Category: Uncategorized

  • Real Madrid yegukanye igikombe cya 14 cya Champions League itsinze Liverpool #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior uzwi nka Vinícius Júnior cyangwa Vini Jr. cyahesheje Real Madrid igikombe cya 14 cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League) ni nyuma yo gutsinda Liverpool.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2022 nibwo hakinwe umukino wa nyuma wa UEFA Champions League aho Liverpool yakinnye na Real Madrid mu Bufaransa ku kibuga cya Stade de France.

    Liverpool FC niyo yihariye igice cya mbere cy’umukino aho yagerageje amashoti 5 yose yaboneje mu izamu rya Real Madrid ariko abasore nka Sadio Mane, Mohammed Salah na Luiz Diaz bagorwa cyane n’umunyezamu Courtois wayikuyemo yose.

    Real Madrid wabonaga itarinjira mu mukino neza, yanyuzagamo igasatira maze ku munota wa 43 Karim Benzema atsinda igitego ariko baracyanga kuko bavugaga ko yaraririye.

    Real Madrid yagarutse mu gice cya kabiri ubona ko noneho ishaka igitego, yasatiriye maze ku munota wa 59 Vini Jr. yaje gutsindira Real Madrid igitego cya mbere ku mupira yahawe na Valverde.

    Kuva kuri uyu munota Liverpool yacuritse ikibuga ariko n’ubundi amashoti yose abarimo Salah na Mane bateye mu izamu, Courtois yayikuyemo.

    Umutoza Jürgen Klopp yagiye akora impinduka havamo Diaz Diogo Jota, Jordan Hernderson aha umwanya Naby Keita ni mu gihe Thiago Alcantara yasimbuwe na Roberto Firmino, gusa izi mpinduka ntacyo zatangaze kuko bananiwe kumenera mu bwugarizi bwa Alba na Militao ndetse n’umunyezamu Courtois.

    Real Madrid nayo yanyuzagamo igasatira binyuze mu mipira miremire ariko abakinnyi nka Camavinga wasimbuye Valverde ntabwo yabashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Ni mu gihe kandi abakinnyi nka Luka Modric basimbuwe na Dani Ceballos ndetse na Vinicius Jr. aha umwanya Rodrygo.

    Ni umukino wabonetsemo ikarita imwe y’umuhondo yahawe Fabinho ku munota wa 62.

    Iki kikaba igikombe cya 14 Real Madrid yegukanye cya Champions League mu mateka yayo ni mu gihe AC Milan yo mu Butaliyani iyigwa mu ntege ifite ibikombe 7.

    Courtois yakuyemo imipira myinshi

    Yatabaye Real Madrid

    Igitego Vini Jr yatsinze kigahesha intsinzi Real Madrid

    Yishimira igitego cye yari amaze gutsinda

    Real Madrid yegukanye igikombe cya 14 cya Champions League

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/real-madrid-yegukanye-igikombe-cya-14-cya-champions-league-itsinze-liverpool

  • #BAL2022: US Monastir yegukanye igikombe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2020, muri BK Arena hasojwe imikino ya BAL (Basketball Africa League) yegukanywe na US Monastir yo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/bal2022-us-monastir-yegukanye-igikombe

  • Mu mukino warebwe na Madame Jeannette Kagame, US Monastir yagukanye BAL #rwanda #RwOT

    Mu mukino warebwe na Madame Jeannette Kagame, US Monastir yegukanye igikombe cya BAL itsinze Petro Atletico de Luanda amanota 83-72, ni irushanwa ryaberaga muri Kigali Arena guhera tariki ya 21 Gicura, akaba yari inshuro ya kabiri iri rushanwa ribaye

    Wari umukino wa nyuma w’irushanwa rya BAL 2021 aho US Monastir yo muri Tunisia yari yasezereye Zamalek muri 1/2 yahuraga na Petro de Luanda yo muri Angola yo yari yasezereye FAP muri 1/2.

    US Monastir yari yageze ku mukino wa nyuma muri 2021 ikaza gutsindwa na Zamalek, yatangiye nabi umukino w’uyu munsi nubwo yatsinze Petro agace ka mbere ku manota 18-17.

