Category: Uncategorized

  • Ya ndwara ikomeje gukwirakwira ku isi byemejwe ko yandurira no mu mibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere 23 Gicurasi 2022 Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima ryemeje ko indwara ya Monkeypox iherutse kwaduka ku isi ishobora no kwandurira mu mibonano mpuzabitsina ribinyujije mu ubushakashati bwakozwe ku bantu 200 bo mu Bihugu birenga 10.

    Bitewe n'umuvuduko iyi ndwara ifite abahanga mu bigendanye ni indwara bagaragaje impungenge z'uko ishobora gukomeza gukwirakwira bakurikije ubusesenguzi bakoze.

    U Bwongereza buherutse Ikwemerera shami ry'Umuryango w'Abibumbye ko hagaragaye abantu babiri barwaye iyi ndwara yari ibonetse bwa mbere muri iki Gihugu mu gihe yari isanzwe izwi muri Afurika mu myaka 40 ishize.

    Dr. Rosamund Lewis uyobora agashami ka WHO gashinzwe ubushakashatsi, yagize ati 'Mu myaka itanu ishize hagaragaye abarwayi bacye mu Burayi babaga baheruka gukora ingendo ariko ni ubwa mbere turi kubona abarwara benshi mu Bihugu byinshi barimo n'abantu batigeze bagirira ingendo muri Afurika.'

    Hamaze iminsi habaho inama ziga kuri iyi ndwara biteganyijwe ko indi nama izaba mu cyumweru gitaha izagaragarizwamo ubundi bushakashatsi ku makuru arambuye kuri iyi ndwara.

    WHO yemeje ko iyi ndwara nubwo itabarwa mu ndwara zisanzwe zizwi ko zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko ishobora gukwirakwira binyuze mu ntanga z'abagabo ndetse no mu matembabuzi asanzwe aba mu gitsina cy'abagore.

    Andy Seale usanzwe ari Umujyanama muri WHO ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, yagize ati 'Indwara nyinshi zishobora kwandura abantu bakorana imibonano mpuzabitsina yaba iy'abadahuje ibitsina ndetse n'abahuje ibitsina ariko ntibivuze ko izi ndwara ari izandurira mu mibonano mpuzabitsina (Sexually Transmitted Disease).'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/ya-ndwara-ikomeje-gukwirakwira-ku-isi-byemejwe-ko-yandurira-no-mu-mibonano

  • Ancelotti yahaye gasopo Mbappé ushaka kuyobya Real Madrid. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza Ancelotti yabwiye Mbappé guhagarika ibyo arimo byo gushaka kuyobya Real Madrid ndetse n'abafana bayo nyuma y'uko kuyizamo byanze.

    Yasabye abakinnyi ba Real kwita kuntego nkuru z'iyi kipe, arizo kwegukana igikombe cya Champions league, aho umukino wanyuma uteganijwe tariki 28 Gicurasi 2022 I Paris.

    Yagize ati' Mbappé, tuzi icyo gukora ntabwo tujya tuvuga ku bakinnyi b'iyindi kipe, tugerageza kubyirinda.'

    Yashimangiyeko kandi abakinnyi bose bazi icyo bashaka, ndetse ko intego ari ntayindi uretse gutwara champions league, nubwo bitoroshye kuyitwara Liverpool.

    Source : https://yegob.rw/ancelotti-yahaye-gasopo-mbappe-ushaka-kuyobya-real-madrid/

  • Amafoto atandukanye ya Miss Iradukunda Elsa ubwo yitabaga Urukiko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ni amafoto yafashwe Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi aho Miss Iradukunda Elsa yagejejwe imbere y'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro mu kuburana ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza.

    Iradukunda aregwa muri dosiye imwe na Notaire Uwitonze Nasira ushinjwa kumufasha mu guhimba inyandiko mpimbano no gutanga ubuhamya bw'ibinyoma.

    Urubanza rwa Miss Iradukunda Elsa rwabereye mu muhezo mu kubahiriza ibyifuzo byo kumpande zombi.

    Umunyamategeko Notaire Uwitonze Nasira yararekuwe kuko Ubugenzacyaha bwasanze ibyo yari akurikiranyweho nta shingiro bifite .

    Mu gihe Miss Iradukunda Elsa ejo tariki 25 Gicurasi 2022 saa kumi umwanzuro w'urubanza ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo aribwo ruzasomwa.

