
Category: Uncategorized
-
Musanze: Barasaba gufungurirwa amavomo amaze hafi umwaka adakora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abaturage bo muri tumwe mu tugari tugize Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ngo bagiye kumara hafi umwaka bakora ingendo zivunanye, bava cyangwa (…) -
Hata umukunzi wawe ibi bibazo niba ushaka ko akwerurira ko yaguciye inyuma – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu rukundo hari igihe abakundana bacana inyuma ndetse bikagorana ko umwe yatinyuka kwemerera mugenzi we ko yamuhemukiye.Birashoboka ko wakwibaza icyo wakora kugirango utahure ko umukunzi wawe akuryarya.Nibyo iyi nkuru igiye kukugezaho:
1.IFATE NKAHO HARI ICYO WABONYE KU MBUGA NKORANYAMBAGA ' hari ikintu nabonye kuri page yawe'.
Buriya imbuga nkoranyambaga niho hanru ha mbere hafasha abantu guca inyuma y'abo bakunda. Niba umukunzi wawe noneho yarabaswe no gukoresha imbuga nkoranyambaga za facebook, whatsapp, Instagram n'izindi, ibi bishobora gukora. Noneho niba akunda kuzikoresha ariko akagira inzitwazo ko aba ari gukoreraho akazi, hano ibimenyetso byo kwikeka azahita abikugaragariza.
2.NYUMA Y'IGIHE RUNAKA MUTABONANA, MUBAZE ICYO YARI ARI GUKORA MU GIHE RUNAKA NYIRIZINA
Buriya cyane cyane ku bahungu, ntago bamenyereye kubona uko bitwara iyo ubabajije ubatunguye, rero iyo umwatatse muri ubwo buryo abura uko ahimbahimba urwitwazo byihuse. Noneho niwongeraho akajambo uvuga uti' kandi ziriya saha nashakaga kukubona byo gupfa' bitewe n'uburyo akubaha cyangwa agufata azumva ameze nk'uwakubabaje amarangamutima amutware, ubundi kubigumana mu mutima bimubere intambara ahitemo kubikubwira, ahanini biherekezwe no kugusaba imbabazi.
3.MUSHYIREHO IGITUTU UMUBWIRA UTI' buriya umuhungu| umukobwa ukundana n'umuntu umuca inyuma, aba acitse amazi cyane, kandi njyewe sincitse amazi, sibyo?'.
Nuramuka umubwiye gutya aguca inyuma, azatangira guta umwe bimwe bita gupanika. Bituma yumva ari kwishinja icyaha. Noneho kugira ngo umwice mumutwe, ongeramo akandi kajambo umubwira uti' ubwo rero ndi umunyamahirwe kuba ari wowe nahisemo'. Naba aguca inyuma kwihanganira kubihisha bizamugora akubwire ukuri.
4.MUBAZE IKI KIBAZO ' nkubwije ukuri, umukunzi w'inshuti yanjye yamuciye inyuma, ese ubwo nawe wabikora?'.
Iki kibazo ugomba kukimubazanya amakabyankuru y'icyizere. Mu kumubaza iki kibazo, kimubaze umwereka ko ufitiye imbabazi inshuti yawe baciye inyuma. Buriya niyo umukunzi wawe hano yaba ari inzirakarengane ataguca inyuma, ahita yumva uburyo bibabaza guca inyuma umuntu ugukunda, ku buryo bituma abyirinda no mu hazaza.
5.IRENGAGIZE UKURI MAZE UMUBWIRE UTI' umushuti wanjye yambwiye ko yakubonanye n'umuntu, uwo muntu ni nde?'.
Hano uba ushaka kureba niba arazana urwitwazo. Ariko ubu buryo umukunzi wawe naba aguca inyuma, uzaba wizeye neza ko arahita akubwira ukuri akicuza imbere yawe. Gusa ariko nanone umukunzi wawe naba ataguca inyuma, ahubwo azatangira kumera nk'uri mu rujijo maze ahubwo ariwe utangira kukubaza ibibazo.
6.MUBWIRE WIHAGAZEHO UTI' mbona hari ikintu umpisha, ndabeshye?'.
Ni ngombwa ko ubivuga wihagazeho neza ku buryo abona ko amakuru uyafite, ni biba aribyo azatangira kwikekakeka kugeza ubwo atangiye kukubwira ukuri. Ku rundi ruhande nibiba ataribyo, bizaba ngombwa ko umusaba imbabazi umubwije ukuri ko washakaga kumenya ukuri, ku buryo ubyitwayemo nabi bishobora no kugusenyera urukundo rwanyu. Ubu buryo rero twakugira inama yo kubukoresha ufite amakuru yuzuye ku mukunzi wawe.
