Category: Uncategorized

  • 'Ntabwo nigeze ntekereza gusifura igikombe cy'isi cy'abagabo'-Salima Mukansanga mu byishimo #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Salima Mukansanga yashyizwe mu bagore 6 bazasifura imikino yo mu gikombe cy'isi mu mupira w'amaguru kizabera muri Qatar mu mpera z'uyu mwaka

    Nta mugore n'umwe urasifura hagati mu kibuga mugikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru mu bagabo ariko kuri iyi nshuro azaba ari ubwa mbere muri iri rushanwa rizaba mu kwezi kwa 11.

    Mw'ijwi ryyumvikanamwo ikiniga, Mukansanga yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: Byanshimishije cyane kuko ni icyizere Fifa yambonyemo, iranakingirira.

    “Ni ukuri ni iby'agaciro kuko ntabwo nabitekereza ko byaba, ariko n'uko babonye ko hari ubushobozi umuntu aba afite”.

    'Ntabwo nigeze ntekereza gusifura igikombe cy'abagabo'

    Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Mutarama 2022, ni bwo Mukansanga w'imyaka 33 yakoze amateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere wasifuye umukino wa CAN y'Abagabo muri iri rushanwa rikinwa kuva mu 1957 ari hagati mu kibuga.

    Mukansanga yayoboye umukino usoza iyo mu Itsinda B wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaoundé ubwo Zimbabwe yatsindaga Guinée ibitego 2-1.

    Ariko avuga ko mu ndoto ze atari yarigeze atekereza ko azasifura imikino y'abagbo nk'igikombe cy'isi.

    Ati: “Ntabwo nigeze ntekereza igikombe cy'isi cy'abagabro ariko bigaragara ko umuntu adakwiriye kurekera indoto ze ku kintu kimwe ahubwo yanatekereza n'ibindi birenze.

    “Kuko uyu munsi byose birashoboka, kandi byose n'impamo kandi byanabaye”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ntabwo-nigeze-ntekereza-gusifura-igikombe-cy-isi-cy-abagabo-salima-mukansanga

  • Leta z'Afurika ntizifite ubushobozi bwo guhangana n'izamuka ry'ibiciro ryakuruwe n'intambara ya Ukraine #rwanda #RwOT

    Ibiciro ku masoko mu Rwanda no mu karere bikomeje kuzamuka umunsi ku wundi ,ari nako bikomeza kugora umuguzi usanzwe utorohewe n'ubuzima kubera umushahara utajyanye n'igihe no kubura akazi kuri bamwe.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, abategetsi basobanura ko ingaruka z'ibitero by'u Burusiya kuri Ukraine bitazarangirira ku bindi bihugu ku isi gusa kuko no ku Rwanda izi ngaruka zizarugeraho.

    Ibi kandi bikajyana n'impungenge ku kwiyongera kw'inguzanyo leta yasobanuye ko zigomba gukurikiranirwa hafi ku bijyanye n'imyishyurire yayo,kandi ko hazakorwa ibishoboka byose ngo umuturage yoroherwe n'ibiciro biri kuzamuka umunsi ku munsi ku isoko.

    Ubusesenguzi bw'umunyamakuru Robert Mugabe bwo bwerekana ko nta gihugu na kimwe hano ku mugabane w'Afurika gishobora guhangana n'izamuka ry'ibiciro mu buryo ubwo aribwo bwose.

    Yagize ati ' Simbona uburyo Leta z'Afurika zahangana n'iri zamuka ry'ibiciro, kuko n'ubusanzwe ibi bihugu bisanzwe bitungwa n'inguzanyo z'amahanga kandi ugasanga zakirwa no ku zindi.'


    Mugabe yakomeje avuga ko kuba ibihugu bikomeye bisanzwe bitera inkunga afurika byarashyize imbaraga mu ntambara ya Ukraine n'Uburusiya , n'ikimenyetso cy'uko nta bwinyagamburiro buhari bwo gusohoka mu kaga k'ibiciro bihanitse kandi ko iyi ntambara izatinda bitandukanye n'uko abantu bari babyiteze.

