Category: Uncategorized

  • Imyambarire ya Mhadjiri ubwo yajyaga mu mwiherero yabaye igitaramo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo abakinnyi bahamagawe mu mavubi bitabiraga umwiherero, bagaragaye mu myambarire itangaje ariko by'umwihariko Mhadjiri, Kwizera ndetse na Byiringiro.

     

    Umukinnyi ukinira ikipe ya Police Fc  Hakizimana Mhadjiri, akigera mu mwiherero amafoto ye yahise atangira kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga hagawa uburyo yari yambaye cyane harebwe ku ikabutura yari yambaye.

    Hari benshi bavuzeko yari yambaye umwenda w'imbere ukunze kwitwa Boxer.

    Umuzamu wa Rayon Sport Kwizera Olivier wari waraburiwe irengero yongeye kugaragara ubwo abakinnyi bitabiraga umwiherero, imisatsi yagaragaye afite yateje urujijo hibazwa nimba yari yarabuze kugirango akoreshe iyo misatsi.

    Source : https://yegob.rw/imyambarire-ya-mhadjiri-ubwo-yajyaga-mu-mwiherero-yabaye-igitaramo/

  • Umuhanzikazi Annet Murava yambitswe impeta n'umukunzi we bitegura kurushinga(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Annet Murava ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwambikwa impeta n'umusore wigaruriye umutima we.

    Mu kiganiro na Isimbi Annette Murava yahamije aya makuru avuga ko anyuzwe no kuba yarambitswe impeta n'umusore akunda ndetse ko n'ubukwe ari vuba, amubwira ko amukunda cyane amushimira ko nawe yamukunze gusa ntiyifuje kumutangaza mu itangazamakuru.

    Annet Murava yamenyekanye cyane mu ndirimbo yanyuze imitima ya benshi'Niho Nkiri' yakomoje ku nkuru mpamo y'umukinnyi wa Filme ukunzwe hano mu Rwanda @saro_giannapaccy yandikiwe n'umugabo we kubera ibihe banyuzemo bitaboroheye amugenera iyi ndirimbo nk'impano abinyujije muri Annet Murava.

    Annet Murava nawe yakunze kuvuga ko yahisemo gukorera Imana kuko ari muri bamwe Imana yagiriye neza ndetse akaba ari umuhamya w'Imirimo yayo, avuga ko nawe yanyuze mu buzima butamworoheye ariko Imana ikabana nawe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-annet-murava-yambitswe-impeta-n-umukunzi-we-bitegura-kurushinga

  • Kigali : Yigamba guha RIB amafaranga,Abaturanyi bamushinja kubakubita,Gitifu ngo bakoze ibyo basabwa #rwanda #RwOT

    Aba baturage bo Mudugudu w’Amarembo muri aka Kagari ka Nyabisindu, babwiye RADIOTV10 ko umuturanyi wabo witwa Thierry Maniragaba abarembeje kuko adahwema kugira abo akubita ndetse ko adatinya na bamwe mu bo mu nzego z’ibanze.

    Umwe muri aba abaturage utifuje ko atangazwa, yagize ati 'Uwo mugabo akubita abantu, nijoro bamugeze kuri RIB akagaruka avuga ko yatanze amafaranga ibihumbi 220. Ni ibintu byavuzwe ku mugaragaro ntabwo ari ibintu byavuzwe mu rwihisho.'

    Uyu muturage avuga ko ikigaragaza ko atanga ayo mafaranga muri RIB ari uko izindi nzego zigeze kujyayo ariko zikabura raporo yaba yarakorewe uyu mugabo.

    Undi muturage w’igitsinagore uvuga ko yakubiswe n’uyu Maniragaba Thierry amutegeye mu nzira, avuga ko uyu mugabo atari we wa mbere yakubise cyangwa ngo abe ari uwa kabiri.

    Ati 'Ni umunyarugomo, cyane cyane iyo yasinze ni bwo aba umunyarugomo kandi icyo gihe yari yasinze.'

