Category: Uncategorized

  • Baje bafite na Radio zo hambere! Ihere ijisho… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022 aho abanyabirori batuye mu mujyi wa Kigali bari baserutse mu myambaro yo hambere baje kwibyinira indirimbo zacurangwaga n’aba Djz bakomeye mu Rwanda ndetse bakaba banakomeye mu muziki nyarwanda.

    Ni ibirori ubona ko byari biteguye neza, yaba aho byabereye Juru Park hanafite amateka akomeye kuko ariho hakundaga kubera ibitaramo n’ibirori byo hambere nk’uko amateka ya bamwe mu bahataramiye mu gihe cyo hambere babibwiye INYARWANDA.

    Muri ibi birori byiswe Oldies Music Festival, byatangiye ku isaha y’isaa kumi, ubwo umuziki watangiraga gucurangwa wabonaga abantu bari kwinjira ari abo muri iyo myaka ya kera bazi icyo gukora ndetse bazi umuziki baje kubyina uwo ariwo kuko banawumvaga bakiri hanze cyane bakazamuka bawunyuka.

    Ukinjira wasanganirwaga n’abakobwa bakora muri Kigali Protocal, imwe muri Kompanyi izwiho gutanga serivise zirimo izijyanye na Protocol, maze bakakuyobora mu nzira ijya ahari hateguwe harimo ahasanzwe, ndetse no mu gice cy’abanyacyubahiro ari naho bari bashinzwe by’umwihariko.

    Dj Bissoso wagiye ku rubyiniro ahagana mu ma saa moya z’ijoro ni umwe mu basusurukije abantu cyane nyuma y’aho umushyushyarugamba Lion Imanzi yamuhamagaraga ku rubyiniro akanatungurwa n’uburyo yari yambaye, maze asusurutsa abantu karahava mu njyana zo hambere.

    Ni igitaramo cyishimiwe n’abatari bake nyuma yo kumva umuziki wacuranzwe n’abarimo Dj Ry, ndetse na Dj Karim umaze imyaka myinshi avanga imiziki ndetse akaba ari n’umwe mu bafashije aba Dj batandukanye barimo na Dj Toxxyk.

    Abarimo Shaddyboo, Muyoboke Alex, Dj Brianne, Clapton Kibonge, Umunyamakuru Gerald Mbabazi, Paul Rutikanga, Christella, Dj Sonia, Young Grace, Patycope n’abandi benshi ni bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo ubona ko bizihiwe n’injyana zo mu gihe cyabo.

    Muri iki gitaramo hahembwe abantu barushije abandi kwambara neza imyambaro yo hambere, barimo Alex Muyoboke wahembwe kuba yaserutse neza mu myenda myiza yo kuva mu 1990, Kayonga wahembwe nk’umukobwa wari wambaye neza imyambaro yo hambere ndetse na King Pazzo wahembewe kwambara imyenda yo mu mwaka wa 2000.

    Clapton Kibonge ni uku yaserutse

    Igitaramo cyateguwe na Basile Uwimana ndetse na Patrick bitanze cyane ku bw’iki gitaramo

    Clapton Kibonge na Muyoboke Alex wanatwaye igihembo cy’abambaye neza baganira ku ndirimbo bari kumva

    Dj Bissoso umenyereweho no gusetsa yashimishije abantu

    Dj Ry acuranga indirimbo zo hambere

    Kigali Protocal mbere yo kwakira abantu babanje bafata ifoto y’urwibutso

    Shaddyboo yari yambaye mu buryo bwatangaje benshi

    Dj Pius ni uku yahisemo kwifotoza

    Abantu bakubise baruzura

    Umunyamakuru Gerald Mbabazi yanyuzwe n’injyana

    Sadate Munyakazi ni umwe mu bizihiwe cyane

    Umunyamakuru Cleppy na Dj Ry

    David Bayingana na Nadia ni uku bifotoje

    Christella Kabagire na Dj Sonia ni uku baserutsa

    Kigali Protocal mu myambaro yo hambere

    Dj Ira wagiye ku rubyiniro atunguranye nui mwe mu basusurukije abitabiriye

    Uyu mukobwa Kayonga ni we wahawe igihembo cy’uwambaye neza hagendewe mu myaka

    Umunyamakuru Aissa Cyiza na Dj Sonia ni bamwe mu bizihiwe n’imbyino zo hambere

    Young Grace ni uku yifuje kwifotoza

    Patrick watwaye igihembo na Dj Brianne

    Muyoboke Alex nyuma yo gutwara igihembo yashimye abateguye iki gitaramo

    AMAFOTO: Sangwa Julien – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117587/baje-bafite-na-radio-zo-hambere-ihere-ijisho-imyambaro-idasanzwe-yaserukanywe-nabarimo-iby-117587.html

  • Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bibutse bagenzi babo bazize Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu misa yo Kwibuka no kunamira abari abaririmbyi ba Chorale de Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Padiri Julien Mwiseneza watuye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/abaririmbyi-ba-chorale-de-kigali-bibutse-bagenzi-babo-bazize-jenoside

  • Abarokotse Jenoside bahamya ko baterwa imbaraga no Kwibuka bafite Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Sammuel Dusengiyumva, avuga ko abarokotse batewe imbaraga no kuba bibuka Jenoside (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/abarokotse-jenoside-bahamya-ko-baterwa-imbaraga-no-kwibuka-bafite-igihugu

  • Ubwo abafana ba Liverpool berekezaga mu Bufaransa, ibyabayeho byababaje benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu nzira abafana bakomeye ba Liverpool berekeza I Paris, kuri Stade de France, I Saint-Danis, mu nzira bahuye n'uruva gusenya.