    Guverineri Rwangombwa yavuze ko hakenewe gushakishwa isoko u Rwanda rwahahiramo ibicuruzwa bimwe na bimwe rwakuraga mu bihugu by'u Burusiya na Ukraine mu rwego rwo kwirinda ingaruka iyi ntambara yateza ku biciro ku isoko ry'u Rwanda.

    Banki Nkuru y'u Rwanda kandi yatangije ku mugaragaro urubuga rw'ikoranabuhanga yise GERERANYA ruzaba rukubiyemo amakuru kuri serivisi z'imari zitangwa n'ibigo bitandukanye mu rwego rwo gufasha abaguzi ba serivisi z'imari kugira amahitamo ahamye ya serivisi bifuza mu kigo babona ko gitanga serivisi neza ku kiguzi kibanogeye.

    Ntihazwi igihe ibiciro bizareka kuzamuka ku isoko kuko intambara ya Ukraine yakuruye iki kiza itararangira kandi ntigaragaza agacu ko guhagarara.

    Ku bakurikiranira hafi politiki y'Uburayi bemeza ko Afurika yatangira kwiga uburyo izabana n'ingaruka z'iyo ntambara.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/leta-z-afurika-ntizifite-ubushobozi-bwo-guhangana-n-izamuka-ry-ibiciro

  • “Gutitiriza usaba igitsina niba ari icyaha nta mugabo uzasigara”-Karegeya #rwanda #RwOT

    Impamvu ngo n'ukubera ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku gusaba cyangwa kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Icyemezo cy'urukiko kuri uyu musore kibajijweho na benshi cyane igitsina gabo ,byatumye benshi basubiza amaso inyuma bibuka ko ari umuco ubaranga gutera intambwe ya mbere usaba cyangwa winginga umukobwa werekejeho amarangamutima yawe.

    Ubusanzwe umugore afite imiterere imutegeka kurinda ko amarangamutima ye yajya ku karubanda(ahabona) mu gihe yaba yifuje uwo badahuje igitsina cyangwa amushakaho umubano runaka wihariye.

    Ibi bitandukanye kure n'imiterere y'abagabo, aho bo bibasaba kureba ikimero n'ubwiza by'inyuma gusa bikabakururira kwifuza uwo bareba yewe bagatera n'intambwe ya yo mbere gutangaza amarangamutima yabo, akemerwa cyangwa akangwa bitewe n'uko uwo basaba yabyakiriye.

    Uku bimeze rero ngo ntibyakabaye icyaha gifungirwa kuko n'abakobwa ubwabo barabizi ko umugabo wabifuje afite uburenganzira bwo kubasaba cyane kuko bo atari umuco wabo.

    Mu mboni y'umunyamakuru Karegeya Jean Baptiste,avuga ko niba umugabo azajya afungirwa ko yasabye umukobwa ishimishamubiri nk'uko bivugwa, buri mugabo wese ufite umubiri ukora neza azisanga muri gereza.

    Yagize ati 'Umukobwa yaremwe mu buryo arangaza umuhugu ,nawe akaba yamubenguka akabimubwira,gusa ku mukobwa birahabanye kuko we bimushiramo mu gihe yaba yakunze umuhungu.Rero simbona ikibazo mu kuba umuhungu yasaba umukobwa kwishimisha cyane ko ari naho hava kubana.'

    Karegeya akomeza avuga ko niba umuhungu agiye kuzajya afungirwa ko yaterese umukobwa, ubwo n'abagabo bazafungwa kuko nabo nibo bafata iya mbere baka abagore ibyishimo ku mubiri.

    Ibi bihabanye n'umuco wo kugira umuranga, kuko umugani w'ikinyarwanda ubushimangira neza.

