Category: Uncategorized

  • Ijambo rya Perezida Kagame ritumye bikanga Ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa DR-Congo, Umukoro kuri Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Raporo nshya ya ICG yasohotse mu gihe imirwano ikomeje guca ibintu muri Kivu ya ruguru hafi ya Goma hagati y’inyashyamba za M23 n’ingabo za leta.

    Mu gihe kandi Uganda ifite ingabo muri Ituri, n’ingabo z’u Burundi “mu buryo bw’amayeri” zikaba ziri guhiga inyeshyamba za RED-Tabara muri Kivu y’epfo, nk’uko ICG ibivuga.

    Raporo yayo, ishingiye ku magambo ya Perezida Paul Kagame yavuze mu minsi ishize n’uko ibintu bimeze ubu, iraburira ko u Rwanda rwaba rurimo gutekereza kohereza ingabo muri DR Congo.

    Bamwe mu bategetsi muri Kivu ya ruguru na sosiyete civile ya Goma bo bavuga ko ingabo z’u Rwanda zirimo gufasha M23 muri iyi mirwano, ibikorwa u Rwanda rwahakanye mu gihe cyashize no mugihe iyi mirwano yatangiraga.

    Mu gihe cyashize ingabo z’u Burundi n’u Rwanda hamwe n’iza Uganda n’u Rwanda zagiye zirwanira mu burasirazuba bwa DR Congo zivuga ko zikurikiranye inyeshyamba zirwanya ubutegetsi i Bujumbura (na Gitega nyuma), Kigali cyangwa Kampala.

    ICG iravuga ko icyemezo cya Perezida Tshisekezi cyo kwemerera ingabo za Uganda kwinjira muri DR Congo kurwanya umutwe wa ADF “cyariye u Rwanda”.

    Ivuga ko uretse impungenge z’umutekano, inyungu ku bukungu zivuye ku bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya DR Congo ziri mu bituma ibi bihugu byifuza kuhinjira no kuhagira ijambo.

    Ishingiye ku mateka ya vuba n’ayo mu myaka myinshi ishize y’ibi bihugu muri Congo, ICG ivuga ko uburasirazuba bw’icyo gihugu bushobora kongera kuba isibaniro ry’ingabo z’ibyo bihugu ziramutse zihahuriye.

    Raporo ya ICG ivuga ko kuba ingabo za Uganda ziri muri Congo mu buryo buzwi, n’iz’u Burundi bikaba “bivugwa ko zemerewe mu ibanga na Tshisekedi kujyayo”, bifite icyo bivuze ku Rwanda.

    Muri Gashyantare(2) uyu mwaka Perezida Paul Kagame yumvikanye avuga ko “umwanzi wacu” akiri muri DR Congo kuko ingabo za ONU zananiwe kurangiza icyo kibazo.

    Yagize ati : “Cyane cyane ko turi agahugu gato, intero yacu ni ‘aho umuriro uturutse ni ho tuwusanga’, ntabwo dutuma ugera hano… nta mwanya dufite wo kurwanira hano tuzarwanira aho intambara yaturutse.”

    Mu gihe umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’i Kigali ubu urimo kuvugwa mu mirwano muri Kivu ya ruguru, ICG ishingiye kuri ariya magambo ya Kagame ivuga ko ibi bishobora gutuma yoherezayo ingabo.

    ICG ivuga ko mu gihe amakimbirane ya politiki u Rwanda rufitanye n’u Burundi na Uganda arimo gukemuka ingabo z’ibi bihugu byose ziramutse zihuriye muri DR Congo “byatera indi ntambara y’abaturanyi”.

    Ni iki gikwiye gukorwa ?

    Ibiganiro bya leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro by’i Nariobi byarangiye ntacyo bigezeho, mu gihe imitwe nka M23, Mai Mai Yakutumba n’indi y’abanyecongo ubwabo itabyitabiriye.

    Ubu hari imyiteguro y’ikiciro cya kabiri cy’ibi biganiro bigomba kubera i Goma.

    ICG ivuga ko Perezida Tshisekedi agomba gushyira imbaraga mu nzira ya diplomasi mu kurangiza ikibazo cy’inyeshyamba kuko inzira za gisirikare zananiranye kugeza.

    ICGvuga kandi ko Tshisekedi “akwiye gushyiraho amategeko ku ngabo z’amahanga ziri ku butaka bwa Congo” akanashyira imbaraga mu kumvisha u Rwanda ko rudakwiye koherezayo ingabo.

    Ivuga ko Kenya – ‘idafite inyungu imaranira muri Congo’ – yafasha Tshisekedi mu biganiro bishya by’abakuru b’ibi bihugu ku kibazo cy’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo.

