Category: Uncategorized

  • Ibibi benshi batazi iyo uriye inanasi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bayikundira uburyohe ifite ndetse igira n'intungamubiri nyinshi gusa uru rubuto rw'inanasi burya runagira ingaruka ndetse hari abatemerewe kuyirya nkuko tugiye kubirebera hamwe.

    ●Inanasi ifite igipimo cy'isukari cya 56. Niyo mpamvu umurwayi wa diyabete yemerewe kuryaho gato, mu gihe nta byongera isukari bindi yariye. Kurya nyinshi byatuma agira isukari irenze ikenewe.

    ●Ku bafata imiti ibuza amaraso kuvura nabo ntibyemewe kurya inanasi kuko nayo ibuza amaraso kuvura. Ni nayo mpamvu bitemewe kuyirya hasigaye ibyumweru bibiri ngo ubagwe.

    ●Ku bari gufata imiti ya amoxicillin na tetracycline ntibyemewe kurya inanasi. Kuyirya byongera ingaruka ziterwa n'iyi miti

    ●Abantu bagombwa kwirinda kurya inanasi idahiye kuko bitera ibibazi igifu, kinakanirwa kubasha gukura intungaubiri mu biribwa amuntu aba yariye .

    ●Inanasi ku mwana utarengeje umwaka si nziza na gato kuko iabo acide citrique , bityo ikaba yabangamira igogora cyane ku bakiri bato.

    ●Ku bagore batwite si byiza kurya inanasinku bwinshi, agasate gato karahagije. Byaragaragayeko bromelain ibamo iyo ibaye nyinshi ishobora gutera ibibazo kumwana batwite.

    ●Ku bafata imiti yo mu bwoko bwa benzodiazepine ntibyemewe kuyirya. Kimwe no kuyirya wanyoye inzoga byakongerera hangover.

    Source : https://yegob.rw/ibibi-benshi-batazi-iyo-uriye-inanasi/

  • Menya ibanga ryagufasha gusinzira neza bitakugoye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari uburyo bworoshye wakoresha bukagufasha kugira ibitotsi kandi udakoresheje imiti itera gusinzira.Nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru:

    1.Kuryamira igihe no kubyukira igihe buri munsi.

    Ibi bituma umubiri utegura gahunda ukurikiza ,ubwonko bukamenyera igihe cyo gusinzira n'icyo kubyukira. Akamenyero ni bumwe mu buryo bwiza bwo gusinzira neza.Bishobora kukugora kubyubahiriza amajoro yose kuko wenda hari ubwo usohoka n'inshuti ugatinda kuryama ariko nibura gerageza kuryamira igihe kimwe amajoro menshi.

    2.Andika uko amajoro yawe agenda

    Ibi byagufasha ubikoze ibyumweru bike gusa.ibyo wakwitaho bigira ingaruka ku bitotsi mu gihe wandika ni ibi bikurikira: Ibyo warariye, ikinyobwa wafashe umaze kurya,igihe waryamiye, igihe wamaze udasinziriye, inshuro wicuye mu ijoro,igihe wakangukiye mu gitondo n'ibindi.

    3.Ntukaryame uhangayikiye kudasinzira

    Kuryama uhangayitse ngo ntubona ibitotsi nta cyo buikemura , bikongerera ahubwo umunaniro ukabije( stress) ukarushaho no kubura ibitotsi.Igihe wumvise uhangayitse ko udasinzira ahubwo wabyuka ugafata agatabo ugasoma cyangwa ugateka agakawa ukanywa. Mbese waba ushaka icyo ukora ukaryama urushye.

    4.Gukorera ku rumuri ku manywa.

    Ubwonko bwakira amakuru ko ushaka gusinzira iyo hari umwijima no kwicura iyo hari urumuri.Kutabona ururmuri ruhagije ku manywa,bituma ubwonko budategura neza ibitotsi igihe cyo gusinzira cyagera ugatinda kubona ibitotsi.Abahanga batugira inama ko niyo twaba dukora amasaha menshi, dukwiye kujya dusohoka nko mu karuhuko ka saa sita tukajya ahari urumuri ruturuka ku zuba.