    Karegeya yemera ko ubutabera bugomba gushishoza kuri iki kintu, kuko kuba wabona umukobwa ukamukunda ukamusaba ishimishamubiri bishoboka cyane kuko we aba afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa agahakana.

    Mu gihe byakomeza bitya, umusore wateye intambwe yo gutereta umukobwa akabifungirwa, bizasaba ko abakobwa aribo bazava ku izima bakajya batera intambwe yo kurambagiza (gutereta ) abahungu cyangwa igitsina gabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/gutitiriza-usaba-igitsina-niba-ari-icyaha-nta-mugabo-uzasigara-karegeya

  • APR FC yongeye kubabaza Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 mu mikino yombi.Ikibaza izahura n'ikipe AS Kigali yasezereye Police FC ibitego 3-2 mu mikino yombi.

    APR FC yari yakiriye uyu mukino wo kwishyura wa 1/2cy'igikombe cy'Amahoro kuri stade ya Kigali I Nyamirambo,yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 ihita iyisezerera cyane ko mu mukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0.

    Abakinnyi ba Rayon Sports batangiye umukino botsa igitutu izamu rya APR FC ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre ndetse byashobokaga ko Rudasingwa Prince afungura amazamu ku munota wa 2 ariko ntiyafunga neza umupira yari ahawe.

    Ku munota wa 7 w'umukino, Bizimana Yannick wa APR FC yagerageje gutera ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier awufata neza.

    Bidatinze ku munota wa 8,Nshuti Innocent yasigaranye n'umunyezamu wenyine ateye ishoti, Kwizera Olivier awufata neza abanje kuwuhoza.

    Ku munota wa 10 w'umukino,10' Nshuti Innocent yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC.

    Ni igitego yatsinze nyuma y'umupira wahanwe nyuma y'ikosa ritari ngombwa myugariro Iranzi Jean Claude yakoreye hafi y'urubuga rw'amahina.

    Uyu mupira watewe neza usanga Nshuti mu rubuga rw'amahina ari wenyine na we aterekaho umutwe, awuboneza mu rushundura.

    Ku munota wa 42 Rutahizamu wa Rayon Sports, Mussa Essenu,yakubiswe umugeri w'umutwe na Mugisha Bonheur hanyuma Umusifuzi Twagirumukiza Abdul Kharim ahita atanga penaliti.

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yinjije neza iyi penaliti kuko yayiteye ku ruhande rw'iburyo, umunyezamu Ishimwe Pierre yerekeza mu rw'ibumoso.

    Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 ndetse Rayon Sports ariyo ifite amahirwe yo gukomeza.

    APR FC yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ndetse ku munota wa 48' Nsabimana Aimable ayitsindira igitego cyiza ku ishoti rikomeye yateye mu izamu rya Rayon Sports ariko Kwizera Olivier ananirwa kuwukuramo.

    Nyuma y'iki gitego,abakinnyi ba Rayon Sports bakangutse ndetse batangiye gusatira cyane izamu rya APR FC ariko ab'inyuma b'iyi kipe y'ingabo bakomeza kubabera ibamba.

    Ku rundi ruhande niko umutoza wa Rayon Sports n'uwa APR FC bakomezaga kwinjiza mu kibuga ba rutahizamu ubona ko bose nta gahunda yo kugarira bafite.

    Ku munota wa 75,Ishimwe Anicet wa APR FC yazamukanye umupira ageze inyuma y'urubuga rw'amahina atera ishoti rikomeye,Kwizera Olivier awushyira muri koloneri.

    Ku munota wa 77,Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, yinjije abakinnyi batatu barimo,Ishimwe Kevin Kwizera Pierrot na Sanogo Souleymane mu rwego rwo kugerageza amahirwe ya nyuma.