    Ibifashijwemo n’abasore barimo Lukeny na Yannick Moreira, Petro yegukanye agace ka kabiri ku manota 23-15. Amakipe yagiye kuruhuka ari 40 ya Petro kuri 33 ya US Monastir.

    US Monastir yaje mu gace ka gatatu yakangutse maze mu manota 7 yarushwaga ikuramo ikinyuranyo cy’amanota 5, aka gace yagatsinze ku manota 24-19 bihita biba 59 kuri 57.

    US Monastir yari yamaze kwinjira mu mukino, ntabwo byayisabye iminota myinshi y’agace ka kane aho yahise ikuramo aya manota yari arimo batangira kugendana.

    Petro yaje gutakaza umukino mu minota 3 ya nyuma maze abarimo, Firas Lahyani, Ater James Majok na Michael Andre Dixon bafasha US Monastir kuyobora umukino baje no gutsinda aka gace ku manota 26-13. US Monastir yahise yegukana iki gikombe ku manota 83-72.

    Lukeny Gonçalves wa Petro Atletico ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 28, ni mu gihe Firas Lahyani na Michael Andre Dixon ba US Monastir buri umwe yatsinze amanota 21.

    Michael Andre Dixon wa US Monastir kandi ni na we waje kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’irushanwa.

    Umukino w’umwanya wa 3 wabaye ejo, Zamalek ni yo yawegukanye itsinze FAP amanota 97-74.

    Petro Atletico yayoboye umukino igihe kinini

    US Monastir yaje kugaruka mu mukino

    Madame Jeannette Kagame yakurikiranye uyu mukino

    US Monastir yari ifite abafana

    Wari umukino urimo guhangana

    Wari umukino urimo guhangana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-warebwe-na-madame-jeannette-kagame-us-monastir-yagukanye-bal

  • Kigali: Hagaragajwe uko bamwe mu baganga ba CHUK bishe abarwayi n'abo bakoranaga muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ubwo ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) byibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa Gatanu, hagaragajwe uburyo bamwe mu baganga biyambuye itaburiye bakayoboka iyo kwica abarwayi na bagenzi babo bakoranaga.

    Dativa Karuzima wari umuganga muri CHUK mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasobanuriye itangazamakuru ko umugambi wo gutegura Jenoside muri ibi bitaro wahereye mu 1959 ndetse ibyaberaga muri ibi bitaro ntaho byari bitandukaniye n'ibyaberaga mu bindi bice by'igihugu. Ibyo birimo gutoteza Abatutsi, ivangura n'indi migambi yaganishaga kuri Jenoside.

    Yagize ati “Guhera muri 1959 jenoside yagumye itutumba, abatutsi na hano ntabwo bari bameze neza barahezwaga, bakabima imyanya bakanabareba nabi, mbese wasangaga tugenda twigengesereye kuko babaga bakuzi ko uri Umututsi bitewe n'uko ibyangombwa byose byabaga byanditsemo ubwoko ntabwo twisanzuraga.'

    Karuzima yongeyeho ko muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibintu byaje guhindura isura ubwo abaganga bicaga abarwayi na bagenzi babo bakoranaga.

    Ati 'Hano kwa muganga ubundi murwayi cyangwa undi wese yumva ari ho agiye gukirira ariko ntabwo ariko byagenze kuko hari abaganga n'abaforomo n'abandi bakoraga hano bose bakoze ibintu bitari byiza kuko iyo bajyaga kuvura umurwayi baramurebaga cyangwa bakamwaka indangamuntu, ku buryo hari n'abo banyuragaho ntibabavure bakavura abandi.'

    Yakomeje agira ati 'Muri jenoside hano hari abaganga bakoze jenoside bishe abatari abarwayi gusa ahubwo bishe n'abandi aho bari mu ngo zabo, byaragaragaye turanabazi twaranabavuze.'

    Karuzima yagaye abaganga bose bagize uruhare muri jenoside kuko bidakwiye ko uwagakwiye kuvura umuntu ari we wamwambura ubuzima.

