Category: Uncategorized

  • Volleyball: Ikipe y’abagore ya Ruhango yagiye… – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa bikomeye muri siporo nyarwanda byitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’akarere ka Ruhango, barimo na Mayor Habarurema Valens.

    Mbere ya saa sita habaye igikorwa cyo kwibuka abari abakinnyi ba Volleyball bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma ya saa sita haba imikino itandukanye mu gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro ko ikipe ya Ruhango Volleyball Club yagiye mu maboko y’akarere.

    Mu mikino yabaye mu kumurika Ruhango Volleyball Club nk’ikipe yagiye mu maboko y’akarere, yitabiriwe n’amakipe atatu arimo Unite Volleyball Club (UVC), Ruhango Volleyball Club na St Aloys Rwamagana.

    Buri kipe yagiye ihura n’indi, bivuze ko buri kipe yakinnye imikino ibiri aho UVC yayitsinze yombi, Ruhango Volleyball Club itsinda umwe, itsindwa undi, mu gihe St Aloys Rwamagana yatsinzwe imikino ibiri yombi.

    Ikipe ya UVC yabaye iya mbere yegukana igikombe, Ruhango Volleyball Club iba iya kabiri mu gihe St Aloys Rwamagana yabaye iya gatatu.

    Mu busanzwe ikipe ya Ruhango Volleyball Club yari iy’ikigo cy’ishuri rya Indangaburezi ariko Akarere ka Ruhango kakaba kabaga hafi y’ikipe kayifasha muri byinshi, gusa magingo aya Ruhango Volleyball Club yagiye mu maboko y’akarere, niko kagiye  kujya kayirebera mu buzima bwayo bwa buri munsi.

    Kapiteni w’ikipe ya Ruhango Volleyball Club, Nirere Aliane yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kugura abakinnyi barimo n’abakomoka hanze y’u Rwanda, kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.

    Yagize ati”Mu byukuri kugira ngo ikipe yacu igere ku rwego rwo guhatanira igikombe, birasaba ko ubuyobozi bwatugurira abakinnyi baturutse ahandi barimo n’abanyamahanga”.

    Gatete Jean Claude utoza ikipe ya Ruhango Volleyball Club, avuga ko mu gihe ubuyobozi bw’akarere buzashyira mu bikorwa ibyo basezeranyijwe, Ruhango Volleyball Club igomba kwitegwa muri Champions League n’andi marushanwa akomeye.

    Ati”Muri rusange ikipe yari ibayeho inafashwa n’akarere ariko tukagira ikibazo ko umukinnyi wigaragazaga yahitaga ajya mu makipe akomeye, gusa nkurikije ibiganiro twagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ni uko hari byinshi bigiye guhinduka, birimo Staff, kugura abakinnyi bashya barimo n’abo hanze, n’ibindi.

    Ruhango Women Volleyball Club mwayitegaho ko ari ikipe igiye guhangana na APR, RRA n’andi makipe akomeye, mwayitegaho ko ari ikipe ishobora kujya muri Champions League igihe cyose ubuyobozi bw’akarere bushyize mu bikorwa ibyo bwadusezeranyije”.

    Umuyobozi w’akarere ka Ruhango (Mayor), Habarurema Valens yavuze icyatumye iyi kipe bayishyira mu biganza byayo ndetse n’icyo bayitezeho.

    Ati”Hari ikipe y’abana b’abakobwa bakina kandi bakina neza, twafatanyaga n’ikigo cy’Indangaburezi, ariko twaratekereje dusanga tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo tube twagira ikipe ifatika yajya mu cyiciro cya mbere, ikaba intego nyamukuru y’akarere ka Ruhango kuba hano hari icyicaro cy’ikipe y’abakobwa ikomeye nk'uko i Gisagara hari ikipe y’abahungu ikomeye, mu Ntara rero twamaze kubisobanura y'uko iyo kipe igomba kubarizwa hano mu Ruhango.

    Ni ini twarangije, twatangije ikipe,  ibibuga birahari hari n’inyubako duteganya kuvugurura muri Nyakanga kugira ngo hubakwe ‘Jimunazi’ izajya iberamo imikino abantu baticwa n’izuba.

    Birashoboka ko twazana abakinnyi bashya bunganira abo basanzwe cyangwa tugakomezanya n’aba bana, ariko igihari ni uko nta kipe yatsinda idafite abakinnyi bakomeye.

