Category: Uncategorized

  • Mu myaka itatu ishize hasambanyijwe abana 13,646 – RIB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibare yashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuva mu mwaka wa 2019-2021, iragaragaza ko ibyaha byo gusambanya abana bikomeje (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mu-myaka-itatu-ishize-hasambanyijwe-abana-13-646-rib

  • Sgt. Major Robert wavuye mu Rwanda atorotse wari ufungiwe muri Uganda yarekuwe #rwanda #RwOT

    Sergent Major Robert Kabera ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda wari watewe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda ku wa Mbere w’iki cyumweru, yarekuwe by’agateganyo.

    Umunyamakuru wa BBC ukorera i Kampala yatangaje ko Sgt. Maj. Kabera wamenyekanye nka 'Sergeant Robert' yategetswe kwitaba polisi buri minsi ibiri mu gihe iperereza ku cyaha akekwaho cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe rikomeza

    Sergeant Robert yatawe muri yombi nyuma y’umukwabu wo gusaka inzu ye nyuma y’aho biketswe ko ashobora kuba atunze intwaro mu rugo rwe ruherereye i Kampala.

    Mu masaha ya mugitondo ni bwo uwo mukwabo wahuje abahagarariye Polisi, abasirikare ndetse n’urwego rushinzwe ubutasi, bazindukiye mu rugo iwe aho yari atuye muri karitsiye yitwa Masanafu i Kampala mu Murwa Mukuru wa Uganda.

    Ku wa Kabiri, umunyamategeko we yandikiye Minisitiri w’Intebe wa Uganda, amusaba kugira icyo akora, avuga ko Sgt. Maj. Kabera ufite icyangombwa cy’impunzi ashobora koherezwa mu Rwanda kandi ari rwo yahungiye muri Uganda.

    Uwo munsi binavugwa ko haraye hanabaye inama y’abashinzwe ubutasi bwa gisirikare n’igipolisi biga icyo Sgt. Maj. Kabera agomba gukorerwa, nk’uko ibinyamakuru muri Uganda byabitangaje.

    Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zivuga ko zizi neza ko uyu mugabo ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda n’ubwo yarekuwe. Umwe mu birukanse ku idosiye ye ngo afungurwe ni Sulah Uwamanya, umwe mu byitso bikomeye by’umutwe w’iterabwoba wa RNC akaba n’umuhuzabikorwa byawo muri Uganda.

    Inzego z’ubutabera za Uganda zemeza ko u Rwanda rukeneye uyu mugabo kuko afite ikirego yahunze kijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.

    Gusa imwe mu mpamvu zishobora kuba zashingiweho arekurwa by’agateganyo ni uko nta ntwaro yasanganywe ubwo yasakwaga, ndetse akaba yaramaze guhabwa icyemezo cy’ubuhunzi kimuha uburenganzira bwo gucumbika muri icyo Gihugu.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/sgt-major-robert-wavuye-mu-rwanda-atorotse-wari-ufungiwe-muri-uganda-yarekuwe

  • Volleyball: Amakipe y’abagore ya APR na RRA yerekeje muri Tunisia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, nibwo amakipe y’abagore ya APR WVC na Rwanda Revenue Authority (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/volleyball-amakipe-y-abagore-ya-apr-na-rra-yerekeje-muri-tunisia

  • AMAHANO i Nyanza : Umugabo yatemye umugore we ijosi aramwica mu igihe Umuhesha w’inkiko yarimo abagabanya imitungo #rwanda #RwOT

    Byabaye mu masaha y’ikigoroba, ahagana saa kenda (15h00), kuri uyu wa Gatatu tariki 18 z’ukwezi kwa Gatanu 2022, mu Mudugudu wa Rukoma, Akagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza.

    Umugabo witwa Ndahayo Jean w’imyaka 43, akekwaho kwica umugore we Niyonsaba Helarie w’imyaka 36 bari barashakanye mu buryo byemewe n’amategeko ariko bakaba batari bakibana kuko bari baratandukanyijwe n’inkiko, bakaba bari bafitanye abana 3.

    Amakuru avuga ko ubwo umuhesha w’inkiko w’umwuga wigenga witwa Runyambo Chritian yazaga kurangiza urubanza rwa bariya bantu abagabanya imitungo, arangije ajya gukora Raporo y’irangiza ry’urubanza.

