
Category: Uncategorized
-
Musanze: Imbogo yarashwe nyuma yo gukomeretsa abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Imbogo yaturutse muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ubwo yari igeze mu bice by’umujyi wa Musanze, yari ihitanye Umukuru w’Umudugudu Imana ikinga akaboko, nyuma (…)
-
AMAVUBI yerekeje muri Afurika y’Epfo aho azakinira na Mozambique (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Muri iki gitondo abakinnyi 21 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda 'AMAVUBI' berekeje muri Afurika y’Epfo, aho bagiye gukina umukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe (…)
-
BAL:US Monastir yegukanye igikombe cya BAL 2022 #rwanda #RwOT
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gicurasi 2022,ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia yegukanye igikombe cya BAL cyakinirwaga mu Rwanda ku nshuro ya 2 gishyizweho itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 83-72.
Mu mukino witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo na Madamu Jeannette Kagame,warangiye iyi kipe yo muri Tunisia ariyo yigaragaje cyane nubwo ari nayo yahabwaga amahirwe yo gutsinda.
Agace ka mbere k'umukino karangiye US Monastir iri imbere n'amanota 18 kuri 17 ya Petro de Luanda ariko mu ka kabiri, iyi kipe yo muri Angola ibifashijwemo na Gerson Goncalves na Carlos Morais, yigaranzura iyo muri Tunisia karangira ku manota 40 â” 33.
Ikinyuranyo cyari cyashyizwemo, US Monastir yaje kugikuramo mu gace ka gatatu, isigamo amanota abiri kuko karangiye ari 59-57, biyiha icyizere ko ishobora kwitwara neza.
Michael Dixon watowe nk'umukinnyi w'irushanwa ari mu bafashije ikipe ye ya US Monastir kwitwara neza. Yatsinze amanota 21 muri 83 ikipe ye yatsinze Petro de Luanda yasoje ifite 72.
Uyu mukinnyi w'imyaka 31 wanatanze imipira itandatu yavuyemo amanota,yafashije ikipe ye kwegukana igikombe cya mbere cyo ku ruhande rwa Afurika mu mateka yayo.
Umwanya mwiza yigeze kubona ni uwa gatatu, hari muri 2017 FIBA Africa Champions Cup.
Dixon ni we watowe nk'umukinnyi mwiza w'irushanwa [2022 BAL Most Valuable Player].
Abandi bakinnyi bagobotse ikipe yo muri Tunisia barimo Ater Majok, Slimane Radhouane, usanzwe ari Kapiteni wa US Monastir, Firas Lahyani na Souleyman Diabate.
US Monastir itozwa na Modrag Perisic yageze ku mukino wa nyuma itsinze Zamalek muri 1/2 mu gihe Petro de Luanda y'umutoza Jose Neto yasezereye FAP yo muri Cameroun.
Zamalek ni yo yegukanye umwanya wa gatatu wakiniwe ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gicurasi 2022, yawutsinze ku manota 97-74.
Si ku nshuro ya mbere, US Monastir yakinaga umukino wa nyuma kuko ubwo iri rushanwa ryatangiraga mu mwaka ushize, iyi kipe yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Zamalek SC yo mu Misiri amanota 76-63.
Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bal-us-monastir-yegukanye-igikombe-cya-bal-2022
-
Ngoma: Polisi yafashe uwangizaga ishyamba rya Leta – #rwanda #RwOT
Uwo mugabo yafashwe amaze gutema ibiti 53 mu ishyamba rya Leta riherereye mu Mudugudu wa Gatare, mu Kagari ka Bugera, mu Murenge wa Remera.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage baturiye iryo shyamba.
Yagize ati 'Kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage, Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumufata bageze muri iryo shyamba basanze amaze gutema ibiti 53, yahise afatwa arafungwa.”
SP Twizeyimana yashimiye uruhare abaturage bagira mu guhashya abanyabyaha, batangira amakuru ku gihe, cyane cyane mu kubungabunga ibidukikije.
Yasoje yihanangiraza abantu bose bigabiza umutungo wa Leta ko bagomba kubireka, kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko.
Yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Remera ngo hakurikizwe amategeko.
Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z'Igihugu n'ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z'amatungo ndetse n'ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 59 y'iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).
Uwafashwe yashyikirijwe ubutaberaSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-polisi-yafashe-uwangizaga-ishyamba-rya-leta
-
Bigoranye US Monastir yegukanye igikombe cya… – #rwanda #RwOT
Monastir yegukanye igikombe cya BAL 2022 itsinze Petro amanota 83-72, bivuze ko yayishyizemo ikinyuranyo cy’amanota 11.
