Category: Uncategorized

  • Iby’ubufasha u Rwanda ruha M23 : Amakuru agezweho ku mirwano #rwanda #RwOT

    Ingabo za DR Congo zasohoye ibimenyetso by’amajwi n’amashusho y’abasirikare babiri b’u Rwanda zivuga ko bafatiwe hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo baraje gufasha M23.

    Aboshye amaboko, umwe muri bo, Cpl Nkundabagenzi Elysee, yumvikana avuga ko bageze muri Congo kuwa gatatu babwiwe ko baje kurwanya umutwe wa FDLR warashe mu Rwanda.

    Umuvigizi w’ingabo mu ntara Kivu ya ruguru, Gen Sylvain Ekenge, avuga ko aba basirikare bafashwe n’abaturage barimo guhunga nyuma y’uko ingabo zisubije inyuma abarwanyi ba M23 bari bateye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

    Ariko kuwa gatandatu igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko abo basirikare bashimuswe n’ingabo za Congo bari butaka bw’u Rwanda.

    Kuwa gatandatu kandi, mu nama y’ubumwe bwa Africa i Malabo muri Guinea Equatorial Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko u Rwanda nta ruhare rufite mu birimo kubera muri Congo.

    Vincent Biruta yabwiye iyo nama ko mu gushinja u Rwanda, DR Congo “iba iyobya uburari yirengagiza ko ingabo zayo zifatanya na FDLR”, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

    “Ni ibinyoma” – Willy Ngoma

    Umuvugizi wa M23 ahakana ko u Rwanda rurimo kubafasha, yabwiye BBC ko ibivugwa n’ibyerekanwa n’ingabo za DR Congo ari ibihimbano kandi ari “ibinyoma”.

    Yemeza ko ahaberaga imirwano ubu hari agahenge gusa ati : “Ariko igihe icyo aricyo cyose byose byakongera’.

    Ku cyumwru nijoro M23 yasohoye itangazo rishinja leta ya Kinshasa kunanirwa kubahiriza amasezerano yagiranye nabo mu 2013, 2019, 2021 n’ayandi.

    Muri iri tangazo, uyu mutwe ushinja nanone ingabo za leta gufatanya n’inyeshyamba za FDLR n’izindi, hamwe n’ibindi birego bikomeye.

    Uyu mutwe usaba ONU, n’indi miryango y’ibihugu mu karere, “gutegeka ko habaho guhagarika imirwano hagati ya guverinoma ya Congo na M23”.

    Usaba kandi ko leta ya Kinshasa itegekwa kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’i Nairobi yo mu 2013.

    BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Iby-ubufasha-u-Rwanda-ruha-M23-Amakuru-agezweho-ku-mirwano

  • Umugeni yatunguranye arya umutsima ukoze mu ishusho y’ubugabo(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wari ugiye gukora ubukwe yagaragaye arimo kurigata anarya umutsima (gateaux) ifite ishusho y'igitsina cy'umugabo ,mu birori bya Bridal Shower ,asezera ku rungano.Ni amashusho yibajijwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga by'umwihariko instagram aho bose batangariye ibi uyu mukobwa yakoze.

    Ubusanzwe ibirori byo gusezera ku rungano(Bridal Shower)bitegurwa n'abagore bamaze kurongorwa kugirango bahe impanuro umukobwa uba witegura kurushinga. Haba hari n'abandi bakobwa baba bifuriza uyu mukobwa kuzagira urugo ruhire.Bakamuhamo impano zitandukanye zizamufasha.

    Kanda hano urebe aya mashusho uyu mukobwa yagaragayemo arya cake ikozwe mu ishusho y'ubugabo.

    Source : https://yegob.rw/umugeni-yatunguranye-arya-umutsima-ukoze-mu-ishusho-yubugabovideo/

  • Yatanze akayabo ka Miliyoni zisaga 12 FRW kugira ngo yihindure nk'imbwa #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukoresha akayabo k'ibihumbi 12.500 by'amapawundi kugira ngo ahinduke imbwa, umusore yashyize hanze amafoto yabaye nkayo neza.

    Abifashijwemo n'abahanga mu gushushanya ubugeni umuyapani,witwa Toko,yakabije inzozi ze zo kwihindura nk'imbwa bubwa.