    Aba baturage bavuga kandi ko uyu muturanyi wabo uretse kubakubita, anabatuka ibitutsi nyandagazi ku buryo adatinya no kubatuka ku myanya y’ibanga y’ababyeyi babo.

    Umwe uvuga ko bigeze kwitabaza inzego z’umutekano ariko ngo na zo zaraje 'arazisuzugura cyane hari n’uwo yari akubise ingufuri mu mutwe birangira agiye ku Kagari no ku Murenge baramujyana tujya no kuri RIB ariko muri iryo joro na bwo Thierry bamufunguye saa munani z’ijoro.'

    Aba baturage bavuga ko uyu muturage atajya atinda muri RIB kandi ko iyo avuyeyo aza abigambaho, akababwira ko azakomeza kubahohotera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, yabwiye RADIOTV10 ko ari kenshi uyu mugabo bamukoreye raporo bakazishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

    Ati 'Twe tuba twakoze icyo dusabwa, twe ntidufunga, ntiduhana, amabwiriza atubwira ko niyo twe twamufata inshuro icumi twebwe iyo tumufashe tumwegereza Ubugenzacyaha, Ubugenzacyaha rero bukora ibiteganywa n’itegeko.'

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry avuga ko bidakwiye ko umuntu umwe arenganya abaturage.

    Yagize ati 'Inzego za Leta zose yaba Polisi, yaba RIB, igitumye zibaho ni inyungu rusange ya rubanda, sinumva ko inyungu y’umuntu umwe ishobora kuruta iya rubanda usibye ko ibyo twabanza tukabisuzuma.'

    Dr Murangira B. Thierry yizeje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rugiye gukurikirana iki kibazo, hakarebwa abaturage bavuga ko bahohotewe n’uyu mugabo, byaba byarabaye akabihanirwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Yigamba-guha-RIB-amafaranga-Abaturanyi-bamushinja-kubakubita-Gitifu-ngo-bakoze-ibyo-basabwa

  • Ibyakozwe n’abasirikare bakuru barimo Kayumba Nyamwasa kuri Noheli mu 1991 i Kiyombe : Byinshi kuri Lt Gen Perezida Kagame yatahiye ubukwe akaba arwanya Leta y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ni Umunyarwanda wari ufite ipeti rya Lieutenant General mu gabo z’u Rwanda aho yanazibereye umugaba mukuru guhera mu mwaka wa 1998 kugera mu mwaka wa 2002.Muri icyo gihe kandi yanayoboraga iperereza ry’igihugu.

    Uretse ibyo,Kayumba yahagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Buhinde kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu mwaka wa 2010 .

    Ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2010 nibwo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yashohoye itangazo rivuga ko Kayumba Nyamwasa yahunze igihugu bityo ko atagihagarariye u Rwanda haba mu Buhinde no mu bindi bihugu cyangwa urwego urwo arirwo rwose

    Icyo gihe byavugwaga ko yaba ari mu gihugu cya Uganda ndetse na Leta y’u Rwanda yari yatangiye kureba uko hakoreshwa uburyo bujyanye n’amategeko kugira ngo atabwe muri yombi agarurwe mu gihugu.Ngo mbere y’uko ahunga igihugu inzego z’iperereza zamukoragaho iperereza ku byaha bikomeye by’ubugizi bwa nabi nk’uko iryo tangazo ryabivugaga.

    Uwari umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda icyo gihe, Jules Rutaremara yatangaje ko Nyamwasa yambutse akajya mu Bugande anyuze Kagitumba mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ngo ubwo yageraga hakurya y’umupaka yahise ahahurira n’umushoferi we.

    Nyuma byaje kumenyekana ko Kayumba aherereye muri Afurika y’Epfo ndetse anerura ko arwanya Leta y’u Rwanda ndetse atangira kuvuga ko Leta y’u Rwanda ariyo yagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana gusa benshi babyibajijeho ukuntu atigeze abikomozaho akiri mu nzego z’ubuyobozi.

    Muri uyu mwaka kandi Kayumba yaje kuraswa gusa ararusimbuka , ni ibintu byashinjwe Leta y’u Rwanda ari nayo ibitera utwatsi. Byavugwaga ko hari amasusu yamusigaye mu nda ariko nga yaje kuvurwa arakira.