    Abo bakuru b’ibihugu, mu kwezi gushize bahuriye i Nairobi bemeza gushyiraho umutwe w’ingabo zihuriweho “ako kanya” ngo zizarwanye inyeshyamba zose zizanga gushyira intwaro hasi mu biganiro.

    Igitekerezo cy’uwo mutwe w’ingabo bamwe babonaga nk’igisubizo gikomeye kugeza ubu ntikirasobanuka. Icyo gihe abategetsi bavuze ko bazahura mu gihe cy’ukwezi kumwe bakareba aho ibyo biyemeje bigeze.

    Ivomo:BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ijambo-rya-Perezida-Kagame-ritumye-bikanga-Ingabo-z-u-Rwanda-ku-butaka-bwa-DR-Congo-Umukoro-kuri-Tshisekedi

  • Sankara ahaye ubutumwa bukomeye Gen Jeva na Lt Gen Komanda ba FLN anahishura uko abanye na Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yahaye abanyamakuru ubwo muri Gereza ya Mageragere hakorwaga umuhango wo guha impamyabushobozi abagororwa basoje amasomo y’imyuga.

    Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo kwemera no gusaba imbabazi ku byaha by’iterabwoba yari akurikiranyweho n’ubushinjacyaha.

    Ati 'Icyo nababwira cyane cyane abari abayobozi b’igisirikare cya FLN nka Gen Hamada, kuko nzi ko azabibona na Jeva niba akibaho ; nababwira nti ‘akari inyuma karahanda’. Nta kintu njye ntakoze mu myaka itandatu namaze muri Opozisiyo.'

    'Twaragerageje kuva mu 2013 ku bwa Kikwete, njye ninjiye muri Opozisiyo Karegeya na Kayumba bahita bansamira hejuru, dukorana inama imbonankubone, twagerageje ibintu byinshi kugira ngo duhungabanye iyi Leta ariko byaratunaniye.'

    Sankara yavuze ko bamufashe yumva ko kera kabaye ubutegetsi bw’u Rwanda bugiye kuba amateka, ariko ko yibeshyaga.

    Ati 'Kugeza ku munota wa nyuma ubwo njye bamfataga, nari mfite amasezerano menshi nari maze guhabwa n’ubutasi bw’u Burundi n’ubwa Uganda, nizeraga ko ari igihe nyacyo cyo kwatsa umuriro nk’uko twabyifuzaga.'

    'Leta y’u Rwanda ifite ubutasi bukomeye, ifite Umuyobozi ukomeye, iyi Leta irasobanutse, ifite amafaranga, ntabwo bazayirwanya ngo bayishobore.'

    Yavuze ko hari abamunenga bavuga ko 'yabaye akabwa' cyangwa se ko yayobotse. Ngo ntabwo ibyo abyitayeho kuko yemera ko mu gihe udashoboye kurwanya umuntu ngo umutsinde, icyo ukora ari ukumwiyungaho.

    Ati 'Njye narayobotse, niteguye kugororwa hano muri gereza, nkitegura kuba nasubira mu muryango nyarwanda tugafatanya kubaka igihugu.'

    Yabwiye abantu bo mu ishyaka rye rya RRM bari hanze y’u Rwanda yaba muri Afurika y’Epfo, Canada, Amerika n’ahandi, ko Leta y’u Rwanda ntacyo yigeze imutwara kuva yafatwa, bityo ko nabo bakwiriye kumva ko intambara barwana batazayitsinda.

    Yavuze ko we na bagenzi be bashutswe na Kayumba Nyamwasa mu bihe bitandukanye uhereye igihe yababwiraga ko mu Rwanda nta matora azaba, akabashuka bagatanga imisanzu ngo bazi ko igiye gukoreshwa mu kugura imbunda.

    Ati 'Yarangiza akayiguriramo amakamyo abantu bagasigara bavuga ngo twakurikiye igisambo […] ikintu cyatuma abantu twari kumwe bakira uko gutenguhwa, ni ukuyoboka bakiyambura ishati y’ubugarasha bakambara iy’ubutore.'

    Yavuze ko hari abacuruzi bari muri Malawi, Zimbabwe, Afurika y’Epfo n’ahandi badafitanye ikibazo n’u Rwanda ariko bahora bububa, badafite amahoro. Ati 'Bazibukire ibyo barimo bashake uko bafatanya n’abandi twubake igihugu.'

    Nsabimana yavuze ko yo bibaye ngombwa ahura na Paul Rusesabagina na bagenzi be bareganwaga hamwe, ariko ko nta byinshi baganira.

