
Category: Uncategorized
-
Umutoza mushya wa United yasubije abamubajije niba azakorana na Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT
Umutoza mushya wa Manchester United,Erik ten Hag yatangaje ko yifuza cyane gukorana n'umunyabigwi Cristiano Ronaldo mu mwaka w'imikino utahacyane ko ari nawe watsindiye ibitego byinshi iyi kipe muri uyu mwaka w'imikino.
Umuholandi Erik Ten Hag yatangajwe nk'umutoza mushya wa Manchester United mu mpera z'ukwezi gushize nyuma y'igihe kinini mu biganiro.
Uyu muholandi uheruka gutwarana na Ajax igikombe cya Shampiyona,yabwiye abanyamakuru ko yifuza gukorana na kizigenza Cristiano Ronaldo umwaka utaha.
Ati: “Ntegereje gukorana nawe, Ronaldo ni igihangange. Nibyo rwose ndashaka kumugumana.
Ntekereza ko agifite icyifuzo gikomeye cyo kuguma mu ikipe. Yabaye ingenzi cyane muri Manchester United muri uyu mwaka w'imikino kandi afite imibare iri hejuru.
Njye na Manchester United dufite imyumvire imwe ku byerekeye uko ibintu
bigomba gukorwa n'inzira nshaka kubikoramo '.Mu minsi ishize,Rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo, yavuze ko abantu bose muri iyi kipe bishimiye kwakira Erik Ten Hag nk'umutoza mushya.
Mu kiganiro yahaye Man United TV, Ronaldo yagize ati: “Icyo nzi kuri we ni uko yakoreye Ajax akazi gakomeye, ko ari umutoza w'inararibonye.Ariko tugomba kumuha umwanya.
Ibintu bigomba guhinduka mu buryo ashaka.
Ndizera ko tuzatsinda, byanze bikunze, kuko, iyo ugize icyo ugeraho, Manchester yose ibe itsinze. Ndamwifuriza ibyiza.
“Turishimye cyane, ntabwo ari abakinnyi gusa, ahubwo n'abafana.
“Ndamwifuriza ibyiza kandi reka twizere ko umwaka utaha tuzatwara ibikombe.”
Ronaldo yatsinze ibitego 24 mu marushanwa yose muri uyu mwaka w'imikino kandi yafashije Portugal kwerekeza mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi.
-
Mutabazi Yves uheruka kugirira ikibazo UAE yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT
Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Volleyball, Mutabazi Yves nyuma yo gutandukana na Hatta Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gisagara VC.
Mu Kwakira 2021 nibwo Mutabazi Yves yari yatandukanye na Gisagara yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe Z'Abarabu muri iyi kipe ya Hatta Club.
Gusa umuntu yavuga ko atahiriwe no muri iyi kipe ndetse no muri iki gihugu kuko tariki ya 25 Mutarama nibwo haje inkuru y'uko yaburiwe irengero, gusa ku bufatanye na Ambasade y'u Rwanda muri UAE bukeye bwaho yatangaje ko uyu mukinnyi yabonetse.
Nyuma yo kuboneka Mutabazi Yves na we yaje kugaruka ku kibazo yagize aho yanemeje ko yari arwaye.
Tuguhaye ikaze nanone mu muryango Mugari wa @GisagaraVBC bwana @WaMutabazi #Urisanga GVC pic.twitter.com/U9cfZGIY9D
â” Gisagara Volleyball Club (@GisagaraVBC) May 16, 2022
Gisagara VC ikaba yamaze gutangaza ko yongeye guha ikaze uyu mukinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda akaba n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu.
Yves Mutabazi wakiniye amakipe atandukanye arimo REG VC, APR VC na Gisagara VC mu Gushyingo 2021 yari yahembwe na Madamu Jeannette Kagame nk'umwe mu rubyiruko rw'indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y'Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.
-
Sergeant Robert uherutse gutoroka u Rwanda yafatiwe muri Uganda #rwanda #RwOT
Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko uwahoze ari umusirikare w'u Rwanda Sergeant Robert yafashwe muri operasiyo ikomeye yakozwe n'inzego z'ubutasi, igisirikare n'abapolisi mu rugo rwe ahitwa Musanafu mu mujyi wa Kampala.
Robert yamenyekanye nk'Umuhanzi akaba n'umusirikare , akora indirimbo zirata ibigwi igihugu n'ingabo zacyo .
Yaramaze igihe ari gushakishwa n'inzego z'ubutabera z'igisirikare cy'u Rwanda. biravugwa ko yatawe muri yombi, afatirwa muri Uganda aho yari yarahungiye nyuma yo gushakishwa akekwaho gusambanya umwana.

