Category: Uncategorized

  • Phénéas Munyarugarama washakishwaga ku byaha bya Jenoside amaze imyaka 20 apfuye – #rwanda #RwOT

    Munyarugarama wari Lt Colonel mu ngabo z'u Rwanda (FAR), yashakishwaga kubera ibyaha yakoze nk'uwari Umuyobozi w'Ikigo cya Gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera, muri Perefegitura ya Kigali-Ngali muri 1994.

    IRMCT yatangaje ko nyuma y'iperereza ryimbitse, yamenye neza ko Munyarugarama yapfuye azize urupfu rusanzwe tariki cyangwa hafi y'itariki ya 28 Gashyantare 2002 i Kankwala, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ari naho yashyinguwe.

    Yashinjwaga ibyaha umunani birimo itsembabwoko, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, n'ibyaha byibasiye inyokomuntu. Munyarugarama ngo yaba ari we nyirabayazana w'ubwicanyi bwibasiye imbaga, ibitero, n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abaturage b'Abatutsi ahantu hatandukanye mu Karere ka Bugesera, harimo n'ibitero byibasiye impunzi z'Abatutsi kuri kiliziya Gatolika ya Ntarama n'iya Nyamata.

    Munyarugarama wari Lt Colonel mu ngabo z'u Rwanda (FAR), yakorewe impapuro z'ibirego bwa mbere n'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashiriweho u Rwanda ICTR muri 2002.

    Muri Kamena 1994, Munyarugarama n'umuryango we bahunze u Rwanda berekeza Zaire, bidatinze yinjira mu ngabo zahoze ari FAR zishyiraga hamwe muri icyo gihugu kugira ngo zikomeze kurwanya Guverinoma y'u Rwanda na nyuma ya Jenoside.

    IRMCT ivuga ko uruhare rwe rugaragara mu kwinjiza no guhugura ingabo zahoze muri FAR, byanashimangiwe no kuba yarabaye 'Komiseri w'ingabo' w'umutwe w'abaharaniraga kubohora u Rwanda (People in Action for the Liberation of Rwanda -PALIR), wabanjirije umutwe wa FDLR, ari wo waje kuba ihuriro ry'abahoze muri FAR n'indi mitwe igizwe n'impunzi z'Abahutu.

    Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yavuze ko kumenya amakuru y'urupfu rwa Munyarugarama ari indi ntambwe ikomeye ku butabera.

    Ati 'Iki gisubizo ni indi ntambwe y'ingenzi mu bikorwa byacu byo guharanira ubutabera ku bahohotewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kurangiza manda yacu. Ku bahohotewe n'abacitse ku icumu rya Munyarugarama mu Karere ka Bugesera, turizera ko iki gisubizo hari iherezo gitanga.'

    Yakomeje agira ati 'Ndashaka kandi gushimira abafatanyabikorwa bacu, harimo inzego zitandukanye z'u Bubiligi n'u Rwanda, ubufasha bwabo bwagize uruhare runini muri iri perereza.'

    Amakuru ku rupfu rwa Munyarugarama, aje akurikira aya Protais Mpiranya wahoze akuriye ingabo zarindaga Umukuru w'Igihugu mu 1994, washakishwaga kubera ibyaha bya Jenoside. Mpiranya byaje kumenyekana ko yapfuye mu 2006 aguye muri Zimbabwe.

    IRMCT yagaragaje ko igikomeje gushakisha abandi bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Charles Ryandikayo na Aloys Ndimbati batarafatwa.

    Amakuru ahari avuga Fulgence Kayishema wahoze ari Umugenzacyaha wa Komine Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, yaba ari muri Afurika y'Epfo.

    Munyarugarama byamenyekanye ko yapfuye mu 2002


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pheneas-munyarugarama-washakishwaga-ku-byaha-bya-jenoside-amaze-imyaka-20

  • “Uganda ntikiri indiri iboneye ku batoroka Leta y'u Rwanda”: Mugabe Robert #rwanda #RwOT

    Umubano w'u Rwanda na Uganda ukomeje gutera intambwe uzahuka umunsi ku wundi bigendeye ku buryo ibihugu byombi byatangiye ubufatanye mu bijyanye n'umutekano no gukurikirana abanyabyaha.

