
Category: Uncategorized
-
Urubanza rwa Prince Kid rwongeye gushyirwa mu muhezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Urukiko rwongeye kwemeza ko urubanza ruregwamo umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, rukomeza kubera mu muhezo, (…) -
Nyabihu: Barakangurirwa kugana ubutabera bwunga birinda gusiragira mu nkiko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu, barakangurirwa kwimakaza ubutabera bwunga, bugakorerwa mu miryango, kuko biri mu bizagira uruhare mu kugabanya umubare (…)
-
Amavubi yatangiye imyitozo, Mutsinzi Ange yabimburiye abakina hanze (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abakinnyi bakina mu Rwanda biyongereyeho Djihad Bizimana, batangiye imyitozo yo gutegura imikino ibiri yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika (…)
-
Jose Mourinho yakoze agahigo gakomeye nyuma yo guhesha AS ROMA igikombe cya mbere cya Europa Conference League #rwanda #RwOT
Umunya Portugal,Jose Mourinho yabaye umutoza wa mbere utwaye ibikombe byose bikinirwa I Burayi nyuma yo gufasha AS Roma kwegukana igikombe cya mbere cya Europa Conference League itsinze Feyenoord igitego 1-0.
Mourinho ntabwo yakoze akandi gahigo kadasanzwe ko gutsinda buri mukino wa nyuma wa buri rushanwa ry'i Burayi kuko amaze kuhagera inshuro 5 zose agatwara ibikombe.
Igitero cya Nicolo Zaniolo ku munota wa 32 cyari gihagije kugira ngo AS Roma itsinde Feyenoord yo mu Buholandi ku mukino wa nyuma wa Europa Conference League wabereye mu murwa mukuru, Tirana wa Albania.
AS Roma yabaye ikipe ya mbere yegukanye iki gikombe giherutse gushyirwaho vuba kugira ngo cyunganire UEFA Champions League na Europa League.
Iki ni igikombe cya gatanu,uyu mutoza w'imyaka 59 yegukanye mu Burayi byatumye kandi aba umutoza wenyine rukumbi ku isi wegukanye igikombe cy'i Burayi mu makipe ane atandukanye kuko mbere yabikoze muri Porto, Inter Milan na Manchester United.
Igikombe cya nyuma Mourinho yaherukaga gutwara ni icyo yahesheje United ku mukino wa nyuma wa Europa League wa 2017.Igikombe Mourinho yatwaye kuri uyu wa 3 cyatumye yuzuza 26 amaze gutwara mu mwuga we.
Mu myaka 22 amaze mu mwuga wo gutoza,Jose Mourinho yihariye agahigo ko kuba ataratsindirwa ku mukino wa nyuma nubwo aheruka kwihakana akazina yari yariyise ka The Special one.
AS Roma yatangiye umukino isatirwa cyane ariko ikomeza kwihangana ndetse ku bw'amahirwe ishoti ryabo rya mbere rigana mu izamu ryabyaye igitego cyatsinzwe na Zaniolo ku mupira mwiza yahawe na Gianluca Mancini mu rubuga rw'amahina.
Uyu musore w'imyaka 22 akimara guhindukiza umunyezamu Justin Bijlow,yabaye umutaliyani muto utsinze igitego ku mukino wa nyuma w'irushanwa ry'i Burayi kuva 1997.
Mourinho abaye umutoza wa mbere utwaye ibikombe byose I Burayi:
UCL 2004 & 2010 : Porto & Inter Milan
Europa League 2003 & 2017 : FC Porto & Manchester Utd
Conference League 2022: As Roma



-
Jose Mourinho umutoza w’igitangaza yakoze amateka atarakorwa n’undi wese , inkuru irambuye. – YEGOB #rwanda #RwOT
Umutoza ukomoka mu gihugu cya Portugal Jose Mourinho wagiye utoza amakipe menshi agiye atandukanye, yamaze kwandika amateka yo kwegukana ibikombe byose byaba byarakiniwe ku mugabane wose w'uburayi.