    Ubwo urugendo bari barugeze hagati bahuye n'impanuka imodoka ikora impanuka bituma bamwe muri bo bakomereka berekezwa kwa muganga.

    Abashinzwe umutekano wo mu muhanda barebye ibyo biba batangaje ko abafana bari bafite umuvuduko mwinshi ndetse bakaba bari banyweye.

    Amakuru meza ava mu bwongereza ni uko ntanumwe wapfuye, ikindi kandi abari bakomeretse bari kwitabwaho, banizeyeko bari bubashe kugera I Paris nabo ngo barebe umupira wahuruje isi yose.

    Source : https://yegob.rw/ubwo-abafana-ba-liverpool-berekezaga-mu-bufaransa-ibyabayeho-byababaje-benshi/

  • RDC yahagaritse ingendo za Rwandair ku butaka bwayo kubera urwikekwe ifite ku Rwanda #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo cyemeje ko u Rwanda rushyigikiye inyeshyamba za M23, gifata umwanzuro wo guhagarika ingendo za Rwandair zerekeza mu gihugu cyabo.

    Uyu mwanzuro kandi wemejwe n'akanama gakuru ka RDC gashinzwe umutekano.

    Perezida wa Repubulika, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo,kuri uyu wa gatanu yayoboye inama y'Inama Nkuru y'akanama k'abakuru b'Ingabo za RDC I Kinshasa.

    Muri iyi nama hafashwe imyanzuro myinshi,irimo uwemeza ku mugaragaro ko umutwe wa M23 ari uwiterabwoba nkuko byatangajwe na Minisitiri w'itumanaho n'itangazamakuru akana n'Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya Katembwe mu itangazo ryasomye kuri Radiyo na Televiziyo y'igihugu cya Kongo.

    Byongeye kandi, RDC ngo irashinja guverinoma y'u Rwanda,guhungabanya inzira y'amahoro yari hafi kugerwaho binyuze mu biganiro byabereye i Nairobi aho imitwe yitwaje intwaro yose muri RDC, usibye M23, iri kwemera nzira y'amahoro.

    Mu rwego rwo kwirinda, hafashwe umwanzuro wo guhita bahagarika ingendo za sosiyete ya Rwandair zerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

    Hafashwe kandi umwanzuro wo guhamagara ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kugira ngo amenyeshwe imyanzuro ya leta ya Kongo ndetse anatange ibisobanuro nk'uko byatangajwe n'umuvugizi wa guverinoma.

    Iyi nama nkuru y'ingabo yamaganye byimazeyo ibirego ngo bwakozwe n'u Rwanda, bishinja ingabo za DRC gufatanya n'ingabo mbi za FDLR kugira ngo ishyigikiRe umutwe w'iterabwoba wa M23.

    DRC yasabye ko imiryango yose yamagana M23 yaba Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika, Umuryango w'abibumbye, Umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi, Amerika n'Ububiligi.

    Umuvugizi wungirije wa Leta y'u Rwanda, Alain Mukurariranda aherutse kubwira Ijwi ry'Amerika, ko u Rwanda nta ruhare na ruto ifite ku bibera muri RDC kuko intambara y'iki gihugu ireba abakongomani ubwabo.

    Yagize ati “Icyo leta y'u Rwanda ibivugaho nuko intambara iri kubera muri RDC ihuje FARDC n'umutwe witwara gisirikare wa M23.N'intambara y'abanyekongo hagati yabo.Nta ruhare u Rwanda ruyifitemo nta n'uruhare rushaka kugira muri iriya mirwano ibera muri kiriya gihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-yahagaritse-ingendo-za-rwandair-ku-butaka-bwayo-kubera-urwikekwe-ifite-ku

  • Amajyaruguru: Bahagurukiye ikibazo cy’amakimbirane yugarije imiryango #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, akomeje uruzinduko mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru, muri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-bahagurukiye-ikibazo-cy-amakimbirane-yugarije-imiryango

  • Zamalek yari yegukanye igikombe yatahanye umwanya wa 3 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yari ifite igikombe cya BAL 2021 yegukanye umwanya wa gatatu muri BAL 2022 istinze FAP amanota97-74.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu taliki 27 Gicurasi 2022 ni bwo habaye umukino wo guhatanira umwanya wa 3 wahuje ikipe ya Zamalek yo mu Misiri na FAP yo muri Cameroun. Uyu mukino warangiye, Zamalek itsinda FAP amanota 97 kuri 74.

    Zamalek yabigezeho nyuma yo gutsinda uduce twose tw’umukino ku manota 19-11, 23-18, 23-22 na 32-23.