    Ati 'Rusesabagina duherukana tukiri mu byo kuburana, urumva njye nari narafashe umwanzuro wo kuburana we yarafashe uwo kutaburana, urumva harimo ikibazo. Ikarita yo gukomeza guhangana njye si yo nakinaga.'

    Nsabimana yavuze ko muri gereza ari kwandika igitabo kivuga ku byo yanyuzemo byose.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Sankara-ahaye-ubutumwa-bukomeye-Gen-Jeva-na-Lt-Gen-Komanda-ba-FLN-anahishura-uko-abanye-na-Rusesabagina

  • #COVID19: Abanduye 14 babonetse i Kigali n’i Rubavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya cumi na bane, bakaba babonetse (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-14-babonetse-i-kigali-n-i-rubavu

  • U Rwanda ntirwumva impamvu FARDC yifatanyije n'Interahamwe – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi bivugwa ko Igisirikare cya Congo kiri gukorana n'imitwe itandukanye ibarizwa mu mashyamba yo mu Burasirazuba bw'igihugu irimo na FDLR mu mirwano yo kurwanya umutwe wa M23.

    Ni imirwano yatangiye muri Werurwe gusa iza guhosha gato ariko yongeye kuburwa mu mpera z'icyumweru gishize. Byanageze aho igisirikare cya Congo kirasa ku butaka bw'u Rwanda ibisasu bikomeretsa abaturage bo mu Kinigi.

    Yolande Makolo yavuze ko imirwano iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, ishingiye makimbirane hagati y'Abanye-Congo ubwabo bityo ko u Rwanda rudashobora kuyinjiramo.

    Gusa ngo ntibyumvikana uburyo Congo ihuza imbaraga n'umutwe ubarizwamo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse bafite n'umugambi wo gukomeza umugambi wabo.

    Ati 'Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC akwiriye gusobanura impamvu FARDC iri kurwana ifatanyije na FDLR/Interahamwe bakaba baranateye ibisasu ku butaka bw'u Rwanda ku wa 19 Werurwe 2022 no ku wa 23 Gicurasi 2022.'

    Kuva iyi mirwano yatangira, Congo yakunze gutera ibisasu ku Rwanda. Makolo asobanura ko u Rwanda ruramutse rusubije ibyo bitero, rutaba rwishe itegeko na rimwe ariko rutabifite muri gahunda.

    Ati 'Mu gihe u Rwanda rushatse rwasubiza ibi bitero by'ubushotoranyi bya FARDC ku butaka bwarwo, ntabwo rwifuza kwinjira muri iyi mirwano iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo ndetse nta nubwo ruyishorwamo.'

    Makolo yatangaje ko u Rwanda rwifuza gukorana n'abaturanyi barwo mu gushaka ibisubizo birambye by'umutekano muke ugaragara mu Karere.

    Ati 'Niyo mpamvu Igisirikare cy'u Rwanda cyasabye ko hakorwa iperereza ryihuse rikozwe na EJVM ku masasu yarashwe mu turere twa Musanze na Burera muri iki Cyumweru.'

    Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) ni Urwego rwashyizweho mu 2012 rugizwe n'ibihugu bihuriye muri ICGLR, rushinzwe gukora iperereza ku bikorwa bya gisirikare.

    Rufite icyicaro i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uru Rwego rugizwe n'inzobere z'abasirikare zituruka mu bihugu bigize uwo muryango.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ntirwumva-impamvu-fardc-yifatanyije-n-interahamwe

  • Bwa mbere mu Rwanda, imfungwa zisaga 600 zashyikirijwe impamyabushobozi mu myuga – #rwanda #RwOT

    Byari ihurizo rikomeye ku musore nka we wari ufunzwe bwa mbere, azira icyaha yishoyemo kubera imibereho mibi no kubura ikindi yakora hanze kuko yacikishirije amashuri.

    Mu 2019, Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije mu Rwego rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa (RCS), yatewe inkunga ya miliyari 4 Frw n'u Buholandi, itangiza gahunda yo kwigisha imyuga n'ubumenyingiro muri gereza zitandukanye z'u Rwanda.

    Icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri 603 basoje amasomo mu bijyanye n'imyuga itandukanye, cyahawe impamyabushobozi kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022.

    Iyakaremye Isaac ni umwe mu ariyo magana yahawe impamyabushobozi, zemerewe no gukoreshwa hanze mu gihe umuntu arangije igihano cye muri gereza dore ko zemejwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibizamini (NESA).

