Category: Uncategorized

  • Wiba umwana musore,umukobwa nakubaza ibi bibazo uzamenye ko kabaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibibazo abakobwa bakunze kubaza abasore ariko ntibabitindeho nyamara ari ikimenyetso simusiga ko bamaze kubakunda.Niyo mpamvu umusore ubonye ibi bibazo aba akwiye guhita amenya ko umukobwa yamaze kumwiyumvamo na we akareba uburyo amuha urukundo.

    ESE UKUNDA UMUKOBWA UMEZE UTE?

    Buriya na mbere yo kuba yatekereza kugusaba ko mwasohokana, ikintu cya mbere agirira amatsiko ni ukumenya niba wowe umukwiriye kuba waba umukunzi we. Nakubaza gutyo biba byiza iyo umubwije ukuri, ariko ntukabye cyane kugira ngo ibyizere bitazamutwara, byanaba byiza umubwiye bike muri byo.

    UZAGIRA IKIRUHUKO RYARI?

    Buriya umuntu ushaka ko musohokana cyangwa se mutemberana, nta kindi kintu aba akeneye kumenya uretse umunsi uzaba uri kuboneka, nk'iyo ufite akazi aba ashaka kumenya umunsI uzaboneraho ikiruhuko. Igihe bimeze bityo iyo umusangije gahunda yawe, biba na byiza kongeraho n'ibikuryohera nta wamenya ushobora gusanga musangiye umunsi.

    AKUBAZA UKO ABABYEYI BAWE BAMEZE (BYO GUSHAKA KUBAMENYA)

    Kugira ngo akumenye neza, aba ashaka kumenya abakuzanye ku isi abo aribyo n'uko bameze. Rero niba udafite ikintu cy'umwihariko cyo kumubwira, ushobora kumubwira ko ababyeyi bawe bagushyizeho igitsure ariko nanone ukaba uri urubuto rwiza mu maso yabo.

    ARAKUBWIRA ATI' UBANZA UZWI N'ABANTU BENSHI. NIBYO?'.

    Niwumva akubwiye gutyo, ntacyo bitwaye kwikiriza ariko umeze nk'uwishimiye ko bari kumurata amashimwe n'ibyubahiro. Gusa ntuzibagirwe kuguma uri umunyakuri. Buriya aho kwemera ko uzwi n'abantu benshi, wabihinyura umubwira ko atariko bimeze.

    Source : https://yegob.rw/wiba-umwana-musoreumukobwa-nakubaza-ibi-bibazo-uzamenye-ko-kabaye/

  • Abitabiriye Miss Rwanda 2022 bazamutse Ibita… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022, nibwo aba bakobwa bahagurutse mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Karere ka Kamonyi kuzamuka Ibitare bya Mpushi, mu rwego rwo kumenya ahantu nyaburanga ho gusura n'ibindi.

    Aba bakobwa barimo Murekatete Stella Matutina wegukanye ikamba rya Miss Global Tourism Rwanda, Bahali wahembwe nk’umukobwa wahize abandi mu kugaragaza ubushake mu bumenyi ku buzima bw’imyororokere;

    Ndahiro Queen wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2022, Kazeneza Marie Merci na Uwimanzi Vanessa bari mu bakobwa 20 bavuyemo Miss Rwanda, Saro Amanda wabaye Miss Talent, Mutesi Aline n’abandi bifatanyije nabo.

    Bazamutse ibi bitare bafashijwe na sosiyete ikora ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu yitwa Rwanda Rock Climbers.

    Gutondagira imisozi (Hiking) ni imwe muri siporo zikomeye, kandi zikunzwe cyane ku Isi. Bisaba ko uyikora aba yiteguye mu buryo bwose kugira ngo anyurwe.

    Bamwe mu bakobwa bashoboye kurira umusozi barawurangiza, abandi biranga. Uyu musozi ugizwe n'ibyiciro bitatu: icyiciro cya mbere ufite metero 4, icyiciro cya kabiri ufite metero 8 naho icya gatatu uyu musozi ufite hagati ya metero 15 na 18.

    Aba bakobwa bose bitabiriye Miss Rwanda ntibabashije kurira uyu musozi ngo bawurangize.

    Stella Matutina yabwiye INYARWANDA ko yize byinshi nyuma yo kuzamuka Ibitare bya Mpushi, bimufasha gusobanukirwa byimbitse gahunda ya Visit Rwanda kandi amenya n'ibyiza nyaburanga abantu bakwiriye gusura 'mu gihugu cyacu'.