    Uyu musore yakiriye umwambaro umeze neza nk'uw'imbwa neza mu kwezi gushize kandi yahise yishimira iyi ntsinzi asangiza amashusho ku mbuga nkoranyambaga abantu yambaye nk'imbwa ndetse ari gukina Ping pong.

    Yashyize hanze ifoto imwerekana yabaye imbwa.

    Muri imwe mu mashusho ye ya mbere, yasobanuye ati: 'Nahindutse imbwa y'inkazi kuko nashakaga kuba inyamaswa. Kuva ubu ndi gutekereza kohereza amashusho ku muvuduko wanjye.”

    Nk'uko ibitangazamakuru byo mu Buyapani bibitangaza, Toko yategetse gukorerwa umwenda nk'uw'imbwa kuri £ 12.500 (miliyoni 2 Yen) muri Zeppet ikora amashusho ya filime, televiziyo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yatanze-akayabo-ka-miliyoni-zisaga-12-frw-kugira-ngo-ahinduke-imbwa

  • Kamonyi: Buri wese abaye ijisho rya mugenzi we twabasha kwirindira umutekano-DPC Nsabimana JB #rwanda #RwOT

    SP Jean Bosco Nsabimana, Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu karere ka Kamonyi, yasabye abaturage b'Umurenge wa Rugalika by'umwihariko mu Kagari ka Kigese, ahakorewe Umuganda rusange wo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022, ko bakwiye kurushaho kunga ubumwe no gufatanya na Polisi mu kwicungira umutekano, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.

    Nyuma y'Igikorwa cy'Umuganda rusange wabereye mu Mudugudu wa Bikamba, Akagari ka Kigese, inzego z'ubuyobozi zitandukanye mu Karere ka Kamonyi, yaba Nyobozi, iz'Umutekano n'izindi, baganiriye n'abaturage kuri gahunda zitandukanye zirimo no kwibungabungira umutekano hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.

    Inzego z'ubuyobozi zitandukanye zifatanije n'abaturage mu muganda, nyuma baraganira.

    SP Nsabimana Jean Bosco, Umuyobozi wa Polisi( DPC) mu Karere ka Kamonyi, yasabye abitabiriye Umuganda ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano, ko kandi mu gihe byaba bikozwe gutyo ibibazo bigendanye n'Umutekano muke byahita birangira.

    Yagize ati' Buri wese abaye ijisho rya mugenzi we, ibibazo by'Umutekano muke nti byahita birangira!? 'Buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, kugira ngo ikitagenda neza ukivuge!, kugira ngo dukumire icyaha kitaraba, Dutangira amakuru ku gihe kandi vuba'. Akomeza avuga ko ibyo bikurikijwe aribwo kwirindira umutekano byashoboka kuko buri wese aba yaharaniye kuba ijisho rya mugenzi we.

    Abayobozi mu gikorwa cy'umuganda.

    SP Nsabimana, yababwiye ko bimwe mu byaha byiganje cyangwa biza ku isonga muri aka gace ka Rugalika batuyemo birimo; Ibyaha by'Ubujura, ibijyanye n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, ibyaha byo Gusambanya abana, Gukubita no Gukomeretsa n'ibindi. Yasabye buri wese kugaragaza uruhare rwe yirinda guhishira.

    Yagize kandi ati' Birababaje kuba uziko umuntu ari Umujura ukaba umuzi ariko ukamuhishira? Birababaje kuba umuntu acuruza Ibiyobyabwenge, yenga ibiyoga by'ibikwangari ndetse n'ibindi bitandukanye, ubizi ukabyihorera ntubivuge'.

    Yasabye buri wese kuzirikana ko uruhare rwe mu gukumira no kurwanya ibyaha ari ingenzi kandi ko atari iby'undi wundi. Yababwite ati' Ntabwo twakwira ahantu hose, ariko iyo muhari tuba twizeye ko umutekano uhari'. Yakomeje abibutsa ko bafatanya nka Polisi kugira ngo Umunyarwanda aho ari atekane, uhereye mu muryango.

