
Category: Uncategorized
-
Bugesera: Umuturage yakoze umuhanda wa kaburimbo abera ugero abandi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuturage wo mu mudugudu wa Rugarama II mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, arangije gukora umuhanda wa kaburimbo ureshya na metero 500 (1/2 cya (…) -
Umunyamakuru Byansi Baker Samuel yasezeranye… – #rwanda #RwOT
Byansi Baker ni izina rikomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda mu by’umwihariko mu nkuru zicukumbuye. Akora kuri Royal Fm mu kiganiro Face of Nation kibanda ku makuru acukumbuye nk’umwihariko w’uyu munyamakuru ari na byo yaminujemo muri Kaminuza. Ubu, yateye intambwe ikomeye mu buzima bwe yo kuva mu buseribateri aho yamaze kwemererwa n’amategeko ya Leta y’u Rwanda kubana na Jocelyne nk’umugabo n’umugore.
Ejo kuwa Kane tariki 19/05/2022 ahagana saa munani z’amanywa ni bwo Baker Byansi n’umukunzi we Jocelyne Uwase basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Karere ka Bugesera uyoborwa na Meya w’aka Karere Bwana Mutabazi Richard. Tariki 18/06/2022 ni bwo aba bombi bazakora indi mihango y’ubukwe bwabo, ubundi bibanire iteka nk’uko babyiyemeje.
![]()
Byansi Baker yemeye kuba umugabo wa Jocelyne
Tariki 12 Gashyantare 2022 ni bwo Byansi Baker yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Jocelyne mu birori bibereye ijisho byabereye mu Mujyi wa Kigali mu Ubumwe Grande Hotel. Ibi birori byitabiriwe n’inshuti zabo za hafi zirimo n’ab’amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Mike Karangwa na Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports. Byansi Baker yambitse impeta umukunzi we nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakundana.
Imyiteguro y’ubukwe bwa Byansi Baker yatumye afata akaruhuko mu gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’uko bisanzwe. Byansi ukoresha cyane Twitter akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 30, yabwiye InyaRwanda.com ko igihe kinini imbuga nkoranyambaga zitwara abantu umwanya munini kandi haba hari n’izindi nshingano zibareba. Ati “Nashatse kuruhuka kugira ngo mbitegure neza (ubukwe). Social media, sometimes idutwara umwanya munini kandi hari n’ibindi bitureba nk'inshingano”.
![]()
Ni umunsi w’ibyishimo utazibagirana mu buzima bwabo
Tariki 17/02/ 2022 ni bwo Byansi Baker yatangaje ko afite inkuru ‘yijimwe’ itarigeze ivugwa ku irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda). Yavuze ko igihugu n'Isi bikwiye kumenya iyo nkuru, yongeraho ko abantu benshi batazayizera. Uyu munyamakuru yasabye abakobwa bitabiriye 'Boot Camp' muri Miss Rwanda gutinyuka bakavuga ukuri babonye/bazi. Byansi aherutse kubwira InyaRwanda ko mu 2023 yari kuzafata umukobwa akamujyana muri Miss Rwanda nk’Intasi ye.
Nyuma y’amezi abiri atangaje icyo yise ‘Untold Story’, ni bwo ‘Prince Kid’ wateguraga Miss Rwanda yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho icyaha cyo gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abakobwa bitabiriye iri rushanwa. Kuri ubu Prince Kid afungiye i Mageragere nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha bibiri akurikiranyweho ari byo ‘Gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina’.