    Nyuma yaje gushing RNC irwanya Leta y’u Rwanda ndetse aza kwihuza n’indi mitwe bahuje umurongo harimo FDLR n’indi itandukanye bihuriza hamwe bashaka guhirika ubutegtsi bw’u Rwanda.

    Leta y’u Rwanda ishinja Nyamwasa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi harimo grenade 3 zatewe muri Kigali mu kwezi kwa kabiri taliki ya 19 mu mwaka w’2010.

    Urukiko rukuru rwa gisirikare i Kigali rwamushinjije gukora ibikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi no kugambanira igihugu mu mwaka wa 2011.

    Rwamushinjije hamwe n’abandi barwanashyaka ba RNC bari mu bashinze iryo shyaka. Nyamwasa yambuwe ipeti rya gisirikare, yirukanwa mu gisirikare, nuko urukiko rumucira imyaka 23 y’igifungo. Uko ari bane urubanza rwabo rwaburanishihwe runacibwa badahari.

    Raporo y’umuryango w’abibumye yo mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2018 ishinja Nyamwasa gukora ingendo ava muri Afurika y’epfo ajya muri Congo gucagura abasirikare bazamufasha gutera u Rwanda. Abo basirikare bakaba babumbiye mu mutwe w’abarwanyi witwa P5.

    General James Kabarebe yatangaje ko Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda akaza guhunga igihugu, akanashinga umutwe urwanya Leta y’u Rwanda 'Rwanda National Congress (RNC)’, ari umuhemu wirengagije sisiteme (system) yamugize uwo ari we, agahinduka uyirwanya.

    Yabivuze kuwa mbere tariki 02 Nzeri 2019, ubwo yaganiraga n’abasirikare bavuye ku rugerero basaga 1000, ubu bari mu myitozo y’ibyumweru bitandatu mu kigo cya gisirikare cya Mukamira mu karere ka Nyabihu.

    Asubiza ikibazo cya Col (Rtd) Martin Nzitonda wahoze mu ngabo za Ex-FAR, ndetse no muri FDLR, wari ubajije icyo u Rwanda rwakora mu guhangana n’imitwe irurwanya, Gen. Kabarebe yavuze kuri Kayumba Nyamwasa, mu rwego rwo kubaha amateka ye.

    Yagize ati 'Mbere y’uko mvuga kuri RNC, reka mbanze mvuge kuri Kayumba Nyamwasa. Niba hari umuntu w’umuhemu ubaho watangaho urugero rw’ubuhemu, ni Kayumba Nyamwasa. Kubera ko icyo yabaye cyo mu ngabo za RPA, ntabwo yacyigize. Nta n’igitangaza yakoze mu ngabo za RPA (Rwanda Patriotic Army), yavuga na kimwe ati nakoze aka kantu aha n’aha, ku buryo nagahemberwa.Nta na kimwe afite yavuga.

    Ahubwo yagiriwe neza igihe cyose. Hari ukuntu umuntu agira amahirwe mu bihe bitandukanye, bitewe n’ibihe uko biteye akagira amahirwe akagendera ku bandi, akagirwa icyo ari cyo.

    Ariko iyo ari umunyabwenge buke, iyo ari umuhemu mu buzima bwe, iyo nta burere agira, iyo ari umunyamusozi, ibyo byose abipfusha ubusa”.

    Gen. Kabarebe uvuga ko azi Kayumba neza, yemeza ko ari we ubwe wamwinjije mu mutwe w’inyeshyamba zari ziyobowe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni mu mwaka wa 1985.

    Avuga ko muri icyo gihe, Kayumba yari yaramaze gushaka impapuro zamwemereraga kujya gukora muri Afurika y’Epfo, ariko yamara kubona ko nyuma yo kubohora Uganda ashobora kuzavamo umuntu ukomeye, ayo mahirwe yo kujya muri Afurika y’Epfo akayasubika.

