
Category: Uncategorized
-
Umujyi wa Kigali ugiye kwimura bamwe mu baturage kubera ikorwa ry’imihanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abaturiye imihanda imwe n’imwe yo mu turere tuwugize, kwitabira ibarura ry’imitungo yabo ryatangiye ku wa Mbere tariki (…) -
Kenya na Zimbabwe zakuwe burundu mu bahatanira itike y’igikombe cya Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika 'CAF' yafatiye ibihano igihugu cya Kenya na Zimbabwe bazira kuba inzego za Politiki zarivanze mu mupira (…)
-
Rwanda: umukobwa ureba isi icuramye yababaje benshi – YEGOB #rwanda #RwOT
Amazina ye yitwa Emma akaba atuye mu karere ka Bugesera yafashwe n'uburwayi bw'amayobera bwatumye igikanu cye gihindukira kireba inyuma aho byatumye asigaye areba isi icuramye.
Emma mu kiganiro yatanze kuri Youtube yavuze ko yavutse ari umukobwa mwiza ndetse akundwa na benshi. Ubwo yari umunyeshuri agiye kurangiza amashuri yisumbuye nibwo yaje gufatwa n'ubu burwayi bukomeye.Gusa ubuzima bwaje kumusharirira ubwo yabyukaga agasanga igikanu cye karebye inyuma ,yatangiye kwibaza ibimubayeho ndetse ababyeyi batangira kumuvuza mu baganga batandukanye ariko biranga biba iby'ubusa.


Nyuma yaje gukundana n'umusore ,ndetse bararyamana amutera inda amwizeza ko bazabana ntibiciye kabiri Emma yumvise ko wa mukunzi we yamaze gusezerana nundi mukobwa bahise barushinga bitewe n'uko abantu bagiye mu matwi uwo musore bamubwira uburyo Emma afite indwara ikomeye.
Emma afite umwana uwo mugabo yamusigiye ariko bimugora kumurera ,na we abana n'ubumuga ndetse ababyeyi be nabo batishoboye.Gusa ku ruhare rw'abagiraneza babashije gukusanya inkunga yamufasha kwivuaza ndetse akaba yifuza ko yabonana na muganga mu maguru mashya,kugira ngo uburwayi bwe bukurikiranwe.Uyu mubyeyi avuga ko aterwa ipfunwe n'abamukwena kubera uburwayi bwe bakamwita umusinzi kubera uburyo agendayikubita kubintu bitewe n'ijosi rye rireba inyuma,avugako kandi iyo arareba ibintu abibona bicuramye.



Source : https://yegob.rw/rwanda-umukobwa-ureba-isi-icuramye-yababaje-benshi/
-
Ten Hag yahishuye ikintu gikomeye yiteze kuri Cristiano Ronaldo ashaka gutoza #rwanda #RwOT
Umutoza mushya wa Manchester United, Erik iTen Hag yemeje ko Cristiano Ronaldo ari muri gahunda ye mu mwaka w'imikino utaha.
Ariko uyu muholandi yanze kwemeza niba Harry Maguire azakomeza kuba kapiteni.
Ten Hag yakoze ikiganiro cye cya mbere n'abanyamakuru nyuma yo kuva muri Ajax.
Uyu mutoza w'imyaka 52 yahaye abafana ba United ibyishimo ubwo yabazwaga ibijyanye na Cristiano Ronaldo.
Nyuma yo kubazwa niba Ronaldo ari muri gahunda ze, Ten Hag yasubije ati: “Nibyo rwose!”
Uyu mutoza yahise abazwa icyo Ronaldo yiteze kuri Cristiano Ronaldo, arasubiza ati”ibitego”.
Ibi byatanze ibitwenge mucyumba cy'inama.
Ten Hag yahise abazwa icyo ashaka kubona kuri Ronaldo, asubiza asubiza ati: “Nabanje kuvugana na Ronaldo mbere yuko mvugana nawe.”
Uyu mutoza mushya ariko yanze kwemeza ko Harry Maguire azaba kapiteni we mu mwaka w'imikino utaha.
Ten Hag ntabwo yatangaje niba hazashyirwaho kapiteni mushya.
-
Davos: Perezida Kagame yitabiriye Inama yiban… – #rwanda #RwOT
Perezida Kagame yahuriye muri iyi nama n'abayobozi ndetse n'abakinnyi bakomeye mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi, barimo Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino, Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) Patrice Motsepe na Arsène Wenger wabiciye bigacika ubwo yari umutoza wa Arsenal yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, ubu akaba ashinzwe Iterambere ry'Umupira w'amaguru ku Isi muri FIFA.
Ni inama kandi yitabiriwe na Perezida w'Ikipe ya San Diego Wave FC, Jillian Anne Ellis ndetse akaba yarigeze kuba umutoza w'Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y'umupira w'amaguru mu bagore, umunyezamu wa Chelsea FC n'ikipe y'Igihugu ya Senegal, Édouard Mendy ndetse n'Umunya-Brésil wabaye ikimenyabose mu mupira w’amaguru, Ronaldo Luís Nazário de Lima.
Kuba imikino ari kimwe mu bikorwa bihuza abantu b’ingeri zitandukanye kandi benshi yakunze gukoreshwa mu guhangana n'ibibazo bikunda kugariza sosiyete, byiganjemo amakimbirane, intambara n'ibindi bitandukanye, iba inzira yo kongera guhuza abantu no kugarura ituze aho amahoro yari yabuze.
Perezida Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bakunze kugaragaza ko bashyigikiye iterambere rya siporo mu nguni zose ndetse akanabishishikariza n’abo ayobora bitari ku Rwanda gusa, mu karere, Afurika ndetse no ku Isi hose.
Perezida Kagame yitabiriye inama yibanda ku ruhare rwa siporo mu guhuza abatuye Isi![]()
Ni inama yahuriyemo n’abanyabigwi mu mupira w’amaguru ku Isi -
Nyuma y'imyaka 20 Imana ikoze ibikomeye kuri aba basore – YEGOB #rwanda #RwOT
Nyuma y'imyaka 20 abavandimwe babiri barara mwiteme kubera ikibazo cy'ubushobozi cyatumye babura aho kuba mu myaka 20 irenga.