Ikinyamakur Chimpreports cyatangaje ko Sergeant Robert yafashwe muri operasiyo ikomeye cyane yakozwe n'inzego z'ubutasi, igisirikare n'abapolisi bakamufatira iwe mu rugo ahitwa Musanafu mu mujyi wa Kampala.Robert Kabera yahunze u Rwanda mu mpera z'umwaka wa 2020, inzego za gisirikare zatangaje ko yahunze ari gushakishwa akekwaho gusambanya umwana.
N'ibirego nyirubwite yahakanye yivuye inyuma, avuga ko ahunze kubera impamvu z'umutekano we utari wifashe neza mu Rwanda.
Hari amakuru avuga ko nyuma y'uko atawe muri yombi, ashobora no koherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranywe n'ubutabera.
Ubwo yari ageze muri Uganda, Sergeant Robert yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, ahamya ko ariho yatorokeye ndetse ko asaba iki gihugu kumuha ubuhungiro.
Yavuze ko yatorotse kuwa 18 Ugushyingo ari kumwe n'umugore we, yinjira ku butaka bwa Uganda anyuze mu nzira zitemewe ku mupaka wa Kagitumba. Ngo yasize mu Rwanda abana be batatu bakuru n'uruhinja rw'amezi arindwi.
Ngo ubwo yavaga mu Rwanda yajyanye n'urwo ruhinja, gusa ageze ku mupaka wa Kagitumba mu nzira yagombaga kunyuramo asanga irimo amazi, afata umwanzuro wo kuruha abagiraneza kugira ngo rutarohama arusiga mu Rwanda atyo akomezanya n'umugore we.
-
Hamuritswe indirimbo ‘Hymne de Fraternit Rg… – #rwanda #RwOT
Iyi ndirimbo yakozwe ku gitekerezo cy’umuryango uharanira amahoro wa La Benevolencia, yamurikiwe abo muri ibi bihugu, bashishikarizwa kurushaho kunoza umubano mwiza w’ubuvandimwe no kwimakaza amahoro n’ubumwe.
Iki gihangano cyakozwe binyuze mu mushinga wa ‘Media4Dialogue’ wa La Benevolencia, ugamije kubaka ubushobozi bwa buri wese ngo agire uruhare mu kubaka amahoro, binyuze mu bikorwa n’imirimo asanzwemo.
Mu kumurikwa kw’iyi ndirimbo iri mu ndimi z’Ikinyarwanda, Ikirundi n’Igiswahili, hakoreshejwe uburyo bw’iya kure, aho abahanzi bari mu bihugu bitandukanye bavukamo babashije kuganirira abanyamakuru nabo bari mu bice bitandukanye.
![]()
Abari i Kigali
Abari bateraniye i Kigali, bahuriye muri Salle ya Hotel Beau Séjour, abari i Bujumbura mu Burundi bahurira muri Salle y’umuco ya Izuba, naho abo mu mujyi wa Goma bahurira muri Salle de Foyer Culturel mu gihe abari i Bukavu muri DRCongo bo bahuriye muri Salle ya Ndaro.
Abahanzi biganjemo amazina akizamuka muri muzika, basobanuye ko mbere yo gukora indirimbo bahawe amahugurwa y’ingirakamaro na La Benevolencia, aho bavuye biyemeje guhamagarira abatuye mu karere k’ibiyaga bigari kwimakaza urukundo n’amahoro.
Mukamana Jeanne, umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo, yasobanuye ko urugendo yakoze bajya gukora iyi ndirimbo rwamubereye ingirakamaro, anagira abahanzi bagenzi be inama yo kuririmba ibyubaka isi.
Yagize ati “Njya muri DRCongo bwa mbere nari mfite ubwoba kubera ibihuha numvaga, ariko nagezeyo mbona ko abanyafrica twese turi umwe kandi tugomba gukundana kugira ngo turusheho kubaka isi nziza.”
Ajya inama ku bahanzi yagize ati “Twakagombye kwibanda ku kuririmba ibyubaka isi kurusha kuririmba ibishegu. Tujye turirimba ibiduha amafaranga ni byiza, ariko tujye twibanda ku bihuza abantu.”
![]()
Jeanne aririmba
Mu butumwa bwa Johan Deflander, umuhuzabikorwa wa La Benevolencia mu karere k’ibiyaga bigari, yashimiye abahanzi Bose bagize uruhare muri iyi ndirimbo, anabasaba gikomeza gutanga ubutumwa bwiza bushishikariza abatuye isi kubana mu mahoro.
Ngoma King, umuhuzabikorwa ushinzwe amahurugurwa n’ibiganiro muri La Benevolencia, yasabye abitabiriye imurikwa ry’indirimbo bose gutahiriza umugozi umwe, bakimakaza amahoro ku isi yose, binyuze mu gukora ibyiza no kwigisha abandi kugira neza.
