Category: Uncategorized

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Amwe mu mafoto yihariye yaranze igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi(amafoto) #rwanda #RwOT

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda by'umwihariko mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi ho mu Ntara y'Amajyepfo, Abaturage bahaba n'ababa hanze y'uyu Murenge, Abayobozi batandukanye, inshuti n'abavandimwe baje kwifatanya Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge. Bibukiye ku rwibutso rw'Akarere ruri ahazwi nko Mukibuza, bunamira ndetse bashyira indabo muri uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri 47,579 y'Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside.

    Amafoto yafashwe n'umunyamakuru wa intyoza.com;

    Dr. Nteziryayo Faustin, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga wari n'umushyitsi mukuru.
    Kayitesi Alice, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo.
    Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Igihugu.
    Depite Kamanzi Erineste watanze ikiganiro ku mateka.
    Dr. Nahayo Sylvere, Mayor wa Kamonyi.
    Ubwo bafataga umunota wo Kwibuka.

    Mme Assoumpta watanze ubuhamya.
    Pasiteri Jerome / EPR Kamonyi.

    Abayobozi batandukanye berekeza ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri 2 yabonetse, kunamira no gushyira indabo aharuhukiye 47,499 bishwe.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yunamira ndetse agashyira indabo ahashyinguye mu cyubahiro Abatutsi 47,499.
    Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.
    Guverineri Kayitesi Alice n'Umugabo we.
    Intumwa za rubanda zari zifatanije n'Abanyagacurabwenge.
    Dr. Nahayo Sylvere, mayor wa Kamonyi.
    Perezida wa Ibuka.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yandika mu Gitabo cy'Abashyitsi.

    Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Igihugu aganira na Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-gacurabwenge-amwe-mu-mafoto-yihariye-yaranze-igikorwa-cyo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsiamafoto/

  • Bishimiye ikurwaho ry’agapfukamunwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo Inama y’Abaminisitiri yamaraga gutangaza imyanzuro irimo uvuga ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko, benshi byabashimishije ariko cyane cyane (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bishimiye-ikurwaho-ry-agapfukamunwa

  • Pasiteri urimo kugurisha imfunguzo z’ijuru yaciye ibintu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupasiteri wo muri Nigeria yaciye ibintu nyuma yo gutangaza ko afite imfunguzo zo mu ijuru ndetse atangira kwaka abayoboke be amafaranga kugirango azabafashe kuzinjira mu ijuru.

    Mu minsi mike ishize nibwo uyu muhanuzi witwa Jeremiah yagaragaye avuga ko yakiriye imfunguzo zo kwinjira mu bwami bwo mu ijuru yiherewe n'Imana ndetse asaba buri muyoboke we kuzigura kuko ngo urufunguzo rumwe ari ibihumbi 100 by'ama Naira.

    Mu gusobanura ibyo avuga neza,uyu muyobozi w'itorero,MercyCity Jeremiah's Church ,yifashishije umurongo wo muri Matayo igice cya 16 umurongo wa 19, kivuga ko Yesu yari yabwiye abigishwa be ko azabaha imfunguzo z'Ubwami.

    Jemiah yahise avuga ko izo mfunguzo zavuzwe muri Bibiliya Imana yamugendereye irazimwihera bityo ari kuzigurisha kuri ariya mafaranga.

    Muri ayo mashusho yagiye hanze,ntabwo byamenyekanye niba abayoboke b'uyu mugabo baraguze izo mfunguzo ku bwinshi kugirango bazatahe ijuru.

    Source : https://yegob.rw/pasiteri-urimo-kugurisha-imfunguzo-zijuru-yaciye-ibintu/

  • Hassan Sheikh Mohamud yongeye gutorerwa kuyobora Somaliya #rwanda #RwOT

    Itora ryakozwe n'abantu 328 bagize inteko ya Somalia kubera impungenge z'umutekano zituma hataba amatora rusange, ariko umwe muri bo ntiyatoye.

    Sheikh Mohamud yagize amajwi 214, atsinda Farmajo wagize amajwi 110.