Source : https://yegob.rw/hata-umukunzi-wawe-ibi-bibazo-niba-ushaka-ko-akwerurira-ko-yaguciye-inyuma/
-
Umujura yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kwiba telefone y’abandi – YEGOB #rwanda #RwOT
Umujura wo mu gihugu cya Kenya yahuye n'uruva gusenya ubwo yibaga telefoni y'abandi maze ikanga kumuva mu ntoki.Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana ibintu bidasanzwe byabereye mu gace ko mu mujyi wa Nairobi nyuma yuko umujura yibye terefone ayambuye umuntu.
Nk'uko uwabyiboneye yasangije amashusho kuri TikTok uyu mujura yananiwe kwikura mu ntoki ,telefone yari yibye kuko yari yamumase mu ntoki.


Muri iyo videwo, abaturage bagaragara bazengurutse umujura mu gihe bafata amafoto na videwo y'ibyabaye bidasanzwe. Abantu bavuze ko ibyabaye bifitanye isano n'ubupfumu.
Source : https://yegob.rw/umujura-yahuye-nuruva-gusenya-nyuma-yo-kwiba-telefone-yabandi/
-
Gisagara VC yitwaye neza muri Tunisia #rwanda #RwOT
Gisagara VC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’igikombe cy’Afurika ya Volleyball kiri kubera muri Tunisia gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, yatahanye umwanya wa 3 nyuma gutsinda Port de Douala amaseti 3-1 ni mu gihe umukino wa nyuma uri buhuze Esperence du Tunis na Al Ahly.
Iyi kipe mu karere ka Gisagara yazamutse mu itsinda ari iya mbere maze mu mukino wa 1/4 wabaye ku wa Gatandatu itsinda Club de Kalibia amaseti 3-2 (29-27, 22-25, 16-25, 25-23, 15-12).
Yahise ikatisha itike ya 1/2 aho yaraye ihuye Esperence du Tunis maze ibatsinda amaseti 3-0 (25-21, 25-14 na 25-20).
Ikaba yahise ijya mu cyiciro cyo guhatanira umwanya wa 3 aho uyu munsi yahuye inatsinda Port de Douala yo muri Cameroun amaseti 3-1.
Gisagara VC yatangiye nabi itsindwa iseti ya mbere ku manota 25-18. Yagarutse yariye karungu maze itsinda andi maseti yose yakurikiyeho, umukino urangira ari amaseti 3-1 (18-25, 25-23, 25-18, 25-18).
Gisagara VC yegukanye umwanya wa 3Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gisagara-vc-yitwaye-neza-muri-tunisia
-
Ababyeyi bombi barasabwa kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kugira ngo hubakwe umuryango utekanye, ababyeyi bombi bagomba kugira uruhare mu kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu muryango.
-
Urukiko rwategetse ko Prince Kid afungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT
Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akomeza afungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe iperereza ku byaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje.
Ni umwanzuro wasomwe ku manwa yo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022.
Umwanzuro w'urukiko wasomwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022.
Urukiko rwavuze ko rushingiye ku mpamvu zikomeye zatanzwe n'ubushinjacyaha, Ishimwe agomba gukirikiranwa afunzwe ku nyungu z'ubutabera bunoze mu gihe hageterejwe ko iburanisha mu mizi ritangira.
Ishimwe akurikiranyweho ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura.
Ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.
Ku birebana n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, urukiko rwavuze ko kuba nta kimenyetso bihari by'uko yasambanyije umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato, bikwiriye kuba impamvu adakurikiranwaho iki cyaha.
Ku birebana no gusaba cyangwa kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, rwemeje ko akekwaho icyo cyaha bishingiye ku kuba atagaragaza uburyo yavugaga ko ashobora gushimishamo umwe mu bakobwa bamushinja.
Ku cyo guhoza undi ku nkeke, Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba 4 Mata 2022 hari umukobwa bagiranye uruzinduko akaza kumuhamagara mu masaha y'ijoro amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Ibyo rwabishingiye rugaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke hagenderewe kumukoresha imibonano mpuzabitsina.
