Category: Uncategorized

  • Yiyemeje gucecekesha abibaza nimba ari umukobwa, ahitamo gukora ibidasanzwe mu irushanwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo abashinzwe irushanwa bangaga ko atangira amarushanwa yo kwiruka mu marushanwa ya Olympic, yahisemo kubereka imyanya ye yibanga ndetse yiyemeza kubikora nta Soni.

    Umukobwa ukomoka muri Afurika Y'epfo Caster Semenya, yahisemo guca impaka  ubwo bamwangiraga kwiruka mu bakobwa bagenzi be kuko bakekaga ko atari umukobwa.

    Caster Semenya w'imyaka 31, yaciye agahigo ko kwegukana imidari ya zahabu ku mikino Olympic inshuro ebyiri, ubwa mbere ni muri 2012 I London ndetse na 2016 I Rio muri Burazire.

    Uyu munyafurika Y'epfo  kandi yegukanye imidari igiye itandukanye mu mikino ihuza abavuye mu bihugu bivuga ururimi rw'icyongereza, Commonwealth games.

    Muri 2009 Caster Semenya amaze kwegukana umudari w'isi I Berlin mu budage, habayeho urubanza rwo gushaka kumwambura umudari we, gusa nyuma y'uko hakozwe ibizamini ndetse hagasuzumwa imyanya ye yibanga hemejweko koko ari umukobwa birangira umudari we awugamanye.

    Source : https://yegob.rw/yiyemeje-gucecekesha-abibaza-nimba-ari-umukobwa-ahitamo-gukora-ibidasanzwe-mu-irushanwa/

  • Isabukuru nziza! Rayon Sports yujuje imyaka 5… – #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ni imwe mu makipe akuze mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse biyemerera kuba ikipe ifite abafana benshi. Mu 1964 ni bwo Rayon Sports yashinzwe ariko ibona ubuzima gatozi mu 1968 ubwo yabaga mu Majyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Nyanza kuri ubu. Hashize imyaka 20, Rayon Sports yaje kwimukira mu mujyi wa Kigali ihubakira izina rukomeye, gusa mu 2012 iza gusubira i Nyanza inahatwarira igikombe cya shampiyona, mu 2014 irongera igaruka mu mujyi wa Kigali.

    Iyi kipe mu myaka 54 imaze ifite uduhigo dutandukanye harimo nko kuba ikipe ya mbere yakuye igikombe cya CECAFA hanze mu 1999 ndetse ikaba imwe mu makipe yagaragaje ihangana ku bikombe by’imbere mu gihugu n’ikipe y’APR FC.

    Mu bikombe Rayon Sports ifite harimo ibikombe 9 bya shampiyona yegukanye mu: 1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004, 2013, 2017, 2019. Ibikombe by’Amahoro nabyo ni 9 yatwaye mu: 1976, 1979, 1982, 1989, 1993, 1995, 1998, 2005 na 2016. Rayon Sports ifite CECAFA imwe yegukanye mu 1998 ndetse n’igikombe cyiruta ibindi yatwaye mu 2017.

    Rayon Sports nk’imwe mu makipe akuze, ifite abafana benshi, gusa ibijyanye n’ubuyobozi ibikorwa n’imitungo y’ikipe biracyari hasi, kuko ntirabasha kugira Sitade yayo ndetse uyu mwaka iwumaze ikoresha imodoka itari iyayo.


    Rayon Sports imaze iminsi idahagaze neza


    Isabukuru nziza kuri Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117493/isabukuru-nziza-rayon-sports-yujuje-imyaka-54-itagira-sitade-117493.html

  • Alice na Diana batumiye Serge, Tracy, Brian B… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyateguwe na Diana Kamugisha afatanyije na Alice Tonny uzwi cyane nka Big Tonny. Ni kimwe mu bitaramo by’ivugabutumwa bazakora bazenguruka igihugu muri uyu mwaka wa 2022. Ku ikubitiro bataramiye i Kayonza tariki 15/05/2022, ubu ahatahiwe ni i Kigali. Igitaramo cy’i Kigali ni cyo cyagombaga kubanziririza iyi gahunda yabo yo kuzenguruka igihugu, gusa habayemo impamvu zabatunguye bituma bafata indi tariki bacyimurira tariki 05/06/2022 mu gihe cyagombaga kuba tariki 29/05/2022.