    Umugore wa Ndahayo Jean ari we nyakwigendera Niyonsaba Helarie yaje gusanga umuhesha w’inkiko agira ngo amuhe raporo y’urubanza nibwo umugabo we yaje na we kuhamusanga afite umuhoro ahita amutema ijosi aramwica.

    Inzego z’umutekano zahise zifata uwo mugabo ajyanwa kuri Sitasiyo ya Ntyazo.

    Nyuma umurambo w’umugore wajyanwe ku Bitaro ngo ukorerwe isuzuma.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AMAHANO-i-Nyanza-Umugabo-yatemye-umugore-we-ijosi-aramwica-mu-igihe-Umuhesha-w-inkiko-yarimo-abagabanya-imitungo

  • Michela Wrong yiteye agahinda gakabije – #rwanda #RwOT

    Yagejeje agahinda ke kuri Peter Fabricius, mu nkuru yise 'Pretoria yemeje igitutu cya Perezida w'u Rwanda Paul Kagame'.

    Fabricius yakundaga kwandika ibinyoma bisebya u Rwanda, yifashishije Ikigo cyigisha Ibijyanye n'Umutekano (Institute of Security Studies) nk'impamvu yatuma yizerwa.

    Ariko bisa n'aho amaze guharabika izina rya kiriya kigo ku buryo adashobora kongera kucyitwaza mu bikorwa byo gusebanya, nk'uko bimaze kugendekera Michela Wrong udashobora kugirirwa icyizere.

    Muri iyo nyandiko, Wrong abwira Fabricius uburyo u Rwanda rutahungabanyijwe n'ibikorwa byo gusebya ingirwagitabo yuzuye ivangura yanditse nyuma yo guterwa inkunga, aho byari byitezwe ko kizaca igikuba ariko biza kumupfubana nubwo akomeza kukigarukaho.

    Iyo usoma ukwijujuta kwa Wrong, umuntu yumva ko u Rwanda rwaba rufite imbaraga zidasanzwe ndetse ko Abanyafurika baberaho gukorera mu nyungu z'abo mu Buregerazuba bw'Isi.

    Agira ati 'Afurika y'Epfo, kimwe n'ibindi bihugu byinshi, irimo kunanirwa guhagurukira igitutu cya Perezida w'u Rwanda Paul Kagame,” akagaragaza ko atemera ubuyobozi bwa Afurika y'Epfo, nk'aho bukwiye kuba bushyiraho politiki y'imibanire n'amahanga ikwiye kurinda Wrong kugwa mu gahinda gakabije.

    Mu mitekerereze ya gikoloni ya Wrong, umuhate wabo ukwiye gushimwa wo kuzahura imibanire n'ikindi gihugu cyo muri Afurika, ukwiye kwamaganwa.

    Uburyo Perezida Kagame ashyira agahato ku bayobozi ba Afurika y'Epfo mu kuzahura umubano w'ibihugu byombi ntabwo bisobanurwa.

    Nyamara, Fabricius wigaragaza nk'inzobere mu bibazo bya politiki y'imibabire n'amahanga, ntabwo yita ku kubaza Wrong ngo abisobanure.

    Bifuza ko abasomyi babimira bunguri, bizere ko u Rwanda rufite imikorere idasanzwe – Wrong azasobanura mu gihe kiri imbere nk'umuntu wigira Umupfumu wa Afurika – butuma abayobozi ba Afurika y'Epfo bakora ibintu batagakoze.

    Mu rwego rwo gushaka guhishira icyo yemera ko ari ijambo ry'u Rwanda rikomeje kwiyongera muri Afurika no gushaka kuzimanganya urumuri rw'umuyobozi warwo, 'Umuyobozi w'Umunyafurika w'icyitegererezo', Wrong atekereza ko ubunini igihugu gifite bukwiye no kugena ijambo kigira mu buryo abayobozi bafatwa.

    'Mu bijyanye na politiki, imikorere na dipolomasi, Afurika ikwiye kuba ireba kuri Afurika y'Epfo na Nigeria, ibihugu bya rutura ku Mugabane, mu gushakisha amasomo y'imiyoborere.” Niba ari uko Wrong abyumva, akwiye no kuvuganira igihugu cye, u Bwongereza, no gusaba u Burayi guhanga amaso u Bushinwa cyangwa u Burusiya ku miyoborere n'inama bakeneye.