    Mu byukuri, tugamije iterambere ry’abana b’abakobwa bafite impano yo gukina Volleyball ku buryo bazaserukira Ruhango n’igihugu muri rusange.

    Ikindi turashaka ibyishimo by’ababyeyi b’aba bana, ibyishimo byabo ni ukubona abana bakina bagatsinda bagateranya imbaga y’abaturage bakishima, banava gukina tukabakira ibyishimo bigasakara mu baturage hose”.

    Uyu muhobozi yijeje abaturage bo mu karere ka Ruhango ko bagiye kubaka ikipe ikomeye, izahatanira ibikombe bikomeye muri Afurika.

    Ruhango Women Volleyball yegukana buri gihe igikombe gihuza amashuri yisumbuye mu Rwanda, ndetse bakaba baregukanye ibikombe bibiri byo mu karere ka Afurika y’u Burasirazuba.

    Igikorwa cyo kwibuka abari abakinnyi ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nicyo cyabimburiye ibindi

    Mayor wa Ruhango Valens yari yitabiriye iki gikorwa

    Habayeho kunamira no gushyira indabo ku mva z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Habayeho igikorwa cyo gutangaza ko Ruhango Volleyball Club yagiye mu maboko y’akarere

    Ikipe ya UVC yari imwe mu makipe yari ahataniye igikombe mu muhango wo gutangaza ko Ruhango Volleyball Club yagiye mu maboko y’akarere 

    St Aloys Rwamagana nabo bari bitabiriye

    Habaye imikino itandukanye hashakwa ikipe yegukana igikombe


    Ikipe ya UVC niyo yegukanye igikombe itsinze imikino yombi yakinnye

    Umuyobozi y’akarere ka Ruhango yateguje abaturage ikipe izabaha ibyishimo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117612/volleyball-ikipe-yabagore-ya-ruhango-yagiye-mu-maboko-yakarere-mayor-habarurema-ateguza-ab-117612.html

  • Kigali – Joburg: Twinjirane mu rugendo rw’ikipe y’igihugu Amavubi, perezida wa FERWAFA ati 'ntibakinira amafaranga' (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yageze muri Afurika y’Epfo aho igiye gukina na Mozambique umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    Ku isaha ya saa 10:07′ nibwo indege yari itwaye Amavubi agiye gukina na Mozambique umukino wa mbere wo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire yari ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Yabanje gukora urugendo rw’amasaha abiri aho yanyuze Zambia, saa 12:11′ yari igeze kuri Kenneth Kaunda International Airport i Lusaka.

    Yahamaze isaha irimo kunywa amavuta maze saa 13:19′ ihaguruka Lusaka yerekeza Johannesburga, yageze kuri O.R Tambo International Airport saa 15:03′.

    Yahise ikora urugendo rw’iminota 38 yerekeza kuri Gold Reef City Park Hotel, hoteli igomba gucumbikamo mu gihe cy’iminsi 5 izamara muri Afurika y’Epfo, iri hafi y’ikibua cya First Bank National Stadium (FNB) izakira uyu mukino.

    Nta myitozo yakozwe umutoza yatanze akaruhuko, bahise bereka ibyumba bagomba kuraramo ndetse bafata amafunguro ya nimugoroba, bazatangira imyitozo ejo bakorera ku kibuga cya Mamelodi Sundowns ikoreho imyitozo, ni mu gihe ku wa Gatatu izakorera kuri FNB ahazabera uyu mukino tariki ya 2 Kamena 2022.

    Muri rusanze abakinnyi bahageze nta n’umwe ufite ikibazo, morale yari yose cyane ko nta ngorane zigeze ziboneka mu rugendo aho ikipe yanyuze hose, byatumye Kigali — Johannesburg ikoresha amasaha 5.

    Umutoza Carlos Ferrer yavuze ko ikintu cya mbere yishimira ari uko nta kibazo ikipe yigeze ihurira nacyo mu nzira.

    Ati 'Urugendo rwari rwiza, nta ngorane, nta gukererwa, turahageze tugomba gutangira gutekereza ku mukino wacu kuri ubu ntabwo twakoze imyitozo hano, reka dutegereze mu gitondo turebe uko abakinnyi bameze, ikirere uko kimeze, buri kimwe. Ubu dufite iminsi 3 imbere yacu yo gutekereza ku ntego zacu, ni ugukina na Mozambique.'