    Aya matora adasanzwe agaragaza umutekano mucye wa Somalia n'ikibazo cya demokarasi.

    Ibyayavuyemo byaranzwe no kugaruka kwa Sheikh Mohamud wabaye perezida wa Somalia hagati ya 2012 na 2017 mbere y'uko atsindwa na Farmajo.

    Aya matora yabaye yageze ku kiciro cya gatatu, nyuma y'uko akererejwe mu gihe cy'amezi hafi 15 kubera guhangana kw'abategetsi n'ibibazo by'umutekano.

    Ibyavuye mu matora bimaze gutangazwa Sheikh Mohamud yahise arahira, bituma abamushyigikiye mu murwa mukuru batangira ibyishimo birimo no kurasa mu kirere. Atorewe manda y'imyaka ine.

    Iki gihugu cyugarijwe n'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa n'ibitoro kubera intambara ya Ukraine.

    Leta ishyigikiwe n'Ubumwe bwa Africa mu kurwanya al-Shabab aho bwoherejwe abasirikare bagera ku 18,000.

    Ariko mu myaka igera kuri 15 ishize ntibarashobora kugarura umutekano ndetse Somalia iheruka amatora rusange mu 1969.

    Icyo gihe hakurikiye coup d'etat, ubutegetsi bw'igitugu, n'intambara z'amoko n'imitwe y'abahezanguni.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/hassan-sheikh-mohamud-yongeye-gutorerwa-kuyobora-somaliya

  • Imvano y’imvururu zashyamiranyije abakinnyi ku mukino wa Rayon Sports na Musanze bigatuma n’abatoza binjira mu kibuga #rwanda #RwOT

    Umukino w’umunsi wa 27 waraye uhuje Rayon Sports na Musanze bakanganya 1-1 kuri Stade Ubworoherane, haje kugaragara imvururu zatumye abakinnyi bashyamirana bituma n’abatoza binjira mu kibuga mu mukino hagati.

    Ubwo umukino wari ugeze mu minota y’inyongera, habura iminota mike ngo urangire, ubwugarizi bwa Rayon Sports bwakoreye ikosa kuri rutahizamu wa Musanze FC, Munyeshyaka Gilbert hafi y’urubuga rw’amahina.

    Iri kosa niryo ryabaye imvano ya byose kuko ubwo umukinnyi wa Musanze FC, Niyonshuti Gad yiteguraga guhana iri kosa habayemo akavuye aho ku mashusho bigaragara ko hari umukinnyi wa Rayon Sports wakuye umupira aho wari uteretse avuga ko barimo kwigiza imbere.

    Ibi byahise bikurura imvururu nyinshi aho Mugisha François Master yashyiramiranye na Evra abandi bakinnyi bakabyivangamo baje kubakiza.

    Bitewe n’umurego izi mvururu zari zifite, byatumye n’abatoza binjira mu kibuga ndetse n’umusifuzi wa 4.

    Umwe mu bakinnyi bari mu kibuga, yabwiye ISIMBI ati “ni Master na Evra bari bagiye kurwana twe tujya gukiza, icyo bapfuye Master yashakaga gukura umupira aho uteretse avuga ko barimo kuwigiza imbere. Ni aho byaturutse.”

    Izi mvururu zatumye abakinnyi babatu, Iranzi Jean Claude na Mugisha François Master ba Rayon Sports bahabwa ikarita y’umuhondo ni mu gihe na Munyeshyaka Gilbert Lukaku wa Musanze FC na we yayihawe.

    Master na Evra nibo batangije imvururu

    Abatoza nabo binjiye mu kibuga guhosha imirwano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imvano-y-imvururu-zashyamiranyije-abakinnyi-ku-mukino-wa-rayon-sports-na-musanze-bigatuma-n-abatoza-binjira-mu-kibuga

  • Ubutumwa bukomeye umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yahaye itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis Mbaya yasabye itangazamakuru kuba abanyamwuga bakarinda ibihuha kuko byica umupira.

    Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’uko mu cyumweru gushize haje inkuru y’uko yaba yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ruswa ya miliyoni 6 kugira ngo azitsindishe umukino wari kumuhuza na APR FC wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022.

    Nyuma y’uyu mukino warangiye awutsinze ku bitego 2-1, Francis mbere yo kuvugana n’itangazamakuru yababwiye ko hari ubutumwa yifuza gutambutsa.

    Yagize ati 'mbere y’uko mumbaza ibibazo, ndangira ngo mvuge gato, ndashaka kubasaba itangazamakuru mu Rwanda ryateye imbere, ndebye uburyo radiyo ari nyinshi kandi ibiganiro bya siporo babiha umwanya, birababaje kubona umuntu ashobora kugenda akavuga ibintu bitari ibinyamwuga nta gihamya na kimwe afite, kuri radio cyangwa bakandika ibintu ntazi uko bimeze.'

    'Ngo umutoza turabizi ko bamuguze, baguze staff technique turabizi, umutoza abuza abakinnyi gukina, nta gikombe ashaka, ibyo ni ibintu bidaha ishema itangazamakuru cyangwa umupira w’amaguru mu Rwanda.'

    Yahise akomoza ku buryo bavuze ngo arafunzwe azira ruswa kandi nta gihamya na kimwe afite ahubwo ari ugusebya umuntu kugira ngo izina rye ryanduzwe.

    Ati 'umuntu akavuga ngo umutoza arafunzwe, ngo bamufatanye amafaranga, ibyo ni ibintu bimwe byanduza umupira, ndabizi ko mufite abavandimwe mu mupira, harimo ibyo kwica mu mutwe (mind game) ariko hariho n’ibindi bintu byo gusebya, umuntu agafata umwanya akavuga ngo umukinnyi w’ikipe y’igihugu umutoza amubuza gukina, ngo umutoza nta gikombe ashaka.'

    Yasabye abanyamakuru kuba abanyamwuga kuko mu gihe cyose amaze muri shampiyona yagiye avugwa yaba ibyiza yakoze cyangwa ibibi ariko kuri iyi nshuro ahamya ko ababikoze barengereye.

    Ati 'ikintu mbasaba sinanze ko abantu bavuga ariko tube abanyamwuga, maze igihe muri iyi shampiyona, itangazamakuru riramvuga bakavuga ibyo nakoze byiza n’ibibi, simbyanze, ariko sinumva ukuntu umuntu ashobora kwicara akavuga ngo umuntu bamuguze (…) tube abanyamwuga, nta hantu na hamwe umupira ushobora gutera imbere itangazamakuru ritabigizemo uruhare kandi mu Rwanda murabishoboye.'

    Ibyatangajwe kuri uyu mutoza byafashwe mu buryo butandukanye, hari abavuze ko byakozwe na APR FC mu rwego rwo kwica mu mutwe Kiyovu Sports bahanganiye igikombe, ni mu gihe hari n’abemezaga ko byabaye. Nyuma yo gutsinda APR FC, Kiyovu Sports iranganya nayo amanota 60 ni mu gihe hasigaye imikino 3 ngo shampiyona isozwe.

    Yasabye itangazamakuru kuba abanyamwuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bukomeye-umutoza-wa-kiyovu-sports-haringingo-francis-yahaye-itangazamakuru

  • Abamotari banga gukoresha mubazi bazifite baburiwe – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022 mu nama yahuje abamotari muri Kigali, Polisi n'Urwego Ngenzuramikorera, RURA.

    Nyuma y'uko mubazi zitangiye gukoreshwa mu bamotari, hari abagiye bagaragaza kutabyubahiriza biba ngombwa ko abashinzwe umutekano batangira kujya babahagarika bagamije kureba ko byubahirizwa.

    Muri iyi nama Polisi yavuze ko hari abamotari banga kubahiriza amategeko nko gukoresha mubazi n'abanga guhagarara igihe Feu rouge irimo ibara ry'umutuku ribasaba guhagarara.

    Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, yasabye abamotari kubahiriza amategeko no kurangwa n'isuku ndetse no gukoresha mubazi nk'uko biteganywa n'amategeko.

    Yagize ati 'Twatanze ubutumwa butandukanye bwo gukomeza gukoresha mubazi ku bazifite, abatazifite bakazitegereza n'ubutumwa bujyanye n'amakosa bakora mu nzira arimo kutubahiriza Feu rouge ajyanye kunyura sens unique no kugira umuvuduko ukabije ndetse no kutagira isuku bitewe n'uko bagaragara.'

    Ishinzwe ishami rirebera abamotari muri RURA, Mubirigi Jean Pierre, yavuze ko muri iyi minsi ubwitabire bw'ikoreshwa rya mubazi bwagabanyutse, bityo hakwiriye kongeramo imbaraga.

    Ati 'Koko habayeho igabanuka ry'imikoreshereze ya mubazi gusa bishobora kuva ku mpamvu zitandukanye ariko nibyo dutekereza kuko abatazikoresha nibo babizi neza nubwo bavuga ko biterwa n'ibiciro.'

    Yakomeje avuga ko n'ubwo abamotari bagaragaza ko badakoresha mubazi kubera ibiciro byazo atari byo ahubwo biterwa n'ubushake bwabo cyangwa no kuba batari kumva ibyiza byo kuzikoresha.

    Abamotari bo bagaragaje ko rimwe na rimwe bahitamo kudakoresha mubazi bitewe n'uko ibahendesha.

    Claudine Nyirarwasa yagize ati ' Icyo twasaba n'uko bahindura ibiciro kuko lisansi ihenze kandi noneho igiciro cya mubazi kiri hasi rero, rero numva bahindura ibiciro byayo byibuze bikajya hejuru cyangwa se bakareka ushaka kuyikoresha akaba ariwe uyikoresha, utayishaka bakamureka.'

    Hashize iminsi hatangijwe gukoreshwa mubazi muri Kigali, zitezweho kugabanya amakimbirane y'ibiciro hagati y'abamotari n'abagenzi. Icyakora, abagenzi bamaze iminsi bagaragaza ko iyo bwije abamotari badakozwa mubazi.

    Abamotari basabwe gukoresha mubazi abatabyubahirije bagahanwa

    Hari abamotari bagenda bahishe ibirango bya moto zabo ngo abashinzwe umutekano batabamenya

    Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yereka banyamakuru moto zafashwe abamotari bahinduye ibirango byazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abamotari-banga-gukoresha-mubazi-bazifite-baburiwe

  • Rayon Sports yanganyije na Musanze FC, Mukura… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022, Shampiyona y’umunsi wa 27 wa shampiyona yakomezaga aho Mukura victory sports yari yaje muri Kigali gukina na Police FC nayo idahagaze neza.

    Nk’ibisanzwe, umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Amakipe yombi yamanutse mu kibuga ashaka amanota atatu, dore ko yose ataherukaga gutsinda. Mukura yari ifite urugendo rw’imikino 6 itari myiza, kuko yaherukaga gutsinda ku munsi wa 20 wa shampiyona.

    Abakinnyi 11 Mukura yabanje mu kibuga

    Ku munota wa 13, Ndayishimiye Antoine Dominic yatsindiye Police FC ndetse ahita yuzuza ibitego 8. Kubwimana Cedrick ukinira Mukura yaje kwishyura iki gitego, umukino urangira nta mpinduka zibayeho.

    Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga

    I Musanze, Musanze FC iwayo yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1. Wari umukino wa 4 w’irushanwa muri uyu mwaka aya makipe yari ahuyemo, harimo imikino ibiri y’igikombe cy’Amahoro. Ku munota wa 29 gusa, Niyigena Clement yafunguye amazamu ndetse afasha Rayon Sports kuyobora umukino hafi iminota 60. 