    5.Ntukaryame utananiwe

    Iyo uryamye utananinwe nibwo utangira kwibaza aho ukura ibitotsi.Kandi bituma utinda kubibona kurushaho.

    6.koga amazi ashyushye.

    Aya mazi ntagomba kuba ashyushye byo kukubangamira ariko ubushyuhe bwo mu maziananura imitsi.aya mazi ni meza kandi kuyakarabya abana , abagirirza akamaro ko kubona ibitotsi nk'uko akagirirra n'abakuru.

    Source : https://yegob.rw/menya-ibanga-ryagufasha-gusinzira-neza-bitakugoye/

  • Umubiri uracyahatwa inshinge: America igiye g… – #rwanda #RwOT

    Imibare ya OMS igaragaza ko abantu 65% bafashe nibura urukingo rumwe rwa COVID-19, kuva mu Ukuboza 2020 kugeza ubu. Leta Zunze Ubumwe Z’Abarabu (UAE) ni cyo gihugu kiri ku mwanya wa mbere mu byitabiriye gukingirwa, aho 99% by’abaturage bagituye bakingiwe.

    Monkeypox yo, ni indwara ubusanzwe igaragara mu nyamaswa  zo mu gasozi, aho yiganje mu bice bya Afurika. Iyi ndwara yavumbuwe bwa mbere mu mwaka wa 1958, isanzwe mu nguge zari zarashyizwe hamwe kugira ngo zikorweho ubushakashatsi.

    Urubuga rwa NHS rwo mu Bwongereza ruvuga ko iyi ndwara ifitanye isano n’indwara y’ibihara, itera uburibwe akenshi butangirira mu maso, yagaragaye bwa mbere ku muntu mu mwaka wa 1970 muri DRCongo.

    MonkeyPox ishobora kwandurira mu matembabuzi ku buryo butandukanye, itinda kugaragara mu mubiri w’uwayanduye ku buryo ashobora kugeza ku gihe cy’ibyumweru bibiri arwaye atabizi. Uyirwaye ku rwego rwo hejuru agira ibiheri ndetse byakomeza agatoboka umubiri.

    Umuntu ashobora kwanduzwa na mugenzi we nko mu gihe ukoze ku bisebe by’uwanduye, iyo akwitsamuriye iruhande cyangwa agakorora ku buryo amatembabuzi yanyu yakwivanga ndetse no mu gihe umuntu akoze imibonano mpuzabitsina n’uwayanduye.

    Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z'ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyatangaje ko kigiye gusohora inkingo za 'Monkeypox' kugira ngo zihabwe abantu byamaze kugaragara ko bari mu byago byo kwandura iki cyorezo.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifashe iki cyemezo mu gihe muri iki gihugu hamaze kugaragara umurwayi umwe ufite iki cyorezo, n'abandi bane bikekwa ko bashobora kuba baracyanduye.

    Dr. Jennifer McQuiston ukora muri icyo kigo, yavuze ko bamaze gusaba ko inkingo zizakoreshwa mu gukingira iki cyorezo zikurwa mu bubiko.

    N'ubwo hari benshi bagiye binubira guterwa inshinge z’inkingo, imibare iri kwiyongera y’abarwayi b’icyorezo cya MonkeyPox irerekana ko mu bihe bya vuba, abatuye isi bashobora kongera guterwa inshinge bafata inkingo rusange z’iki cyorezo gishya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117480/umubiri-uracyahatwa-inshinge-america-igiye-gukingira-monkeypox-nyuma-ya-covid-19-117480.html

  • Abakinnyi b'amavubi batangiye kugera mu mwiherero (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu Amavubi yitegura gukina imikino ibiri mu kwezi gutaha harimo uwo bazahura na Mozambique ndetse na Senegal.

    kuri uyu munsi abakinnyi bakina mu Rwanda nibo babimburiye abandi kugera mu mwiherero aho basanzwe bakorera mu bugesera.

