Category: Uncategorized

  • Mu bitamenyerewe: Umujyi wa Kigali wakanguriye abagore kuba abamotari #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwashishikarije abagore bahawe moto gutinyuka bagatwara abagenzi kuri moto, mu rwego rwo kwiteza imbere.

    Ni moto zirenga 100 zahawe abagore mu mujyi wa Kigali, zikoresha umuriro w'amashanyarazi, bagiye kujyana mu mwuga wo gutwara abantu.

    Abazihawe babwiye itangazamakuru ko bigiye kubafasha kwiteza imbere.

    Umwe yagize ati 'Izi moto duhawe tugiye kuzibyaza umusaruro, kugira ngo zizaduhindurire ubuzima.'

    Mugenzi we ati 'Ubuzima bwahindura bwo ni bwinshi bitewe n'ubuzima tubayemo. Izi moto zizadufasha mu iterambere ry'ingo zacu, dutware abagenzi kuri moto, muri rusange twiteze imbere.'

    Umujyi wa Kigali uvuga ko aba bagore batoranijwe guhabwa izi moto, hagamijwe kubatinyura umurimo usanzwe ukorwa n'abagabo, kandi ngo nta gushidikanya ko bizabafasha mu iterambere ryabo.

    Madame Urujeni Martine ni umuyobozi w'umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.

    Yagize ati 'Twahisemo abari n'abategarugori ariko twita ku bakennye cyane. Iyi gahunda igamije kwereka umwari n'umutegarurori ko ashoboye, tumujyana mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto.'

    Izi moto zatanzwe ubusanzwe zikoreshwa n'amashanyarazi , ubuyobozi bukavuga ko biri muri gahunda yo kurwanya iyangirika ry'ikirere no kubungabunga  ibidukikije.

    Umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, ubusanzwe wiganjemo abagabo, abagore bawurimo ni bake, ahanini bikavugwa ko bitinya.

    AGAHOZO Amiella

    The post Mu bitamenyerewe: Umujyi wa Kigali wakanguriye abagore kuba abamotari appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/06/03/mu-bitamenyerewe-umujyi-wa-kigali-wakanguriye-abagore-kuba-abamotari/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-bitamenyerewe-umujyi-wa-kigali-wakanguriye-abagore-kuba-abamotari

  • Minisitiri w’Ubutabera wa Mozambique yasuye R… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 2 Kamena 2022, ni bwo Minisitiri Helena ari kumwe n'itsinda bazanye mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rugamije gukomeza umubano hagati y'ibihugu byombi, basuye icyicaro cya RFL giherereye Kacyiru.

    Ni nyuma y'uko kuri uyu wa Kabiri, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu rwego rwo kwiga amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'1994.

    Iri tsinda riyobowe na Minisitiri Helena ryashyize indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi, ndetse bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso.

    Helena Mateus Kida ni Minisitiri w'Ubutabera wa Repubulika ya Mozambique kuva muri Mutarama 2020. Yabonye izuba ku wa 12 Ukwakira 1971, avukira mu gace ka Metangula mu Ntara ya Niassa.

    Afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu mategeko yakuye muri Federal University of Bahia-UFBA yo muri Salvador mu gihugu cya Brazil.

    Uyu mugore wabaye umucamanza mu Rukiko rukuru rwa Boane muri Mozambique, yasobanuriwe amavu n'amavuko ya Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (RFL), serivisi itanga, ibikorwa mu kumenyekanisha ibyo bakora, guhugura abakozi, urugendo rw'iterambere rw'iki kigo ruhanzwe amaso n'ibindi.

    Yabwiwe ko RFL ari ikigo cya Leta gifite ubuzima gatozi, ubwigenge n'ubwisanzure mu miyoborere, mu micungire y'umutungo n'abakozi byayo n'ibindi.

    Yabwiwe kandi ko RFL ifite inshingano zo gukusanya, gupfunyika, gutwara, kwakira, kubika no gusuzuma ibimenyetso by'ahakorewe icyaha.

    Nyuma yo gusobanurirwa, Minisitiri Helena n'itsinda ayoboye bafashe umwanya wo kwirebera serivisi zitangwa muri iki kigo, asobanurirwa imikorere yazo.