    Diana Kamugisha aherutse kubwira InyaRwanda.com ko intego y’ibi bitaramo bye na Alice Tonny ari ukwamamaza icyubahiro cy’Imana no kuyishimira ku bw’uburinzi bwayo mu gihe cya Covid-19. Ati “Intego yacyo ni ukwamamaza icyubahiro cy’Imana no kuyishima ko yaturinze ikanadukiza Covid-19, nubwo itaragenda burundu ariko turayishima aho igejeje ikora”. Muri ibi bitaramo byose kwinjira bizaba ari ubuntu. Ati “Ntabwo tuzishyuza, kwinjira ni ubuntu ugasohokana umunezero mwinshi”.

    Muri iki gitaramo kizabera i Kigali, Diana Kamugisha na Alice Tonny bazaba bari kumwe n’abaramyi batandukanye barimo; Serge Iyamuremye, Brian Blessed, Mpundu Bruno, Tracy Agasaro umugore wa Rene Patrick, Bernice n’abandi. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Iki gitaramo ndetse n’ibindi bazakorera hirya no hino mu gihugu, byubakiye ku cyanditswe cyo muri Bibiliya, Zaburi 66:02 havuga ngo “Muririmbe icyubahiro cy’izina ryayo, mwogeze ishimwe ryayo.”

    Diana Kamugisha yahuje imbaraga na Alice Tonny bategura ibitaramo bizenguruka igihugu

    Alice Tonny na Diana Kamugisha barataramia i Kigali kuwa 05/06/2022

    Serge, Brian Blessed na Tracy bari mu bazaririmba mu gitaramo cya Alice & Diana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117506/alice-na-diana-batumiye-serge-tracy-brian-blessed-na-mpundu-mu-gitaramo-make-his-praise-gl-117506.html

  • Paris: Umutangabuhamya yavuze ko Perefe Bucyibaruta yavaga kuri Bariyeri ubwicanyi bugakomera #rwanda #RwOT

    Mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022, humviswe umutangabuhamya w'imyaka 68 y'amavuko wabimburiye abandi mu rukiko. Yabwiye abacamanza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perefe Bucyibaruta yakundaga kugenda kuri za Bariyeri, ko kandi uko yahavaga ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwarushaga ho gukomera.

    Imbere y'inteko iburanisha, mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, ni we mutangabuhamya wabimburiye abandi kuri uyu munsi. Yavuze ko nawe ubwe yari mu bahigwaga(Abatutsi), ariko akaba yari afite umugore w'Umuhutukazi.

    Yahungiye mu ishuri ry'imyuga rya Murambi(ETO). Yabwiye urukiko ko Tariki 21 Mata 1994 nijoro babateye aho bari bahungiye bakabarasa cyane, ko hari interahamwe zitwaje intwaro gakondo z'ubwoko bwose ndetse n'Abajandarume benshi, atahamya ko bari bavuye gusa ku Gikongoro, ko bishoboka ko hari n'abari baturutse ahandi.

    Avuga ko aba bicanyi bishe Abatutsi ijoro ryose kugeza mu gitondo. Yibuka ko hari n'utwana tw'utunyeshuri twagerageje gusohoka baradukurikirana n'imbwa bajya kuduhiga mu mashyamba natwo baratwica. Hishwe abantu benshi, avuga ko agereranyije haguye nk'ibihumbi 40, ko abo yibuka babashije kurokoka nawe arimo bari 6.

    Abajijwe niba yari azi Perefe Bucyibaruta, yasubije ati' Yego mbere ya Jenoside twahuriraga mu nama,  hari nk'iyo nibuka yabereye ahitwa ku Itaba ikaba yari inama yavugaga Ku mutekano. Icyo gihe hari inkubiri y'amashyaka, Bucyibaruta akavuga ko abantu bagomba kwirindira umutekano'.

