
Category: Uncategorized
-
Urubyiruko rwa Kinigi rurasaba kwegerezwa ishuri ry’imyuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abiganjemo urubyiruko bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, barifuza kubakirwa ishuri ry’imyuga (TVET) hafi, ngo haboneke umubare munini w’abafite (…) -
Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya AU #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Vincent Biruta, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama (…)
-
Umusore w'imyaka 19 yambitse impeta umukecuru w'imyaka 76 ahita aha gasopo abamunenze #rwanda #RwOT
Umusore w'imyaka 19 yambitse impeta umukunzi we ukuze bihagije ku buryo yamubera nyirakuru.
Giuseppe D'Anna, ufite imyaka 19, yasangije amashusho abakunzi be gahunda ye yo gushyingiranwa n'uyu mukecuru w'imyaka 76 kuri TikTok.
Iyi videwo imaze kurebwa inshuro zirenga 138.500, yanditseho ngo 'La nostra promessa' (amasezerano yacu).
Muri videwo, hagaragaramo umusore ukiri muto apfukamye imbere y'umukunzi we,afashe ibipurizo byinshi biriho umutima mu ntoki kandi asoma cyane umukunzi we.
Video yerekanye kandi impeta ya diamant yambitse uyu mukunzi we umurusha imyaka myinshi.
D'Anna yanditse ati: “Iyi ni intangiriro y'umubano w'igihe kirekire”, hanyuma akurikizaho yifoto ye n'umukunzi we.
Iyi videwo yakwirakwijwe cyane kuri TikTok, abayirebye barenga 50.000 batanze ibitekerezo kuri urwo rukundo rudasanzwe.
Abakoresha interineti baneguye bikomeye aba bombi kubera ikinyuranyo cy'imyaka iri hagati yabo.
Benshi mu bakoresha Tik Tok bashinje D'Anna kubeshya uyu mukecuru kugira ngo amutware amafaranga ye
Umwe yanditse ati 'Nyogokuru afite miliyari zingahe kuri konti ye?


-
Ba myugariro batatu b’Amavubi bakina hanze bageze mu Rwanda (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu gihe Amavubi akomeje imyitozo yo gutegura imikino ibiri yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika, abandi bakinnyi batatu bakina hanze y’u (…)
-
Hakozwe robot itangaje izajya yinjira mu mubiri, ibyiringiro ku barwaye indwara zidakira, akazi kayo karatangaje. – YEGOB #rwanda #RwOT
Abahanga bo muri Kaminuza ya Northwest University iherereye muri reta ya Illinois, muri Reta zunze ubumwe za Amerika, bakoze akamashini gato kazajya kinjira mu mubiri w'umuntu.
Nkuko aba bahanga babitangaje ni uko indwara zigendaye n'ibibyimba zigiye kujya zivurwa n'ubu bwoko bw'akamashini cyangwa se Robot, iteye nk'ingara.


Ubwo mbere kugirango havurwe ibibyimba mu mubiri byasabaga kubishiririza hifashishijwe imirasire ihambaye y'izuba bigasigira uvuwe ibibazo bitandukanye, iyi robot ije nk'itanga icyizere mu kugabanya ibi bibazo.
Mu kuyobora iyi mashini hakaba hazajya hifashihswa terekomande ( remote ) ubundi kakerekezwa ahari ikibazo gikeneye gukemurwa.

Iyi robot ni ntoya uburyo ku giceri kimwe hagomba kujyaho nk'izi robot zirenga 100, bakaba ariho bagera bavugako ingano yayo idateje inkeke k'umuntu wayishyirwamo
-
Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare mu kurwanya abagihakana bakanapfobya Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo gikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe, Forzza Bet, kirasaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya abagihakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, (…)
-
Intashyo za Ndimbati : Yahishuye isomo rikomeye yigiye muri Gereza n’abantu akumbuye #rwanda #RwOT
Ndimbati avuga ko muri Gereza bagorora kandi umuntu agasubira mu buzima busanzwe.
Kuri uyu wa Kane, tariki 26 Gicurasi 2022, ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku mfungwa n’abagororwa bigiye imyuga muri Gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, Ndimbati uhafungiye kubera ibyaha akurikiranyweho byo gusindisha umwana utujuje imyaka y’ubukure no kumusambanya, yahawe umwanya wo kuvugisha Abanyamakuru agaragaza uko abayeho.