INDI NKURU WASOMA: Umunyamakuru Baker Samuel agiye kurushinga na Jocelyne yambitse impeta mu birori byitabiriwe n'abarimo Sadate na Mike Karangwa-AMAFOTO
![]()
Jocelyne yemeye kuba umugore wa Byansi Baker
![]()
Meya wa Bugesera, Richard Mutabazi ni we wasezeranije Byansi Baker na Jocelyne
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Umuhango wo gusezerana kwa Byansi Baker na Jocelyne wabereye mu Karere ka Bugesera
![]()
![]()
Byansi Baker ubwo yambikaga impeta y’urukundo umukunzi we Jocelyne
![]()
Byari ibyishimo bikomeye kuri Jocelyne ku munsi yambikiweho impeta
![]()
Izina Byansi Baker ryarushijeho kumenyekana kubera iyi ‘Untold story’
-
CAN 2023 : Amasura mashya mu Mavubi azakina na Mozambique (URUTONDE) #rwanda #RwOT
Mu bakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru barimo myugariro w’Ikipe ya Kiyovu SC Ndayishimiye Thierry na Mugisha Bonheur wa APR FC.
Mugisha Bonheur yahamagawe mu mikino ibiri ya gicuti yahuje u Rwanda na Guinée muri Mutarama 2022.
Mu bakinnyi bahamagawe ntihagaragaramo ab’amazina akomeye nka Jacques Tuyisenge wa APR FC na Haruna Niyonzima na Sugira Ernest ba AS Kigali.
Mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN ya 2023, u Rwanda ruzatangira ruhura na Mozambique hagati ya tariki ya 4-5 Kamena 2022.
Mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike ya CAN ya 2023, u Rwanda ruri mu itsinda rya 12 ririmo ; Sénégal ibitse igikombe, Bénin na Mozambique.
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe :
Abanyezamu : Kwizera Olivier, Kimenyi Yves na Ntwari Fiacre.
Abakina inyuma : Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Mutsinzi Ange, Buregeya Prince, Ombolenga Fitina, Manzi Thierry, Serumogo Ally Omar, Ndayishimiye Thierry, Niyigena Clement na Ishimwe Christian.
Abakina hagati : Nishimwe Blaise, Manishimwe Djabel, Mugisha Bonheur, Bizimana Djjhad, Muhire Kevin, Raphael York na Ruboneka Bosco.
Abataha izamu : Danny Usengimana, Meddie Kagere, Byiringiro Lague, Mugunga Yves, Hakizimana Muhadjili na Ndayishimiye Antoine Dominique.
Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/CAN-2023-Amasura-mashya-mu-Mavubi-azakina-na-Mozambique-URUTONDE
-
Umutoza w’Amavubi yatangaje abakinnyi n’abatoza bazakorana mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda 'AMAVUBI' yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi bazifashishwa mu mikino ya Mozambique na (…)
-
INZARA ! Abana Batatu b’i Kayonza baratabaza ..,Nyina yarahukanye Se nawe afungiwe 'kwiba igitoki’ cy’abaturanyi #rwanda #RwOT
Se w’aba bana yitwa Kalinganire Nyina akitwa Munganyinka, uyu akaba yarahukaniye mu Murenge wa Kabarondo ahashakira undi mugabo.
Ni mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gikaye muri Nyamirama mu Karere ka Kayonza
Umwana mukuru afite imyaka 13, umukurikira afite imyaka 11, undi afite itanu.
Yabwiye Bwiza.com ko we nk’umwana mukuru ajya gutwara umutwaro aho awugejeje bakamuha Fw 300 akaba ari yo ahahisha ageze mu rugo aho aba yasize abavandimwe be.
Ngo agafaranga kabuze, baraburara.
Icyifuzo cy’uyu mwana uvugira na barumuna we ni uko babona ubufasha bwo kubona icyo bateka kandi uwabishobora akabafasha gusubira kwiga kuko bakiri bato.
Gitifu w’Umurenge wa Nyamirama witwa Pascal Nkurunziza ntiyafashe telefoni ye ngo agire icyo abwira bagenzi bacu ba Bwiza.com bashakaga kumubaza icyo ateganyiriza gufasha bariya bana.
Ikindi kandi ni uko Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage witwa Jean Damascène Harerimana nawe ntacyo yatangarije itangazamakuru kuri iki kibazo.