    Iyakaremye nyuma yo gufata impamyabushobozi mu bijyanye na mudasobwa, yavuze ko ubuzima bwe bwamaze guhinduka dore ko amaze iminsi arekuwe. Ubu yashinze sosiyete itunganya ibyapa, ubutumire bw'inama n'ubukwe, ibitabo n'ibindi.

    Ati 'Ngeze hano ntabwo numvaga ko byashoboka ko hari ikintu nabasha gukora ariko hano uza utazi ibyo ari byo, wumva ubabaye ariko bakakugorora ugataha uri mwiza.'

    'Ubu nsigaye nkorera amafaranga nkuye mu bumenyi nakuye hano. Ndashimira ubuyobozi bwacu bwahaye amahirwe urubyiruko, nkashimira ubuyobozi bwa RCS ko bwahisemo imfungwa n'abagororwa ngo bagire amahirwe yo kwiga imyuga.'

    Abasoje amasomo ni abo muri gereza nka Rwamagana, Nyarugenge, Nyanza, Huye na Rubavu n'iy'abana ya Nyagatare.

    Hatangwa amasomo mu myuga yihariye nko gukora amazi, amashanyarazi, gusudira, kudoda, mudasobwa, ububaji, ubukanishi, gutunganya ibikomoka ku mpu no gutunganya imisatsi.

    Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge ifungiyemo abasaga ibihumbi 11, SP Augustin Uwayezu, yavuze ko nka gereza yiganjemo urubyiruko, kuhatangiza amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro ari ukureba kure.

    Ati 'Imyuga ni ubufasha bukomeye kuri bo kuko izabafasha mu gihe bazaba basubijwe mu buzima busanzwe.'

    Icyakora, SP Uwayezu yasabye abafatanyabikorwa kongera umubare w'abemererwa kwiga, hubakwa amashuri ahagije no gufasha abarangije basubiye mu buzima busanzwe, kubona igishoro.

    Uwayezu kandi yasabye Leta gukorana n'abikorera kugira ngo abari kwiga babone aho bakorera imenyerezamwuga.

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvenal yagaragaje ko hejuru ya 80% by'abantu bafungiye muri gereza zitandukanye mu Rwanda, bize amashuri make abandi bakayacikishiriza. Ni mu gihe benshi muri bo ari urubyiruko kandi rufungiye ibyaha byoroheje ku buryo bazafungurwa vuba.

    Ibyo bivuze ko igihe bafunguwe nta bundi bumenyi cyangwa umwuga bafite, bashobora kubera umutwaro sosiyete bakaba basubira mu byaha.

    CG Marizamunda yavuze ko ariyo mpamvu gutangiza amasomo nk'aya muri gereza ari ingenzi cyane, ashishikariza abatanga imirimo kwibanda ku bayigiye muri gereza, kuko bize neza.

    Ati 'Ni abakozi beza bafite ubumenyi buhagije kuko bize neza. Kwigira hano bitandukanye no kwigira ahandi kuko aha ho ntakimurangaza.'

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko guteza imbere amasomo nk'ayo ari intego Leta yihaye, ariyo mpamvu hari gahunda yo kongera umubare w'abayiga.

    Ati 'Abasoje tubakangurira kwihangira imirimo kuko iyo abaturage bafite imirimo biteza imbere, bakanateza imbere igihugu cyabo.'

    Minisitiri w'Umutekano mu gihugu, Gasana Alfred, yasabye abasoje amasomo kudapfusha ubusa amahirwe bahawe.

    Ati 'Ntabwo mugomba gupfusha ubusa amahirwe igihugu cyabahaye. Amasomo mwize azababere impamba izatuma mutongera kujya mu byaha ukundi.'

    Minisitiri Gasana yavuze ko ibibazo byagaragajwe byo kongera umubare w'abiga muri aya mashuri, gushaka imikoranire n'abikorera bigiye gushakirwa igisubizo.

    Kuri ubu hari ikindi cyiciro cya kabiri kigizwe n'imfungwa n'abagororwa 599 bamaze kwiga bagitegereje gukorerwa isuzuma, mu gihe icyiciro cya gatatu nacyo amasomo ageze kure, aho kirimo abantu abantu 617.

