Category: Uncategorized

  • Rihanna yibarutse umuhungu #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Rihanna ari mu byishimo we n’umukunzi we A$AP nyuma yo kwibaruka imfura yabo y’umuhungu.

    Ikinyamakuru Metro gitangaza ko Rihanna amaze icyumweru yibarutse kuko yabyaye tariki ya 13 Gicurasi 2022.

    Aba bombi bibarutse nyuma y’uko muri Mutarama 2022 bashyize hanze amafoto agaragaza ko atwite ndetse akuriwe.

    Ifoto yabo bari mu muhanda batembera bafatanye agatoki ku kandi, Rihanna yafunguye ikoti yari yambaye agaragaza inda akuriwe yatumye yigarurira imitwe y’inkuru hirya no hino ku Isi.

    Bibarutse imfura yabo nyuma y’uko bamenyanye muri 2012 ubwo A$AP yari mu bakoze ku ndirimbo ye ‘Cockiness’ gusa bivugwa ko batangiye gukundana muri Mutarama 2020.

    Rihanna na A$AP bibarutse imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rihanna-yibarutse-umuhungu

  • Finlande yatangaje ko itacyakiriye intwaro za Kirimbuzi za NATO kubuta bwayo #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'intebe w'igihugu cya Finlande, Sanna Marin, yatangarije ikinyamakuru cyo mu Butaliyani mu kiganiro cyasohotse ku wa kane ubwo yasuraga i Roma, mu ihuriro ry'umuryango w'abibumbye ko igihugu cyabo kitazemera ko NATO izana intwaro za kirimbuzi cyangwa se ibirindiro byayo byagirikare ku butaka bwayo.

    Minisitiri Marin yabitangarije itangazamakuru mu kigniro cyasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022 avuga ko ibikorwa nk'ibi bitari mu mishyikirano yo kuba umunyamuryango Helsinki(amurwa mukuru wa Finlande irimo).

    Ibiro bye byavuze ko Marin yabwiye ikinyamakuru Corriere della Sera ati: “Nta nyungu (muri NATO) yo gushyira intwaro za kirimbuzi cyangwa ibirindiro muri Finlande.”

    Marin, aru mu ruzinduko i Roma kugira ngo abonane na mugenzi we w'Ubutaliyani Mario Draghi, yavuze ko yizera ko iki kibazo cyakemuka binyuze mu biganiro.

    Ku wa Gatatu nibwo Finlande na Suwede byasabye kwinjira mu muryango wa NATO, muryango ugizwe n'abanyamuryango 30, icyemezo cyatewe n'Uburusiya bwateye Ukraine.

    Minisitiri w'intebe wa Suede ,Magdalena Andersson ,nawe yatangaje ko igihugu cye ko kidashaka ibirindiro bya NATO bihoraho cyangwa intwaro za kirimbuzi ku butaka bwacyo.

    Sorce:metro.us

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/finlande-yatangaje-ko-itacyakiriye-intwaro-za-kirimbuzi-za-nato-kubuta-bwayo

  • Mukansanga yongeye kwandika amateka muri ruhago..,Ari mu bagore bazasifura igikombe cy’Isi cy’abagabo #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere mu Gikombe cy’Isi cy’Abagabo hagiye gusifuramo abagore nyuma y’uko mu cy’Afurika cy’abagabo cyabereye muri Cameroon na cyo cyagaragayemo bwa mbere umugore akaba uyu Munyarwandakazi Mukansanga.

    Amakuru y’uko Mukansanaga Salima Rhadia azasifura mu gikombe cy’Isi cy’abagabo kizabera muri Qatar, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, ubwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yashyiraga hanze urutonde rw’Abasifuzi bazasifura igikombe cy’Isi.

    Uru rutonde ruriho 36 bo hagati ndetse na 69 bo ku rughande ndetse n’abandi 24 bazifashishwa mu gusesengura amashusho [ibizwi nka VAR].

    Muri aba bo hagati harimo ab’igitsinagore batatu barimo Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia, Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi ndetse n’Umufaransakazi Stephanie Frappart.

    Umuyobozi mukuru ushinzwe abasifuzi muri FIFA, Pierluigi Collina yavuze ko aba basifuzi batoranyijwe hagendewe k’ubunyamwuga bwabo ndetse n’uburyo bigaragaje muri uyu mwuga wo gusifura ku rwego rw’Isi.

    Mukansanga yabaye umugore wa mbere wasifuye mu Gikombe cya Afurika
    Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi
    Umufaransakazi Stephanie Frappart

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Mukansanga-yongeye-kwandika-amateka-muri-ruhago-Ari-mu-bagore-bazasifura-igikombe-cy-Isi-cy-abagabo

  • Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica umugore we batandukanye nyuma yo kubagabanya imitungo #rwanda #RwOT

    Ubu bwicanyi bwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 mu Kagari ka Katarara mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza.

    Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke kivuga ko aba bombi bari bamaze iminsi mu manza bikaba bikekwa ko uyu mugabo yivuganye umugore we witwa Niyonsaba nyuma y'uwanya muto bamaze kugabanywa imitungo.

    Iki kinyamakuru kivuga ko ubwo umuhesha w'inkiko witwa Runyambo Christian yari amaze kubagabanya imitungo ndetse amaze no gukora raporo y'uko iki gikorwa cyagenze, nibwo umugabo wa nyakwigendera yamusanze afite umuhoro aramutema ahita ahasiga ubuzima.

    Uyu mugabo yahitanye uwari umugore we bari barabyaranye abana batatu uretse ko bari bamaze igihe batabana kubwo kunanirwa kumvikana.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/nyanza-umugabo-arakekwaho-kwica-umugore-we-batandukanye-nyuma-yo-kubagabanya

  • Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwavuze ku gahimbazamusyi ka miliyoni 30 bategeye abakinnyi #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buvuga ko hari agahimbazamusyi bateguriye abakinnyi mu gihe baba begukanye igikombe cya shampiyona ariko akaba atari miliyoni 30 nk’uko bivugwa, ngo zishobora kurenga cyangwa zikajya munsi.

    Mu gihe habura imikino 3 ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-22 isozwe, Kiyovu Sports iheruka gutsinda APR FC bahanganiye igikombe, bayoboye urutonde aho ubu banganya amanota 60.

    Hamaze iminsi bivugwa ko Kiyovu Sports yashyiriweho miliyoni 30 mu gihe yaba itwaye igikombe cya shampiyona.

    Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yabwiye ISIMBI ko ayo mafaranga avugwa atari yo gusa ngo karahari kateguwe.

    Ati “Ntabwo twigeze tuvuga amafaranga, gashobora no kurenga, gashobora no kujya munsi ariko karateguwe gusa kugeza ubu ntawuzi ngo ni agahimbazamusyi kangahe.”

    Yakomeje avuga ko bataricarana n’abakinnyi n’abatoza ngo bababwire ayo bagenewe gusa ngo bateguriwe agahimbazamusyi gashimishije.

    Ati “Ntabwo turicarana n’abakinnyi n’abatoza ngo tubabwire tuzabaha aya, gusa kuba gahari ko karateguwe, twagiye twumva abantu bavuga ngo ni miliyoni 30, abandi ngo ni miliyoni 15, abandi ngo ni miliyoni mirongo, havugwa byinshi bitandukanye gusa kuba gahari byo karahari kandi gashimishije gusa ntabwo turanzura ayo tuzatanga.”

    Kiyovu Sports ikaba isigaje imikino 3 harimo uwo bazakiramo Etoile del’Est, basure Espoir FC ndetse inakire Marines FC, ni imikino yose isabwa gutsinda ndetse igatsinda ibitego byinshi.

    Kiyovu Sports yashyiriweho agahimbazamusyi gashimishije mu gihe yaba itwaye igikombe cya shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubuyobozi-bwa-kiyovu-sports-bwavuze-ku-gahimbazamusyi-ka-miliyoni-30-bategeye-abakinnyi

  • U Rwanda n’u Bwongereza bikomeje kunoza amasezerano yerekeranye n’abimukira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ari mu ruzinduko i Londres aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/u-rwanda-n-u-bwongereza-bikomeje-kunoza-amasezerano-yerekeranye-n-abimukira

  • Aho kuguharira nabivamo nkagenda – Casa Mbungo unahangayikishijwe na bamwe mu bakinnyi be #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo Andre avuga ko ahangayikishijwe no kuba nadafite bamwe mu bakinnyi be kubera ibibazo by’imvune ni mu gihe akiri mu marushanwa yaba igikombe cy’Amahoro ndetse na shampiyona.

    Ku munsi w’ejo yasezereye Police FC maze agera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 aho ategereje kumenya iyo bazahura hagati ya APR FC na Rayon Sports bari bukine uyu munsi.

    Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, yabajijwe ibijyanye n’ibijya bivugwa ko abatoza bajya baharirana imikino, avuga ko kuri we aho kugira ngo abikore gutoza yaba abiretse.

    Ati 'uko muri hano turaziranye wenda uretse abakiri bato barimo hano, hariho benshi bambonye ndimo gutoza muri SEC bakibaza ko ari ho nahereye ariko mbere yayo hari ahandi nanyuze, sinigeze mba muri ibyo bihe bituma ikipe indekera cyangwa nyirekera.'