    Miss Elsa yatawe muri yombi nyuma y'uko uwari umuyobozi we muri kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda atawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/amafoto-atandukanye-ya-miss-iradukunda-elsa-ubwo-yitabaga-urukiko-amafoto

  • Umunyeshuri wa Nyanza TVET School yapfuye ari muri siporo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri wigaga mu ishuri rya Nyanza TVET School (ETO Gitarama) riri mu Kagari ka Butansinda, mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, yitabye Imana (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umunyeshuri-wa-nyanza-tvet-school-yapfuye-ari-muri-siporo

  • Ngoma: Biyubakiye ibiro by'Akagali bifite agaciro ka Miliyoni 18 #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bagana Akagali ka Gituza mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, barishimira ko ibiro by'aka kagali byaruhutse ikode bwari bumazemo iminsi kuko bwakoreraga munzu isanzwe ari Iy'ubucuruzi kandi nayo buyikodesha.

    Bwana   Baganiza Frederic uyobora Akagali ka Gituza avuga ko hari hashize amezi menshi ibiro by'aka kagali bikorera mu nzu y'ubukode imeze nk'iy'ubucuruzi, bikaba byagoraga kubona serivi zinoze abakagana kuko bose batabonaga intebe zo kwicaraho, yewe ngo bari bafite n'impungenge ku bubiko bw'amadosiye y'abaturage.

    Uyu muyobozi w'Akagali yagize Ati 'Nk'uko mu bireba iyi nzu niyo twakoreragamo kandi nk'uko mubireba n'inzu yagenewe ubucuruzi, ariko kuko nta handi twari gukorera twarayifashishije tuyikodesha. Mukuyikoresha twabaga dufite imbogamizi nk'uko ubibona ntiwavuga ko uri gutanga serivisi nziza.'

    Ku ruhande rwa bamwe mu baturage bo muri aka kagali ka Gituza baravuga ko nyuma yo kubona ko aka Kagali gakorera mu nyubako y'ubucuruzi nayo kayikodesha bibangamye.

    Ibi ngo byabateye gutanga umusanzu w'abo mu buryo bw'amafaranga ndetse n'umuganda biyubakira ibiro by'akagali, ubu bakaba bizeye guhabwa serivisi nziza kandi baziherewe ahantu hasa neza.

    Umwe yagize Ati 'Inkunga twabashije gutanga nk'abaturage twatanze imiganda  tukabumba amatafari, kuko ndikumva y'uko  amafaranga yo twarayatanze ntako tutagize. Twatanze inkunga y'ingufu.'

    Twabajije ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma aho bugeze buvugurura n'izindi nyubako za Leta zishaje butubwira ko byose bisaba amikoro anyuzwa mu ngengo y'imari,  ariko bakaba babikora bitewe n'ahaba hari ikibazo kihutirwa kurusha ahandi nk'uko akakagali ka Gituza kihutirwaga kuko kari mubukode.

    Madame Niyonagira Nathalie ni umuyobozi w'Akarere ka Ngoma ati 'Ibikorwa biba ari byinshi, ariko tugenda tureba ahababaye kurusha abandi. Gituza rero ni Akagali katagiraga aho gakorera kuko bo barakodeshaga niyo mpamvu batabawe mbere. Turashishikariza abaturage kugira uruhare rwabo.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukumberi buvuga ko inyubako y'ibiro by'Akagali ka Gituza yuzuye ifite agaciro ka Miliyoni cumi n'umunani n'igice.  

    Claude Kalinda

    The post Ngoma: Biyubakiye ibiro by'Akagali bifite agaciro ka Miliyoni 18 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/24/ngoma-biyubakiye-ibiro-byakagali-bifite-agaciro-ka-miliyoni-18/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngoma-biyubakiye-ibiro-byakagali-bifite-agaciro-ka-miliyoni-18

  • Nyanza:Umunyeshuri yapfiriye mu Kigo ari mu myitozo ngororamubiri #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri witwa MANISHIMWE Jean Pierre w'imyaka 22 y'amavuko wigaga mu ishuri rya Nyanza TVET mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, ishami ry'ubwubatsi yitabye Imana mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu mbere 22 Gicurasi 2022 ubwo yari mu myitozongororamubiri (Siporo).

    Uumuyobozi w'ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire Harerimana Jean Damascene
    yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko Manishimwe yitabye Imana ubwo yarimo akora Siporo.

    Ati 'Yitabye Imana ari mu kibuga cy'umupira w'amaguru, mu gihe yarimo akora siporo aho yajyendaga agakora ku izamu (ipoto) maze akinaga, akubita umutwe w'imbere hasi anakuba ijosi cyane ko yari asanzwe atoza abandi banyeshuri imikino njyarugamba (acrobat).'