Mu bikombe bya Champions league, yegukanye bibiri byose, ibikombe bya Europa league yegukanye bibiri ndetse n'igikombe yegukanye cya Europa Conference league, cyamugize umutoza utangaje.
AC Rome atoza, yegukanye igikombe cya Conference league bituma uyu mwaka AC Rome igira igikombe ibika mu kabati nubwo byari bitoroshye.


Uyu mutoza yakunze kenshi kwiyita the Special One, cyangwa se udasanzwe gusa yaje kubigaragaza koko ko adasanzwe.
Usibye ibikombe mpuzamahanga by'uburayi, yagiye kandi yegukana n'ibindi by'imbere mu bihugu yagiye atozamo amakipe, yaba shampiyona, ibikombe by'ibihugu ndetse n'ibindi byinshi
-
US Monastir mu mukino w’ishiraniro yasezereye Zamalek igera ku mukino wa nyuma wa BAL #rwanda #RwOT
US Monastir yo muri Tunisia yatsinze Zamalek yo mu Misiri amanota 86-81 maze igera ku mukino wa nyuma wa BAL 2022 irimo kubera mu Rwanda.
Wari umukino utegerejwe na benshi wabaye saa 21h z’ejo hashize ku wa Gatatu, benshi banavugaga ko ari umukino wa nyuma waje mbere cyane ko n’umwaka ushize aya makipe yari yahuriye ku mukino wa nyuma.
Wari wabanjirijwe n’undi mukino wa 1/2, Petro Atletico yasezereyemo FAP iyitsinze amanota 88-74 (22-13, 24-22, 23-12 na 19-27).
Hakurikiyeho umukino karundura aho Zamalek yatangiye neza itsinda agace ka mbere ku manota 22-16.
Abari muri Kigali Arena batangiye kuvuga ko umukino utaza koroha ndetse ko ishobora kuyitsinda nk’uko ubushize yayitsindiye ku mukino wa nyuma ikayitwara igikombe.
Abasore ba US Monastir, bagarutse mu gace ka kabiri ubona bafite inyota yo gutsinda banagabanyije amakosa, baje kwegukana aka gace ku manota 19-18, bagiye kuruhuka ari 40 ya Zamalek kuri 35 ya US Monastir.
Agace ka gatatu, Zamalek ntiyamenye ibiyibayeho kuko yatsinzwe amanota menshi, 29-18 ndetse Monastir yaje kwegukana n’agace ka nyuma ku manota 24-223, umukino warangiye ari 88 ya Monastir kuri 81 ya Zamalek.
Mikhael wa Zamalek ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, amanota 26 ni mu gihe Radhouane wa Monastir yatsinze amanota 21.
Iyi mikino izakomeza ku munsi w’ejo ku wa Gatanu, FAP ikina na Zamalek ku mwanya wa 3, ku wa Gatandatu nibwo hazaba umukino wa nyuma Petro Atletico yo muri Angola ikina na US Monastir.
Monastir yatsinse Zamalek igera ku mukino wa nyuma -
Liquid Intelligent Technologies yemeye miliyoni 1$ yo kubungabunga amateka ya Jenoside – #rwanda #RwOT
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022, hasinywe amasezerano y'imikoranire hagati y'inzego zigiye kujya zikorana muri ibi bikorwa.
Iyi sosiyete yasinye amasezerano y'imikoranire na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n'Umuryango Imbuto Foundation ari na wo uzakurikirana ibi bikorwa.
Mu biteganyijwe kuzakorwa harimo gusana inzibutso umunani ziri ku rwego rw'igihugu, kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwigisha urubyiruko binyuze mu buryo butandukanye no guhuza amateka n'ikoranabuhanga bizafasha umuntu wese kuyabona mu buryo bworoshye.