    Yeretswe serivisi zirimo Serivisi ya Toxicology ifasha mu gupima ibyashobora guhungabanya umuntu bikaba byamuviramo urupfu; serivisi ya Drugs and Chemistry ifasha mu kumenya ubwoko n'ingano by'ikinyabutabire kiri mu kintu runaka, serivisi ya Microbiology ipima ibintu byose byahumanyijwe na microbes n'izindi. 

    Minisitiri w'Ubutabera muri Mozambique, Helena Mateus Kida [Uri hagati] ari kumwe n'itsinda bazanye mu ruzundiko mu Rwanda basuye Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL)

    Mozambique iherereye mu Majyepfo y'Umugabane wa Afurika ituwe n'abaturage miliyoni 31.26 nk'uko Imibare ya Banki y'Isi yo mu 2020 ibigaragaza.

    Iki gihugu kiyobowe na Perezida Filipe Nyusi giteretse ku buso bwa 801,590 km². Ururimi rukoreshwa muri iki gihugu ni ikinya-Portugal.

    Ministiri Helena yari kumwe na Mário Adriano Vicente wamufashaga guhindura/gusobanura mu Cyongereza ibyo yavugaga ndetse n'ibyo yashakaga gusobanuza muri iki kigo cya RFL.

    Uyu muyobozi yavuze ko yanyuzwe na serivisi zitangwa na RFL, avuga ko akurikije ibyo yabonye nta kibura kugira ngo iki kigo gikomeze gutanga umusanzu wacyo mu gukorera abaturage, by'umwihariko mu kubafasha kubona ubutabera.

    Ati 'Mwaduteye ishyari ryiza, byatumye tubona ko natwe twabikora. Twumvise kandi ko hari ubufasha/ubufatanye bwa Leta y'u Rwanda mu kugera kuri ibi byose. Ndabashimiye kandi mukomereze aho […] Nyuma yo gusura izi serivisi zose nabonye ko mwashyize ku murongo buri kimwe gituma mutanga ubutabare bubereye buri wese.'

    Helena yavuze ko iki kigo cyabaye inzira nziza ifasha inzego z'ubutabera kugenza ibyaha n'ibindi. Asaba ko habaho ubufatanye rw'urwego rw'ubutabera rwa Mozambique n'urw’u Rwanda, ariko no mu zindi nzego.

    Uyu mugore wabaye Umuyobozi Wungirije wa Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu cya Mozambique, yasabye ko abakozi b'urwego rw'Ubutabera rwa Mozambique n'abandi bahugurwa na RFL mu bijyanye no gufata ibimenyetso byifashishwa mu butabera.

    Ati 'Ndasaba ko mu gihe ikigo cyizaba cyatangiye guhugura abantu batandukanye, Mozambique izaba iya mbere muri uru rugendo. Tuzazana abatekinisiye n'abakozi bacu b'abahanga n'abandi kugira ngo bazatangirane n'iyi gahunda nziza numvise.”

    Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) Lt Col Dr. Charles Karangwa, yabwiye INYARWANDA ko Minisitiri Helena yasabye ubufatanye hagati y'ibihugu byombi “kugira ngo nabo babone kuri serivisi dutanga”.

    Ati 'Icyo bashimangiye ni ukureba uburyo twabigishiriza abantu kugira [ngo] nabo bashobore kuba bazagira igihe cyo gukora nk'ibyo dukora.”

    “Kandi twabibemereye. Tubawira ko tuzavugana n'inzego z'Igihugu cyane Minisiteri y'Ubutabera itureberera kugira ngo ubwo bufatanye bubeho. Mu byo twavuganye bavuze ko batifuza ko byarenga imyaka ibiri tudatangiye guhugura abakozi babo.'

    Dr Karangwa yavuze ko ubu bari mu mushinga wo gushyiraho ahantu bazajya bigishiririza (Center of Excellence) kandi bashaka ko bizaba byatangiye mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere. Iyi gahunda bayitezeho gusubiza ibihugu byagiye bisaba 'igihugu cyacu ubwo bufasha'.