    'Rero ni umukemuzi w'ibibazo', agahinda gakabije ka Wrong gahita kaba kabi kurushaho kuko ahatirwa kwemera imiyoborere myiza y'umugabo yanga kurusha abandi.

    Mu buryo bwo kwikuza kw'abazungu areberamo ibintu, n'iyo u Rwanda rutanze umusanzu mu gukemura ibibazo by'umutekano muri Afurika, bihinduka mu nyungu z'ibihugu 'u Burayi na Amerika.

    'Mufite ikibazo, dushobora gukimemura,' ubwo nibwo buryo u Rwanda rwasubijemo Guverinoma zo mu Burengerazuba nk'uko Wrong abivuga.

    Aba arira ngo 'Harimo kuba u Rwanda rwiteguye kohereza ingabo zarwo zitanga umusaruro ndetse n'abapolisi muri Mozambique, Darfur, Sudani y'Epfo, Repubulika ya Centrafrique na Mali — ahantu Guverinoma zo mu burengerazuba zidafite ubushake bwo kohereza ingabo zazo.'

    Yaba Wrong cyangwa 'impuguke mu bijyanye na politiki z'imibanire mpuzamahanga', nta numwe ubasha kumva Isi, isanga Abanyafurika bafitemo umuhate wo gukurikirana inyungu zabo bakanafata ibyemezo bibazanira inyungu mbere na mbere.

    Uretse bamwe bakibona Afurika nk'igikari cy'ibihugu by'u Burayi na Amerika, nta wundi wavuga ko Guverinoma zo mu Burengerazuba bw'Isi zikwiye kuba zohereza ingabo mu bihugu bya Afurika ndetse ko umuntu wese ubikora arimo kuzuza inshingano zabyo.

    Abo ni abantu bananiwe gusiga inyuma ikinyejana cya 20 – igihe cyari cyuje ivanguramoko.

    Wrong kimwe n'abavanguramoko bamubanjirije, ntabwo ashishikajwe gusa no kurwanya urwego rwa Afurika gusa ahubwo arashaka no guhakana ubutwari bw'Abanyafurika.

    Nk'uko Fabricius abivuga, igitabo cya Wrong kibara inkuru y'ibikorwa bidasanzwe bya Kagame, mu gusa n'ushaka kwiyegereza Isi avuga ko FPR ikiri intwari zarokoye Abatutsi bicwaga n'Abahutu b'intagondwa mu 1994.

    Ni imyumvire y'abazungu yo kumva ko Isi ikeneye no kwemezwa n'ubugwari bwayo mu mugambi wo gutsemba Abatutsi.

    Umuntu yakwibaza undi wundi utari intwari za FPR zahagaritse Jenoside zikubaka igihugu cyangiritse kikagera ku rwego rudasanzwe, ari byo bibuza amahwemo Wrong agashishikazwa no kwandika icyo ari cyo cyose ku Rwanda.

    Niba Fabricius yari afite ubumenyi bwo gusesengura agendeye ku bunararibonye avuga ko afite, byanze bikunze yakagombye kubona imigambi ya Wrong akabona ko hari ibimeze nabi kuri we birimo n'agahinda gakabije.

    'Igihugu cyanjye sinshidikanya ko kitarimo guhagarara ku ndangagaciro kivuga ko kigomba gusigasira'. Aya ni amagambo ya Wrong avuga ku nama ya Commonwealth y'i Kigali. Ayavuga yicuza kuba u Rwanda rwaratoranyijwe ngo rwakire iyi nama. Kuri iyi ngingo, Wrong afite ukuri guke.

    Yibeshya gusa igihe avuga ku cyemezo cyo kwakira inama mu Rwanda (Cyangwa se icyemezo cya Guverinoma y'u Bwongereza cyo kohereza abimukira mu Rwanda), ko ari ibimenyetso byo gutsindwa kw'igihugu cye mu gusigasira indangagaciro za Commonwealth.

    Niba ari icyo, ibi byemezo birashimangira ibimenyetso by'uko u Bwongereza buha agaciro umubano wabwo n'u Rwanda ndetse n'igihe cyo kubaka umubano ushingiye ku bwubahane kikaba ari iki. Kereka niba Commonwealth hari ikindi ishingiyeho kitari umubano w'ubwubahane hagati y'ibihugu biyigize.