    Yakomeje avuga ko baramutse batsinzwe uyu mukino byamubazaza kuko ari umukino w’ingenzi nubwo mu mikino yatambutse u Rwanda rutitwaye neza.

    Ati 'Ni umukino w’ingenzi, ntabwo ari uwa nyuma kuko ni wo wa mbere, dufite imikino tutagiye twitwaramo neza, ntabwo twahisha ukuri, ukuri ni uko ari umukino w’ingenzi kuri twe tugomba kuwutsinda, nicyo gitumye turi hano, nitudatsinda uyu mukino ntabwo nzishima.'

    Guhera ku munsi w’ejo nibwo bazakora imyitozo, aho bazakorera ku kibuga cya Mamelodi Sundowns kugeza ku wa Kabiri, ni mu gihe ku wa Gatatu bazakorera ku kibuga cya FNB Stadium kizakira umukino ku wa Kane.

    Perezida wa FERWAFA ari na we muyobozi w’uruvugendo, avuga ko abakinnyi bagomba kumenya ko abanyarwanda babizeye ndetse batezeho byinshi, ibijyanye n’agahimbazamusyi byo ngo akenshi biza nyuma y’umukino.

    Ati 'nizere ko n’abakinnyi bacu barimo kubyumva, imbaraga za mbere nibo, uburyo bakunda igihugu n’uburyo biteguye kwitangira igihugu, ni abakinnyi b’abanyamwuga, ngira ngo muzi ko iyo dutangaje urutonde rw’abitabira bose baritabira ntawureka kuza, icyo nicyo cya mbere, ibya gahimbazamusyi cyangwa n’ibindi bintu bijya bibaho, ariko akenshi biba iyo abantu bamaze gukina rimwe na riwe tukabyishimira, n’abanyarwanda bajya bagira icyo batanga ku ikipe y’igihugu.'

    Ati 'Abakinnyi bacu ntabwo bakinira amafaranga, bafite umutima wo kwitangira igihugu, ni abakinnyi b’abanyamwunga (…), abanyanrwanda bafitiye abakinnyi icyizere n’igihugu kuko ibyo bakora byose ni amafaranga igihugu gisohora, ntabwo rero baba bayasohora ntacyo biteze. Ntabwo duhindura kubera guhindura gusa ahubwo duhindura dufite icyo tugamije dufite n’icyo twizeye kubo dushyiramo.'

    Umutoza Carlos Alós Ferrer akaba yahagurukanye abakinnyi 21 bari 23 agomba kuzifashisha muri uyu mukino, ni mu gihe Meddie Kagere na Rafael York bazasanga ikipe muri Afurika y’Epfo ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki ya 30 Gicurasi 2022.

    Niyomugabo Claude na Ruboneka mbere yo guhaguruka ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe

    Nishimwe Blaise na Olivier Kwizera akanyamuneza kari kose

    Bizimana Djihad usanzwe ukinira KMSK Deinze mu Bubiligi

    Manzi Thierry ku kibuga cy’Indege i Kanombe

    Mugunga Yves, Aimable na Fiacre

    Muhire Kevin

    Abatoza b’Amavubi, Carlos Ferrer n’umwungiriza we, Jacint Magriña Clemente

    Ntwari Fiacre na Muguna Yves

    Ubwo Amavubi yasesekeraga Johannesburg

    Kimenyi Yves na Serumogo basanzwe bakinira Kiyovu Sports

    Amavubi yinjiye Johannesburg na morali nyinshi

    Kwizera Olivier hagati ya Kimenyi Yves na muganga rutamu

    Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier ni we wagiye ayoboye delegasiyo

    Umutoza wungirije Jacint Magriña Clemente (ubanza ibumoso), umutoza mukuru Carlos Ferrer (hagati) n’umutoza wungirije wa kabiri Yves Rwasamanzi (ibumoso), bageze Johannesburg bafite icyizere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kigali-joburg-twinjirane-mu-rugendo-rw-ikipe-y-igihugu-amavubi-perezida-wa-ferwafa-ati-ntibakinira-amafaranga-amafoto

  • Rwanda International Peace Marathon: Kenya yi… – #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Kigali international Peace Marathon ryari ritegerejwe na benshi, byarangiye ribaye nta gisibya kuri iki cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022 aho abasiganwa bahagurukiye kuri BK Arena bakanyura Remera, Nyarutarama, Kimironko, ndetse bakagenda bazenguruka bagendeye ku ntera bari bukine.