    Abayobozi batandukanye ubwo bari bageze kuri gereza ya Nyarugenge ahabereye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku basoje amasomo y’imyuga

    Mu myuga bigishijwe harimo no kudoda

    Abashaka kwiga gutunganya imisatsi n’ibijyanye n’ubwiza bahabwa ubufasha bwose bushoboka

    Mudasomwa ni umwe mu myuga yigishirizwa muri gereza zo mu Rwanda

    Mu myuga yigishhwa muri gereza harimo no gukora ibikomoka ku mpu nk’inkweto, imikandara n’ibindi

    Abigishijwe imyuga bagaragaje ko biteguye kuyibyaza umusaruro igihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe

    Kuri mudasobwa bigishwa ubumenyi bunyuranye

    Hasabwe ko hongerwa umubare w’abagororwa n’imfungwa bigishwa imyuga kuko bibafitiye akamaro kanini, n’igihugu muri rusange

    Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamenyekanye ku izina rya Ndimbati, ni umwe mu bagaragaye mu mukino ushishikariza imfungwa n’abagororwa kwiga imyuga

    Imfunga n’abagororwa bakinnye umukino ugaragaza akamaro k’umwuga n’iyo waba uri muri gereza

    Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Gasana Alfred niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko guteza imbere amasomo nk'ayo ari intego Leta yihaye, ariyo mpamvu hari gahunda yo kongera umubare w'abayiga.

    Imfungwa n’abagororwa batandukanye bari bitabiriye uyu muhango

    Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara ni umwe mu bari bitabiriye uyu muhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-mu-rwanda-imfungwa-zisaga-600-zashyikirijwe-impamyabushobozi-mu-myuga

  • Kayonza: Umugore yaguwe gitumo ari gusambanya umwana w'umuhungu – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 25 Gicurasi 2022, mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yasanzwe aryamanye n'uwo mwana w'imyaka umunani wari uwumuturanyi we, ababwira ko atari ubwa mbere babikoze.

    Yagize ati 'Abaturanyi ni bo bamufashe, bakomeje babona yifungirana n'uwo mwana mu nzu bakagira ngo ni urukundo rw'umubyeyi ubundi bakavuga ko ari nta kibazo ubwa kabiri na none bababona bifungiranye mu nzu kuko rero yari umusinzi cyane bahise bamufungurisha byihuse basanga yari ari kumusambanya.'

    Mutuyimana yavuze ko atari ubwa mbere uwo mugore yari abikoze n'uwo mwana ahubwo ngo byari byarabaye akamenyero ngo kuko n'umwana abyivugira ko babikoraga.

    Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kuba maso ku bana babo yaba ab'abakobwa cyangwa se abahungu, abasaba kutizera abandi bantu bose babonye cyane cyane ngo abafata ibiyobyabwenge.

    Kuri ubu uyu mugore yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Rwinkwavu mu gihe uwo mwana we yajyanywe ku Bitaro bya Rwinkwavu gusuzumwa no kureba niba nta zindi ndwara yaba yaramwanduje.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugore-yaguwe-gitumo-ari-gusambanya-umwana-w-umuhungu

  • Umuturage ushonje aba ikibazo hose- Prof Nshuti Manasseh ku nzara muri Afurika (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ku wa 25 Gicurasi 2022, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 59 Umunsi Mukuru w'Ubwigenge bwa Afurika [Africa Liberation Day].

    Uyu munsi wizihijwe binyuze mu biganiro byitabiriwe n'abagize Inteko Ishinga Amategeko, Intumwa z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abarimu ba za kaminuza, Sosiyete Sivile n'abandi. Byateguwe na Pan African Movement, Ishami ry'u Rwanda.

    Uyu mwaka, insanganyamatsiko igira iti 'Kubaka Afurika yihagije mu biribwa, hagamijwe gukemura ibibazo by'imirire mibi n'imihindagurikire y'ikirere'.

    Umugabane wa Afurika ukomeje urugamba rwo guhangana n'ibibazo by'ibiribwa n'inzara aho nko mu 2014, habarurwaga abaturage miliyoni 256 bashonje mu gihe raporo yo mu 2018 igaragaza ko umubare wabo wageze kuri miliyoni 44.

    Muri rusange ibura ry'ibiribwa ni ikibazo gihangayikishije uyu mugabane kuko imibare ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igaragaza ko 70% by'abaturage ba Afurika batabasha kubona indyo iboneye nyamara wihariye 60% by'ubutaka bushobora guhingwa mu Isi yose.

    Raporo zigaragaza ko mu 2017, Afurika wakoresheje miliyari 23 $ mu gutumiza mu mahanga ibiribwa mu gihe mu 2019, uyu mugabane watanze miliyari 43$.

    Ibi bisobanuye ko nta gikozwe byitezwe ko mu 2030, Afurika izaba itanga miliyari 90$ zo kugura ibiribwa byo gutunga abaturage bayo mu yindi migabane.

    Urebye impuzandengo y'ibiribwa Afurika itumiza mu mahanga igeze kuri 40% buri mwaka.

