
Category: Uncategorized
-
Abantu benshi ntibazi kuvuga izina ryanjye uko riri – Kayirebwa Cécile #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuhanzi Kayirebwa Cécile uba mu Bubiligi, avuga ko abantu benshi batazi kuvuga izina rye uko riri, we akabyita gushyoma kuko barivuga barigoreka, ukaba nta (…) -
Zimbabwe irashaka kugurisha amahembe y’inzovu ya miliyoni 600 z’Amadolari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Igihugu cya Zimbabwe kirimo gusaba uburenganzira bwo kugurisha amahembe y’inzovu gifite mu bubiko bwacyo, afite agaciro k’abarirwa muri miliyoni 600 (…)
-
Abo mu Karere ka Ngoma bungutse indi kaminuza – #rwanda #RwOT
Ibi bije nyuma y'aho hasohokeye amatangazo asaba abanyeshuri kwiyandikisha muri kaminuza Gatulika y'u Rwanda mu ishami ryayo rya Ngoma.
Iyi kaminuza izakorera iruhande rw'ahahoze kaminuza ya Kibungo.
Umuyobozi wa kaminuza Gatulika y'u Rwanda, Dr Ntaganda Laurent, yabwiye IGIHE ko bagejejweho icyifuzo na Diyoseze ya Kibungo cyo kuhafungura ishami rya ryigisha amasomo ya 'Post graduate' bahitamo kurihatangiza.
Ati ' Twasabwe na Diyoseze ya Kibungo kujyanayo ishami kuko bashakaga ngo abapadiri babo bakomeze kwiga ( Post graduate) kuko kujya i Kigali ari kure, Musenyeri waho rero yadusabye ko twatangizayo ishami tubisabye muri HEC batubwira ko tutasabira abapadiri gusa ahubwo ngo twashyiramo n'abandi banyeshuri bisanzwe bituma duhitamo kwakira abanyeshuri bose.'
Dr Ntaganda yavuze ko ku ikubitiro bazakira abashaka kwiga icyiciro cya 'post graduate' gusa avuga ko batazakorera mu mashuri yahoze akorerwamo na UNIK, yavuze ko nibikomeza kugenda neza bazakomeza kwakira abanyeshuri benshi no mu yandi mashami mu gihe HEC yabibemerera.
Ati 'Ntabwo aritwe tubyiha abantu barasaba yabona (HEC) ko bikenewe ikaba yabibemerera, aka kanya sinabikwemerera ariko HEC nibitwemerera twabikora gusa ubu turayishimira ko yatwemereye gufungurayo ishami.'
Tariki ya 28 Nyakanga 2020 nibwo Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yahoze yitwa UNATEK yafunzwe burundu na Minisiteri y'Uburezi hashingiwe ku bibazo byayigaragaragamo birimo n'imyigishirize idahwitse.
Ibi byatumye bamwe mu baturage bari batuye hafi yaho bavuga ko basigaye mu gihombo kuko hari abari bafite inzu hafi aho zabuze abazikodesha, abari bafite ubucuruzi nabo barahomba kuko abenshi bagurirwaga n'abanyeshuri.
Kaminuza Gaturika y'u Rwanda isanzwe ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Gisagara ndetse n'ishami mu Karere ka Huye. Yatangiye gukora mu 2011/2012 ikaba imaze gutanga impamyabumenyi inshuro zirindwi.
Kaminuza Gatulika y'u Rwanda yafunguye ishami i NgomaSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abo-mu-karere-ka-ngoma-bungutse-indi-kaminuza
-
Clarisse Karasira yongeye kwibutsa iminsi ibura ngo yibaruke imfura ye #rwanda #RwOT
Kuwa 8 Gicurasi 2022, nibwo Clarisse Karasira yakorewe ibirori byo kwitegura imfura ye y'umuhungu bizwi nka (Baby Shower)
Kuva icyo gihe uyu muhanzikazi ntahwema kugaragaza imbamutima ze umunsi k'uwundi nk'umuntu ugiye kwitwa umubyeyi.

Icyo gihe Clarisse Karasira yavuze ko ari umugisha ukomeye kuba yitegura kwakira Igikomangoma umwuzukuru w'Imana ndetse n'Igihugu, aboneraho no gushimira umugabo we amwifuriza kurama kugirango akomeze abone ibyiza Imana yabateguriye.