    Biteganyijwe ko abakinnyi bakina hanze bazagera mu Rwanda mu bihe bitandukanye:

    NIRISARIKE Salomon — 27/05/2022 (5h30')

    MUTSINZI Ange — 25/05/2022 (05h30')

    KAGERE Meddie- 29/05/2022 (19h00')

    RAFAEL York biteganyijwe ko azasanga bandi muri Afurika y'Epfo tariki 30/05/2022.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bamavubi-batangiye-kugera-mu-mwiherero-amafoto/

  • Breaking news: Kigali Arena has changed its name – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kigali Arena is among the best buildings in Africa located at Remera Kigali Rwanda beside by Amahoro stadium, games of BAL are taking place there even if Rwandan team has eliminated in the beginning of those games.

    According to agreement between Bank of Kigali and owners of Kigali Arena, they have agreed that Kigali Arena is going to change its name to BK Arena from today Tuesday.

    BK Arena is one of buildings that brings together  many people especially in entertainment and sports because it's very popular cool stadium in Africa and also source of happiness for people in Kigali and around there.

    Kigali Arena has changed its name

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-kigali-arena-has-changed-its-name/

  • World in extreme terrifying moment due to dinosaur’s footprint found in UK. – YEGOB #rwanda #RwOT

    In United Kingdom, at a beach of Pembrokeshire, big footprint was found drawn at a beach, and nearer people think it is Dinosaur's footprint.

    With 50 meters along UK's experts examined samples taken from local beach, and then later confirmed that it of dinosaur for sure.

    10 people in a team of sand experts, had to work ten hours so as to make sure that they announce what is real as it was confirmed by Apple TV.

    ' Is great honor and opportunity to see a thing like this in lifetime, we used to see them in movies now I fell real' Sir David said.

     

    It started in United Kingdom, and now the rest of the world are watching and waiting for the miracles to happen.

    Dinosaur disappeared in many years ago before human being start to exist in this world, it would be great miracles if they are back.

    Source : https://yegob.rw/world-in-extreme-terrifying-moment-due-to-dinosaurs-footprint-found-in-uk/

  • Abatuye mu nkengero za Goma bahunze ku bwinshi imirwano ya FARDC na M23 #rwanda #RwOT

    Imirwano yabaye kuwa kabiri mu bice byegereye Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo mu ntera igera kuri 20Km uvuye i Goma yatumye abaturage benshi bava mu byabo inatera ubwoba abatuye uyu murwa mukuru w'intara ya Kivu ya ruguru.

    Mu gihe imirwano yari imaze iminsi ibera muri teritwari ya Rutshuru mu duce twa Shangi, Bikenke, Runyoni…ahari ibirindiro by'umutwe wa M23, imirwano y'uyu munsi yumvikanye muri teritwari ya Nyiragongo hafi cyane ya Goma.

    Abajijwe niba M23 igambiriye gutera no gufata Goma, umuvugizi wawo yavuze ko icyo kibazo nta gisubizo agitangaho.

    Abaturage benshi bo mu duce twa Kanyanja, Ruginga, Buhumba na Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo bavuye mu byabo kubera iyo mirwano ikomeye yatangiye mu rukerera kuwa kabiri.

    Aka kose ni akarere kegereye imisozi y'birunga n'umupaka wa DR Congo n'u Rwanda.

    Umunyamakuru wigenga uri i Goma yabwiye BBC ko hari abaturage benshi bahunze bakagera ahitwa Kibati mu majyaruguru ya Goma abandi bakinjira muri uyu mujyi, mu gihe imirwano yari irimbanyije mbere yo guhosha kuri uyu mugoroba.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, nyuma y'uko kuwa mbere hari ibisasu byavuye mu mirwano muri Congo bikagwa mu karere ka Musanze, uyu munsi mu karere ka Rubavu mu gice cyegereye umupaka wa DR Congo abaturage babashakaga kumva urusaku rw'imbunda nto n'iziremereye, nk'uko bamwe babivuga.

    Umuvugizi w'ingabo muri Kivu ya ruguru Lieutenant-colonel Njike Kaike, avuga ko “umwanzi yasubijwe inyuma” n'ingabo za leta akerekeza hafi y'umupaka w'u Rwanda, nk'uko radio okapi ibivuga.

