Category: Uncategorized

  • Amwe mu mafoto ateye ubwuzu ushobora kuba utarabonye y’ubukwe bwa Bizimana Djihad – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri weekend ishize nibwo umukinnyi Bizimana Djihad yakoze ubukwe n'umukunzi we Dalida Isimbi.Ni ubukwe bwabanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Kane w'icyumweru gishize tariki ya 12 Gicurasi 2022 ibera Kigali ku Gisozi muri Heaven Garden.

    Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022 nibwo bakoze indi mihango y'ubukwe yari isigaye yabaye, ibera mu Karere ka Rubavu hafi n'ikiyaga cya Kivu.Twaguteguriye amwe mu mafoto ushobora kuba utarabonye y'ubukwe bwabo:

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-mafoto-ateye-ubwuzu-ushobora-kuba-utarabonye-yubukwe-bwa-bizimana-djihad/

  • Ibyo imbwa zakoreye uyu musore ntazabyibagirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yahuye n'uruva gusenya ,ubwo yari agiye gusura inshuti ye maze ageze iwabo w'inshuti ye imbwa imwirukankana ishaka kumurya bituma yurira urupangu.

    Uyu musore birashoboka ko yicuza kuba yarasuye inshuti bitewe n'uburyo yakiriwe nimbwa zirinda igipangu.Muri videwo yagiye ahagaragara, uyu musore yaragaye yurira igipangu kugirango yirinde n'imbwa ebyiri zashakaga kumurya.

    Uyu musore yagize ubwoba ariko akomeza kwihagararaho mu gihe izi mbwa zamutontomeraga zishaka kumufata amaguru.

    This is not funny 😐 😒 😑 🤣 pic.twitter.com/7ZCpahySL5

    — INCOGNITO 🌪 (@mantissa_d) May 16, 2022

    Source : https://yegob.rw/ibyo-imbwa-zakoreye-uyu-musore-ntazabyibagirwa/

  • Muhanga: Guverineri Kayitesi, yibukije abacuruzi ko gukorera mu mwanda bizabacaho abakiriya #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yagiranye n'abacuruzi bo mu mujyi wa Muhanga, mu nama yabahuje nyuma yo kwitabira gahunda y'Igitondo cy'Isuku kuri uyu wa 17 Gicurasi 2022, yabibukije ko gukorera ahantu hatari isuku bishobora kwirukana ababagana. Yasabye buri wese kwita ku Isuku aho akorera.

    Guverineri Kayitesi yagize ati' Nibyo turangije gukora isuku, si ngombwa ko mutegereza ko ubuyobozi buza kubahagarikira. Mushobora namwe ubwanyu kwikoresha kugirango mucururize ahantu heza. Twagiye tubona bimwe mu byo mucuruza birimo amasaka, ibishyimbo n'ibigori byari byaratangiye kumera, ariko uko mukorera ahantu hasa nabi niko bamwe mu baguzi banyu bazagenda babacikaho. Mukwiye rero kujya mukora aho mucururiza kandi uko wahakora siko umukozi wawe yahakora'.

    Igitondo cy'isuku cyakanguye bamwe, bongera guha isuku agaciro. Ariko barasabwa guhozaho.

    Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko bagiye gukomeza kugira uruhare mu bukangurambaga kugirango buri mucuruzi agire isuku bityo abaguzi batazigira ahandi ugasanga ntibifuza kuhaza kubera umwanda.

    Yagize ati' Tugiye gutangira kwigenzura nkuko dusanzwe tubikora kugirango n'aho bamwe muri twebwe bateshutse tubibutse ko hari inshingano zibareba zo kugira isuku mu iduka ndetse no hanze yaryo, kuko ushobora kubona abantu bagucikaho ukagirango ubaca amafaranga menshi kandi barimo guhunga umwanda ukikije aho ukorera'.