    Icyo Wrong agomba gutunga urutoki mu gihe ashaka kwerekana ugutsindwa kw'igihugu cye ku kubungabunga indangagaciro, cyaba ukwanga kohereza abakekwaho jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gutoneka inkovu, u Bwongereza ni kimwe mu bihugu bibiri ku Isi bigikomeje kurwanya inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe n'Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye.

    Nta gushidikanya ko igihe cyo kuganira kuri ibi bibazo kizagera nk'uko biri mu murongo w'indangagaciro za Commonwealth, mu nama izabera i Kigali cyangwa ahandi mu bihe bizaza. Niba Wrong abishidikanyaho, yakagombye kubaza u Bufaransa uko ukwiyubaha kwa Afurika kwizenguruka.

    Hagati aho, Wrong wihaye kubaho ubuzima bwo gusebya u Rwanda, azabona undi musesenguzi udashoboye uzagerageza kongerera imbaraga ibinyoma bye nk'uburyo bwo kumugabanyiriza agahinda yiteye, [akaba] ashobora gukizwa no guhindura imitekerereze ye ku gihugu gihugiye mu kongera kubaka ubuzima bw'abaturage bacyo.

    Gushaka kwimenyekanisha kwa Fabricius ni gahunda y'ukwikunda gushingiye ku gukoresha umurwayi ukeneye ubufasha bwihutirwa. Ibi birababaje.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/michela-wrong-yiteye-agahinda-gakabije

  • Ubuyobozi bwa APR FC bwakuriye inzira ku muri… – #rwanda #RwOT

    Hari hashize iminsi bivugwa ko APR FC ishobora kuzongera gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga mu mwaka utaha w'imikino, gusa umuyobozi w'iyi kipe, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko iyo gahunda idahari ndetse batigeze banayitekereza.

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gicurasi, ubwo Lt Gen Mubarakh Muganga yasuraga abakinnyi b'iyi kipe aho bari kwitegura umukino wa ½ wo kwishyura mu gikombe cy'Amahoro uzabahuza na Rayon Sports, arabaganiriza abasigira ubutumwa bukomeye buzabaherekeza kuri uyu mukino ariko anakurira inzira ku murima abafana batekereza abakinnyi b'abanyamahanga muri APR FC.

    Uyu muyobozi yavuze ko nta gahunda ihari yo kubongeramo abakinnyi b'abanyamahanga, ko ahubwo haziyongeramo abandi bakinnyi b'abanyarwanda mu rwego rwo kubaha umwanya wo kugaragaza impano zabo.

    Ati 'Muri ikipe nziza y' abanyarwanda batarangwamo abandi bantu kandi ntabo twifuza kuzazana muri iyi kipe kuko mwebwe mushoboye, mufite barumuna banyu nabo bazaca hano kuko nk'ikipe y'ingabo twifuza kubaha amahirwe yo kugaragaza impano zabo nk'abenegihugu. Ibi bizafasha Abakinnyi kwiteza imbere mu buryo bwose kandi ninawo murongo twihaye.

    Kuri APR FC nta n'ubwo turwanya abanyamahanga, andi makipe yari afite abanyamahanga batatu ageraho asaba ko umubare wongerwa bakaba batanu birakorwa, yewe n'ubu ashatse yasaba abandi bakaba barindwi ariko twe ntiduteze guhindura umurongo turimo wo guhuza imbaraga nk'Abanyarwanda'.

    APR FC imaze igihe kinini ititwara neza ku ruhando mpuzamahanga byanatumye abafana bayo batangira kwijujuta basaba ubuyobozi kugura abakinnyi b'abanyamahanga bafite icyo barusha abanyarwanda bari muri iyi kipe kugira ngo bazahure umusaruro, iyi kipe inasubirane igitinyiro yahoranye mu karere.

    APR FC nta gahunda ifite yo kongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117299/ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwakuriye-inzira-ku-murima-abatekereza-ko-iyi-kipe-izakinisha-abanyam-117299.html

  • Chia Seeds, igihingwa cyaturutse Amerika y'Amajyepfo cyerera amezi atatu ikilo kikagura 3000frws! #rwanda #RwOT

    Gahunda y'ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda ya 2018-2024 (Strategic Plan for Agriculture Transformation 2018-24) igaragaza ko uruhare rw'ubunzi bworozi mu iterembere ry'ubukungu mu myaka yatambutse rwari ku gipimo cya 5.3% naho uruhare rw'umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byoherezwa hanze y'igihugu rukaba rwari ku gipimo cya 3.8%.