    Lt Col Kaike avuga ko ingabo za leta zikigenzura umuhanda wa Goma – Kibumba – Rutshuru n'inkengero zawo.

    M23 irashaka gufata Goma?

    Mu myaka 10 ishize uyu mutwe wafashe uyu mujyi uwurekura leta yumvikanye ko baganira, bamwe ubu baribaza niba ariyo ntego yawo nanone.

    Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yabwiye BBC ko ari bo bagabye ibitero byo bya none kuwa kabiri, agahakana ibivugwa na Lt Col Njike ko basubijwe inyuma.

    Mu butumwa bwanditse ati: “Nitwe [twateye]. Ubu dufite umuhora wose wa Sabinyo,Bisoke, Karisimbi na Mikeno, kandi Kibumba iri ku muhora wa Mikeno”

    BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa n'impande zombi ku mirwano yabaye uyu munsi.

    Abajijwe niba M23 yaba igamije gutera umujyi wa Goma, Willy Ngoma ati: “Aho nta gisubizo naguha”.

    Mu mpera z'Ugushyingo(11) 2012, umutwe wa M23 wafashe Goma mu mirwano yahereye muri Rutshuru, iwuvamo nyuma y'iminsi 10 leta yemeye kuganira no kumva ibyo usaba.

    Nyuma M23 yaje gushwana icikamo ibice bibiri inatsindwa intambara mu ntangiriro za 2013, igice cya Bosco Ntaganda na Runiga Rugerero gihungira mu Rwanda naho icya Bertrand Bisimwa na Gen Sultani Makenga kijya muri Uganda.

    Ariko hagati aho mu Ukuboza(12) 2013 leta ya Joseph Kabila yageze ku bwumvikane na M23 bwo gushyira intwaro hasi burundu, amasezerano yasinyiwe i Nairobi.

    Imyaka 10 nyuma yabwo, abarwanyi ba M23 bayobowe na Sultani Makenga bongeye kwisuganyiriza mu misozi ya Rutshuru yegereye ibirunga, bavuga ko leta yanze kubahiriza ibyo bumvikanye mu masezerano y'i Nairobi.

    Nyuma y'uko Perezida Tshisekedi ageze ku butegetsi yatumije abahagarariye M23 i Kinshasa haba ibiganiro bigendanye n'amasezerano bagiranye n'uwo yari asimbuye. Ibyayavuyemo ntibyatangajwe.

    Iyi mirwano imaze iminsi yatumye abaturage ibihumbi n'ibihumbi bava mu byabo muri teritwari za Rutshuru na Nyirangongo yamaganwe na ONU ndetse n'umuryango w'Ubumwe bwa Africa byasabye M23 gushyira intwaro hasi.

    M23 ishinja ingabo za leta gufatanya na MONUSCO n'indi mitwe y'inyeshyamba nka FDLR na Mai Mai Nyatura gufatanya bakayigabaho ibitero muri weekend ishize. MONUSCO yavuze ko ari M23 yabagabyeho ibitero.

    Iyi mirwano irimo kuba mu gihe leta ya Kinshasa yatangije ibiganiro n'imitwe y'inyeshyamba yo mu burasirazuba bw'igihugu byo kuyisaba gushyira intwaro hasi, ibiganiro bitaragira icyo bigeraho.

    M23 yakuwe muri ibi biganiro iregwa na leta kugaba ibitero ku ngabo za leta mu gihe byari bigiye gutangira i Nairobi, ibi yo yarabihakanye ivuga ko ariyo yatewe n'ingabo za leta kugira ngo haboneke impamvu yo kuyivana muri ibyo biganiro.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abatuye-goma-bahunze-ku-bwinshi-imirwano-ya-fardc-na-m23

  • Imirwano ikomeje gukaza umurego hagati ya M23 na FARDC mu bice byegereye u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Amasasu yumvikanye mu gace ka Buhumba hafi n'ahitwa Kibumba mu bilometero 25 uvuye mu Mujyi wa Goma hafi y'umupaka w'u Rwanda na RDC.