Claude na jack bakomeza batangaza ko ubuzima bwabo mbere bwari bwiza gusa ubuzima burahinduka nyuma y'uko ababyeyi babo babataye.
Bagenzi bacu baje gukorera ubuvugizi aba bavandimwe ndetse kugeza ubu ubuzima bwongeye , guhinduka aho babonye inzu yokubamo ndetse n'amafaranga abafasha gukomeza ubuzima.

Source : https://yegob.rw/nyuma-yimyaka-20-imana-ikoze-ibikomeye-kuri-aba-basore/
-
Bugesera:uwari umukobwa mwiza yafashwe n’uburwayi butuma areba isi icuramye – YEGOB #rwanda #RwOT
Umubyeyi wo mu karere ka Bugesera witwa Emma yafashwe n'uburwayi bw'amayobera bwatumye igikanu cye gihindukira kireba inyuma aho byatumye asigaye areba isi icuramye.
Emma mu kiganiro yatanze kuri Youtube yavuze ko yavutse ari umukobwa mwiza ndetse akundwa na benshi. Ubwo yari umunyeshuri agiye kurangiza amashuri yisumbuye nibwo yaje gufatwa n'ubu burwayi bukomeye.Gusa ubuzima bwaje kumusharirira ubwo yabyukaga agasanga igikanu cye karebye inyuma ,yatangiye kwibaza ibimubayeho ndetse ababyeyi batangira kumuvuza mu baganga batandukanye ariko biranga biba iby'ubusa.


Nyuma yaje gukundana n'umusore ,ndetse bararyamana amutera inda amwizeza ko bazabana ntibiciye kabiri Emma yumvise ko wa mukunzi we yamaze gusezerana nundi mukobwa bahise barushinga bitewe n'uko abantu bagiye mu matwi uwo musore bamubwira uburyo Emma afite indwara ikomeye.
Emma afite umwana uwo mugabo yamusigiye ariko bimugora kumurera ,na we abana n'ubumuga ndetse ababyeyi be nabo batishoboye.Gusa ku ruhare rw'abagiraneza babashije gukusanya inkunga yamufasha kwivuaza ndetse akaba yifuza ko yabonana na muganga mu maguru mashya,kugira ngo uburwayi bwe bukurikiranwe.Uyu mubyeyi avuga ko aterwa ipfunwe n'abamukwena kubera uburwayi bwe bakamwita umusinzi kubera uburyo agendayikubita kubintu bitewe n'ijosi rye rireba inyuma,avugako kandi iyo arareba ibintu abibona bicuramye.