    Ibiganiro byatanzwe ubwo hizihizwaga Umunsi w'Ubwigenge bwa Afurika byagarutse ku cyakorwa ngo uyu mugabane wihaze mu biribwa ndetse n'ishoramari rikenewe mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi.

    Hagarutswe ku ruhare inzego zinyuranye zagira haba Leta, abikorera n'abaturage muri rusange ngo bigerweho.

    Hagaragajwe ko Afurika ikeneye kwihaza mu biribwa kandi bifite ubuziranenge, gushora imari mu iterambere ry'ibikorwaremezo, kongerera ubumenyi n'ubushobozi abari mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi.

    Iyi ngingo ni na yo yagarutsweho mu kiganiro ku buryo 'Umugabane wa Afurika wakwihaza mu biribwa ariko bikajyana no kubungabunga ibidukikije'. Cyahuriyemo Umuyobozi wa Rwanda Cooperation Initiative, Christine Nkulikiyinka n'Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry'Imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Rwigamba Sando Eric.

    Rwigamba yavuze ko ikibazo kikibangamiye Afurika ndetse n'u Rwanda ari uko abahinzi baba badafite amakuru y'ibanze ku bijyanye n'imihindagurikire y'ibihe bityo ugasanga biringira amasengesho.

    Ati 'Bigenda bite iyo twasenze dusaba Imana ngo imvura, imyuzure, amapfa n'ibindi ntibibe ariko bikarenga bikaba? Abanyafurika bakeneye gukora gahunda igaragaza uko ibiza bikomoka ku mihindagurikire y'ibihe bashobora guhangana nabyo.'

    Aha ni ho Amb Nkulikiyinka yahereye avuga ko hakenewe kongerwa imbaraga mu guha abaturage amakuru, ndetse abahuye n'ibihombo bituruka ku biza bagafashwa binyuze muri gahunda z'ibihugu zo kwishakamo ibisubizo.

    —  Umuturage ushonje aba ikibazo hose

    Prof Nshuti yavuze ko ukwibohora kwa Afurika gusobanuye ibintu byinshi ariko by'umwihariko ubwigenge nyabwo bushoboka iyo abaturage badafite inzara.

    Ati 'Uyu munsi ni umunsi ukomeye cyane ku kwigenga kwa Afurika, ariko ubwigenge bufite byinshi butubwira, hari ubwigenge bw'igihugu kugira ngo twigenge. Ariko kwigenga bivuze mu bukungu, mu byo kurya, ibyo kunywa n'imibereho.'

    'Uyu munsi turavuga ku biribwa, ibyo kurya cyane cyane urebye ukuntu ibintu byahindutse dufite ikibazo cyatewe n'ibyo bihe byahindutse. Ntabwo imvura ikigwa nk'uko yagwaga, byarahindutse, bivuze ko n'imihingire yacu igenda igira ibibazo n'uko dusarura bikagira ibibazo.'

    Prof Nshuti yavuze ko mu gihe nta gikozwe ngo Afurika yihaze mu biribwa hashobora kuzabaho ibibazo bikomeye.

    Ati 'Tugomba kwita ku buryo duhinga, uko dusarura n'ibijyanye n'amasoko. Nitutabikora mu gihe kiri imbere n'ubwigenge bwacu bizatugora kubushyira ku murongo, kuko abantu bashonje baba ikibazo ku gihugu na Afurika yose.'

    Yakomeje agira ati 'Gufata iya mbere ni za leta ariko zikoranye n'abaturage bazo zikabereka ko tutari mu bihe bidasanzwe, ibihe byarahindutse abantu bagakora bidasanzwe kugira ngo tujyane n'igihe turimo kitoroshye.'

    Prof Nshuti yavuze ko za Leta zifatanyije n'abaturage zikwiye kugira uruhare mu ikemurwa ry'iki kibazo.

    Ati 'Umuntu ushonje aba ikibazo hose, ari mu bukungu, ari mu mutekano; byose biba ikibazo. Ni ingamba turimo gufata hakiri kare kugira ngo igihe turimo tujyane nacyo.'

    Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani, wari uhagarariye abadipolomate bo mu Rwanda, yavuze ko hakenewe gushyirwaho gahunda ziteza imbere ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga n'ubushakashatsi.

    Yagize ati 'Afurika ifite ubutaka buhingwa bwiza kandi bwera. Ikibura ni uko dushyiraho uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi. Ibi bizashoboka niduteza imbere ubushakashatsi muri uru rwego.'