    Abakurikiranira hafi umubano wa Uganda n'u Rwanda bemeza ko bigoye ko hari ushobora guhemukira uruhande rumwe agahungira ku rundi ubu, nyuma akizera ko yatorotse burundu igihugu cye.

    Abavuga ibi bashingira ku myitwarire imaze iminsi iranga Uganda,ishingiye ku kwereka umuturanyi wayo u Rwanda ko impungenge zo guteza umutekano muke zavuyeho burundu.

    Umunyamakuru Robert Mugabe nawe yunze mu ryaba ,avuga ko abatoroka u Rwanda berekera muri Uganda bibeshya cyane kuko ari nko guhungira ubwayi mu kigunda(umugani w'ikinyarwanda) uvuga guhungira kuwo uhunga.

    Yagize ati 'kuba inzego za gisirikare z'ibihugu byombi zarahuye zikemeranya imikoranire mu by'umutekano ubwabyo n'ikimenyetso ko ntawaca mu rihumye ibihugu byombi agamije ku bihungabanyiriza umutekano. Ikindi kandi aba basirikare batoroka bagafatwa bakazanwa mu Rwanda bishimangira yamikoranire navugaga'

    Mugabe akomeza avuga ko kugeza ubu ,abatekereza ko Uganda yakomeza kuba indiri y'abatoroka u Rwanda bibeshya kuko nababigerageje nka Joel Mutabazi yise (Toburende) yarafashwe azanwa mu Rwanda ,n'abandi nkawe.

    Ni mu gihe Inzego z'umutekano muri Uganda zataye muri yombi Sgt Major Robert Kabera nyuma y'uko urugo rwe rusatswe bikekwa ko atunze imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Sergeant Robert yavuye mu Rwanda mu mpera za 2020 ahunze ubutabera, bivugwa ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aribwo yafashwe agafungirwa ahitwa Masanafu muri Kampala.

    Nyuma y'iminsi ine y'ibiganiro, Leta y'u Rwanda na Uganda byashyizeho uburyo bushya bw'imikoranire, mu rwego rwo kurushaho kuzahura umubano hagati y'ibihugu byombi wigeze kumara igihe kinini utameze neza.

    Biganiro byitabiriwe n'itsinda ry'u Rwanda ryari riyobowe n'Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bw'Igisirikare mu Ngabo z'u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi.

    Kurikira ikiganiro cyose

    https://youtu.be/LsbXrmrGOTA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/uganda-ntikiri-indiri-iboneye-kubatoroka-leta-y-u-rwanda

  • Ni bo bari kuzitigisa! Ihere ijisho ikimero c… – #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa uko ari babiri bahuriye muri filime mbarankuru “Love and Drama” bose bakunda umusore umwe. Mu gusohoka ndetse no kwamamazwa kw'iyi filime byateye abantu amatsiko ndetse kugeza ubwo abenshi birukankiye kuyireba ku rurubuga rwa Zana Talent rwa King James. Bakuruwe cyane n’iy filime birukankira kuyireba ku bwinshi kandi bisaba no kwishyura.

    Mu mafoto n'amashusho y'aba bakobwa ari gusakara, bagaragara bambaye ibintu bisa ndetse rimwe na rimwe mu bitekerezo abantu bari kubakundira uko bari. Hari n'abatangiye kwibaza bashidikanya niba koko ko baba batari impanga.

    Umukundwa Cadette, ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2019, kuri ubu yinjiye no muri Cinema aho abifatanya n'ubucuruzi n'ibijyanye n'imideli. Si ibyo gusa ahubwo anifashishwa mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi 'Video Vixen'.

    Nkusi Lynda nawe uzwi cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda aho yarigiyemo inshuro ebyiri, ku nshuro ya kabiri akaza kwikura mu irushanwa ku bintu bitavuzweho rumwe kuko byavugwaga ko agiye kujya muri Kenya ariko byarangiye atagiyeyo. 