- Akina ikinamico
Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye nka Ndimbati yavuze ko yahageze azi ko ari we wenyine ariko yahasanze abandi kandi bafite umuco mwiza bamweretse ko nyuma yo kugororwa basubira mu buzima busanzwe.
Gusa ngo yize ikintu utasanga ahandi n’amasomo yatanga ku bandi asohotse.
Ati 'Hano hari ikindi kintu wiga nkeka ko abantu bo hanze batakizi, ni ukubona ko ibintu byose bishoboka, mpari nka Ndimbati ariko hari abantu benshi atari uko ari abanyabyaha kurusha abandi ahubwo bahari ngo bagororwe. Ndamutse nsohotse hari ibyo nakwigisha bagenzi banjye, ubu hari abatazi ko gutonganya mugenzi wawe ari icyaha, imbaraga abantu bafite ni zo gukorera igihugu si izo guterana ingumi.'
Ndimbati avuga ko nubwo muri gereza ya Mageragere babona ibirimo nko kwidagadura, agowe no kubaho atabona nk’ibyo yari asanzwe abona hanze.
Yagize ati 'Nitabira cyane siporo nkigisha begenzi bange gukina filime, ubu ndakina Volleyball nkubita ikiro ntibagarure. Ntibiba byoroshye kugera muri gereza kuko hari byinshi utabona hanze wabonaga kuko uri kugororwa, ntibiba byoroshye kubimenyera ariko ugenda umenyera.'
Ndimbati ngo akumbuye abantu bahoranaga mu buzima bwa buri munsi yabagamo bwa cinema, maze abagenera intashyo.
Ati 'Ndabakumbuye cyane bose, kumara iki gihe utabonana n’abantu mwabonanaga umunsi ku munsi ndabakumbuye ndetse mboneraho kubasuhuza. Papa Sava ndamukumbuye cyane ariko udakuyeho n’abandi bose.'
Gereza ya Nyarugenge yakorewemo ibirori ku rwego rw’Igihugu aho icyiciro cya mbere cy’abagororwa basaga 600 basoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, atangirwa muri za Gereza zitandukanye (RCS -TVET SCHOOLS).
Tariki ya 23 Werurwe 2022, nibwo Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yitabye bwa mbere Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge aburana kuifungwa n’ifungurwa, maze tariki 28 Werurwe uru rukiko rusoma umwanzuro w’uko afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Gusa yaje kujurira asaba kuburana ari hanze ariko Urukiko rubitera utwatsi.