    Umuyobozi w'ibitaro bya CHUK, Dr Théobald Hategekimana, na we yanenze abaganga bo muri ibi bitaro bishe bagenzi babo, abarwayi ndetse n'abarwaza.

    Yagize ati 'Muri jenoside hari abakozi b'abaganga hari n'abarwayi n'abarwaza bari bahari, aho rero naho abaganga ubwabo bakoze jenoside bica abo bakoranaga n'abarwayi n'abarwaza, murumva ko ari ikintu gikomeye cyane kuko iyo ufashe iyo gahunda yo kwica abo mudahuje ibitekerezo cyangwa ubwoko kandi uri umukozi ukora mu bitaro ushinzwe kuvura, hari n'igihango warahiriye, biba ari amahano.'

    Yongeyeho ko abakozi cyangwa abaganga bishwe muri CHUK ari 65 ariko imibare bafite ivuga ko bagera kuri 70. Biyongeraho abandi bantu bazanwaga bishwe bari hagati y'ibihumbi 10 n'ibihumbi 15 baje no gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Rebero.

    Muri ibi bitaro bya CHUK ni hamwe mu habereye ubwicanyi bw'indengakamere cyane ko no mu minsi ishize hari indi mibiri igera ku 100 yahakuwe ijya gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Ubwo hibukwaga abaganga n’abakozi bari aba CHUK bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abari bitabiriye iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu

    Dativa Karuzima wari umuganga muri CHUK yanenze abaganga bishe abarwayi na bagenzi babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-hagaragajwe-uko-bamwe-mu-baganga-ba-chuk-bishe-abarwayi-n-abo-bakoranaga

  • Nyaruguru: Amaterasi y'indinganire yakumiriye isuri, umusaruro w'ubuhunzi wikuba kabiri – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Nyaruguru kiganjemo imisozi miremire ku buryo mu bihe by'imvura isuri yibasira ibihingwa, abahinzi bakabura umusaruro. Mu myaka yashize hari bamwe bahingaga ntibagire n'ibiro 10 basarura bagahura n'ibibazo bikomeye by'inzara.

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru amaterasi y'indinganire amaze gukorwa ku buso bwa hegitari 6.030. Muri uyu mwaka ababonye akazi mu guca ayo materasi ni abantu 2235 biganjemo urubyiruko aho ku munsi umuntu umwe ahembwa amafaranga 1500 Frw.

    Ibihingwa byatoranyijwe bihingwa muri ayo materasi tugendeye ku gihembwe cy'ihinga cya 2022 B, birimo ibirayi bihingwa ku buso bwa hegitari zigera ku 8200 n'ibigori kuri hegitali 7400.

    Kugeza ubu ahakozwe amaterasi kuri hegitari imwe hera toni 4.8 z'ibigori na toni hafi 30 z'ibirayi.

    Uko umusaruro wazamutse

    Gahunda zigamije guteza imbere ubuhinzi mu Karere ka Nyaruguru zirimo no guca amaterasi y'indinganire zazamuye umusaruro mu buhinzi kuri hegitali imwe. Ku birayi wavuye kuri kuri toni hafi 15 ugera kuri toni hafi 30 kuri hegitari naho ku bigori uva kuri toni 2,5 ugera kuri 4,8.

    Mugambi Martin wo mu Murenge wa Busanze avuga ko mbere bahingaga mu kajagari.

    Ati 'Amaterasi yadufashije kurwanya isuri kandi tuyateraho n'ubwatsi budufasha kugaburira amatungo tukabona ifumbire y'imborera nyinshi. Umusaruro mbona wariyongereye kuko aho nakuraga toni ebyiri nsigaye mpakura toni enye z'ibirayi.'

    Ntacyonayigize Joseph na we yavuze ko asigaye abona umusaruro mwinshi kurusha mbere agihinga bigatwarwa n'isuri.

    Ati 'Mbere imvura yaragwaga ibyo nahinze isuri ikabitwara ariko ubu mu materasi ndeza neza, ifumbire nshyizemo igumamo. Umusaruro wikubye nka kabiri.'