    Ku rubuga rwa Miss Rwanda batangaje ko uyu mukobwa yikuye mu irushanwa biturutse ku mpamvu ze bwite n'umuryango we. Banditse bagira bati 'Twashakaga kumenyesha abantu ko Nkusi Lynda yasezeye muri Miss Rwanda 2022. Mu ibaruwa yahaye ubuyobozi bwa Miss Rwanda Organization yavuze ko yavuye mu irushanwa kubera impamvu ze bwite n'umuryango.'

    Basigaye bagaragara nk’impanga

    Mu bitekerezo bitandukanye barashyigikiwe

    Ikimero cya Nkusi kiri gutigisa imbuga nkoranyambaga

    Iyi ni imwe mu mafoto ya Miss Cadette yavugishije benshi

    Indirimbo ‘Jojo’ imaze iminsi micye isohotse Platini yifashishijemo Miss Cadette

    Confy na Miss Cadette akunda no kwifashisha mu mashusho y’indirimbo ze

    Zaba na Miss Cadette

    Lynda na Umukundwa bose baba bakunda Zaba muri filime “Love and Drama”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117284/ni-bo-bari-kuzitigisa-ihere-ijisho-ikimero-cya-miss-cadette-na-nkusi-lynda-wikuye-muri-mis-117284.html

  • Ingabo z’u Rwanda zigiye kujya ziga ururimi rw’Igifaransa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangije ku mugaragaro iyigishwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zigiye-kujya-ziga-ururimi-rw-igifaransa

  • U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu kwagura aho guhunika Gaz #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yagaragaje ko Guverinoma y'u Rwanda leta ifite ikibazo cy'ibigega bya gaz, ku buryo n'ubwo harangurwa nyinshi, ntaho yabikwa, bityo ko Leta igiye gushyira imbaraga mu kwagura aho kuyihunika.

    Ibi minisitiri Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 mu Kiganiro n'itangazamakuru.

     Mu mpera z'umwaka wa 2021, nibwo hirya no hino mu gihugu abaturage batangiye kwinubira izamuka ry'ibikooka kuri gaz arko bikoera kurushaho mu ntangiriro z'umwaka wa 2022 ubwo Uburusiya bwashozaga intambara kuri Ukraine.

    Mu bihe bitandukanye   inzego zitandukanye zagiyezishakira umuti iki kibazo by'umwihariko mu kuvugurura ibiciro bya gaz yo gutekesha mu Rwanda, bikomeje kuzamuka cyane ku isoko mpuzamahanga, ariko nta gisubizo kirambye byatanze.

    Umukuru wa Guverinoma yagaragaje ko impamvu ya mbere Guverinoma itashyiragaho amabwiriza nkuko ibikora kuri Peteroli, byaterwaga nuko gaz yakoreshwaga n'abantu batarenga 1%.

    Impamvu ya Kabiri ngo ni ububiko bwa Gaz budahagije, kuko ubuhari  bufite ubushobozi bwo kubika gaz yamara nibura iminsi itanu gusa.

    Ati 'Icyagaragaye ni uko twatangiye kuyicuruza cyane ibikorwaremezo bitaratera imbere, bisobanuye ko uyu munsi dufite storage ya gaz (ububikoko bwa gaz) ishobora kumara iminsi 5. Turimo kurwana no kugira ngo twubake aho dushobora kuyibika tuyizanye ari nyinshi… ninacyo cyatumye gushyiraho amabwiriza bidakunda.'

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yagaragaje ko nihaboneka ububiko buhagije bwa Gaz, byitezwe ko hazashyirwaho umurongo uhamye w'icuruzwa ryayo.

    Ati 'Ubu hari abashoramari turimo gukorana kugira ngo twihutishe kubaka icyo nakwita ibigega byo kubikamo gaz. Iyo burya ibintu bihari nibwo bigura macye, ariko ubu ngubu iza ni nko kuvuga ngo urangura uza ugurisha udafite aho ubika, nirwo rufunguzo rw'ikibazo. '

    U Rwanda rugaragaza ko rushyize imbaraga mu kugabanya icanwa ry'ibiti, n'ikoreshwa ry'amakara, hazamurwa uburyo abaturage bakoresha gaz nk'uko bikubiye muri gahunda y'iterambere rirambye NST1.