The post Urukiko rwategetse ko Prince Kid afungwa iminsi 30 y'agateganyo appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Musenyeri Servilien Nzakamwita ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni muntu ki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita yavutse tariki 20 Mata 1943 i Gatsirima, Paruwasi ya Nyarurema, Diyosezi ya Byumba. Yize amashuri abanza mu (…)
-
Laurent Bucyibaruta wabaye perefe wa Gikongoro yagaruwe mu rukiko #rwanda #RwOT
Urukiko rwa rubanda rw'i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere rwakomeje kuburanisha Laurent Bucyibaruta wabaye perefe w'iyari Perefegitura ya Gikongoro akaba akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Urukiko rwatangiye rwumva Dismas Nsengiyaremye wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda hagati ya 1992 na 1993. Nsengiyaremye w'imyaka 77 y'amavuko, ari mu rukiko nk'impugukeLaurent Bucyibaruta uburanishwa n'uru rukiko rwa rubanda, akaba ari we wasabye ko Dismas Nsengiyaremye ahamagazwa n'urukiko
-
Kylian Mbappe yamaze gufata umwanzuro ku hazaza he, araguma i Paris cyangwa arerekeza i Madrid #rwanda #RwOT
Umufaransa ukinira ikipe ya Paris Saint Germain, Kylian Mbappe yavuze ko yamaze gufata umwanzuro ku hazaza he ariko atari wo mwanya wo kuwutangaza.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23 waraye uhawe igihembo cy’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Bufaransa 2021-22, kikaba igihembo cya gatatu yegukanywa mu myaka 3 yikurikiranya, muri uyu muhango yafashe umwanya akomoza ku hazaza he.
Uyu mukinnyi utaha izamu, yirinze kuvuga byinshi aho yavuze ko mu myaka 3 ishize yakoze amakosa mu birori nk’ibi, ni muri 2019 ubwo yavugaga ijambo benshi bagakeka ko agiye kugenda.
Icyo yavuze ni uko umwanzuro wamaze gufatwa ndetse mu minsi ya vuba uzaba wamaze kumenyekana nta kibazo kirimo.
Ati 'Sinavuga ku hazaza hanjye ariko muzahamenya vuba cyane⦠Ni nk’aho umwanzuro wamaze gufatwa. Ntabwo ari cyo gihe cyiza ariko nibyo, icyemezo namaze kugifata.'
Bivugwa ko uyu rutahizamu w’umufaransa usoje amasezerano ye muri PSG adakozwa ibyo kongeramo amasezerano nubwo yagiye yegerwa mu bihe bitandukanye ahubwo yamaze kumvikana n’ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne.
Kylian Mbappe yavuze ko umwanzuro ku hazaza he yamaze kuwufata nubwo atahita awutangaza -
IPRC Kigali na Zonic Tigers zitwaye neza zegukana ibikombe bya shampiyona ya Cricket #rwanda #RwOT
Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022, nibwo shampiyona ya Cricket mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo yasozwaga, IPRC Kigali CC na Zonic Tigers ziba ari zo zegukana ibikombe.
Habanje umukino wa nyuma mu cyiciro cya kabiri wahuje IPRC Kigali CC na Right Guards CC.
IPRC Kigali ni yo yatsinze Toss maze ihitamo kubanza ku batting (gukubita udupira dutewe na Right Guards), maze ishyiraho amanota 153 havuyemo abantu 3 (3 Wickets).
Mu gice cya kabiri, Right Guards CC yasabwaga amanota 154 kugira ngo ibe itsinze uyu mukino,
Ntibyigeze biyorohera kuko yatsinze amanota 134 havuyemo abantu 6 (6 Wickets).IPRC Kigali CC ikaba yatsinze ku cyinyuranyo cy’amanota 19.
Muri uyu mukino Oscar Manishimwe wa IPRC Kigali niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino akaba yatsinze amanota 55 mu dupira 62 yakinnye.
Hakurikiyeho umukino wa nyuma mu cyiciro cya mbere aho Zonic Tigers yakinaga na Kigali Cricket Club (KCC).
Zonic yaje kwegukana igikombe nyuma yo gukuramo abakinnyi bose ba KCC batarabasha gukuramo ikinyuranyo cy’amanota babarushaga.
Zonic Tigers CC ni yo yatsinze toss maze ihitamo kubanza ku batting (gukubita udupira dutewe na KCC) maze itsinda amanota 217 havuyemo abantu 4 (4 wickets).
Kigali Cricket Club ntiyabashije gukuraho agahigo kari kashyizweho na Zonic kuko bagajeje amanota 112 Zonic Tigers imaze gukuramo abakinnyi bose ba Kigali Cricket Club ( 10 All out Wickets)
Asaba Bryan wa Zonic Tigers ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino akaba yanatsinze amanota 120 mu dupira 60 yakinnye.
Shampiyona y’abagore yo biteganyijwe ko izasozwa mu mpera z’iki cyumweru.
Zonic Tigers yatsinze KCC mu buryo buyoroheye
Asaba Bryan ubwo yari amaze kuzuza amanota 100
Zonic Tigers yegukanye igikombe mu cyiciro cya mbere
IPRC Kigali yegukanye igikombe mu cyiciro cya kabiri