    Yakomeje avuga ko ibyo byabaye mu gihe umupira w'amaguru bariho bakina wari ugize ikibazo basa nk'abafashe akaruhuko na we aba akora siporo njyarugamba asanzwe akora.

    Umuyobozi w'akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Kayitesi Nadine mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2022 yagiye kuganiriza abanyeshuri, abasaba kwihangana anabibutsa kwirinda ibintu byose bakora bigashyira ubuzima bwabo mu kaga nk'uko yabitangarije UMUSEKE.

    Amakuru avuga ko nyakwigendera yavukaga mu Murenge wa Busoro, mu Karere ka Nyanza akaba yari Umuyobozi w'abanyeshuri mu ishuri (Chef de Classe) akaba yitabye Imana akimara kwikubita hasi mu gihe bari bataramujyana kwa muganga.

    Sorce:Umuseke

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/nyanza-umunyeshuri-yapfiriye-mu-kigo-ari-mu-myitozo-ngororamubiri

  • Rwamagana: Umugore yishwe n'abantu bataramenyekana – #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uyu mugore wagaragaye mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022 mu Mudugudu wa Karenge Akagari ka Karenge mu Murenge wa Karenge.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karenge, Ntwari Emmanuel, yabwiye IGIHE ko umurambo w'uwo mugore wabonywe n'abaturage nyuma y'iminsi isaga ine bikekwa ko yishwe.

    Ati ' Ni umuntu wapfuye bigaragara ko yari amaze iminsi apfuye bigakekwa ko yaba yishwe. Ubu turi mu iperereza, birakekwa ko yishwe kuwa Gatanu, yari yaraje kuba inaha aturutse Nyakariro aho yari yarasizeyo abana be babiri.'

    Uyu muyobozi yavuze ko RIB yahise itangira iperereza kuko ngo bigaragara ko yishwe n'abantu bataramenyekana, yavuze ko barindiriye icyo iperereza rizabereka muri iyi minsi.

    Gitifu Ntwari yavuze ko kandi basaba abaturage kuba ijisho rya mugenzi we ubuze umuturanyi iminsi mike akabimenyesha ubuyobozi hakiri kare.

    Ati ' Turasaba abaturage kuba maso buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, niba ubona umaze iminsi itatu utabona umuturanyi wawe ukwiriye kugira amakenga ukabivuga abantu bakamuhakisha, turasaba abaturage bafite inzu zikodeshwa gutunga imyirondoro y'abo bakodesha.'

    Mu cyumweru gishize muri uyu Murenge wa Karenge nabwo umusaza yishwe atewe ibyuma, haketswe umuhungu we kuri ubu akaba yaratawe muri yombi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugore-yishwe-n-abantu-bataramenyekana

  • Menya Impamvu ikomeye yatumye urubanza rwa Miss Elsa rushyirwa mu muhezo #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi nibwo Ahagana saa mbiri za 40 nibwo Miss Iradukunda Elasa yagejejwe ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ku byaha akurikiranyweho birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Iradukunda aregwa muri dosiye imwe na Notaire Uwitonze Nasira ushinjwa kumufasha mu guhimba inyandiko mpimbano no gutanga ubuhamya bw'ibonyoma.

    Iburanisha ryatangiye ahagana saa mbili na 50, Uwunganira Iradukunda Elsa asaba ko urubanza rwashyirwa mu muhezo, kuko asanga aribyo byatuma uwo yunganira aburana atekanye neza.

    Abishingira no ku mazina y'abavugwa muri uru rubanza bakeneye kurindirwa umutekano.

    Ubushinjacyaha nabwo bwemeje ubu busabe, buvuga ko bakurikije uburemere bw'iyi dosiye , kuyiburanishiriza mu muhezo aribyo byaba byiza.

    Iradukunda Elsa na we asabye ko yumva urubanza rwe rwaburanishirizwa mu muhezo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/menya-impamvu-ikomeye-yatumye-urubanza-rwa-miss-elsa-rwashyizwe-mu-muhezo

  • Abagera kuri 475 barimo umujenerali bahoze ari abasirikare mu mashyamba ya RDC basubijwe mu buzima busanzwe #rwanda #RwOT

    Komisiyo yo gusezera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare kuri uyu wa 24 Gicurasi 2022, irasubiza mu buzima busanzwe abagera kuri 735 bari bamaze imyaka 3 mu kigo cya Mutobo giherereye I Musanze.

    Aba bagize icyiciro cya 67, bafite umwihariko wo kuba barazanywe mu Rwanda ku ku ngufu nyuma y'ibikorwa bya gisirikare byakozwe n'ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Muri abo 475 bari abasirikare mu mitwe ya gisirikare iri mu mashyamba ya RDC, muri abo 86 bari abana bashyizwe mu gisirikare.