Izi gahunda ziteganyijwe kuzatangira muri Kamena uyu mwaka, zunganira izari zisanzwe zishyirwaho na Leta harimo kwigisha amateka no kuyasigasira binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko aya masezerano agamije gushyigikira inshingano basanganywe zirimo kubungabunga amateka yose y'igihugu, kwita ku ngoro ndangamateka harimo n'inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati 'Binyuze muri ubu bufatanye dushaka kwibanda kuri izi gahunda zose ndetse n'izindi nshingano z'iyi minisiteri tuganisha mu kubaka Abanyarwanda, duharanira ejo hazaza heza.'
Yavuze ko hakiri icyuho mu kumenya amateka mu rubyiruko, yemeza ko ubu bufatanye bw'izi nzego buzatuma hubakwa uburyo hazigishwa aya mateka bityo rubone n'aho ruhera ruhangana n'aba bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yavuze ko gusigasira amateka mu buryo bw'ikoranabuhanga ari kimwe mu byafasha kubika neza inyandiko n'ibindi bimenyetso by'amateka ya Jenoside.
Yagize ati 'Ubu bufatanye bugiye kubaho hagati yacu buzarushaho kongerera ingufu mu kubungabunga inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bityo n'abazavuka mu bindi bihe bazasange amateka kandi nyakuri.'
Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Muryango Imbuto Foundation, Géraldine Umutesi, yavuze ko umusanzu wa Liquid Intelligent Technologies ari ingenzi mu gusigasira amateka.
Yashimiye MINUBUMWE n'abafatanyabikorwa bayo ku mbaraga bashyira mu kubungabunga amateka no kuyasigasira, anasaba izindi nzego harimo na sosiyete sivile kugaragara mu bikorwa nk'ibi kugira ngo amateka atazazima.
Yaboneyeho kandi guhamagarira urubyiruko kwigira no gufatanya n'izindi nzego bakagira ubushake bwo kwiga bakamenya amateka y'ukuri yaranze igihugu cyabo.
Liquid Intelligent Technologies ni ikigo cyatangiye gukora mu 2005. Gikorera mu bihugu 14 byo ku Mugabane wa Afurika, ndetse kikagira ububiko bw'amakuru mu mijyi irimo Cape Town na Johannesburg yo muri Afurika y'Epfo, Nairobi muri Kenya, Harare muri Zimbabwe n'i Kigali mu Rwanda.
Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yasabye ko amateka yatangira kubungwabungwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga
Ubwo Umuyobozi Wungirije wa Imbuto Foundation, Géraldine Umutesi, yasinyaga amasezerano
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ubu bufatanye bugiye gushyigikira inshingano zabo za buri munsi
Mu myaka 10 iki kigo kizashyikiriza Imbuto Foundation miliyoni 1 y’amadorali
Imbuto Foundation, MINUBUMWE na Liquid Intelligent Technologies, biyemeje gusigasira amateka y’u Rwanda
Ku ikubitiro, Imbuto Foundation yashyikirijwe miliyoni zisaga 102 Frw
Hasinywe amasezerano y’imikoranire azamara imyaka 10
Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Muryango Imbuto Foundation, Geraldine Umutesi, yasabye urubyiruko kugira umuhate wo kumenya amateka
Umuyobozi muri Liquid Intelligent Technologies, Alexis Kabera, yari yitabiriye uyu muhango
Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Clarisse Munezero yari yitabiriye uyu muhangoAmafoto: Igirubuntu Darcy
-
Ntabwo dushobora kwemerera uwo ari we wese kuduhungabanyiriza umutekano – Minisitiri Gasana – #rwanda #RwOT
Mu gitondo cyo kuwa Mbere nibwo humvikanye ibisasu byarashwe biturutse muri RDC, bigwa mu Mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze no mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera bikomeretsa abaturage byangiza n'ibyabo.
Kuri uyu wa Kabiri Minisitiri Gasana yasuye abaturage abizeza ko ibyabaye bitazongera ukundi. Yabasabye kumva batuje no kutagira ikibarangaza ngo kibateshe kwikorera ibyabo.