    Ibi bigaraza ko hakenewe gushirwa imbaraga mu ishoramari n'ubushakashatsi mubihingwa bishya ndetse n'ubworozi byazamura impuzandengo y'ibyoherezwa hanze (Export Crops).

    Ikinyamakuru Umuryango cyakoze ubucukumbuzi ku gihingwa gishya kizwi nka 'organic Organic Chia Seed' nka bimwe mu bihingwa abanyarwanda batandukanye bitabiriye guhinga babifashijwemo na Sociyete y'ishoramari mu buhinzi n'ubworozi izwi kwizina rya AKENES AND KERNELS LTD. Iyo Sosiyete nyarwanda ikaba yaratangiye ubushakashatsi ku gihingwa cya Organic Chia Seeds ahagana mu mwaka wa 2017 mbere y'uko yinjira mu bikorwa nyir'izina mu mwaka wa 2019.

    Igihingwa cya 'organic Organic Chia Seed' kizwi nk'igihingwa ngenga bukungu gishya mu Rwanda.

    Organic Chia Seeds, ni igihingwa cyamamaye cyane muri Amerika y'Amajyepfo, cyerera amezi atatu uhereye igihe watereye kandi kikaba kidasaba byinshi kuko kidakenera ifumbire mvaruganda n'umuti wica udukoko(pest cides).

    Abahinzi bo mu gice cy'Intara y'Iburasirazuba cyane cyane mu Turere twa Ngoma na Kirehe bavuga ko iyi mbuto nshya yaje bita Organic Chia Seed yabavanye mu bukene kuko kuyihinga bitagora, ikenera igihe gito cy'amezi atatu uhereye igihe yaterewe kandi ikilo cyayo kikagura ibihumbi 3000frw, hegitari bakayisaruraho hagati y'ibiro 800 na toni imwe.

    Akenes and Kernels Ltd, sosiyete y'abanyarwanda babaga hanze bakaza gufata icyemezo cyo kuza gushora imali mu Rwanda niyo yazanye ubu bwoko bw'igihingwa ibuvanye muri Amerika y'Amajyepfo.

    Achile BIZIMANA , Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi n'iterambere muri Akenes and Kernels Lt davuga ko igitekerezo cyo kuza gushora imali mu Rwanda bakivanye muri Rwanda Day ya 2017 yabereye mu Bubiligi Perezida Paul Kagame agasaba abayitabiriye ko n'ubwo baba hanze ariko bagomba no gukomeza gutekereza u Rwanda.

    Batekereje kuza gushora Imali bahitamo ubuhinzi, ngo kuko bumvaga ari bwo bufitanye isano y'ako kanya n'umuturage bashakaga guteza imbere ariko imbogamizi iba igihingwa bahinga.

    Bizimana yagize ati: 'twakoze ubushakashatsi ku mbuto zinyurnye hirya no hino ku isi zishobora kwera no mu Rwanda ariko zazana impinduka. Twakoze ubushakashatsi ku mbuto z'ibihingwa zirenga 26, nyuma uko dukomeza ubushakashatsi dusigaranamo 6 ariko tuza gukomezanya na Organic Chia Seeds, imbuto twakuye muri Amarika y'Amajyepfo'.

    'Twahisemo Organic Chia Seed muri ibyo bihingwa kuko yera vuba, ntikenera ubuhanga buhambaye ngo igore abahinzi bato bato (ntikenera ifumbire mvaruganda), umusaruro wayo urabikika kandi igiciro ku isoko kiri hejuru cyane bituma bivana umuturage mu bukene vuba'.

    Bizimana akomeza kandi avuga ko batangiye ubushakashatsi ariko banakorana n'Ikigo cy'Ubuhinzi mu Rwanda (RAB) ndetse na Minisiteri y'Ubuhinzi (MINAGRI)!

    N'ubwo Akenes and Kernels Ltd itarabona ibyangombwa byose bikenewe bihagije byo gucuruza uyu musaruro ku masoko mpuzamahanga, ubu bamaze guhinga ibihe by'ihinga 3 kandi abaturage bagiye babona amafaranga yabavanye mu bukene ari nako bagira uruhare iterambere ry'igihugu binyuze mu misoro.