    Ari imbere y'inteko iburanisha kandi, yabwiye urukiko ati' Icyo mpamya ni uko Perefe na Burugumesitiri na Komanda bakomezaga bazenguruka kuri za bariyeri, kandi ubwicanyi bugakomeza'. Abajijwe uko imodoka ya Perefe yari imeze, yavuze ko yari ivatiri ya Peugeot 305 yenda kuba umweru.

    Ubwo yabazwaga inshuro yaba yarabonye Perefe kuri Bariyeri, n'aho yamubonye, yasubije ati' Aho i Murambi si nageze i ruhande rw imodoka, ariko twashoboraga kubona imodoka ya Perefe na Burugumesitiri na jeep ya Komanda zica kuri za bariyeri, ni nazo zahacaga zonyine'.

    Abajijwe n'umunyamategeko, umwe mu bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, ko yavuze ko Perefe yagendagendaga kuri za bariyeri, arikumwe na Burugumesitiri na komanda, icyo yagendaga akora cyangwa avuga, yasubije ati' Sinari mpahagaze, ariko uko yahavaga ubwicanyi bwarakomeraga, bivuze ko wenda yabasabaga gushyiramo imbaraga. Iyo abasaba guhagarika, bwari guhagarara'.

    Mugabarigira Stanley, Umuyobozi w'Urwibutso rwa Murambi, ubwo yaganiraga n'Abanyamakuru b'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro-PaxPress bakora ku nkuru z'Ubutabera, ubwo basuraga uru Rwibutso rwa Murambi, yababwiye ko Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro ari umwe mu bari ku isonga ry'itegurwa ndetse n'iyoborwa rya Jenoside. Avuga ko Perefe Bucyibaruta yari nk'Umuyobozi wa byose.

    Bucyibaruta Laurent, mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa,  akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside hamwe n'ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko mumtu. Ni urubanza rwatangiye Tariki ya 09 Gicurasi 2022, bikaba biteganijwe ko ruzapfundikirwa kuwa 12 Nyakanga 2022. Ni nawe kandi mu tegetsi mu bahoze bakomeye mu gihe cya Jenoside ugejejwe imbere y'Ubutabera bw'Ubufaransa.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/paris-umutangabuhamya-yavuze-ko-perefe-bucyibaruta-yavaga-kuri-bariyeri-ubwicanyi-bugakomera/

  • Inkuru nziza ku muryango wa Miss Elsa Iradukunda (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko umubyeyi wa Miss Elsa iradukunda yagaragaje agahinda kenshi kubera ko umwana we yarafunze . kuri uyu munsi Miss Elsa yongeye gusubira mu muryango we gusa akazajya yitaba urukiko.

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Elsa Iradukunda arekurwa agakurikiranwa adafunzwe.

    Akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-muryango-wa-miss-elsa-iradukunda-video/

  • Mbappé nyuma yo guca agahigo ko guhembwa menshi aho yaririye aya mbere byari akataraboneka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kylian Mbappé nyuma y'uko aciye agahigo ko kuba umukinnyi ukina umupira w'amaguru uhembwa menshi ku isi, we n'inshuti ye magara batangiye kurya ayabo ntagihunga.

    Kylian Mbappé amasezerano mashya yasinye muri Paris Saint-Germain azamara amezi atatu, akaba azajya ahembwa ibihumbi 650 by'amayero buri cyumweru, mu manyarwanda akaba arenga Miliyoni 650 buri cyumweru.

    Hamwe n'amafaranga angana atya hibazwa aho ayarira, gusa we n'inshuti ye bamaranye agihe kitari kinini bakinana Achraf Hakimi batangiye kuyarira mu gace ka Cannes mu bufaransa.

    Abanyamakuru bakaba bamubonye muri resitora yitwa La Mome Plage aho agisohoka byabaye ngombwa ko hitabazwa abashinzwe umutekano kugirango abashe kuba yahivana.

    Abaturage bakaba bari benshi bivanze n'abanyamakuru, byatumye biteza akavuyo kubera urukundo abafana ba PSG bashakaga kumwereka.