    Uyu muyobozi yavuze ko U Burundi, Cameroon, Congo Brazaville, Togo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'abandi bamaze gusaba guhabwa amahugurwa ajyanye no gufata no kugenzura ibimenyetso byifashishwa mu nkiko kugira ngo batange ubutabera bwuzuye n'ibindi.

    Dr Karangwa wahawe kuyobora RFL muri Werurwe 2022, avuga ko binyuze mu bufatanye bafitanye na Leta y'u Rwanda bamaze kubona ibigo n'abantu bazafasha mu guhugura abantu birimo nka National Forensic Sciences University yo mu Buhinde, Netherlands Forensic Institute (NFI) yo mu Buholandi n'abandi.

    Uyu muyobozi wakoze ubushakashatsi bwinshi ku bijyanye n'imiti n'ibiribwa, yanavuze ko hari itegeko riri kuvugururwa ku buryo 'iki kigo (RFL) cyazahinduka kikaba Rwanda Forensic Institute', bizatuma kiba ahantu ho kwigishiriza.

    Ati “Mwabonye ko hari za Laboratwari hano ntabwo dushobora kuhigishiriza abantu ariko icyo gihe tuzaba dufite amashuri aho bazajya bigishirizwa bakagira ahantu ho gukorera imyitozo-ngiro.'

    Akomeza ati 'Numva rero ari gahunda nziza Leta ifite kandi izatanga umusaruro. Twifuza ko umunsi umwe u Rwanda rwaba igicumbi cya 'Forensic-Science' muri Afurika. Cyane cyane ko ntahandi muri Afurika bafite ikigo nk'iki cyujuje serivisi zirenga 12.'

    Dr Karangwa wabaye umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami rya 'Pharmacie', yavuze ko ubu bishimira kuba serivisi zitangwa na RFL ziri mu ikoranabuhanga, kandi mu minsi iri imbere zizahuzwa n'abo bakorana.

    Yavuze kandi ko buri mwaka hari ibipimo bahana na Laboratwari Mpuzamahanga z’indi, bagasanga ibyo bakoze nta kosa ririmo. Ni ibintu bishimira!

    Dr Karangwa yavuze ko bari gukoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo bajye batanga ibisubizo mu gihe cya vuba. 

    Asaba abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kudaceceka, ahubwo bagane RFL ibafasha kubona ubutabera.

    Kanda hano urebe amafoto menshi:

    Minisitiri Helena Mateus Kida wabaye umucamanza mu Nkiko zitandukanye muri Mozambique, yasabye ko abatekinisiye n'abahanga bo muri Mozambique bazahugurirwa muri RFL 

    Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), Lt Col Dr. Charles Karangwa yashimye Minisitiri Helena wasuye ikigo RFL amwizeza ubufatanye buhoraho 

    Dr Karangwa yabwiye Minisitrii Helena ko mu gihe kitageze ku myaka ibiri iki kigo kizaba gihugura abantu batandukanye mu bijyanye no gukusanya ibimenyetso bya gihanga 

    Minisitiri Helena yavuze ko akurikije ibyo yabonye ari umusaruro wa Leta ishyize imbere gufasha abaturage kubona ubutabera bukwiye 

    Minisitiri Helena yeretswe imikorere ya serivisi zirimo iya 'Drugs and Chemistry' ifasha mu kumenya ubwoko n'ingano by'ikinyabutabire kiri mu kintu runaka    

    Minisitiri Helena yashimye ikoranabuhanga rifitwe na RFL, abaza ibiciro bya zimwe mu mashini zifashishwa n'iki kigo 

    Uhereye ibumoso: Umuyobozi w'Ikigo RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi w'Ishami rya Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST) rishinzwe Ubutabera mpuzamahanga, Providence Umurungi, Minisitiri w'Ubutabera wa Mozambique, Helena Mateus Kida na Ambasaderi w’igihugu cya Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade 

    Dr Karangwa yavuze ko RFL ifite gahunda yo guteza imbere ireme rya serivisi rigashyirwa ku rwego mpuzamahanga 