Yagize ati “Ntirengagije ko ku munsi w'ejo hari ibisasu byaguye hano mu Kinigi, ibindi bigera mu Murenge wa Nyange, ibyo byari biturutse ku butaka bw'ikindi gihugu, Ngirango icyo nk'u Rwanda cyakozwe ni ukuvugana n'icyo gihugu mukabereka muti ibi bintu ntibisubire kuko aho abanyarwanda tugeze, twe turangariye iterambere, ntawe ukwiye kongera kuturangariza mu mutekano mucye.
Yakomeje agira ati “Ingamba twashyizeho mu kubungabunga umutekano wacu zirahari, uruhare rwa buri wese ahangaha rurahari, araruzi, ntabwo dushobora kwemerera uwo ari we wese ko yaduhungabanyiriza umutekano cyangwa ko yakongera gutuma abaturage bacu bakuka umutima”.
Minisitiri Gasana yihanganishije kandi ab'ibisasu byaturutse muri RDC byagizeho ingaruka, abarema agatima ababwira ko ubuyobozi buzababa hafi mu mugambi wo kubarinda ko basubira inyuma mu iterambere.
Ati “Abo byagizeho ingaruka hari umwana w'umukobwa ngira ngo byagizeho ingaruka kurusha abandi, hari inzu z'abaturage byangije, nk'ubuyobozi hari ukubafata mu mugongo, kubafasha kugira ngo hatagira usubira inyuma aho yari ageze mu iterambere, ariko muri rusange turababwira ko ibi bitari busubire kandi ngira ngo ku rundi ruhande na bo barabibonye ibi ntabwo biri busubire”.
“Ibi ntihagire uwo birangaza nk'aho ari ikibazo kindi, nta kibazo kindi gihari turebe ibikorwa byacu by'iterambere. Abandi batekereza ko bashobora guhungabanya umutekano w'igihugu izo ni inzozi rwose”.
Abaturage bavuze ko ari ubutumwa bwiza bahawe kandi bubahumuriza bakumva batekanye bityo bagakora ibikorwa byabo bashishikaye.
Kugeza ubu Ingabo z'u Rwanda (RDF), zasabye ibisobanuro ku ntandaro y'ibi bisasu byaturutse muri Congo bikagwa mu Rwanda.
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko umutekano umeze neza aho ibisasu byatewe, ndetse ko abayobozi b'u Rwanda na Congo bari gukorana kugira ngo hamenyekane icyateye ibisasu guterwa mu Rwanda.
Yagize ati 'Ibintu ni ibisanzwe mu duce [ibisasu byatewemo] kandi umutekano urizewe. Abakomeretse bari kuvurwa mu gihe abayobozi bari kugenzura ibyangiritse. RDF yasabye iperereza ryihuse [rikozwe na] EJVM, kandi abayobozi b'u Rwanda bari gukorana na bagenzi babo bo muri RDC kuri iki kibazo.'
Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) ni Urwego rwashyizweho mu 2012 rugizwe n'ibihugu bihuriye muri ICGLR, rushinzwe gukora iperereza ku bikorwa bya gisirikare. Rufite icyicaro i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uru Rwego rugizwe n'inzobere z'abasirikare zituruka mu bihugu bigize uwo Muryango.
Bijeje ubuyobozi ko bazakomeza kwicungira umutekano nk’uko bisanzwe
Abaturage bahamije ko batakutse umutima ahubwo bagiye gukomeza gukora ibikorwa bibateza imbere
Abaturage bitabiriye inama ya Minisitiri Gasana bavuze ko banyuzwe n’amagambo yo kubahumuriza yabagejejeho
Minisitiri Gasana (ibumoso) yijeje abaturage ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi -
U Rwanda rwinjiye muri gahunda ya Pfizer izageza imiti n'inkingo mu bihugu 45 – #rwanda #RwOT
Ni gahunda yatangarijwe i Davos mu Busuwisi, aharimo kubera inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum.