    Isuku ni isoko y'Ubuzima.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko kuva iyi gahunda y'igitondo cy'isuku yatangira, benshi mu baturage bo mu bice by'aka karere ngo bahinduye imyitwarire ndetse usanga babyukanye ingoga yo gukora isuku aho batuye, haba mu dusanteri tw'ubucuruzi n'ahandi hatandukanye, kandi ngo ubona bitangiye guhindura isura y'aho bakorera n'aho batuye.

    Agira ati' Umwanda aho uri uriranga ndetse n'isuku yakozwe neza igaragarira amaso, bityo rero ni ngombwa ko duhaguruka kugirango tubashe kuyitoza abakiri bato'. Akomeza avuga ko cyera wasanga abakubura imiharuro, ariko ko ubu isigaye hacye kuko mu mujyi usanga hatunganyijwe neza. Avuga ko nk'ubuyobozi bagiye kuzareba uko hajyaho ahantu hagenewe kujugunywa imyanda, bityo bikanorohera abakora Isuku.

    Mugabe Thadee, umwe mu bakorera mu isoko rya Nyabisindu avuga ko kuva iyi gahunda yatangira yo gukora isuku, ubona abantu bose bamaze kumenya ko isuku igira isoko, ndetse asaba ko bitabera mu gice cyo mu mujyi gusa, ko ahubwo byagezwa hose no mu bice by'icyaro kuko hari aho ugera ugasanga hari umwanda ukabije.

    Intara y'Amajyepfo, yashyizeho gahunda y' Igitondo cy'Isuku gikorwa buri wa kabiri w'cyumweru, aho usanga abaturage bo mirenge itandukanye by'umwihariko ahari udusantere tw'ubucuruzi cyangwa ahahurira abantu benshi, bifatanya n'ubuyobozi n'inzego zitandukanye mu gukora isuku, bagakubura abandi bagaharura ibyatsi mu nzira z'imigenderano n'aho abandi bagakubura mu masoko bacururizamo n'ahandi.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-guverineri-kayitesi-yibukije-abacuruzi-ko-gukorera-mu-mwanda-bizabacaho-abakiriya/

  • Bahagurukiye kugenzura ubuziranenge bw’inyama #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), kiratangaza ko hatangiye gahunda yo kureba uko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/bahagurukiye-kugenzura-ubuziranenge-bw-inyama

  • Ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ku Gikongoro yari 'Conflit de voisinage'-Bucyibaruta #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa karindwi w'urubanza rwa Laurent Bucyibaruta, ruri kubera mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa yavuze ko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro yari 'Conflit de voisinage' amakimbirane y'abaturanyi.

    Kuri uyu wa Kabiri urubanza rwakomeje, Urukiko rwumvise abatangabuhamya batandukanye bamwe bari mu Rwanda bakaba barasabwe n'ubushinjacyaha. Ubuhamya bwibanze ahanini ku bwicanyi bwakorewe i Kibeho hagati y'itariki ya 11 na 15 Mata 1994.

    Umutangabuhamya wa mbere afite imyaka  58 ni umugabo akaba umuhinzi, atuye ikibeho. Ubuhamya bwe bwibanze ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi i Kibeho hagati y'itariki ya 11 na 15 Mata 1994.

    Uyu mugabo yakatiwe na gacaca, ibyaha gacaca yamukurikiranyeho bifitanye isano n'ibyo Bucyibaruta ashinjwa. Yavuze ko yari azi Bucyibaruta mbere ya jenoside ari Prefet wa Gikongoro, i Nyarusovu aho Akarere ka Nyaruguru kubatse ngo niho Bucyibaruta yabaheraga amabwiriza.

    Mbere ya Genoside yakoze mu ruganda rw' icyayi rwa Mata, ari umusaruzi, umuyobozi w' uruganda rwa Mata yari Ndabarinze Juvenal, Innocent Bakundukize yari Agronome mu ruganda, nawe ari muri Dosiye ya Bucyibaruta.