    Mutaganzwa Protais, ayobora Koperative y'abaturage bo muri Ngoma barenga 400 bitabiriye guhinga Organic Chia Seed yitwa KOTUNGO avuga ko bamaze kweza toni zigera kuri 396 , mu bihe by'ihinga 2 bazejejemo zikaba zarabinjirije agera kuri miliyari 1 na miliyoni 200. Hakaba hari n'umusaruro biteze uri mu mirima ugera kuri toni 150 biteze kuzavanamo akabakaba miliyoni 450 zirenga.

    Mutanganzwa agira ati:' iyi mbuto ni nziza kuko yera vuba, twayibonyemo amafaranga menshi twivana mu bukene, bamwe baguze amamoto, bubaka amazu, hari abaguze amasambu,tutibagiwe ubuzima busanzwe bwo kwishyura abana mu mashuli, gutunga ingo zacu n'ibindi, ni imbuto nziza cyane'.

    Nyamara, n'ubwo Organic Chia Seed ari igisubizo ku bukene mu baturage Akeenesl iracyahura n'ibibazo.

    Ubuyobozi bwa Akenes and Kernels Ltdbuvuga ko abaturage bamaze kumenya ko Organic Chia Seed igira amafaranga bakayitabira ariko bamwe bakabikora mu kavuyo hazamo abamamyi bayihinga mu buryo butemewe kandi abayobozi ba Koperative bakakira umusaruro wabo, ndetse Akenes and Kernels Ltdyaba yishyuye igice cy'umusaruro wabonewe isoko ntibahere bayoboke ba Koperative ahubwo bagahera kuri babandi bazanye umusaruro bamamye.

    Karamaga Francois, Umuyobozi muri Akernels
    ushinzwe ubuhinzi bwa Organic Chia Seed no gukurikirana inyandiko zisabwa ngo umusaruro ugenzwe ku isoko mpuzamahanga avuga ko bahuye n'ikibazo cy'umusaruro uruta kure uwo bari biteze banafitiye ibyangomwa by'imirima uzeramo yujuje ubuziranenge. Bakaba kandi baranashidikanyije ku buziranenge bw'umwe muri uyu musaruro.

    Yagize ati: 'Mu gihembwe cy'ihinga gishize twahuye n'ikibazo cy'umusaruro mwinshi tutadafiye isoko n'ibyangombwa byawo ariko rero umwe n'umwe unashindikanwaho ku buziranenge bwawo, tukaba twaragombaga kubanza kuwupimisha no kuwushakira isoko ari nayo mpamvu hari abatinze kwishyurwa nanubu, ariko turagenda tuwushakira isoko ari nako twishyura ku buryo ugera kuri 80% umaze kwishyurwa'.

    Ubundi Organic Chia Seed ihingwa na Akenes and Kernels Ltd cyangwa se abahinzi bakorana nayo ntigomba kujya mu murima watewe imiti yica udukoko cyangwa se wafumbijwe ifumbire mvaruganda mu gihe cy'imyaka itatu gishize. Hakoreshwa imborera gusa kandi bagahinga imbuto iva mu bigo byemewe kuyicuruza ku rwego mpuzamahanga (Certified Organic Chia Seeds) .

    Karamaga kandi avuga ko Akenes and Kernels Ltd ifite ikibazo cy'ibyangombwa bimwe na bimwe basabwa ku isoko mpuzamahanga aho baba bagomba kugira inyandiko ziherekeza ubusabe bwabo zivuye mu nzego za leta, ariko mu gihe gishize bakaba barabonye ibyangombwa by'ubuso buri munsi y'umusaruro wabonetse, iyi nayo ikaba yabarabebereye indi mbogamizi yo kubona uko bagurisha umusaruro wose wabonetse.

    Gusa bari gupima imirima y'abaturage bose uko bagize Koperative zihinga ku buryo umusaruro uzajya uza bazajya baba barawukurikiranye ingano n'ubuziranenge byawo, utibagiwe no gushyiraho ingano y'ubuso abashaka guhinga batajya munsi byibuze.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu Mapambano Nyilidandi Cyriaque avuga ko Organic Chia Seed yahinduye ubuzima bw'Abaturage kuko bayibonyemo amafaranga menshi yabafashije mu kwikenura, kwitabira ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza n'izindi gahunda za Leta zigamije kuzamura imibereho myiza n'ubukungu bw'abaturage.