    Umuyobozi wa Pan African Movement, Ishami ry'u Rwanda, Musoni Protais, yavuze ko uyu ari umunsi mwiza wo 'kwibuka no kuzirikana intwari zemeye guhara amagara ngo Afurika yigenge'.

    Yasobanuye ko kwizihiza Umunsi wa Afurika mu 2022 bitakozwe uko byari bisanzwe kubera ingaruka zasizwe na Covid-19, ari na yo mpamvu hibanzwe ku gushishikariza Abanyafurika kuyoboka urwego rw'ubuhinzi nk'urwafasha mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe n'iki cyorezo.

    Prof Nshuti Manasseh yagaragaje ko ikibazo cy’inzara n’ibura ry’ibiribwa gihangayikishije Umugabane wa Afurika

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Umuyobozi wa Rwanda Cooperation Initiative, Christine Nkulikiyinka, yahamagariye leta gushyira imbaraga muri gahunda zo kugoboka abaturage mu gihe bahuye n’ibibazo bituma batabona umusaruro bari biteze

    Umuyobozi ushinzwe Imitwe ya Politiki n'Imiryango itari iya Leta mu Rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Judith Kazayire, yitabiriye ibi biganiro byo kwizihiza Umunsi wa Afurika

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry'Imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Rwigamba Sando Eric, yagaragaje ko kutagira amakuru ku bahinzi bibakoma mu nkokora

    Umuyobozi Mukuru wa Pan African Movement, Protais Musoni; Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh na Ambasaderi Youssef Imani ubwo bari bakurikiye ikiganiro ku byafasha Afurika kwihaza mu biribwa

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Shakilla Umutoni Kazimbaya (hagati) ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro

    Prof Nshuti asanga umuturage ufite inzara aba ikibazo muri rubanda no ku gihugu muri rusange

    Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani, yavuze ko Afurika ikeneye gushyiraho gahunda zihamye zo guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku bushakashatsi

    Abayobozi batandukanye by’umwihariko abari muri Pan African Movement baha agaciro gakomeye Umunsi w’Ubwigenge bwa Afurika

    Abayobozi bakase umutsima bishimira imyaka 59 ishize Afurika ibonye Ubwigenge

    Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi wa Afurika

    Abayobozi bafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’ibiganiro ku kwihaza mu biribwa muri Afurika

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuturage-ushonje-aba-ikibazo-hose-prof-nshuti-manasseh-ku-nzara-muri-afurika

  • Tuzaharanira ko bitaba ahandi: Abanyamahanga biga muri UNILAK kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri kandi bishimiye uburyo u Rwanda rwabashije gusigasira amateka binyuze mu kuyahererekanya n'urubyiruko ubu rukaba ari isomo ryiza ry'uburyo abantu bashyize hamwe bagera ku iterambere byihuse.

    Ibi byagarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Gicurasi 2022, ubwo abo muri Kaminuza ya UNILAK Ishami rya Kigali bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni umuhango watangijwe no gusura Ingoro y'Umurage y'Amateka yo Guhagarika Jenoside iherereye ku cyicaro cy'Inteko Ishinga Amategeko usorezwa ku cyicaro cya UNILAK i Kigali.

    Uhagarariye abanyeshuri mpuzamahanga muri UNILAK Ishami rya Kigali, Prince Fobay, yatangaje ko yatunguwe n'uko yasanze u Rwanda.

    Yagize ati “Namenye Jenoside yakorewe Abatutsi bwa mbere ndi iwacu muri Liberia ubwo narebaga filime yitwa 'Sometimes in April'. Nari nzi ko ibyari muri iyo filime byabaye mu gihugu kimwe cyo muri Afurika, ariko sinari nzi ko ari mu Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Ubwo nendaga kuza mu Rwanda natangiye gushaka amakuru aherereye kuri internet nza kumenya ko ibyo nabonaga kuri televiziyo byabereye mu Rwanda.”

    Prince yakomeje avuga ko ubwo yageraga mu Rwanda yatewe ishema n'uko yarusanze.

    Ati “Ni ibintu bitangaje kubona iki gihugu cyari mu bya mbere bidatekanye muri Afurika, ubu kigeze ku rwego rwo guteza imbere uyu mugabane biciye mu burezi.'

    Yasoje ashimira ubuyobozi bwa UNILAK bukora uko bushoboye ngo bwigishe abanyeshuri by'umwihariko abaturuka hanze y'u Rwanda amateka yaranze igihugu.