    Ku munota wa 85 Rayon Sports yabuze amahirwe yabazwe yabaye aya nyuma, ubwo Ishimwe Kevin azamukanye umupira acenga myugariro wa APR FC, Nsabimana Aimable, atera umupira ukomeye ariko ugarurwa umutambiko w'izamu.

    Iminota 90 yagenewe umukino yarangiye hanyuma umusifuzi yongeraho iminota itanu yaranzwe no kwitwara nabi kwa Rayon Sports byanarangiye isezerewe.

    Imyaka 3 irihiritse Rayon sport itazi gutsinda APR FC uko bimera kuko Adil Mohamed amaze kuyoreka cyane kuko ntiramutsinda na gato,byanatumye nyuma y'uyu mukino yishima hejuru abafana ba Rayon Sports abasanze aho bari.

    Mu mikino 6 bamaze gukina,APR yatsinze inshuro 4,banganya 2.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    APR FC XI: Ishimwe Pierre (GK), Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain Bacca na Bizimana Yannick.

    Rayon Sports XI: Kwizera Olivier (GK), Nizigiyimana Abdul Karim 'Mackenzie', Iranzi Jean Claude, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Mugisha François Master, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Mael Ndindjek, Moussa Essenu na Rudasingwa Prince.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yongeye-kubabaza-rayon-sports-igera-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy

  • Baraza vuba: Ubwiza bw'inzu zizatuzwamo abimukira bo mu Bwongereza (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kuwa 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y'imyaka itanu agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse mu Bwongereza binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n'amategeko.

    Aya masezerano agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n'abagaragaza ubushake bwo kurugumamo bafashwa kuhakomereza ubuzima.

    Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n'Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'uburezi mu mashuri yisumbuye, ay'imyuga ndetse n'andi mahugurwa mu masomo y'ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

    Bazaza vuba

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko amakuru yibanze ahari ari uko abimukira ba mbere bazaza vuba ariko yemeza ko icyemezo nta kuka ku gihe bazazira kizafatwa n'u Bwongereza.

    Ati 'Ubu dutegereje ko abimukira ba mbere bashobora kuza vuba ariko ntabwo dushobora kuvuga ngo nitwe tuzi igihe bazazira kuko sitwe tubohereza, igihugu kibafite aricyo cy'u Bwongereza nicyo kizi umubare wa mbere w'abantu bazaza n'igihe baba biteguye kubohereza.'

    Yakomeje avuga ko ku ruhande rw'u Rwanda bamaze gutegura ibisabwa byose.

    Ati 'Icyiza ni uko twe mu Rwanda rwiteguye. Uyu munsi ndagira ngo mbare impungenge z'uko niyo batubwira ngo haje 500 ba mbere, abo twabakira ariko nk'uko mubizi bazagenda baza mu byiciro kandi nta gutungurana kuzabamo.'

    Mukuralinda yavuze ko izi nzu zamaze gutegurwa zizakira izi mpunzi n'abimukira mu gihe hagisuzumwa ibibazo byabo ariko nyuma ababishaka bahisemo kuba mu Rwanda bakajya guturana n'abandi baturage bisanzwe.

    Kugeza ubu u Rwanda rwatangiye kwitegura kwakira aba bimukira ndetse amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko mu Mujyi wa Kigali hamaze gutegurwa inzu eshanu zujuje ibisaba zizabakira.

    Zimwe mu nzu zizakira aba bimukira harimo Hope House ni inzu iherereye mu Karere mu Murenge wa Kinyinya. Iyi nzu ifitwe mu nshingano n'Umuryango w'abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) yahoze yifashishwa mu bikorwa byo gucumbikira abanyeshuri barokotse batagira imiryango.

    Kuri ubu yamaze gutunganywa neza kugira ngo izabashe kwakira aba bimukira. Biteganyijwe ko iyi nzu izacumbikira abantu 100 ndetse bakazajya bahabwa ifunguro rya mu gitondo, irya saa Sita n'irya nijoro.