    Abasiganwa bari mu byinshiro 3 harimo Marathon yuzuye ya Kirometero 42, igice cya Marathon kingana na Kirometero 21 ndetse n’abirukanka bishimisha.

    Mu cyiciro ya Marathon yuzuye mu bagabo, Wilfred Kigen ukomoka muri Kenya, yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 16 n’amasegonda 36. Johnstone Kibet Maiyo nawe ukomoka muri Kenya yabaye uwa kabiri akoresheje amasaha 2, iminota 17 n’amasegonda 41. Ku mwanya wa gatatu haje George Nyamori nawe wo muri Kenya akoresheje amasaha 2, iminota 17 n’amasegonda 47.

    Mu bagore, Margeret Agai ukomoka muri Kenya yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 35 n’amasegonda 23. Koria Rebecca nawe wo muri Kenya yabaye uwa kabiri akoresheje 2h36’09. Bornes Kitur na we wo muri Kenya aza ku mwanya wa 3 akoresheje 2h38’29.

    Mu cyiciro cy’abiruka igice cya Marathon, mu bagabo Shadrack Kimining ukomoka muri Kenya yabaye uwa mbere akoresheje 1h04’30, Gilbert Kamutwere ukomoka muri Uganda aba uwa kabiri akoresheje 1h05’03, naho Kajuga Robert aza ku mwanya wa 3 akoresheje 1h05’17.

    Mu bagore, umunyarwanda Musabyeyezu Adeline yegukanye umwanya wa mbere akoresheje 1h14’09, Nimbona Elvanie ukomoka mu Burundi aba uwa kabiri akoresheje 1h14’20 naho umunya-kenya Doris Jepkoech aba uwa 3 akoresheje 1h17’02.

    “Ndashima cyane igihugu cyidutekerezaho, ndetse na Federasiyo yacu iduha umwanya wo kwitegura. Twari tumaze hafi ukwezi i Musanze turi kwitegura ari nabyo navuga bitumye negukana umwanya wa mbere.” Musabyeyezu Adeline umunyarwanda witwaye neza.

    “Iri rushanwa riri ku rwego rwo hejuru, riri gukura umunsi ku munsi ndetse abakinnyi bajemo ubona ko bari ku rwego rwo hejuru. Twajyaga tugira ikibazo ugasanga kugira ngo umuntu abone ibihe biramusaba kujya hanze mu yandi marushanwa, ariko kuri ubu iri rushanwa naryo riratanga ibihe.” Kajuga Robert wabaye uwa gatatu muri Marathon y’igice, ariko akaba asanzwe yiruka Metero ibihumbi 10.

    Iyi mikino yari ibaye ku nshuro ya 17 yanitabiriwe na Nyakubahwa Jeannette Kagame, ndetse na Mo Farah umwongereza wagize amateka akomeye mu kwiruka Marathon mu mikino Olympic, akaba yanagerageje kwiruka n’ubwo atabariwe ibihe.

    Ingeri zose ziba zitabiriye

    Ibihembo: umukinnyi wa mbere muri Marathon yuzuye mu bagabo n’abagore yahembwe miliyoni 4, uwa kabiri ahabwa miliyoni 2 n’igice, naho uwa 3 ahabwa miliyoni 2.

    Mu birukanse igice cya Marathon uwa mbere yahawe miliyoni 2, uwa kabiri ahabwa miliyoni n’igice, naho uwaje ku mwanya wa gatatu ahabwa miliyoni 1.

    Imwe mu mihanda Abasiganwa banyuragamo yari ifunze ku bandi bantu kuva saa 07:00 am

    Margaret Kenyatta, Nyakubahwa Jeannette Kagame na minisitiri wa Sports Aurore Mimosa birukanse mu cyiciro cya Run for Peace

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117611/rwanda-international-peace-marathon-kenya-yihariye-imidari-kajuga-robert-agaruka-ahabona-a-117611.html

  • Ibimenyetso 7 byakwereka ko umwijima wawe urimo kwangirika #rwanda #RwOT

    Umwijima ni rumwe mu ngingo zifatiye runini ubuzima bwa muntu, ndetse rugira uruhare ntagereranywa mu mikorere y'ubumubiri muri rusange. Ni byiza kumenya ikomerere y'uru rugingo no kumenya uko warurinda kwangirika cyangwa se gufatwa n'uburwayi.