    Rayon Sports mu mboni zayo yasaga nk'aho ifite amanota atatu, ndetse uko umukino wagendaga ugana ku Musozo ikizereye kiyongeraga. Ku munota wa 82 habura iminota 8 gusa, Ben Ocen ukinira Musanze FC yaje gutsinda Rayon Sports igitego kiyambura amanota atatu.

    Ben Ocen watsinze igitego cyambura amanota atatu Rayon

    Indi mikino uko yagenze

    Ku cyumweru

    Gicumbi FC 0-0 Gasogi United
    Rutsiro FC 0-0 As Kigali
    Police FC 1-1 Mukura
    Rayon Sports 1-1 Musanze FC

    Ku wa gatandatu

    Etoile de L’Est 3-1 Espoir FC
    APR FC 1-2 Kiyovu Sports
    Bugesera FC 1-4 Gorilla FC
    Marine FC 4-1 Etincelles FC

    Ubu urutonde rwa shampiyona APR FC na Kiyovu Sports ziranganya amanota 60, APR FC ikarusha Kiyovu Sports igitego izigamye. Etoile de L’Est ubu iri ku mwanya wa 15, inganya amanota 26 na Rutsiro FC iri ku mwanya wa 14, naho Gicumbi FC niyo ya nyuma n’amanota 18.

    Amwe mu mafoto yaranze umukino wa Police FC na Mukura:

    Mukansanga Salima niwe wari Umusifuzi mukuru

    Umufotozi ni Sangwa Julien

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117187/rayon-sports-yanganyije-na-musanze-fc-mukura-yuzuza-imikino-7-idatsinda-117187.html

  • Ku nshuro ya kabiri Miss Nishimwe Naomie yong… – #rwanda #RwOT

    Michael Tesfay ukundana na Miss Nishimwe Naomie, ni umusore ufite Masters mu bijyanye n'ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda, ndetse aherutse kwegukana miliyoni 10 mu mushinga afatanyije na Miss Akaliza Amanda. 

    Uyu musore Afite imishinga itandukanye ijyanye n'ubuzima irimo n'uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda, ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.  Mu minsi ishize, uyu musore yakoraga muri Kaminuza y'u Rwanda nk'uwimenyereza umwuga.

    Yahakoze mu gihe cy'amezi ane mu 2018.  Si kenshi Miss Nishimwe yakunze kugaragaza ubuzima bwe bw'urukundo, ariko muri iyi minsi ari kuganzwa n'amarangamutima. 

    Miss Nishimwe yegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020. Ubu we n'abavandimwe be bafunguye inzu ihanga imideli bise Zöi.


    Ku nshuro ya kabiri Miss Naomie na Michael bagaragaye basohokanye

    Ku nshuro ya mbere iyi foto yafashwe mbere y’uko bitabira ibirori bya Miss Rwanda 2022


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117188/ku-nshuro-ya-kabiri-miss-nishimwe-naomie-yongeye-kugaragara-mu-ruhame-ari-kumwe-numukunzi–117188.html

  • Minisitiri Gatabazi yaburiye abayobozi batagaguza imitungo y'igihugu – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 15 Gicurasi 2022, ubwo yatangizaga inama yahuje abayobozi mu nzego z'ibanze, minisiteri n'inzego z'umutekano igamije kureba aho Gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi igamijwe kwihutisha iterambere, NST1, igeze.

    Yitabiriwe n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze baheruka gutorwa, ni yo ya mbere yabahuje kuva ayo matora abayeho.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko iyi nama igamije ari ukugira ngo abayobozi barebere hamwe aho gahunda z'iterambere ry'ubukungu zigeze n'ibikwiye kuvugurura.

    Yagize ati 'Iyi nama yahuje inzego z'ibanze, uturere n'intara na za minisiteri zifite ibikorwa zikora mu turere. Ni iya mbere nyuma y'amatora y'inzego z'ibanze kugira ngo turebe ku bipimo biri muri gahunda yo kwihutisha ubukungu n'iterambere ry'igihugu cyacu.'