    Kimwe n'abandi, abimukira n'impunzi bazacumbikirwa muri iyi nzu bazaba bafite uburenganzira bwo gusohoka no kwinjira igihe babishakiye.

    Muri iyi nzu kandi hari gushyirwamo ibikorwaremezo bizafasha abazayituzwamo kwidagadura. Muri ibi harimo ikibuga gito cy'umupira w'amaguru, icya Volleyball ndetse n'icya Basketball.

    Dufite ubushobozi bwo kwakira abantu 100 ariko nk'uko twabibabwiye muri gahunda ya Hope House tuzagura bitari ku ntego yo kwakira bano gusa ahubwo n'abandi ku buryo nibura muri gahunda yacu mu gihe inkunga yaba yabonetse twakongeramo n'izindi nyubako.

    Indi nyubako izakira aba bimukira ni iyitwa 'Desire Resort Hotel' iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo. Ifite ibyumba 72 abazayicumbikirwamo bazajya bahabwa ifunguro rya mu gitondo, saa Sita na ni mugoroba ndetse abazi koga bahawe na Piscine.

    Ahandi hazacumbikirwa aba bimukira n'impunzi baturutse mu Bwongereza ni muri 'Hallmark residences', igizwe n'inzu 30 zose zigizwe n'ibyumba 102. Kimwe n'abazacumbikirwa muri Hope House na Desire Resort Hotel, abazaba aha nabo bazajya bagaburirwa ndetse bahabwe n'uburyo bubafasha kwidagadura.

    Kuwa 18 Gicurasi 2022 nibwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel bigamije kunoza ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda yo guhererekanya abimukira.

    Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane bombi bari bugirire uruzinduko i Genève mu Busuwisi rugamije gusobanurira neza imwe mu miryango itarumva iyi gahunda n'ubufatanye bw'ibihugu byombi.

    Hallmark residences

    Izi nzu za Hallmark residences ziherereye ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali

    Hallmark residences ni zimwe mu nzu zizakira abimukira bo mu Bwongereza

    Ahakirirwa abagana Hallmark residences ni uko hameze

    Hari na piscine izajya ikoreshwa n'aba bimukira

    Izi nzu zubatse mu buryo bugezweho

    Desire Resort Hotel

    Zubatse mu buryo bugezweho

    Zifite ubwogero n'ubwiherero byo mu nzu

    Hope House

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bashobora-kuza-muri-uku-kwezi-ubwiza-bw-inzu-zizakira-abimukira-bo-mu

  • Abanyeshuri 400 basoje amasomo y'ubukerarugendo muri Kaminuza ya Cornell – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yatangijwe igamije guhugura abanyeshuri banyuranye bakora mu bukerarugendo, cyangwa bifuza kubukora kinyamwuga, binyuze mu kubigisha ndetse no kubaha ubumenyi bukenewe mu kunoza iterambere ry'urwo rwego cyane ko u Rwanda rwifuza kurushingiraho mu iterambere ryarwo.

    Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwakire inama ikomeye izahuza Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango w'Ibihugu bivuga ururimi rw'Icyongereza, CHOGM, Kaminuza ya Cornell yasohoye icyiciro cya gatanu cy'abanyeshuri 400 biteguye guhangana ku isoko ry'umurimo nubwo muri bo hari abasanzwe bakora muri hoteli.

    Umuhango wo ku bashyikiriza impamyabushobozi wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2022, ubera muri Kigali Serena Hotel witabirwa n'abarimo Umuyobozi Mukuru w'Ishuri rikuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, Dr. Sylvie Mucyo, Umuyobozi ushinzwe Imibereho y'Abanyeshuri muri 'Cornell Institute of Food and Beverage Management', Alex M. Susskind, Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka n'abandi batandukanye.

    Aba banyeshuri bamaze amezi agera ku 10 biga amasomo y'ubukerararugendo mu ngeri zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse bahabwaga n'imikoro bagakorana n'abandi bagenzi babo bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa hari n'igihe abahanga baturutse muri iyi Kaminuza bazaga mu Rwanda.