    Kuva mu 2018, RFL imaze kwakira no gusuzuma amadosiye arenga ibihumbi 23 muri serivisi zitandukanye 

    Umuyobozi w'Ishami rya Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST) rishinzwe Ubutabera mpuzamahanga, Providence Umurungi 

    RFL itanga serivisi zirimo guhuza umuntu n'ahabereye icyaha hifashishijwe uturemangingo, gupima abafitanye isano (DNA Test), gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by'abakekwaho ibyaha  


    Dr Karangwa Charles uyobora RFL asuhuzanya na Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade 

    Mário Adriano Vicente [Uri ibumoso] wafashije gusobanura mu Cyongereza ibyo Minisitiri Helena yavugaga 

    Nyuma y'urugendo-shuri, bafashe ifoto y'urwibutso hanze y'aho RFL ikorera








    Ifoto y’urwibutso 


    REBA MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE



    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    VIDEO: Bachir – INYARWANDA TV

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117772/minisitiri-wubutabera-wa-mozambique-yasuye-rfl-asaba-ko-abakozi-bigihugu-cye-bahugurirwa-m-117772.html

  • Ibyiciro byamenyekanye nicyo bisaba mu guhes… – #rwanda #RwOT

    Ibihembo bya Zikomo Africa Awards 2022 bitangirwa muri Zambia buri mwaka, muri uyu mwaka ibirori bikaba biteganijwe kuzaba mu Ukwakira nyuma y'ihatana rigiye gutangira rizasiga hamenyekanye abegukanye buri cyiciro.

    Ibyiciro byatangajwe bikaba birimo iby'umuziki, imideli, siporo, ubushabitsi, filimi, urwenya, ubusizi, imbyino na protocol. Kuba umuntu wakoze neza hagati y'umwaka wa 2021 na 2022 yahatana, bisaba kuba yabonye abantu benshi bagaragaza ko yakoze.

    Guhera kuwa 02 Kamena 2022, akaba aribwo binyuze ku rubuga rwa www.zikomoawards.com hazafungurwa kuri buri umwe kuba yahesha amahirwe umuntu mu byiciro bitandukanye twavuze haruguru, bikubiyemo ibindi uko abantu baguhitamo ari benshi niko amahirwe yiyongera yo kuzagira amahirwe yo guhatana.

    Icyiciro kigiye gufungurwa ni icya ‘nomination’, hazakurikiraho ‘voting’ nyuma yo kumenyekana kw'abahatanye muri buri cyiciro bazashyirwamo n’abakunze ibyo bakoze nk'uko twabivuze. Ni Zikomo Africa bivuze ko n’u Rwanda rurimo.Ibyiciro birimo iby'abitwaye neza muri siporo, itangazamakuru, imbyino na protocol

    Ibyiciro by'abitwaye neza mu mideli, mu bikorwa by’urukundo, urwenya, ubusizi n’ubwanditsi

    Ibyiciro bya ba rwiyemezamirimo, umuziki, filimi, imyambarire na make up

    Bamwe mu baterankunga ba Zikomo Africa Awards amarembo kandi akaba agifunguye k'uwifuza gutera inkunga ibi bihembo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117701/ibyiciro-byamenyekanye-nicyo-bisaba-mu-guhesha-amahirwe-ukwiye-guhatana-muri-zikomo-africa-117701.html

  • Gicurasi 2022: Bwiza na Okkama mu bahanzi 10… – #rwanda #RwOT

    Umuziki nyarwanda ukomeza kugenda ugaragarizwa urukundo mu buryo bunyuranye, aho usanga imiziki y'amahanga itagikurikirwa cyane hano mu Rwanda nk'uko byahoze. Kuri ubu usanga abanyarwanda baba banyotewe no kumva indirimbo z'abahanzi babo, binyuranye no mu myaka yatambutse.