    Ku kibazo cy'abaturage batarishyurwa, Visi Meya Mapambano avuga ko batakibona nk'ikibazo kiremereye kuko ubusanzwe Akenes and Kernels Ltd yagiye ikorana neza n'abaturage ndetse n'ubu igenda yishyura uko ibonye isoko ry'umusaruro yakiriye.

    Ku kibazo cy'ibyangombwa byemeza ko ubuso umusaruro wavuyemo bwari mu mirima yujuje ubuziranenge, byatumye Akenes and Kernels Ltd itabona ibyangombwa bihagije biyemerera kugurisha umusaruro wose yakiriye ku masoko mpuzamahanga, Visi Meya avuga ko ubusanzwe ibi byangombwa NAEB yashoboraga kubitanga bitiriwe binyura ku Karere ariko bagiye kureba icyo bakora ngo bafashe Akenes and Kernels Ltd .

    Yagize ati': ubundi ikibazo si ibyangombwa kuko na NAEB yari kubitanga bitiriwe binyura ku Karere, ariko rero ubu tugiye kureba ibyo basabwa tubafashe, uretse ko twanasabye inzego bireba ndetse bikaba biri no gukorwa, gushyiraho amabwiriza agenga iki gihingwa'(regulations).

    Visi Meya avuga kandi ko bafite ikizere ko hari abandi basabye kwinjira mu buhinzi bw'iki gihingwa, bityo abaturage bakaba babona n'ahandi bagurishaho umusaruro wabo atari Akenes and Kernels Ltdg usa.

    Ubuyobozi bwa Akenes and Kernels Ltd buvuga ko kuba hari abandi baba bashaka kuza ku isoko ari byiza kuko umusaruro ukenewe ku isi ari mwinshi. Gusa bagasaba ko Leta yashyiraho amabwiriza agenga ubuhinzi bw'iki gihingwa vuba kuko abaza batubahiriza ubuzirange bakwica isoko ry'u Rwanda n'abayihinga bahahingira ubusa babona amafaranga y'intica ntikize.

    N'ubwo mu nkingi ya gatatu ya gahunda ya Leta y'impinduramatwara mu buhinzi kuva muri 2018-2024 Leta iteganya korohereza abashoramali mu buhinzi ibafasha kubona ibyangombwa bibafasha kugeza ku isoko mpuzamahanga umusaruro utunganyijwe no kubona ibyangombwa mpuzamahanga byo kuwugeza ku masoko anyuranye, inzego zayo n'ibigo bifite aho bihurira n'ubuhinzi ndetse n'amasoko y'umusaruro wabwo ntiziragera ku rwego rw'ubwuzuzanye busesuye bubasha korohereza abashoramali babigana.

    Abashoramali baracyahura n'ikibazo cyo kusiragizwa batumwa inyandiko zisa n'izo batanze aho baraye bavuye! Utirengagije n'icyuho cya ruswa cyaturuka ku bakwitwikira aka kajagali.

    Muri iyi gahunda mpinduramatwara mu buhinzi kandi biteganyijwe ko bikwiye kugera muri 2024 ibikomoka ku buhinzi u Rwanda rugemura mu hanze byararwinjirije miliyoni 537 z'amadolari zivuye kuri 378, hagahangwa imirimo ifite aho ihurira n'ubuhinzi ibihumbi 360, ivuye ku bihumbi 60! Ukurikije uko Organic Chia Seed ikenewe ku isoko mpuzamahanga, mu gihe Leta n'inzego bireba bakongera imbaraga mu korohereza ishoramari mu gihingwa cya Organic Chia Seed bikaba byafasha cyane muri iki cyerekezo.

    Umuyobozi ushinzwe Imali n'Igenamigambi muri Akenes and Kernels Ltd, Yves Ndayisenga avuga ko kuva 2019 bamaze kohereza ku isoko mpuazamahanga umusaruro wa Organic Chia Seeds ungana na toni 240 ufite agaciro kari hagati ya miliyari 1 na miliyari 2.

    Mu bubiko kandi aho bakorera mu cyanya cy'inganda i Masoro bakaba bahafite undi musaruro ungana na toni 1500 barindiriye ibyangombwa byawo ngo nawo bawohereze ku isoko, ukaba ufite agaciro kari hagati ya miliyari 9 na miliyari 12. Mu bijyanye n'ubukungu bw'igihugu, uretse gutanga akazi, muri uyu mwaka wa 2022 gusa Akenes and Kernels Ltd imaze kwinjiza mu isanduka ya leta miliyoni zirenga 480 z'imisoro.