    Hirya no hino mu gihugu abakoresha Gaz mu mirimo yo guteka bakomeje kwinubira izamuka ry'ibiciro bya Gaz mu bihe bitandukanye.

    Mu Ukuboza 2021, Guverinoma y'u Rwanda yashyize hanze ibiciro bishya bya gaz yo gutekesha.

    Ni nyuma y'uko ibiciro byayo byari bimaze iminsi bihindagurika ndetse Abanyarwanda badasiba kugaragaza ko bihanitse.

    Icyo gihe icupa rya gaz rya 3Kg ryagombaga kujya rigurishwa 3 780Frw, irya 6Kg rigurishwe 7 560 Frw, irya 12Kg ryo rigurishwe 15 120 Frw, irya 15Kg ryashyizwe kuri 18 900 Frw, irya 20Kg rishyirwa ku 25 200 Frw, mu gihe irya 50Kg ryo rigomba kugurishwa 63 000 Frw.

    Ibi biciro bishya byagenwe hashingiwe ku giciro fatizo cya 1 260 Frw ku kilo.

    Icyakora ibi biciro siko byakurikijwe, kuko abacuruzi bavugaga ko aho kubungura bibahombya.

    The post U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu kwagura aho guhunika Gaz appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/18/u-rwanda-rugiye-gushyira-imbaraga-mu-kwagura-aho-guhunika-gaz/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rugiye-gushyira-imbaraga-mu-kwagura-aho-guhunika-gaz

  • Leta ikomeje gufata ingamba zituma abanyarwanda bataremererwa n'ibiciro ku isoko- Minisitiri Ngirente #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko mu gihe ibiciro bkomeje kuzamuka umunsi ku munsi, leta nayo iticaye ahubwo ko ikomeje gufata ingamba zituma abanyarwanda batamererwa nabyo.

    Ibi umukuru wa Guverinoma yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy'Ikigega Nzahurabukungu 'Economic Recovery Fund Phase 2'.

    Ni ikigega kirimo miliyoni 250$ agamije gufasha ubucuruzi bwazahajwe n'icyorezo cya Covid-19.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yagaragaje ko izamuka ry'ibiciro ku isoko ryo mu mahanga riri gutuma ibiciro ku masoko yo mu Rwanda bitumbagira.

    Minisitiri Ngirente yatanze ihumure ku banyarwanda avuga ko guverinoma izakomeza gushyiraho ingamba zose zishoboka, kugira ngo ibiciro bidakomeza kwiyongera bikabije, cyane cyane ku bicuruzwa by'ingenzi.

    Ati 'Izamuka ry'ibiciro ntabwo twarihagarika nka guverinoma ariko tugerageza kugabanya uwo muzigo ku bahahira ku masoko yacu.'

    Umukuru wa Guverinoma yashimangiye ko hari gukorwa ibishoboka ngo ibiciro ntibizamuke cyane, hakorwa igenzura ku bacuruzi bamura ibiciro uko bishakiye.

    Minisitiri Ngirente yavuze ko Leta yashyize Nkunganire mu biciro bitandukanye,

    Yifashishije urugero rwa  lisansi aho ibiciro biheruka byiyongereyeho 113 Frw kuri litiro mu gihe hari kwiyongeraho 218 Frw iyo hatabaho Nkunganire.

    Mazutu ho igiciro cyiyongereyeho 167 Frw mu gihe yari kuba 282 Frw iyo hatabaho Nkunganire.

    Leta yigomwe amafaranga 115 Frw kuri litiro kuri mazutu kugira ngo abakora ubwikorezi n'ingendo badahura n'ibibazo.

    Umukuru wa Guverinoma yagaragaje ko icyiciro cya kabiri cy'Ikigega Nzahurabukungu cyatangiranye miliyari 250 Frw, kizakomeza gufasha u Rwanda kuzahura ibikorwa by'ubucurizi n'ishoramari byahungabanyijwe na Covid-19.