Ku ikubitiro, izatangirana n'ibihugu bitanu bya Afurika birimo u Rwanda, Malawi, Ghana, Sénégal na Uganda.
Gutangiza iyi gahunda nshya byitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Pfizer, Dr. Albert Bourla; Perezida wa Pfizer Biopharmaceuticals Group, Angela Hwang; Perezida Paul Kagame, Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi na Bill Gates uyobora Bill & Melinda Gates Foundation.
Perezida Kagame yashimiye Pfizer na Dr. Burla kuri iyi gahunda, ashimangira ko “kubona imiti n'inkingo biteye imbere mu buryo bwihuse kandi buhendutse, ni wo musingi wo kugeza serivisi z'ubuzima kuri bose.”
Yavuze ko ari intambwe nshya itewe, ndetse yizeye ko iziganwa n'ibindi bigo.
Yakomeje ati “U Rwanda rwishimiye kugira uruhare muri Accord hamwe n'ibihugu by'abafatanyabikorwa, kandi twiteguye kongera iyi miti n'inkingo bigamije gutabara ubuzima mu byo twifashisha mu buvuzi bwacu.”
Dr Bourla yavuze ko siyansi imaze kugaragaza ko ishobora gufasha mu guhangana n'ibyorezo ibikomeye.
Nyamara ngo icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ko hari icyuho mu buryo ibihugu bitadukanye bibasha kugera ku nkingo n'imiti bikeneye, ngo bibashe gutabara ubuzima bw'abaturage.
Hashingiwe ku masomo bize mu myaka ibiri ishize, ngo igihe kigeze ngo batange umusanzu mu kuziba icyo cyuho.
Yagize ati “Binyuze muri iyi gahunda, Pfizer izatanga imiti n'inkingo biboneka muri Amerika no mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi, mu buryo butagamije inyungu, ku baturage miliyari 1,2 baba mu bihugu 45 bikennye.”
Aho harimo ibihugu 27 bikennye (low-income countries) n'ibindi 8 bifite ubukungu bwisumbuyeho gato (lower-middle-income countries), byinjiye muri icyo cyiciro mu myaka 10 ishize.
Yakomeje ati “Uku kwiyemeza gukubiyemo n'imiti n'inkingo bya Pfizer bizaboneka mu gihe kiri imbere, uko bizagenda bivumburwa ndetse bigatangazwa.”
Ku ikubitiro, Pfizer yiyemeje gutanga imiti 23 n'inkingo ifite ubu, bivura indwara zitandukanye zirimo na kanseri.
Uko izagenda ishyira ku isoko imiti n'inkingo, byitezwe ko nabyo bizongerwa muri iyi gahunda yo kubigeza ku bihugu bitandukanye mu buryo butagamije inyungu.
Dr Bourla yavuze ko kugira ngo iyi gahunda izatange umusaruro, Pfizer yiyemeje gufatanya na Guverinoma z'ibihugu bitandukanye mu gukemura imbogamizi zaba zibangamiye ikwirakwizwa ry'imiti n'inkingo zirimo ibikorwa remezo, ububiko n'ibindi.
Yakomeje ati “Guverinoma z'u Rwanda, Malawi, Ghana, Sénégal na Uganda zamaze kwemera gukorana natwe mu gutanga ubusesenguzi bukenewe no kureba amahirwe ahari yabyazwa umusaruro, kugira ngo iyi miti n'inkingo bibashe kugera ku babikeneye.”
Harimo nk'ubunararibonye mu kunganira ubuvuzi, kwigisha abakora mu buvuzi, amahugurwa mu bijyanye no gukwirakwiza imiti n'inkingo, no guteza imbere ibindi bikorwa remezo nkenerwa.
Biteganywa ko amasomo azava mu gukorana n'ibi bihugu bitanu bya mbere, azifashishwa mu kugeza iyi gahunda no mu bindi bihugu.