    Organic Chia Seed ikaba ari gihingwa cy'inyongeramirire! Muri 2018 ku isoko mpuzamahanga hagurishijwe Organic Chia Seed zifite agaciro ka miliyari 1100 z'amafaranga y'u Rwanda, bikaba biteganyijwe ko kugeza muri 2025 bizazamukaho hafi 22%! Ikaba ikunzwe mu bihugu by'Uburayi na Aziya kandi batayeza. Bayirya bayikozemo amavuta, cyangwa se bakarya imbuto zayo zisanzwe.

    Akenes and Kernels Ltd irateganya ko mu mpera z'uku kwezi kwa gatanu izaba yabonye ibyangombwa mpuzamanga biyemerera nayo kuyicuruza ku masoko mpuzamahanga, atari ukuyigemura gusa, ikaba yanayicuruza ku isoko ry'u Rwanda, abanyarwanda bakayihinga ariko banayirya nabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/chia-seeds-igihingwa-cyaturutse-amerika-y-amajyepfo-cyerera-amezi-atatu-ikilo

  • Abagize Shalom Family basuye banashyikiriza i… – #rwanda #RwOT

    Ku ya 15 Gicurasi 2022, ni bwo abagize umuryango wa Shalom Family ndetse n’inshuti zabo, basuye umuryango uvukamo uyu mwana wagize ubumuga nyuma y’igihe gito avutse, aho babashije gushyikiriza imfashanyo abo muri uyu muryango.

    Bwagwaneza Elisa (Keza) wasuwe, ni umwana w’imyaka 12 y’amavuko wo mu murenge wa Gisozi ho mu karere ka Gasabo, wagize ubumuga bukomatanye nyuma y’igihe gito akivuka, biturutse ku kunanirwa gukora kw’ingingo zimwe na zimwe mu gihe yari akivuka.

    Elisa ateruwe n’umubyeyi we

    Uyu mwana ukomoka mu muryango utishoboye, ntabasha kwicara ndetse ntabwo abasha kuvuga, ku buryo bitorohera umubyeyi we (nyina) kumurera wenyine kuko uwari umugabo we yamutanye abana mu bihe byashize. 

    Urubyiruko rwibumbiye mu muryango Shalom Family rwateranije inkunga, rubasha gusura uyu mwana ndetse n’imiryango we mu cyumweru gishize aho banamugeneye igare ry’abafite ubumuga, rizajya rimufasha mu ngendo.

    Igare ryatanzwe

    Uretse abasore, inkumi n’ababyeyi barenga 50 bagize uyu muryango, iki gikorwa cy’urukundo bakoze cyanitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe babo, barimo Uwimanzi Vanessa uheruka guhatana mu marushanwa ya Miss Rwanda 2022. Aba basuye uyu muryango, bawugeneye ibyo kurya bitandukanye, ibikoresho by’isuku, Igare ry’abafite ubumuga, amafaranga yo kwishyura inzu mu gihe cy’amezi atandatu n’ibindi.

    Muvunyi Bihozagara ‘Kibamba’ uyobora umuryango Shalom, mu kiganiro na InyaRwanda.com yasabye buri muntu ubifitiye ubushobozi n’ubushake kuzagira icyo afasha abagize umuryango wa Bagwaneza Elisa utorohewe no kurwaza umwana mu gihe uwureberera (nyina w’abana / Yankurije Vestine) adafite akazi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117298/abagize-shalom-family-basuye-banashyikiriza-inkunga-umuryango-wa-bagwaneza-elisa-wavukanye-117298.html

  • Phénéas Munyarugarama washakishwaga n’ubutabera byemejwe ko yapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro by’umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) byemeje urupfu rwa Phénéas Munyarugarama, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/pheneas-munyarugarama-washakishwaga-n-ubutabera-byemejwe-ko-yapfuye

  • Rubavu: Abanyeshuri bane b’abakobwa bari babuze babonetse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Kikundiro Mabule, yatangarije Kigali Today ko abanyeshuri b’abakobwa bane bari babuze ku ishuri bigaho (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-abanyeshuri-bane-b-abakobwa-bari-babuze-babonetse