    Mu gihe Museveni yamaraga gufata ubutegetsi mu 1986, Gen. Kabarebe avuga ko Kayumba yahise akomerezaho ahabwa umwanya mu buyobozi mu Majyaruguru ya Uganda.

    Akomeza avuga ko akimara kubona uwo mwanya, Kayumba yamaze igihe kirekire ashaka uko yakwigwizaho amafaranga n’ubuyobozi, ndetse ngo yanakoresheje amayeri n’amafaranga mu kugura ipeti ryisumbuyeho, mu gihe abo bari barafatanyije urugamba rwo kubohora Uganda bari mu myitozo, banatekereza uko batangiza urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda.

    Gen. Kabarebe akomeza avuga ko Kayumba yageze igihe cyo gukora ubukwe, agashakisha amayeri yose yatuma Perezida Kagame amutahira ubukwe kandi akamuvugira ijambo, nyamara kandi ngo ntaho bari basanzwe baziranye.

    Ati 'Umunsi yakoze ubukwe, yashakishije uburyo bwose bushoboka ko hagira umusirikare mukuru uza kumuvugira ijambo mu bukwe, aragerageza atuma abantu bamwegerera Perezida Kagame, ngo aze kumuvugira ijambo mu bukwe.

    “Perezida yaraje mu bukwe. Ntabwo yagombaga kumuvugira ijambo, ntibyari gushoboka.Nta n’aho bari bahuriye, ntaho bari baziranye, ntibari barabanye, ntibari bariganye, Kayumba ntaho bari baziranye.

    Icyo gihe ijambo yararimuvugiye. Ubundi mu cyubahiro, umuntu nk’uwo waguye icyubahiro, ineza nk’iyo urayimwitura. Ariko Kayumba ni umuhemu !'

    Gen. Kabarebe akomeza avuga ko urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, Kayumba atari mu basirikare b’ibitangaza, ko ndetse nta hantu henshi yari yararwanye.

    General Kabarebe avuga ko ubwo Perezida Kagame yazaga kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu (mu byumweru bibiri nyuma y’uko rutangira), yahuye na Kayumba yibuka ko yigeze kumutahira ubukwe, amugira umukuru w’iperereza, na cyane ko nta basirikare benshi bari bahhari bafite ubushobozi.

    Ati 'Kuba Perezida ari we yahisemo mu bantu bose bari bahari, akaba ari we agira umukuru w’iperereza, ibyo na byo ubwabyo yakabimushimiye.Afite ubuhemu butangaje'.

    Kabarebe avuga ko kuba umukuru w’iperereza byatumaga Kayumba yisanzura akajya aho ashatse, kandi ko we ntaho yahuriraga n’imirwano, ko ahubwo yabaga areba uko abandi barwana.

    ati “Nta kintu na kimwe cyamushyiraga mu byago (muri danger). Kayumba iyo Perezida Kagame aza kumubwira ngo ngiye kugushyira ku rugamba, genda ube OC, cyangwa se jyenda ujye kurwana, uko muzi yari gutoroka urugamba akagenda”.

    Gen Kabarebe kandi yanabaganiriye ku byabaye tariki ya 25 Ukwakira 1990, ubwo bari mu nama itegura urugamba na Lt. Gen Kayonga. Icyo gihe ngo Kayumba yaje muri iyo nama ariko afite ubwoba, amaso yari yamuvuyemo, hanyuma atanga igitekerezo ko urugamba baruhagarika bakisubirira muri Uganda. Icyo gihe ariko ngo yari atarahabwa umwanya w’ubuyobozi bw’iperereza.

    Icyo gihe ngo bamumaze ubwoba, bamusezeranya ko urugamba bazarustinda.
    Ati 'Turamubwira tuti, Kayumba iyi ntambara tuzayirwana kandi tuzayitsinda. Ibi ni ibibazo bisanzwe by’intambara”.

    Gen. Kabarebe avuga ko Kayumba amaze guhabwa ubuyobozi bw’ubutasi, noneho ubwoba bwashize, agatuza ndetse akagaragara nk’umuntu ukunda igihugu kurusha abandi.