    Umwihariko kuri iyi nshuro, ngo ni ugufasha abafite imishinga y'ishoramari rishya cyane abashaka kwagura ishoramari badasanganywe.

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko ubukungu bw'u Rwanda muri uyu mwaka bwitezweho kuzamuka kuri 6%, aho kuba 7.4% nk'uko byari byitezwe.

    Ni imanuka ry'igipimo ryatewe n'ibibazo mpuzamahanga by'ubukungu, birimo ibiciro bihanitse by'ubwikorezi bishigiye ku izamuka ry'igiciro cy'ibikomoka kuri peteroli, harimo n'intambara imaze iminsi ibera muri Ukraine.

    Guverinoma y'u Rwanda kandi yiyemeje kongera ubuso buhingwa hirya no hino mu gihugu kugirango umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi wiyongere.

    The post Leta ikomeje gufata ingamba zituma abanyarwanda bataremererwa n'ibiciro ku isoko- Minisitiri Ngirente appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/18/leta-ikomeje-gufata-ingamba-zituma-abanyarwanda-bataremererwa-nibiciro-ku-isoko-minisitiri-ngirente/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-ikomeje-gufata-ingamba-zituma-abanyarwanda-bataremererwa-nibiciro-ku-isoko-minisitiri-ngirente

  • Amalon yakuye Pinky wo muri Uganda mu ndirimb… – #rwanda #RwOT

    Iriho indirimbo 'Wanchekecha' y'iminota 3 n'amasegonda 21' ndetse na 'Royalty' y'iminota 3 n'amasegonda 26' yayitiriye.

    Amalon yabwiye INYARWANDA ko yari amaze igihe akorana kuri izi ndirimbo hamwe n'izindi agomba gushyira ahagaragara muri iyi mpeshyi ya 2022.

    Avuga ko ari indirimbo zimwumvikanisha mu buryo butandukanye n'ubwo abantu bari bamuziho, ari na yo mpamvu yahisemo kubanza gushyira hanze 'audio' gusa.

    Mu ntangiriro za Gashyantare 2022, umunyamafaranga Jeff Kiwa akaba n'umukunzi w'umuziki yari mu Rwanda ari kumwe n'umuhanzikazi Pinky.

    Jeff Kiwa yavuzwe cyane ubwo yafashaga mu muziki umuhanzikazi Sheebah Karungi baje gutandukana agejeje ku rwego rushimishije.

    Nyuma y'uko batandukanye, Jeff yahise atangira gufasha Pinky. Ubwo bari mu Rwanda, uyu muhanzikazi yakoranye indirimbo na Amalon.

    Hari amashusho yasohotse Jeff ari kumwe na Pinky bumva iyi ndirimbo uyu muhanzikazi yari yakoranye na Amalon.

    Amalon yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ari 'Wanchekecha' iri kuri iyi EP ye yasohoye, ariko ko amajwi y'uyu mukobwa yakuwemo kuko atabashije kubonekera igihe ngo bayirangize neza nk'uko bari bavuganye.

    Uyu muhanzi yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusohora iyi ndirimbo ari wenyine, kubera ko yari amaze igihe adasohora indirimbo kandi akabona ari gutinda.

    Ati 'Byabaye ngombwa ko dusa n'aho dukorana 'sample' nashakaga kureba ko nakwaguka mu muziki. Yararirimbye [Mu ndirimbo] ariko nyuma tuza kuganira […] biba ngombwa ko ndeka gukomeza kumugekereza, kuko umwaka wari ugeze [Adasohora indirimbo].'

    Uyu muhanzi yari amaze umwaka udasohora indirimbo, kuko yaherukaga iyo yise 'Tequila' yasohoye ku wa 20 Mata 2021.

    Akomeza ati 'Kuri gahunda yabo menya [Jeff na Pinky] barashakaga ko tubyigiza imbere tukabishyira mu y'andi mezi ariko njyewe igihe cyanjye cyari cyageze, biba ngombwa ko nsohora indirimbo atumvikanamo. Yari afite 'verse' muri iyi ndirimbo 'Wanchekecha'.'