    Yabasabye kandi kutarebera ikibi gikorwa ngo baceceke, ko bakwiye no kuba inshuti z'umuryango kugira ngo babashe no gufasha gukemura amwe mu makimbirane akunze kugaragara. Yibukije ko bakwiye gufatanya mu cyatuma umuryango ubaho utekanye, aho babona byabananiye bakitabaza inzego z'ubuyobozi zibegereye.

    Ingabo zifatanije n'abaturage mu gukora umuganda.

    SP Nsabimana Jean Bosco( DPC), yibukije abitabiriye igikorwa cy'Umuganda ko Polisi yiteguye gufatanya na buri wese kurinda Umutekano w'Igihugu, asaba uruhare rwa buri wese kugira ngo bigerweho kandi buri wese abigizemo uruhare. Yabahaye Nomero za Terefone bajya bifashisha mu gutanga amakuru. Iy'Umuyobozi wa Polisi mu Karere ariyo; 0788311183, abaha Kandi 0788311302 ya Komanda wa Polisi, Sitasiyo ya Runda ari nayo ishinzwe Rugalika.

    Nyuma y'umuganda bacinye akadiho.
    Abo mu rwego rw'ubuzima bari bahari ngo bafashe abaturage kwipimisha; Umuvuduko w'amaraso, Epatite, kwikingiza Coviid, Kureba igipimo cy'isukari mu mubiri.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-buri-wese-abaye-ijisho-rya-mugenzi-we-twabasha-kwirindira-umutekano-dpc-nsabimana-jb/

  • Sadio Mané agiye kuva muri Liverpool yari amazemo imyaka 6 #rwanda #RwOT

    Umunya Senegal,Sadio Mané, biravugwa ko umukino wa nyuma wa UEFA Champions League yaraye akinnye ariwo wa nyuma muri Liverpool.

    Uyu mukinnyi wari umaze imyaka 6 muri Liverpool, nta gikombe na kimwe gikinwa ku rwego rw'ikipe atatwaye muri Liverpool ariyo mpamvu ashaka kujya gushakira ahandi.

    Umunyamakuru uzwi cyane mu gutangaza iby'abakinnyi n'amakipe,Fabrizio Romano yavuze ko Sadio Mané yahisemo kuva muri Liverpool muri iyi mpeshyi nyuma y'imyaka myinshi idasanzwe yagiranye na The Reds

    Mané ngo yumva yiteguye kujya kureba uko n'ahandi byifashe ndetse ngo byitezwe ko n'ubuyobozi bwa Liverpool bwiteguye kumurekura.

    Uyu mukinnyi ngo yubashye cyane ikipe ya Liverpool,umutoza Klopp n'abafana kuko atifuje ko ibiganiro n'andi makipe byakomeza kandi bari kwitegura imikino ikomeye irimo n'uwaraye ubaye.

    Ikipe ya FC Bayern Munichen yo mu Budage niyo ivugwa cyane ko igiye kwegukana uyu munya Senegal w'umuhanga cyane nubwo nta kiratangazwa.

    Mane winjiye muri The Reds avuye mu ikipe ya Southampton muri 2016 kuri miliyoni 34 z'amapawundi.

    Nk'uko ikinyamakuru cyo mu Bufaransa L'Equipe cyabitangaje mu ntangiriro z'iki cyumweru,uyu musore w'imyaka 30 yiteguye gusinya amasezerano y'imyaka itatu mu ikipe y'umutoza Julian Nagelsmann.

    Biteganijwe ko Bayern izatanga miliyoni 30 z'ama euro (miliyoni 25 z'ama pound) mu kugura Mane.

    Mane yatsinze ibitego 120 mu mikino 269 yakiniye liverpool kuva 2016, ariko birasa nka'ho bishoboka ko azava kuri Anfield kugira ngo asimbure Robert Lewandowski kuri Allianz Arena.

    Sadio Mane yari asigaje amasezerano y'umwaka 1 yari kurangira muri Kamena 2023.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sadio-mane-agiye-kuva-muri-liverpool-yari-amazemo-imyaka-6

  • Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we, Margaret Kenyatta bitabiriye Kigali Marato 2022(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryabaye kuri iki cyumweru Kuwa 29 Gicurasi 2022.