- Ndimbati impano afite yo gukina ikinamico no muri Gereza arayikoresha
Ndimbati yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, tariki 10 Werurwe 2022 nyuma y’uko umukobwa Kabahizi bita Fridaus akoze ikiganiro n’umunyamakuru avuga ko yamusindishije yarangiza akamutera inda yaje kuvukamo impanga.
-
Amerika igiye guha Ukraine imbunda zishobora kurasa rwagati mu Burusiya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), zatangaje ko zigiye guha Ukraine imbunda zirasa ibisasu kugera mu bilometero bibarirwa mu magana, bishobora kugera (…)
-
Sadio Mane yashyize mu rujijo abibaza ku hazaza he muri Liverpool #rwanda #RwOT
Sadio Mané avuga ko azatanga igisubizo “cyihariye” kuri ejo hazaza he muri Liverpool nyuma y'umukino wa nyuma wa Champions League uzayihuza na Real Madrid ku wa gatandatu.
Barcelona na Bayern Munich zombi zavuzwe ko zifuza kugura Mané, w'imyaka 30, mu kwezi kwa gatandatu uzaba utangiye umwaka wa nyuma wa kontaro ye.
Ariko Liverpool ifite icyizere ko izagumana uyu rutahizamu w'Umunya-Sénégal, wamaze gutsindira igikombe cy'Afurika ari kumwe n'ikipe y'igihugu cye, igikombe cya Carabao Cup hamwe n'igikombe cya FA Cup muri uyu mwaka w'imikino.
Mané yagize ati: “Ntekereza ko igisubizo nshobora gutanga ubu ni uko numva meze neza cyane”.
“Nshishikariye umukino wa nyuma wo ku wa gatandatu, icyo ni cyo gisubizo ngomba gutanga mbere y'umukino wa nyuma. Ariko muzagaruke ku wa gatandatu nzabaha igisubizo cyiza cyane mushaka kumva, rwose. Kirihariye. Icyo gihe nzabaha icyo mushaka kumva cyose.
“Nkunda ibyo ndimo gukora kandi buri gihe cyose nditanga. Ndimo gukora cyane buri munsi mu kibuga no muri 'gym' [aho gukorera imyitozo ngororamubiri] kandi ngenda mba neza kurushaho, icyo ni cyo cy'ingenzi cyane. Ndimo gukora uko nshoboye kose mu gufasha ikipe”.
Hamwe na ba rutahizamu bagenzi be Mohamed Salah, uzuzuza imyaka 30 mu kwezi kwa gatandatu, na Roberto Firmino, uzuzuza imyaka 31 mu kwezi kwa cumi, Mané yagize uruhare rukomeye mu byo Liverpool yagezeho mu myaka ya vuba aha ishize.
Uko ari batatu bafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya Champions League mu 2019, no mu mwaka wakurikiyeho isoza igihe cy'imyaka 30 yari imaze itegereje, yegukana igikombe cya shampiyona ya Premier League.
Ariko bose uko ari batatu bashobora kuyivamo ku buntu mu mpeshyi itaha. Mané yanze kwinjira mu byo gusubiza kuri ejo hazaza he ubwo yari abajijwe icyaba Real iramutse imwegereye imusaba kuyikinira.
Nk'ikipe yo mu mahanga, Real ishobora gutangira gukorana ibiganiro na we guhera mu kwezi kwa mbere mu 2023.
Yasubije ati: “Ikibazo cyiza, ariko icyo nshaka kuvuga ubu ni uko nshishikariye byuzuye Champions League no kuyitwara, ni byo by'ingenzi cyane kuri njyewe no ku bafana ba Liverpool”.
“Rwose nzakora ikintu icyo ari cyo cyose gishoboka mu gutuma Liverpool itsinda umukino.
“Ntekereza ko twese twibagiwe ibyabaye mu 2018. Ni byo koko Real Madrid ni yo kipe yari imeze neza cyane icyo gihe kandi yaribikwiye kuba yaratsinze umukino, ariko uyu uzaba ari umukino utandukanye”.
Umukandida kuri Ballon d'Or?
Mané yitwaye neza ku mukino wa nyuma wa Champions League, bishobora kumwongerera amahirwe yo kwegukana igihembo cy'umukinnyi warushije abandi bakinnyi ku isi kwitwara neza muri uyu mwaka cya Ballon d'Or.
Mu kwezi kwa kabiri yafashije Sénégal kwegukana igikombe cya CAN/AFCON.
Yizeye ko yaba umukinnyi wa kabiri wenyine w'Umunyafurika, nyuma ya George Weah mu 1995, washobora kwegukana icyo gihembo, nubwo na Salah na we yaba mu bo bahatanira icyo gihembo.
Ku kuba hari ubucye bw'Abanyafurika begukana icyo gihembo, Mané yongeyeho ati: “Ni ukuri. Niba mwebwe mubivuga, ni iki njyewe ubwanjye navuga? Birababaje”.
“Iki gikombe, igikombe cy'Afurika cy'ibihugu ni kimwe mu bikomeye cyane kuri njyewe, kandi ni cyo gikomeye cyane natsindiye mu buzima bwanjye, kandi kuba nta mukinnyi w'Umunyafurika watsindiye Ballon d'Or nyuma ya George Weah rwose birababaje.
“Gutsindira Champions League birihariye. Mfite amahirwe yo kugikinira nanone kandi tuzakora ibyo dushoboye byose ngo tugitsindire, ubundi turebe ikizaba, n'iyo Ballon d'Or.”
BBC
-
Nyagatare: Yahombye miliyoni 10Frw kubera gutwika intozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ndagijimana Dominique yatewe n’intozi mu nzu acururizamo, mu kuzitwika umuriro yakoreshaga ufata ibicuruzwa birashya birakongoka.