    Bifuza ko ahatari amaterasi naho ahagezwa

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru ubuso bugikeneye gukorwaho amaterasi y'indinganire bungana na hegitari zisaga 8 000.

    Bamwe mu bahinzi basaba ko nabwo bwacibwaho amaterasi y'indinganire kugira ngo umusaruro wiyongere.

    Ntacyonayigize ati 'Na hariya hasigaye nihamara kugezwa amaterasi, umusaruro tubona uzakomeza kwiyongera tugere ku bukire twifuza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko ibyifuzo by'abaturage bifite ishingiro kuko bigendera ku byiza amaterasi amaze kubagezaho bityo ko bazakomeza kuyageza aho akenewe hose.

    Ati 'Iyo twabakoreye amaterasi tubaha ifumbire n'imbuto kandi n'uburyo bwa tekinike bwo kuyakora tukabubigisha. Icyo dushaka ni uko ubuso tuzabwongera kugira ngo umusaruro wiyongere abaturage babone ibyo kurya basagurire n'amasoko kandi nabo bumve ko batekanye mu bikorwa byabo.'

    Amakusanyirizo y'umusaruro yagejejwe hirya no hino

    Mu Karere ka Nyaruguru abahinzi bubakiwe amakusanyirizo y'umusaruro hirya no hino mu mirenge kugira ngo babone aho bawubika batawupfushije ubusa.

    Ayo makusanyirizo abafasha no kubika imbuto kugira ngo igihembwe cy'ihinga kigere bayifite.

    Uwamariya Jeanne wo mu Murenge wa Ruheru ati 'Twishimira ko batwubakiye ihunikiro ry'ibirayi kuko ridufasha kubibika neza no kuzigama imbuto. Mbere twamaraga gusarura tukabigurisha byose ibindi tugahita tubirya ku buryo twajyaga guhinga nta mbuto ihari hakaba ubwo turaye ihinga.'

    Akomeza avuga ko byabaga ngombwa ko bajya gushaka imbuto y'ibirayi ku rindi kusanyirizo mu Murenge wa Nyabimata bakoze urugendo rw'amasaha atatu ariko nyuma yo kubakirwa iryabo icyo kibazo cyakemutse.

    Dusabemariya Jeanne wo mu Murenge wa Mata yavuze ko batunganyirijwe igishanga umusaruro w'ibigori uriyongera bukabirwa n'ubwanikiro bwabyo.

    Ati 'Ubu bwanikiro budufasha kubika neza umusaruro tukawugurishiriza hamwe tukabona amafaranga yo gukoresha ibindi dukeneye.'

    Usibye guca amaterasi y'indinganire ku misozi, ibishanga nabyo biratunganywa kugira ngo bibyazwe umusaruro. Ikindi kibafasha kongera umusaruro w'ubuhinzi ni ishwagara bashyira mu butaka kuko busharira.

    Abahinzi bigishijwe gutera ibirayi ku murongo mu buryo bwa kijyambere

    Amaterasi y’indinganire yakumiriye isuri umusaruro w’ubuhinzi wikuba kabiri mu karere ka Nyaruguru

    Ikusanyirizo ry’ibirayi abahinzi bubakiwe mu Murenge wa Ruheru

    Ku birayi umusaruro wavuye kuri toni hafi 15 ugera kuri toni hafi 30 kuri hegitari

    Ku materasi bateraho n’ubwatso bw’amatungo mu buryo bwo gufata ubutaka no kubona icyo bayagaburira

    Hirya no hino bubakiwe ubwanikiro bw’umusaruro w’ibigori

    Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko ibyifuzo by’abaturage bifite ishingiro kuko bigendera ku byiza amaterasi amaze kubagezaho bityo ko bazakomeza kuyageza aho akenewe hose

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-amaterasi-y-indinganire-yakumiriye-isuri-umusaruro-w-ubuhunzi-wikuba

  • Hakuzimana Abdul aremeza ko muri gereza bafashwe neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubona iterambere u Rwanda rugenda rugeza ku mfungwa n’abagororwa, Hakuzimana Abdul Rashid arifuza ko yakwigirayo indimi, nawe akazafungurwa hari (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hakuzimana-abdul-aremeza-ko-muri-gereza-bafashwe-neza

  • Iburasirazuba: Umuganda rusange wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2022, mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iburasirazuba-umuganda-rusange-wibanze-ku-bikorwa-byo-kurwanya-isuri

  • Yishe umugabo we amuziza gukunda mukeba we kumurusha #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Chandra Kala, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we i Delhi, mu Buhinde.