![]()
Ngoma King aganira n’itangazamakuru
REBA AMASHUSHO YA ‘HYMNE DE FRATERNITÉ RÉGIONALE’
-
None se Kid naryamana nawe dukorana bikavamo?… – #rwanda #RwOT
Ishimwe Dieudonne uyobora Kompanyi ya Rwanda Inspiration BackUp yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, yari yaje gusomerwa ku byaha yarezwe byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.
Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranyweho ibyaha byo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.
Urukiko kandi rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zagaragajwe zatuma Ishimwe Dieudonne akurikiranwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Ibi bivuze ko Ishimwe akurikiranyweho ibyaha bibiri, akaba agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri.
Ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, umucamanza yavuze ko mu byo urukiko rwagendeyeho harimo ubutumwa Ishimwe yandikiranye na Nshuti Muheto wamushinje.
Havuzwe ko ubwo Ishimwe Dieudonne na Nshuti Muheto Divine bari muri Hoteri mu gihe cy’ingendo z’akazi, Ishimwe yahamagaye Muheto mu masaha akuze ashaka ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Bishimangirwa kandi n’ubutumwa Muheto yandikiye Ishimwe bugira buti “None se Kid, naryamana nawe dukorana bikavamo..?”
Umucamanza yasobanuye ko ubutumwa aba bombi bandikiranaga ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma Ishimwe Dieudonne akekwaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.
Kuwa Gatanu tariki 13/05/2022 ni bwo Prince Kid yaburanye ku byaha akurikiranyweho, abanza gusaba urukiko kuburanira mu ruhame, urukiko rwanzura ko urubanza rwe rubera mu muhezo ku bw’umutekano w’abahohotewe. Mu kuburana, yasabye gukurikiranwa adafunze. Kuri uyu wa Mbere mu gusoma umwanzuro w’urubanza, urukiko rwatangaje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
![]()
Ubwo Prince Kid yari avuye kuburana kuwa Gatanu w’icyumweru gishize
-
Yihaye gusambanyiriza umukobwa mu rusengero bimukoraho – YEGOB #rwanda #RwOT
Umusore w'imyaka 30 y'amavuko ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa gusambanya ku gahato umukobwa w'imyaka 20 abikoreye mu rusengerero.
Uyu musore witwa Ajibola Akindele, akekwaho gufata ku ngufu umukobwa w'imyaka 20 mu rusengero i Abeokuta, umurwa mukuru wa leta imwe. Ukekwaho icyaha yatawe muri yombi nyuma ya raporo yashyikirijwe icyicaro gikuru cya polisi cya Lafenwa i Abeokuta na nyina w'uwahohotewe.
Uyu mugore yari yabwiye abapolisi ko ibi byabaye ubwo yoherezaga umukobwa we n'ukekwaho icyaha gutaka urusengero rwo mu gace ka Ita Oshin muri Abeokuta.
Avuga ko bageze ku rusengero, bahahuriye n'abandi bagore bari baje gukubura urusengero mu rwego rwo kwitegura amasengesho yo ku cyumweru.Avuga ko abo bagore bakimara kugenda, ukekwaho icyaha yakoresheje uburyo bw'uko bari bonyine asambanya ku gahato uwo mukobwa mu rusengero.Amakuru avuga ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi ndetse akaba yaremeye icyaha.
Source : https://yegob.rw/yihaye-gusambanyiriza-umukobwa-mu-rusengero-bimukoraho/
-
Iri mu bwoko bwiziteye ubwoba! Ishimwe Sandr… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2022, ni bwo Sandra yamuritse iyi filime mu gikorwa cyabereye kuri Grande Legacy Hotel i Remera muri Kigali. Iyi filime yanditswe na Mugisha Kevin ari nawe watunganyije ibijyanye n'amajwi.
Sandra Ishimwe yabwiye itangazamakuru ko umushinga w'iyi filime utari woroshye kuwushyira mu bikorwa kuko byasabye kubanza kuwumva hamwe no gushyira hamwe imbaraga.
Avuga ko yatijwe imbaraga zo gukora iyi filime 'bitewe n'inkuru ikubiyemo'. Ati 'Ntekereza ko ibiri mu mitwe y’abantu mu mugambi bigiye kugaragaza umusanzu wa cinema mu Rwanda.'
Iyi filime 'Umubi' igaragaza imbaraga z'umwijima zatsinzwe n’iz'Ijuru. Kevin Mugisha wafashe amashusho y'iyi filime, yavuze ko muri iyi filime yakoze imirimo itandukanye bitewe n'ibihe Abanyarwanda bari barimo bya Covid-19.
Avuga ko benshi mu bagize uruhare muri iyi filime babaga ahantu hamwe. Mugisha Guevara asanzwe ari umukinnyi wa filime.