Kuri iyi nshuro uyu muhanzikazi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yongeye kwibutsa ko hasigaye iminsi mike ngo yakire Umwuzukuru w'Imana n'Igihugu ndetse ko indirimbo yamuhimbiye yo habura amasaha make ngo igere hanze.

Mu butumwa yagize ati” Turabarira iminsi ku ntoki ngo tukwakire Gikomangoma,umwuzukuru w'Imana n'igihugu. Turabarira amasaha ku ntoki ngo indirimbo ihebuje wahimbiwe isakare muri rubanda.
-
#COVID19: Abantu icyenda banduye babonetse mu bipimo 5,866 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu icyenda banduye Covid-19, bakaba babonetse mu (…)
-
Uganda yatangaje igihe ingabo zayo zizavira muri Congo-Kinshasa #rwanda #RwOT
Ingabo za Uganda zizava ku butaka bwa DR Congo mu byumweru bibiri nk'uko bivugwa n'umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje kuri Twitter ko amasezerano y'amezi atandatu yo gufatanya kw'ingabo z'ibihugu byombi yiswe 'Operation Shujaa' azarangira mu byumweru bibiri.
Yanditse ati: 'Uretse mpawe andi mabwiriza avuye ku mugaba w'ikirenga b'ingabo, [naho ubundi] nzakura ingabo zacu muri DRC mu byumweru bibiri'.
Kuva mu mpera z'Ugushyingo(11) 2021, abasirikare barenga 1,500 ba Uganda boherejwe mu ntara ya Ituri gufatanya n'ingabo za DR Congo kurandura umutwe w'iterabwoba wa ADF.
Nubwo ibikorwa bya gisirikare by'izi ngabo byashegeshe uwo mutwe muri ako gace, wakomeje gukora ibitero bya hato na hato ku baturage, kugeza mu minsi ya vuba aha.

Nyuma gato atangaje biriya, Muhoozi yongeye yandika ko Operation Shujaa yakomeza andi mezi atandatu 'igihe ba Perezida Museveni na Tshisekedi bakwemeza kongera igihe'.
Gen Muhoozi azwiho gukoresha Twitter mu buryo butavugwaho rumwe, cyane cyane muri iki gihe bamwe bavuga ko yatangiye kwinjira muri politiki agamije gusimbura se [Yoweri Museveni] mu matora ya 2024.
Hagati muri 'Operation Shujaa' Muhoozi yagiye atangaza kuri Twitter ko ADF â” umutwe uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa Museveni â” ingabo z'ibihugu byombi zirimo kuwutsinda uruhenu.
Herekanywe amafoto bivugwa ko ari aya bamwe mu bakuriye abarwanyi b'uyu mutwe bishwe, hamwe n'abafatiwe mu mirwano ya gisirikare.
Abasesenguzi bo muri kariya gace ariko bavuga ko kurandura uwo mutwe washinze imizi mu bice bya Ituri bigoye kuko bamwe mu bawugize barimo n'abaturage basanzwe ba DR Congo.
@BBC
The post Uganda yatangaje igihe ingabo zayo zizavira muri Congo-Kinshasa appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/05/18/uganda-yatangaje-igihe-ingabo-zayo-zizavira-muri-congo-kinshasa/
-
Rwarutabura yakoze impanuka arara mu bitaro, abafana ba APR FC baramusura #rwanda #RwOT
Umufaana ukomeye cyane w’ikipe ya Rayon Sports, Rwarutabura yaraye ikoze impanuka ya moto yatumye arara mu bitaro, bamwe mu bafana ba APR FC bakaba ari bamwe mu bamusuye mu ba mbere ndetse bamuha ubufasha.
Uyu mufana ukomeye yakoze impanuka ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri ubwo yari agiye mu Nzove ku myitozo y’iyi kipe yitegura umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro bazakinamo na APR FC ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022.
Ubwo yari ageze mu muhanda w’igitaka werekeza ku kibuga cyo mu Nzove, moto yari ariho yagonganye n’indi maze aba ari we ukomereka ahita yihutanwa kwa muganga aho yajyanywe ku bitaro bya Nyarugenge akaba ari ho arwariye.