    Kuri ubu turi mu mpera z'ukwezi kwa Gicurasi 2022 kuri mu mezi atangira impeshyi iba irimo ibikorwa bishyushye by'imyidagaduro, nk'uko bigaragazwa n'urubuga ruri muzerekana igipimo cyo gukundwa kw'abahanzi n'indirimbo zabo mu bice bitandukanye;

    INYARWANDA tukaba twabegeranyirije indirimbo zisoje ukwezi kwa Gicurasi 2022 zikunzwe kuri uru rubuga rwa Youtube mu Rwanda, indirimbo zumvishwe cyane kuri uru rubuga aho ku mwanya wa mbere hari indirimbo ya Bruce Melodie yahuriyemo na Eddy Kenzo yitwa 'Nyoola', akaba ari nawe muhanzi wo mu gisekuru cye na Christopher bagaragara kuri uru rutonde. Uru rutonde kandi ruzaho n'abahanzi bake batari abanyarwanda, ibikomeza gushimangira imbaraga umuziki nyarwanda umaze kugira mu banyarwanda bakunda kumva umuziki yaba ku rubuga rwa youtube n'ahandi.

    Mu zindi ndirimbo zigaragara kuri uru rutonde, inyinshi ni iz'abahanzi bo mu kiragano gishya cy'umuziki mu Rwanda, barimo Okkama na Bwiza kimwe n'abandi banyuranye.

    Ku mwanya wa 10 hari indirimbo ya Juno Kizigenza yitwa 'Kurura'. Iyi ndirimbo yagiye hanze kuwa 13 Gicurasi 2022, yayikoranye na Bushali. Amashusho yayo yafatiwe mu gihugu cya Uganda.

    Ku mwanya wa 09 hari indirimbo n'ubundi ya Juno Kizigenza yitwa 'Urankunda', igaragaramo umwe mu bakinnyi bamenyekanye muri filimi nyarwanda mu yitwa 'Marine'. Igaruka ku nkuru y'urukundo, yumvikanamo n'izina 'Uwayezu' rya Ariel Wayz bavuzwe mu rukundo.

    Ku mwanya wa 08 hari indirimbo ya Clarisse Karasira yitwa 'Kaze Neza' yakoreye umwana we w'imfura agiye kwibaruka n'umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, unagaragara mu mashusho y'indirimbo.

    Ku mwanya wa 07 hari indirimbo Nibido ya Christopher akaba ari umwe mu bahanzi bamaze imyaka itari micye mu muziki, bagaragara kuri uru rutonde.Ku mwanya wa 06 hari indirimbo ya Rema imaze imyaka iri muzikunzwe, usanga icurangwa hirya no hino mu birori. Uyu muhanzi w'umunyanijeriya unaheruka mu Rwanda yashyize hanze mu buryo bw'amashusho muri Gashyantare 2022.

    Ku mwanya wa 05 hari indirimbo ya Bwiza, umuhanzikazi umaze kwigarurira imitima y'abatari bacye mu gihe gito amaze mu muziki, ikaba ari iyitwa 'Ready'. Uretse kuririmba kandi akaba ari n'umuhanga mu kubyina.

    Ku mwanya wa 04 hari indirimbo ya Kizz Daniel na Tekno yagiye hanze mu ntangiriro za Gicurasi 2022. Aba bahanzi b'abanya Nigeria bayise 'Buga' ikaba mu gihe kitagera ku kwezi igiye kuzuza miliyoni 10 z'inshuro yarebwe kuri Youtube.Ku mwanya wa 03 hari indirimbo ya Okkama yitwa 'Puculi', iyi ndirimbo bitewe n'uburyo yakunzwemo kuva yajya hanze, abantu bamwe uyu muhanzi basigaye bamwita 'Mr Puculi' akaba ari umwe mu bamaze iminsi itari myinshi atangiye gukora umuziki bya kinyamwuga nyamara bigaruriye imitima ya benshi.

    Ku mwanya wa 02 hari indirimbo ya Kenny Sol usigaye uzwi nka 'Spectacular' yitwa 'Joli'. Ni indirimbo yagiye hanze mu mpera z'ukwezi kwa Mata, ikaba yariyongeye kuzindi zinyuranye zikunzwe z'uyu musore umaze kuba ubukombe mu muziki.