Inkuru y’ikibazo cy’aba bana tuzakomeza kuyikurikiranira abasomyi.
-
Umutoza Vieira yagaragaye akubita umugeri umufana wa Everton wamwishimye hejuru #rwanda #RwOT
Umutoza wa Crystal Palace, Patrick Vieira, yagiranye amakimbirane n'umufana ubwo yinjiraga mu kibuga nyuma yo gutsindwa gukomeye kw'ikipe ye muri Premier League na Everton.
Amashusho ya televiziyo yamwerekanye ari gutukwa n'umufana wa Everton mu gihe abafana b'iyi kipe birukiraga mu kibuga nyuma y'umukino bishimira ko Everton igumye mu cyiciro cya mbere.
Uyu mutoza w'Umufaransa yananiwe kwihanganira uyu mufana wamushotoye akamwishima hejuru niko kumukubita umugeri abandi bafana bahita baza gutabara.
Everton yari yatsinzwe ibitego 2-0 mu gice cya mbere,yakoze ibitangaza mu cya kabiri igaruka neza mu mikino ibifashijwemo n'abakinnyi 2 barimo Dele Alli na Demarai Gray binjiye basimbura itsinda Crystal Palace ibitego 3-2.
Abajijwe ibi byo gukubita umufana mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'umukino, Vieira yagize ati: “Ntacyo mbivugaho.”
Umutoza wa Everton, Frank Lampard, yagize ati: “Ndi kumva Patrick. Ntabwo namubonye umukino urangije. Nari kuvuga nti:” ngwino hamwe natwe “- nubwo ashobora kuba atabishakaga.
“Nibyo koko yirukanse metero 80 yambukiranya ikibuga kandi ntibyoroshye.”
Ku kwinjira mu kibuga kw'abafana, Lampard yagize ati: “Byari ibyishimo by'abafana byatumye baza mu kibuga bishimira kutamanuka.
“Niba bikozwe mu buryo bukwiye reka bagume mu kibuga, nibagire umwanya wabo. Igihe cyose bitwaye neza, nta kibazo.”
Dion Dublin wahoze ari rutahizamu w'Ubwongereza yagize ati: “Turabizi ukuntu abafana ba Everton bishimiye cyane ariko ntibagombaga kubikora. Ntukwiriye gusunika abatoza n'abakinnyi, gukora ku bakinnyi no kubavugiriza induru mu maso.”
Palace yajugunye amahirwe yo gutsinda ibitego bibiri hakiri kare bitsinzwe na Jean-Philippe Mateta na Jordan Ayew mu gice cya mbere.
Ariko ikipe ya Frank Lampard yagarutse neza mu gice cya kabiri yinjiza ibitego 3 bya Michael Keane na Richarlison,hanyuma Calvert-Lewin atsinda igitego cy'ingenzi hasigaye iminota itanu ngo umukino urangira.
-
Yatashye avirirana : RIB yataye muri yombi Umwarimu ushinjwa gusambanya umunyeshuri w’imyaka irindwi #rwanda #RwOT
Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko yari amaze igihe asambanywa ntabivuge kuko mwarimu yari yaramubujije.
Ati 'Byari bimaze igihe umwana arwara tugakeka ko ari uburwayi busanzwe ariko ku wa Gatanu umwana yatashye avirirana tugerageza kumuganiriza atubwira ko ari uwo mwarimu ariko yamubujije.'
Akomeza avuga ko bibabaje kubona umwarimu wigisha mu mwaka gatanu ajya gusambanya umwana wiga mu mwaka wa mbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, yemeje aya makuru avuga uyu mwarimu yamaze gufatwa akaba afunzwe.
Ati 'Ayo makuru ndayazi ; uwo mwarimu yarafashwe ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri gukora dosiye ye.”
Ku wa 30 Mata 2022 nabwo RIB yafunze umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rw’Umubano II mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda.