    Ni mu gihe abagera ku 111 ari abasivile n'aho 58 bakomoka mu miryango y'abafatiwe ku rugamba.

    Abagera kuri 5 muri bo bari baravuye mu mashyamba ya RDC bakazanwa mu Rwanda, ariko bagasubira mu mashyamba bakongera bakagarurwa.

    Muri aba ariko harimo abanyamahanga 15 bavuga ko ari abagande, Abarundi ndetse n'abavuga ko ari abo muri RDC.

    Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, ivuga ko abo banyamahanga bo badasezererwa, ahubwo gutaha kwabo bizaca mu nzira za diplomasi.

    Mu banyarwanda basubizwa mu buzima busanzwe harimo abasirikare bakuru 32, barimo ufite ipeti rya General na ba Colonel 6.

    Brig.Gen Mberabahizi David akaba ari nawe ufite ipeti ryo ku rwego rwa General wenyine, muri iri tsinda ry'abahoze ari abarwanyi rigiye gusubizwa mu buzima busanzwe, yabwiye itangazamakuru rya Flash ko abakiri mu mashyamba ya RDC bagifite umugambi wo gutera igihugu, bakwiye gufatira urugero kubatashye mbere kuri ubu bakababbafite ubuzima bwiza barimo na Gen.Paul Rwarakabije.

    Gen.Mberabahizi David yari umujyanama mu by'umutekano wa perezida w'umutwe wa CNRD.

    Abasezererwa mu kigo cya Mutobo barataha aho bakomoka, ariko buri wese afite uburenganzira bwo kujya gutura aho ashaka mu gihugu.

    Akarere ka Nyamasheke niko gafite benshi muri aba kuko basaga 60.

    The post Abagera kuri 475 barimo umujenerali bahoze ari abasirikare mu mashyamba ya RDC basubijwe mu buzima busanzwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/24/abagera-kuri-475-barimo-umujenerali-bahoze-ari-abasirikare-mu-mashyamba-ya-rdc-basubijwe-mu-buzima-busanzwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagera-kuri-475-barimo-umujenerali-bahoze-ari-abasirikare-mu-mashyamba-ya-rdc-basubijwe-mu-buzima-busanzwe

  • Nyuma y’imyaka 13, umukinnyi w’ikipe y’igihugu yabonye ubwenegihugu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 13 akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball, Kenneth Gasana yamaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda byemewe n’amategeko.

    Kenneth Gasana wavukiye muri Amerika muri Leta ya Texas mu 1984, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri 2009, ubu akaba ari muri REG BBC.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022, nibwo yarahiriye kuba umunyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, yarahiriye mu karere ka Gasabo.

    Ni indahiro yakiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline.

    Amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko kuba yari atarahabwa ubwenegihugu ari kubushake bwe kuko ni kenshi yagiye abisabwa ndetse akabwirwa kuzana umuryango we mu Rwanda ariko akaba yari atarafata icyemezo cyane ko amategeko yamwereraga gukinira u Rwanda nubwo nta bwenegihugu yari afite.

    Yatangiye urugendo rwe rwa Basketball muri 2007 ubwo yajyaga kugerageza amahirwe ngo arebe ko yabona ikipe imufata yo muri NBA ariko ntibyamuhira. Muri 2010 yakiniye ikipe ya Chabab Rif Al Hoceima yo muri Maroc.

    2014 yahise yerekeza mu Misiri mu ikipe ya Gezira yakiniye umwaka umwe agahita asubira muri Amerika mu ikipe ya Texas Fuel. 2018 Yasubiye muri Maroc mu ikipe ya Ittihad Tanger ayikinira umaka umwe ahita yerekeza muri REG yo mu Rwanda atatinzemo kuko mu Kwakira 2019 yahise asinyira Patriots BBC yakiniye imyaka 2 ayifasha kugera muri ½ cya BAL nubwo bataherenze. Aheruka gusinyira REG aho yatangiye kuyikinira muri BAL irushanwa yanasezerewemo.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, @umwigemepo yakiriye Indahiro y’umukinyi w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball Wilson Kenneth Gasana wahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda;@CityofKigali@RwandaLocalGov pic.twitter.com/RubwsvJNjZ

    — Gasabo District (@Gasabo_District) May 24, 2022

    Kenneth Gasana yarahiriye kuba Umunyarwanda

    Indahiro ye yakiriwe na Umwali Pauline, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo

    Yahise anasinyira ibyo yari amaze kurahirira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-13-umukinnyi-w-ikipe-y-igihugu-yabonye-ubwenegihugu-amafoto