Source : https://yegob.rw/bugeserauwari-umukobwa-mwiza-yafashwe-nuburwayi-butuma-areba-isi-icuramye/
-
Ibyo umukobwa yakoreye papa we wamutaye byakoze benshi ku mutima – YEGOB #rwanda #RwOT
Umugore wiyemeje gukora akazi ko gucuruza igikoma yasize abantu benshi bakozwe ku mutima nyuma yo kubakira papa we inzu nziza i Murang'a, muri Kenya yirengagije uburyo yabataye ntabiteho bakiri abana. Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 20 Gicurasi 2022, nibwo uyu mugore uzwi ku izina rya Njeri Wa Uji, yashyikirije se inzu nziza cyane ku mugaragaro, mu birori byo gutaha iyi nzu byitabiriwe n'inshuti ze za hafi n'umuryango we.
Muri ibyo birori, Njeri yavuze uburyo yahisemo kwimura papa we muri iyo yari amaze imyaka myinshi abamo kandi binyuze mubucuruzi bwe bwo gucuruza igikoma, yakusanyije amafaranga yo kubaka no gutunganya inzu nshya.
Yagize: 'Ntamuntu numwe navuga wamfashije kubaka iyi nzu. Imana yaramfashije mu kugurisha igikoma, njye nubakiye papa inzu '
Bivugwa ko uyu mugabo wubakiwe inzu yari yarataye umuryango w'uyu mukobwa ariko we mu ijambo rye yavuze ko agikunda papa we nubwo atabitayeho bakiri bato.



Source : https://yegob.rw/ibyo-umukobwa-yakoreye-papa-we-wamutaye-byakoze-benshi-ku-mutima/
-
Symphony Band yakuye Ariel Wayz mu ndirimbo b… – #rwanda #RwOT
Ni nyuma y'uko ku wa 15 Gicurasi 2022, itsinda rya Symphony Band ritangaje ko rigiye gushyira ahagaragara indirimbo 'My Day' bakoranye n'umuhanzikazi Bwiza ubarizwa mu Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac.
INYARWANDA ifite amakuru yizewe, avuga ko ubwo Ariel Wayz yabaga mu itsinda rya Symphony Band bakoranye iyi ndirimbo iri tsinda rigiye gusohora, ariko ntiyahita isohoka.
Kuva icyo gihe Symphony Band bakomeje gusohora indirimbo, ariko mu minsi ishize bagarura intekerezo kuri iyi ndirimbo bari barakoranye na Ariel Wazy batandukanye mu mwaka wa 2020.
Ubwo banzuraga gukora kuri iyi ndirimbo, bahisemo gukuramo amagambo Ariel Wayz yari yaririmbye, baha umwanya umuhanzikazi Bwiza aba ari we uyaririmba mu mwanya we.
Ubwo bateguzaga iyi ndirimbo, iri tsinda ryasabye abafana n'abakunzi b'umuziki kwitegura 'kuko mu minsi ya vuba turareba movie'.
Iyi ndirimbo yari imaze imyaka itatu, ndetse ubwo Symphony Band yayikoranaga na Ariel Wayz bari bayise 'Nkomeza', ni mu gihe bayihinduriye izina bayita 'My Day' ari nayo igiye gusohoka.
Iyi ndirimbo izasohokana n'amashusho yayo, ku wa Gatatu w'iki Cyumweru bidahindutse.
Muri Nzeri 2020, nibwo Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] yabwiye Kiss Fm ko yamaze kuva muri Symphony Band, yari amazemo imyaka itatu imufasha kwaguka mu muziki we.
Yinjiye muri iri tsinda mu 2018, ubwo yari asoje amasomo ye mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Uyu mwari yavuze ko yavuye muri Symphony Band kubera ko 'ndashaka gukora umuziki wo kuvugira abantu bari mu buzima butari bwiza.'
Yavuze ko 'Icyerekezo cy'umuziki wanjye gitandukanye n'icya Symphony Band'.
Ariel Wayz yigaragarije Abanyarwanda kuva mu mwaka w'2020, ubwo yashyiraga hanze indirimbo 'Commando' ya Rema 'The Boy from Mars' yakoranye na Jumper, 'Umwali' yakoranye na Bushali, 'Ndaryohewe' yakoranye n'abandi bahanzi bashya n'izindi.
Uyu mukobwa yanavuzwe cyane mu mwaka w'2021 ubwo yashyiraga hanze indirimbo 'Away' yakoranye na Juno Kizigenza, bagakundana ariko nyuma bakaza gutandukana.
Â
![]()
Symphony Band yatangaje ko igiye gusohora indirimbo 'My Day' yakoranye na Bwiza Â
![]()
Symphony Band yafashe icyemezo cyo gukura Ariel Wayz mu ndirimbo bari bakoranyeÂ
![]()
Itsinda rya Symphony Band rimaze kwifashishwa mu birori n'ibitaramo bikomeye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'READY' YA BWIZA
 “>
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HEY' YA SYMPHONY BAND NA ARIEL WAYZ
-
#COVID19: Abantu 10 banduye babonetse mu bipimo 4,292 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya icumi, bakaba babonetse mu (…)




Perezida Kagame yitabiriye inama yibanda ku ruhare rwa siporo mu guhuza abatuye Isi
Ni inama yahuriyemo n’abanyabigwi mu mupira w’amaguru ku Isi 