“Impanuka yayikoze ejo, yaraye mu bitaro abaganga bamwitaho. Uyu munsi nibwo bamunyuza mu cyuma, ubu urabona yoroherwa nta kibazo. Yari ageze muri wa muhanda w’igitaka wo mu Nzove moto yari ariho igongana n’indi aba ari we ukomereka.” Nkundamatch umurwaje aganira n’ikinyamakuru ISIMBI
Rwarutabura kandi akaba yaraye asuwe na bamwe mu bakunzi ba APR FC harimo inshuti ye Rujugiro ndetse bamuha n’ibahasha irimo amafaranga ashobora kwifashisha.
Yakoze impanuka arara mu bitaro
Bamwe mu bakunzi ba APR FC bamusuye -
áá¨á (ááá 120) â MaChelo (Part 120) â ERi-TV Drama Series, April 10, 2022 #rwanda #RwOT
ማጨሎ (ክፋል 120) â” MaChelo (Part 120) â” ERi-TV Drama Series, April 10, 2022
Follow us on facebook: https://www.facebook.com/DendenMedia/
Unauthorized distribution of ERi-TV content is strictly prohibited.
To watch previous episodes click here https://www.youtube.com/playlist?list=PLjrXQ8yRJDlyDquZEshtSd6a3gsg2H4wx
To subscribe to ERi-TV & DimTsi Hafash live streaming visit https://www.dendenmedia.com/
To access ERi-TV Official YouTube Chanel visit https://www.youtube.com/c/EriTVEritreaOfficial
To access DimTsi Hafash Official YouTube Chanel visit
https://www.youtube.com/channel/UCaAisiwRE5DyuCGe8k81T-Q/videosSource : https://hillywood.rw/?p=8269
-
Kenya:Umujyi wakiriye inama ikomeye uratabaza kubera ibura rikabije ry'udukingirizo #rwanda #RwOT
Umujyi wa Kisumu wibasiwe n'ibura ry'udukingirizo kuko utungana n'ibihumbi 5.000 twatanzwe na leta aritwo gusa turi muri iyi ntara yakiriye imwe mu nama nini, inama ya cyenda ya AfriCities yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gicurasi.
Kubera kubura k'udukingirizo abashaka kwirwanaho bari kwishyura byibuze idolari 1 ku gakingirizo kamwe mu iduka.
Abashyitsi n'abatembera basabwe kudategereza kubona agakingirizo k'ubuntu mu dutangwa na leta muri disipanseri ziri hirya no hino mu ntara.
Nubwo agakingirizo ari uburyo bwiza bwo kuringaniza imbyaro, burinda kandi ukambaye kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri uyu mujyi kabaye imbonekarimwe.
Abayobozi b'intara ya Kisumu n'abakinnyi bo mu rwego rw'ubuzima bemeje ko agakingirizo kabuze, basaba abashyitsi ndetse n'abenegihugu gufata ingamba zihamye zo kwirinda.
Bwana Erick Okioma,uyobora ishami rishinzwe kurwanya igituntu na virusi itera sida rya Nelson Mandela TB HIV Community Based Organisation muri Nyalenda,yinubira ko ikibazo cy'ibura ry'utu dukoresho gishobora gutuma abaturage benshi bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Bwana Okioma ati: 'Turi mu ntara zifite ubwandu buri hejuru bwa virusi itera SIDA mu gihugu bityo rero dukeneye kurindwa uko byagenda kose. Ubu buke bw'udukingirizo burashyira mu mazi abira amatsinda asanzwe afite intege nke.”
Uyu mugabo w'imyaka 58 azwi cyane ku izina rya 'Kisumu Condom Man' kubera ko yakwirakwije udukingirizo twinshi muri uyu mujyi.
Yizera ko ubu ari 'inzira yizewe yo guhangana n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakira, kwirinda virusi itera sida ndetse no gutwita inda zidateganijwe'.
Yavuze ko abashyitsi n'abagenzi bo muri uyu mujyi bagomba kugirwa inama yo kugura udukingirizo byanga bikunze.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima rusange n'isuku muri Kisumu, Dr Fred Oluoch, yatangarije Sunday Nation ko udukingirizo 5.000 gusa aritwo twatanzwe mu bice bitandukanye by'uyu mujyi kandi ngo utwinshi twatanzwe mu mashuri no muri za Kaminuza.
Icyakora yavuze ko udusigaye turashyirwa ahari kubera iyi nama hanyuma bategereze kugemurirwa utundi mu mpera z'uku kwezi.
Biteganijwe ko iyi nama y'iminsi 5 izinjiriza aka gace amamiliyaridi y'amashilingi uyu mujyi, kandi abakora akazi ko kwicuruza bakaba bashaka kurya kuri ayo mafaranga.