    Iri rushanwa ryo gusiganwa ku maguru kandi ryanitabiriwe n'abayobozi batandukanye bo mu Rwanda barimo Minisitiri w'Umuco na Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.e Marato Mpuzamahanga y'Amahoro iri kubera mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/madamu-jeannette-kagame-na-mugenzi-we-margaret-kenyatta-bitabiriye-kigali

  • Umwuka wo kurwana nta wuhari: U Rwanda rwahumurije abaturage ku mubano na RDC – #rwanda #RwOT

    RDC ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga Umutwe wa M23, mu gihe mu minsi ishize yarashe ibisasu bikagwa mu Rwanda, bigakomeretsa abaturage benshi.

    Icyo gihugu kandi giheruka gushimuta abasirikare babiri b'u Rwanda, kivuga ko bafatiwe ku butaka bwacyo.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavugiye kuri Televiziyo y'Igihugu ko ibibazo bya M23 ari icy'Abanye-Congo, kandi nibidakemuka ” bizakomeza bizurungutane.”

    Yavuze ko Congo yashimuse abasirikare babiri bari ku burinzi ku nkiko z'u Rwanda, yitwaza ko bari barenze umupaka.

    Ati “Babisesengure, abantu babiri bakwinjira bakagenda kilometero 20 bafite ibyangombwa, bafite imyambaro ya gisirikare, ikintu cyose kibaranga ari Ingabo z'u Rwanda, baba ari bazima mu mutwe? Icyo ni ikimenyetso kimwe, abantu bagitekerezeho.'

    Yanakomereje ku bisasu bya RDC byaguye mu Rwanda bigakomeretsa abaturage, ko u Rwanda rwitabaje Itsinda ry'Akarere ngo rirebe aho byavuye, rinagenzure rirebe n'uwabirashe.

    Ati “Niba tuvuze ngo ibisasu byavuye muri Congo ntabwo ari amagambo, dufite n'abo byaguye, dufite n'abo byakomerekeje, Imana ishimwe ntawe byahitanye, ariko byarasenye, byarakomerekeje. Ibyo ngibyo ntabwo u Rwanda rwahagurutse ngo rujye mu itangazamakuru rusakuze, ruvuze induru, ruvuze iya bahanda ngo baturashe, bagize gute.”

    “Oya, hari uburyo bwashyizweho duhuriyemo na Congo cyagwa se n'uburyo bwagutse burimo n'ibihugu byo mu Karere. Icya kabiri, u Rwanda rwavuganye na Guverinoma ya Congo, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yavuganye na mugenzi we, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabwiye mugenzi we.”

    Ni ubushotoranyi

    Mukuralinda yavuze ko ubwo ibisasu byagwaga, u Rwanda rwari rufite uburenganzira bwo kwirwanaho “natwe tukaba twatera ibindi, ariko ntabwo ari yo nzira duhitamo.”

    Yakomeje ati “Ni ubushotoranyi, umuntu ashobora kwibaza niba atari n'uburyo bwo gushaka kutujyana mu bibazo bya Congo.”

    Icyakora ngo igihe uburyo bwo kuvugana bugihari, Abanyarwanda ntibagire impungenge kuko hari ubushake bwo kuvugana na RDC.

    Yakomeje ati “Umwuka wo kurwana nta wuhari, iyo uza kuhaba bari kurasa kuri Terirwari y'u Rwanda mu kwezi kwa gatatu ukihangana, bakongera mu kwa gatanu na we ukarasa, ntabwo bivuze ko u Rwanda rudashobora kurasa.”

    “Ni ukuvuga ngo ku ruhande rw'u Rwanda umwuka wo kurwana ntuhari, umwuka uhari ni uwo gukemura ibibazo mu nzira izo arizo zose, mu nzira zagutse cyangwa se n'izifunze zirimo abantu bakeya, kugira ngo haboneke umuti w'ikibazo urambye.”

    Yanavuze ko ubushotoranyi bukomeje, u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo ubwo bushotoranyi butajyana ku ntambara.

    Yakomeje ati “U Rwanda rwiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo bufatanye na Congo, ubufatanye n'ibihugu mu karere, kugira ngo kiriya kibazo gikemuke binyuze mu nzira y'ibiganiro n'imishyikirano.”