    Amalon yavuze ko nta kibazo afitanye na Pinky ahubwo byabaye 'ngombwa ko nsohora indirimbo zanjye'. Akavuga ko ari gutekereza gusubiramo iyi ndirimbo 'Wanchekecha' aho noneho Pinky ashobora kuyumvikanamo.

    Ati 'Nta wundi mushinga twari dufitanye kwari ukuririmba muri iyi ndirimbo. Ariko ndatekereza gusubiramo iyi ndirimbo, umushinga nibwo ugitangira. Mu kuyisubiramo, nshobora kumwifashisha. Kuko ndashaka no gusubiramo 'Royality'.

    Uyu muhanzi yavuze ko nta mubare w'indirimbo ziteganyijwe kujya kuri EP ari nayo mpamvu iye iriho indirimbo ebyiri gusa, kandi zihariye.

    Ati 'Urabona igihe ahantu kigeze numvaga nasohora 'video' imwe numva icyihutirwa atari uko abantu babona njyewe ku maso, ndavuga nti reka mbanze mbasubize muri 'melody' nziza babanze bumve neza 'sound' zirimo kuko ni nshya.'

    Akomeza ati 'Urumva ndi kuzana ikintu gishya. Ni indirimbo ebyiri ariko zikubiyemo ubuhanga bwinshi. Ndashaka ko babanza kuzumva. Indirimbo nka 'Wanchekecha' irabyinitse, tugiye mu gihe cy'impeshyi aho abantu bazaba babyina, mu birori n'ahandi. Ndashaka gushyiramo imbaraga ku buryo impeshyi izagera abantu baraziyumvisemo [Indirimbo]. Ni ukugaruka neza mu kibuga cy'umuziki.'

    Nanyanzi Rahmah [Pinky] wakuwe muri iyi ndirimbo abarizwa muri sosiyete ifasha abahanzi mu bya muzika ya Jeff Kiwa yise 'Team No Sleep' cyangwa TNS. Uyu mukobwa azwi mu ndirimbo 'Superstar', 'Selector', 'Kukwagala' n'izindi.

    Uyu mukobwa w'imyaka 17 y'amavuko, ni umunyeshuri muri Kampala International University (K.I.U). Yasoje ayisumbuye muri London College Nansana.

    Pinky aherutse gutangaza ko kuri iyi myaka yari agiye kurongorwa n'umugabo w'imyaka 45 y'amavuko kugira ngo abashe kubona 'Green Card' ajye kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu mukobwa yavuze ko Nyina ari we wamusabaga kubana n'uyu mugabo, mu gihe Se atabyiyumvishaga.

    Pinky yavuze ko uyu mugabo w'imyaka 45 yabanje kumubwira ko ashaka kumufasha mu muziki, kandi akamujyana muri Amerika kwiga ibijyanye n'amategeko.

    Uyu mugabo yabwiye Pinky ko kugira ngo bishoboke, ari uko yemera bakabana nk'umugabo n'umugore, undi arabyanga.


    Pinky yari yagaragaje ko yanogewe no gukorana indirimbo na Amalon n'ubwo igitero (Verse) cye cyakuwemo 

    Amalon yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukura Pinky mu ndirimbo 'Wanchekecha' kubera ko yari arimo kumutinza 

    Ubwo yinjiraga muri Team No Sleep (TNS), Pinky yavuze ko atagenzwa no gusimbura Sheebah Karungi ahubwo arajwe ishinga no gutangira urugendo rwe rw'umuziki

    KADA HANO WUMVE INDIRIMBO 'WANCHEKECHA' YA  AMALON

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'LOYALTY' YA  AMALON

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117282/amalon-yakuye-pinky-wo-muri-uganda-mu-ndirimbo-iri-kuri-ep-ye-yasohoye-117282.html

  • Intasi z'Amerika zayobewe inkomoko y'ibigendajuru byabonetse mu kirere #rwanda #RwOT

    Bwa mbere mu myaka irenga 50 ishize kuwa kabiri Inteko ishingamategeko ya Amerika yumvise abategetsi bashinzwe ubutasi bwa gisirikare ku bigendajuru bidasobanutse byabonetse mu kirere bizwi nka 'Unidentified Flying Objects' (UFO).