    Abanyeshuri bagaragaza ko kwiga muri porogaramu za Kaminuza ya Cornell bizashyira ishyiga ry'inyuma ku bukerarugendo bw'u Rwanda, ndetse bikazamura urwego rw'itangwa rya serivisi.

    Wibabara La Reine yagize ati 'Kimwe mu bintu nigiyemo ni ugutanga serivisi nziza ku bakiliya kandi no guhuza inshingano zo kwakira abantu no gukorera hamwe na bagenzi banjye. Kimwe mu bikunze kutugora ni ugukorera hamwe nk'ikipe kandi ari ingenzi.'

    Munyengabe Ingabire Nicole wanyuze mu byiciro byabanje yagarageje ko batiga gusa ngo babone impapuro cyangwa impamyabushobozi, ahubwo bahakura ubumenyi bwisumbuye bubafasha kwitwara neza mu kazi kabo.

    Ati 'Kuba dufite iyi gahunda dufite amahirwe akomeye, ntabwo uyu munsi bivuze kubona impamyabumenyi gusa ahubwo bivuze ko twabonye ubumenyi kandi buzadufasha muri byinshi.'

    Mu ijambo ry'Umuyobozi wa MasterCard Foundations mu Rwanda, Rica Rwigamba, yashimye cyane umusanzu wa porogaramu Hanga Ahazaza mu guteza imbere urubyiruko.

    Yashimiye ubufatanye bw'iyi Kaminuza mu guteza imbere ibirebana n'amahoteli n'ubukerarugendo, asaba abarangije gukomeza guhesha ishema igihugu batanga serivisi zinoze nk'uko babyigishijwe.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yagaragaje ko ubukerarugendo buri gushyirwamo imbaraga hagamijwe guhindura imikorere.

    Yavuze ko nubwo Covid-19 yagize ingaruka zikomeye ku bukerarugendo bw'u Rwanda, binyuze mu ngamba zigenda zifatwa zirimo no guhugura ababukora, bizeyeoguhindura isura yabwo mu gihe gito kiri imbere.

    Kugeza ubu hifuzwa ko u Rwanda ruzagira ubukerarugendo bwo muri za parike, ubukerarugendo bwibanda ku kwakira inama mpuzamahanga n'ibikorwa bitandukanye nk'imikino yo ku rwego mpuzamahaga kandi bijyana n'imitangire inoze ya serivisi.

    Biteganyijwe ko binyuze mu mikoranire ya MasterCard Foundations na Kaminuza ya Cornell muri gahunda ya Hanga Ahazaza, urubyiruko rugera ku bihumbi 30 ruzahabwa ubumenyi mu birebana n'ubukerarugendo ndetse rukanahabwa impamyabushobozi zo ku rwego mpuzamahanga.

    Umuyobozi wa MasterCard Foundations mu Rwanda, Rica Rwigamba, yashimye cyane umusanzu wa porogaramu Hanga Ahazaza mu guteza imbere urubyiruko

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yagaragaje ko ubukerarugendo buri gushyirwamo imbaraga hagamijwe guhindura imikorere

    Umuyobozi ushinzwe Imibereho y'Abanyeshuri muri 'Cornell Institute of Food and Beverage Management', Alex M. Susskind, yitabiriye iki gikorwa

    Munyengabe Ingabire Nicole wanyuze mu byiciro byabanje yagarageje ko batiga gusa ngo babone impapuro cyangwa impamyabushobozi, ahubwo bahakura ubumenyi bwisumbuye bubafasha kwitwara neza mu kazi kabo

    Abanyeshuri 400 basoje amasomo y’ubukerarugendo binjiye ku isoko ry’umurimo mu Rwanda

    Byari ibyishimo ku banyeshuri basoje amasomo yabo

    Abanyeshuri bashyikirijwe impamyabumenyi zabo

    Amafoto: Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-400-basoje-amasomo-y-ubukerarugendo-muri-kaminuza-ya-cornell

  • Reba imodoka yegukanye igihembo cy'umwaka nk'ibereye abagore(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye i Paris mu Bufaransa aho bagendera ku buryo ikoze, itatse ndetse n'uburyo yoroheye ab'igitsinagore kuyitwara n'uburyo ikomeye, umutekano wayo ndetse n'igiciro.