Uyu mukino witabiriwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame wari waje kwihera ijisho ibi birori bya siporo byabereye muri BK Arena ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 28/05/2022.
Iyi ni inshuro ya kabiri US Monastir igeze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa rishya ryakinwaga ku nshuro ya Kabiri kuko mu 2021 ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere Zamalek yatsindiye Monastir ku mukino wa nyuma.
Petro de Luanda yatangiye neza umukino itsinda uduce tubiri twa mbere tw’uyu mukino ku manota 40-33, benshi bikanga ko aba banya-Tunisia bashobora kuba bagiye kongera gutungurwa.
US Monastir ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bafite inararibonye barimo Silmani, Dixon n’abandi yagarutse neza mu gice cya kabiri bakora akazi gakomeye bakuramo amanota 7 bari barushijwe ndetse banashyiramo ikinyuranyo kinini hagati yabo na Petro de Luanda.
Monastir yabyaje umusaruro iminota 20 y’igice cya kabiri kuko umukino warangiye itsinze Petro amanota 83-72.
Ni igikombe cya mbere cy’iri rushanwa Monastir yegukanye nyum yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma umwaka ushize.
Michael Dixon ukinira US Monastir niwe wabaye umukinnyi wigaragaje kurusha abandi muri iri rushanwa, mu gihe Jose Neto utoza Petro de Luanda ariwe wabaye umutoza mwiza w’irushanwa ry’uyu mwaka.
Uko amakipe yasoje irushanwa:
1. US Monastir – Tunisia
2. Petro de Luanda – Angola
3. Zamalek – Misiri
4. FAP – CamerounÂ
![]()
Madamu Jeannette Kagame yakurikiye umukino wa nyuma wa BAL 2022 Monastir yatsinzemo Petro de LuandaÂ
Abanya-Tunisia bari babukereye![]()
Monastir yarushijwe mu duce tubiri twa mbere tw’umukino ![]()
Byasabye Monastir gukoresha imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri cy’umukino kugira ngo ikore amateka![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Monastir yasoje umukino yigaranzuye Petro inayitwara igikombe![]()
Michael Dixon yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa![]()
![]()
US Monastir yegukanye igikombe cy’irushanwa rya BAL 2022 itsinze Petro de Luanda -
#UEFAChampionsLeague: Real Madrid itsinze Liverpool itwara igikombe cya 14 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, ikipe ya Real Madrid yatsindiye Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League igitego 1-0, itwara igikombe (…)
-
Tanasha wabyaranye na Diamond yavuye mu kiganiro numujinya kitarangiye abajijwe iby'urukundo rwe na Omah Lay #rwanda #RwOT
Urukundo rwa Tanasha na Omah Lay rwatangiye kuvugwa mu mpera z'umwaka washize uretse ko aba bombi ntacyo barutangazaho.
Mu mashusho yagiye hanze, agaragaza Tanasha Donna ubwo yari abajijwe n'umunyamakurukazi wo muri Kenya, Kalondu Musyimi niba koko ibihuha by'uko akundana na Omah Lay ari ukuri, undi yanze kugisubiza ndetse ahita atungurana ava mu kiganiro arigendera, yasize agize ati 'bitari uyu munsi mukundwa!'

Uyu mukobwa kuva yabyarana na Diamond Platnumz ntiyongeye kuvgwa mu rukundo uretse mu minsi yashize yavuzwe mu rukundo na Omah Lay atarahamya ko bakundana.

-
Inzozi nifuza gukabya muri sinema ni ukujya m… – #rwanda #RwOT
Muvunyi Cyuzuzo Ange uzwi nka Mimi muri Filime Indoto, ni umukobwa ufite impano mu gukina Cinema, akaba amaze kugaragara muri filime imwe gusa ariyo Indoto ya Zacu Tv [Zacu Entertainment Ltd]. Agaragaza ko yifuza kwirundurira muri Cinema ikaba umwuga we kugeza ubwo azagera muri Hollywood. Kuva akivuka kugeza n’uyu munsi benshi bakunze kumwita Nina ariko ntabwo iri zina riri mu byangombwa bye. Avuka mu muryango w’abana bane, we akaba ari umwana wa kabiri.