    Kumvwa kwabo kumvikanyemo ibisubizo bicye kuri ibi bigendajuru.

    Bavuze ko amaherezo byinshi muri ibyo bigendajuru bizasobanuka ariko ko hari ibindi byo byananiranye neza kubisobanura.

    Ibyabonetse byafashwe amashusho n'igisirikare birimo 11 'byahushije' indege za Amerika.

    Ibigendajuru bidasobanutse byabonetse bigenda mu kirere ariko utabasha kumenya imbaraga zituma bibasha kuguruka.

    Ni iki cyabaye mu kumva bariya basirikare?

    Bumviswe na komite yo kurwanya iterabwoba, no guhangana n'ubutasi y'Inteko ya Amerika.

    Ronald Moultrie, umwe mu bashinzwe ubutasi muri Pentagon, yavuze ko 'mu busesenguzi bukomeye' bakoze, nyinshi muri UFO zashoboye kumenyekana — ariko ko atari zose.

    Yagize ati: 'Ikintu cyose tubonye gishobora kurebwa neza, kikigwa, kigasobanurwa, kandi byaba ngombwa kigakumirwa'.

    Gusa hari umubare w'ibintu bimwe byabonetse bidafitiwe ibisobanuro.

    Kimwe ni ibyabaye mu 2004 ubwo abatwara indege z'intambara bari ku bwato butwara indege mu nyanja ya Pasifika bahuye n'ikigendajuru cyasaga n'ikimanutse kiva muri kilometero ibihumbi mu kirere mbere yo guhagarara mu kirere aho.

    Ibindi byeretswe rubanda bwa mbere kuwa kabiri, ni ikintu kiboneka kuri 'camera' kiguruka kigaca iruhande rw'indege kabuhariwe y'intambara ya Amerika. Iki kugeza ubu ntikirasobanurwa.

    Scott Bray, wungirije umukuru w'ubutasi bw'ingabo zo mu nyanja, wari kumwe na Moultrie, yagize ati: 'Hari umubare muto w'ibintu bifite ibimenyetso tudashobora gusobanura dushingiye ku makuru dufite.

    'Ibyo birumvikana ko ari byo bituraje ishinga.'

    Bray asa n'uhakana ibivugwa ko UFOs zaba ari iz'ibisabantu biba mu isanzure, avuga ko nta kinyabuzima cyangwa igice kitazwi kiraboneka kibivuyeho, ndetse ko nta kugerageza kuvugisha cyangwa gutumanaho n'ibyo bigendajuru kurabaho.

    Ati: 'Nta kintu turabona cyatubwira ko ibi bintu bikomoka ahandi hatari ku isi.'

    Ifoto y'ikigendajuru kidasobanutse, irebeshejwe amataratara abona mu mwijima, yeretswe abagize inteko ya Amerika

    Gusa kuba bimwe muri byo bitanafitiwe ibisobanuro biracyibazwaho byinshi.

    Ikibazo ku mutekano wa Amerika?

    Abagize inteko ishingamategeko bari muri uku kumva bavuze ko ibi bigendajuru bidasobanutse biteye impungenge umutekano wa Amerika.

    Rick Crawford, wa leta ya Arkansas, yavuze ko kunanirwa kumenya ibi bintu biteye inkeke 'bingana no gutsindwa k'ubutasi tugomba kwirinda'.

    Yongeraho ati: 'Ntabwo ari ugushakisha ibigendajuru by'ibyo binyabuzima (aliens)'.

    Kuri biriya bigendajuru uburyo bigurukamo bitarabasha gusobanurwa, Bray yavuze ko Amerika 'itazi' ikoranabuhanga iryo ari ryo ryose ryaba rimeze nk'iryo.

    Nyuma y'uko kumvwa mu ruhame, komite y'inteko yafunze imiryango yayo kugira ngo habe ikindi kiganiro cy'amakuru y'ibanga kuri ibi.