    “Runasaba kandi ko imyanzuro iba yafashwe ishyira mu bikorwa, kandi ko Congo yagerageza guca mu nzira ziba zateganyijwe, ariya magambo asa n'aho aba akongeza bagerageza kuyagabanya.”

    Yavuze nk'umuyobozi wari wasabye abaturage gufata imihoro ko aba akwiye kwamaganwa, kandi agafatirwa ibyemezo.

    Nyamara ngo babona ku rundi ruhande rwa Congo, Guverinoma ibigendamo biguru ntege. Gusa ngo ntibyaca u Rwanda intege.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nta mwuka w'intambara uri hagati y'u Rwanda na RDC

    Congo irashaka urwitwazo

    Umusesenguzi Me Gasominali Jean Baptiste yavuze ko bitumvikana uburyo mu mitwe myinshi irenga 140 y'abenegihugu n'imitwe irenga itanu y'abanyamahanga, M23 ariyo yitirirwa ibi bibazo by'intambara mu Burasirazuba bwa Congo.

    Yavuze ko irimo kuvugwa cyane mu gihe Intara za Kivu y'Amajyaruguru na Ituri zisanzwe mu bihe bidasanzwe, kandi ngo ntibyajyaho nta ntambara ihari.

    Yagize ati “Igihe cyari kigeze ko bababaza ngo ariko ko mwashyizeho ibihe bidasanzwe, mugakuraho ubutegetsi bwa gisivili bwariho mugashyiraho ubutegetsi bwa gisirikare, ibyagezweho biri he?”

    “Niba rero batabibona, bitagaragara, ni yo mpamvu barimo bashakisha impamvu zituma bavuga bati 'niba ibintu bitaragenze neza', ni uko twagiye mu ntambara.”

    Yavuze ko udashobora gushyira igice cy'igihugu mu bihe bidasanzwe hatari intambara, ku buryo abantu bakwiye kwibaza icyo gutabariza M23 bihatse.

    Yakomeje ati “Bajya gushyiraho ibihe bidasanzwe ni uko hari intambara. Noneho turibaza tuti icyahindutse uyu munsi ni iki? Ese ni uko M23 yatewe aho yari iri, ikitabara, yakwitabara bagasanga igifite imbaraga zashobora nanone kwirukana ingabo za Leta?”

    “Nibaza ko ari aho ngaho abantu bagakwiye kuba bareba. Ikiri aho ngaho ni ugushaka urwitwazo.”

    Umusesenguzi Me Gasominali Jean Baptiste yavuze ko bitumvikana uburyo M23 yitirirwa ibibazo by'intambara mu Burasirazuba bwa Congo nyamara iki gice kirimo imitwe irenga 140 y'abenegihugu n’irenga itanu y'abanyamahanga

    Umusesenguzi Tite Gatabazi we yavuze ko RDC ifite amatora mu mwaka utaha kimwe n'ibihe bidasanzwe byananiwe kugera ku ntego.

    Na we yashimangiye ko RDC irimo gushaka urwitwazo rw'ibihe bikomeye abayobozi bayo bagiye kwinjiramo.

    Yashimangiye ko kugira ngo umutekano uboneke, bisaba ubushake bushikamye bwa Perezida Tshisekedi, akagaragaza icyo ashaka kandi akagiharanira.

    Umusesenguzi akaba n’Umunyamakuru Tite Gatabazi yavuze ko RDC iri gushaka urwitwazo rw'ibihe bikomeye abayobozi bayo bagiye kwinjiramo birimo n’amatora y’Umukuru w’Igihugu

    Nta nyungu y'intambara

    Mukuralinda yanabajijwe ku mikoranire ishoboka na Uganda, iheruka gukomozwaho n'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka muri icyo gihugu, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

    Harimo aho yavuze ko ibihugu byombi bishobora gufatanya guhangana na FDLR mu cyo yise “Operation Rudahigwa”.

    Mukuralinda yavuze ko byaba atari bishya kuba ibihugu byo mu Karere byafatanya ngo bivaneho akavuyo k'imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.

    Gusa yirinze kuvuga kuri ubwo bufatanye, ko hazakomeza gukorwa ibishoboka byose ngo haboneke amahoro kandi binyuze mu biganiro, kuko intambara nta nyungu n'imwe yazana.