    Source : https://yegob.rw/mbappe-nyuma-yo-guca-agahigo-ko-guhembwa-menshi-aho-yaririye-aya-mbere-byari-akataraboneka/

  • Itangazo: Kumenyesha MUGOREWASE Louise na MUNYAMPUNDU Fidel imikirize y'urubanza #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2022 umunsi wa 24 w'ukwezi kwa 05.

    Me Bejeneza Gervais Umuhesha w'inkiko w'umwuga , ashingiye k'Urubanza No RC 00635/20219/TGL/GSBO rwaciwe n'urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwo ku wa 18/09/2020 ; ashingiyee ku ngingo ya 49 y'itegeko n0 12/2013 ryo ku wa 22/02/2013 ringenga umurimo w'abahesha b'inkiko. Ashingiye ku ngingo ya 225 y'itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryekeye imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano ,iz'ubucuruzi ,iz'umurimo n'izubutegetsi ;

    Aremeza ko amenyesheje MUGOREWASE Louise na MUNYAMPUNDU Fidel imikirize y'urubanza rwavuzwe haruguru aho urukiko rwategetse ibi bikurikira :

     Rwemeje ko umutungo ufite UPI :1/02/04/02/2614 uhereye mu mudugudu wa Kanyinya ,akagari ka Ruhango ,umurenge wa Gisozi ,akarere ka Gasabo ,mu mujyi wa Kigali,Uva ku mazina ya MUNYAMPUNDU Fidel na MUGOREWASE Louise ukandikwa kuri MUKANDANGA Primitive.

    Soma itangazo riri hasi umenye uko imikirize y'ubanza uko iteye:


    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kumenyesha-mugorewase-louise-na-munyampundu-fidel-imikirize-y-urubanza

  • Miss Iradukunda Elsa yarekuwe #rwanda #RwOT

    Umwanzuro ukimara gusomwa, uyu mukobwa yasazwe n’ibyishimo, ahoberana n’inshuti ze zamubaye hafi mu bihe bigoye.

    Isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022. Umutekano wari wakajijwe nk’ibisanzwe. Miss Iradukunda yari yitabiriye isomwa ry’urubanza rwe ryari ryanitabiriwe n’abanyamakuru benshi.

    Yari yambaye ipantalo y’ikoboyi n’umupira w’umukara. Urukiko rwabanje gusoma ibyaha akekwaho, ruvuga uburyo impande zombi zireguye.

    Rwavuze ko Ubushinjacyaha bwasabye ko Miss Iradukunda arekurwa agakurikiranwa ari hanze. Uyu mukobwa nawe nibyo yari yasabye mu iburanisha ribanza.

    Urukiko rwahise rushimangira ko arekurwa, kandi uwo mwanzuro ugahita ushyirwa mu bikorwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Miss-Iradukunda-Elsa-yarekuwe

  • Urukiko rwategetse ko Miss Elsa arekurwa #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Elsa Iradukunda arekurwa agakurikiranwa adafunzwe.

    Akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Isomwa ry'urubanza ryabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022.

    Umutekano wari wakajijwe nk'ibisanzwe.

    Miss Iradukunda yari yitabiriye isomwa ry'urubanza rwe ryari ryanitabiriwe n'abanyamakuru benshi.

    Urukiko rwabanje gusoma ibyaha akekwaho, ruvuga uburyo impande zombi zireguye.

    Rwavuze ko Ubushinjacyaha bwasabye ko Miss Iradukunda arekurwa agakurikiranwa ari hanze.

    Ni ibintu byari byanasabwe n'uruhande rw'uregwa mu iburanisha ribanza.

    Urukiko rwahise rushimangira ko arekurwa, kandi uwo mwanzuro ugahita ushyirwa mu bikorwa.

    The post Urukiko rwategetse ko Miss Elsa arekurwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/25/urukiko-rwategetse-ko-miss-elsa-akurikiranwa-adafunze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urukiko-rwategetse-ko-miss-elsa-akurikiranwa-adafunze