    'Ikintu nkikora neza iyo kinaniye ndavuga ngo ni rwo rwego nari ngezemo reka nongere nihugure, nongere nige kugira ngo nshobore kubikora neza ariko mu buryo bwo kurekerana kuri njye we ntibishobora kubaho, nahitamo kubyihorera kuruta kujya mu marushanwa kimwe n’abandi bose.'

    Yakomeje avuga ko yaba shampiyona ndetse n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro biteguwe neza nubwo ahangayikishijwe n’abakinnyi be benshi bibasiwe n’imvune.

    Ati 'tuzakina shampiyona, mfite ikipe yanjye abakinnyi ni bake, amahitamo ni make, Sugira ntarakira, Sarpong afite ikibazo munsi y’ikirenge wareba ba Herve, wareba abakinnyi benshi barwaye, nzagerageza gukinisha abo mfite kandi twitware neza.'

    AS Kigali ifite abakinnyi benshi bafite ibibazo by’imvune ndetse bamaze igihe badakina barimo Rugwiro Herve, Biramahire Abeddy, Sugira Ernest hiyongereyemo na Michael Sarpong n’abandi.

    Rugwiro Herve (5) na Biramahire Abeddy (16) bamaze igihe bafite ikibazo cy’imvune

    Michael Sarpong yagize ikibazo munsi y’ikirenge

    Sugira Ernest na we ntarakira neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aho-kuguharira-nabivamo-nkagenda-casa-mbungo-uhangayikishijwe-na-bamwe-mu-bakinnyi-be

  • U Rwanda rufite ububiko bwa Gaz ishobora kumara iminsi 5 gusa #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe yavuze ko impamvu kugena ibiciro bya gaze byagoranye ari uko hari ububiko buto bwa Gaz bwabika iyamara iminsi itanu gusa mu Rwanda ariko kuri ubu hari intego yo kubaka ububiko bugari bwabika gaze igihe kirekire.

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2022,ubwo yari mu kiganiro n'Abanyamakuru kivuga uko ubukungu bw'u Rwanda buhagaze.

    Minisitiri Ngirente yavuze ko hari gahunda yo kongera ibigega byayo byakwifashishwa mu gihe rwaba rwatumije nyinshi, ibi bikaba ari n'urufunguzo rwo gukemura ikibazo cy'ibiciro bikiri hejuru.

    Yagize ati: 'Hari abashoramari turimo gukorana kugira ngo twihutishe gahunda yo kubaka ibigega byo kubikamo Gazi, burya iyo ibintu bihari ni bwo bigura makeya, ariko ubu ni nko kurangura ukaza ugurisha n'abaguzi udafite aho ubika'.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yavuze ko intego ari ukongera ububiko ku buryo hajya habikwa Gazi yamara amezi runaka nk'uko bikorwa kuri peteroli. Ibi bizajyana no gushyiraho amabwiriza agenga ubucuruzi bwa Gazi ku buryo bugira umurongo uhamye bugenderaho.

    Yavuze ko mu bihe byashize ibijyanye na Gazi bitari bifite amabwiriza; bwari ubucuruzi bukorwa bisanzwe bitandukanye n'uko nko kuri Peteroli, lisansi na mazutu hariho amabwiriza, ariko ibyo ngo byaterwaga n'uko Abanyarwanda mu bihe byashize batayikoreshaga cyane.

    Ati: 'Ariko muri gahunda ya NST1 twavuze ko tugiye kugabanya ikoreshwa ry'amakara tukazamura uburyo abaturage bagenda batera imbere bakoresha Gazi'.

    Avuga ko hakozwe ubukangurambaga ngo abantu bayikoreshe habaho kuyicuruza cyane ibikorwa remezo byifashishwa bitaratera imbere.

    Ati: 'Turimo kurwana no kugira ngo tubone aho dushobora kuyibika mu gihe twaba tuyizanye ari nyinshi. Igikomeye turimo gukora nka Leta ni uko uru rwego rwatera imbere, Gazi ikagira ububiko busobanutse, abacuruzi barimo bakamenyekana'.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard yaboneyeho kubwira Abanyarwanda ko iki kibazo cy'ibiciro bya Gazi Leta itakibagiwe, hari icyo irimo kugikoraho ku buryo mu gihe cy'amezi atandatu hari intambwe igaragara izaba yatewe mu gushyira ubu bucuruzi ku murongo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/u-rwanda-rufite-ububiko-bwa-gaz-ishobora-kumara-iminsi-5-gusa