    Yakomeje ati “Nta nyungu n'imwe u Rwanda aho rugana, aho rugeze, aho ruvuye, rufite mu gusubira mu ntambara.”

    Yavuze ko bikenewe ko Congo ishyira mu bikorwa ibyo iba yiyemeje, yaba inafite ikibazo ikakivugira ahantu gikwiye kuvugurwa, aho kujya mu itangazamakuru no mu nama runaka, bitari ku murongo w'ibyigwa.

    Umunyamakuru wa RBA, Uwayo Divin ni we wayoboye Ikiganiro ‘Ishusho y’Icyumweru’ cyagarutse ku Ntambara ya M23 na FARDC muri RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwuka-wo-kurwana-ntawo-uhari-u-rwanda-rwahumurije-abaturage-ku-mubano-na-rdc

  • Abavuga rikumvikana muri Afurika bahamagariwe gutanga umusanzu mu kurandura indwara z'ibyorezo zirengagijwe – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama ku guhangana n'indwara zirengagijwe yahurije hamwe abayobozi mu nzego zishinzwe ubuzima, izishinzwe imikino, abavuga rikumvikana, abacuruzi n'abikorera mu nzego zitandukanye.

    Ni inama yitabiriwe n'Umuyobozi muri Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC), Benny Bonsu; Umuyobozi mu Muryango w'Abagiraneza wa END Fund, Oyetola Oduyemi; Umuhanzi akaba n'Umuhanga mu gufata amafoto, Aida Muluneh; Nicole Field Brzeski uri mu bashinze Ihuriro Global First Ladies Alliance n'abandi.

    Indwara z'ibyorezo zititabwaho (Neglected Tropical Diseases) zirimo inzoka zo mu nda, Bilariziya, kubyimba amaguru (imidido), Trachoma na Onchocerciasis, zikunda kwibasira ahantu hataba amazi meza, hatari ubuvuzi bukwiye cyangwa hatagera serivisi z'ubuvuzi.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko indwara z'ibyorezo zirengagijwe zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi abandi zikabasigira ubumuga butuma badakora ngo biteze imbere.

    Ati 'Ku Isi, abarenga miliyari 1,2 barwaye izi ndwara z'ibyorezo zirengagijwe. Afurika ni yo yugarijwe cyane aho yihariyemo abangana na 40% by'uwo mutwaro.'

    Iyi nama yabaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira iyiga kuri Malaria n'Indwara z'Ibyorezo zirengagijwe ariho hazanasinyirwa amasezerano ku guhashya izi ndwara zirengagijwe [Kigali Declaration]. Ni inama izaba mu gihe kandi i Kigali hazaba hari kubera Ihuza abakuru b'ibihugu bihuriye mu Muryango w'ibihugu bikoresha Ururimi rw'Icyongereza (CHOGM).

    Minisitiri Dr Ngamije yashimangiye akamaro k'amasezerano azasinyirwa i Kigali ku guhashya izi ndwara aho abanyepolitiki baziyemeza gufata iya mbere mu bukangurambaga bwo kugera ku Ntego ya Gatatu mu z'Iterambere rirambye, SDGs ivuga ko mu 2030, Isi izaba yabashije guhashya burundu izi ndwara n'ibindi byorezo.

    Yavuze ko ayo masezerano aje ashimangira umuhate w'igihugu muri gahunda zitandukanye zashyizweho mu kugera ku irandurwa ry'indwara z'ibyorezo byirengagijwe mu 2030.

    Ati 'Dushobora kugira icyizere cyo gukomeza kongera imbaraga mu rugamba rwo kurandura izi ndwara z'ibyorezo zirengagijwe mu myaka iri imbere.'

    Benny Bonsu yavuze ko igihe kigeze ngo abakinnyi mu mikino itandukanye, abahanzi n'ibyamamare muri rusange ngo basobanukirwe indwara zirengagijwe bityo bamenye ko uruhare rwabo mu kuzirandura ari ingenzi.

    Ati 'Bitera imbaraga kubona abayobozi muri siporo, abacuruzi n'abahanzi basobanurirwa ibijyanye n'izi ndwara zirengagijwe n'uburyo bashobora gutanga umusanzu wabo mu kuzirwanya bakoresheje imbuga zabo. Niteguye gukorana nabo.'