    Stella yavuze ko gukorera urugendo aha hantu biri mu mushinga we, wo gukangurira abantu ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu.

    Ati 'Biri mu murongo w'umushinga wanjye ndi gukoraho nka Miss Tourism World, nkaba nshishikariza n'Abanyarwanda muri rusange kwitabira gusura u Rwanda, kuko hari ibintu byinshi byiza.'

    Akomeza ati 'Icyo uru rugendo runsigiye ni ugufata iya mbere mu gushishikariza abantu gusura u Rwanda, tugakomeza guteza gahunda ya Visit Rwanda imbere.' 

    Uwimanzi Vanessa yavuze ko ubwoba bwari bwose ubwo yazamukaga ibi bitare, ariko ko kuba hamwe n’inshuti bamuteye imbaraga zo gukomeza urugendo.

    Ati “Navuga ko nabonye agace mu Rwanda ntarinzi keza, kandi gafite agace ko kurira ibitare. Byari bigoye kugera hejuru, ariko kuba umuntu ari kumwe n’inshuti zimutera imbaraga, byongera imbaraga umuntu agakomeza azamuka.”

    Aba bakobwa bazamutse Ibitare bya Mpushi babwiwe amateka y'aha hantu yibanze cyane ku misozi, bamenya ko mu myaka 10 ishize abantu bahasuraga ndetse hari inkuta umuntu agenda akandikaho izina rye abaye abishaka.

    Uyu munsi abitabiriye uru rugendo ntabwo biyanditseho ariko abahageze mu minsi yashize hariho amazina yabo, hari n'ahari izina rimaze imyaka 10 ryanditswe.

    Iki kigo cyabatembereje kivuga ko mu minsi iri imbere kizatanga amahugurwa kubifuza kwiga kuzamuka imisozi, kandi hari ahantu ho gucumbika (Camping). 

    Kanda hano urebe amafoto menshi agaragaza uko aba bakobwa bazamutse Ibitare bya Mpushi

    Aba bakobwa barimo Murekatete Stella Matutina wegukanye ikamba rya Miss Global Tourism Rwanda 2021 

    Bahali wahembwe nk’umukobwa wahize abandi mu kugaragaza ubushake mu bumenyi ku buzima bw’imyororokere muri Miss Rwanda 2022 


    Ndahiro Queen wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2022 


    Uyu mugabo uri hasi ni we uba ugenzura umugozi w’abari kurira ibitare  


    Byari ibyishimo kuri aba bakobwa bongeye guhura


    Hitwa Mpushi Rocks Adventure 

    Kazeneza Marie Merci uri mu bakobwa 20 bavuyemo Miss Rwanda 2022 

    Uwimanzi Vanessa uri mu bakobwa bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022


    Kuzamuka no kumanuka ibitare ni imyitozo ngororamubiri myiza ku muntu



    Bakwambika ingofero y'ubwirinzi


    Hari urutare rwa metero 15 na 21….



    Kuzamuka imisozi (Hiking) ni umwe muri siporo zikunzwe cyane ku Isi 



    Saro Amanda wabaye Miss Talent  

    Ibikoresho bifasha abantu kuzamuka imisozi biba byateguwe ku bwinshi






    Uwikuzo Marie Magnificat wari muri Miss Rwanda 2022









    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117586/abitabiriye-miss-rwanda-2022-bazamutse-ibitare-bya-mpushi-umutima-udiha-amafoto-117586.html

  • BAL 2022: Zamalek yegukanye umwanya wa gatatu… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino utatunguye abafana kuko benshi bemezaga ko hatabaye ikindi kibazo Zamalek igomba kwegukana umwanya wa gatatu uko byagenda kose, nyuma yo gutakaza imbere ya Monastir muti 1/2. Zamalek yatangiye umukino iri hejuru cyane, iyobora uduce tune twose tw’umukino binayihesha kwegukana umwanya wa gatatu muri iri rushanwa yatwaye mu 2021 ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere.

    Zamalek yatsinze agace ka mbere ku manota 19-11, inatsinda agace ka kabiri ku manota 42-29, amakipe yombi yerekeza mu karuhuko Zamalek iri imbere. Iyi kipe y’ubukombe muri Afurika, by’umwihariko mu Misiri yagarutse mu gace ka gatatu yariye karungu nubwo abanya-Cameroun nano bashakaga gukuramo amanota 13 barushwaga.