Pfizer kandi yatangaje ko izakorana n'ibi bihugu mu kureba uburyo ngezuramikorere no kugura iyi miti n'inkingo, bwafasha mu kugabanya igihe kirekire bifata ngo bigere muri ibi bihugu.
Dr. Bourla yanatangaje ko bazakomeza gufatanya na Bill & Melinda Gates Foundation, kugira ngo hakorwe inkingo n'imiti by'ibyorezo byugarije abaturage mu bihugu bikennye.
Zirimo iza Group B Streptococcus (GBS), indwara iza imbere mu gutuma abana bapfa mbere cyangwa mu gihe cyo kuvuka cyane cyane mu bihugu bikennye, n'urukingo rwa Respiratory Syncytial Virus (RSV).
Ni ibikorwa bizaramira ubuzima bw'abantu bicwa n'izo ndwara zitandura n'izitandura, basaga miliyoni imwe muri ibyo bihugu, ndetse n'izindi zabaye karande zibangamiye ubuzima bwa benshi.
Bill Gates yashimye iyi gahunda nshya, avuga ko buri wese akwiye kugera ku miti n'inkingo bigamije kurokora ubuzima.
Yagize ati “The Accord for a Healthier World izafasha miliyoni nyinshi z'abaturage mu bihugu bikennye kubona ibikenewe ngo babashe kubaho ubuzima buzira umuze. Pfizer itanze urugero ibindi bigo bikwiye gukurikiza.”
Perezida Chakwera we yavuze ko icyiza iyi gahunda izanye ari uko izafasha ibihugu nka Malawi – hadahutajwe agaciro kabyo n'abaturage babyo – mu gusaranganya umuzigo w'ikiguzi n'inshingano byo gukora no gukwirakwiza imiti n'inkingo bikenewe.
Yakomeje ati “Uku ni ko ibibazo byose byugarije isi bishobora gukemurwa.”
Uru ruganda rwa Pfizer rukora imiti n'inkingo bitandukanye, birimo urukingo rwa COVID-19 rukorwa ku bufatanye n'uruganda BioNTech rwo mu Budage.
Iyi gahunda nshya yatangirijwe i Davos mu Busuwisi, ahateraniye World Economic Forum
Umuyobozi mukuru wa Pfizer, Dr. Albert Bourla; Bill Gates uyobora Bill & Melinda Gates Foundation; Perezida Paul Kagame; Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi na Perezida wa Pfizer Biopharmaceuticals Group, Angela Hwang, nyuma y’itangizwa ry’iyi gahunda
Perezida Kagame yavuze ko kubona imiti n'inkingo biteye imbere mu buryo bwihuse kandi buhendutse, ari wo musingi wo kugeza serivisi z'ubuzima kuri bose -
ShaddyBoo arashaka kwishyura ngo yitirirwe stade yo mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT
Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Shaddyboo yavuze ko yifuriza ko yifuza kwitirirwa stade regional ya Nyamirambo igahindurirwa izina ikitwa ShaddyBoo Stadium.
Ibi Shaddyboo yabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yanditse amagambo agira ati 'Buriya Stade ya Nyamirambo , Uwayita ShaddyBoo Stadium bamuca angahe ?'.
Nyuma yuko Shaddyboo yifuje ko stade ya Nyamirambo yahindurirwa izina ikitwa Shaddyboo Stadium akanabaza ayo bamuca kugirango izina rye rishyirwe kuri stade Nyamirambo, abamukurikira bamubwiye ibi bikurikira:
Buriya Stade ya Nyamirambo ,
Uwayita ShaddyBoo Stadium bamuca angahe ?😃â” Mbabazi Chadia (Shaddyboo) (@shaddyboo__92) May 25, 2022
Source : https://yegob.rw/shaddyboo-arashaka-kwishyura-ngo-yitirirwe-stade-yo-mu-rwanda/