    Ati 'Twabashije gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, twahuye n'abatangabuhamya b'ukuntu ubutabera bwatanzwe nyuma ya Jenoside, ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu twasuye Ingoro y'Umurage y'Amateka yo Guhagarika Jenoside iherereye ku cyicaro cy'Inteko Ishinga Amategeko aho twigiye ko u Rwanda rwagize intwari zabohoye abaturage zinagarura amahoro mu gihugu.'

    Umuyobozi wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, yavuze ko iyi kaminuza isanzwe ifasha abanyeshuri mpuzamahanga baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Ibi bifasha mu buryo bwagutse urubyiruko rwo muri Afurika kubera ko uko bagenda baza ni ko basobanukirwa u Rwanda n'ibyarubayeho bityo iyo basubiye iwabo batubera abavugizi.'

    Dr. Ngamije yanagaragaje ko UNILAK itangira mu 1997 byari akazi katoroshye kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira Leta y'u Rwanda yabafashije kugarurira icyizere abana bashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ibafasha kwiga amashuri ya kaminuza biciye muri FARG.

    Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku mashami yose ya UNILAK uretse irya Rwamagana biteganyijwe ko kizaba muri Kamena 2022.

    Umuyobozi wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, yavuze ko iyi kaminuza isanzwe ifasha abanyeshuri mpuzamahanga baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Buri mwaka UNILAK isanzwe ikora iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abanyeshuri ba UNILAK n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza basuye Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside

    Basobanuriwe uko ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uhagarariye abanyeshuri b'abanyamahanga biga UNILAK Ishami rya Kigali, Prince Fobay, yatangaje ko bigiye byinshi ku mateka yaranze u Rwanda

    Abiga muri UNILAK Ishami rya Kigali bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Tuyishimire Clément yavuze ko kwibuka nk'urubyiruko batabikora nk'umuhango gusa

    Abanyamahanga bo muri UNILAK Ishami rya Kigali bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuzaharanira-ko-bitaba-ahandi-abanyamahanga-biga-muri-unilak-kuri-jenoside

  • Muhanga:Padiri wafunzwe ashinjwa guhana bikabije abanyeshuri yarekuwe ahabwa amategeko yihariye #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ibanze rwa Gacurabwenge mu Karere ka Muhanga rwarekuye Padiri Ndikuryayo Jean Paul ushinjwa guhana abana akarengera, rumutegeka kutagera ku ishuri ryitiriwe Mutagatifu Ignace yayoboraga.

    Ubuahinjacyaha burega Padiri Ndikuryayo Jean Paul uyobora Ishuri rya St Ignace, Gukubita no gukomeretsa ku bushake abanyeshuri batatu (3) ndetse no guha umwana ibihano biremereye.

    Ubushinjacyaha ku rwego rw'ibanze rwa Gacurabwenge bwashyikirije Urukiko ikirego gisaba gufunga by'agateganyo Padiri Ndikuryayo Jean Paul.

    Urukiko rwasuzumye impamvu zitangwa n'Ubushinjacyaha ruzihuza n'imyiregurire ya Padiri uregwa ndetse n'Umwunganizi we mu mategeko, Me Twagirayezu Joseph rubihuza n'ibikubiye mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha.

    Urukiko rusanga kuba abana bashinja Padiri ko yabakubise bakagira imibyimba ku mubiri nk'uko amafoto yafashwe ku matako abigaragaza, bikanashimangirwa na raporo ya Muganga ndetse na Padiri ubwe akabyemera.

    Rurasanga kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Mbonyintege Smaragde yarandikiye Urukiko asaba kumwishingira kandi akaba yujuje ibisabwa rudashidikanya ko ari inyangamugayo.

    Rwanzuye ko nubwo hari impamvu zikomeye kandi zari zikwiriye gutuma Padiri Ndikuryayo Jean Paul uregwa akekwaho ibyaha akurikiranyweho, ariko kandi akaba agomba gufungurwa by'agategatenyo akagira ibyo ategekwa kubahiriza.

    Urukiko rutegetse ko Padiri Ndikuryayo Jean Paul arekurwa by'agategatenyo agakomeza gukurikiranwa adafunzwe.

    Rwategetse ko Padiri Ndikuryayo Jean Paul ahita afungurwa nyuma y'isomwa ry'iki cyemezo.

    Padiri Ndikuryayo Jean Paul agomba gutura i Kabgayi muri Eveché mu rugo Rukuru rw'Umwepiskopi we no kudakandagira mu kigo cya Collège St Ignace kugeza uyu mwaka w'amashuri turimo urangiye.

    IVOMO:Umuseke

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/muhanga-padiri-wafunzwe-ashinjwa-guhana-bikabije-abanyeshuri-yarekuwe-ahabwa