    Zamalek yatsinze agace ka gatatu ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota 14, ku manota 65-51.

    Mu gace ka Kane Zamalek yatsinzemo amanota menshi kurusha uduce twabanje kuko yatsinzemo amanota 32, mu gihe FAP yatsinzemo amanota 23, bituma umukino urangira Zamalek yegukanye umwanya wa gatatu itsinze FAP amanota 97-74.

    Umutoza Jose Neto wa Petro de Luanda yatowe nk’umutoza w’umwaka mu irushanwa rya BAL.

    Kuri uyu wa Gatandatu haramenyekana ikipe izegukana igikombe cy’uyu mwaka cya BAL hagati ya US Monastir yo muri Tunisia na Petro de Luanda yo muri Angola, umukino uzatangira saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. 

    Zamalek yegukanye umwanya wa gatatu itsinze FAP yo muri Cameroon 

    Uyu mukino ntiwigeze utungura abafana

    Zamalek niyo yegukanye igikombe cy’umwaka ushize

    Jose Neto wa Petro de Luanda yatowe nk’umutoza w’umwaka muri BAL 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117583/bal-2022-zamalek-yegukanye-umwanya-wa-gatatu-itsinze-fap-neto-wa-petro-aba-umutoza-wimyaka-117583.html

  • Umugore yihaye ibyo kwahukana agaruka umugabo we asigaye aryamana na nyina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 23 y'amavuko yashyize agahinda gakomeye yagize nyuma yo kwahukana yagaruka agasanga umugabo we yaradukiriye nyina w'uyu mugore ari we basigaye baryamana nk'umugabo n'umugore.

    Uyu mugore yabitangarije kuri Facebook avuga ko yamye azi ko umugabo we wimyaka 25 yagombaga kuba hafi ya nyina kuko papa we yapfuye. Yavuze ko bakundaga kubasetsa ndetse bakamwita 'umuhungu wa mama' kubera ko yakundaga mama we(nyirabukwe), ahanini bikaba byaratumaga aseka.

    Icyakora, uyu mugore yakomerekejwe umutima ubwo yahukanaga yagaruka mu rugo mu buryo butunguranye agasanga yambaye ubusa ku buriri bwe ari hejuru ya nyina bakora imibonano mpuzabitsina.

    Uyu mugore yagize Ati: 'Ubu narahahamutse rwose. Sinshobora no gutekereza neza. Mana we !!! Umugabo wanjye yampaye ihungabana rikomeye mu buzima bwanjye bwose kandi ndumva nashize. Ntabwo nshobora kubyitwaramo. Umugabo wanjye afite imyaka 25 nanjye mfite imyaka 23. Tumaze imyaka 2 dushyingiranywe.Ariko nasanze aryamanye na mama wanjye'.

    Source : https://yegob.rw/umugore-yihaye-ibyo-kwahukana-agaruka-umugabo-we-asigaye-aryamana-na-nyina/

  • #COVID19: Abanduye batanu babonetse mu bipimo 5,739 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya batanu, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-batanu-babonetse-mu-bipimo-5-739

  • #BAL2022: Zamalek yegukanye umwanya wa gatatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri ni yo yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya BAL 2022 irimo kubera i Kigali itsinze Forces Armées et Police Basketball (FAP) (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/bal2022-zamalek-yegukanye-umwanya-wa-gatatu

  • Juno Kizigenza yavuze ku rukundo rwe n'umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2022 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jean Bosco Ntwari uzwi cyane ku izina rya Juno Kizigenza,yamaganye ibihuha avuga ko bishingiye ku nkuru y'impamo,bivuga ko nyuma yo gutandukana na Ariel Wayz yaba yamusimbuje Sabine Mutabazi witabiriye Miss Rwanda 2022.

    Juno Kizigenza yabwiye The New Times ko iby'urukundo na Sabine Mutabazi,witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ari ibihuha ahubwo ari inshuti ye bisanzwe.

    Yagize ati “Ibintu byose bivugwa byaturutse kuri videwo turi hamwe yasohotse, ariko byose ni ibihuha kuko Mutabazi ni inshuti yanjye nziza, ibyo rero abantu batekereza ntabwo ari ukuri.'

    Juno washyize ahagaragara indirimbo ye nshya 'Ndarura',yiganjemo ubutumwa busaba umukunzi we gutuma amukunda bikomeye.