    Darryl Eugene 'DJ.' Strawberry Jr ukinira Zamalek BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (20).

    Zamalek muri BAL 2021 yari yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma US Monastir yo muri Tunisia. Uyu mwaka Zamalek ikaba yaraviriyemo muri ½ itsinzwe na US Monastir.

    Ni ishuro ya gatatu mu mateka Zamalek isoreje ku mwanya wa gatatu muri iyi mikino y’ Afurika kuko mu 1972 ubwo imikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo yabaga ku nshuro ya mbere i Bangui muri Central African Republic, Zamalek yasoreje ku mwanya wa 3 ndetse no mu 1983 ubwo imikino yaberaga i Dakar muri Senegal.

    Muri BAL 2021 na 2022, Zamalek yakinnye imikino 14 itsindwa umukino umwe na US Monastir muri ½. Kugeza ubu Zamalek ifite igikombe cy’Afurika inshuro 2 (1992 na 2021).

    Ikipe ya FAP yo muri Cameroun muri BAL 2021 yari yasoreje ku mwanya wa 7. Iyi ni inshuro ya mbere isoreje mu makipe 4 ya mbere muri Afurika.

    Uyu munsi hateganyijwe umukino wa nyuma ugomba guhuza US Monastir na Petro de Luanda saa 18h.

    FAP yakoze iyo bwabaga biranga

    Ni umukino utagoye Zamalek kuko yayoboye uduce twose tw’umukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/zamalek-yari-yegukanye-igikombe-yatahanye-umwanya-wa-3

  • Impinduka ku rugendo rw’Amavubi #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu bagabo igomba kwerekeza muri Afurika y’Epfo, izagenda ku munsi w’ejo ku Cyumweru aho kuba ku wa Mbere nk’uko byari biteganyijwe.

    Amavubi agomba gukina na Mozambique mu mukino w’umunsi wa 1 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera Côte d’Ivoire.

    Bakaba bagombaga guhaguruka mu Rwanda ku munsi wo ku wa Mbere tariki ya 30 Kamena 2022 ariko hakaba habayemo impinduka.

    Amakuru ikinyamakuru ISIMBI gifite ni uko Amavubi atakigiye ku wa Mbere ahubwo agomba guhaguruka mu Rwanda ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022 yerekeza muri Afurika y’Epfo ahazabera uyu mukino.

    Uyu mukino uteganyijwe ku wa Kane tariki 2 Kamena 2022 ni mu gihe tariki ya 7 Kamena 2022 Amavubi azakira Senegal kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Amavubi azahaguruka ku munsi w’ejo ku Cyumweru yerekeza muri Afurika y’Epfo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-ku-rugendo-rw-amavubi

  • Rutahizamu w’Amavubi wakinaga muri Botswana yatandukanye n’ikipe ye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Amavubi usatira anyuze ku mpande wakiniraga ikipe ya Township Rollers muri Botswana, Iradukunda Jean Bertrand yamaze gutandukana n’iyi kipe.

    Nyuma y’amezi 7 atoroshye kuri uyu mukinnyi cyane ko yagizemo ikibazo cy’imvune, impande zombi zahisemo gusesa amasezerano batandukana ku bwumvikane.

    Iradukunda Jean Bertrand yabwiye ISIMBI ko koko yamaze gutandukana n’iyi kipe nubwo atifuza kuvuga byinshi ku cyabiteye.

    Ati “nibyo twatandukanye. Ni inkuru ndende.”

    Uyu rutahizamu ndetse akaba yamaze guhabwa n’urupapuro rumurekura, kuri uyu wa Gatandatu yahagurutse muri Botswana agaruka mu Rwanda.

    Byinshi ku itandukana rye na Township Rollers yifuza ko yazabivugaho igihe azaba yageze mu Rwanda, gusa amakuru avuga ko atari yishimiye uko afashwe muri kiriya gihugu.

    Mu Kwakira 2021 nibwo Iradukunda Jean Bertrand yerekeje muri iyi kipe ayisinyira imyaka 2, mu kwezi kwakurikiyeho yagize imvune yo mu ivi yatumye amara igihe adakina.

    Iradukunda Jean Bertrand yatandukanye na APR FC muri 2016 yerekeza muri Bugesera FC yakiniye umwaka umwe ahita yerekeza muri Police FC nayo ayikinira umwaka umwe, muri 2018 yerekeje muri Mukura VS ayikinira imyaka 2 maze muri 2020 yayivuyemo yerekeza muri Gasogi United.

    Iradukunda Jean Bertrand yamaze gutandukana is Township Rollers

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-amavubi-wakinaga-muri-botswana-yatandukanye-n-ikipe-ye

  • Ndimbati: Mu gihe gito maze muri gereza nigiyemo byinshi (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jean Bosco Uwihoreye uzwi nka Ndimbati aravuga ko n’ubwo nta gihe kinini aramara muri gereza, ariko hari byinshi amaze kwigiramo kandi bitazwi na buri wese (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/Ndimbati-Mu-gihe-gito-maze-muri-gereza-nigiyemo-byinshi-Video