    Peugeot 308 yatsindiye igihembo cy'uyu mwaka aho yari ihanganye n'izindi modoka 65.

    Umuyobozi mukuru wa Peugeot Linda Jackson wakiriye iki gihembo mu Bufaransa, yashimiye aba Banyamakuru bashimye iyi modoka y'uru ruganda.

    Yagize ati 'Iki gihembo ni ishema ry'ikirenga ku bakozi bose ba Peugeot. Byahoze mu nzozi zanjye ko abagore bagira uruhare rukomeye mu ruganda rwacu. Kubera iki gihembo, twizeye ko tugiye kugira icyerekezo kiza.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/reba-imodoka-yegukanye-igihembo-cy-umwaka-nk-ibereye-abagore-amafoto

  • Umusifuzi mpuzamahanga w'umunyarwandakazi, Mukasanga Salima Rhadia ku rutonde rw'abazasifura mu gikombe cy'Isi 2022 #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 19 Gicurasi 2022 nibwo impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, yatangaje bamwe mu basifuzi bazasifura imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi 2022.

    Muri urwo rutonde rwatangajwe, hagaragayeho umusifuzi mpuzamahanga w'umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia usanzwe asifura mu kibuga Hagati.

    Mukansanga akaba yatangajwe ku bazayobora iyi mikino izaba mu mpera z'uyu mwaka, aha kandi ari kumwe n'abandi basifuzi ba b'abagore barimo umuyapanikazi Yamashita Yoshimi ndetse n'umufaransakazi Stephanie Frappart.

    Urutonde rw'abasifuzi b'ababagore bazayobora imikino y'igikombe cy'Isi igaragaraho abandi bane, bose hamwe bakaba ari abagore 6.

    Si ubwambere Mukansanga agiye kuyobora imikino y'Abagabo kuko mu gikombe cy'Afurika giheruka nabwo yari ku rutonde ndetse anayobora imikino y'abagabo ari mu kibuga hagati.

    Uyu musifuzi umaze kwamamara cyane, yanasifuye igikombe cy'Isi cy'abagore bari munsi y'imyaka 20, ni imikino  yabereye mu gihugu cy'u Bufaransa mu mwaka wa 2018.

    Imikino y'igikombe cy'Isi mu mu bagabo izaba guhera tariki ya 21 Ugushyingo kugeza ku ya 18 Ukuboza 2022 kikazabera muri Qatar.

    The post Umusifuzi mpuzamahanga w'umunyarwandakazi, Mukasanga Salima Rhadia ku rutonde rw'abazasifura mu gikombe cy'Isi 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umusifuzi-mpuzamahanga-wumunyarwandakazi-mukasanga-salima-rhadia-ku-rutonde-rwabazasifura-mu-gikombe-cyisi-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umusifuzi-mpuzamahanga-wumunyarwandakazi-mukasanga-salima-rhadia-ku-rutonde-rwabazasifura-mu-gikombe-cyisi-2022

  • Paris: Uwari umuyobozi wa ADEPR yabajijwe niba yemera ko mu Rwanda habaye Jenoside abanza kujijinganya #rwanda #RwOT

    Umwe mu bahoze ari abayobozi b'Itorero ADEPR muri Perefegitura ya Gikongoro watanze ubuhamya mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta, ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo, yabajijwe niba yemera ko mu Rwanda habaye jenoside abanza kujijinganya.

    Mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Kane urubanza rwa Laurent Bucyibaruta rwakomeje, humvwa abatangabuhamya batandukanye barimo n'umupasiteri w'imyaka 68 y'amavukowatumijwe n'uruhande rwa Laurent Bucyibaruta.

    Uyu mugabo atuye mu Bwongereza yabwiye urukiko ko mu 1994 yari mu bayobozi b'itorero ADEPR muri Perefegitura ya Gikongoro.

    Urukiko rwamusabye kuvuga ibyo azi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi ati mu by'ukuri sinzi icyo navuga n'icyo nareka mwebwe nimumbwire ibyo mushaka ko mvuga. Perezida w'urukiko ati 'tubwire ibyo uzi byabaye igihe mu Rwanda habaga jenoside'.

    Uwo mutangabuhamya yavuze ko habaye ibibazo by'umutekano muke muri rusange muri Gikongoro kandi ko nk'umwe mu bayobozi b'itorero bagerageje gushakira ubufasha abahungaga. Yabwiye urukiko ko mu bo yakijije abicanyi harimo n'umutangabuhamya urukiko rwari rumaze gutega amatwi.

    Perezida w'urukiko yahise asaba wa mutangabuhamya kugaruka akavuga koko niba ibyo uwo mutangabuhamya yari avuze koko aribyo. Ati 'Bimwe ni byo ariko ibindi aravangavanga.''

    They Were Neighborhood Disputes â€

             Laurent Bucyibaruta 

    Uyu mutangabuhamya ahubwo yahise abwira urukiko ati 'uyu mugabo murimo kumva ahubwo ndagirango mbamenyeshe ko yakatiwe n'inkiko gacaca mu Rwanda kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi.'

    Perezida w'urukiko yabajije uwo mutangabuhamya wahoze mu buyobozi bwa ADEPR  niba azi ko yakatiwe n'inkiko gacaca mu Rwanda.

    Mu ijwi ryumvikana mo gutangara cyane ati 'Ndababwiza ukuri ni ubwa mbere ibyo bintu mbyumvise ntabyo nari nzi.'Yongeyeho ko ndetse yiteguye no gusubira mu Rwanda ngo byaba ngombwa bakamucira urubanza.

    Uyu mutangabuhamya kandi yabajijwe n'urukiko niba yari azi Bucyibaruta n'icyo yamuvugaho. Ati 'Nari muzi kandi yari umuntu mwiza cyane.'

    Urukiko rumubajije niba yaba yarigeze ajya mu nama ya Yohani Kambanda wari minisitiri w'intebe wa guverinoma y'abatabazi, yabaye tariki 30/4/94 asubiza ko yayigiyemo kuko  ngo yumvaga ashaka kureba minisitiri w'intebe no kumva ikivugwa Ku bijyanye n'umutekano.

    Uruhande rw'ubushinjacyaha rumubajije niba yemera ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe abatutsi, nyuma yo kujijinganya ati 'yego yarabaye.'

    Uyu mutangabuhamya yabanje kwanga kuvuga mu kinyarwanda yavugaga icyongereza bagasemura ibyo avuze ariko bigeze hagati akoresha ikinyarwanda.

    Nyuma yo kumva uyu mutangabuhamya iburanisha rirasubitswe rikazasubukurwa ejo kuwa gatanu hakomeza gutangwa ubuhamya bufitanye isano n'ubwicanyi bwakorewe ku ishuri ry'imyuga rya Murambi ETO Murambi no kuri bariyeri zitandukanye zari hafi yaryo.

    [email protected]

    The post Paris: Uwari umuyobozi wa ADEPR yabajijwe niba yemera ko mu Rwanda habaye Jenoside abanza kujijinganya appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/05/19/paris-uwari-umuyobozi-wa-adepr-yabajijwe-niba-yemera-ko-mu-rwanda-habaye-jenoside-abanza-kujijinganya/