    Uvuye mu ku mupaka w'u Rwanda na RDC kugera aho amasasu yumvikaniye, harimo intera y'ibilometero bitanu gusa.

    Bivugwa ko ibirindiro by'Ingabo za Congo byarashweho na M23 nazo zigasubiza amasasu mu byerekezo yaturutsemo.

    M23 yagabye igitero ku birindiro bya FARDC mu rukerera ahagana saa cyenda z'igitondo ku musozi wa Nyundo hafi y'umuhanda uva i Goma werekeza i Rutshuru.

    Bivugwa ko ibyo bitero bigamije gushaka kwigarurira agace izo nyeshyamba zambuwe mu bihe bitandukanye.

    Abaturage bo mu gace ka Kibumba bavuze ko inyeshyamba za M23 zagabye igitero zishaka kwigarurira ibice bya Runyoni na Tchanzu.

    Amakuru ahari avuga ko abarwanyi banyuze mu gace ka Kabuhanga, Kabagana na Ngobera muri Pariki ya Virunga zigana Kibumba na Buhumba.

    Ku wa Mbere Ingabo za Congo zarashe ku mutwe wa M23 maze ibisasu biruhukira ku butaka bw'u Rwanda. Igisirikare cy'u Rwanda cyasabye ko hatangwa ibisobanuro ku mpamvu zateye iyo nsanganya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirwano-ikomeje-gukaza-umurego-hagati-ya-m23-na-fardc-mu-bice-byegereye-u

  • Umunyeshuri wa Nyanza TVET School yapfiriye mu kigo – #rwanda #RwOT

    Saa Kumi n'imwe z'umugoroba wo ku Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022, nibwo uyu munyeshuri w'imyaka 22 wigaga mu ishami ry'Ubwubatsi yagize impanuka ubwo yari ari muri siporo akubita umutwe hasi ahita apfa.

    Amakuru aturuka muri ki kigo avuga ko nyakwigendera yabanje gukina umupira nyuma atangira kunyuzamo agakora siporo zitandukanye kuko yari asanzwe akora imyitozo ngororamubiri ari nabyo byamuviriyemo kunyerera.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza, Kayitesi Nadine avuga ku rupfu rwa nyakwigendera yagize ati 'bari barimo bakina umupira barenzaho udusiporo kuko we yari asanzwe akora imyitozo ngororamubiri noneho arahusha akubita umutwe hasi.'

    Yongeyeho ko ubuyobozi bw'iki kigo bwahise buhamagara imbangukiragutabara ngo imujyane kwa muganga ariko ihagera yamaze gupfa.

    Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza bwahise bujya kuganiriza abanyeshuri bo muri iki kigo no kubahumuriza bitewe n'uko bari bagize ubwoba buboneraho kubasaba kwirinda no kwitwararika mu gihe bakora siporo.

    Nyanza TVET School, ishuri umunyeshuri wapfuye yigagaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyeshuri-wa-nyanza-tvet-school-yapfiriye-mu-kigo

  • Rulindo: Urubyiruko ruvuga ko rwimwa udukingirizo tugahabwa abashakanye #rwanda #RwOT

    Bamwe mu rubyiruko bo mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo bavuga ko bimwa udukingirizo n'abajyanama b'ubuzima bikabaviramo kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye dore ko ngo bamwe nta bushobozi baba bafite bwo kujya kutugura mu baducuruza.

    Uru rubyiruko ruvuga ko iyo rugiye gusaba udukingirizo tw'ubuntu mu Bajyanama b'ubuzima babwirwa ko ntaduhari cyangwa ko hasigaye ducye, abananiwe kwifata bikabaviramo gukora imibonano idakingiye.

    Image

    Ibi ni bimwe mubyo uru rubyiruko rwatangaje tariki 20 Gicurasi 2022 mu Kiganiro Urubuga rw'Abaturage n'Abayobozi gitegurwa n'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press.

    Sibomuremyi Daniel wo mu Kagari ka Mubuga yaravuze ati 'Nta na rimwe ndajya gusaba agakingirizo ku mujyanama w'ubuzima ngo akampe kuko buri gihe uko ngiye ambwira ko hasigaye ducye two guha abashakanye, ubundi akambwira ko ntaduhari. Kubera gukorera aho ubu maze gutera inda abyiri abakobwa batandukanye.'