    Ushinjwa ngo yahaye akaziumwicanyi kugira ngo yice umugabo we kubera ko amarana igihe kinini n'umugore we wa mbere bigatuma we amuburira umwanya.

    Uyu mugore yahaye uyu mwicanyi witwa Jumman miliyoni 1.5 z'ama Lakh akoreshwa mu buhinde kugira ngo yice umugabo we ndetse anamuha ibintu yakoresha kugira ngo aze kujijisha inzego zishinzwe umutekano zikeke ko ari ubwicanyi bwakozwe n'abajura.

    Nk'uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo ku ya 18 Gicurasi, abapolisi bahamagawe n'abaturage bayibwira ko bavumbuye umurambo uri mu kidendezi cy'amaraso i Vikas Nagar i Delhi,hanyuma iperereza riratangira hamenyekana ko uwishwe yitwa Veer Bahadur Sharma (50).

    Iperereza ryibanze rya polisi ryerekanye ko Bahadur yari yarashatse, bigatuma haba imirwano ikunze kuba hagati ya Chandra Kala na nyakwigendera.

    Ubwo abapolisi babazaga umugore wa nyakwigendera mu iperereza, yababwiye ko bamwe mu bantu atazi binjiye mu nzu yabo bakamukubita bunyamaswa barangiza bakiba zahabu n'imikufi.

    Icyakora, abapolisi bagize amakenga ubwo Chandra Kala yahinduye imvugo ye ye kugira ngo abayobye bituma bamuta muri yombi.

    Abapolisi basuzumye amashusho atandukanye ya CCTV maze babona umugabo witwa Jumman azerera muri ako gace.

    Polisi yasesenguye ibisobanuro birambuye byafashwe mu majwi, byongera kwerekana ko Jumman na Chandra Kala bahoraga bavugana kuri terefone.

    Ibyo bisobanuro bimaze kumenyekana, abapolisi bataye muri yombi uyu mugore wiyemereye icyaha.

    Ushinjwa yabwiye abapolisi ati: 'Nakoraga akazi ko gucuruza mu iduka rye kandi yarantotezaga. Naracecetse kuko nari nkeneye aka kazi kandi nubwo nari nzi ko Bahadur yubatse, naramukunze”.

    Yongeyeho ati: 'Dufitanye abana babiri, ariko Bahadur yakundaga kumarana igihe n'umugore we wa mbere.

    Nyuma, namenye kandi ko yari afitanye ibibazo n'abandi bagore. Yagerageje no kureshya murumuna wanjye. Muri icyo gihe,yahuye n'undi mugore ukora mu iduka witwa Nagris.

    Uyu Nagris yabwiye Chandra Kala ko murumuna we Jumman ari umunyabyaha kandi yavuye muri gereza kandi ashobora kumufasha kwica umugabo we ari nabwo bapanze gahunda aramumwicira.

    Ku wa 17 Gicurasi, Jumman yinjiye mu rugo rwa nyakwigendera afite inyundo maze ayikubita Bahadur inshuro ebyiri ahita apfa.

    Chandra Kala yahaye Jumman amafaranga ibihumbi 50 n'imikufi kugira ngo ubu bwicanyi buze kwitiranwa n'ubujura.

    Polisi yataye muri yombi abaregwa ndetse inagarura amafaranga n'imitako bari bafite.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yishe-umugabo-we-amuziza-gukunda-mukeba-we-kumurusha

  • U Rwanda rwasabye RDCongo kurekura abasirikare barwo babiri yashimuse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF, bubinyujije mu itangazo bwagaragaje ko ubwo ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR, tariki ya 23 Gicurasi 2022 (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-rwasabye-rdcongo-kurekura-abasirikare-barwo-babiri-yashimuse