    1. Guhora wumva wacitse intege kandi urushye

    Guhora unaniwe cg wacitse intege kandi nta kazi gakomeye wakoze, bishobora kuba ikimenyetso cy'umwijima ukora nabi. Umwijima niwo uhindura ibyo turya imbaraga umubiri witabaza mu gukora imirimo ya buri munsi.

    Iyo umwijima utari gukora neza, umubiri biwusaba gukora cyane kandi ukoresheje intungamubiri nke, kugira ngo ubashe kubaho, bityo ugahora wumva urushye.

    1. Guhinduka kw'ibara ry'inkari

    Iyo utanyweye amazi ibara ry'inkari rikunda guhinduka rigasa umuhondo. Niba ariko unywa amazi menshi inkari zigakomeza gusa umuhondo, ni ikimenyetso cy'uko umwijima ufite ikibazo.

    Guhinduka kw'ibara ry'inkari biterwa n'uko umusemburo wa bilirubin uba wabaye mwinshi mu maraso, umwijima ntubashe kuyisohora ubinyujije mu mpyiko.

    Gusa inkari zishobora guhindura ibara bitewe n'imiti ya antibiyotike uri kunywa, kuba hari enzymes ubura, umubiri udafite amazi ahagije, gufata inyongera za vitamin B, ubwandu bw'umuyoboro w'inkari cyangwa ibindi bibazo mu mpyiko.

    Niba ubona inkari zawe zihorana ibara ridasanzwe ni ngombwa kugana kwa muganga ukamenya ikibitera.

    1. Uruhu rutangira gusa umuhondo

    Kimwe mu bimenyetso bigaragara cyane by'uko umwijima uri kwangirika, ni uguhindura ibara ku ruhu akenshi rugasa umuhondo (jaundice). Utangira kubona amaso, intoki, inzara, ururimi n'uruhu byose bisa umuhondo.

    Ibara ry'umuhondo riterwa nuko bilirubin iba yabaye nyinshi mu maraso no mu ngingo.

    Bilirubin igira ibara ry'umuhondo, yikora mu gihe umwijima uri gushwanyuza uturemangingo dutukura tw'amaraso dushaje. Ubusanzwe umwijima ufite ubushobozi bwo kuyikiza, kimwe n'uturemangingo dushaje. Iyo umwijima utagikora neza, bilirubin iba nyinshi mu maraso nuko bikagaragarira ku ruhu rusa umuhondo.

    Nuramuka ubonye uruhu rwawe rutangiye guhindura ibara ntuzazuyaze, uzagane kwa muganga.

    1. Kubura ubushake bwo kurya

    Nubwo gutakaza appetit ari ikibazo giterwa n'impamvu nyinshi, nibiramuka bikubayeho biherekejwe na kimwe mu bindi bimenyetso twavuze aha uzihutire kugana ivuriro. Kuko bishobora kuba ikimenyetso cy'uko umwijima wawe wibasiwe n'indwara ikomeye nka hepatite cyangwa impyiko zitagikora neza.

    Abarwayi b'umwijima kubera kutabasha gukora igikoma (bile) kitabazwa mu igogorwa batakaza ubushake bwo kurya. Bile ifasha koroshya no gucagagura ibyo urya binini nk'ibinure kugira ngo bibashe guca mu gifu neza. Iyo ibiryo bitagogowe neza, bitera kubura appetit no gutakaza ibiro cyane.

    1. Iseseme no kuruka

    Iseseme no kuruka ni ikimenyetso cy'uko mu mubiri hari ikintu kitagenda neza.

    Ku bantu umwijima watangiye kwangirika, bahorana iseseme itajya ishira. Impamvu ni uko umwijima uba utagishobora gusohora no kwikiza uburozi.

    Nuramuka utangiye kumva iseseme cyangwa kuruka nta yindi mpamvu ibitera nko kuba utwite, isereri, ugenda mu modoka cg ubwato, cg se atari ikibazo cy'ibiryo wariye uzihutire kugana kwa muganga wisuzumishe.

    1. Ibibazo mu rwungano ngogozi

    Nkuko twabibonye, akamaro gakomeye k'umwijima ni ugufasha mu igogorwa ry'ibiryo, ukora bile. Iki gikoma gifasha mu gucagagura ibiryo bikomeye nk'ibinure no gufasha amara kwinjiza intungamubiri ziba zamaze kugogorwa.