    Ku mwanya wa 01 hari indirimbo ya Bruce Melodie uri mu bahanzi bamaze imyaka myinshi babiri, bagaragara kuri uru rutonde kuko abandi bariho ari bashya mu muziki ariko bamaze kuba bagari mu mikorere. Ikaba ari imwe mu ndirimbo amaze iminsi akorana n'abahanzi batandukanye bo mu bihugu binyuranye nka Khaligraph wo muri Kenya, Harmonize wo muri Tanzania gusa iyi yise 'Nyoola' akaba yarayikoranye na 'Eddy Kenzo' wo muri Uganda.


    Indirimbo zumviswe zikanarebwa cyane mu kwezi kwa Gicurasi 2022 n'abari ku butaka bw’u Rwanda.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117696/gicurasi-2022-bwiza-na-okkama-mu-bahanzi-10-bafite-indirimbo-zikunzwe-kandi-zumvishwe-cyan-117696.html

  • A$AP Rocky yavuze ibintu bitangaje kuri Rihan… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na magazine ya Dazed&Confused, Rocky yagize ati:'Nzahora iteka nibutsa abana banjye kutigera na rimwe batakaza icyizere cyo kurotora inzozi zabo, n'iyo baba bakuze zitaragerwaho nta kigomba kubahagarika ku gukomeza guhatana ngo zigerweho.'

    Agaruka ku cyizere yifitiye cyo kuzavamo umubyeyi mwiza no kugira abana b'abahanga, ati:'Ndizera ko nzarera abana b'abahanga batagira ivangura muribo, ariko sinshaka kuvuga b'abamalayika gusa mu kuri ndifuza abana beza bafite ababyeyi beza.'

    Rihanna na Rocky batangaje ko bitegura kwakira imfura yabo mu ntangiriro za Mutarama 2022, ubwo basangizaga isi amafoto yabo bombi arimo n'agaragaraza ubwambure bw'inda yose ya Rihanna.

    Kuva icyo gihe kwerekana inda mu myambarire itandukanye Rihanna yaserukanaga ahantu hatandukanye, nko muri Milan Fashion Week, Paris Fashion Week n'ahandi yabigize umuco akenshi kandi yabaga aherecyejwe na Rocky.

    Muri iki kiganiro kandi A$AP Rocky yagarutse kuri Rihanna, ati:'Ntecyereza ko ari ibintu byaremewe kuba, ko njye nawe duhuza muri byose. Ntababeshye bwo mbere y'uko tugira aho tujyana, bidusaba imbaraga nyinshi ngo tubashe kujyanisha. Dufata umwanya munini wo kureba ibyo twambara, rimwe tuba twambaye ibimeze kimwe cyane iyo hari ibyo naguze akabyishimira, mba mbizi ko aza kubyiba ariko akaza kubigarura.'

    A$ap Rocky yemeje ko ari mu rukundo na Rihanna muri Gicurasi 2021 ubwo yari mu kiganiro n'ikinyamakuru cya GQ, nyuma y'iminsi itari micye havugwa amakuru y'uko aba bombi bari mu rukundo. Muri iki kiganiro yise Rihanna urukundo rw'ubuzima bwe.

    A$AP asanga yararemewe kubana na Rihanna

    Kwerekana inda mu gutwita kwa Rihanna byari nk’umuco

    A$AP yatangaje ko yizeye kuzarera abana neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117702/aap-rocky-yavuze-ibintu-bitangaje-kuri-rihanna-nicyizere-afite-cyo-kugira-abana-babahanga-117702.html

  • RD Congo: Inyeshyamba za M23 zavuye mu bice zari zigaruriye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyeshyamba za M23 zo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zavuye mu duce tw’icyaro zaherukaga kwigarurira mu mirwano (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/rd-congo-inyeshyamba-za-m23-zavuye-mu-bice-zari-zigaruriye

  • Karate: Abana 44 bo muri RCCS Champions Academy bazamuwe mu ntera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana 44 bakina umukino wa Karate babarizwa muri 'The Champions Sports Academy’, ishami riri i Ntarama mu ishuri rya Rwanda Christian Children School, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/karate/article/karate-abana-44-bo-muri-rccs-champions-academy-bazamuwe-mu-ntera