Iyi filime yakinnyemo abarimo Ishimwe Sandra [Oliva], Rwamukwaya Blaise [Olivier], Mugisha Guevara [Ken], Mutesi Sandrine, Mugisha Guevara [Olga], Sumwiza Jeannette [Mama Olga], Danza Busigo Calvin [Young Ken], Sezerano Luka [Young Ken], Muhire Tona n'abandi.
Ishimwe Sandra azwi cyane muri filime City Maid akinamo yitwa Nadia. Yavuze ko mu gihe cya Guma mu Rugo, aho gutaha byari saa mbiri z’ijoro ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime, bakiganiraho nk'abavandimwe.
Uyu mukobwa akina muri iyi filime ari imfura y'umuryango. Aza gupfa, bigateza umwiryane mu muryango.
Ni filime avuga ko iri mu bwoko bw'iziteye ubwoba 'zitamenyerewe mu Rwanda', ari na yo mpamvu bashyize imbere mu gukora iyi filime. Sandra avuga ko iyi filime ijyanye no kubaka umuryango 'hatagize uwikunze'.
Uyu mukobwa avuga ko mu gihe amaze ari mu rugendo rwa filime ashima Imana, ariko ko atari inzira yari iharuye kuko hari filime yagiye akina ntahembwe, izindi ntizisohoke.
Yavuze ko kuba abashije gushyira hanze filime ye bivuze kudacika intege no kugira icyizere cy'ejo hazaza. Ati 'Bivuze ko ntaho Imana itagukura mu gihe wihanganye.'
Mutesi Sandrine wakinnye muri iyi filime, ni Murumuna wa Sandra Ishimwe, akina muri filime yitwa 'Olga'. Yabwiye INYARWANDA ko ari ubwa mbere yari agaragaye muri filime, kuko asanzwe akora ibijyanye na muzika.
Ashima abavandimwe be bamugiriye icyizere cyo gukina muri iyi filime. Uyu mukobwa yize ku ishuri rya muzika rya Nyundo mu bijyanye no gucuranga ibikoresho by'umuziki. Yavuze ko umwanya yakinnyemo “nabonye mbishoboye”, yizeza ko azakomeza gukina filime.Â
![]()
Ishimwe Sandra [Olivia] yavuze ko iyi filime ishobora kuzahatana mu maserukiramuco akomeye ku Isi
![]()
Mugisha Kevin [Director, ni musaza wa Ishimwe Sandra] asanzwe atunganya filime akanazitanga
![]()
Mutesi Sandrine wakinnye muri filime ‘Umubi’ yitwa Olga. Yize umwaka umwe ku ishuri rya muzika rya NyundoÂ
![]()
Uhereye ibumoso: Mugisha Kevin [Director], Ishimwe Sandra [Olivia], Mutesi Sandrine [Olga] na Mugisha Guevara [Honore]Â
![]()
Musoni Danon Fraterne 'Assitant Director' wa filime 'Umubi' y'iminota 35'Â
![]()
Mugisha Guvera [Honore] yakinnye muri filime zirimo ‘Virunga’, ‘Sakabaka’, ‘Seburikoko’ n’izindiÂ
AMAFOTO: Sangwa Julie-INYARWANDA.COM
-
Gisagara VC yakoze amateka akomeye mu mikino… – #rwanda #RwOT
Gisagara VC yatsinzwe na Esperance yo muri Tunisia amaseti 3-0 mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru mu mukino wa 1/2, yihimuye kuri Port Douala bahataniraga umwanya wa gatatu muri iri rushanwa kuri uyu wa mbere, aho yayitsinze amaseti 3-1.
Port Douala niyo yatangiye umukino neza itsinda iseti ya mbere ku manota 25-18, gusa byaje guhindura isura muri seti eshatu zakurikiyeho, aho Gisagara yazitsinze zose igahita yegukana umwanya wa gatatu muri iri rushanwa rikomeye muri Afurika.
Gisagara y'umutoza Nyirimana Fidele yatsinze iseti ya kabiri ku manota 25-23, itsinda iya gatatu 25-18, ndetse inatsinda iya kane ku manota 25-18.
Gutsinda uyu mukino byatumye Gisagara Volleyball Club yandika amateka akomeye muri iri rushanwa, aho yegukanye umwanya wa gatatu ihabwa umudali wa Bronze.
Esperence de Tunis VC yo muri Tunisia igiye kwesurana na Al Ahly yo mu Misiri ku mukino wa nyuma harebwa ikipe yegukana igikombe cy'uyu mwaka.
![]()
Gisagara VC yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino nyafurika yaberaga muri Tunisia
-
Ibikorwa byose by’ubucuruzi n’ishoramari muri Kigali byatangiye kubarurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’Urugaga nyarwanda rw’Abikorera (PSF), bari mu ibarura ry’ibikorwa byose by’ubucuruzi n’iby’ishoramari guhera kuri (…)