Uyu mwarimu yigishaga uwo mwana mu masomo y’ikigoroba akajya amukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ivomo:Igihe
-
Amerika yongeye kubyutsa ikibazo cya Rusesabagina n’Abakinnyi ba Filime i Hollywood babyivanzemo #rwanda #RwOT
Umuvugizi w’iyo minisiteri kuwa kane yavuze ko “kwemeza ibi bikubiranya ibyabaye byose mbere, barimo kubura kwizezwa urubanza rutabera mu iburanishwa”.
Rusesabagina wamenyakanye cyane kubera filimi ya “Hotel Rwanda”, umwaka ushize yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba.
Iki gihano cyagumishijwe no mu bujurire muri uyu mwaka. We, yivanye mu rubanza muri Werurwe(3) 2021 avuga ko “nta butabera ategereje” mu rukiko.
Umuryango we wakomeje umuhate wo kugaragaza ko Rusesabagina atabonye urubanza rutabogamye kandi ko yafashwe binyuranyije n’amategeko.
Bamwe mu bakinnyi ba filimi muri Hollywood mu minsi ishize babonetse batanga ubutumwa n’amafoto bashyigikiye ubukangurambaga busaba ko Rusesabagina arekurwa.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, umugore we n’abakobwa bwe Carine na Anaïse Kanimba bakiriwe mu biro bya White House muri Amerika.
Umuryango we uvuga ko wizeye ko ibi byemejwe na Amerika bizashyira igitutu ku Rwanda rukamurekura.
Mu itangazo basohoye, bavuze ko uyu mugabo w’imyaka 67 ubuzima bwe burimo kuzamba kandi ko bafite ubwoba ko azagwa muri gereza “niba nta gikozwe na Amerika n’abandi ngo arekurwe”.
Perezida w’u Rwanda yagiye asobanura ko Rusesabagina yafashwe azi ko agiye i Burundi, mu gihe u Rwanda rwamuhigaga, akekwaho ibyaha by’iterabwoba.
Icyo gihe Paul Kagame yizeje ko azahabwa urubanza rutabogamye kandi anenga abavuga ko “ubutabera atari ikintu cya Africa” abyita ivangura.
Mu kwezi gushize, umuryango wa Rusesabagina wareze leta y’u Rwanda muri Amerika usaba miliyoni $400 z’uko yashimuswe akanakorerwa iyicarubozo
Uyu muryango we uvuga ko yakuwe aho yabaga mu buhungiro muri Texas akajyanwa mu Rwanda ashimuswe.
U Rwanda rwavuze ko nta kosa riri mu gushuka umuntu ushakishwa ku byaha by’iterabwoba “kugeza akwizaniye”.
-
Perezida Kagame yakiriye Komiseri mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame, ku wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, mu bihe bitandukanye muri Village Urugwiro, yakiriye Komiseri muri Afurika Yunze Ubumwe, Amb. (…)
-
Umusore yaciye ibintu nyuma yo kwambika impeta umukobwa uri mu kiriyo cya Se – YEGOB #rwanda #RwOT
Umusore wo muri Afurika y'Epfo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasabiraga umukunzi we kumubera umugore, ari mu kiriyo cya se witabye Imana.
Ubusanzwe umusore atera ivi akambika umukobwa impeta mu gihe cyibyishimo aho aba yifuza ko bazabana nk'umugabo n'umugore.Gusa siko byagenze kuri uyu musore kuko yafatiranye umukunzi we ari mu kababaro ko gupfusha umubyeyi we maze amwambika impeta.
Â
Would you say Yes?? pic.twitter.com/4KtolVDfuV
â” Mrs Mpho Phol💕 (@MrsPee3) May 3, 2022
Source : https://yegob.rw/umusore-yaciye-ibintu-nyuma-yo-kwambika-impeta-umukobwa-uri-mu-kiriyo-cya-se/