    'Hari ibipimo biri imbere n'ibikiri inyuma, ubu abayobozi ba za minisiteri baganira n'abayobozi b'inzego z'ibanze ku buryo ibyo bipimo bigomba kwihutishwa, ku byo bagomba guhindura, kuvugurura kuko hari ibipimo byakozwe na gahunda z'uturere zo kwihutisha iterambere.'

    Minisitiri Gatabazi yibukije abayobozi ko bakwiye kubungabunga ibikorwa, bakarinda ibyagezweho aho kureberera imishinga yangirika ngo baceceke.

    Ati 'Hari imishinga itangira itarakorewe inyigo neza, hakaba itangira yagera hagati igapfa n'idindira. Hari ibintu bihari byatwaye amafaranga igihugu ariko bidakora icyo bigomba kuba bikora.'

    Yakomeje avuga ko iyi mishinga n'ibindi bikorwa byakabaye bibungwabungwa bikabyazwa umusaruro.

    Ati 'Ibyo byose biri mu turere abayobozi barahari baricaye barabibona, niba ahantu harubatswe gukorera hoteli ikaba itari gukunda nibahashyire ishuri ariko abana bige. Niba ahantu harubatswe ikigo cy'urubyiruko kikaba kitari gukora nibahashyire isoko cyangwa iduka cyangwa ikindi kintu kizabyara umusaruro ariko amafaranga y'igihugu ntabe yarapfuye ubusa yubaka ibintu bidakora.'

    'Hari inzu zishaje zimaze igihe, yari imishinga ya za komine na perefegitura, byose biri mu turere ntacyo bikora ahubwo byaritsemo amavubi kandi bakeneye kubaka ibigo nderabuzima, udukiriro. Ibyo bintu byose bidakora bashobora kubibyaza umusaruro ku nyungu z'abaturage.'

    Ku ruhande rw'abayobozi bitabiriye iyi nama bavuze ko bagiye gufata umwanya wo kurebera hamwe ibyo igihugu kimaze kugeraho muri NST1 no kureba ahakwiye gushyirwa imbaraga.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kureba aho bavuye n'aho bagana.

    Ati 'Uyu munsi turi kuganira ku bukungu harimo n'ibikorwaremezo. Iyi nama iradufasha kongera gusubiza amaso inyuma turebe aho twavuye, aho tugeze n'aho tugomba kugana.'

    'Dusigaje imyaka ibiri ngo tube tugeze mu 2024 hari gahunda ya NST1 biradufasha kongera kwisuzuma no gufata ingamba ku bitaragerwaho dushyiramo ingamba kugira ngo muri uriya mwaka ibyateganyijwe tuzabe twabigezeho.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko ari byiza kuba inzego zishyiraho imirongo ngenderwaho n'iziyishyira mu bikorwa bakungurana ibitekerezo.

    Ati 'Iyi nama turayishimye nk'inzego z'ibanze iyo urebye imikorere n'imikoranire yacu n'inzego zishyiraho imirongo migari, twe usanga inshingano zacu ari ugushyira mu bikorwa iba yashyizweho naza minisitiri.'

    'Ubu kuba twahuye n'inzego ziteganya imirongo migari n'izishyiraho ingengo y'imari, kwicara hamwe buri rwego rukareba ibikwiye gushyirwa imbere n'ibyabanza bizatuma imihigo igerwaho.'

    Iyi nama y'iminsi ibiri iri kwiga ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere igihugu mu nzego zose.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yaburiye abayobozi batagaguza imitungo y'igihugu, abasaba kuyibungabunga

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Eng. Patricia Uwase (ibumoso) n’Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, mu batanze ikiganiro muri iyi nama

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, yavuze aho gahunda yo guhuza ubutaka igeze n’ibikwiye kongerwamo imbaraga

    Abayobozi bitabiriye iyi nama bavuze ko bagiye gufata umwanya wo kurebera hamwe ibyo igihugu kimaze kugeraho muri NST1 no kureba ahakwiye gushyirwa imbaraga

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gatabazi-yaburiye-abayobozi-batagaguza-imitungo-y-igihugu