Mimi cyangwa Nina uko wamwita kose afite ababyeyi bombi batuye i Nyamata mu Mujyi wa Kigali. Amashuri abanza yayize muri Ecole Nyakabanda, akomereza ayisumbuye muri Groupe Scolaire Sainte Bernadette Save, Kaminuza ari kuyiga muri UNILAK akaba azasoza muri uyu mwaka. Mu mashuri yisumbuye yakurikiranye Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima [Maths, Chimie na Biologie] naho muri Kaminuza akurikirana ibijyanye no kubungabunga ibidukikije no kurwanya ibiza “Emergency and Disaster Management”.
Mu mpera z’umwaka wa 2019 ni bwo Mimi yinjiye mu mwuga wa sinema. Indoto niyo filime rukumbi amaze gukinamo nk’uko twabikomojeho haruguru. “Umuntu mfata nka role model wanjye muri sinema ni benshi, nkunda abakinnyi benshi batandukanye, benshi pe! Gusa uwo nkunda cyane ni Taraji Henson, nkunda uburyo akina, caracter zose azinjiramo, ibintu byose, ndamukunda!”. Mimi ubwo yavugaga ku mukinnyi wa filime akunda kurusha abandi bose.
![]()
Mimi ni umwe mu bakinnyi b’abahanga muri Sinema Nyarwanda
Muri iki kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Mimi yatangaje filime yihebeye anaduhishurira abakinnyi ba Filime akunda kurusha abandi bose, ati “Hanyuma filime nkunda kurusha izindi, abantu benshi barayizi ni “All American” na filime yitwa “War Room”. Ni zo filime ebyiri nkunda kurusha izindi. Hariho n’izindi nkunda, gusa izo ebyiri ni zo zije ubungubu”.
Iyo muganira akubwira ko urwego ariho muri sinema abicyesha filime Indoto. Ati “Filime Indoto yaranyaguye mu buryo bwa sinema, yaguye impano yanjye, hari urwego rumwe yankuyeho ingeza ku rundi ndetse ndanabibashimira cyane [Abayobozi ba Indoto]”. Yakomeje avuga ko “Umukinnyi nkurikirana muri Filime ya Indoto nanjye numva nabera umufana ni Mireille Igihozo Nshuti akina yitwa Phionah. Mbona ari umuhanga cyane kandi akunda ibintu akora. Ni umukinnyi w’umuhanga pe”.
Mimi wo mu Indoto hari aho ahuriye na Mimi wo mu buzima busanzwe?
Mimi ukina mu Indoto ari umwana wa Mudenge [Mugisha James] n’umugore we ukina yitwa Mama Mimi [Clarisse Uwineza (Clara)], aho akina ari umwali w’i Kigali mu muryango ukize ariko uhoramo amakimbirane ibibazo by’urudaca by’urushako, ushaka kwiga muri Kaminuza yo hanze bijyanye n’ibyo yifuza kugeraho no kuba iwabo bakize, yasubije ko Mimi wo muri filime ntaho ahuriye n’uwo mu buzima busanzwe. Ati “Nta ho bahuriye na hamwe, haba mu mibereho ya famille, haba muri caracter ze bwite, haba mu bintu byose nta na hamwe bahuriye”.
Mimi ukunze gusangiza ku bwinshi abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga [@_angenina_] amagambo y’Imana kurusha ibindi byose anyuzaho, yabwiye InyaRwanda.com ko inzozi afite muri Sinema ari ugukina filime za Gikristo muri Hollywood umujyi w’indoto kuri buri mukinnyi wese wa Sinema ku Isi, akaba ari umujyi uherereye i Los Angeles muri Leta ya California mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aragira ati “Inzozi nifuza gukabya muri sinema ni ukujya muri Hollywood, ni zo nzozi za mbere, nkakina ama Gospel Moves, nkunda filime za Gikriso cyane”.
Uyu mukobwa wifuza kuba umukinnyi ukomeye ku Isi muri Filime za Gikristo, ni umukristo n’ubusanzwe, akaba asengera mu Itorero Jubilee Revival Assembly ndetse abarizwa no muri Grace Room Ministries iyoborwa na Pastor Julienne Kabanda. Yatubwiye abahanzi ba Gospel akunda cyane mu Rwanda ndetse n’abo akunda kurusha abandi mu bakora umuziki usanzwe [Secular Music]. Ati “Mu muziki, umuhanzi nkunda cyane ni Aime Uwimana, ndetse na Patient Bizimana, ndabakunda cyane. Mu muziki usanzwe nkunda Ruti Joel na Mike Kayihura”.