-
Biniam Girmay wakinnye Tour du Rwanda 2019 yakoze andi mateka atarakorwa n'umunyafurika mu gusiganwa ku magare #rwanda #RwOT
Umunya Eritrea,Biniam Girmay yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere w'umwirabura watwaye agace mu irushanwa rikuru, cyane ko mu mukino wo gusiganwa ku magare ku isi haba amarushanwa 3 gusa akinwa uduce 21 .
Biniam Girmay ukinira ikipe yo mu Bufaransa yitwa Intermarché-Wanty-Gobert Matériaux yegukanye intsinzi ye ya mbere mu irushanwa rikomeye ku isi, ubwo bakinaga agace ka 10 muri Giro d'Italia irushanwa ribera mu Butaliyani rikinwa n'abakinnyi b'intoranwa ku isi.
Iyi ntsinzi ni iya mbere ikomeye Afurika igize kuko muri aya marushanwa 3 akomeye ku isi ari ubwa mbere umunyafurika atsinze.
Uyu musore yatsinze igihangange Mathieu van der Poel (Alpecin-Fenix) gihagaze neza cyane mu mukino wo gusiganwa ku magare ku isi.
Biniam Girmay yatwaye agace ka 10 ka Giro d'Italia kavaga ahitwa Ancona kerekeza ahitwa Jesi ku ntera ya 195 km, aho yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 04 iminota 32 n'amasegonda 07.Akazi gakomeye kugira ngo Girmay atsinde, kakozwe na Domenico Pozzovivo w'inararibonye muri uyu mukino.
Inkuru ibabaje ariko,nyuma yo gutsinda Girmay byabaye ngombwa ko ajyanwa mu bitaro nyuma y'impanuka yakoze yishimira intsinzi akomereka ijisho ry'ibumoso azamutse kuri podium.
Igitangaje,iri niryo rushanwa rikuru rya Mbere uyu Girmay yitabiriye cyane ko atarakina ayandi arimo Tour de France na La Vuelta.
Ubwo yarushanwaga yerekeza ku murongo kugirango atsinde aka gace,kabuhariwe Van der Poel yamuzamuriye igikumwe mu rwego rwo kumwereka ko yishimiye intsinzi ye.
Nyuma yo gutsinda yagize ati “Ntabwo nabyizera. Ikipe yacu yayoboye irushanwa kuva ritangira. Nta magambo mfite navuga ku ikipe yanjye. Ndishimye rwose. Ntabwo wabyizera.
“Ikipe yose yagaruye abantu bose, ndetse n'abahatanye ku rutonde rusange [GC] nka Pozzovivo, Jan Hirt, Rein Taaramäe, abantu bose. Bakoze akazi gakomeye.
Ku iherezo, Pozzo yari atangaje. Yaje arambwira ngo” ngwino “muri metero 600 za nyuma.Yakoze neza rwose.
“Kuva natangirira Giro twabonye amahirwe yo gutsinda, kugira ngo tugere ku musaruro mwiza, ibi rero bikaba biri mu ntsinzi y'ikipe yacu, umuryango wanjye, abantu bose. Nishimiye rwose ibyo nakoze.”
Girmay w'umunya Eritrea, ufite imyaka 22,yaherukaga kwemeza isi yose ubwo yatwaraga irushanwa ry'umunsi umwe riri mu yakomeye ku isi rya Gent Wevelgem muri Werurwe.
Umunya Espagne, Juan Pedro Lopez yagumanye umwambaro wa Roza [Maglia roza] kuko ari ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange aho arusha amasegonda 12 umunya Portugal Joao Almeida ukinira UAE mu gihe uyu munsi nta cyigeze gihinduka ku rutonde rusange.
Abakinnyi barimo Romain Bardet,Tom Dumoulin,Richard Carapaz,Alejandro Valverde n'abandi bari mu bahabwa amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa ribanziriza andi 2 akomeye ku isi arimo Tour de France na La Vuelta.
Biniam watwaye agace ka 5 ka Tour du Rwanda 2019 i Musanze,yaherukaga gutangaza ko yinubira ko ariwe mukinnyi w'Umwirabura ugaragara mu marushanwa akomeye wenyine ndetse yemeza ko yifuza ko haba impinduka abanyafurika bakiyongera.