    Iyo umwijima utagishoboye gukora aka kazi neza, utangira kugira ibibazo nk'impiswi n'igogorwa rikorwa nabi (indigestion).

    Umwijima utabasha kugogora neza, bishobora gutera ibindi bibazo bikomeye nk'utubuye mu rwagashya, ibyuka mu mara, kwituma impatwe, kutihanganira ibiryo birimo amavuta n'inzoga n'izindi ndwara zibasira amara.

    1. Kubyimba mu ngingo  

      Kwangirika k'umwijima bishobora gutera amazi kwireka cyane cyane mu birenge cg mu mavi. Indwara zibasira umwijima zishobora gutera impinduka mu buryo amatembabuzi n'ibindi binyabutabire bikorwa.

      Igihe imisemburo itaringaniye mu mubiri , impyiko kimwe n'umwijima bitangira gukora nabi.

      Igihe cyose ubona ibirenge bitangiye kubyimba bitari bisanzwe wagana kwa muganga, hakamenyekana impamvu.

      Ibyo wakora mu kurinda umwijima wawe kwangirika
      1. Irinde kunywa inzoga nyinshi, nubishobora uzireke.
      2. Ni ngombwa kurya ibiryo bisukura umwijima; nka tungurusumu, beterave, pome, avoka, broccoli, indimu n'icyinzari
      3. Ni ngombwa gufata amafunguro akungahaye kuri vitamine C, kuko arinda kwangirika k'umwijima
      4. Niba ubyibushye birengeje urugero, tangira ushake uburyo ubigabanya
      5. Ugomba kwirinda kunywa itabi. Soma hano inama zagufasha kureka itabi
      6. Irinde kurya kenshi ibiryo bitunganyirizwa mu nganda n'ibirimo amavuta menshi kuko bibangamira umwijima.
      7. Niba urwaye diyabete , gerageza kugira ibipimo bikwiriye by'isukari mu maraso.

    @Umuti H

     

    The post Ibimenyetso 7 byakwereka ko umwijima wawe urimo kwangirika appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/05/29/ibimenyetso-7-byakwereka-ko-umwijima-wawe-urimo-kwangirika/

  • Madamu Jeannette Kagame yitabiriye isiganwa mpuzamahanga rya Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta, umugore wa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, bitabiriye isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro, 'Kigali (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/ngororangingo/article/madamu-jeannette-kagame-yitabiriye-isiganwa-mpuzamahanga-rya-kigali

  • Igitekerezo: Ese umwe mu bashakanye ameseye undi utwenda tw’imbere byangiza iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumva umugabo wameseye umugore we utwenda tw’imbere yitwa inganzwa, naho umugore bikitwa kumuhohotera, naje kwibaza icyo byaba byanginza kuba umwe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/igitekerezo-ese-umwe-mu-bashakanye-ameseye-undi-utwenda-tw-imbere-byangiza-iki

  • DR Congo: Havumbuwe imirambo y’abantu 17 itar… – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge muri aka gace, David Beiza yavuze ko abarwanyi b'umutwe wa ADF urwanya Leta ya Uganda ari bo bashobora kuba barishe aba bantu, kuko ariwo urangwa n'ibi bikorwa byo guca abantu imitwe.

    Dieudonne Malangay utuye muri aka gace yabwiye Ibiro Ntaramakuru, AFP ko batabashije kumenya imyirondoro y'aba bantu bishwe kuko iyi mirambo yatahuwe yaratangiye kwangirika. Ati: “Kugeza ubu, hari imitwe 17, imwe yagiye iboneka mu bwato n’ahandi… mu bihuru, hafi y’umugezi. Biragoye kumenya abishwe kubera uko imirambo imeze, ariko bashobora kuba ari abaturage bafashwe bugwate bakicwa n'inyeshyamba za ADF”. 

    Agace ka Irumu mu majyepfo ya Ituri, gahana imbibi n'intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni ko gakunze kwibasirwa n’ibitero bimena amaraso, bigabwa n’umutwe wa ADF wagaragajwe nAbajihadiste ba Leta ya Kisilamu nk'ishami ryayo muri Afurika yo Hagati. Igitero gikomeye giheruka kitiriwe uyu mutwe ni icyabaye muri Gicurasi gihitana uhuzima bw’abaturage 20 biciwe mu mudugudu wa Monge.

    Src: Africa News

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117607/dr-congo-havumbuwe-imirambo-yabantu-17-itariho-imitwe-117607.html