    Ibyabaye kuri Noheli, 25 Ukuboza 1991, ahitwa i Kiyombe

    General Kabarebe kandi yanaganirije abasirikare bavuye ku rugerero ku byabaye kuri Noheli, 25 Ukuboza 1991, ahitwa i Kiyombe mu Majyaruguru y’u Rwanda, ubwo ingabo zari iza RPA zaraswagaho amasasu menshi n’ingabo za FAR, ku butaka no mu kirere.

    Icyo gihe abari abayobozi b’ingabo za RPA bagiye guhura n’uwari umugaba mukuru Perezida Kagame, bamusaba ko basubira muri Uganda bakongera bakisuganya.

    Yagize ati 'Byageze ubwo abasirikare bamwe bakuru, na Kayumba arimo begera Perezida wa Repubulika ari we wari uyoboye urugamba, baramubwira ngo dusabe Uganda idutize ahantu mu Majyaruguru hafi y’umupaka wa Sudan na Kenya, muri Pariki ya Kidepo ngo tube ari ho twisuganyiriza. Bumvaga batsinzwe, yari amayeri yo guhunga urugamba. Kayumba ntiyari kuzagaruka, barabeshyaga bari batinye urugamba.'

    “Aha ni ho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yafatiye icyemezo cy’uko twimukira mu birunga. Ni nabwo ku itariki ya 23 Mutarama 1992, twongeye kugaba igitero mu Ruhengeri, tugafungura imfungwa zari zifungiye muri gereza ya Ruhengeri'.

    Gen. Kabarebe yavuze ko mu rugamba rwo kubohora igihugu, Kayumba ubu wahungiye muri Afurika y’Epfo, yagaragaraga gusa igihe habaga hari umutuzo, imirwano yakongera gukomera akabura.

    Mu 1994 nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro ya Arusha, imwe mu ngingo yari ikubiye muri ayo masezerano kwari ukuvanga ingabo za RPA n’iza FAR, aho RPA yagombaga kugira 40% mu gisirikare, naho Far ikagira 60%, hagamijwe kugira igisirikare kimwe.

    Iyo zivangwa, impande ebyiri zari zihanganye zari guhuriza hamwe zikarema ingabo zihuriweho, ariko abenshi barabirwanyije batinya ko hari ubwo ingabo za FAR zashoboraga guhengera iza RPA zikazirimburira mu birindiro, na cyane ko zazi kuba zizirusha ubwinshi.

    Avuga ko uko ibiganiro byakomezaga, byaje kugaragara ko hari imyanya y’ubuyobozi yagombaga gutangwa, aho RPA yagombaga guhabwa ubuyobozi bwa ‘Gendermerie’, umwanya w’umugaba w’ingabo wa mbere wungirije, umwanya w’umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu, ndetse n’indi myanya y’ubuyobozi mu bindi bigo.

    Icyo gihe ngo Perezida Kagame yagendaga azamura abasirikare mu ntera, ari naho Kayumba yaherewe ipeti rya Colonel, kandi nk’umuntu wari warize amategeko, ngo ni we wagombaga kuzayobora ‘Gendermerie’, byahise bituma igitekerezo cyo kuva mu ngabo yari afite akireka.

    Kabarebe ati ” Ibye buri gihe byabgaga ari imibare.Ikimugira mukuru akaba ari cyo yihutira. Ibyo ndabyibuka neza, amaze kubwirwa ko ashobora kuba chef d’etat major wa gendermerie, yarongeye arabyimba, aba igitangaza. Ariko ubundi iyo tuvanga gusa, bakamubwira ngo turagushyira muri batayo (bataillon) Huye, yari kwiruka.We yari yavuze ko azajya mu batazavangwa.

    Murabyumva, we ni ukwireba, ntareba abandi. Buriya urugamba rwose uko twarwanye, iyo tuvuga ubwitange bwa RPA, abantu baritangaga, ariko ntabwo haburamo abikundaga”.

    Gen Kabarebe yavuze ko Kayumba n’abandi bapfushije ubusa ayo mahirwe, batangira gutekereza ko bakomeye kurusha abandi, aho guha agaciro ubuyobozi bwabagize abo bari bo, ibintu we yita kuba indashima.