![]()
Mimi afite inzozi zo kuba umukinnyi wa sinema ukomeye ku Isi
![]()
Mimi akina ari umwana wa Mudende na Mama Mimi muri filime Indoto
![]()
Mimi arasoza Kaminuza muri uyu mwaka
![]()
Avuga ko Mimi wo muri filime ntaho ahuriye n’uwo mu buzima busanzwe
![]()
Mimi avuga ko Phionah ari we mukinnyi abonamo ubuhanga buhanitse mu bo bakinana mu Indoto
-
Gentil Misigaro na Adrien Misigaro bateguye i… – #rwanda #RwOT
Gentil Misigaro na Adrien Misigaro bateguye iki gitaramo bafitanye indirimbo bise 'Buri munsi', “Hano ku Isi” n’izindi zitandukanye. Bafitanye isano rya hafi dore ko buri umwe ari mubyara w’undi, hejuru y’ibyo bakaba ari n’inshuti z’akadasohoka. Iyo umwe yateguye igitaramo, mugenzi we amufasha bimurimo wese. Barahuza cyane muri byinshi ndetse barenda no gusa ku isura ku buryo hari abacyeka ko baba ari impanga. Ubumwe n’isano bafitanye ni byo bikunze kubasunikira ku gukorana imishinga itandukanye mu muziki.
Gentil Misigaro ni umuhanzi, umwanditsi w’umuhanga akaba n’umu Producer wabigize umwuga. Azwi cyane mu ndirimbo “Buri munsi”, “Biratungana”, “Umbereye maso” Ft Nice Ndatabaye n’izindi. Kuwa 10/03/2019 yakoreye mu Rwanda igitaramo kitazibagirana mu mateka ya Gospel cyitwa ‘Hari Imbaraga Rwanda Tour’. Adrien Misigaro yatumbagirijwe ubwamamare n’indirimbo “Ntacyo nzaba” yakoranye na Meddy na “Nkwite nde” yakoranye na The Ben yakunzwe cyane mu Rwanda no hanze. Ubu, akunzwe cyane mu ndirimbo “Nyibutsa” Ft Miss Dusa, “Nzagerayo” n’izindi.
Mu mwaka wa 2020, Adrien Misigaro yabwiye InyaRwanda.com ko igitaramo 'The Each One Reach One Concert' bagombaga gukora tariki 08 Werurwe 2020 kiri mu murongo wo kwishimira ibikorwa itsinda yatangije rya Melody of New Hope rimaze gukora mu gihe rimaze rishinzwe ndetse ko hari n'abantu bafashijwe kuva mu biyobyabwenge bazatanga ubuhamya.
Ati 'Iki gitaramo twagiteguye mu rwego rwo gukangurira abantu bose turi gukorana kugira ngo umuntu umwe arebe uko yafasha mugenzi we. Kuko ikibazo cy'ibiyobyabwenge kiri ahantu henshi mu rubyiruko, mu banyeshuri ariko usanga abantu benshi batabasha kugaragara ngo tubashe kubafasha.' Iki gitaramo cyaje guhagarikwa n’itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryasohotse mbere y’amasaha macye ngo kibe mu kwirinda Covid-19 yari imaze kugera mu Rwanda.
Kuri ubu iki gitaramo cyamaze gusubukurwa, kikaba kizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia tariki 03/07/2022. Iki gitaramo bagiye guhuriramo i Kigali, kiri mu bitaramo bya mbere bigiye kubera mu Rwanda nyuma y’uko Leta ikomoreye ibikorwa by’imyidagaduro na Siporo. Ku mugoroba w’uyu wa Gatantatu tariki 28/05/2022 ni bwo Gentil Misigaro na Adrien Misigaro batangaje ko basubukuye igitaramo cyabo cyahagaritswe mu 2020 kubera Covid-19.
![]()
Gentil na Adrien bateguje igitaramo gikomeye bagiye gukorera i Kigali
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Gentil Misigaro yavuze ko bishimye cyane kuba basubukuye iki gitaramo. Igitaramo cyabo cyahagaritswe cyabateye igihombo gikomeye dore ko cyahagaritswe ku munota wa nyuma bituma bahomba arenga Miliyon 14 Frw. Ubu, bari kubyinira ku rukoma kuko basubukuye igitaramo cyabo. Ati: “Tunejejwe cyane no kuba iki gitaramo kigiye kongera gusubukurwa i Kigali. Twateguye Concert mbere ya Covid-19, irahagarikwa kubera impamvu za Covid-19, ubu tukaba twongeye kugira andi mahirwe yo kuyisubukura nyuma y’imyaka 2”.