    Yakomeje avuga ko Innocent Bakundukize muri 1993, Bucyibaruta yamukuye kubu agronome amugira Burugumesitiri wa komini Mubuga, ndetse ngo yabakoresheje inama i nyarusovu muri Nyaruguru, aho Bucyibaruta yamweretse abaturage ko ari we ugiye gusimbura Nyiridandi wari umaze kwicwa n'aba gendarme.

    'Mujye muvuga ko mutazi igihe byabereye'

    Avuga ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 40 bari bahungiye muri Kiliziya i Kibeho. Yavuze ko 'Bucyibaruta atwereka burugumesitiri mushya yatubwiye ko hari iperereza ry'abanyamahanga bagiye kuza babaza aho abantu babaga mu nzu zahiye bagiye, ati tujye tuvuga ko bahunze. Ati nibabaza ngo kuki mwe mutahunze? mujye muvuga ko mutazi igihe bagendeye.'

    Yakomeje avuga ko mu bitero abayobozi bakuru barimo uwitwa Runiga batabijyagamo ahubwo boherezaga abajandarume.

    Ati 'Twicaga abatutsi, abajandarume bavaga ku gikongoro kwa Bucyibaruta bafatanije n 'abapolisi ba komini nibo bari bashinzwe gahunda. Icyatumye tudasubira ku kazi ku ruganda, ni abatutsi bahungiye ku kiriziya, abaturage n'abajandarume boherejwe na Bucyibaruta babasangayo barabica.'

    'Barabeshya'

    Perezida w'Urukiko yasabye Bucyibaruta kugira icyo avuga ku buhamya bwatanzwe.

    Bucyibaruta ati 'Aho bavuze ko mu nama ya tariki 8 Mata bavuga ko navuze ko abatutsi batagomba kubaho, muri rwamiko mbibwira ba konseye iyo nama ntiyigeze ibaho. Tariki 11 Mata nari kigali, abavugaga ko bambonye ikibeho barabeshya sinaba ahantu habiri icyarimwe. Ikindi navuga hari uwavuze ko Charles Nyiridandi yishwe n'abajandarume, ni ubwa mbere nabyumva kuko ubund bizwi ko uwamwishe yahunze atanazwi[…]Hari uwavuze ko nyiridandi yishwe mbere y'igitero cya kibeho nyamara yishwe tariki 15 Gicurasi niyo tariki izwi uyu nawe yabeshye.'

    Uwavuze ko nababwiye ko abanyamahanga bazaza muri ankete nkababwira ko bagomba kubeshya, ibyo ntabyo nigeze mvuga ntawe nasabye kugira uko asubiza. Ahubwo silas nsanzabaganwa niwe wavuze ibyenda gusa nibi, menya ari we wasabye abaturage kubeshya. Ikindi nta Katerepurari nimwe nigeze nohereza yo gushyingura imirambo y'abari bishwe kuri kiliziya ya kibeho.'

    Ikindi nta nama nigeze nkora kubyo gutoza interahamwe ku ruganda rwa mata. Najyagayo nka prefet usuye uruganda nkaganira na Diregiteri tuvuga ibisanzwe, abahimba ibyo twavuganaga ntabwo nzi aho babikura.

    Ibyo gutoza interahamwe ntacyo navuga kuko sinari mpari, sinari mfite n' amakuru kuri byo, sinavuga ku bintu ntahagazeho. Birashoboka ko habaye ubushyamirane hagati y' abahutu n'abatutsi, abahutu ubwabo, cyangwa abatutsi ubwabo. Ibyo iyo byabagaho ubuyobozi busaba inzego zibanze kubunga, abatanogewe n'umwanzuro bakagana inkiko

    Yakomeje ati 'Nabwiwe ko hari ubushyamirane bwabaye hagati y'abahutu n'abatutsi, nasubije nkoresheje inyandiko nk'ubuyobozi. Nababwiraga ko niba batabashije kubikemura uruhande rutishimye rwagana inkiko.

    Ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, Bucyibaruta yavuze ko byari  'Conflit de voisinage'  Yakomeje ati 'Ibyo by' inzu bavuga zahiye ntabyo nzi ntacyo mvuga. Iby'uko nasabaga aba gendarme, gahunda yabo imenywa na komanda niwe umenya ibyo bakora.

    Kuba nabazwa ibyo bajygaa kuri 'terrain ' bagakora, ntaho bihuriye. Icyo komanda na prefet bakora baguma bavugana ariko prefet siwe uha amategeko aba gendarme bari mu butumwa bw'akazi.'

    Perezida yakomeje amubaza ukuntu tariki ya 8 muri ruramba, n'ahandi muri gikongoro jenocide yihuse kubera indege yaguye mu munsi umwe, n' intera iri hagati ya  kigali na Gikongoro.

    Ati 'Inama ya ruramba ya tariki ya 8 ntayo nari nigeze menya nabimenye nyuma ndetse na ba burugumesitiri twaratangaye ukuntu amakuru yihuse kugera ku baturage tutabizi, amakuru ubanza abaturage barayakuraha ahandi ariko si iwanjye[…]ibyabaga nanjye byarantunguraga. Hari ibyabaye muri paroisse ya mushubi tariki ya 8  aho padiri yavugaga ko akeneye ubufasha kuko yumvaga ari 'menace' mbwira burugumesitiri kumuzana ku gikongoro paroisse  ngo arindwe, kandi yararokotse.'

    Bucyibaruta yanyuzagamo agakwepa ibibazo yabazwaga na Perezida w'Urukiko rwa Rubanda.

    [email protected]

     

     

     

     

    The post Ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ku Gikongoro yari 'Conflit de voisinage'-Bucyibaruta appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/05/17/ubwicanyi-bwakorerwaga-abatutsi-ku-gikongoro-yari-conflit-de-voisinage-bucyibaruta/

  • Amafoto utabonye yaranze ubukwe bwa Djihad Bizimana #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya KMSK Deinze mu Bubiligi, Bizimana Djihad yakoze ubukwe n’umukunzi we Dalida Simbi.

    Ni ubukwe bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 12 Gicurasi 2022 ibera Kigali ku Gisozi muri Heaven Garden.

    Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022 nibwo bakoze indi mihango y’ubukwe yari isigaye yabaye, ibera mu Karere ka Rubavu hafi n’ikiyaga cya Kivu.

    Bubaye nyuma y’uko ubukwe bwe bwari bwasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus, bakaba bari bamaze imyaka 4 bakundana

    Tariki ya 15 Gicurasi 2021 nibwo imihango ya mbere y’ubu bukwe yabaye, ikaba yarabereye mu Bubiligi mu mujyi wa Anvers aho bose baba.

    Dalida Simbi na Djihad Bizimana basezeranye imbere y’idini ya Islam (Kufunga Ndoa) bizwi nka “Nikkah” mu rurimi rw’Icyarabu muri Gicurasi 2021.

    Mu ntangiriro za Werurwe 2021 nibwo Djihad Bizimana yashinze ivi hasi maze asaba Simbi kuzamubera umugore, undi arabyemera amwambika impeta ya fiançailles.

    Nyuma y’uko ababyeyi bamumuhaye, yaramuhoboye aramubwira ati “nubundi nari mbizi ntibakunyima”

    Bashimiye umubyeyi bamuha inshimbo izamusindagiza mu za bukuru

    Sinzi uwambitse, gusa bari baberewe

    Amureba mu maso maze aramubwira ngo “ni wowe byishimo byanjye, udahari mu mutima wanjye hataha umwijima”, na we ahita amwenyura ati “urakoze mugabo natoranyije mu bandi”

    Amwambika impeta amubwira nk’isezerano ry’uko bazatandukanywa n’urupfu

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Djihad Bizimana na Dalida Simbi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-utabonye-yaranze-ubukwe-bwa-djihad-bizimana