    Ati 'Nta yindi yari impamvu yo kubazamura. Akenshi yazamuraga abantu (Perezida Kagame), azi neza inenge zabo, ariko akabyirengagiza. icyo yashakaga kubaka ni imiyoborere y’ingabo. Kayumba rero ni indashima, ni umuhemu,…

    Ni yo mpamvu muri 1995, imirambo ikiri mu mujyi, Kayumba we yari mu bintu. Mu mazu, arubaka, agura amasambu, Nyagatare yose yafashe ahantu haruta akarere ka Musanze na Nyabihu,…

    Ni ibyongingibyo, abashakisha icyo yapfuye na sisiteme (system) yacu, icyo yapfuye na Perezida, Perezida se wapfa iki na we !Icyo wapfa na we ni ugukora amanyanga, ariko nta kindi”.

    Kabarebe yavuze ko kubeshya kwa Kayumba byakomeje igihe kirekire, harimo no kujya mu bikorwa byashoboraga gufatwa nk’ubugambanyi nko kugirana ibiganiro n’imitwe ikorera hanze y’igihugu no guta inshingano akajya mu myitozo hanze y’igihugu nta ruhushya yabiherewe n’umugaba mukuru.

    Kuri General Kabarebe, Kayumba yagaragaje igihe kirekire ko ari umunyabugugu, umuntu ushukika, wikunda, ari nayo mpamvu yashwanye n’abantu ndetse na sisiteme yamugize uwo yari we.

    Byinshi wamenya kuri Lt Gen Kayumba Nyamwasa wabaye umugaba w’Ingabo ubu akaba arwanya ubutegetsi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Ibyakozwe-n-abasirikare-bakuru-barimo-Kayumba-Nyamwasa-kuri-Noheli-mu-1991-i-Kiyombe-Byinshi-kuri-Lt-Gen-Perezida-Kagame-yatahiye-ubukwe-akaba-arwanya-Leta-y-u-Rwanda

  • Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2023 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri tariki 24/05/2022 nibwo abakinnyi 21 bakina mu gihugu imbere bahamagawe mu cyumweru gishize n'Umutoza Mukuru w'Ikipe y'igihugu Carlos Alos Ferrer batangiye umwiherero uri kubera muri Hotel La palisse mu rwego rwo kwitegura imikino y'umunsi wa mbere n'umunsi wa kabiri y'Amajonjora y'Igikombe cy'Afrika cya 2023.

     

    Biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina na Mozambique tariki 02/06/2022 i Johannesburg muri Afrika y'Epfo ndetse na Senegal tariki 07/06/2022 i Huye.

    Abakinnyi 6 bakina hanze y'igihugu biteganyijwe ko bazagera mu Rwanda mu buryo bukurikira:

    MANISHIMWE Emmanuel- 26/05/2022 (00h50')
    MANZI Thierry — 26/05/2022 (00h50')
    NIRISARIKE Salomon — 27/05/2022 (5h30')
    MUTSINZI Ange — 25/05/2022 (05h30')
    KAGERE Meddie- 29/05/2022 (19h00')
    RAFAEL York biteganyijwe ko azasanga bandi muri Afurika y'elfo tariki 30/05/2022.

    Ikipe y'igihugu izahaguruka tariki 30/05/2022 yerekeza muri Afrika y'Epfo aho igomba gucakirana na Mozambique kuri FNB Stadium stade saa kumi z'umugoroba (16h00') aho biteganyijwe ko bazahita bagaruka tariki 03/05/2022 bitegura umukino wa Senegal uzabera kuri Stade ya Huye tariki 07/05/2022 saa tatu za ninjoro (21h00').

    Abakinnyi 28 bahamagawe:

    Abanyezamu

    Kwizera Olivier, Ntwali Fiacre na Kimenyi Yves

    Ba Myugariro

    Emmanuel Manishimwe, Nirisarike Salomon , Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Nsabimana Aimable, Fitina Ombolenga, Serumogo Ally, Ndayishimiye Thierry , Niyigena Clement, Buregeya Prince , Manzi Thierry na Ishimwe Christian.