    Yagize ati: “Ubwo nateguraga iyi ndirimbo, igitekerezo cyavugaga ko ndi mu rukundo rushya n'umukobwa ukunda ibirori kandi ntbimenyereye, niyo mpamvu namubwiraga nti'Ndarura' kugira ngo mere nka we.”

    Juno yakoze indirimbo zakunzwe nka 'Mpa Formula','nazubaye','solid na Nightmare.

    Mu mpera z'umwaka ushize nibwo Juno Kizigenza yatandukanye n'uwari umukunzi we mu ibanga,Ariel Wayz nyuma y'amezi atandatu bavugwa mu rukundo, ndetse hanagaragara amafoto basangira ibyishimo byarwo.

    Juno Kizigenza na Ariel Wayz batangiye kuvugwa cyane mu rukundo ubwo bari bamaze gukorana indirimbo Away yakunzwe bikomeye.

    Mutabazi Isingizwe Sabine uvugwa mu rukundo na Kizigenza yari mu bahatana muri Miss Rwanda mu 2022 aho yari afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwihugura mu bijyanye n'ubutabazi bw'ibanze gusa ntiyageze kure.

    Mutabazi isingizwe Sabine w'imyaka 19, asanzwe ari umwanditsi w'ibitabo n'imivugo ndetse n'umunyamideli.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/juno-kizigenza-yavuze-ku-rukundo-rwe-n-umukobwa-witabiriye-miss-rwanda-2022

  • Nashimishijwe n’abakinnyi mfite – umutoza wa… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gicurasi, Amavubi yakoze imyitozo y’umunsi wa gatatu yitegura imikino ibiri yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika, izakinamo na Mozambique na Senegal.

    Ni imyitozo yabanjirijwe n’ikiganiro n’itangazamakuru, aho umutoza Carlos Alos Ferrer yagombaga gutanga amakuru y’uko ikipe ihagaze mu minsi igera kuri itatu ayimaranye.

    Carlos Alos abajijwe uburyo yabonyemo abakinnyi yavuze ko yishimiye uko bari gukora imyitozo ko kandi bahagaze neza. Yagize ati ” ndishimye kubera abakinnyi mfite, ni abakinnyi yitaye ku myitozo kuko bari gutanga imbaraga zabo 100% natunguwe n’ukuntu bahagaze, haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo muri macye turishimye.”

    Amavubi akomeje imyitozo ikakaye 

    Abajijwe niba hari amahirwe afite yo gutsinda Mozambique mu mukino ufungura itsinda, yavuze ko atabimenya. ” Njye ntabwo nabimenya kuko ibyo nshinzwe ni ugutegura umukino. Ikintu cya mbere ni ugutegura abakinnyi kuko ikintu cya mbere ni abakinnyi, ubu ndimo ndabereka buri kimwe kugira ngo tuzajye guhura na Mozambique tumeze neza.”

    Tariki 2 Kamena nibwo u Rwanda ruzakina umukino ufungura itsinda aho ruzaba rwasuye Mozambique mu mukino uzabera muri Afurika y’Epfo, naho tariki 7 Kamena u Rwanda rwakire Senegal i Huye.


    Umutoza wa Amavubi yanyuzwe n’abakinnyi afite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117573/nashimishijwe-nabakinnyi-mfite-umutoza-wa-amavubi-carlos-alos-117573.html

  • Abakinnyi bahamagawe n'amavubi barimo Salomon Nirisarike basanze abandi mu mwiherero(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu 27 Gicurasi 2022 nibwo aba bakinnyi barimo Salomon Nirisarike usanzwe akinira Armenian club FC Urartu yo muri Armenia, Manzi Thierry na Manishimwe Emmanuel [Mangwende] bombi bakinana AS FAR yo muri Maroc baasanze bagenzi babo mu mwiherero.

    Amakuru dukesha Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nuko aba bakinnyi binjiye mu mwiherero nyuma ya Mutsinzi Ange Jimmy wageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi akaba yaranakoranye imyitozo na bagenzi be kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022.

    Abandi bakinnyi bategerejwe n'iyi kipe barimo Kagere Meddie usanzwe akirinira Simba S.C yo muri Tanzania utegerejwe kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2022 ndetse na Rafael York we uzasanga bagenzi be muri Afurika y'Epfo aho Amavubi azakinira umukino wa mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-bahamagawe-n-amavubi-barimo-salomon-nirisarike-bageze-mu-mwiherero