    Image

    Urubyiruko ruvuga ko rwimwa udukingirizo

    Nyiraminani Annociata wo mu Kagari ka Kamushenyi nawe ati 'Umujyanama w'ubuzima se yakaguha? Wapiii baduha abagabo cyangwa abagore bafite abo bashakanye urubyiruko rukaviramo aho nuko nyine ugasanga umuntu arakora imibonano idakingiye akarwara indwara zandurira mu mibonano cyangwa se agatwara inda atifuzaga.'

    'Hashize amezi abiri tujya ku Kigo Nderabuzima bakatubwira ko nta dukingirizo duhari'

    Image

    Umujyanama w'Ubuzima, Dusabimana Patricie

    Dusabimana Patricie, umujyanama w'ubuzima mu Kagari ka Murama mu Mudugudu wa Rwarubuguza, yavuze ko iyo udukingirizo duhari duhagije aduha n'urubyiruko ariko kandi ngo iyo tudahagije aduha abashakanye gusa.

    Yagize ati 'Kwa muganga muri iyi minsi ubukingirizo ntibukiboneka. Hashize nk'amezi abiri tujya ku Kigo Nderabuzima cya Kisaro bakatubwira ko twabuze. Ubundi twarabuzanaga bakatwegera tukabubaha[…]nyine iyo duhari duhagije n'urubyiruko turaruha, ariko iyo dutahagije duha abashakanye gusa.'

    'Ndashaka kwisayidira mpa mituelle'

    Uyu mujyanama w'ubuzima avuga ko iyo urubyiruko ruje kumusaba udukingirizo rufite imvugo rukoresha. Ati 'Araza nyine akambwira ngo ndashaka kwisayidira mpa mituelle ngahita menya ko ashaka agakingirizo naba ngafite nkakamuha.'

    'Abajyanama b'ubuzima batwihera abadukoresha nk'uburyo bwo kuboneza urubyaro'

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kisaro, Kabayiza Arcade, yemeranya n'urubyiruko ruvuga ko rwimwa udukingirizo tugahabwa abashakanye.

    Yagize ati 'Abajyanama b'ubuzima batwihera ababyeyi bagiye kuboneza urubyaro ku buryo urubyiruko rutabibonamo. Turimo gutekereza uburyo rero mu matsinda y'urubyiruko mu makomite y'urubyiruko twashyiramo abantu bameze nk'abajyanama b'ubuzima b'urubyiruko[…]ariko nanone tukabatoza n'ibindi biganiro bazajya babwira urubyiruko hagamijwe ko izi nda zitifuzwa zigabanuka.'

    Image

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kisaro, Kabayiza Arcade

    Ikifuzo cy'urubyiruko rwo mu Murenge wa Kisaro nuko Minisiteri y'Ubuzima yashyiraho ahantu habugenewe 'Kiosque' by'umwihariko ahahurira abantu benshi hagashyirwa udukingirizo ku buryo ugashaka akabona.

    Hashize amasaha 72 twifuje kumenya icyo Minisiteri y'Ubuzima 'Minisante' ivuga kuri iki kibazo cy'ibura ry'Udukingirizo mu Murenge wa Kisaro, ariko ntibyadukundiye.

    Twoherereje umuvugizi wa Minisante ubutumwa kuri 'Whatsapp' bukubiyemo ibibazo twifuzaga kumubaza kuri iki kibazo arabusoma ntiyadusubiza, tumuhamagaye, avuga ko ari butuvugishe turategereza turaheba mu. Ubu hashize amasaha 72 dusabye amakuru.

    Igihe cyose Minisante izagira icyo idutangariza kuri iki kibazo tuzakibagezaho.

    [email protected]

     

    The post Rulindo: Urubyiruko ruvuga ko rwimwa udukingirizo tugahabwa abashakanye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/05/24/rulindo-urubyiruko-ruvuga-ko-rwimwa-udukingirizo-tugahabwa-abashakanye/