal uyoboye abakinnyi b'abagabo bose ba Tennis mu kugira ibikombe bikomeye muri uyu mukino [grand slams],yatangaje ko guhera muri 2005 akinira ku buribwe bukomeye mu mubiri we nubwo rwose abwirengagiza agatsinda.

    Imvune idakira ya Rafael Nadal yongeye gukaza umurego muri iki cyumweru ubwo yatsindwaga na Denis Shapovalov ku maseti 3 mu mikino y'irushanwa rya Master's Rome mu Butaliyani.

    Ku wa kane, Nadal yatsinze seti ya mbere kuri 6-1 mu mukino we wo mu cyiciro cya gatatu yakinnye na nimero ya 16 ku isi Shapovalov ariko nyuma y'aho atangira guhangana n'imvune y'ikirenge mu iseti ya kabiri, amaherezo atsindwa 1-6 7-5 6-2.

    Nyuma yo gutsindwa, yagize ati: “Ntabwo navunitse, ndi umukinnyi ubana n'imvune.”

    Iki kibazo cye cy'imvune cyaje nyuma y'iminsi mike yemeje ko icyo kirenge cye kidashobora gukira nyuma y'aho umunyamakuru amubajije niba gucumbagira kwe kudateye impungenge nyuma yo gutsinda amaseti atatu David Goffin i Madrid mu cyumweru gishize.

    Ati: “Mfite imvune idakira y'ikirenge idashobora gukira. Ibyo ni bimwe mu bigize ubuzima bwanjye.”Nadal yemeye ko afite uburwayi bwa Mueller-Weiss Syndrome.

    Indwara ya Mueller-Weiss Syndrome n'ububabare budashira buhoraho mu gice cyo hagati cy'ikirenge, ndetse ku mukinnyi wa tennis ni ngombwa kugira ikirenge kizima kugira ngo abashe kwiruka mu kibuga.

    Hashize imyaka 17 Nadal abana n'iki kibazo, cyatangiye ubwo yatwaraga ibikombe birimo Barcelona, ​​Monte Carlo, Roma na French Open ya mbere muri 2005.

    Ku myaka 18, Nadal yabanje kumva ikintu kidasanzwe mu kirenge cye cy'ibumoso ari gukina irushanwa rya Madrid Open uwo mwaka, bituma ananirwa kugenda.

    Nyirarume, Miguel Angel Nadal wahoze akina umupira w'amaguru muri FC Barcelona yajyanye uyu nimero ya 4 kuisi ubu ku muhanga mu kuvura ibirenge yari azi ubwo yakinaga muri Espagne ariko ikibazo nticyarangiye,

    Nadal umaze gutwara Grand Slams inshuro 21 yatangiye kwivuza iyi ndwara y'ikirenge nkuko yabivuze muri 2011,nyuma y'amezi abiri abonye umuhanga uzobere kuvura ibirenge, ndetse ngo yagize ubwoba ko azahatirwa kgusezera kuri uyu mukino afite imyaka 19 gusa.

    Nadal yagerageje kubana n'uburibwe ndetse no kubukiniraho nkuko yabivuze ndetse nubwo uyu mwaka yawutangiye neza atwara Australian Open,bishoboka ko umwaka we ugiye kumubera mubi kuko atari ku rwego rwo hejuru mu marushanwa yo ku gitaka kandi ariyo yamugize igihangange cyane kurusha ayandi yose yakinnye.

    Nadal yavuze ko abaho mu buribwe bukabije ndetse ashobora kuzasezera kuri Tennis bidatinze kubera kunanirwa kubwihanganira.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umwami-wa-tennis-rafael-nadal-yahishuye-akaga-gakomeye-yahuye-nako-benshi

  • Aline Gahongayire yavuze kuri Prince Kid, agereranya Miss Muheto na Esiteri wo muri Bibiliya #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe irushanwa rya Miss Rwanda ryajemo ibibazo kumbugankoranyambaga zitandukanye ibiganiro byinshi usanga bishingiye kuri iri rushanwa bamwe mu byamamare nabo bari kugira icyo bavuga kuri Miss Rwanda.

    Mu kiganiro na Yago Aline Gahongayire yavuze ku bantu bigize abacamanza abibutsa ko ibihe bibi umuntu arimo bidakwiye guha urwaho abantu bo kumuvuga nabi kuko baba batazi ejo ikizavamo.

    Ibyo yabivuze akomoje kuri Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda ukurikiranyweho ibyaha bitatu birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye.