Arakomeza avuga ko iki gitaramo bagiye gukorera mu Rwanda kizarangwa n’amashimwe ku bw’uburinzi bw’Imana muri iki gihe gisharira cya Covid-19 isi iri kwigobotora nubwo itarabona intsinzi ya burundu kuri iki cyorezo. Gentil Misigaro ati “Bisobanuye ko nubwo Abanyarwanda ndetse n’isi yose banyuze mu bintu bitoroshye muri yo myaka 2, hariho kandi n’impamvu yo gushimira Imana yashoboye kuturinda, ikanaha ubwenge abayobozi n’inzobere mu by’ubuzima bwo gukumira iki cyorezo n’ubwo bitari byoroshye”.
Yavuze ku ruhisho bazaniye abanya-Kigali, ati “‘Package’ twari dufitiye abantu muri 2020, hari ibizahindukamo harimo nka Venue aho igitaramo kizabera, abatumirwa ndetse hiyongereyemo n’izindi ndirimbo nshya. Tuzaba turi kumwe kandi n’umunyamerika witwa David Salonen, umwe mu bahanga cyane mu gutunganya Sound mu ma ‘Live Concert’. Ndetse n’umuvugabutumwa akaba n’umuyobozi w’Itorero BelPres ryo muri Seattle WA, muri Amerika, Dr.Scott Dudley”.
![]()
Adrien na Gentil barangamiye igitaramo gikomeye bagiye gukorera i Kigali
InyaRwanda.com yabajije Gentil Misigaro impamvu adaherutse gukorana indirimbo na Adrien Misigaro dore ko hashize imyaka itatu bari kugaragara gusa bari kumwe mu bitaramo mu gihe mbere bakoranaga indirimbo kenshi gashoboka – nibura buri mwaka – bakoranaga indirimbo. Ati “Ntiduheruka gukorana indirimbo na Adrien, ntabwo ari uko twashwanye, gusa njye kuba ntuye muri Canada nawe agatura muri USA natwe iyi myaka ibiri ishize imipaka yacu yari ifunze n’igihe twabitekerejeho ntibyashoboraga gukunda.”
Yavuze ko basubukuye iki gitaramo kubera ko abantu benshi bakumbuye kongera gutaramira Imana, ndetse n’abakunzi babo benshi bakaba bakomeje kubibasaba cyane. Ati “Tumaze iminsi dukora ibitaramo muri Amerika ndetse no muri Canada, abantu bari bakumbuye kwongera gusohoka ndetse no guhimbaza Imana. Twakomeje no kwakira ubutumire mu bakunzi bacu benshi bari mu Rwanda bityo rero bituma dutegura gusubukura Each one reach one concert itarashoboye kuba muri 2020”.
Gentil Misigaro yavuze ko igitaramo “Each one reach one” bagiye gukorera kuri Canal Olympia kizaba kirimo udushya tudasanzwe turimo n’impano yihariye bageneye buri muntu wese uzagura itike yo kucyijyamo. Aragira ati: “Iki gitaramo kizabera kuri Canal Olympia, Abakunzi bacu kuri iyi nshuro twashoboye kubatekerezaho ku buryo muri buri tike hazaba harimo impano ishimishije tuzayibamenyesha vuba aha”.
![]()
Adrien Misigaro ategerejwe i Kigali
![]()
Gentil Misigaro ategerejwe i Kigali
![]()
Adrien Misigaro niwe washinze umuryango Melody of New Hope Ministry
![]()
Gentil Misigaro akunzwe cyane mu ndirimbo “Biratungana”
![]()
Adrien yari yambariye Gentil ku munsi w’ubukwe bwe
![]()
Igitaramo Gentil yakoreye i Kigali mu 2019 cyakoze ku mitima ya benshi barimo na Apotre Masasu
![]()
Adrien na Gentil bateguje igitaramo gikomeye mu Rwanda
REBA HANO “BURI MUNSI” YA GENTIL MISIGARO FT ADRIEN MISIGARO

Madamu Jeannette Kagame yakurikiye umukino wa nyuma wa BAL 2022 Monastir yatsinzemo Petro de LuandaÂ
Abanya-Tunisia bari babukereye
Monastir yarushijwe mu duce tubiri twa mbere tw’umukino 
Byasabye Monastir gukoresha imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri cy’umukino kugira ngo ikore amateka





Monastir yasoje umukino yigaranzuye Petro inayitwara igikombe
Michael Dixon yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa

US Monastir yegukanye igikombe cy’irushanwa rya BAL 2022 itsinze Petro de LuandaÂ