    Abakina hagati

    Bizimana Djihad, Nishimwe Blaise, Rafael York, Manishimwe Djabel, Kevin Muhire, Ruboneka Bosco na Mugisha Bonheur.

    Abataha izamu

    Meddie Kagere, Ndayishimiye Dominique, Byiringiro Lague, Danny Usengimana, Mugunga Yves na Muhadjili Hakizimana

    The post Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-amavubi-yatangiye-umwiherero-bitegura-imikino-yo-gushaka-itike-yigikombe-cya-afurika-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-amavubi-yatangiye-umwiherero-bitegura-imikino-yo-gushaka-itike-yigikombe-cya-afurika-2023

  • RIB yafunze Musoni wiyitaga Umwavoka – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2019, Musoni yarezwe icyaha cyo kwiha ububasha ku mirimo itari iye, aho yiyitaga umwunganizi mu mategeko agahagarariraga abantu mu nkiko zitandukanye.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Musoni amaze kumenya ko yarezwe, yahise atangira kwihisha ubugenzacyaha, hanyuma yaje gushakishwa aza gufatwa arafungwa tariki ya 19 Gicurasi 2022 hashingiwe ku nyandiko isaba gutabwa muri yombi.

    Bivugwa ko Musoni yavuye mu mwuga w'ubwunganizi mu mategeko mu 2016. Yaburanaga imanza z'imbonezamubano mu Rukiko Rukuru no mu Rukiko Rwisumbuye.

    Yigeze kuba kandi Umucamanza ku rwego rw'ibanze kuva mu 2008 kugera mu 2011. Yinjiye mu Rugaga rw'Abavoka mu Rwanda mu 2013 avamo mu 2016, yeguye ku mirimo ku mpamvu ze bwite.

    Amategeko y'u Rwanda agena ko kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda ari icyaha.

    Ubihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atatu ariko atarenze ibihumbi magana atanu.

    Ni mu gihe kandi umuntu wese wiyitirira urwego rw'umwuga wemewe n'ubutegetsi, iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'ukwezi ariko kitageze ku mezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yafunze-musoni-wiyitaga-umwavoka

  • Klopp yatsinze Pep Guardiola ku gihembo cy'umutoza mwiza w'umwaka #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp niwe watowe nk'umutoza w'umwaka w'imikino wa 2021-2022 mu Bwongereza atsinze abarimo Pep Guardiola watwaye shampiyona.

    Jurgen Klopp yatwaye igikombe cya EFL/Carabao Cup na FA Cup ndetse anaba uwa kabiri muri shampiyona arushwa inota rimwe gusa.

    Ikipe ya Liverpool ishobora gutwara igikombe cya 3 iramutse itsinze Real Madrid ku mukino wa nyuma wa Champions League i Paris.Mu bagore,Emma Hayes utoza Chelsea niwe wabaye umutoza w'umwaka.

    Ikipe ya Liverpool yakomeje urugamba rwo gushaka Premier League uyu mwaka, nubwo yarangije ifite amanota 92 irangiza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Manchester City Manchester City yayiruhije iota rimwe.

    Klopp ubwo yahabwaga igihembo cye, yagize ati: “Ni ishema rikomeye kandi wari umwaka ugoye cyane. Ntiwabaye mwiza cyane kuri twebwe, ariko ibyo twamaze kubirenga”.

    Yongeyeho ati: “Iyo utsindiye igihembo nk'iki uba uri umuhanga cyangwa ukaba ufite abatoza mufatanya ba mbere beza ku isi – none ndi hano hamwe n'abatoza mfatanya na bo bose, barabizi uburyo mbashimira cyane”.

    Uyu Mudage w'imyaka 54, yegukanye iki gihembo cyitwa Sir Alex Ferguson Trophy, gitorerwa n'abatoza bose bo mu byiciro byose bya shampiyona zo mu Bwongereza.