    Aline Gahongayire yasabye abantu kwirinda gukomeza gutera amabuye Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid mu magambo yagize ati” Ntago dukwiye kumutera amabuye cyangwa gukomeza kumucira imanza kuko niba yaranakosheje koko ashobora kubabarirwa cyangwa se agahanwa ariko icyaba cyose ntago dukwiye kwirengagiza ko ari umuntu ku isi nta mwere ubaho, kandi ntidukwiye kwirengagiza ko hari ibyiza byinshi yakoze no kuba hari ba Nyampinga babayeho bakiteza imbere, imiryango yabo ndetse n'Igihugu muri rusange nuko n'umuyobozi wabo yabaga yabigizemo uruhare”.

    Umunyamakuru yamubajije ubutumwa yagenera Miss Muheto nk'umuntu wabaye Miss Rwanda mu bihe bitoroshye ndetse kugeza ubu abenshi bakaba bamufata nkaho ariwe mpamvu y'ibirimo kuba byose Aline Gahongayire yagize ati” Muheto kugeza ubu aracyari Nyampinga w'u Rwanda kuko aracyafite ikamba ikintu akwiye kumenya nuko igihe cye cyo gukora ari iki ati” Miss Rwanda igendera ku bintu bitatu birimo ubwenge, ubwiza ndetse n'umuco, kuba yarabaye Nyampinga n'uko ibyo byose yari abyujuje iki nicyo gihe cye gukoresha bwa bwenge afite umuco kandi no kuba arimo kuvugwa ntago byamukuyeho ubwiza bwe.

    Uyu muramyi yagereranyije Miss Muheto na Esiteri wo muri Bibiliya anamusaba gusoma inkuru ye kuko yanesheje mu gihe urugamba rwari rukomeye arangije amusaba guceceka agatuza mu magambo meza yagize ati” Singombwa ko uhereza ibisobanuro abatabikeneye umuhanga mwiza arwana bucece, asoza amubwira ko amukunda kandi amwubaha.

    Aline Gahongayire yamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akunze no kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abantu ndetse tugenda tubona ubuhamya bwa benshi bushimangira ko yahinduye ubuzima bwabo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/aline-gahongayire-avuze-kuri-prince-kid-agereranya-miss-muheto-na-esiteri-wo

  • Perezida wa Leta Zunze Ubumwe zAbarabu Sheik… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri muri Perezidanse y'igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Abarabu abitangaza, hashyizweho iminsi 40 y'icyunamo ndetse no guhagarika bimwe mu bikorwa bya Minisiteri zose, ibigo bya leta n'abikorera ku giti cyabo mu gihe cy'iminsi 3, harimo no kumanura amabendera akagezwa muri kimwe cya kabiri. Uyu muyobozi yazize ibirimo indwara ya stroke yamufashe guhera mu mwaka wa 2014, kuva icyo gihe ntiyakundaga kugaragara mu ruhame. 

    Sheikh Khalifa yavutse mu mwaka w'1948, avukira ahitwa Al Ain hafi mu nkengero z'aho umuyobozi wa Oman yari atuye, yiswe amazina hagendewe ku ya sekuru witwaga sheikh Khalifa bin Shakhbout.

                        Sheikh Khalifa witabye Imana ku myaka 73 

    Mu mwaka w'1969, igihugu kikiri mu bihe by'ubukoroni bw'Abongereza yabaye Ministiri w'intebe wa Abu Dhabi, nyuma yo kwibohora mu mwaka w'1971, yabaye Minisitiri w'ingabo hamwe n'izindi nshingano. Sheikh Khalifa yasimbuye se mu mwaka wa 2004, ari nawe washinze umuryango wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE).

    Uyu yakoreshaga ubukungu buturuka mu mavuta yo muri Dhabi, ku mpamvu zo guteza imbere umuco n'ubumenyi by'umwihariko ingoro y'amateka ya Louvre, amashami y'ibijyanye na satellite ya New York University na Surbone. 

    Izina rye kandi ryamenyekanye cyane kubera inzu yamwitiriwe yambere ndende kwisi ifite uburebure bwa metero 828, ikozwe mu byuma n'ibirahure muri Dubai. Nk'abandi bose rero batuye muri iki gihugu yakundaga sport gakondo, agakunda kuroba ndetse agakunda no gukora umwuga w'ubusizi.

    Umwanditsi: Iradukunda Olivier 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117163/perezida-wa-leta-zunze-ubumwe-zabarabu-sheikh-khalifa-bin-zayed-yitabye-imana-ku-myaka-73-117163.html

  • Jado Castar yafunguwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi 8 afunzwe, umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu wari wamaye nka Jado Castar yafunguwe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, David Bayingana, inshuti ye y’akadasohoka bakoranye kuva kuri Radio Salus, Radio 10 kugeza bashinze radio yabo ya B&B FM, yamuhaye ikaze.

    Jado Castar yarekuwe yakirwa na David Bayingana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jado-castar-yafunguwe