    Umuyobozi Mukuru mu Muryango END Fund, Oyetola Oduyemi, we avuga ko kurandura izi ndwara zirengagijwe ari urugamba rusanga ukwiyemeza n'uruhare rwa buri wese.

    Ati 'Uyu mugoroba muri Kigali hatewe intambwe y'ingenzi mu bukangurambaga bw'ahashobora guturuka ubushobozi n'imbaraga zo gushyira iherezo ku ndwara zirengagijwe. Intego yacu ni ukubigeraho muri iki kinyacumi.'

    Umuyobozi akaba n'umwe mu bashinze Ihuriro ry'Abagore b'Abakuru b'Ibihugu mu guhashya Indwara [Global First Ladies Alliance], Nicole Field Brzeski, yashimye Leta y'u Rwanda ku bw'umuhate yashyize mu kurwanya indwara z'ibyorezo zirengagijwe; avuga ko uruhare rw'abafasha b'abakuru b'ibihugu mu rugamba rwo kurandura izi ndwara ari ingenzi.

    Ati 'Uruhare rw'abafasha b'abakuru b'ibihugu ni ingenzi, binyuze mu rubuga baba bafite. Ibyo byorezo byihuza n'ibindi bibazo byinshi duhura na byo birimo kubura amazi meza, isuku n'isukura, kutabasha kwishyura uburezi kuri bamwe, ubusumbane hagati y'abagore n'abagabo n'ibindi.'

    Nicole Field Brzeski yanashimiye abafatanyabikorwa barimo abavuga rikumvikana bakomeje gufasha ngo abatuye Isi bamenye ububi bw'indwara zirengagijwe n'uko bashobora kuzirinda.

    Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel, yahamagariye abatuye Umugabane wa Afurika gushyira imbaraga mu guhashya indwara z'ibyorezo zirengagijwe

    Abavuga rikumvikana muri Afurika bahamagariwe gutanga umusanzu mu kurandura indwara z'ibyorezo zirengagijwe

    Nyuma y’iyi nama abayobozi bayitabiriye bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abavuga-rikumvikana-muri-afurika-bahamagariwe-gutanga-umusanzu-mu-kurandura

  • Iburasirazuba: Batangiye kuhira imyaka bifashishije Telephone #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahinzi bo mu Ntara y'Iburasirazuba bishimiye umushinga wo kuhira hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga bwa telefoni zigezweho, aho umuhinzi ashobora kuhira imyaka mu mirima adahari. Ibi ngo bizabafasha kongera umusaruro. 

    Muri uyu mushinga wo kuhira hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga, hakoreshwa amazi yacukuwe mu kuzimu, hagashyirwaho amatiyo ayajyana mu mirima y'abaturage.

    Umuhinzi ufite telefone yo mu bwoko bwa maraphone ahabwa porogaramu(app) irimo amakuru yose y'imashini zijyana amazi muri uwo murima. Ashobora gukoresha iyo telefone akuhira imyaka ye aho yaba ari hose kandi akaba yanabihagarika. Ni ikoranabuhanga ryishimiwe na bamwe mu bahinzi barikoresha.

    Ni umushinga wa rwiyemezamirimo Eric Karinganire yamurikiye ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba ndetse n'uburyo uje gukemura ibibazo by'ibura y'amazi yo kuhira imusozi.

    Gusa uyu rwiyemezamirimo agaragaza ko bagifite ikibazo cy'umuriro w'amashanyarazi udahagije.

    Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Emmanuel Gasana  yavuze ko hagiye kurebwa uburyo iri koranabuhanga ryakoreshwa mu turere twose tw'iyi ntara hagamijwe guhangana n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere.

    Intara y'Iburasirazuba ifite ibiyaga ndetse  n'ibyuzi bishobora kwifashishwa mu kuhira. Gusa  ni yo yibasirwa n'imihindagurkire y'ikirere kuko abahinga ku misozi usanga bagorwa no kubona amazi yo kuhira.

    @RBA

    The post Iburasirazuba: Batangiye kuhira imyaka bifashishije Telephone appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/05/29/iburasirazuba-batangiye-kuhira-imyaka-bifashishije-telephone/