    Pep Guardiola utoza Manchester City, Thomas Frank wa Brentford, Eddie Howe wa Newcastle na Patrick Vieira wa Crystal Palace ni bo batoza bandi bari bari ku rutonde rugufi rw'abahataniraga igihembo cy'umutoza warushije abandi muri Premier League.

    Ni ubwa 2 Klopp atwaye iki gihembo, yagiherukaga 2019-20

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/klopp-yatsinze-pep-guardiola-ku-gihembo-cy-umutoza-mwiza-w-umwaka

  • Ingabo z’u Rwanda ziravugwa mu ntambara ya M23 na FARDC #rwanda #RwOT

    Imiryango ya Sosiyete Sivile muri Kivu ya Ruguru, iratangaza ko hari ibimenyetso bifatika ko igisirikare cy’u Rwanda kiri muri iyo ntambara ingabo za leta zihanganyemo na M23.

    Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ikomeje kongera amakuru y’umutekano mu Majyaruguru ya Kivu, impande zombi zikomeje kwitana bamwana ku washoje imirwano ikaze ikomeje gukura abantu mu byabo.

    Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 24 Gicurasi 2022, igitero cyagabwe ku ngabo za FARDC i Kibumba mu birometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma cyateye ubwoba bw’uko M23 ishobora gufata urugendo rugana mu murwa mukuru wa Kivu ya Ruguru.

    Sosiyete Sivile muri Kivu ya Ruguru mu itangazo yasohoye, ivuga ko hari 'Abasirikare b’u Rwanda mu nyeshyamba za M23'

    Iri tangazo ryahamagariye Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi, kuvugana n’Abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ndetse n’Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe ku 'byagaragaye ko' hari abasirikare b’u Rwanda ku butaka bwa Kongo.

    Sosiyete Sivile muri Kivu ya Ruguru ivuga ko inyeshyamba za M23 zikura intwaro mu Rwanda n’ibikoresho by’ubuvuzi ndetse ko mu Rwanda ariho hari 'ibirindiro byabo.'

    Ivuga ko muri iyi mirwano iyo inyeshyamba za M23 zisumbirijwe zihungira ku butaka bw’u Rwanda.

    Imiryango ya Sosiyete Sivile yabwiye itangazamakuru ko bamwe mu baturage batuye mu Turere tw’imirwano bakomeje guhunga, ndetse hari ababarirwa mu magana bambutse umupaka wa Bunagana bahungira mu gihugu cya Uganda.

    Boniface Kagumyo, umuyobozi wa Komine Kibumba yavuze ko inyeshyamba za M23 zateye zifite imbaraga zidasanzwe ibintu afata nk’ingabo z’u Rwanda zateye FARDC.

    Yagize ati 'Ni ingabo z’u Rwanda zateye FARDC, baratsindwa bagahungira mu Rwanda, twamaganye igitero cy’umwanzi.'

    Si ubwa mbere u Rwanda ruvugwaho gushyigikira inyeshyamba za M23. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11 k’umwaka ushize wa 2021, ubwo izi nyeshyamba nabwo zuburaga ibitero muri Teritwari ya Rutshuru, u Rwanda rwashinje na FARDC gufasha uyu mutwe.

    Icyakora icyo gihe igisirikare cy’u Rwanda, ibyo cyarabihakanye kivuga ko 'nta murwanyi wa M23 wigeze uva mu Rwanda, ko ibitangazwa ari icengezamatwara-Propagande rigamije kudobya umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo'.

    Ku wa Mbere u Rwanda rwasohoye itangazo risaba Urwego rw’ingabo z’Akarere zishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, kuza mu Rwanda bagakora iperereza ku bisasu by’ingabo za Congo byaguye mu Rwanda , bigakomeretsa abaturage, bikanasenya inzu.

    Mbere y’uko igisirikare cy’u Rwanda gisaba ko hakorwa iperereza, Mu masaha ya mu gitondo, mu Mirenge ya Kinigi na Nyange y’AKarere ka Musanze, yaguyemo ibisasu, byanakomerekeje umugore uvuye guhinga, binangiza inzu z’abaturage.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ingabo-z-u-Rwanda-ziravugwa-mu-ntambara-ya-M23-na-FARDC