    Amatsiko y'abantu ku bintu bitazwi neza biguruka mu kirere, aba-aliens, n'ibijyanye nabyo, amaze imyaka myinshi.

    Kumva mu ruhame ibyo ubutasi bwagezeho kuri ibi kwaherukaga mu 1966, ubwo umudepite w'umurepubulikani — waje kuba perezida — Gerard Ford yakoranyaga igikorwa cyo kuganira ku kubona za UFO nyuma y'iyabonetse muri Michigan bikemezwa n'abantu barenga 40, barimo abarenga 10 b'abapolisi.

    Ingabo zirwaranira mu kirere za Amerika zavuze ko icyo babonye ari 'imyuka yo mu gishanga', bituma Ford avuga ko ibyo bavuze birimo 'gusuzugura'.

    Mu 1969, iperereza kuri UFOs ry'ingabo zirwanira mu kirere, ryiswe Project Blue Book, ryarafunzwe nyuma yo kwanzura ko nta kintu kiguruka cyemejwe cyangwa kibonwa nk'icyago ku mutekano wa Amerika.

    Twihuse vuba tukagera mu 2017, ibinyamakuru muri Amerika byavuze ko Pentagon iri mu iperereza ry'ibanga ku buhamya bw'abapilote ba gisirikare bavuze ko babonye ibintu bidasanzwe biguruka mu kirere.

    Izo nkuru zarimo amashusho ya za UFO, n'amakuru y'uburyo ziguruka mu buryo butitezwe, harimo nko kuba zibasha guhagarara mu kirere kirimo umuyaga ukomeye no kongera kuzamuka vuba vuba.

    Abapilote bavuze ko babibona 'hafi buri munsi' hanze y'ibigo bya gisirikare, kandi umwe mu baburira we yavuze uko UFOs zabangamiye ibigo by'intwaro kirimbuzi bya Amerika, bikanakura bimwe ku mirongo y'itumanaho mu gihe runaka.

    Mu 2020, itegeko kuri Covid ryasinywe na Perezida Donald Trump ryarimo ingingo isaba inzego z'ubutasi bwa Amerika gutanga raporo y'ibanga ku bigendajuru bidasobanutse bitarenze iminsi 180.

    Muri Kamena (6) 2021, umukuru w'ibiro bishinzwe ubutasi bya Amerika yasohoye raporo ivuga ko nta bisobanuro bafite ku bigendajuru birenga 10 bidasobanutse bijyanye n'ibigera ku 144 byavuzwe kuva mu 2004.

    Kimwe gusa ni cyo basobanuye ko ari igipurizo cyayobye, mu gihe ibindi babyise 'ibitafatwaho umwanzuro'.

    Iyi raporo igira iti: 'Byinshi mu bigendajuru bidasobanutse byavuzwe birashoboka ko koko ari ibintu bifatika', ivuga ko 80 muri byo byabonwe n'ibikoresho bigezweho bya gisirikare na za radari.

    Scott Bray yereka abagize imwe muri komite z'inteko video y'ikigendajuru kidasobanutse

    Iriya raporo ntiyasobanuye ibyo bintu ibyo ari byo, cyangwa uko bikora. Yanzuye ko hakorwa iperereza ryagutse kurushaho no gukusanya amakuru kuruseho, kubera kunengwa no kugawa kw'abakozi bagiye bavuga uko babonye ibyo bintu.

    Mu Ukuboza (12) gushize, Perezida Joe Biden yasinye itegeko risaba birushijeho igisirikare gukora iperereza kuri ibi bintu.

    Iryo tegeko risaba igisirakare gushyiraho ibiro bihoraho bishinzwe ubushakashatsi kuri UFO — ubu byitwa 'Airborne Object Identification and Management Synchronization Group'.

    @BBC

    The post Intasi z'Amerika zayobewe inkomoko y'ibigendajuru byabonetse mu kirere appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/05/18/intasi-zamerika-zayobewe-inkomoko-yibigendajuru-byabonetse-mu-kirere/